Blog

  • Nyagatare: Hashize imyaka ine babwirwa kwimurwa aho batuye amaso yaheze mu kirere #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Isangano, mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, barasaba leta gushyira mu bikorwa umugambi yatangije wo kubimura cyangwa ikabivamo kugira ngo bave mu gihirahiro.

    Imyaka ine irashize aba baturage, babwiwe ko bagomba kwimurwa bagatuzwa mu kandi gace kegereye ibikorwaremezo.

    Uyu mudugudu uri ku musozi uhana imbibi n'igihugu cya Tanzania, kuko batandukanwa n'umugezi w'Akagera.

    Abanyamakuru ba Flash bahageze, basanga abaturage babayeho mu buzima bwihariye.

    Uyu ni umugudu ukikijwe n'ishyamba rya Kimeza, nta mazi, nta mavuriro, nta mashanyarazi ndetse nta n'amashuri ahari.

    Abaturage baravuga ko bategetswe n'ubuyobozi bw'Akarere, kutagira igikorwa na kimwe cyo kubaka cyangwa kuvugurura bakora muri uyu mudugudu, mu gihe bagitegereje kwimurwa.

    Umwe ati 'Turahaba ariko bigeze nyuma baza kuvuga ko hano hantu hadakwiye guturwa. Baraza barabarura, buri muturage utuye aha arabaruwe inzu ye n'ubutaka bwe. Bivuze ngo kuva iryo barurwa ryakorwa ninabwo bahise batanga ariya mabwiriza , ni ukuvuga ngo niba ari inzu ni iyo , ntushobora kubaka iyindi, mbese ni ukuvuga ngo nta kindi gikorwa cy'iterambere cyakorwa aha. '

    Mugenzi we ati 'Natwe byaratuyobeye! Baratubwiye ngo bazatwimura ariko twarategereje turaheba, natwe biratuyobera. '

    Undi ati 'Kuva twahatuzwa nta buzima.Twabayeho bigeze aho imyaka ine ishize bati hano ni amanegeka. Nta terambere, nta mazi muzabona, nta mashuri muzabona, muzahimuka.Baratubarura n'ibyacu byose,ariko iyo myaka ine irashize. Nk'ubu nitanzeho urugero inzu zanjye zihirimye kane kose habaye imbuga. '

    Nubwo bahinga bakeza baravuga ko bacitse integer, kubera ko amafaranga yabo ntacyo bayamaza.

    Umubare munini w'abana bo muri uyu mudugudu bataye amashuri, bitewe no kubura aho bigira.

     Icyakora hari ababarirwa ku ntoki bajya kwiga bakoze urugendo rurerure.

    Barasaba leta kubimura mu maguru mashya cyangwa se ikabivamo kugira ngo bave mu gihirahiro.

    Umwe ati 'Impamvu abana batiga ni uko amashuri ari kure ni ukuvuga ngo nugiyeyo agenda ari ukubimuhatira kubera ko akora urugendo rurerure. Mbese urebye abana bibera mu rugo.'

    Undi ati 'Ntabwo tuzi aho duhagaze , ntituzi niba turi abaturage batuye cyangwa se tudatuye.'

    Mugenzi we ati 'Twasabaga ko twava mu gihirahiro , niba ari ukwimuka tukimuka, niba ari ukuguma aha tukahaguma, tukabona amajyambere nk'abandi.'

    Iyo ugeze muri uyu mudugudu usanga abana,abasore, inkumi,abagabo n'abagore bose biyicariye.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare, bugaragaza ko bwafashe umwanzuro wo kwimura aba baturage, kubera ko babayeho mu bwigunge.

    Icyakora Umuyobozi w'aka Karere, bwana Gasana Stephen, avuga ko ntawababujije guhinga mu gihe, igihe cyo kubimura kitaragera.

    Ati 'Hari abantu twabonye mu myaka yashize, batuye ahantu hatabafasha mu mibereho nk'uko muhabona ni inyuma ku mupaka wacu n'igihugu cya Tanzania, ni ahantu ku Kagera, ni ahantu iyo tubonye ibikorwaremezo by'imihanda by'amazi, by'amashanyarazi, bishobora gutinda.'

    Yakomeje agira ati 'Niyo mpamvu hagiye hafatwa icyemezo cy'uko  aho twabonaga ndetse hateye ikibazo abana kwiga , hagiye habaho kwimura abantu. Ariko iyo umuntu atarimuka nk'uko ubizi ko amategeko abiteganya, utarimuka ari mu butaka bwe arahinga agasarura.'

    Kugeza ubu iyo ugeze muri uyu mudugudu, usanga amazu amwe na mwe agiye kugwira abaturage.

    Amateka y'uyu mudugudu agaragaza ko mu mwaka wa 2009, mu gihe cya komisiyo yo gusaranganya ubutaka, abaturage bari bakenye kurusha abandi ari bo bahatujwe ndetse banahabwa n'ubutaka bwo guhingaho.

    Aha hari ishyamba rya kimeza ariko uko ibihe byagiye bisimburana niko n'abaturage bagiye bahinga ubutaka baratura.

     Icyakora kuva icyo gihe kugeza ubu imibereho yakomeje kubagora, kubera nta gikorwaremezo na kimwe gihari.

    Ntambara Garleon

    The post Nyagatare: Hashize imyaka ine babwirwa kwimurwa aho batuye amaso yaheze mu kirere appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/12/nyagatare-hashize-imyaka-ine-babwirwa-kwimurwa-aho-batuye-amaso-yaheze-mu-kirere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-hashize-imyaka-ine-babwirwa-kwimurwa-aho-batuye-amaso-yaheze-mu-kirere

  • Moses warumaze Iminsi 28 i Mageragere yagarutse imbere y'urukiko[AMAFOTO] – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuhangamideri Turahirwa Moïse (Moses) washinze inzu y'Imideri ya Moshions yambika abakomeye, agiye kuburana ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by'agateganyo iminsi 30.

    Moses Turahirwa ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge, aherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo iminsi 30 kubera impamvu zikomeye z'ibyagezweho mu iperereza ry'ibanze.

    Uyu musore usanzwe ari umuhanga mu guhanga imideri, yahise ajuririra iki cyemezo cyafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge, aho kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ubu bujurire bwe.

    Uyu musore usanzwe anazwiho kurimba imyambaro aba yihangiye, yageze ku cyicaro cy'Urukiko i Nyamirambo, yambaye impuzankano y'iroza yambarwa n'imfungwa zitarakatirwa, ndetse n'agapfukakumunwa gakozwe mu birango by'inzu ye ya Moshions, ndetse yambaye n'amatararata y'umurimo, asanzwe yambarwa n'ibyamamare.

    Moses Turahirwa wafunzwe nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga, urwandiko rw'inzira [Pasiporo] rugaragaza ko ahagenewe kwandikwa igitsina cye, yemerewe ko handikwa ko ari igitsinagore, yari yashimiye Leta y'u Rwanda ngo kuba yarabimuhereye uburenganzira.

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Abinjira n'Abasohoka rwahise ruhakana ko rwatanze iki cyemezo, ari na byo ntandaro yo kujyanwa imbere y'ubutabera, kubera iyo nyandiko mpimbano.

    Mu iburana rye rya mbere, Moses Turahirwa yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge by'Urumugi, ariko avuga ko yarunywereye mu Butaliyani kandi ho urumogi rudafatwa nk'ikiyobyabwenge gihanirwa.

    Gusa ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, Moses Turahirwa yagihakanye yivuye inyuma, avuga ko rurirya rwandiko yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, nta rwego yigeze arukoreshamo ku buryo yafatwa nk'uwakoresheje iyo nyandiko mpimbano.

    Umunyamategeko we, na we yavuze ko iriya nyandiko yayishyize ku mbuga nk'uranyambaga, mu buryo bwo gususurutsa abazikoresha; ibizwi nko 'gutwika' muri iki gihe, ariko ko atigeze arujyana mu rwego runaka ngo arukoreshe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/moses-warumaze-iminsi-28-i-mageragere-yagarutse-imbere-y-urukiko-amafoto

  • Sunrise FC yirukanye abatoza bayo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Sunrise FC yamaze kwirukana abari abatoza bayo, Seninga Innocent na Cannavaro nyuma yo kutagera ku ntego bari biyemeje.

    Seninga Innocent yari amaze imyaka 2 atoza iyi kipe, yayigezemo mu mwaka w’imikino wa 2021-22 ayitoza mu cyiciro cya kabiri ayizamura mu cyiciro cya mbere.

    Ubwo yari izamutse mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2022-23, Seninga Innocent yasinyiye iyi kipe imyaka 2 ndetse ahita azana Tugirimana Gilbert [Cannavaro] nk’umwungiriza we.

    Mu masezerano yabo yavugaga ko bagomba gusoza mu makipe 7 ya mbere muri shampiyona ya 2022-23. Sunrise FC ikaba yahisemo gusesa amasezerano bari bafitanye mu gihe yari isigaje umwaka umwe.

    Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2022-23, Sunrise FC yasoje ku mwanya wa 11.

    Seninga na Cannavaro birukanywe muri Sunrise FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sunrise-fc-yirukanye-abatoza-bayo

  • Silvio Berlusconi wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani yapfuye #rwanda #RwOT

    Silvio Berlusconi wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani, yitabye Imana afite imyaka 86 y'amavuko, kuri uyuw a Mbere tariki 12 Kamena 2023.

    Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bivuga ko yaguye  mu bitaro bya San Raffaele i Milan.

    Muri Mata 2023, yavuwe 'infection' y'ibihaha ifitanye isano n'indwara itaravuzwe mbere yari afite ya leukaemia.

    Berlusconi yavuzwe cyane mu birego by'ubusambanyi na ruswa ari ku butegetsi ariko aza kubinesha agaruka muri politike.

    Yari umuherwe utunze za miliyari washoye imari mu itangazamakuru, yageze ku butegetsi bwa mbere mu 1994 ayobora guverinoma enye kugeza mu 2011.

    Muri Nzeri 2022, yatorewe kuba umusenateri, nyuma yo gufatanya n'amashyaka yagejeje ku butegetsi Giorgia Meloni, minisitiri w'intebe w'Ubutaliyani.

    The post Silvio Berlusconi wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani yapfuye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/12/silvio-berlusconi-wabaye-minisitiri-wintebe-wu-butaliyani-yapfuye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=silvio-berlusconi-wabaye-minisitiri-wintebe-wu-butaliyani-yapfuye

  • Abahoze ari inyeshyamba muri P5 basubiye imbere y'urukiko #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ubujurire rwasubukuye iburanisha y'urubanza Ubushinjacyaha bwa gisirikare, buregamo Maj (Rtd) Mudathiru Habib na bagenzi, aho basabye kugabanyirizwa ibihano bahawe.

    Ni itsinda rinini ryafatiwe mu mashyamba yo muri Congo, ariko hakabamo n'abasirikare bane ba RDF baregwa muri iyi dosiye, barangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné.

    Bahamijwe ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n'ibyaha by'iterabwoba.

    Igihe cyanditse ko mu bujurire, benshi bahuriza ku kuvuga ko bajyanywe mu mashyamba ya Congo bijejwe akazi, bagezeyo bashyirwa mu mutwe witwaje intwaro.

    Ngendakumana Védaste yavuze ko yarezwe ko mu 2018 aho yabaga mu Burundi, yinjiye mu mutwe w'Ingabo utemewe ku bushake, akaza gukatirwa gufungwa imyaka 15.

    Yavuze ko yagiye muri uyu mutwe yijejwe akazi, ndetse ngo nyuma yo kuraswaho yijyanye muri MONUSCO, ngo ntabwo yafatiwe ku rugamba.

    Ashyirwa muri gereza ngo yari yarageze mu kigo kinyuzwamo abari mu Ngabo cya Mutobo, kandi ngo hari abandi bari kumwe basigaye yo.

    Yavuze ko hari umuntu witwa Mandela wamushutse asanze ari umudozi ariko akoresha imashini akodesha, amubwira ko agiye kumurangira akazi ko gucukura amabuye y'agaciro muri RDC, akazajya ahembwa 300$ ku kwezi ngo akazagaruka agura imashini ye mu kwezi kumwe, ariko agezeyo asanga bajyanywe mu gisirikare.

    Avuga ko bambukijwe muri RDC bari mu modoka z'Ingabo z'u Burundi, bambukira ku mugezi wa Rusizi.

    Ati 'Ibyo badukoreshaga byose twarabikoraga kubera ko nta bundi buryo twari dufite.'
    Yavuze ko yageze kuri MONUSCO atorotse, ari nayo yamugejeje mu Rwanda.

    Umutwe wa P5 yawugezemo mu 2018, agezwa mu Rwanda mu 2019.

    The post Abahoze ari inyeshyamba muri P5 basubiye imbere y'urukiko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/12/abahoze-ari-inyeshyamba-muri-p5-basubiye-imbere-yurukiko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abahoze-ari-inyeshyamba-muri-p5-basubiye-imbere-yurukiko

  • Moses Turahirwa yasutse amarira imbere y’Urukiko #rwanda #RwOT

    Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, yasutse amarira atakambira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwamurekura akajya aburana ari hanze.

    Tariki ya 10 Gicurasi nibwo uyu mugabo yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo maze tariki ya 15 Gicurasi Urukiko rwanzuro ko agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

    Urukiko rugendeye ku mpungenge z’ubushinjacyaha ko ashobora kubangamira iperereza ndetse icyaha akurikiranyweho (cyo gukoresha ibiyobyabwenge) akaba ari icyaha gikomeye kandi umuntu ukurikiranyweho icyaha gikomeye gifungirwa kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 5 aburana afunze.

    Moses yahise ajuririra iki cyemezo aho yatangiye kuburana mu bujurire uyu munsi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Turahirwa yasabye ko rwakuraho icyemezo yafatiwe n’urw’ibanze kubera impamvu enye.

    Impamvu ya mbere ni uko Urukiko rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo rwasesenguye ingingo uko zitari rugashingira ku ngingo zitaregewe ndetse atigeze aburana.

    Aha Turahirwa yavugaga ko atigeze aregerwa kwamamaza urumogi nk’uko Urukiko rwabishingiyeho rwemeza ko akwiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo hagakorwa iperereza adakomeje kwamamaza urumogi nk’uko akunze kubikora ku mbuga nkoranyambaga.

    Ikindi yavuze ni uko mu gufatirwa icyemezo cyo gukurikiranwa afunze hashingiwe ku rumogi rwasanzwe iwe mu rugo nyamara mu by’ukuri akaba atazi neza uko rwahageze, agahamya ko rushobora kuba rwarasigaye mu mashati yakusanyije mu Butaliyani mu rwego rwo kongera kuyavugurura.

    Source : http://isimbi.rw/imideli/article/moses-turahirwa-yasutse-amarira-imbere-y-urukiko

  • Ubujurire bwa Gacinya Chance Denis bwahawe umugisha #rwanda #RwOT

    Komisiyo y’Ubujurire y’Amatora muri FERWAFA yahaye agaciro ubujurire bwa Gacinya Chance Denis ni mu gihe ubw’abandi barimo Kanamugire Fidele na Hakizimana Moussa bo bwanzwe.

    Ku wa 6 Kamena 2023 nibwo Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yatangaje urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu matora azaba tariki ya 24 Kamena 2023.

    Bamwe baremerewe ni mu gihe abandi kandidatire zabo zanzwe barimo na Gacinya Chance Denis.

    Uyu mugabo wayoboye Rayon Sports, bagaragaje ko atujuje ibintu 3 harimo kuba nta fotokopi z’impamyabumenyi ziriho umukono wa Noteri yatanze, icyemezo cy’uko yahagarariye umwe mu banyamuryango ba FERWAFA mu rwego rw’amategeko (perezida naba visi perezida) ndetse n’icyemezo cy’umunyamuryango wa FERWAFA umutanzeho umukandida.

    Nyuma y’uko yanzwe, tariki ya 7 Kamena, Gacinya yahise ajuririra iki cyemezo ndetse n’ubujurire bwe bukaba bwarakiriwe.

    Undi wajuriye ni Kanamugire Fidele na we wari watanze kandidatire ye ku mwanya wa visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike ariko na we ikaza kwangwa.

    Uwa Gatatu wajuriye ni Hakizimana Moussa wari watanze kandidatire muri Komisiyo y’ubuvuzi ariko na we bakaza kuvuga ko atujuje ibisabwa.

    Komisiyo y’Ubujurire ikaba yemeje ko ubujurire bwa Gacinya Chance Denis bufite ishingiro ndetse yemerewe kwiyamamaza.

    Abandi babiri Kanamugire Fidele na Hakizimana Moussa bo ubujurire bwabo bwanzwe.

    Ubujurire bwa Gacinya Chance Denis bwahawe agaciro

    Kanamugire Fidele ubujurire bwe bwanzwe

    Ubujurire bwa Hakizimana Moussa na we bwanzwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubujurire-bwa-gacinya-chance-denis-bwahawe-umugisha

  • Volodymyr Zelenskyy yeruriye Vladimir Putin ko Yiteguye Urugamba – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibyo biratangazwa n'umugaba mukuru w'ingabo za Ukraine wemeza ko iz'Uburusiya zikomeje kuhatakariza abasirikare ariko zikabigira ibanga. Yavuze ko ingabo z'Uburusiya zarashe ibisasu 66 zikoresheje indege n'ibindi 39 byo mu bwoko bwa rokete birashisha imbunda zisanzwe.

    Gusa yemeye ko ibyo bisasu byakomerekeje abasivili, bigasenya ingo zabo, n'amazu akorerwamo n'inzego za leta. Ku wa gatandatu perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yari yavuze ko Ukraine irimo kwihagararaho no kugaba ibitero ku bo bahanganye mu buryo bukwiriye kandi nyabwo.

    Gusa ntabwo yavuze uko bihagaze ku rugamba. Ari kumwe na Ministri w'Intebe wa Kanada, Justin Trudeau, imbere y'abanyamakuru mu kiganiro bagiriye i Kyiv mu murwa mukuru, Zelensky yagize ati: 'Abagaba b'ingabo zacu bahagaze neza, uze kubitubwirira Putin'.

    Uburusiya buravuga ko Ukraine irimo kugaba ibitero bikomeye ariko yananiwe kumenera mu birindiro by'ingabo zabwo ahubwo ikaba yarahakuye inkomere nyinshi.

    Ministeri y'ingabo y'Ubwongereza iravuga ko ku wa gatandatu, Ukraine yegukanye intsinzi mu bitero yagabye mu burasirazuba n'amajyepfo mu gihe cy'amasaha 48.

    Itangazamakuru ryigenga ntiriremeza niba koko ingabo za Ukraine zirimo gutsinsura iz'Uburusiya mu birindiro byazo

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/volodymyr-zelenskyy-yeruriye-vladimir-putin-ko-yiteguye-urugamba

  • Kim Jon Un yongeye kurema agatima mugenzi we Vladimir Putin uri mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni mu butumwa Kim yageneye Putin yifashishije umuyoboro wa Telegrame.

    Ibiro Ntaramakuru by'abanya-Koreya (KCNA) byasubiyemo ubutumwa bwa Perezida wa Koreya ya Ruguru agira ati: “Muri iki gihe urugamba abaturage b'u Burusiya bahanganyemo n'ibibazo ndetse n'imbogamizi ziterwa n'ingabo z'abanzi zigerageza guhungabanya ubusugire bw'igihugu, umutekano n'ubuzima bw'amahoro biri mu cyiciro gishya gikomeye “.

    “Ubutabera buri gihe buzatsinda, kandi abaturage b'u Burusiya bazakomeza gusingiza amateka y'intsinzi.”

    Kim Jong Un by'umwihariko yashimangiye ko ubucuti busanzwe hagati y'igihugu cye n'u Burusiya bwahindutse “umutungo ukomeye w'igihe kirekire.”

    Uyu mutegetsi yavuze ko yiteguye gukomeza guteza imbere umubano ushingiye ku bucuti ndetse n'ubufatanye hagati y'igihugu cye n'u Burusiya; ibihugu bisanzwe bituranye.

    Koreya ya Ruguru iri mu bihugu bike byakunze kwerura bikagaragaza ko bishyigikiye u Burusiya, kuva muri Gashyantare 2022 ubwo bwisamgaga mu ntambara na Ukraine.

    Ni intambara kuri ubu u Burusiya buvuga ko bukomeje gukubitiramo inshuro umwanzi; by'umwihariko binyuze mu gusenya intwaro z'ubwoko butandukanye Ukraine yahawe n'incuti zayo zo mu burengerazuba bw'Isi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kim-jon-un-yongeye-kurema-agatima-mugenzi-we-vladimir-putin-uri-mu-ntambara

  • RDC: M23 yubuye imirwano na Mai Mai byongera guhungabanya umutekano (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kubera iyo mirwano, abatuye mu bice bya Bukombo,Kabizo,Kitshanga bamaze guhunga bava mu byabo.

    Amakuru avuga ko mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2023,umuyobozi ushinzwe ubuzima mu gace ka Bambo,Kasereka Mupira Zephirin yarasiwe iwe mu rugo ndetse ahita yitaba Imana.

    Iyo nsanganya yabereye Bambo,umujyi uri mu maboko y'igisirikare cya Leta ndetse n'inyeshyamba za Mai Mai .

    Andi makuru avuga ko ugukozanyaho hagati y'umutwe wa M23 ndetse n'inyeshyamba za Mai Mai kwabaye no mu duce twa Bwito na Bwisha.

    Indi mirwano yabaye kuwa Gatanu, yabaye no mu duce twa Busanza,mu Mudugudu wa Kabira, agace kari hafi y'umupaka wa Uganda.Amakuru avuga ko ari M23 yatewe n'umutwe wa Mai Mai.

    Iki kibazo cy'umutekano muke cyarushijeho gukomera mu duce twa Bwito,Tongo. Aho umutwe wa M23 bivugwa ko ariwo wateye uwa Mai Mai. Uku gukozanyaho kwanabaye muri Lubweshi, Shonyi, Kavumu, Kitwayovu.

    Ikinyamakuru Radio okapi .net kivuga ko M23 igifite bimwe mu birindiro byayo biri Mulimbi,Rusekera,Kanaba muri gurupema ya Tongo.Kubera iyo mirwano, ibikorwa bimwe biteza imbere abaturage byarahagaze.

    Umutwe wa M23 wasabwe n'abakuru b'ibihugu bo mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba guhagarika imirwano ndetse ukarambika intwaro hasi.

    Icyakora uyu mutwe wo uvuga ko wakoze ibyo wasabwe ariko wifuza ibiganiro n'umuhuza muri iki kibazo,Uhuru Kenyatta cyane ko leta ya Congo yo ivuga ko itajya mu biganiro n'umutwe yita uw'iterabwoba.

    Leta ya Congo ishinja u Rwanda kuba inyuma ya M23,ibintu impande zombi zidahwema guhakana zivuye inyuma.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-m23-yubuye-imirwano-na-mai-mai-byongera-guhungabanya-umutekano-w-abaturage