Blog

  • Hamenyekanye umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports wagiriye inama Leandre Willy Essomba Onana kugirango yemera gusinyira SIMBA SC Kandi yashakwaga na FAR Rabat – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wari uw'ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Cameroon Leandre Willy Essomba Onana, yamaze gusinyira ikipe ya SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania.

    Hashize igihe kinini, rutahizamu wakinira ikipe ya Rayon Sports arimo kuganira n'ikipe ya SIMBA SC ndetse n'ikipe ya FAR Rabat yo mu gihugu cya Tanzania ariko amakuru ahari ni uko Onana yamaze gutera umugongo ikipe ya FAR Rabat yemera gusinyira SIMBA SC.

    YEGOB twaje gutohoza neza tumenye ko kugirango Leandre Willy Essomba Onana asinyire ikipe ya SIMBA SC, Hertier Luvumbu Nzinga ngo niwe wabigizemo uruhare rukomeye.

    Impamvu uyu mukinnyi wa Rayon Sports yamubwiye Onana kwerekeza muri SIMBA SC ngo ni uko mu Barabu basuzugura cyane abirabura kuko ngo biyumva ko ari bo bazi umupira ndetse ngo ugurwa bakwishimiye ariko iyo ugezemo ntabwo bakubaha nkuko muri SIMBA SC babikora.

    Leandre Willy Essomba Onana biravugwa ko kuri uyu wa mbere mu masaha y'igitondo ngo nibwo yasinye amasezerano y'imyaka 2 ndetse ahabwa Milliyoni zigera kuri 200 akazajya ahembwa Milliyoni 8 buri kwezi. Uyu mukinnyi azanahabwa inzu azajya abamo y'ubuntu, ndetse azahabwa n'imodoka yo kujyendamo.

    Uyu munya-Cameroon Onana, uyu mwaka w'imikino yatsindiye ikipe ya Rayon Sports ibitego 20 ndetse anatanga imipira yavuyemo ibitego igera kuri 5. Uyu mukinnyi yasize ikipe ya Rayon Sports iri kumwanya wa 3 n'amanota 61 ndetse anayihesha igikombe cy'amahoro sezo 2022/2023.

     

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-umukinnyi-wikipe-ya-rayon-sports-wagiriye-inama-leandre-willy-essomba-onana-kugirango-yemera-gusinyira-simba-sc-kandi-yashakwaga-na-far-rabat/

  • I Paris: Kayiranga, Angel&Pamella na Sentore… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo cyiswe 'Gakondo Concert' cyabereye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, cyahuje abayobozi mu nzego zinyuranye. Abanyamuziki, abasizi, abagira uruhare mu iterambere ry'Inganda Ndangamuco n'abandi banyuranye.

    Ibi bitaramo byari byubakiye ku Nama y'Abasizi bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika yiswe 'Recontres Nyirarumaga des Litteratures Africaines'. Yitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Aimable Twahirwa n'abandi.

    Angel na Pamella baririmbye muri iki gitaramo, babwiye InyaRwanda ko bitaye cyane ku kuririmba indirimbo 'zisingiza u Rwanda', baririmba bakoresheje amajwi yabo cyane.

    Ni ubwa mbere iri tsinda rikoreye ibitaramo ku Mugabane w'u Burayi. Bashimye inzego za Leta zabashyigikiye 'kugirango inzozi zabo zibe impamo'.

    Ben Kayiranga uri mu baririmbye muri iki gitaramo nawe yabwiye InyaRwanda ko yataramiye abitabiriye iyi nama y'ubusizi yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe.

    Yavuze ko yaririmbye indirimbo 'Freedom' yabaye idarapo ry'umuziki we, 'Ntunsige, Tujye gushora ndetse na Isekere. Yanaririmbye indirimbo 'Uwo mwana niwe mahoro' ya Théophile Rubayita.

    Iki gitaramo cyabanjirijwe no gutangiza ihuriro ry'abasizi muri Afurika. Rumaga uri mu batangije iri huriro, yabwiye InyaRwanda ko iri huriro izajya rikorera i Burayi.

    Ati 'Hamwe n'igicumbi twanatangije ku mugaragaro ihuriro ry'abanditsi Nyafurika rikorera i Burayi ryitwa 'Nyirarumaga des Literatures Africaines'.

    Uyu musizi wamenyekanye mu bisigo birimo 'Umugore si umuntu' avuga ko nyuma yo gutaramira mu Bufaransa, agiye gukomereza urugendo mu Bubiligi,ari naho azasoreza urugendo rw'ibitaramo bye.

    Akomeza ati 'Ni ibitaramo byateguwe n'abantu baba hano i Paris n'i Brussels, ari naho ngiye gusoreza, barantumira.’' Muri iyi nama y'ubusizi, Rumaga yitabiriye ibikorwa birimo 'Théâtre de la ville night' ndetse na 'Paris Evening '.

    Angel na Pamella batangaje ko bishimiye guhura na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura
    Angel na Pamella bari kumwe na Ben Kayiranga bahuriye muri iki gitaramo cyashyize akadomo ku nama y’Abasizi bo muri Afurika

    Jules Sentore yataramiye mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris yifashishije indirimbo ze zubakiye kuri gakondo y’Abanyarwanda

    Umusizi Rumaga witegura gukorera igitaramo cye cya mbere mu Rwanda, yataramiye mu Bufaransa

    Rumaga [Uwa kabiri uturutse iburyo] ari mu basizi bo muri Afurika bagize uruhare mu gutangiza ihuriro ry’abasizi bo muri Afurika 

    Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minubumwe, Aimable Twahirwa [Uwa kabiri uturutse iburyo]


    Umunyarwenya Michael Sengazi [Ubanza iburyo] uzwi mu mukino ‘Did you Just say Sex?’



    Ababyeyi babyinnye Kinyarwanda muri iki gitaramo cyaherekeje Inama y’abasizi




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130463/i-paris-kayiranga-angelpamella-na-sentore-baririmbye-rumaga-atangiza-ihuriro-ryabasizi-ama-130463.html

  • Minisitiri w'Intebe Ngirente yaganiriye na Hamad ushinzwe imikino nyafurika y'imikino ngororamubiri #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro na Perezida w'Impuzamashyirahamwe nyafurika y'imikino ngororamubiri, Hamad Kalkaba Malboum, byibanze ku bufatanye bw'impande zombi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023.

    Hamad Kalkaba Malboum, uri mu Rwanda aho yari yitabiriye Isiganwa rya Kigali International Peace Marathon ryabaye ku Cyumweru.

    Ni ibiganiro kandi byanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo  Aurore Mimosa Munyangaju. 

    The post Minisitiri w'Intebe Ngirente yaganiriye na Hamad ushinzwe imikino nyafurika y'imikino ngororamubiri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/12/minisitiri-wintebe-ngirente-yaganiriye-na-hamad-ushinzwe-imikino-nyafurika-yimikino-ngororamubiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-wintebe-ngirente-yaganiriye-na-hamad-ushinzwe-imikino-nyafurika-yimikino-ngororamubiri

  • Hakim Sahabo yatandukanye na Lille arerekeza mu ikipe nshya mbere yo kwitabira ubutumire bw’Amavubi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’Amavubi wakiniraga Lille y’abatarengeje imyaka 19, Hakim Sahabo yatandukanye n’iyi kipe mbere yo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu.

    Sahabo Hakim ari mu bakinnyi 28 umutoza Carlos Alos Ferrer yahamagaye azitabaza ku mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire umwaka utaha wo u Rwanda ruzakira Mozambique ku wa Gatandatu.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira akaba agomba kugera mu Rwanda ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 15 Kamena 2023.

    Bivugwa ko icyatumye atinda ari uko agomba gutandukana n’iyi kipe yo mu Bufaransa aho yakinaga mu batarengeje imyaka 19 ndetse n’ikipe ya kabiri yayo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ndetse ava mu bantu ba hafi mu muryango b’uyu mukinnyi ni uko uyu munsi agomba kurara asinyiye Standard de Liège mu Bubiligi ari n’aho yavukiye.

    Hakim Sahabo yatandukanye na Lille, arerekeza muri Standard de Liège

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hakim-sahabo-yatandukanye-na-lille-arerekeza-mu-ikipe-nshya-mbere-yo-kwitabira-ubutumire-bw-amazu

  • RDC: Musenyeri Muteba wa Lubumbashi yongeye gutunga agatoki ubutegetsi bwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Byavuzwe na Musenyeri Fulgence Muteba imbere y'imbaga y'aba Kristu bari bamushagaye bitabiriye igitambo cya Misa yaturiwe kuri kuri Stade ya TP Mazembe kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena 2023.

    Mgr Fulgence Muteba yamaganye uburyo abanyapolitiki bayoboye igihugu bitwara hirya no hino, ariko kandi agaruka k”umubabaro w'abaturage” ukomeje kwiyongera bitewe n'imyitwarire y'abayobozi bakabaye bita ku bibazo byabo.

    Ati: “Aba baturage batuye ku butaka bwuzuye ubutunzi butagira ingano, ariko ikibabaje! Ntabwo babwungukiramo bihagije. Yaba umuringa cyangwa cobalt hano muri Katanga, yaba diyama iva Kasai cyangwa ibiti biva muri Equateur hamwe n'amafaranga yinjira muri gasutamo ava ku mipaka n'ibihugu icyenda bidukikije, inyungu z'ubwo butunzi butagira ingano zihariwe n'agatsiko k'intore ziri ku butegetsi ndetse n'ibigo by'ibihugu byinshi nta shingiro. '

    Nk'uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ivuga, Musenyeri mukuru wa Lubumbashi yakomeje avuga ko muri iki gihe, abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ari bo ba nyir'umutungo kamere uri mu butaka bw'igihugu cyabo ariko bakomeje kwibasirwa n'ubukene bukabije n'amakuba ashingiye kuri uwo mutungo.

    Mu gusoza ijambo rye, yavuze ko mu buryo bwumvikana, ubu bigaragara ko “uzashaka gucamo igihugu ibice kubera ibitekerezo bya politiki, azasanga abaturage mu nzira ye”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-musenyeri-muteba-wa-lubumbashi-yongeye-gutunga-agatoki-ubutegetsi-bwa

  • Uganda: Pres.Museveni yanditse kuri Tweeter nyuma y'ibihuha byavugaga ko (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'amakuru y'ibihuha yari yakwirakwiye ku mbuga nkoranya mbaga avuga ko Perezida Museveni yitabye Imana azize Covid 19 yari aherutse kwandura.

    Prezida Museveni byemejwe ko yanduye Covid 19 kuya 7/6/2023, ahita atangaza ko afashe ikiruhuko gitunguranye mu rwego rwo kwiyitaho.

    Ubutumwa yaraye yanditse, Museveni yagize ati”Ndabasuhuje, ubu ndi kumunsi wa 5 w'akato nishyizemo kubera Covid nanduye. Mu ijoro ryakeye nasinziriye neza cyane kugera nka saa kumi (saa kumi za usiku, ibyo abanyaburayi bita 4am)

    Yakanguriye Abene Gihugu muri Uganda kwitabira kwikingiza Covid no kwishimangiza cyane kubakuze .

    Ibihuha byasakaye ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Tweeter mu minsi mike ishize ko Perezida Museveni yajyanywe mu bitaro by'igitaraganya, nyuma akitaba Imana azize Covid 19.

    Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima ku isi WHO riherutse gutangaza ku mugaragaro ko Covid 19 itakiri icyorezo gihangayikishije Isi , icyakora ngo iyi virusi iracyahari.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/uganda-pres-museveni-yanditse-kuri-tweeter-nyuma-y-ibihuha-byavugaga-ko-yishwe

  • Umukobwa w'imiterere idasanzwe yaciye ibintu kubera amafoto yagiye hanze (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Muri aya mafoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu mukobwa yambaye ikanzu igaragaza imiterere ye by'umwihariko ikibuno.

    Aya mafotoo y'uyu mukobwa yamugize icyamamare kuko yarebwe n'ibihumbi byinshi kumbuga nkoranyambaga.

    Muri iyi minsi,bisigaye byoroshye ko abakobwa bafite ibibuno binini n'abandi bafite ubwiza bamenyekana by'umwihariko mu gihugu cya Ghana aho abakobwa nk'aba bakundwa cyane.

    Icyakora,uyu mukobwa ntiyatangajwe amazina n'aho avuka gusa ikizzi neza nuko ari uwo mu gihugu cya Ghana kibamo abakobwa bakurura abagabo muri Afurika kubera imiterere yabo igaragara inyuma.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-w-imiterere-idasanzwe-yaciye-ibintu-kubera-amafoto-yagiye-hanze-ari

  • Turahirwa Moses yasabye kuburanishwa adafunze #rwanda #RwOT

    Turahirwa Moses washinze inzu y'imideli ya Moshions yasutse amarira imbere y'Inteko iburanisha asaba urukiko guca inkoni izamba rukamurekura akaburanishwa adafunze.

    Uyu musore uri kuburana ku byaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, kugira ngo aburane ku bujurire bwe.

    Ni ubujurire yatnze nyuma y'uko Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge, rwari rumaze kumukatira igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo, kugira ngo azaburanishwe mu mizi afunze.

    Ikinyamakuru igihe cyanditse ko ubwo yitabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ubujurire, Turahirwa yasabye ko rwakuraho icyemezo yafatiwe n'urw'ibanze kubera impamvu enye.

    Impamvu ya mbere ni uko Urukiko rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo rwasesenguye ingingo uko zitari rugashingira ku ngingo zitaregewe ndetse atigeze aburana.

    Aha Turahirwa yavugaga ko atigeze aregerwa kwamamaza urumogi nk'uko Urukiko rwabishingiyeho rwemeza ko akwiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo hagakorwa iperereza adakomeje kwamamaza urumogi nk'uko akunze kubikora ku mbuga nkoranyambaga.

    Ikindi yavuze ni uko mu gufatirwa icyemezo cyo gukurikiranwa afunze hashingiwe ku rumogi rwasanzwe iwe mu rugo nyamara mu by'ukuri akaba atazi neza uko rwahageze, agahamya ko rushobora kuba rwarasigaye mu mashati yakusanyije mu Butaliyani mu rwego rwo kongera kuyavugurura.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugaruke ku byo Turahirwa n'umwunganira bamaze kugaragariza urukiko, maze uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko yatunguwe no kuba bahakana ko icyaha bakoze kidakomeye mu gihe nyamara ugihamijwe n'amategeko ahabwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze ibiri.

    Ikindi Ubushinjacyaha bwavuze, ni uko busanga Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwararebye kure kwemeza ko Turahirwa akurikiranwa afunze kuko ibyaha akurikiranyweho akibikorwaho iperereza.

    Aha Umushinjacyaha yavuze ko atumva ukuntu Turahirwa yahakana urumogi rwafatiwe iwe, mu cyumba araramo mu kabati abikamo imyenda ndetse rwarafatiwe mu myenda ye.

    Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje ni uko Turahirwa atakabaye yitwaza ibyo kwigisha urubyiruko kuko mu bihe byahise yakunze kugaragaza arwigisha kunywa urumogi nk'uko bigaragara mu nyandiko yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye.

    Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwasabye ko Turahirwa yazerekana ikimenyetso cy'uko urumogi avuga yarunywereye mu Butaliyani nkuko yakunze kubivuga, buhamya ko kuba nta cyemeza ko yarunywereye hanze y'u Rwanda bitashingirwaho ngo akurweho icyaha mu gihe agaragaza ibipimo biri hejuru.

    Turahirwa wasanganywe ibipimo bya 321 mu gihe umuntu usanzwe atarenza 20, Ubushinjacyaha bwavuze ko bushyigikiye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge kuko ingwate yatanze nta mugenagaciro wemewe wigeze yemeza ko ifite agaciro ka miliyoni 300 Frw nkuko yari yabivuze.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko icyemezo cyafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge kinyuze mu mucyo ahubwo asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gutesha agaciro ubujurire bwa Turahirwa rukemeza ko rurekeyeho icyemezo cy'uko Turahirwa akomeza gukurikiranwa afunze by'agateganyo.

    Nyuma yo kumva uko Ubushinjacyaha bwavuze, Turahirwa kwihangana byamunaniye asuka amarira imbere y'Urukiko ahamya ko iminsi irenga 45 amaze afunze yize byinshi kandi yiteguye ko narekurwa azera imbuto muri sosiyete.

    Yagaragaje ko kuba ari gukurikiranwa afunze bikomeje kugira ingaruka ku masomo ye kuko yari amaze igihe yiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Butaliyani aho akurikiranye amasomo y'ibijyanye n'imideli.

    Yatakambiye urukiko arusaba kumurekura akagira ibyo ategekwa ariko agakomeza gukurikirana amasomo ye.

    Ikindi Turahirwa yahakanye n'ikiniga cyinshi ni uko nta bushake yigeze agira bwo gukangurira urubyiruko gukoresha urumogi ahubwo agaragaza ko ari ubushakashatsi yabaga ari gukora.

    Yahamije ko ibyo kuvuga ko ahinga urumogi muri Nyungwe ashinjwa kuba yaranditse ku mbuga nkoranyambaga atari byo kuko nta muntu wemerewe kuhagira umurima.

    Turahirwa yatakambiye Urukiko ngo rumurekure aburane adafunze, anasaba imbabazi buri muntu wagizweho ingaruka n'ibyo yagiye atangaza, ahamya ko nta wundi mugambi mubi yari afite.

    The post Turahirwa Moses yasabye kuburanishwa adafunze appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/12/turahirwa-moses-yasabye-kuburanishwa-adafunze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=turahirwa-moses-yasabye-kuburanishwa-adafunze

  • Uganda: Perezida Museveni urwaye Covid-19 yatangiye koroherwa #rwanda #RwOT

    Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yatangiye koroherwa na Covid-19, aho ari ha wenyine Nakasero, ariko ibipimo byafashwe birerekana ko akiyifite nk'uko abaganga be batangaje.

    Perezida Museveni yaraye atangaje ko noneho yabashije gusinzira kandi ko uburibwe mu ngingo bwagabanutse anongera ko n'umutwe wari wamenaguritse wakize.

    Uyu mutegetsi yasanzwemo Covid-19 ku wa Gatatu mu cyumweru gishize, nyuma y'iminsi 10 ahugura abadepite bo mu ishyaka rye NRM babri bahuriye Kyankwanzi.

    Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko uyu mutegetsi yasezeranije abanya-Uganda, ko azaguma mu kato kugera akize neza, asaba abaturage be ategetse imyaka 36 kwikingiza iki cyorezo ndetse abakuze bagahabwa urukingo rushimangira.

    Perezida Museveni yatangaje aya makuru arebana n'ubuzima bwe nyuma yahoo kuri twitter yaba ibitangazamakuru n'abantu ku giti cyabo bari batangiye kuvuga ko ubuzima bwe buri aharindimuka, bimwe bikanemeza ko umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba yaba yatumije inama y'umuryango.Icyakora ibiro by'umukuru w'igihugu byaje gutangaza ko aya makuru atariyo ari amakubitirane.

    Bwana Museveni ubu ufite imyaka 78 yagerageje ibishoboka byose ku buryo amakuru aye n'uko amerewe bimenyekana ngo rubanda itaza kumuvuga uko atameze, ndetse aranakoresha amashusho yerekana ko ari muryerye nta kibazo na kimwe afite, ibi ngo bigamije kwirinda ko abantu baca igikuba ku buzima bwe.

    Mu mpera z'icyumweru gishize bamwe mu barwanashyaka b'ishyaka rye NRM bangiwe kwinjira mu biro by'umukuru w'igihugu Nakasero aho arwariye, basiga indabo ku marembo ndetse n'ibyapa bimwifuriza gukira vuba. Aba badepite bavuze ko ari ubwa mbere babonye uyu mutegetsi arwara akananirwa kujya ku kazi mu myaka bamaranye.

    The post Uganda: Perezida Museveni urwaye Covid-19 yatangiye koroherwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/12/uganda-perezida-museveni-urwaye-covid-19-yatangiye-koroherwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-perezida-museveni-urwaye-covid-19-yatangiye-koroherwa

  • Impuguke zasabye Afurika kwitondera ibyo guca ikoreshwa ry'idorali #rwanda #RwOT

    Impuguke mu bukungu zisanga ibihugu bya Afurika, bikwiye kwitondera ingingo yo guca ikoreshwa ry'Idolari bitabaye ibyo, ngo ubukungu bwabyo bwakwisanga mu bibazo bikomeye.

    Ibi izi mpuguke zibivuze nyuma y'aho Perezida wa Kenya William Ruto, asabye bagenzi be ba Afurika guca ikoreshwa ry'idolari, kubera ko kurikoresha bituma Abanyafurika bagorwa no kwishyurana hagati yabo.

    Icyo gihe hari mu nama iherutse kubera i Nairobi  muri Kenya muri Gucurasi 2023, yigaga ku Isoko Rusange rya Afurika.

    Perezida Ruto yagize ati 'Ubu twese tugorwa no kwishyurana, n'aba bacuruza bacu bagorwa no kwishyurana kubicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi,  kubera ko amafaranga yacu atandukanye. Ibyo rero nibyo bituma  twese twisanga  tugomba gukoresha  ku idorari, Umunyakenya ushaka kurangura muri  Tanzaniya bikamusaba idorari, Umunyatanziya uranguye muri RDC agasabwa amadorari, kubera iki mu bucuruzi bwacu tugomba  gukoresha idorari?'

    Perezida Ruto asanga bumwe mu buryo bukwiriye gukoreshwa mu kwishyurana hagati y'Abanyafurika, ari ubwatangijwe muri Mutarama mu 2022 buzwi nka 'Pan-African Payment and Settlement System', aho Abanyafuruika bishyurana  hatabayeho kuvunja mu madevise.

    Ni ingingo abahanira ukwishyira ukizana kwa Afurika, basa n'abakiranye yombi, nk'uko byumvikana mu mvugo ya Shyaka Michael Nyarwaya, Komiseri w'ububanyi n'amahanga muri Panafrican Mouvement.

    Ati 'Iyo ufashe ifaranga ry'u Rwanda ukajya kurishyira mu madorari kandi ukazagera mu kindi gihugu nanone ukavunja, izo ni imbogamizi zituma ubucuruzi butihuta.'

    Abaturage nabo hari uko bumva ingingo yo kuba Afurika yaca ukubiri n'ikoreshwa ry'idorari.

    Umwe muribo ati ' Ifaranga ry'idorari ntabwo ari irya Afurika, nabo bashatse bakoresha ifaranga ryabo rikaba irya Afurika ntibajye bakoresha idorari. Rero ababishinzwe babishatse byashoboka, nkatwe rubanda rugufi amadorali aba ahenze cyane.'

    Abasesengura iby'ubukungu bo basanga abategetsi b'ibihugu bya Afurika bakwiye kwitondera ingingo yo guca ikoreshwa ry'idorari kuri uyu mugabane, bitaba ibyo ngo ubukungu bw'ibihugu byinshi bwahazaharira.

    Dr Bihira Canisius impuguke mu bukungu, abisobanura yifashishije uregero rwa Zimbabwe.

    Ati 'Nibabitekereza bazaba batashishoje. Bashobora kugira ifaranga ryabo ry'Abanyafurika rigakomera, ariko rigakomerana n'idorari, none se Abanyafurika nibakenera gucuruza muri Leta zunze umwe za Amerika ko ari nacyo twese tuba turota, tuba dushaka, tuzababwira ngo mujye mwakira ifaranga ry'irinyarwanda bazaryemera? Nk'uko Zimbabwe Robert Mugabe yari yafashe icyemezo cya Politiki cyo guca amadorari y'Abanyamerika, ariko umuntu wifuza kugira ubukungu naho ubwa Zimbabwe bwageze, aho umuntu yajyaga kugura umugati atwaye amadorali ya Zimbabwe ku ngorofani.'

    Banki nkuru z'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), zimaze igihe mu biganiro biganisha ku guhuza imikoranire mu bijyanye n'ifaranga, ku buryo umuntu ufite irikoreshwa muri kimwe muri ibi bihugu ashobora guhahira mu kindi, atishingikirije idolari nk'uko byahoze.

     Ibihugu bya Afurika biramutse byemeranyijwe guca ikoreshwa by'idorali, byaba byiyunze ku bindi bihugu byafashe icyemezo nk'iki birimo u Bushinwa n'u Burusiya.

    Daniel Hakizamana

    The post Impuguke zasabye Afurika kwitondera ibyo guca ikoreshwa ry'idorali appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/12/impuguke-zasabye-afurika-kwitondera-ibyo-guca-ikoreshwa-ryidorali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impuguke-zasabye-afurika-kwitondera-ibyo-guca-ikoreshwa-ryidorali