Blog

  • Sadate uherutse kwamagana bwambere amatora ya Ferwafa, yemeye kuva ku (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu Cyumweru gishize, ni bwo abantu batandukanye bahagurutse bagaragaza ko amatora ya Komite Nyobozi ya Ferwafa, ari gutegurwa mu bwiru ndetse benshi bagaragaje ko batewe impungenge n'uko ari gutegurwa.

    Umwe mu batajya barya indimi mu gutanga ibitekerezo bya bo, ni Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports. Uyu ari mu bafashe iya mbere yamagana aya matora ndetse binamujyana kuri Radio Fine FM mu kiganiro 'Urukiko rw'Ubujurire rw'Imikino.'

    Muri iki kiganiro, Sadate n'abanyamakuru bari bamutumiye, basabye ko aya matora yasubikwa mu buryo bwihuse kugira ngo habanze hagire ibivugururwa.

    Gusa ntiyatinze, kuko Munyakazi abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yanze kwinangira umutima ahamya ko abona aya matora akwiye kuba.

    Ati 'Mwiriwe nshuti zanjye banyamupira bavandimwe, murabizi neza maze iminsi narahagurutse kubera agahinda duterwa n'umupira w'amaguru utaduha ibyishimo kandi tubinyotewe, aka gahinda katumye mpaguruka ndahagara kandi nemye namagana amatora y'abazayobora ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda.'

    Uyu mugabo ni ho yahereye ahamya ko abona yari yihuse mu byo yatangaje, ndetse abona atari akwiye guca iteka ko abazatorerwa kuyobora Ferwafa batazashobora izi nshingano.

    Ati 'Umutima wanjye wakomeje kudatuza ntekereza amanywa n'ijoro, ntekereza ubudatuza kuri Ruhago yacu, naratekereje nsanga nta mpamvu yo guca iteka ko abantu batazashobora kuyobora FERWAFA bataranatorwa yewe bataranakora, Oya ibi menya ari ukwibeshya.'

    Sadate ahamya ko hari ingero nyinshi zerekana ko umuntu ashobora kuba adafitiwe icyizere, ariko yafata inshingano akagaragaza ibitandukanye n'ibyo abantu bamwibazagaho.

    Yakomeje avuga ko abantu bakwiye gufatira urugero kuri Perezida wa Rayon Sports, Rtd Uwayezu Jean Fidèle waje atari benshi bamwemera ariko akaba amaze guhesha ikipe ibikombe bibiri.

    Munyakazi yakomeje agaragaza ko kuri we hari habayeho igisa no guhubuka ubwo yavugaga ko abari kwiyamamariza kuyobora Ferwafa, batazabishobora kandi nyamara bataranatangira inshingano ngo zibananire.

    Ati 'Nanjye rero nsanze ntankwiriye guca iteka k'ubushobozi bwabiyamamarije kuyobora FERWAFA bataratwereka icyo bashoboye, aha narihenze cyane, niyo mpamvu nsanga ntagomba guheranwa n'agahinda n'intimba duterwa n'Umupira wacu, ahubwo ngomba gukoresha SAGESSE yo mu rwego rwo hejuru nkashyigikira abazatorwa kugira ngo mbafashe kuzahura Ruhago yacu kuko nibyo byishimo byacu.'

    Uyu mugabo utajya uripfana, yakomeje asaba abanyamuryango ba Ferwafa, gutekereza icyateza imbere ruhago y'u Rwanda ndetse ko nawe ubwe yiteguye gutanga ibitekerezo bizatuma itera imbere.

    Sadate yavuze ko uburakari we na bagenzi be bagaragaje ubwo bamaganaga aya matora, bukwiye kubera isomo abazatorwa kugira ngo bazitangire uyu mupira hagamijwe guha Abanyarwanda ibyishimo babuze.

    Yongeyeho ko yahindukiye ku ijambo yari yavuze, ndetse ashyigikiye ko aya matora aba kandi abona nta cyatuma ahagarikwa.

    Gusa n'ubwo Munyakazi yavuze ibi, abamukurikira kuri Twitter, bamuteye utwatsi ndetse benshi bahamya ko hari izindi nzego zaba zatumye ahindukira ku ijambo atari we ubwe wabyitekerereje.

    Amatora ya Ferwafa ateganyijwe kuba tariki 24 Kamena uyu mwaka. Abazatorwa bazaba bagiye kuyobora imyaka ibiri yari isigaye ngo manda ya Nizeyimana Mugabo Oliver, irangire.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sadate-uherutse-kwamagana-bwambere-amatora-ya-ferwafa-yemeye-kuva-ku-izima

  • Sunny yagiriye inama abasore baha amafaranga abakobwa – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ingabire Sunny Dorcas, umuhanzikazi nyarwanda akaba n'umunyamideli ukoresha amazina ya Sunny, yagiriye inama abasore bo muri iyi minsi baha abakobwa amafaranga batarabarongora.

    Sunny wamenyekanye cyane mu ndirimbo Kungola yakoranye na Bruce Melody, ni umwe mu bahanzi bazwiho udukoryo twinshi, mu butumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram arikumwe na Tijara Kabendera hamwe n'umuhungu wa Tijara aho bari bari I Dubai , yagize ati' Umusore ntakwiye guha amafaranga umukobwa bakundana mugihe ataramubera umugore'.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sunny-yagiriye-inama-abasore-baha-amafaranga-abakobwa

  • Menya ibintu bike by'ibanze ukwiye kugira kugira ngo igitsina gore (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Hari abagabo ujya wumva bijujutira abagore cyangwa abakobwa batandukanye ngo ntibabubaha ugasanga impamvu barazishakira ku gitsina gore. Nyamara ukuri ni uko umuntu wese akubaha kuko witwara neza ugaharanira kubahwa kandi ibi ntibisaba amafaranga cyangwa ubuhanga buhanitse.

    Dore ibintu bike by'ibanze ukwiye kugira kugira ngo igitsina gore kikubahe

    Guhorana ibyishimo

    Ukwiye guhora burigihe umwenyura kabone n'ubwo ubuzima ubamo bwaba butabikwemerera, ntugakomeze ibintu. Abantu bishimye kandi basetsa usanga banakurura abandi bagahora bashaka kubegera. Niba uhuye n'umkobwa cyangwa umugore bwambere, muganirize utuntu dusekeje kandi wifitiye ikizere ariko wirinde kubigira birebire

    Ubu ni uburyo bwiza bwo gufungura amarangamutima y'umugore cyangwa umukobwa muhuye bwambere kuko bituma ahorana amatsiko yo kurushaho kukumenya

    Igirire ikizere kandi uhore wisanzuye

    Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye ikizere n'ubwo bamwe muri bo bigira nk'aho bitabafashe ho.
    Gukunda abagabo bigirira ikizere binaba muri kamere y'abagore kuko bazi ko abagabo nk'aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira ikizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.

    Iga kandi kumva wisanzuye igihe uri kumwe n'umugore kuko nawe ashobora kukugerageza kugira ngo arebe ko koko wihagazeho cyangwa ari ibyo uri kwihingamo.

    Nasanga koko uri umugabo uhamye, azishimira kukubona ndetse aniyumvemo ko ari wowe yashakaga.

    Ibitekerezo byagutse

    Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w'umugore nta n'ikindi utabasha kwigarurira. Ntu gakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya. Gerageza kwegera abagore muganire ndetse hari n'ubwo bamwe usanga bakwitwara ho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k'uwo ushaka.

    Ambara neza

    Iga kwambara neza kandi uberwe, ntukifate nk'aho utiyitayeho. Ntukabereho gushimisha cyangwa kunezeza. Kwambara neza si ukwambara ibihenze gusa ahubwo kumesa imyenda yawe, iterwa ipasi ukayitera kandi ntiwambare nk'abasore b'inkundarubyino byatuma abakobwa bataguca amazi.

    Abagabo bamwe cyangwa abasore bakunda kwishushanya akaba yanakora ibyo adashoboye ngo akunde anezeze umugore cyangwa umukobwa.
    Ba uwo uriwe w'umwimerere. Wibaho ubuzima bwawe ngo ugire uwo unezeza, baho wisanzuye igihe ubona ntawe bishyira mu bibazo. Uwo ku gukunda azgukundira icyo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/menya-ibintu-bike-by-ibanze-ukwiye-kugira-kugira-ngo-igitsina-gore-kikubahe

  • Indwara idakunze kuvugwa ya'sickle cell'ifatwa nk'amadayimoni yugarije (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Hari umukobwa wiyemeje guhanga nayo mu mujyi wo muri Kenya aho hafi 1/4 cy'abawutuye bafite iyi ndwara ihererekanywa mu miryango.

    Mu mujyi muto wa Taveta, uri munsi y'imisozi miremire ya Taita Hills yegereye umupaka wa Tanzania, abantu bicaye ku mbaho zose zo ku ivuriro riri aho. Abadafite aho bicara barahagaze abandi bicaye hasi.

    Lea Kilenga Bey, umugore bari bategereje kumva, ari imbere yabo, ati: 'Ni bande hano bafite sickle cell?'.

    Basubiza icya rimwe bati: 'Ni Twese', bivuze ko bafite iyo ndwara cyangwa se bafite umuntu uyirwaye bitaho.

    Muri uyu mujyi uri kandi hafi y'umusozi wa Kilimanjaro, utuwe n'abaturage 22,000 gusa, hafi umwe ku bantu bane mu bahatuye afite sickle cell, kimwe mu bipimo biri hejuru mu ndwara zihererekanywa mu miryango muri Kenya.

    Uturemangingo dutukura tw'amaraso y'umuntu ufite indwara sickle cell tuba dufite ishusho nk'iy'igisate cy'ukwezi (crescent moon) cyangwa se 'sickle' (agakoresho ko gutema/guca kitwa Najoro/Akayuya) ari naho ikura iryo zina.

    Uturemangingo dufite ubwo busembwa ntitubasha gutwara ngo tugeze 'oxygen' ihagije hose mu mubiri. Ibi bituma abafite indwara ya sickle cell kenshi bagira ububabare mu bice by'umubiri bushobora kumara ibyumweru.

    Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS/WHO rivuga ko 2/3 by'abarwara sickle cell ku isi ari abo mu bihugu bya Africa.

    Ni imwe mu ndwara zihererekanywa mu miryango ziboneka cyane muri Africa.

    Hejuru ya 1/2 cy'abana bavukana sickle cell bapfa batarageza imyaka itanu, akenshi kubera 'infection' cyangwa kubura amaraso (anaemia) bikabije. Bimwe mu binyamakuru byandika ku buzima bivuga ko yica ku gipimo kigera kuri 90% mu bana.

    Mu 2017, Lea Kilenga yashinze ikigo kitegmiye kuri leta Africa Sickle Cell Organisation, kigamije gufasha abantu bafite iyo ndwara. Asura ibice birimo iyo ndwara kuganira n'abaho kuri yo, ariko yari yasubiye iwabo i Taveta, gufasha abaho.

    Kilenga yabwiye BBC Africa Eye ati: 'Abantu benshi bavuga ko iyi ndwara ari imivumo y'abakurambere, cyangwa amarozi.

    'Ni ko bigenda no ku kindi kintu cyose kitazwi hano. Abantu bahimba inkuru zabo kuri ibyo. Rero nagombaga kugenda nkabwira abantu ko sickle cell atari amarozi. Ko atari umuvumo w'abakurambere.'

    Imwe mu ngorane nyamukuru ku bafite sickle cell muri Taveta, n'indi mijyi muri Kenya, ni ukubona imiti.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umukobwa-ari-kurwanya-sickle-cell-ifatwa-nk-amadayimoni-yugarije-kenya

  • Aba nibo bahanzi 10 batunze agatubutse muri Afurika [URUTONDE] – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abahanzi bo muri aka karere ka EAC bari kuri uru rutonde ni Diamond Platnumz uri ku mwanya wa 10 na miliyoni 9, Jose Chameleon wo muri Uganda ari ku mwanya wa 16 na miliyoni 6 USD

    Icyatunguranye cyane nuko abakongomani bakomeye barimo Koffi Olomide na Fally Ipupa bashyizwe inyuma cyane kuko Koffi ari ku mwanya wa 18 na miliyoni 5 mu gihe Fally Ipupa ari ku mwanya wa 19 nawe na miliyoni 5 USD.

    Umugore umwe rukumbi uri ku

    Umugore umwe rukumbi uri kuri uru rutonde ni Tiwa Savage uri ku mwanya wa 15 na miliyoni 7 USD.

    Youssou N'Dour (Miliyoni 150 z'Amadolari)

    Amazina ye nyakuri: Youssou N'Dour (yavutse taliki ya 1/10/ 1959)
    Ubwenegihugu: Sénégal Kurubuga rwe rwa Instagram akurikirwa n'abarenga ibihumbi 306.

    Umugore umwe rukumbi uri kuri uru rutonde ni Tiwa Savage uri ku mwanya wa 15 na miliyoni 7 USD.
    Akon ( Miliyoni 80 z'Amadolari)

    Amazina ye nyakuri: Aliaume Damala Badara Akon Thiam (yavutse kuwa 16 Mata 1973)

    Black Coffee (Miliyoni 16 z'Amadolari)

    Amazina nyakuri: Nkosinathi Maphumulo (Yavutse kuwa 11 Werurwe 1976)
    Ubwenegihugu : Afurika y'Epfo

    Don Jazzy ( Miliyoni 30 z'Amadolari)

    Amazina ye nyakuri : Michael Collins Ajereh (Yavutse Kuwa 26 Ugushyingo 1982)
    Ubwenegihugu : Nigéria

    Wizkid (Miliyoni $27 z'Amadolari)

    Ubwenegihugu: Ayodeji Ibrahim Balogun (Kuwa 16 Ugushyingo 1990)
    Ubwenegihugu : Nigeria

    Rudeboy (Miliyoni 16,1 z'amadolari)

    Paul Okoye (Yavutse kuwa 18 Ugushyingo1981)
    Ubwenegihugu : Nigéria

    Davido ( Miliyoni 25 z'Amadolari)

    Amazina ye nyakuri: David Adedeji Adeleke (Kuwa 21 Ugushyingo 1992)
    Ubwenegihugu : Nigéria

    Mr. P (Miliyoni 15,2 z'amadolari)

    Amazina ye nyakuri: Peter Okoye (Kuwa 18 Ugushyingo 1981)
    Ubwenegihugu : Nigéria

    2Face Idibia (Tu face) (Miliyoni15 z'Amadolari)

    Amazina ye nyakuri:Innocent Ujah Idibia (Kuwa 18 Nzeri 1975)
    Ubwenegihugu: Nigéria

    D'banj (Miliyoni 11 z'amadolari)

    Amazina ye nyakuri: Oladapo Daniel Oyebanjo (né le 9 juin 1980)
    Ubwenegihugu : Nigéria

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/aba-nibo-bahanzi-10-batunze-agatubutse-muri-afurika-urutonde

  • Silvio Berlusconi umunyapolitiki n'umukunzi wa Ruhago mu Butariyani (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Berlusconi yari umwe mu banyapolitiki bakomeye ndetse akaba n'umunyemari kuko yari yarashoye mu itangazamakuru no mu mikino kuko yigeze kuba na nyir'ikipe ya AC Milan hagati ya 1986 na 2017.

    Yanashinze televiziyo ikomeye yitwa Mediaset.

    Yapfuye afite imyaka 86, mu gihe yari amaze igihe arwaye. Muri Mata, yajyanywe mu bitaro asanganwa uburwayi bw'ibihaha, byaje bisanga ubundi burwayi yigeze kugira bwa cancer yo mu maraso.

    Uyu mugabo wari umuherwe, yayoboye u Butaliyani mu 1994 kugeza mu 2011.

    Yari asigaye ayobora ishyaka rya Forza Italia ryihuje n'irya Minisitiri w'Intebe uriho ubu Giorgia Meloni nyuma y'amatora yabaye muri Nzeri, yasize Berlusconi yinjiye mu Nteko nk'Umusenateri.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/silvio-berlusconi-umunyapolitiki-n-umukunzi-wa-ruhago-mu-butariyani-yapfuye

  • Umunyamideli Moses Turahirwa mu iroza imbere y’Urukiko #rwanda #RwOT

    Bwa mbere umunyamideli Moses Turahirwa, nyir’inzu y’imideli ya Moshions, yagaragaye imbere y’Urukiko yambaye umwambaro w’abagororwa (iroza) aho agiye kuburana mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Ku wa 15 Gicurasi 2023 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    Uyu munyamideli akaba yarahise ajuririra iki cyemezo maze ahabwa kuburana uyu munsi tariki ya 12 Kamena 2023.

    Turahirwa Moses akaba yageze imbere y’Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yambaye imyenda y’abagororwa.

    Moses yambaye ikabutura y’iroza, yari yambaye n’agapfukamunwa kakozwe n’inzu y’imideli ye ya Moshions.

    Yari yambaye kandi inkweto ndende z’umukara n’isaha ku kuboko kw’ibumoso n’agakomo gakozwe mu ibendera ry’u Rwanda ku kuboko kw’indyo.

    Turahirwa Moses ni uku yagaragaye imbere y’urukiko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamideli-moses-turahirwa-mu-iroza-imbere-y-urukiko

  • Heineken yafashije abafana gusoza umwaka w’im… – #rwanda #RwOT

    Abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi yose basa naho baruhutse mu buryo buvanze n’irungu, nyuma y’umukino wahuje Manchester City na Inter Milan ariwo mukino wa nyuma ku rwego rukomeye wakinwe bwa nyuma, aho uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kamena 2023.

    Nk’ibisanzwe mu Rwanda, ikinyobwa cya Heineken gisanze gitera inkunga iyi mikino cya Champions League cyafashije abafana kureba uyu mukino mu buryo rusange, igikorwa cyabereye kuri Pili Pili Bar & Restaurant iri i Kibagabaga.

    Mu gihe abafana barebaga umupira, Heineken yatanze amahirwe ku wabasha kuvuga uko igice cya mbere kirangira ndetse abavuze ko ari 0-0 bose bahembwe. 

    Umukino muri rusange warangiye ari igitego cya Manchester City ku busa bwa Inter Milan, Manchester City yegukana Champions League ya mbere nyuma y’imyaka myinshi bagerageza.

    Abafana ba Manchester City ibyishimo byari byose nyuma y’igikombe cya mbere cya Champions League begukanye 

    Mu gihe kingana n’umwaka wose, Heineken yabanye n’abakunzi b’umupira w’amaguru 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130437/heineken-yafashije-abafana-gusoza-umwaka-wimikino-130437.html

  • MU MAFOTO 55: Injira mu bihe byiza byaranze i… – #rwanda #RwOT

    Ibirori byari ibirori mu Karere ka Huye ndetse na Gisagara VC ku bakunzi ba Volleyball. Guhera kuwa 6 habaga imikino yo kwibuka Alphonse Rutsindura,muri uyu mwaka yakinwaga ku nshuro yayo ya 19. 

    Imikino ibanza ku wa 6 yakiniwe ku bibuga bitandukanye birimo ibyo muri Gymnase y’Akarere ka Gisagara ,IPRC Huye,Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare, Groupe Officielle de Butare ndetse n’ahandi.

    Ku cyumweru hahise hakomeza iya 1/2 ndetse hanaikinwa iyanyuma,iyi yo yakiniwe ku bibuga byo mu karere ka Huye gusa. imyinshi yakiniwe ku bibuga byo mu ishuri rya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare.

    Amakipe yatwaye ibikombe ni , Police VC mu bagabo,APR W VC mu bagore,mu mashuri yisumbuye ni Nyanza TSS,mu kiciro rusange ni P.SV.F,mu mashuri abanza ni G.S Mugombwa naho mu batarabigize umwuga ni ASEVIF.

    Imikino ya Memorial Rutsindura ikinwa buri mwaka hibukwa Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu ishuri rya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare.

    Uyu mwarimu by'umwihariko yari umutoza w'ikipe ya Volleyball y'iki kigo ndetse akanagira n'uruhare mu iterambere ry'uyu mukino mu Rwanda. Rutsindura  yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abasifuzi basifuye iyi mikino ya Memorial Rutsindura 2023

    Gisagara VC ihangana na Police VC ku mukino wa nyuma

    abakinnyi ba APR VC ku mikino yambere ku wa Gatandatu 

    Abakinnyi ba Police VC ku mikino yambere yo ku wa Gatandatu

    Gisagara VC yesurana na REG VC muri 1/2

    Ikipe ya Gisagara VC yegukanye umwanya wa 2 mu bagabo

    InyaRwanda.com yari yari umufatanyabikorwa w’iyi mikino

    Ikipe ya APR W VC yegukanye igikombe

    Ikipe ya RRA yegukanye umwanya wa 2 mu bagore

    Ikipe ya Nyanza TSS niyo yegukanye igikombe mu mashuri yisumbuye (A’ LEVEL)

    Ibikombe byahembwe amakipe yabaye ayambere

    Abakinnyi ba APR W VC baterura igikombe

    Abakinnyi ba Police VC baterura igikombe begukanye nyuma yo gutsindira Gisagara VC ku mukino wa nyuma

    Abakinnyi ba RRA bahabwa ibihembo nyuma yo kwegukana umwanya wa 2 mu bagore

    Abakinnyi yari yaturutse mu burundi yitabiriye iyi mikino

    UR Nyarugenge ikina na Gisagara VC mu mikino yambere yakinwe kuwa 6

    Kuri Gymnase y’Akarere ka Gisagara,hamwe mu hakiniwe iyi mikino 

    Ikipe ya RRA na APR W VC ku mukino wa nyuma mu bagore

    Ushaka kureba amafoto menshi nyura hano

    Uwafotoye:Ngabo Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130435/mu-mafoto-55-injira-mu-bihe-byiza-byaranze-imikino-ya-memorial-rutsindura-2023-130435.html

  • Ni iki cyihishe inyuma yo guhindura imvugo kw… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ,biciye mu kiganiro 'Urukiko rw'Ubujurire rw'Imikino' cya Fine-FM, Sam na Munyakazibasabye inzego bireba gusubika aya matora kuko ari gutegurwa mu gisa n'amanyanga.

    Bakomeje kugaragaza ko abiyamamarije imyanya muri Ferwafa, bamwe muri bo batazaba baje mu nyungu z'umupira muri rusange ahubwo bazaba baje ku bw'inyungu za bo bwite.

    Sadate we yageze aho avuga ko bitewe no kuba umupira w'amaguru w'u Rwanda wubakiye kuri mafia, bigoye ko watera imbere kuko nta kuri kuwurimo.

    Nyuma y'imvugo yamagana aya matora, Munyakazi Sadate abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko umutima we wakomeje kudatuza atekereza amanywa n'ijoro agasanga nta mpamvu yo guca intege avuga ko abantu batazashobora kuyobora FERWAFA mu gihe kugeza ubu baranatorwa.

    Ati'' Umutima wanjye wakomeje kudatuza ntekereza amanywa n’ijoro, ntekereza ubudatuza kuri Ruhago yacu, naratekereje nsanga nta mpamvu yo guca iteka ko abantu batazashobora kuyobora FERWAFA bataranatorwa yewe bataranakora, Oya ibi menya ari ukwibeshya''.

    Mu butumwa bwe kuri Twitter ,Munyakazi yakomeje avuga ko icyari cyatumye ahagarukuka akamagana aya matora ari agahinda Abanyarwanda baterwa n'umupira w'amaguru utabaha ibyishimo kandi babinyotewe.

    Uyu mugabo udakunda kuripfana yakomeje avuga ko yafashe ingero za kera agasanga gucira umuntu urubanza k'ubushobozi bwe ataranakora ari amakosa akomeye ndetse no kwibeshya.

    Ati''Dufatiye urugero rwa hafi, mwibuke umuvandimwe Uwayezu Jean Fidèle, uyu mugabo yaje benshi bamucira urubanza ko nta kintu na kimwe yageza kuri Rayon Sports yewe haba nabarahiye ko nta gikombe azigera ahesha iyi kipe, aka kanya amagambo yashize ivuga igikombe turakimanika, impundu zitaha mu ba Rayon, Igihugu n’Isi bivuza impundu.''

    Ngo yasanze adakwiriye guca iteka k’ubushobozi bwiyamamarije kuyobora FERWAFA butarerekana icyo bushoboye ati''Aha narihenze cyane, niyo mpamvu nsanga ntagomba guheranwa n’agahinda n’intimba duterwa n’Umupira wacu, ahubwo ngomba gukoresha SAGESSE yo mu rwego rwo hejuru nkashyigikira abazatorwa kugira ngo mbafashe kuzahura Ruhago yacu kuko nibyo byishimo byacu''.

    Muri iyi nyandiko yo kuri Twitter , Sadate yanahanye ubutumwa bukomeye abanyamuryango ba FERWAFA ndetse n'abakunda ibitekerezo bye abasaba kuza mu nzira nshya ndetse bagashyigikira abazatorwa ati'' Umujinya twagaragaje mu minsi ishize bibere isomo rikomeye abazatorwa, bumve neza icyo tubakeneyeho, bakore cyane kugira ngo bazatumare agahinda tumaranye imyaka. Guhera none nshyigikiye ko amatora ya FERWAFA akomeza''

    Munyakazi Sadate ntakunda kuripfana

    Tariki 24 Kamena 2023, hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi ya Ferwafa izaza gusoza imyaka ibiri yari isigaye kuri manda ya Nizeyimana Mugabo Olivier irangire.

    Gusa aya matora ntari kuvugwaho rumwe bitewe n'uburyo hatanzwe za kandidatire za bamwe mu bifuza kujya muri iyi myanya.

    Inkuru bifitanye isano

          

    Amazina y’abamerewe  n’abatemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA ntavugwaho rumwe kugeza ubu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130447/ni-iki-cyihishe-inyuma-yo-guhindura-imvugo-kwa-sadate-ku-matora-ya-ferwafa-130447.html