Blog

  • Bushali yagarutse i Kigali yitabiriye igitara… – #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi yagarutse i Kigali mu mpera z'iki Cyumweru adasoje ibitaramo yakoreraga mu Burayi, mu rwego rwo kwitegura gutaramira Abanyarwanda n'abandi bazitabira igitaramo Kigali Protocal izizihirizamo imyaka itanu ishize ibayeho.

    Bushali avuga ko yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gushyigikira Umuyobozi wa Kigali Protocal, kuko amufata nk'umuvandimwe we, cyane ko Bushali ari umwe mu bagiye batanga ibitekerezo bikomeye byagejeje iyi kompanyi ku kuba igiye kwizihiza imyaka itanu ishize.

    Uyu muraperi yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo kuririmba muri iki gitaramo, azahita afata indege yerekeza mu Bubiligi, aho afite igitaramo tariki 1 Nyakanga 2023.

    Mu gitaramo azakorera mu Bubiligi, kizaba ari n'umwanya mwiza wo kumurikira abakunzi be album ye 'Full Moon'. Iyi album ye, izumvikanaho indirimbo zirimo amajwi y'umugore we ndetse n'umwana we.

    Ni album yakozweho na ba Producer batandukanye, kandi iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu mahanga.

    Uyu mugabo asanzwe afite album yise ''!B!HE B!7', 'Ku gasima' ndetse na 'Nyiramubande'. Bushali ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda ndetse banamaze kwerekana igisobanuro cy'umuziki.

    Ibitaramo ari gukorera i Burayi yabitumiwemo na Fusion Events ndetse na A.T. Events, mu rwego rwo guteza imbere umuziki w'Abanyarwanda.

    Izi kompanyi zombi zimaze gutumira abahanzi bo mu Rwanda batandukanye, bakajya i Burayi gutaramira abakunzi babo.

     

    Kigali Protocal igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka itanu mu birori bikomeye 

    Bushali yagarutse i Kigali nyuma y'ukwezi kumwe yari amaze i Burayi


    Bushali avuga ko tariki 1 Nyakanga 2023 azakorera igitaramo mu Bubiligi


    Bushali avuga ko yiteguye gutanga umusogongero wa album ye 'Full Moon'



    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KIRIKA’ YA BUSHALI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130457/bushali-yagarutse-i-kigali-yitabiriye-igitaramo-cya-kigali-protocal-130457.html

  • MU MAFOTO 10: Nyuma yiminsi 28, Moses Turahi… – #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bumurega ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha impapuro mpimbano.

    Mu rubanza rwa mbere rwabaye tariki 10 Gicurasi 2023, Ubushinjacyaha bwasabiraga Turahirwa Moses wiyita Moses ku mbuga nkoranyambaga gufungwa iminsi 30 y'agateganyo ku mpamvu zikurikira.

    Impamvu ya mbere ubushinjacyaha bwatangaga ni iy’uko yabangamira iperereza mu gihe yaburana ari hanze. 

    Indi mpamvu ni uko amategeko ateganya ko ukurikiranyweho ibyaha bikomeye bifungirwa kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itanu aburana afunze. 

    Uruhande rwa Moses Turahirwa rwari ruhagarariwe na Maitre Bayisabe Irene na Maitre Dr Frank, icyo gihe basabaga ko yarekurwa by’agateganyo.

    Impamvu batanze mu rukiko ni izi zikurikira: Kuba ari umuntu wari ukurikiranyweho ibyaha bwa mbere. Impamvu ya kabiri batanze ni uko impapuro ze z’inzira zafatiriwe ku buryo atatoroka ubutabera 

    Bongeyeko afite inzu ya Moshions ifite agaciro ka miliyali 3 Frw ku buryo batanze ibyangombwa byayo nk’ingwate. 

    Aba banyamategeko banasobanuye ko akwiriye kurekurwa agakomeza amasomo ye mu Butaliyani kuko agirira akamaro urubyiruko binyuze mu guhanga imideri no gutanga akazi.

    Ku byo akurikiranyweho Moses yemeye ko urumogi bamusanzemo yarunywereye mu Butaliyani kandi bikaba byemewe.

    Urumogi basanze mu ishati iwe mu rugo ubwo Ubugenzacyaha bwakoraga isaka, Moise yireguye avuga ko iriya shati atarayambara ku buryo ruriya rumogi rwaba rwaravuye mu Butaliyani.

    Icyo guhindura inyandiko yavuze ko yahishe ibirango by’iriya passport mu rwego rwo kwerekana ko ayubaha.

    Ubwo Moses Turahirwa yari ageze ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge agiye kujuririra icyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo

    Moses akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano no kunywa urumogi

    Moses yitabye urukiko yambaye imyenda iranga abagororwa

    Moses yatanze ingwate ya Moshions ifite agaciro ka Miliyari 3 Frw asaba kurekurwa

    Turahirwa yireguye avuga ko urumogi yarunywereye ku Mugabane w’u Burayi

    Moses yabwiye urukiko ko nta cyemeza ko yahinduye urwandiko rw’inzira

    Moses ari kumwe n’abandi bagororwa bagiye kuburana

    Ku wa 10 Gicurasi 2023, nibwo urukiko rwasabiye Moses gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Moses yari ageze ku rukiko-Nyarugenge

    AMAFOTO: Ngabo Serge-Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130443/mu-mafoto-10-nyuma-yiminsi-28-moses-turahirwa-washinze-moshions-yitabye-urukiko-130443.html

  • Bategerejwe i Kampala: Ibyihariye kuri Aron n… – #rwanda #RwOT

    Aron na Huri Ministry, barangamiye gufasha amaboko y’abashumba n’itorero muri rusange. Yatangijwe na Ishimwe Samuel ubarizwa Zion Temple Gatenga, agenda asangiza iyerekwa rye abandi basenganaga, barafatikanya, batangira gusura amwe mu matorero bari bazi.

    Aron na Huri ni umuryango w’abasore n’inkumi bakijijwe bafite bose aho babarizwa mu matorero atandukanye, bakaba bahurije hamwe umurimo w’amaboko wo gufasha abashumba mu buryo bw’ibifatika ndetse no gusukura inzu z’Imana. Uyu muryango watangiye muri Nyakanya 2021.

    Umurimo udasanzwe bahamagariwe wo gukoropa insengero ushoye imizi mu Kuva 17:12-16  hvuga ngo: “Maze amaboko ya Mose araruha. Bajyana ibuye bararimutega aryicaraho, Aroni na Huri baramira amaboko ye umwe iruhande rumwe n’undi urundi, amaboko ye arakomera kugeza ku izuba rirenga.

    Yosuwa atsindisha Abamaleki n’abantu babo inkota. Uwiteka abwira Mose ati “Andika ibi mu gitabo bibe urwibutso, ubibwire Yosuwa yuko nzakuraho rwose kwibukwa kw’Abameleki, bakibagirana mu bo munsi y’ijuru bose. Mose yubaka igicaniro acyita Yehovanisi, aravuga ati “Uwiteka yarahiriye ko azajya arwanya Abamaleki ibihe byose”.

    Nk’uko Aroni na Huri baramiye amaboko ya Mose agatsinda Abameleki, ni ko abagize Aron na Huri Ministry bari kunganira Abashumba bo mu Rwanda no mu Karere, rugakoropa insengero zitandukanye kandi ku buntu kugira ngo abashumba n’Itorero boroherwe. Si ibyo gusa, ahubwo banakora ku butunzi bwabo mu bikorwa byo gufasha.

    “Tunafasha abashumba tubishyurira amashuri y’abana babo, buri gihembwe dutanga 200,000 Frw ku bashumba babiri bakagabana 100,000 Frw buri umwe. Minisiteri nyinshyi zizwi mu kuririmba, ariko twe ni ugukoropa dufasha amaboko y’abashumba mu gukomeza gutekerereza itorero ryiza ry’ejo hazaza.” Aroni na Huri Ministry baganira na inyaRwanda.

    Aba basore b’inkumi bamaze kujya mu ntara zose z’u Rwanda bagakoroka insengero zaho, kandi ntibibanda kw’idini runaka gusa ahubwo bajya mu nsengero zitandukanye dore basengera mu matorero anyuranye arimo ADEPR, Inkurunziza, Nazaren, Restoration, Zion Temple n’ahandi.

    Bakora ivugabutumwa ridasanzwe ryo gukoropa insengero zitandukanye

    Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Pacifique Iraguha, umwe mu bayobozi ba Aron na Huri Ministry, yasobanuye impamvu bahisemo gukoroka insengero. Ati “Twahisemo gukoropa insengero cyane kubera ko ari ko iyerekwa ryaje kandi tukabona ko amatorero menshi abibura, aho usanga abakuze cyane ari bo basukura insengero hanyuma abatoya tukaza twicara”.

    Yakomeje avuga ko basanze bidakwiye ko gukoroka insengero bikorwa n’abantu bakuze, kandi urubyiruko ruhari. Ati “Tubona ko atari byo, ku murimo dukora mu nsengero twakongeraho n’uwo gukora amasuku dufasha abashumba nk’uko Aroni na Huri bafashije Mose gutsinda urugamba Abisirayeri bagatahana intsinzi”. 

    Yungamo ati “Ibindi bikorwa tugira nabivuze hejuru, ni ubutunzi dukusanya tukishyurira buri gihembwe abana babiri b’abashumba babiri tuba twatoranyije hanyuma tukabagenera iyo mpano yafasha abana babo gukomeza kwiga neza. Ibindi ni imibereho myiza muri twe turushaho kumenyana ndetse no gufashanya mu buryo butandukanye”.

    Nubwo uyu muhamagaro utamenyerewe mu Rwanda, avuga ko “amatorero duturukamo yabyakiriye neza cyane kuko birakenewe, hari icyuho kinini mu gusukura inzu z’Imana, bikorwa n’abakuze gusa kandi bananiwe. Twifuje kubaruhura”. Nta gahunda bafite yo guhagarara kuko aho basanzwe basengera hose “twarahanyuze barabikunda cyane baradushyigikiye”.

    Bategerejwe i Kampala!!

    Aron na Huri Ministry bagiye kujya muri Uganda gukorerayo umurimo w’Imana banizihize isabukuru y’imyaka ibiri bamaze bavutse. Iraguha ati “Yego turi kwitegura urugendo rw’ivugabutumwa biciye mu gukoropa muri Uganda – Kampala, tuzarugira tariki 29 Kamena kugeza tariki 3 Nyakanga 2023. Ubwo tuzaba turiyo, tuzakorana n’urubyiruko rw’Itorero Agape Baptist Church.” 

    Ntabwo batumiwe ahubwo ni bo basabye kujya gukorra ivugabutumwa mu mwihariko wabo wo gukoropa insengero “kugira ngo tubasangize uno murimo dukora mu buryo bwagutse turenge n’imbibi dore ko intara zose z’u Rwanda twaziciyemo dukora amasuku mu nsengero”.

    Avuga ko indi mpamvu bahisemo kujya i Kampala ni uko mu kwa 7 ari bwo bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka 2 bamaze batangiye umurimo wo gukoroka insengero. “Rero byose bizakorerwayo turashaka gutemba tugana kure aho kugumya tumeze nk’ikidendezi kitava aho kiri”.

    Aron na Huri Ministry babwiye urubyiruko rugenzi rwabo ko rukwiye kumenya uko urusengero bateraniramo rusa, niba rukeye kugira ngo umushumba naza gutanga ijambo ry’Imana, aze asange ahantu hasa neza, yumve nawe nta pfunwe afite mu nzu y’Imana. 

    Basobanuye ko bitagoranye kuba umwe muri bo. Bati “Rero waba uririmba cyangwa ukora Protocol ariko wabyongeraho gutekereza uko inzu y’Imana yasa neza. Kuko natwe abenshi ni abaramyi tuba mu makorari atandukanye ariko twiyemeje n’uyu murimo kandi Imana ikomeje kudushoboza”.

    Umwe mu bakobwa bagize Aron na Huri Ministry yavuze ko gukoroka mu nzu y’Imana bikwiriye gukorwa cyane n’urubyiruko kuko abantu bakuru bo baba bashaje badafite imbaraga. Mugenzi we yavuze ko gukoroka mu rusengero bitandukanye no gukoroka mu rugo bisanzwe. 

    Ati “Akenshi nk’urubyiruko dukoropa mu rugo kubera ari itegeko ry’ababyeyi ntabwo twabura kubivuga cyangwa kubera ari inshingano zacu nk’abana mu rugo. Itandukaniro ririmo rero no gukoropa mu nzu y’Imana ni uko mu nzu y’Imana ari uburyo bwo kuramya Imana”.

    Baranezerwa cyane iyo babona urusengero rusa neza

    Babyuka igicuku bagakoropa insengero kugira ngo abakristo baze kuzisengeramo zisa neza

    Babangamirwa cyane no kubona insengero zisa nabi

    Imbaraga zabo zose bazikoresha mu gukorera Imana bakoropa insengero

    Ishimwe Samuel, umu Azaph wagize iyerekwa ryo gushinga Aron na Huri Ministry

    Iyo ubatumiye mu rusengero ngo bakore umurimo bahamagariwe bakwakirana yombi

    Aron na Huri Ministry baritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri mu birori bizabera i Kampala

    Bategerejwe i Kampala mu murimo w’Imana bakora wo gukoropa insengero

    REBA ARONI NA HURI MINISTRY BARIMO GUKOROPA URUSEGERO RWA HOPE IN JESUS CHURCH

    ARON NA HURI UBWO BAKORAGA UMURIMO W’IMANA MURI ZION TEMPLE HUYE

    UBWO ARON NA HURI BAKOROPAGA URUSEGERO RW’INKURUNZIZA KIMISAGARA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130439/bategerejwe-i-kampala-ibyihariye-kuri-aron-na-huri-ministry-yabasore-ninkumi-bahamagariwe–130439.html

  • Ibi bintu 5 bizatuma ugumana n’umusore mu rukundo igihe kirekire – YEGOB #rwanda #RwOT

    Buri muntu wese uri mu munyenga w'urukundo, aba y'umva ari uko byahora kuko ubwoba aba ari bwinshi bw'uko urwo rukundo rushobora kurangira umwe agaca ukwe n'undi ukwe.

    Uyu munsi twifuje kugira inama abakobwa, zabafasha gutuma bigarurira umutima w'umugore bakundana bitewe n'uburyo umwitwaraho, ku buryo ashobora no kuzakugira umugore.

    Dore ibintu byagufasha kurambana n'umusore mu rukundo 

    1. Uburyo utuma yiyumva akuri iruhande

    Igihe akuri iruhande tuma abashe kuba we. Urugero niba akunda kuvuga cyane mureke yisanzure, niba akunda kureba umupira mureke, niba akunda gusoma ibitabo mureke ndetse kandi umwereke ko bitakubangamiye.

    2. Muhe umwanya (kumutega amatwi)

    Igihe muri kuganira mwereke ko umuteze amatwi, uri kumva neza ibyo akubwira, akubaza ukamusubiza ibijyanye nibyo ari kuvugaho, ntabwo biba byiza ko akubwira ikintu ugahita umwereka ko bitashoboka.

    3. Kumushyigikira

    Mu gihe umusore muri kuganira ibitekerezo ari kukugezaho mwereke ko ubyitayeho, umwunganire bityo bizatuma y'umva ko iri uwagaciro mu buzima bwe. Gusa ucungane n'ibitekerezo byawe by'inyunganizi kuko iyo uhora umwunganira akumva buri gihe nta kintu cyubaka umubwira, atangira kugukemanga.

    4. Kumuha care

    Abasore bakunda umukobwa uzi kubitaho mu bintu byose, urugero nk'igihe muri gusangira ukamutamika, wamusura ukamukorera amasuku, ukamutekera, bizatuma akubonamo umugore w'ejo hazaza.

    5. Cunga amagambo ukoresha muri kumwe

    Igihe uri kumwe n'umusore mukundana, irinde guhora uvuga amagambo aterekeranye. Urugero: Si byiza gushidukira buri kantu kose ubonye, kuvuga abandi nabi, ibitutsi, gutangarira buri musore muhuye n'ibindi byinshi.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ibi-bintu-5-bizatuma-ugumana-numusore-mu-rukundo-igihe-kirekire/

  • Burya koko hatinda gutera inda! Umwana wa Meddy n’umugore we yarakuze ubu yatangiye gutambuka – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy, usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, we n'umugore we Mimi bashyize hanze amashusho bari kumwe n'umukobwa wabo barimo kumwigisha kugendesha amaguru.

    Ni amashusho Meddy yasangije abamukurikira abinyujije kuri story ye ya Instergarm, afashe uyu mwana we.

    Source : https://yegob.rw/burya-koko-hatinda-gutera-inda-umwana-wa-meddy-numugore-we-yarakuze-ubu-yatangiye-gutambuka-videwo/

  • Umunwa ku wundi: Judithe wahoze ari umugore wa Safi Madiba yagaragaye ari kuryoshya mu buryo budasanzwe hamwe n’umukunzi we mushya (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Judithe Niyonizera wahoze ari umugore w'umuhanzi w'icyamamare cyane hano mu Rwanda Safi Madiba yagaragaye ari kuryoshya hamwe n'umukunzi we mushya.

    Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram na mwenyewe Judithe Niyonizera yamugaragaje ari gusomana n'umukunzi we mushya ufite uruhu rwera mbese ubona ko bari mu munyenga udasanzwe w'urukundo.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/umunwa-ku-wundi-judithe-wahoze-ari-umugore-wa-safi-madiba-yagaragaye-ari-kuryoshya-mu-buryo-budasanzwe-hamwe-numukunzi-we-mushya-video/

  • Byari biteye ubwuzu disi!: Umukobwa yarize arahogora nyuma yo gukorerwa ibintu bidasanzwe n’umukunzi we (Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'ikizungerezi yarize arahogora nyuma yo gukorerwa ibintu biteye ubwuzu n'umukunzi we maze nawe amarira ayasuka hasi karahava.

    Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram na Kazungu Kaboss yagaragaje umukobwa ari kurira cyane ku buryo budasanzwe nyuma y'uko umukunzi we amutereye ivi mbese ari kumusaba kumubera umugore.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/byari-biteye-ubwuzu-disi-umukobwa-yarize-arahogora-nyuma-yo-gukorerwa-ibintu-bidasanzwe-numukunzi-we-amashusho/

  • Byabaye ibindi bindi: Dj Brianne wanenze bikomeye ibyo yumviye mu rusengero rwa Pasiteri Mignone bigatuma ataha adafashijwe bamusubije – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuvangamiziki Gateka Brianne wamamaye cyane ku izina rya Dj Brianne yanenze bikomeye ibyo yumvanye umuntu wari kubwiriza mu rusengero rwa Pasiteri Mignone byanatumye ataha adafashijwe yasubijwe.

    Dj Brianne avuga ko yagiye gusengera kwa Pasiteri Mignone gusa ntiyigeze yishimira ibyo umubwiriza wari muri urwo rusengero yavuze byanatumye ataha adafashijwe ngo ni nyuma y'uko avuze ko ashimira Imana ko abantu bose bari mu rusengero yabahaye inzu nziza ndetse n'imodoka nziza kandi mu by'ukuri mu rusengero harimo n'abantu badatunze ibyo bintu.

    Pasiteri Mignone yakoze ibisa nko gusubiza Dj Brianne avuga ko ibyo uyu mubwiriza yigishije nta kosa ririmo kuko kuri we abantu bakwiriye gushimira Imana bitewe nibyo yabakoreye rero abantu ntibakwiye guterwa ipfunwe nibyo Imana yabakoreye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/byabaye-ibindi-bindi-dj-brianne-wanenze-bikomeye-ibyo-yumviye-mu-rusengero-rwa-pasiteri-mignone-bigatuma-ataha-adafashijwe-bamusubije/

  • Amakuru agezweho: Gacinya Deny wigize kuyobora Rayon Sports yamaze kwemererwa ibintu yari yarajuririye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports Gacinya Deny nyuma y'iminsi yangiwe kuyimamariza kuba visi Perezida wa kabiri wa Ferwafa yamaze kongera kubiherwa uburenganzira.

    Akana k'ubujurire ka komisiyo y'amatora kamaze kwemeza ko Perezida w'ikipe ya Gorilla FC wigeze no kuyobora ikipe ya Rayon Sports Gacinya Chance Deny afite ukuri kandi yemerewe kongera kwiyamamariza kuba Visi Perezida wa kabiri w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-gacinya-deny-wigize-kuyobora-rayon-sports-yongeye-kwemererwa-ibintu-yashakaga/

  • “Sinzi niba ari bubashe kubona ibingibi” Irene Murindahabi ku isabukuru ye yavuze uburibwe umubyeyi we ari gucamo amarira azenga mu maso – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irene Murindahabi usanzwe ari umujyanama w'abahanzi Vestine na Dorcas anarenerera inyungu, ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko yavuze uburibwe Mama we ari gucamo kubera uburwayi.

    Ubwo Irene yari mu kiganiro Sunday The Choice Live, ku Isibo TV, cyabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 11 Kamena 2023, bagenzi be, Phil Peter na Babu ndetse n'umuhanzi Niyo Bosco bamutunguye maze bamuzanira 'keke' baranamuririmbira.

    Gusa mu ijambo yavuze, Irene yatangaje ko umubyeyi we arembye cyane, akaba ari guca mu buribwe, ku buryo anafite ubwoba ko yakitaba Imana.

    Reba videwo aho hasi:

     

    Source : https://yegob.rw/sinzi-niba-ari-bubashe-kubona-ibingibi-irene-murindahabi-ku-isabukuru-ye-yavuze-uburibwe-umubyeyi-we-ari-gucamo-amarira-azenga-mu-maso-videwo/