Blog

  • Rwamagana:Abasenateri bagejejweho uruhuri rw'ibibazo by'abatujwe mu midugudu y'icyitegererezo #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu baturage batujwe mu midugudu w'icyitegererezo mu karere ka Rwamagana  bagaragarije Abasenateri ko nta bushobozi bafite bwo gusana inzu bubakiwe zangiritse.

    Sena yasabye  ko abatujwe mu midugudu y'ikitegererezo bafite amazu afite ibibazo kandi bakaba nta mikoro bafite leta igomba kubafasha ariko abafite uburyo bakagira uruhare mu kwisanira amazu.

    Kuva tariki 13 z'ukwezi kwa gatandatu  kugera ku ya 14 Kamena no ku itariki ya 19 Kamena. Abasenateri barajya mu turere twose two mu gihugu mu gikorwa cyo kureba imiterere n'imicungire y'iyi midugudu n'isanzwe Leta yatujemo abantu banyuranye, gusura abaturage bayitujwemo no kugirana nabo ibiganiro.

    Umuryango wa Mukandoli Charlotte n'umugabo we Rwabuganda  Augistin  w'imyaka 78 batuye mu mudugudu wa Byimana mu kagari ka Kitazigurwa  mu murenge wa Muhazi ni mu karere ka Rwamagana,Ubwo Visi Perezident wa sena Honorable Nyirasafari Esperance na senateri Evode Uwizeyimana bageraga muri uyu mudugudu muri gahunda sena y'u Rwanda yo kureba imiterere n'imicungire y'imidugudu n'isanzwe Leta yatujemo abantu banyuranye,Uyu muryango urasa n'uwigunze ndetse ku bw'intege nke zivanze n'izabukuru ntibagaragaye mu birori byo kwakira ba seneteri,bombi barajijinganya ku kumenya igihe baturijwe muri uwo mudugudu.

    Ati'ubuse ndabuka koko ni kera,undi aramwunganira ari harumbwiye ko ari hagati ya 2010-2012.

    Umunyamakuru aramubazaati'ubundi hano mwahatujwe muvuye he?

    Umuturage aramusubiza ati'ubundi isambu yanjye yari aha ,twari tuvuye hirya hariya aho bari bubatse indi midugudu ariko si kure.'

    Mukandoli Charlotte n'umugabo we inzu babamo biragagarara ko ikeneye gusanwa uko bagaragara biragoye kwemeza ko bafite ubushobozi bwo kuyisanira.

    Ati'iyi nzu sinshoboye kuyisana nicyo mwatumarira mukadufasha.

    Ikibazo cy'inzu z'iri mu midugudu y'ikitegererezo  n'isanzwe Leta yatujemo abantu banyuranye kihariye ibyo Visi Peresident wa Sena Nyirasafari Esperennce na senateri Evode batuwe ubwo basuraga imidugudu yatujwemo abantu batandukanye muri Rwamagana,nabajije bamwe muri aba baturage niba bo ntaruhare bagira mu gusana aho izo nzu zangiritse mu bushobozi bwabo.

    Ati'iyi nzu yanjye mu byukuri ni amategura ariko hari akabazo igira buriya amategura imigongo yayo ijyends iva,ugasanga ku nkuta haje imikororombya,iyimvura iguye yinjiramo amahuhwezi.'

     Ubuyobozi w'akarere ka Rwamagana buvuga ko ingengo y'imari yo gusanira amazu abatishoboye ihoraho nk'uko hari iteganyirizwa ku bakir abashya,bwana Radjab Mbonyumuvunyi uyobora akarere ka Rwamagana ati'tugira gahunda ya gusana(maintenance)mbere twafatanyaga na FARGE ubu ni MINUBUMWE ni ubungubu nkuko buri mwaka tubigenza mu ngengo y'imari duhabwa haba harimo iyo kubaka,nkubu mu karere ka Rwamagana turi kubaka amazu 32,ariko hakabamo n'ingengo y'imari ntoya yo gusana.'

    Visi perezida wa sena Nyirasafari Esperance yasabye  ko abatujwe mu midugudu y'ikitegererezo bafite amazu afite ibibazo kandi bakaba nta mikoro bafite leta igomba kubafasha ariko abafite uburyo bakagira uruhare mu kwisanira amazu.

    Ati'uruhare rw'abaturage na leta ubufatanye bwo bugomba kubaho birumvikana ko hari abaturage batishoboye koko ni ubundi leta irabafasha ,tuvuga nkaba bageze mu zabukuru ,murabizi ko hari n'amafaranga bahabwa buri kwezi ariko abashoboye bagerageza kwisanira.'

    Kuva tariki 13 kugeza 14 kongeraho 19 Kamena Abasenateri bari kujya mu turere twose two mu gihugu mu gikorwa cyo kureba imiterere n'imicungire y'iyi midugudu y'ikitegererezo n'isanzwe yatujwemo abantu banyuranye  Muri iki gikorwa Abasenateri bigabanyijemo amatsinda biteganijwe ko  azasura imidugudu 60, bakazasura nibura imidugudu ibiri muri buri Karere, harimo iy'icyitegererezo n'isanzwe.

    Tito Dusabirema

    The post Rwamagana:Abasenateri bagejejweho uruhuri rw'ibibazo by'abatujwe mu midugudu y'icyitegererezo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/14/rwamaganaabasenateri-bagejejweho-uruhuri-rwibibazo-rwabatujwe-mu-midugudu-yicyitegererezo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwamaganaabasenateri-bagejejweho-uruhuri-rwibibazo-rwabatujwe-mu-midugudu-yicyitegererezo

  • Ibivugwa ku bisasu bitatu byabonetse mu rugo rw'umuturage w'i (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu rugo rw'umuturage wo mu Kagari ka Rusave mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, habonetse ibisasu bitatu byo mu bwoko bwa Grenade, aho abaturanyi bavuze icyo bakeka nk'intandaro y'izi grenade zishaje zasanzwe muri urwo rugo.

    Ibi bisasu byo mu bwoko bwa grenade, byabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2023, ubwo nyiri uru rugo yari ari guharura mu rugo, akaza kubona kimwe.

    Uyu muturage wo mu Mudugudu wa Bwinyana mu Kagari ka Rusave, ubwo yakubitaga isuka, akabona ikintu cy'icyuma abonye bwa mbere, yahise yiyambaza abaturage ngo bamubwire icyo ari cyo, baje basanga n'igisasu cya Grenade gishaje.

    Pauline Mutuyimana uyobora Umurenge wa Murama, yemeje aya makuru ya grenade zabonetse mu rugo rw'uyu muturage, avuga ko ubwo abaturanyi bazaga kureba iby'iki gisasu cyari kibonywe n'umuturanyi wabo, baje no kubona ibindi bibiri.

    Yagize ati 'Ubwo bakomezaga gukuraho itaka, babonye n'izindi ebyiri. Gusa mu bigaragara zirashaje cyane.'

    Uyu muyobozi avuga ko abaturage bahise bamenyesha inzego z'ibanze ndetse n'iz'umutekano, na zo zikihutira kuhagera, zigahita zishyirwaho uburinzi kugira ngo ibi bisasu bitaza guteza ibibazo mbere y'uko bikurwego n'inzego zibishinzwe.

    Abaturage bo muri aka gace, bavuze ko ahabonetse ibi bisasu, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bariyeri yari yarashinzwe n'abasirikare, bagakeka ko ari bo bahasize izi grenade.

    Uyu muturage wo muri uru rugo rwabonetsemo izi grenade, yahise ashakirwa aho gucumbika, kugira ngo zitaba zateza impanuka zikangiza ubuzima bwe, ubundi inzego z'umutekano zikajya gukuraho ibi bisasu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ibivugwa-ku-bisasu-bitatu-byabonetse-mu-rugo-rw-umuturage-w-i-kayonza

  • Trump mu rukiko: yagaragaje isura y'uburakari no kutagira icyo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Trump niwe perezida wa mbere wa Amerika — uriho cyangwa wahoze — urezwe imbere y'urukiko mu rubanza nshinjabyaha.

    Apfumbase amaboko, mu isuti y'umukara na karuvati itukura, n'isura iterekana amarangamutima yicaye mu rukiko bucece, ku nshuro ya kabiri agejejwe mu rukiko muri uyu mwaka.

    Avuye mu rukiko yahise ajya muri leta ya New Jersey kuvugisha abamushyigikiye bari bamutegereje.

    Ageze aho, hari hatatse amabendera menshi ya Amerika, Trump ushaka kwiyamamaza mu matora y'umwaka utaha, yabwiye abari bamutegereje ko yari afite 'uburenganzira bwose' bwo gutunga izo nyandiko, ariko ko atabonye 'amahirwe yo kureba mu bikarito byose'.

    Amasaha macye mbere ya hano, mu igorofa ya 13 y'inzu y'urukiko rwagati mu mujyi wa Miami, Trump yari yicaye acecetse yitegereza umwunganizi we mu mategeko ubwo yahakanaga ibyaha 37 umukiriya we aregwa.

    Umunyamategeko Todd Blanche umwunganira yabwiye abacamanza ati: 'Turahakana tweruye ko ibyo byaha bitamuhama'.

    Undi mugabo ureganwa na Trump — Walt Nauta, umuntu ukorana nawe bya hafi uregwa ibyaha bitandatu muri uru rubanza — yari yicaye ku meza imwe n'uyu wahoze ari perezida.

    Hakurya yabo muri icyo cyumba hari itsinda ry'ubushinjacyaha, ririmo Jack Smith wasohoye inyandiko zirega Trump mu cyumweru gishize.
    Trump w'imyaka 76, yemerewe kuva mu rukiko nta yandi mabwiriza ku ngendo mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Abashinjacyaha babwiye umucamanza ko uregwa adateye impungenge zo kuba yatoroka ubucamanza.

    Gusa Trump ntabwo yemerewe kuganira iby'uru rubanza n'uwo bareganwa Walt Nauta.

    Nyuma y'iri buranisha, Trump yasohotse mu rukiko ageze ku modoka ze azamura intoki ze z'igikumwe ku bamushyigikiye bari hanze y'urukiko. Mu gihe izo modoka zari zigiye umuntu umwamagana wari wambaye imyenda y'imfungwa yirukiye mu muhanda imbere y'imodoka ze ariko abashinzwe umutekano bamwigizayo.

    Trump n'abashinzwe umutekano we bahise berekeza muri restaurant yitwa Versailles imwe mu z'abanya-Cuba zikunzwe cyane mu gace ka Miami kitwa Little Havana, aho yaramukijwe n'itsinda ry'abamushyigikiye bari batonze umurongo ngo bifotozanye nawe.

    Hano kandi yaririmbiwe indirimbo yo kumwifuriza isabukuru nziza kuko none kuwa gatatu yujuje imyaka 77.

    Itariki y'urubanza mu mizi ntabwo iremezwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/trump-mu-rukiko-yagaragaje-isura-y-uburakari-no-kutagira-icyo-avuga

  • Malawi igiye kohereza u Rwanda abanyarwanda bahabaga biyita impunzi #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Malawi ifatanyije n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi, igiye gucyura mu Rwanda Abanyarwanda 44 babaga muri icyo gihugu nk'impunzi. Byatangajwe na Minisitiri ushinzwe Umutekano w'imbere mu gihugu, Ken Zikhale.

    Minisitiri ushinzwe Umutekano w'imbere mu gihugu, Ken Zikhale, yatangaje ko 'izo mpunzi zifuza gutaha mu Rwanda ku bushake kuko nta ntambara igihari'.

    HCR ni yo izafasha mu bikorwa byo kuzicyura aho bigomba gutangira kuri uyu wa Gatatu.

    Yakomeje avuga ko impunzi zikomoka mu Burundi zo ziri kuvugana n'igihugu zikomokamo kugira ngo zibe zabasha gutaha.

    Inyandiko z'inzira zamaze gutegurwa ku mpunzi zifuza gutaha.

    Ukuriye Ishami rya Loni muri Afurika y'Amajyepfo, Valentine Tapsoba, yatangaje ko izi mpunzi zari zifite amahitamo atatu, aho aya mbere yari ayo gucyurwa mu bihugu zikomokamo, gufashwa gutuzwa aho bari cyangwa se koherezwa mu kindi gihugu, ariko ubu ikigiye gukorwa ari ugucyurwa.

    Sitati y'ubuhunzi ku banyarwanda bahunze kuva mu mwaka wa 1959 kugeza 1998 yarangiye ku itariki ya 31 Ukuboza 2017.

    Leta y'u Rwanda yakoze ubukangurambaga hirya no hino mu bihugu byahungiyemo Abanyarwanda, ibasaba gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro cyangwa bagashaka ibyangombwa bibemerera kuba mu bihugu bahungiyemo mu gihe baba bashaka kuhaguma.

    Ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, Malawi yohereje mu Rwanda Niyongira Théoneste uzwi nka Kanyoni kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho.

    The post Malawi igiye kohereza u Rwanda abanyarwanda bahabaga biyita impunzi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/14/malawi-igiye-kohereza-u-rwanda-abanyarwanda-bahabaga-biyita-impunzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=malawi-igiye-kohereza-u-rwanda-abanyarwanda-bahabaga-biyita-impunzi

  • Kamonyi: Abitabiriye Imurikagurisha-Expo bijejwe impinduka ziganisha ku kongererwa igihe #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yijeje abitabiriye imurika gurisha n'imurikabikorwa-Expo ryasojwe kuri uyu wa 12 Kamena 2023, aho ryaberaga ahazwi nko muri MAJERWA ku Ruyenzi, ko igihe ryamaraga kigiye kongerwa, bijyanye n'ubusabe bwa benshi mu baryitabiriye. Kurigira ngarukagihembwe byo bisa n'ibidashoboka.

    Dr Nahayo Sylvere, ashima imigendekere y'iri murikagurisha n'Imurikabikorwa-Expo, akavuga ko ryatangiranye n'ubusabe bwa benshi mu baryitabiriye, basaba ko ryakurwa ku cyumweru kimwe ryagenewe nacyo kituzuye, rikongerwa igihe.

    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi, avuga ko Expo izongererwa igihe ariko itazaba ngarukagihembwe. 

    Avuga ko nk'ubuyobozi bumvise icyifuzo cyangwa ubusabe bw'abitabiriye Expo bakabuha agaciro kandi ko bagiye kugira icyo babikoraho ku buryo ubutaha bizaba byanogejwe. Ati' Byagenwe ko iri ari imurikagurisha n'imurikabikorwa rizajya riba ngarukamwaka, icyo twarakinogeje gutyo kandi tubona ntacyo gitwaye. Hanyuma ikijyanye no kongera iminsi nk'uko nabivuze dutangira, bari babisabye. Birasaba ko ubutaha tuzabitegurana n'inzego zitandukanye kugira ngo birusheho kugenda neza, kurusha uko byasoje bimeze'.

    Uretse kuba Umuyobozi w'Akarere yemera ko ubutaha hazongerwa igihe iri murikagurisha n'Imurikabikorwa-Expo ryamaraga, avuga ko ku bindi byifuzwaga na bamwe by'uko ryajya riba ngarukagihembwe bitakunda.

    Abitwaye neza kurusha abandi barashimiwe bahabwa ibikombe n'imidari.

    Ati' Ugendeye ku bisabwa kugira ngo imyiteguro ibashe gukunda, ugendeye ku bikorwa bitandukanye yaba ari twebwe nk'Akarere cyangwa se Abafatanyabikorwa bacu tuba dufatanya mu bikorwa bitandukanye, mu gihembwe byo bishobora kuba bitakoroha ngo bitange n'ubusaruro nk'uko tubyifuza, ariko byagenwe ko iri ari imurikagurisha n'Imurikabikorwa-Expo rizajya riba ngarukamwaka'.

    Munyankumburwa Jean Marie, Perezida w'Urugaga rw'Abikorera-PSF mu karere ka Kamonyi ashima uburyo iri murikagurisha n'Imurikabikorwa-Expo ryasojwe akurikije amakuru yasangijwe n'abikorera nk'ubahagarariye. Ati' Imurikagurisha mu bigaragara rirangiye neza. Iyo ugeze ku bacuruzi babashije kuryitabira, bose bakubwira ko bacuruje, bigaragara rero ko iyo abacuruzi bacuruje ubwo biba byagenze neza'.

    Munyankumburwa Jean Marie/PSF Kamonyi.

    Akomeza avuga ko nka PSF, isomo bakuyemo ari nacyo cyifuzo ari uko ryakongererwa igihe rimara. Ati' Isomo dukuyemo ari nacyo cyifuzo ni uko ryakongererwa igihe kugira ngo abacuruzi babashe gukuramo umusaruro. Ikindi ni uko buriya imurikagurisha nyine iyo umurika ibikorwa byawe, ugaragaza ibikorwa byawe na nyuma y'aho bikomeza kugira ingaruka nziza kuko uba wamamaje'.

    Munyankumburwa, asaba abitabiriye iri murikagurisha n'Imurikabikorwa-Expo by'umwihariko ababarizwa mu rugaga akuriye-PSF, ko bakwiye gushishikarira kuryitabira bakanakangurira abandi kugira ngo ubutaha hazabe hari umubare munini w'Abamurika n'abacuruzi.

    Bamwe mu bitwaye neza muri Expo bahawe ibikombe.

    Munyankumburwa, asaba ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi kongera igihe cya Expo. Ati' Twakomeje gusaba ko ryakongererwa iminsi kugira ngo abacuruzi igihe bitabiriye be kugeramo ngo igihe batangiye gucuruza bavuge ngo imurikagurisha rirarangiye. Twifuza rero ko ryakongerwa iminsi ikava kuri itandatu ikiyongera n'aho yaba icumi cyangwa ibyumweru bibiri. Ibaye iby'umweru bibiri byaba ari byiza kurusha ho'.

    Iri Murikagurisha n'Imurikabikorwa-Expo, ryatangiye tariki 6 risozwa tariki 12 Kamena 2023. Ryitabiriwe n'abantu bamurikaga bakanagurisha 67 bari mu byiciro bitandukanye birimo; Imiryango itegamiye kuri Leta( Civil Societies) 34, Inganda 4, Ibigo( Companies) 7 hamwe n'Abikorera ku giti cyabo 22.

    Umuhanzi Eric Senderi yasusurukije abitabiriye Expo.

    Eric Senderi n'abo mu ruganda Ingufu Gin Ltd abereye Ambasaderi bishimira igikombe cy'ishimwe bahawe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/14/kamonyi-abitabiriye-imurikagurisha-expo-bijejwe-impinduka-ziganisha-ku-kongererwa-igihe/

  • 'Afurika irajwe ishinga no kwikorera imiti n'inkingo'RBC #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu cy'ubuzima  mu Rwanda RBC kiravuga ko imwe mu ngamba u Rwanda rwafashe, ari ukuba ahantu hakorerwa imiti n'inkingo bihagije; bizafasha abatuye Afurika kubona imiti n'inkingo bihagije.

    Mu Rwanda hari kubera inama mpuzamahanga ihuje ibihugu bigize Umuryango w'Afurika y'Uburasirazuba iri kwigira hamwe uko imiti n'inkingo byakorerwa muri Afurika aho kugira ngo buri gihe bijye biva mu mahanga.

    Hejuru ya 90% by'imiti n'inkingo abaturage b'Afurika bakenera, bitumizwa hanze yayo.

    Ibi birayihenda kandi bigatuma hari abaturage bayo batavurirwa igihe bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Abahanga bahuriye i Kigali mu nama iri kwiga ku byerekeye imiti n'inkingo, bavuga ko Afurika ifite abahanga bahagije mu gukora inkingo, ariko ikabura ibikoresho by'ibanze byatuma uwo murimo ukorwa neza.

    Icyakora bavuga ko u Rwanda rwo rwateye intambwe nziza kubera ko, binyuze mu mikoranire na BioNTech SE,  ruri kubaka i Masaka muri Kicukiro uruganda ruzakora imiti n'inkingo za COVID-19, malaria n'igituntu.

    Ku rundi ruhande, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuzima Dr. Ivan Butera avuga ko iri terambere ry'u Rwanda rizagirira akamaro n'ibindi bihugu byo mu Karere ruherereyemo n'ahandi muri Afurika.

    Dr. Ivan Butera yabwiye abitabiriye iriya nama ko kugira ibigo bikora inkingo n'imiti mu Rwanda ari ingirakamaro muri iki gihe isi n'Afurika byugarijwe n'indwara za hato na hato.

    Yatanze urugero rwa COVID-19 iherutse kugarika ingogo ku isi.

    Ahandi bahise batangira gukora inkingo, ariko muri Afurika bazibona iminsi ibaye miremire.

    Ati: 'Afurika iri mu bice bikeneye inkingo n'imiti kugira ngo bihangane n'indwara ziriho muri iki gihe. Ni igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo abantu bamaze iminsi bariyemeje'.

    Umuvugizi w'Ikigo cy'igihugu cy'ubuzima, RBC, Julien Mahoro Niyingabira yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda nirurangiza gukora inkingo, ruzazisangiza ibindi bihugu.

    Avuga ko kimwe mu bigamijwe ari uko imiti n'inkingo bizakorerwa mu Rwanda bizajya bihabwa n'ibindi bihugu byo mu karere ndetse n'iby'ahandi muri Afurika bitagoranye, kandi bikabanya n'igiciro.

    The post 'Afurika irajwe ishinga no kwikorera imiti n'inkingo'RBC appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/14/afurika-irajwe-ishinga-no-kwikorera-imiti-ninkingorbc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=afurika-irajwe-ishinga-no-kwikorera-imiti-ninkingorbc

  • Abakapiteni b’Amavubi baravumwe? Cyangwa iki gitambaro gikwiye amazi y’umugisha? #rwanda #RwOT

    Uwakubaza kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu nkeka warya indimi, gusa ukuri ni uko ushobora gusanga ari cyo gihugu kigize abakapiteni benshi mu gito cyane kitarenze umwaka.

    Uwavuga ko iki gitambaro cyo kuyobora abandi bakinnyi mu kibuga (armband) cyaba gikwiye amazi y’umugisha ntiyaba abenshye.

    Dusibiye inyuma gato mu mateka iki gitambaro nicyo cyatumye uwari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Desire Mbonabucya asezera mu ikipe y’igihugu imburagihe.

    Ushobora kuba utibuka ibyabaye ubwo nyuma y’igikombe cy’Afurika cya 2004 Desire Mbonabucya asezera bitunguranye, impamvu na yindi ni igitambaro cyo kuyobora abandi mu kibuga yari yashwaniye na nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti wakimwambuye mu buryo butunguranye.

    Ubwo bari bagiye muri CAN 2004, banyuze muri Algeria gukina umukino wa gicuti n’ikipe Katauti yakinagamo, uyu myugariro ngo yagiye mu isoko ari kumwe n’uwari visi perezida wa FERWAFA, Musabyimana Celestin agura “Armband” maze abakinnyi batungurwa no kubona mbere y’umukino yayambaye ndetse arimo abashyira mu kibuga. Mbonabucya niho yakuye igitekerezo cyo gusezera.

    Nyuma y’igihe kirekire hongeye kugaragara ikibazo mu bakapiteni b’Amavubi, gusa kuri iyi nshuro ntabwo bashwana ahubwo barimo guhindagurika buri kanya.

    Ubwo Carlos Alós Ferrer yafataga ikipe y’igihugu Amavubi, yasanze kapiteni ari Haruna Niyonzima, gusa uyu musore benshi bibaza impamvu atagihamagarwa, yatakaje umwanya mu ikipe y’igihugu nubwo umutoza yemeza ko ari umuhanga.

    Carlos Alós Ferrer aheruka kuvuga ko azemera ibitutsi byose atukwa ku bwo kudahamagara uyu mukinnyi kuko ashobora kuba ari mu beza igihugu gifite.

    Ati 'Ni icyemezo cyanjye, na none ntabwo nishimiye kuba ku mukino wa CHAN uheruka nka kapiteni yaranze gukora ikiganiro n’abanyamakuru. Haruna ni umukinnyi mwiza, ntibivuze ko ubwo Carlos ari hano ntabwo Haruna azaza ariko uburyo nifuza gukinamo ntabwo binyoroheye kuzana Haruna, nzemera ibyo mvugwaho byose kubera kutamuhamagara kubera ko ni umukinnyi w’umuhanga cyane ariko kumuzana byansaba guhindura byinshi.'

    Si we gusa kuko na Jacques Tuyisenge wari umwungiriza we uwavuga ko akumbuye umwambaro w’ikipe y’igihugu ntiyaba abeshye.

    Byasabye ko ahita ahindura ubuyobozi bw’abakinnyi maze tariki ya 1 Kamena 2022, hari mbere y’umukino wa mbere w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika wo u Rwanda rwakinnyemo na Mozambique tariki ya 2 Kamena 2022, yatangaje abakapiteni bashya.
    Icyo gihe kapiteni yabaye Meddie Kagere, yungirizwa na Nirisarike Salomon ndetse na Manishimwe Djabel.

    Igitunguranye ni uko yisanze agiye gukina na Mozambique umukino wo kwishyura uzaba mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 18 Kamena 2023 nta kapiteni n’umwe afife mu ikipe yahamagaye.
    Byamushyize mu ihurizo ryo kongera gushaka undi.

    Abahabwa amahirwe ni Bizimana Djihad, Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul.

    Umutoza avuga ko Haruna ari umuhanga ariko atamuhamagara, we na Jacques bamaze igihe kinini badahamagarwa

    Meddie Kagere n’abungiriza be nta n’umwe wahamagawe, hagiye gushakwa kapiteni mushya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakapiteni-b-amavubi-baravumwe-cyangwa-iki-gitambaro-gikwiye-amazi-y-umugisha

  • Uko abahanzi 10 bibihe byose mu Rwanda bahag… – #rwanda #RwOT

    Kuva  aho mu  Rwanda  abakunzi  ba Muzika  bavuye muri Karahanyuze  bakinjizwa  mu muziki wiswe  uwa  Kizungu ,wakomeje  kuzamuka cyane  n’abawukora  ari nako barwana inkundura  kugirango ubashe kugira aho ugera, byinshi byagiye bihinduka ari nako abawukora bagenda bahindura umuvuno bijyanye n’aho  ibihe bigeze.

    Aho uyu muziki  winjiriye  mu Isi y’ikoranabuhanga, bamwe batangiye  bafashwa gucuruza ibihangano byabo kuri  YouTube ari nayo tugiye kugarukaho, bagakoresha imbuga zigiye zitandukanye bitewe n’ikigezweho..

    Kuri uru rubuga twifuje kugarukaho uko iminsi yagendaga y'icuma n’uko abahanzi nyarwanda  bagiye bafata umwanzuro bagatangira gufungura  Shene zabo za  Youtube(YouTube Channel). Ariko se kuri ubu zigeze hehe?

    Twifuje kwibanda ku bahanzi bafatwa nk’ab'ibihe byose mu muziki mu Rwanda  muri  wa Muziki  wa  Kizungu bishingiye ku bikorwa bakoze cyangwa n’ibyo bakora kugeza  uyu munsi.

    Iyi nkuru  igiye kwibanda ku bahanzi 10, igaragaza  imibare y’uko  bakurikirwa  bakanarebwa kuri YouTube , tunakomoze ku ndirimbo zabo  zatumbagije  imibare.

    Meddy

    Izina Meddy rimaze kuba ubukombe mu muziki w'Akarere k'Ibiyaga Bigari ari muri bake b'abanyarwanda babashije guhirwa n'ubucuruzi bw'umuziki by'umwihariko unyuze mu ikoranabuhanga.

    Ibi bikaba bitaje vuba gusa ahubwo ari ibintu byagiye bikomeza kumukurikirana kuva yatangira gukora mu 2008 kugera n'ubu nubwo  igihe   yatangiraga  ubu buryo butari buteye imbere nabwo byaragendaga ku kigero cya byo.

    Aho uyu muhanzi agiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabwo yakomeje kugurishiriza umuziki kuri Shene ya  Youtube  ya  Press One yabarizwagamo n'abandi bahanzi banyuranye.

    Yaje gufungura Shene ye ya YouTube, indirimbo yashyizeho bwa mbere ikaba ari iyitwa 'Burinde Bucya' yagiye hanze kuwa 14 Nyakanga 2017.

    Indirimbo yitwa 'Slowly' yamubereye umugisha ukomeye  kuko kuva yajya hanze  tariki  23 Kanama 2017 ,imaze kurebwa  n’abarenga miliyoni 86.

    Kugeza ubu Meddy ari mu bahanzi  b'ibihe byose u Rwanda rufite bidashingiye ku kuba ari we wa mbere mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ahubwo n'icyizere n'igikundiro yigwijeho mu banyarwanda.

    Ari muri bake bamaze kugeza umuziki ibwotamasimbi ,ni we ufite abamaze kureba ibikorwa bye benshi [views] barenga miliyoni 219 mu myaka igiye kugera kuri itandatu amaze afunguye  Shene ye ya YouTube  ndetse akagira   n’abemeye gukurikirana ibikorwa bye mu buryo buhoraho milyoni 1.13 [subscribers].

    Bruce Melodie

    Ikinyacumi kirenga kirashize Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] atangiye umuziki, kuva yawinjiramo  yagiye akora indirimbo zitandukanye ananyura mu nzu zitunganya zikanareberera umuziki zitandukanye.

    Nyuma y'igihe kitari gito atangiye gukora umuziki muri 2011 Bruce Melodie yatangiye kuba undi muntu indirimbo ze zitangira kwigarurira imitima ya benshi.

    Mu bihe byose yagiye anyuza indirimbo ze kuri Shenne zitandukanye  za Youtube gusa mu bigaragara kuwa 07 Ukwakira 2015 indirimbo yitwa Umutwe niyo ya mbere yashyize kuri Shene ya YouTube ibaruye mu mazina ye.

    Kuva icyo gihe yigwijeho abagera ku bihumbi 449  bamukurikirana buri  umunsi [subscribers] n'inshuro ibikorwa bye bimaze kurebwa zigenda ziyongera aho kugera ubu amaze kugira abarenga miliyoni 61 bamaze kureba ibikorwa bye.

    Binamushyira mu b'imbere bahagaze neza kuri uru rubuga dore ko ari no mu bahanzi b'ibihe byose u Rwanda rusanzwe rufite.

    Israel Mbonyi

    Ari mu bahanzi bamaze imyaka mike batangiye by'umwuga umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariko bahise bashinga imizi yaba mu bakunzi bawo no mu basanzwe.

    Israel Mbonyi yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2014 ahita anashyira hanze indirimbo zitandukanye na Album zinyuranye, kugeza ubu ari muri bacye bashobora kuzuza BK Arena mu gitaramo kimwe.

    Kuva yakwinjira mu muziki yahise afungura inkuta ze zo gucururizaho umuziki zirimo Youtube ye iriho indirimbo zitandukanye zirimo. Indirimbo  Hari Impamvu yagezeho  mu za mbere hari kuwa 27 Kanama 2014.

    Abantu batangiye kwitabira gukurikirana ibyo akora bimushyira mu bahanzi bafite umusaruro mwiza kuri uru rubuga aho ibikorwa bye bimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 80 naho abiyemeje  kumukurikirana  buri munsi bagera ku bihumbi 400.

    The Ben

    Mugisha Benjamin [The Ben] ari mu bahanzi  bake bari ku rwego mpuzamahanga u Rwand rufite dore ko n’igihe kinini akimaze  umuziki we  awukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho kenshi akunze kuba ari.

    Mu bahanzi bari bagize inzu itunganya akanerebera umuziki yaciye ibintu ya Press One ari nayo yagiye ishyira hanze byinshi mu bihangano bye byagiye binakundwa cyane.

    Gusa mu myaka itari micye amaze akora umuziki yatangiye gushyira hanze indirimbo ze mu buryo buri mu mazina ye kuri Youtube  kuwa 07 Ukuboza 2016.

    Kuva icyo gihe indirimbo za The Ben zatangiye kugenda zirebwa   aho ubu amaze kugira abiyemeje gukurikirana ibikorwa bye buri munsi  'subscribers' ibihumbi 186 n’ibikorwa bye muri rusane bikaba bimaze kureba  'views'  n’abarenga miliyoni 31.

    Ni umwe mu bahanzi bakomeye ariko bafitanye indirimbo nyinshi n'abahanzi bafite amazina akomeye nka Diamond Platnumz ariko na none utirengagiza abakiri bato bagiye bakorana na we cyane mu bihe bya COVID19 ubwo yamaraga igihe kinini mu Rwanda.

    Butera KnowlessUvuze Jean D'Arc Ingabire Butera byagorana kuba wabona abatazi ayo mazina ariko wongeyeho Knowless Butera ho mu Rwanda ntawutamuzi kubera ibikorwa yakoze.

    Uretse ubuhanga bw'uyu muhanzikazi ubwiza bwe ntabwo bwagiye buhogoza abatagira ingano  kugeza n'ubu nubwo yamaze kuba umugore wa Ishimwe Clement bamaze imyaka ikabakaba 7 babana.

    Byose byagiye byongere ra igikundiro ibyo akora kuva yakwinjira mu muziki by'umwuga mu mwaka wa 2011. Yagiye akomeza gukoresha imbaraga nyinshi mu byo ashoboye byanamuhesheje ibihembo bitandukanye n'ibiraka byinshi yaba ibyo kuririmba no kwamamariza kompanyi zinyuranye.

    Ku itariki 09 Nyakanga 2015 nibwo yatangiye gucuruza umuziki ku rubuga rwa Youtube mu mazina ye kuko mbere ibihangano bye yagendaga abishyira kuri Shene  zitandukanye.

    Kuri ubu amaze kugira aba 'subscribers' ibihumbi 177 na 'views' miliyoni zirenga 22 bimushyira mu myanya y'imbere mu bahanzikazi bafite umusaruro mwiza kuri uru rubuga mu Rwanda.

    Kimwe no mu bahanzi bose muri rusange ubwitange n'ubuhanga bwe bwazamuye umuziki bunatinyura abari n'abategarugori kuwukora ku buryo hari ushobora kumva izina rye akagira ngo arakuze cyane gusa afite imyaka 32.

    King James

    Ruhumuriza James ni mu gihe izina yinjiranye mu muziki yongereyeho Umwami bibyara , King James naryo  ritanyuranye n'ibikorwa bye kuko  kugeza ubu abantu bamufata nk'umwami w'imitoma.

    Ibi biterwa no kuba mu ndirimbo ze nyinshi  ku rukundo  zirimo  ibizongamubiri n'uburyo zigenda binajyanisha n'ijwi bikarushaho gutuma zigira igikundiro cyo hejuru.

    King James ari  mu n’uko yinjiye mu muziki mu iyaduka ry'umuziki wa kizungu mu mwaka wa 2006.Yagiye ashyira hanze indirimbo zitandukanye nyinshi murizo zanyuzwaga kuri Shene zivangavanze.

    Tariki 08 Ukuboza 2017 nibwo yafashe umwanzuro wo gutangira gucuruza umuziki we abinyuije kuri Shene ya  YouTube we Ibaruye mu mazina ye.

    King James mu myaka amaze abitangiye amaze kugira aba 'suscribers' bagera ku bihumbi 164 na 'views' zirenga miliyoni 21.

    Uyu muhanzi kandi yinjiye mu bucuruzi butandukanye ariko by'umwihariko bwo gucuruza ibihangano bye niby'abandi abinyujije ku rubuga yatangije rwitwa Zana Talent rumaze kugira abarukoresha benshi.

    Christopher

    Yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2010, icyo gihe yakoreraga muri imwe mu nzu zireberera inyungu z'umuziki n’abahanzi  ya Kina Music .Icyo gihe ibihangano yashyiraga hanze byajyaga kuri Shene  zitandukanye za Youtube.

    Kuwa 27 Mutarama 2017 nibwo uyu muhanzi amaze no gutandukana niy'inzu yamureze yatangiye gushyira ibihangano bye kuri Youtube, kuri ubu akaba amaze kugira umusaruro ungana na miliyoni zirenga 17 [views].

    Kugera ubu amaze kugira aba [subscribers]  ibihumbi 147 ibi bimushyira mu bahanzi bakomeye mu Rwanda banafite umusaruro utari mubi ku rubuga rwa Youtube.

    Alpha Rwirangira

    Umuziki wa Alpha Rwirangira wafashe intera cyane mu Karere k'Ibiyaga Bigari bitewe n'uduhigo yaciye mu irushanwa rya Tusker Project Fame yegukanye ubugira kabiri.

    Akaza no guhabwa buruse na Perezida Paul Kagame yo kujya gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu bihe bitandukanye yagiye ashyira indirimbo  nyinshi  hanze.

    Ibihangano bye kuva yakwinjira mu muziki byagiye bigira igikundiro cyo hejuru ariko na none akabicuruza ku kuri Shene zitandukanye za Youtube.

    Tariki  26 Kamena 2013 ,nibwo yaje gufungura Shene ye ya YouTube, binamushyira mu bahanzi bakuru babashije gutera iyo ntambwe.Ubu amaze kugira aba 'subscribers' ibihumbi 87.1 na 'views' miliyoni zirenga 12.

    Riderman

    Umwaka wa 2006 wasize Riderman yinjiye mu muziki atangira gukora indirimbo zatigishije imyidagaduro nyarwanda akorera mu itsinda rya UTP icyo gihe injyana ya Hip Hop yariri hejuru cyane.

    Nyuma yaje gukomeza kugenda akora cyane byanatumye yegukana ibihembo binyuranye anafasha n'abandi bahanzi binyuze mu nzu  ye irebera inyungu z'abahanzi yitwa Ibisumizi.

    Gusa byinshi mu bihangano by'uyu muhanzi byagiye bishyirwa kuri Youtube mu buryo buvangavanze kugera kuwa 24 Kanama 2016 ubwo yatangiraga gushyira izi ndirimbo kuri Shene ye ya  Youtube.

    Kugera ubu amaze kugira aba 'suscribers' 66.8 na miliyoni zirenga 5 za 'views.

    Tom Close

    Tom Close ari mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite.Kuva yakwinjira mu muziki mu mwaka wa 2005 ubwo bunararibonye yabubyaje umusaruro maze akora umuziki yegukana ibihembo bikomeye.

    Gusa na none kimwe n'abandi bahanzi bo mu gihe cye ntabwo gukoresha imbuga zicururizwaho umuziki ari ikintu yashyizemo imbaraga ahubwo  indirimbo zagendaga zisohokera  ahantu hatandukanye.

    Nyuma  ariko kuwa 29 Ukuboza 2014 yatangiye kujya anyuza ibihangano bye kuri Shene ye ya   Youtube. Ubu afite ibihumbi 52.6 byameye kumukurikira mu buryo buhoraho [suscribers] na miliyoni zirenga 5 z'abamaze kureba indirimbo ze.

    Tom Close ari mu bahanzi bake  babashije guhuza amasomo ya Kaminuza n'umuziki birangira anagiriwe icyizera na Guverinoma y'u Rwanda , ubu akaba ari Umuyobozi w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe gutanga amaraso.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130539/uko-abahanzi-10-bibihe-byose-mu-rwanda-bahagaze-kuri-youtube-130539.html

  • Chriss Eazy yongewe mu bazaririmba mu gitaram… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi agiye kuririmba muri iki gitaramo mu gihe ari kwitegura gushyira ahagaragara indirimbo 'La La' yakoranye n'umuhanzi Kirikou Akili wo mu Burundi.

    Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy, yabwiye InyaRwanda ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, ari bwo basoje gufata amashusho y'iyi ndirimbo.

    Avuga ko bidatinze, bashyira hanze integuza (Teaser) y'iyi ndirimbo.Ati” Hanyuma  twihere abantu ibyabo'’

    Iki gitaramo cya Kigali Protocal kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahawi nka Camp Kigali, kandi byamaze gutangazwa ko kizayoborwa n'umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Luckman Nzeyimana ndetse n'umunyamakuru wa Kiss Fm akaba n'umunyarwenya Rusine Patrick.

    Ni mu gihe Mutabazi Sabine na Darina Kayumba wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2023, aribo bazayobora ibirori byo gutambuka ku itapi itukura (Red Carpet) hizihizwa imyaka itanu ishize iyi kompanyi ibonye izuba.

    Umukundwa Joshua washinze Kigali Protocal yabwiye InyaRwanda ko imyaka itanu ishize yabaye iy'umugisha. Ati 'Ni imyaka yabaye umugisha kuri Kigali Protocal mu ngeri zose. Kuko ahanini urubyiruko rubarizwamo rwiteje imbere ndetse bamwe babona akazi.'

    Uyu musore avuga ko uretse kwiteza imbere n'ibindi bikorwa bibyara inyungu bagiye bajyamo, banagize abantu b'ingenzi baje mu buzima bwabo, muri iyi myaka itanu ishize.

    Umukundwa avuga ko bakoze amajoro n'amanywa kugira ngo babe bafite izina. Kandi ababyeyi b'abasore n'inkumi bakorana, baritanze mu kubashyigikira, ari nayo mpamvu ahamagarira ababyeyi kuzitabira iki gitaramo.

    Ati 'Turashishikariza n'ababyeyi kuzitabira iki gitaramo kugira ngo bazasobanukirwe amajoro abana babo batashye, ndetse n'icyo ‘protocol’ imaze.'

    Uyu musore avuga ko muri rusange iki gitaramo kizarangwa n'umuziki, kumurika imideli, imbyino zitandukanye, imikino n'impano zihishe muri 'aba bakobwa dukorana'.

    Kwinjira muri iki gitaramo cyiswe '5 Years Anniversary Live Concert' mu myanya isanzwe ni ukwishyura 5000 Frw; Premium ni 10,000 Frw, VIP ni 15,000 frw n'aho VVIP bikaba 20,000 Frw.

     

    Chriss Eazy yabaye umuhanzi wa kabiri watangajwe uzaririmba mu kwizihiza imyaka itanu ya Kigali Protocal


    Bushali aherutse kugaruka mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura kuririmba muri iki gitaramo 

    Ubuyobozi bwa Kigali Protocol butangaza ko imyaka itanu ishize yabaye iy'umugisha 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130545/chriss-eazy-yongewe-mu-bazaririmba-mu-gitaramo-cya-kigali-protocal-130545.html

  • Carlos utoza Amavubi yageneye ubutumwa abanya… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 18 Kamena 2023, ni bwo u Rwanda ruzakira ikipe y’igihugu ya Mozambique mu mukino wa gatatu wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire umwaka utaha. 

    Mu kigoroba cyo kuri uyu wa kabiri ni bwo abanyamakuru basuye ikipe y’igihugu mu myitozo, ndetse bagirana ikiganiro n’umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ na bamwe mu bakinnyi.

    Carlos yemeza ko ubu igihe kigeze u Rwanda rukabona amanota atatu 

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza Carlos yatangaje ko imyitozo imeze neza kandi abakinnyi biteguye. Yagize Ati “Mbere na mbere ndishimye, kandi ikipe imeze neza dufite umubare uhagije w’abakinnyi. Buri umwe ari gukora imyitozo neza.

    Abajijwe ku bijyanye no kuba Imanishimwe Emmanuel atazaboneka kuri uyu mukino, yavuze ko abona n’ubundi bitashoboka ko amusimbuza. 

    Ati “Mu by’ukuri ntabwo twamenya icyo gukora nonaha, twashakaga abakinnyi beza bari ku rwego, ariko ntabwo byakunze ko nawe tuba tumufite. Ikipe ye ifite umukino ukomeye kandi ufite igisobanuro gikomeye.”

    “>

    Umutoza kandi yakomeje avuga ko “uyu ni umukino wa mbere tugiye gukinira mu rugo dufite abafana, kandi n’umukino wa mbere uheruka twakinnye neza. Ubu nta mukinnyi n’umwe tubura, ndizera ko uyu mukino wa Mozambique twakwizera intsinzi kuko ni umukino ufite igisobanuro gikomeye.”

    U Rwanda ruri mu itsinda L aho ari urwa nyuma n’amanota 2 mu gihe itsinda riyobowe na Senegal, Mozambique izahura n’u Rwanda ikaba iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 4.

    Abakinnyi benshi bamaze kugera mu mwiherero, ndetse umwuka ni mwiza ku bigaragara inyuma

    Danny Ndikumana bwa mbere mu kiganiro rusange n’itangazamakuru ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu 

    Noe Uwimana yatangaje ko atagize amahirwe yo kumenya Ikinyarwanda, ariko yemeza ko nk’igihugu cye agomba kugikorera ibishoboka 

    Ntwali Fiacre mu myitozo biragaragara ko ari we munyezamu wa mbere nta gushidikanya 

    Noe Uwimana afite ubushobozi bwo gukina imyanya yose y’inyuma ariko by’umwihariko iburyo 

    Abakinnyi basazwe n’ibyishimo kandi barasaba abanyarwanda ko bazaza kubashyigikira  

    Mutsinzi Ange ni umwe mu bakinnyi bitezwe mu kibuga inyuma 

    Jimmy Mulisa umunyabigwi w’ikipe y’igihugu Amavubi, ubu ni umutoza wungirije 

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze imyitozo y’Amavubi 

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda 

    VIDEO: Nyetera Bachir – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130550/carlos-utoza-amavubi-yageneye-ubutumwa-abanyarwanda-amafoto-video-130550.html