Blog

  • Agahinda ni kose! Mu karere ka Kayonza humvikanye inkuru y’inshamugongo aho inzuki zariye abantu maze babiri bagahita bahasiga ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Kayonza humvikanye inkuru y'inshamugongo aho inzuki zariye abantu maze babiri bagahita bahasiga ubuzima.

    Abaturage icyenda bo mu Murenge wa Murundi uherereye mu Karere ka Kayonza bariwe n'inzuki.

    Nyuma yo kurumwa n'izo nzuki, babiri muri bo bahise bitaba Imana, abandi barindwi bajyanwa kwa muganga umwe akomereza mu bitaro bya Gahini nyuma yo kumererwa nabi.

    Izi nzuki zariye aba baturage ahagana saa tanu zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2023 mu Mudugudu w'Akamina mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Murundi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi Bushayija Benon, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba baturage bariwe n'inzuki bari guhinga hafi y'imitiba myinshi.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-ni-kose-mu-karere-ka-kayonza-humvikanye-inkuru-yinshamugongo-aho-inzuki-zariye-abantu-maze-babiri-bagahita-bahasiga-ubuzima/

  • Bari uruvunganzoka: Diamond Platunmz yakiriwe mu buryo budasanzwe n’abafana ba Yanga Africans (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Diamond Platunmz yakiriwe mu buryo budasanzwe n'abafana ba Yanga Africans mu muhango wekwerekana igikombe cya shampiyona iherutse kwegukana.

    Nyuma y'uko ikipe ya Simba SC yirukanye Hadji Manara agahita yerekeza mu ikipe ya Yanga Africans umuhanzi Diamond Platunmz nawe yahise ava kuri iyi kipe ya Simba SC none uyu munsi yerekanwe nk'umufana ukomeye cyane wa Yanga Africans.

    Diamond Platunmz yerekanwe mu birori byo kumurika igikombe cya shampiyona y'igihugu cya Tanzania ikipe ya Yanga Africans iherutse kwegukana aho yanahawe umwambaro wayo ndetse anataramira abakunzi b'iyi kipe.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/bari-uruvunganzoka-diamond-platunmz-yakiriwe-mu-buryo-budasanzwe-nabafana-ba-yanga-africans-video/

  • Ngo wabuze aho gusohokera? Dore imijyi 5 iri guca ibintu bigacika muri Afurika kubera ubwiza bwayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ngo wabuze aho gusohokera? Dore imijyi 5 iri guca ibintu bigacika muri Afurika kubera ubwiza bwayo.

    1. Cape Town,South Africa 🇿🇦

    2. Marrakech, Morocco 🇲🇦

    3. Stone Town, Zanzibar

    4. Cairo Egypt 🇪🇬

    5. Kigali,Rwanda 🇷🇼

    Source : https://yegob.rw/ngo-wabuze-aho-gusohokera-dore-imijyi-5-iri-guca-ibintu-bigacika-muri-afurika-kubera-ubwiza-bwayo/

  • Byagenze gute kugira ngo mu rugo rw’umuturage wibera i Kayonza hasangwe mo grenade eshatu zose? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byagenze gute kugira ngo mu rugo rw'umuturage wibera i Kayonza hasangwe mo grenade eshatu zose?

    Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murama, hagaragaye grenade eshatu zishaje zabonetse mu mbuga, inzego z'umutekano zihita zihazitira kugira ngo zizabanze zizitegura.

    Izi grenade zabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kamena 2023 mu Mudugudu wa Bwinyana mu Kagari ka Rusave mu Murenge wa Murama mu rugo rw'uwitwa Nibatete Kevine.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibi bisasu byabonetse mu rugo rw'umuturage ubwo yari arimo aharura iwe mu rugo akubita isuka ku kintu cy'icyuma abona ntabwo akizi neza ahamagaye umuturanyi ngo amurebere icyo ari cyo asanga ni grenade.

    Uwo muturage nyuma yo gusanga mu mbuga ye hari grenade bamusabye gucumbika mu baturage mu gihe bategereje inzego z'umutekano ngo zijye kuzitegura neza nta muturage zihutaje.

    Amakuru ava mu baturage bo muri uyu Murenge wa Murama avuga ko ahabonetse izo grenade mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari hari bariyeri nini yari iriho n'abasirikare, bikaba bikekwa ko aribo bazihatabye kuko bigaragara ko ari iza kera.

    Iyi ni ifoto yifashishijwe

    Source : https://yegob.rw/byagenze-gute-kugira-ngo-mu-rugo-rwumuturage-wibera-i-kayonza-hasangwe-mo-grenade-eshatu-zose/

  • Mugisha Didier mu birenge bya Biramahire Abed… – #rwanda #RwOT

    Ni urugendo rwenda gusa neza hagati y’aba bakinnyi babiri bato, ariko bigasaba ko Biramahire Abedy tumusubiza mu 2017. Tariki 10 Nyakanga ni bwo Biramahire Abedy yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwana utanga icyizere, icyo gihe shampiyona Police FC yakiniraga iri ku mwanya wa 2, ari nawo mwanya mwiza iyi kipe yagize muri shampiyona.

    Uyu mwaka w’imikino 2016/2017 Biramahire Abeddy wari hafi kuzuza imyaka 18, yakinnye imikino 14 atsindamo ibitego 10. Muri uwo mwaka, yagiye mu ikipe y’igihugu yashakaga tike yo gukina imikino ya CHAN atsinda igitego cya 3 ubwo u Rwanda rwahuraga na Ethiopia.

    Icyo gihe Kigali yose yahise iririmba izina Biramahire Abeddy mu mikino ya CECAFA. Biramahire Abeddy yatsinze igitego cy’intsinzi ubwo u Rwanda rwari rwanganyije na Tanzania igitego 1-1, igitego cya Abeddy kiza gitanga intsinzi.

    Igihembo yari yarahawe nk’umwana muri shampiyona, cyaangiye kwigaragaza no ku ruhando mpuzamahanga, abakurikiranira hafi umupira w’amaguru batangira kuvuga ko u Rwanda rwungutse rutahizamu mushya uzarurengera. 

    Kuva icyo gihe Biramahire Abedy kuri ubu ufite imyaka 25, ntabwo yahiriwe n’andi makipe yanyuzemo, arimo CS Sfaxien Mukura, Buidcon na As Kigali.

    Biramahire Abedy yongeye kugaruka mu ikipe y’igihugu, ndetse hari n’icyizere ko azagaragara ku mukino wa Mozambique 

    Biramahire Abedy yageze muri Police FC avuye mu ikipe ya Bugesera FC kuri ubu ni umukinnyi wa UD Songo akaba amaze kuyikinira imikino 5 atsinda ibitego 2 n’imipira 2 ivamo ibitego. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo Biramahire Abedy yageze mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yaherukagamo mu 2019.

    Muri iyi kipe Biramahire Abedy asanzeyo Mugisha Didier w’imyaka 22, umuntu yavuga ko ari we mu mukinnyi w’umunyarwanda ukiri muto, utanga icyizere. 

    Uyu musore afite ibitego bigera kuri 11 mu mwaka w’imikino uheruka aho ibigera ku 10 yabitsinze mu ikipe ya Police FC yagezemo nawe avuye muri Bugesera FC mu mikino yo kwishyura.


    Biramahire yamaze gusanga abandi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130531/mugisha-didier-mu-birenge-bya-biramahire-abedy-bahuriye-mu-amavubi-130531.html

  • Niyo Bosco yagize agahinda gakabije akimara g… – #rwanda #RwOT

    Yasobanuye ko abantu bavuga ibyo bashaka kubera amarangamutima kuko nta bwo bazi ubuzima bwa Niyo Bosco. Akimara gutandukana n'abo bakoranaga yagize agahinda gakabije bitewe no kubura amikoro, n'ikipe bagafatanyije.

    Niyo Bosco uzwiho kwandika neza indirimbo, gucuranga Guitar no kubasha gusubiramo indirimbo z'abandi adategwa amaze igihe nta muntu afite umushinzwe nk'uko mu myaka itatu ishize yari muri MIE Empire y'umunyamakuru Murindahabi Irene. 

    Akimara gutandukana nabo yahise ajya mu yindi nzu ifasha abahanzi yitwa Sunday Media Entertainment ariko yahamaze iminsi 43 ahita atandukana nabo. Byaje kumenyekana ko nta masezerano y'imikoranire yari ahari ahubwo byari ugutwika nk'uko bisanzwe bimenyerewe mu myidagaduro yaba hano mu Rwanda n'ahandi hose ku isi.

    Mu kiganiro yagiranye na Lucky Nzeyimana kuri Televiziyo Rwanda, Niyo Bosco abajijwe icyamutandukanyije na Murindahabi yasubije ati: 'Maze igihe kirekire ntasohora indirimbo. Muri Kanama 2023 nzaba maze umwaka ntasohora indirimbo'. Yakomeje avuga ko yagize agahinda gakabije akimara kuva mu biganza bya Murindahabi. 

    Ati: 'Nagize agahinda gakabije kubera kuva mu ikipe y'abamfashaga. Hari abantu bo mu itangazamakuru twaganiraga bakamfata amajwi ntanabizi nyamara bikangiza byinshi”. Niyo Bosco ati:'Twakabaye twita ku kintu cyose cyatuma bikemuka aho kwita ku bibazo'. 

    Niyo Bosco yasobanuye ko atigeze agirana ibibazo bishingiye ku mafaranga na Murindahabi. Ati: 'Iyo haza kubamo ibibazo by'amafaranga nari kujya kuri RIB kuko mu itangazamakuru siho umuntu aregera undi. Abantu babifashe uko bashaka kuko ntabwo bazi ubuzima bwanjye'.

    Ari gutegura umuzingo wihariye indirimbo z'ubukwe

    Yagombaga gusohora umuzingo ku itariki 25 Gicurasi 2023 kuko ari wo munsi yaboneyeho izuba hari ku itariki 25 Gicurasi 2000. Indirimbo yise 'Ijwi ry'umutima' yerekana amarangamutima ye n'ubutumwa bushobora gufasha buri wese' 

    Yasobanuye ko impamvu yayise kuriya ni uko usanga umutima ufite byinshi ubwira umuntu. Ati: 'Izaba iriho Icyongereza, Ikinyarwanda. Iriho indirimbo 18 zose zifite icyo zisobanuye kandi ndashaka ko izanyambutsa imipaka'.

    Uyu muzingo ukoze mu buryo butatu

    Niyo Bosco kuri iyi nshuro yikije cyane ku ndirimbo z'ubukwe. Ati:'Imana yaturemeye gukora ubukwe ku babyemera. Nazanye izo ndirimbo kugira ngo ibihangano byanjye bizabafashe. Haba harimo icyo wifuriza imiryango igiye kubana'.

    Uyu muzingo ukubiyeho kandi ubutumwa bwerekana umuntu ufite ibintu byose nyamara yarabuze amahoro. Ukaba ufite amafaranga, warya ugasigaza, ukajya aho ushaka ariko ukabura amahoro y'umutima. 

    Ati:'Iyo uganira n'umuntu ko wumva ameze neza ubugome buturuka he?'. Iyo ndirimbo yitwa Inkomere ari nayo ikubiyemo ubutumwa bw'umuzingo wose irimo amagambo agira ati:'Bigenda bite ko ururimi rwatandukana natwe kandi ari urwacu?'.

    Ni umuzingo ufite indirimbo zo kwinezeza ariko zitirengagije ubutumwa. Niyo Bosco ari wenyine akaba asaba abafana be kumushyigikira bakagura ibihangano bye kugirango abone imbaraga zo gukomeza gukora umuziki. Ati:'Nkeneye ko muzigura kugirango nzabone uko nkora izindi ndirimbo'.

    Niyo Bosco yabayeho ari inkomere yihagazeho

    Agiye gusohora umuzingo uriho indirimbo 18. Hariho iyitwa Inkomere yihagazeho yashibutse ku buzima bwe kuva akiri umwana. Ati:'Uba ukomeretse ariko uriho . Jye niko mbaho kuva nkiri umwana'. 

    Niyo Bosco ari mu myiteguro yo guha abakunda muzika nyarwanda umuzingo amaze igihe kiri mu mezi 10 ategura. Kuri ubu arasaba buri wese waba afite icyo ashoboye mu muziki kumuba hafi kuko nta bantu afite bamufasha ari kwirwariza ibintu avuga ko bimuvuna cyane kandi bigatuma adakora nk'uko yahoze asohora indirimbo kenshi gashoboka none ageze aho amara umwaka nta gihangano ahaye abafana be.

    Niyo Bosco yamaze imyaka itatu mu biganza bya Murindahabi, iminsi 43 muri Sunday Entertainment ubu ni bwo ari mu butengamare?

    Niyo Bosco yifuza kubona uwamuba hafi mu bikorwa bye bya muzika

    Niyo Bosco yagowe cyane no kwakira gutandukana na M.Irene

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130505/niyo-bosco-yagize-agahinda-gakabije-akimara-gutandukana-na-murindahabi-130505.html

  • Rutangarwamaboko yahishuye umugambi mubisha w… – #rwanda #RwOT

    Rutangarwamaboko ni umugabo wubatse. Atuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi ahazwi nko mu Kigarama. InyaRwanda Tv yaramusuye mu kigo nyarwanda cy'ubuzima bushingiye ku muco. 

    Twaganiriye ku ngingo zitandukanye ariko zitsa cyane ku muco nyarwanda uri gukendera n'abawusigasira bakaba babarirwa ku ntoki. Ingingo nyamukuru ni ugukebura urubyiruko ruzitiwe n'ubukene ari ho abarushuka bahera babaha uduhendabana bityo bakayoboka ubutinganyi nyamara atari imiterere y'imibiri yabo.

    Uyu mugabo yumva neza umuco nyarwanda dore ko ari umuzi urandaranda akomora kuri gakondo y'iwabo. Sekuru yari umuvuzi, Mama we akaba yarakuze amutoza kwigengesera kirazira. Afite impamyabumenyi ebyiri za Kaminuza za Master’s mu buvuzi bw'indwara zo mu mutwe. Yanize ibigendanye n'umuco, ubukerarugendo n'amateka.

    Umuganga, umupfumu akaba imandwa nkuru y'u Rwanda, Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste watangije Ikigo nyarwanda cy'ubuzima bushingiye ku muco, avuga ko intumbero ari uguteza imbere umuco nyarwanda ntuzazime kuko 'Ubuzima ni uruziga kandi ibintu bizasubira aho byavuye'.

    Ubutinganyi ni umugambi mubisha wo kurandura umuryango nyarwanda n'afurika murirusange

    Muri Gicurasi yo mu 2014 habayeho inama mpuzamahanga y'abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ). Bishimiraga intambwe bateye n'ibyo bagezeho mu myaka 10 yari ishize. Banamuritse imbata y'ibikorwa bigamijwe mu gihe kiri imbere (Global agenda) ari nayo ikubiyemo ibikorwa byinshi byo gukangurira za Leta kureka abatinganyi bakabaho mu bwisanzure.

    Ibi bashyize imbere ni ukwishyura filime n'ibihangano by'abahanzi bakunzwe bagakangurira abatuye isi kumva ko abantu bose bangana no kwereka urubyiruko amahirwe ari mu kwemera kugaragaza ko uri umutinganyi. 

    Hari imibare bagaragaje muri iriya nama irimo ko abatuye isi basaga miliyali 2.8 baba mu bihugu bitemera ubutinganyi. Iyo ufashwe uricwa, urafungwa, uratotezwa mbese nta bwinyagamburiro bahabwa. Hari kandi miliyoni 780 z'abatinganyi babayeho mu bwisanzure ndetse bakaba bari mu bihugu bibemerera gushakana no kwihuza.

    Hari ibihugu utemerewe kubamo uri umutinganyi

    Ibihugu bikibumbatiye umuco wabyo nk'ibyo muri Aziya birazwi ko wihaye kuvuga ko uri umutinganyi uricwa. Bafite amategeko akarishye agendera kuri sheriya. Ariko muri Afurika kubera ubukene biragoye ko za Leta ziva ku izima zikavuga aho zihagaze. 

    Mu bamaze kubwamamaga ni Perezida Museveni wamaganye ubutinganyi banatora itegeko rihana. abatinganyi. Nyakwigendera Robert Mugabe yangaga urunuka abatinganyi. Ku rundi ruhande ariko Afurika y'Epfo (South Africa) yemera ubukwe bw'abaryamana bahuje ibitsina. Ni cyo gihugu rukumbi muri Afurika giha rugari mu mategeko aba-LGBTQ.

    Gushishikariza urubyiruko rw'Afurika ubutinganyi biri mu mugambi mubisha w'abazungu

    Ku itariki 17 Gicurasi 2022 Oxfam na Save The Children bamuritse raporo zerekana ko muri Ethiopia, Kenya na Somalia nibura umuntu umwe yicwa n'inzara mu masegonda 48. Kimwe cya kabiri cy'abana bapfa muri Afurika bazira inzara. 

    Abantu babiri ku bantu 10,000 bicwa n'inzara. Umwana umwe muri batatu bo muri Afurika aba yaragwingiye cyangwa se afite inzara idakira. Umwana umwe aba anangutse buri masegonda atatu ku isi hose kubera inzara.

    Uhereye aha wabona ko Afurika idafite ikibazo cy'abaryamana bahuje ibitsina ahubwo ihanganye n'inzara yaburiwe umuti n'urukingo. Nyamara abazungu ntabwo batera hejuru ngo bige uko iriya nzara yaranduka ahubwo bashaka uburenganzira bwo kumvisha abantu ibijyanye na LGBTQ.

    Rutangarwamaboko ntaca ku ruhande kuri iyi ngingo

    Avuga ko utagira imigenzo ntabwo agira uko agenza. Utagira imihango ntagira ibyo ahanga. Asaba abanyarwanda kugaruka ku muco nyarwanda kuko nta kintu na kimwe wageraho mu gihe wirengagije umuco gakondo w'abasogokuruza. Ibyo twize byavumbuwe ku bibazo n'umuco w'iwabo kandi natwe dufite ibyo twavumbura. 

    Ati:'Hano hanze ku irembo rirasukirwaho wabibonye ko hari imigenzo, imihango n'ibindi bitandukanye bya Kinyarwanda. None ko mwaretse imigenzo kandi ibibagenza ari uruhuri amaherezo muzagenza gute? Ko mwaretse imihango mushaka kuba abahanga amaherezo muzahanga gute?' yibaza niba muri iyi minsi hari ibyo abantu bakibasha guhanga agasanga nta byo.

    Kuva mu 2012 atangiza ikigo nyarwanda cy'ubuzima bushingiye ku muco avuga ko yahereye ku muco nyarwanda agatangiza cyangwa se agahanga buriya buvuzi nubwo bwari busanzwe buriho ariko yarabuvuguruye. 

    Ati:'Ninkubwira ko njyewe Rutangarwamaboko nashingiye ku muco nkagira ibyo mpanga si ukwivuga ariko no mu muco nyarwanda barivugaga. Ni njye watangije uburyo bwo kuvura uburwayi bwo mutwe nkoresheje umuco.' 

    Avuga ko “twiziritse ku muco wacu” buriya abarangiza za kaminuza bajya bahita babona ibisubizo by'igihugu aho kuba umutwaro. Ati:'Niba ari abahanga ko badahanga?'

    Rutangarwamaboko avuga ko kuva na kera abazungu banga urunuka abanyafurika ku buryo bahora bashaka amayeri yo kurimbura abantu. Atanga urugero ko aba biyita abatinganyi ari ibyo batozwa kuko bavuka aria bantu basanzwe. Ni ikibazo avuga ko giterwa no kuba abazungu batanga udehendabana (amafaranga) kugirango bemere buriya butinganyi.

    Kuba abahanga mu muco nyarwanda batarahagurutse ngo bamagane ubutinganyi avuga ko umunyarwanda umuhisha ko akwanga nawe akaguhisha ko abizi. Bivuze ko u Rwanda rwanga kwiteranya n'abazungu ariko bazi ko ubutinganyi atari ibintu by'i Rwanda. Ahubwo ni umugambi uteguye neza wo gutsemba abirabura. 

    Ati:'Hageze igihe Afurika ihonoka. Nimureke twige kandi tumenye iby'iwacu tubikomereho tubeho ubuzima bushingiye ku muco'. 

    Ikigo avuriramo uburwayi butandukanye burimo umutwe udakira, imihango, ibisazi, inyatsi, kubura urubyaro, kurutswa warozwe, kwirukana za nyabingi, n'ibindi byose ushobora kurwara byavurwa hakoreshejwe umuco nyarwanda wamusanga ku Gisozi ujya Beretwari umanuka umujya Karuruma-Gatsata mu Kigarama niho ubona umuhanda uzamuka ujya iwe cyangwa se.

    Rutangarwamaboko n’umugore we babayeho ubuzima bushingiye ku muco nyarwanda

    REBA HANO IKIGANIRO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130523/rutangarwamaboko-yahishuye-umugambi-mubisha-wabazungu-bashaka-kurimbura-abanyafurika-bitwa-130523.html

  • BNR yongeye gushyira  ku isoko impapuro mpeshamwenda. #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), yongeye gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20 Frw zizamara imyaka 10.

    Kwitabira kugura izo mpapuro bizatangira ku wa Mbere tariki 19 Kamena bikaba biteganyijwe ko bizarangira ku wa 21 Kamena 2023.

    Banki Nkuru y'u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko izi mpapuro mpeshwamwenda zashyizwe ku isoko kugira ngo haboneke amafaranga yo gushora mu mishinga y'ibikorwaremezo ndetse no guteza imbere isoko ry'imari n'imigabane.

    BNR yahamagariye abashoramari kuzuza ibisabwa mu gihe cyagenwe bakaba barimo abantu ku giti cyabo b'imbere mu gihugu n'ibigo by'ishoramari byaba ibyo mu gihugu n'ibyo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo.

    Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by'iterambere ry'igihugu.

    Bitewe n'amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k'impapuro mpeshamwenda zikorwa zigashyirwa ku isoko zikaba zinafatwa nk'amahirwe y'iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by'igihe kirekire.

    Iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda aba agurije Leta akajya ahabwa inyungu akazasubizwa amafaranga yatanze agura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.

    Leta y'u Rwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu 2008.

    The post BNR yongeye gushyira  ku isoko impapuro mpeshamwenda. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/13/bnr-yongeye-gushyira-ku-isoko-impapuro-mpeshamwenda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bnr-yongeye-gushyira-ku-isoko-impapuro-mpeshamwenda

  • AKARERE KA MUSANZE KARASHYIRWA MU MAJWI KUTAGABANYA IGWINGIRA,HAGAKEKWA IMBADA #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Musanze bavuga ko impamvu abana bangwingiye bakomeje kwiyongera aruko bagaburira imbada abana babo kuruta uko babaha amagi cyangwa ibindi birimo intungamubiri

    Nimugihe ikigo cyigihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana kivuga ko Akarere ka Musanze kari mu Turere 5 twongereye umubare wa bana bangwingiye aho kubagabanya

    Mu karere ka Musanze abana bari hagati y'amezi abiri na makumyabiri ni atatu,bagera ku bihumbi bitatu na mirongo itandatu nibo kugeza ubu bagaragaraho ikibazo cy'igwingira.

    Umutoni Gatsinzi Nadine umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana avuga ko iyi mibare iri hejuru y'abana bagwingiye muri aka karere ka Musanze arinayo yatumye aka karere kaza mu turere 5 aho kugabanya umubare w'abana bagwingiye ahubwo kawongereye.

    Ibi Umutoni Gatsinzi avuga ko arina byo byatumye aka karere gatoranywa mu tundi turere kugira ngo hatangirizwemo icyumweru cuahariwe kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi.

    Ati'hari uturere rwose twagabanyije igwingira kuburyo bugaragara,ariko kandi hari n'uturere aho kugira ngo rigabanuke ahubwo ryiyongereye hakaba harimo n'aka karere ka Musanze twajemo ,akaba arinayo mpamvu ikomeye bayobozi mwese muri hano guhitamo kuza hano mu karere ka Musanze kugira ngo dufate namwe kukoingamba n'urujyendo rwo kugabanya igwingira twese turafatanyije.'

    Mu mboni za bamwe mu baturage batuye muri aka karere ka Musanze bahamya ko ikibazo cy'imirire mibi ndetse n'igwingira akenshi biterwa n'ababyeyi bagaburira abana babo imbada akaba ari imigati ikunze gukorwa mu bisigazwa by'ingano.

    Umwe mu babyeyi yemereye umunyamakuru wa falsh ati'yego imbada dukunda kuziha abana cyane ,umubyeyi abona imbada ariyo imutubukira kurusha nk'igi cyane ko imbada ahita ahaga.'

    Undi yungamo ati'babyuka bigira mu mirimo yagera amasaha yo gushaka imirire muri cyagihe yinywera ibigage nawe akamugurira imbada akamuha,ntagikoma yabonye ntakindi kintungamubiri yabonye.'

    Mu kurandura igwingira n'imirire mibi mu bana professeur Claude Muvunyi umuyobozi mukuru wa RBC we arasaba inzego zose mu kugira uruhare muri iki kibazo.

    Ati'turasaba kandi ubuyobozi mu nzego zitandukanye abafatanyabikorwa bose b'igihugu,abikorera gukorera hamwe tugahuza igenamigambi nkuko za miniisiteri zitandukanyije zabyiyemeje tugakora ibishoboka byose mu kwita ku buzima bw'ababyeyi n'abana.'

    Muri rusange muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi kinakomatanyije na gahunda y'imyaka 2 izaba igizwe n'ibyiciro bityandatu byose bizibanda ku kwita ku mwana no kumurinda igwingira.

    UMUHOZA HONORE

    The post AKARERE KA MUSANZE KARASHYIRWA MU MAJWI KUTAGABANYA IGWINGIRA,HAGAKEKWA IMBADA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/13/akarere-ka-musanze-karashyirwa-mu-majwi-kutagabanya-igwingirahagakekwa-imbada/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=akarere-ka-musanze-karashyirwa-mu-majwi-kutagabanya-igwingirahagakekwa-imbada

  • MALAWI YASHIMIWE UBURYO IKOMEJE KOHEREZA ABACYEKWAHO URUHARE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA. #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda bwashimiye Malawi, ku gikorwa cy'ubutabera iki gihugu cyakoze cyo kohereza mu Rwanda, Theoneste Niyongira uzwi ku izina rya Kanyoni, ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Ndora muri Butare.

    Yabaye uwa kabiri Malawi yoherereje u Rwanda nyuma ya Vincent Murekezi rwoherereje mu mwaka wa 2019.

    Umuvugizi w'ubushinjacyaha Faustin Nkusi yavuze ko Théoneste Niyongira waraye woherejwe u Rwanda avuye muri Malawi, hatanzwe  impapuro zo kumuta muri yombi mu mwaka wa 2019.

    Yabwiye RBA ko bazitanze muri uriya mwaka kubera ko ari bwo bari bazi neza ko 'koko' ari ho ari.

    Ati: 'Ubusanzwe twohereza impapuro zo guta muri yombi runaka, ari uko twamaze kumenya 'tudashidikanya' ko koko ari mu gihugu runaka'.

    Ashima Malawi ubushake yerekana mu gufata no kohereza u Rwanda abo rukurikiranyeho Jenoside kuko Niyongira aje asanga mugenzi we witwa Murekezi wafashwe mu mwaka wa 2019.

    Ku rundi ruhande, Umuvugizi w'Ubushinjacyaha bwa Repubulika Faustin Nkusi yavuze ko hari izindi mpapuro 63 zohererejwe Malawi ngo ifate abo u Rwanda rukurikiranyeho Jenoside.

    Kuri we ngo n'ubwo abo Malawi yoherereje u Rwanda abantu babiri byerekana ko ifite ubushake bwo kurwoherereza abo rukurikiranyeho kiriya cyaha.

    Ati: ' Ushobora kuvuga ko impapuro z'abagomba gufatwa ari nyinshi, nibyo ariko ubushake burahari, ubufatanye burahari, inzego zacu n'iza Malawi birakorana hafi na hafi, amakuru aratangwa kandi twizeye ko n'abandi bazoherezwa…'

    Théoneste Niyongira akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye mu cyahoze ari Komini Ndora.

    Ubu ni Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo.

    The post MALAWI YASHIMIWE UBURYO IKOMEJE KOHEREZA ABACYEKWAHO URUHARE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/13/malawi-yashimiwe-uburyo-ikomeje-kohereza-abacyekwaho-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=malawi-yashimiwe-uburyo-ikomeje-kohereza-abacyekwaho-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-rwanda