Blog

  • Yajyanye n’umwana we! Inkuru y’inshamugongo ikomeje gushengura benshi y’umugore wasubiragamo indirimbo z’abahanzi mu Rwanda witabye Imana ari kubyara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'inshamugongo ikomeje gushengura benshi y'umugore wasubiragamo indirimbo z'abahanzi mu Rwanda witabye Imana ari kubyara

    Ahagana saa yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu ukwezi kwa gatandatu 2023 inkuru yakuye umutima benshi yasakaye ivuga ko umuririmbyi Wari umenyerewe mu gusubiramo indirimbo z'abahanzi bazwi yitabye Imana aguye mu bitaro.

    Joanna wari uzwi mu gusubiramo indirimbo yitabye Imana ari ku iseta aho ababyeyi babyarira.

    Joana yagiye kwa muganga agiye kubyara kuko yari amaze igihe atwite ,ariko ku bw'amahirwe macye abura ubuzima ari kubyara ndetse n'umwana yari yibarutse yahise yitaba Imana.

    Source : https://yegob.rw/yajyanye-numwana-we-inkuru-yinshamugongo-ikomeje-gushengura-benshi-yumugore-wasubiragamo-indirimbo-zabahanzi-mu-rwanda-witabye-imana-ari-kubyara/

  • Dore ibikorwa 6 bidahenze byafasha abashakanye gukomeza kunezerwa mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Bamwe biterwa n'ubumenyi buke mu rukundo, abandi bigaterwa n'impamvu zinyuranye tutarondora ngo turangize. Ariko n'ubwo ntaho bukikera, tugiye kurebera hamwe ibikorwa 6 bidahenze byafasha abashakanye gukomeza umubano wabo :

    1.Kujyana mu bwogero buri gihe

    Iki ni igikorwa cyoroshye ariko gihatse byinshi. Niba mwese mubyuka mujya kukazi, mufate umwanya mujyane mu bwogero. Ni igihe cyiza muba mubonye cyo kwisanzuranaho, kuganira ku rugo rwanyu:Ibigenda, ibitagenda, gahunda y'umunsi,..

    Niyo mwaba mwarakaranyije(kuko ntibyabura ku bantu babana), bibafasha kwiyunga no kubona uko musabana imbabazi. Bikabarinda kujyana umushiha mu kazi kanyu ka buri munsi , rimwe na rimwe mukawutura n'abo mukorana bitari ngombwa.

    Uretse kwisanzuranaho , binabafasha kuba inshuti kurushaho. Nk'abashakanye muzagerageze iki gikorwa , muzishimira ingaruka nziza bizazana mu rugo rwanyu.

    2.Gusengera hamwe

    Wabyemera cyangwa se ukabihakana kubaka urugo biragoye. Bisaba kwihangana, kumenya kwicisha bugufi, ..Imana itabigufashijemo , wowe n'umufasha wawe byabagora kugira umubano mwiza uzira amakemwa. Gusenga ni inzira ifasha umuntu kwegerana n' Imana. Mufate umwanya musengere hamwe n'umuryango(hamwe n'abana n'abandi mubana mu muryango wanyu).

    Ni byiza gutoza abana gukura bubaha, banaramya Imana. Zirikana ko ibyo umwana abona mu rugo ariko azubaka urwe. Niba ubana neza n'umugabo cyangwa umugore wawe, na we niko azafata umufasha we.

    Isengesho ryihariye ari naryo ngingo ya kabiri ni iryawe n'umugabo cyangwa umugore wawe. Nubwo muba mwasengeye hamwe n'abandi, namwe mugomba kugira isengesho ryihariye. Mukiherera mu cyumba cyanyu mukaragiza Nyagasani urugo rwanyu, mukamusaba kubaha imbaraga zo kubafasha kubaka urugo rukomeye ruhorana umunezero, kwihanganirana, kubabarirana igihe habaye ukutumvikana, kubahana…

    3.Gufatanya guteka

    Ushobora kumbwira uti se ibyo byo bije bite? Wambwira uti nta mugabo uteka! Wenda mu muco nyarwanda kandi nanjye nubaha niko byahoze ariko ntibinabujijwe ko umugabo ateka. Nta nka yaba aciye amabere. Simvuze ko byaba buri gihe .Gena umunsi umwe ubona mwaba mwese mufite umwanya, musabe umukozi (kubabafite) ko yabareka mugateka(wowe n'umugore wawe).

    Ni igikorwa gishimisha abagore cyane. Kuko aba abona ko umuha agaciro, uzirikana ibyo akora kandi ko uretse akazi kenshi ugira, uba umweretse ko byose mwabifatanya.

    Uretse gufatanya guteka n'umugore . Umugabo ushaka kwongera amanota mu rugo rwe agomba gufata umunsi wihariye agatekera umuryango. Uko bigenda , ufata umunsi udafiteho akazi (conge cyangwa week end) wenda rimwe mu kwezi, ugasaba umugore wawe ko yicara ukamutekera n'abo mu muryango.

    Nubwo wabiteka nabi ariko nkubwije ukuri ko ari igikorwa cy'urukundo umugore wawe ahora azirikana. Ntabwo bikugabanyiriza icyubahiro n'agaciro ahubwo biguhesha ishema mu muryango wawe.

    4.Gukorana siporo

    Siporo ifasha umuntu kugira ubuzima buzira umuze. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bakora siporo yo kwiruka batajya bahura n'ikibazo cyo kwishakisha mu buriri bakibura(Ikibazo cyo kugira ubushake buke). Uretse ibyo kandi ku bagore nabo ibagirira akamaro kanini cyane. Kugira umubiri w'ibicece nta mugore ubyifuza. Gukora siporo kandi binafasha umugore na we kwitwara neza mu gitanda.

    Iyo rero mufashe akanya mukayikorana, nabyo ni igikorwa cy'urukundo kidahenze kandi kibafitiye akamaro. Uretse ko mugenda munaganira ku bintu binyuranye , binabafasha gukomeza umubano wanyu. Nubona rero umugabo n'umugore batembera bari muri siporo, burya iri banga baba bararimenye kera.

    5.Kurebera hamwe sinema-umupira

    Kuri ubu iterambere riri kwihuta. Ingo nyinshi usanga zifite ibyuma binyuranye bibafasha kureba amashusho , amakuru, sinema,imipira,.. Abagabo benshi aho bava bakagera bakunda umupira w'amaguru. Fata umwanya usabe umugabo wawe ko murebana umupira. Ujye ku ruhande rw'ikipe adafana ,ubundi nababwira iki. Bizatuma abona ko umushyigikiye mu byo akunda aho guhora umurwanya ngo akunda imipira.

    Fata umwanya usabe umugore wawe ko murebera hamwe filimi runaka y'urukundo ifite inyigisho itanga. Izi ngero uko ari ebyiri icyo zibafasha ni ugukomeza umushyikirano n'urukundo , kuba hamwe, kungurana ibitekerezo.
    Impamvu ingo nyinshi zitakirangwamo ibyishimo n'umunezero ni uko wa mushyikirano abashakanye baba bafitanye mu irambagiza, bagenda bawudohokaho kandi ahanini ariwo ukomeza urukundo aho ruva rukagera.

    6.Gusohokana

    Iki gikorwa nta musore n'inkumi bashakana bataragikoze. Nyamara hari ababiheruka mu bukumi n'ubusore bwabo. Bagera mu rugo bikaba hobe ibyansize. Nyamara siko bigomba kugenda. Mu mafaranga menshi cyangwa make ukorera, byaba byiza ugennye n'ayo muzakoresha mwasohokanye na madamu-bwana.

    Mbere mwasohokana utazi ko azakubera umugabo-umugore ariko ubu byararangiye. Kuba mwarubatse urugo ntibisobanuye ko warekeye aho gutereta umugore wawe no kumukorera ibimunyura. Kuba yarabaye umugabo wawe ntibikuraho ko ugomba gukomeza kumukundwakaza. Mufate igihe musohoke ,mujye ahantu hatuje nkuko mwabikoraga kera. Muganire mwisanzuye.

    Ikiganiro niyo nkingi yubaka urugo. Wituma yifuza ko umusohokana nka kera kandi ntacyo ubuze cyangwa utabinaniwe uretse gushaka kwihugiraho no gutanga impamvu zidafatika. Amafaranga cyangwa ubutunzi wirirwa ushaka byo kubaka urugo ntacyo byaba bimaze umugore wawe ahorana intimba n'agahinda k'uko utamwitaho.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-ibikorwa-6-bidahenze-byafasha-abashakanye-gukomeza-kunezerwa-mu-mibanire

  • Uko abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bazagera mu gihugu bitabiriye ubutumire bw’Amavubi #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gushyira hanze ingengabihe y’abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda uko bazagera mu gihugu aho umukinnyi uzahagera nyuma ari Hakim Sahabo wa Lille uzahagera tariki ya 15 Kamena 2023.

    Muri rusange Carlos Alós Ferrer, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 28 barimo 13 bakina hanze y’u Rwanda.

    Muri abo 13, batatu muri bo bakaba baratangiranye n’abandi umwiherero barimo Bizimana Djihad watandukanye na KMSK Deinze mu Bubiligi, Danny Ndikumana wa Rukinzo FC mu Burundi na Patrick Mutsinzi wa Al Wahda muri Saudi Arabia.

    Umwiherero watangiye ejo hashize ku wa Kane ni mu gihe umukino w’umunsi wa 5 mu itsinda L uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2023 muri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Samuel Gueullete ukinira RAAL La Louvière mu Bubiligi ni we wabimburiye abandi kuko yahagaze uyu munsi saa saba.

    Usengimana Faustin ukinira Al Qasim muri Iraq azagera mu Rwanda tariki 11 Kamena. Iyi tariki nibwo na Rubanguka Steve wa FC Zimbru muri Moldova azagera i Kigali.

    Imanishimwe Emmanuel ukinira FAR Rabat muri Maroc azagera mu Rwanda tariki 13 Kamena 2023. Iyi tariki kandi niyo Biramahire Abeddy wa US Dongo muri Mozambique azagera mu Rwanda.

    Mukunzi Yannick wa Sandvisen muri Suède na Rafael York ukinira Gefle IF nayo yo muri Suède bazagera mu Rwanda tariki 14 Kamena.

    Uwimana Noe ukinira Philadelphia Union muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mutsinzi Ange Jimmy wa FK Jerv muri Norway bazahagera tariki 12 Kamena.

    Nk’uko twabuvuze hejuru, Hakim Sahabo ukinira Lille mu Bufaransa ni we uzahagera nyuma, tariki 15 Kamena.

    U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda n’amanota 2, Benin na Mozambique zifite 4 mu gihe Senegal ifite 12 yo yamaze kubona itike.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-abakinnyi-bakina-hanze-y-u-rwanda-bazagera-mu-gihugu-bitabiriye-ubutumire-bw-amavubi

  • Amakipe 50 niyo azitabira irushanwa rya Rutsi… – #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 kugera ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, mu Karere ka Huye hazabera irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse wabaye umwe mu nkingi za mwamba mu iterambere ry’uyu mukino mu myaka yatambutse.

    Nk’uko tubikesha bamwe mu bayobozi bari gutegura iri rushanwa, amakipe agera kuri 50 niyo yiyandikishije ko azitabira iyi mikino aho ari mu byiciro by’abahungu n’abakobwa, abakuru n’abato.

    Mu cyiciro cya mbere mu bagabo haziyabira; APR VC, Police VC, REG VC, Gisagara VC, IPRC Musanze, KVC VC, UR Nyarugenge, Amical Sports de Bujumbura. Mubagore; APR WVC, Police WVC, RRA WVC, IPRC Kigali, IPRC Huye, G.S. Gikore, T. T.C Save.

    Mu mashuri yisumbuye (A Level) hazitabira amakipe 8 arimo; P.SV.F, Groupe Scolaire Officiel de Butare, College du Christ Roi Nyanza, Groupe Scolaire Saint Joseph Kabgayi, Gisagara Volleyball Academy, Nyanza TSS, College Saint Ignace Mugina na College ste Marie Reine Kabgayi.

    Gisagara VC niyo ibitse iki gikombe mu bagabo, ikaba ari na cyo gikombe rukumbi ifite cy’iri rushanwa 

    Mu cyiciro rusange (O Level) hazitabira amakipe 9 ari yo; P.SV.F, Groupe Scolaire Officiel de Butare, College du Christ Roi Nyanza, Groupe Scolaire Mugombwa, Groupe Scolaire Karama, College st Ignace Mugina Regina Pacis Tumba, Gs St Philip Neri.

    Amashuri abanza (Primary) hazitabira amakipe 7 ariyo; G.s Gikore, Ikibondo (Garcons), G.s Matyazo, G.s Gisagara A, G.s Gatovu, G.s Mugombwa, Ikibondo (Filles). Abatarabigize umwuga (Amateurs) hazitabira amakipe 11 ariyo; ASEVIF, Mamba VC, Tout Age, Umucyo VC, Relax VC, Loisier Veterant volleyball MINADEF, Buffle Fort, Nyamagabe, Gisenyi Active VC, Kudumu.

    Iyahoze ari UVC mu bagore, niyo ibitse iki gikombe

    Rutsindura Alphonse yavutse mu 1958 avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.

    Yabaye umwarimu w'umuziki n'ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n'Umutoza w'ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w'Ikipe y'Igihugu y'Abagore hagati ya 1988-1990. Yanabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu mwaka wa 1990.

    Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n'umugore we Mukarubayiza Verena n'abana babo batatu; Iriza Alain, Izere Arsène na Icyeza Alida. 

    Relax VC niyo ibitse igikombe mu batarabigize umwuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130369/amakipe-50-niyo-azitabira-irushanwa-rya-rutsindura-memorial-tournament-2023-130369.html

  • New Modern Technology Rwanda bafunguye iduka… – #rwanda #RwOT

    Ihahiro rigezweho riherereye mu mujyi rwagati mu marembo ya Kigali City Tower niho iryo duka ryafunguye umuryango urimo ibikoresho bitandukanye. Umucuruzi urangura ibyo acuruza  ashobora guhaha ibikoresho bitandukanye ndetse n'ugura ibyo  kujya gukoresha  mu rugo iwe  ahabwa umwihariko wo kuba yakwishyura mu byiciro ndetse agahabwa Garanti  y’imyaka  Itatu. 


    Ni ibikoresho byo mu gikoni, ibyo mu ruganiriro  n'ibindi bikenerwa mu nzu zigezweho  birimo  Televiziyo  zigezweho za rutura(Smart TV) zikoreshwa mu kwerekana imipira yo ku mugabane w'u Burayi, filimi n'imikino y'abana utirengagije n'imiziki.

    BaRAranguza bakanacuruza ibikoresho utasanga ahandi birimo: Cookers (all brand), washing machines(Imashini zimesa ), water dispensers, fridges, blenders,  Rice cooker, Bread Toaster, Ice maker, Coffee maker, Irons, Smart Tvs, n'ibindi byinshi bikenerwa mu nzu zigezweho

     Ukeneye ko bakugezaho ibikoresho wifuza wahamagara :+250788941006, +250788328664 cyangwa ukabasura ku aho bakorera mu marembo y’umuturirwa  wa Kigali  City Tower


    REBA BIMWE IBIKORESHO BAGURISHA

    Bakorera mu marembo ya Kigali City Tower.

    Bacuruza televiziyo zigezweho. Ushobora kwishyura mu byiciro

    Batanga igihe cy’imyaka itatu igikoresho cyagira ikibazo ukakigarura

    Amasaha yose twakira abatugana kandi tukugezaho ibyo waguze aho uri hose

    Bafite Fridges zidakoresha umuriro mwinshi. Intoya zo mu byumba n’inini zirahari kandi utasanga ahandi

    Cokers all brand


    REBA HANO VIDEO YA NEW MODERN TECHNOLOGY

    “>

    AMAFOTO: Ngabo Serge

    VIDEO: Freddy Rwigema

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130377/new-modern-technology-rwanda-bafunguye-iduka-ricuruza-ibikoresho-byikoranabuhanga-amafotov-130377.html

  • Itangazo: IMENYESHA RY'IYEGERANYA N'IGABANYA RY'UMUTUNGO – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ushinzwe iyegeranya n'igabanya ry'umutungo aramenyesha abantu bose ko guhera tariki ya 06/06/2023 ,Koperative yitwa COTAMOGA(GASANGE) iri mw'iyegeranya n'igabanya ry'umutungo wayo.

    Ushinzwe iyegeranya n'igabanya ry'umutungo arasaba abo ibereyemo imyenda kwihutira kwiyandikisha imyenda yabo aho Ushinzwe iyegeranya n'igabanya ry'umutungo akorera i Kigali Akarere ka Nyarugenge ,mu Kiyovu mu nyubako ya EPR .Aranasaba kandi ufite uumutungo wizo koperative kuwumugezaho bitarenze taiki ya 14/06/2023.
    Aramenyesha nanone abanyamigabane bayo barimo imyenda kwishyura mbere y'itariki yavuzwe mu itangazo ,bazamenyeshwa inama yabo ibireba nyuma y'iyandikisha.

    Wifuza ibindi bisobanuro yasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se agahamagara kuri:+025788307589 cyangwa se +025783027017.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-imenyesha-ry-iyegeranya-n-igabanya-ry-umutungo-71870

  • Abasirikare n'Abapolisi 48 barangije amasomo yo ku rwego rw'abofisiye bakuru mu ishuri rya Nyakinama #rwanda #RwOT

    Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze ryatanze impamyabumenyi ku basirikare bakuru, barangije icyiciro cya 11 cy'amasomo yari amaze umwaka.
    Abarangije barimo Abofisiye bakuru bagera kuri 48 barimo 29 bo mu ngabo z'u Rwanda na 2 bo muri Polisi y'u Rwanda.
    Abandi 17 ni abasirikare baturutse muri Botswana, Ethiopia, Senegal, Kenya, Malawi, Nigeria, Sudani y'Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.

    The post Abasirikare n'Abapolisi 48 barangije amasomo yo ku rwego rw'abofisiye bakuru mu ishuri rya Nyakinama appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/09/abasirikare-nabapolisi-48-barangije-amasomo-yo-ku-rwego-rwabofisiye-bakuru-mu-ishuri-rya-nyakinama/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasirikare-nabapolisi-48-barangije-amasomo-yo-ku-rwego-rwabofisiye-bakuru-mu-ishuri-rya-nyakinama

  • Rubanguka Steve wahamagawe mu Mavubi yasezerewe n’ikipe ye #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukina muri Moldova mu ikipe ya Zimbru FC, Rubanguka Steve yamaze gusezererwa n’iyi kipe mu gihe ari ku mpera z’amasezerano ye.

    Iyi kipe yasoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ikaba yaranabonye itike yo kuzakina UEFA Europa Conference League bivugwa ko yatandukanye n’abakinnyi benshi.

    Muri abo bakinnyi harimo na Rubanguka Steve wari ufite amasezerano azarangira tariki ya 30 Kamena 2023 aho babwiwe ko bagomba kwishakira andi makipe.

    Iyi kipe bivugwa ko yakoze izi mpinduka mu rwego rwo gushaka abakinnyi bashya bari ku rwego rwiza bazayifasha muri UEFA Europa Conference League y’umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Rubanguka Steve utegerejwe mu Rwanda mu ikipe y’igihugu ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 11 Kamena 2023, bivugwa ko ashobora kuguma muri iki gihugu aho ashobora gusinyira Sherrif yasoje ku mwanya wa mbere izakina UEFA Europa League.

    Rubanguka Steve yatandukanye n’ikipe ye ya FC Zimbru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rubanguka-steve-wahamagawe-mu-mavubi-yasezerewe-n-ikipe-ye

  • Yakiriwe nk'umwami ! Benzema yaraye asesekaye kuri sitade y'ikipe ya Al (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuri sitade ya Al Ittihad, King Abdullah Sports City Stadium, byari ibirori ubwo ku munsi w'ejo mu masaha ya nimugoroba Karim Benzema yerekanwaga nk'umukinnyi mushya wa Al Ittihad. Ni umuhango witabiriwe n'abafana benshi cyane b'iyi kipe dore ko bageraga ku bihumbi 60.

    Byatangiye uyu mukinnyi ari ahantu hihishe mu mwijima atagaragara, nyuma baza kwatsa amatara aragaragara. Yari yambaye imyambaro ya Al Ittihad ifite nimero 9 mu mugongo.

    Abafana bahise batangira guturitsa ibishashi by'imiriro mu kirere ndetse yari yateguriwe n'abana imbere bambaye imyambaro isa, ahita abunyuramo abasuhuza.

    Karim Benzema kandi yeretse abafana b'ikipe agiye gukinira Ballon d'Or aheruka kwegukana mu mwaka ushize agikina muri Real Madrid.

    Karim Benzema yatunguranye yerekana na Ballon d'Or ye

    Uyu mukinnyi w'imyaka 35 yafashe umwanzuro wo kujya gukina muri Saudi Arabia nyuma y'uko amasezerano ye muri Real Madrid yari yararangiye bakemeranya kongera undi mwaka umwe ariko mu gihe batarabikora ahita ahabwa akayabo k'amafaranga na Al Ittihad ngo ajye kuyikinira.

    Karim Benzema yasinye amasezerano y'imyaka 3 aho azajya ahabwa miliyoni 342 z'amayero ku mwaka ndetse yewe ngo azahabwa ibindi bifurumba by'amafaranga mu kwamamaza Saudi Arabia kugira ngo izakire igikombe cy'Isi cya 2030.

    Mu myaka 14 yamaze muri Real Madrid yatwaye ibikombe 4 bya shampiyona ya Espagne, ibikombe 5 bya Champions League ndetse n'ibikombe 3 bya Copa del Rey. Benzema kandi yatsinze ibitego 354, atanga imipira 165 yavuyemo ibitego mu mikino 648 yakinnye muri Real Madrid.

    Karim Benzema yakiriwe nk'umwami


    Abafana bagera ku bihumbi 60 nibo bari baje guha ikaze Karim Benzema

    Benzema yasinye amasezerano azamugeza muri 2026 akina muri Al Ittihad

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/yakiriwe-nk-umwami-benzema-yaraye-asesekaye-kuri-sitade-y-ikipe-ya-al-ittihad

  • Igisirikare cy'Ubufaransa n'icy'u Rwanda bateye indi ntambwe mu kunoza (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Minisiteri y'ingabo mu Rwanda ruvuga ko mu ruzinduko rw'akazi barimo mu Rwanda baje kugenzura ubufatanye busanzwe hagati y'Ingabo z'u Rwanda n'iz'Ubufaransa, no kuganira ku mahirwe y'ubufatanye yandi ahari yavamo ubufatanye.

    Abagize iryo tsinda bagiranye ibiganiro n'abasirikare bakuru mu ngabo z'u Rwanda, bayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo Lt. Gen Mubarakh Muganga

    Gen Kuzniak n'itsinda ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

    Kuva ku butegetsi bwa Nicolas Sarkozy umubano w'u Rwanda n'Ubufaransa wagiye ugarura isura nyuma y'igihe kirekire uryamye burundu kubera ko u Rwanda rwashinjaga Ubufaransa kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida Emmanuel Macron amaze kugera ku butegetsi yahinduye byinshi, ndetse ku mugaragaro asaba imbabazi mu izina ry'igihugu cye, ku ruhare ingabo z'Ubufaransa zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'amakosa abategetsi ba Leta y'icyo gihe bakoze.

    Ingabo z'u Rwanda ziri mu bikorwa byo guhashya ibyihebe muri Mozambique, zabashije kubyirukana mu gace Sosiyete y'Abafaranga icukura petrol ya Total ikorera, bituma isubukura imishinga yayo ifite agaciro ka za miliyari z'amadolari.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/igisirikare-cy-ubufaransa-n-icy-u-rwanda-bateye-indi-ntambwe-mu-kunoza