Blog

  • Nyuma y’imyaka 8, umunyamakuru Mahoro Nasri yatandukanye na Flash FM #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda wakoreraga Radio Flash, Mahoro Nasri yatandukanye n’iyi Radio yari amazeho imyaka 8.

    Uyu munyamakuru wakunzwe cyane bitewe n’ubusesenguzi bwe ku mikino cyane cyane ku mupira w’i Burayi, yerekeje kuri Radio ya B&B FM.

    Mahoro Nasri akaba yari amenyerewe mu kiganiro ‘Evening Drive’ gitambuka kuri iyi Radio kuva saa 15h-19h aho yakoranaga na Kwikiriza William.

    Uretse iki kiganiro kandi akaba yarigaruriye imitima ya benshi mu gisata cyo kogeza imipira, ubuhanga abifitemo ni kimwe mu byatumye na B&B FM imubenguka.

    Iyi radio ikaba yamuhaye ikaze mu rugo rushya na we arabyemeza, iyi radio 80% by’iganiro byayo biba ari imikino aho byitezwe ko n’ubundi azajya yumvikana mu kiganiro cya nimugoroba kibanda ku makuru y’i Burayi aho azajya akorana na Uwihanganye Fuade na Gicumbi.

    Nasri yerekeje kuri B&B

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-8-umunyamakuru-mahoro-nasri-yatandukanye-na-flash-fm

  • Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi mu ihurizo rikomeye, yabuze amahwemo #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer ari mu ihurizo rikomeye nyuma y’uko myugariro Emmanuel Imanishimwe [Mangwende] ikipe ye ya FAR Rabar yamwimanye.

    Imanishimwe Emmanuel yahamagawe mu bakinnyi 28 Carlos Alós Ferrer azifashisha mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aho azakira Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023.

    Uyu myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso akaba yagombaga kugera mu Rwanda ejo hashize tariki ya 13 Kamena 2023 ariko ntiyaje.

    Ikipe ye FAR Rabat ikaba yamwimye uruhushya kuko iri mu minsi ya nyuma ya shampiyona aho iyoboye urutonde n’amanota 57 ikurikiwe na Wydad n’amanota 56.

    Iyi kipe rero ikaba yanze kumurekura kubera ko uyu munsi ifite umukino na Khouribga ni mu gihe ku wa Gatandatu bafite umukino usoza shampiyona na MAS de Fes.

    Ntabwo byakunda ko yakina uyu mukino kubera ko Mangwende azakina umukino usoza shampiyona tariki ya 17 Kamena ni mu gihe Amavubi azakina na Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu, Carlos Alós Ferrer yavuze ko kubura uyu mukinnyi ari igohombo gikomeye cyane.

    Ati “Imanishimwe ni umukinnyi mwiza kandi dukeneye umukinnyi wacu mwiza ku mukino wa Mozambique. Yego ni igihe cy’amakipe y’igihugu FIFA iba yarashyizeho. FAR Rabat nayo irimo kurwanira igikombe cya shamoiyona, rero bafite imikino 2 y’ingenzi. Tuzareba ikizaba.”

    Kubura Mangwende kuri uyu mukino ni igihombo gikomeye kuko ni umukinnyi ngenderwaho mu Mavubi.

    Amavubi ari ku mwanya wa nyuma n’amanota 2, Senegal yamaze kubona itike ifite amanota 12 ni mu gihe Benin na Mozambique zifite 4.

    Mangwende amahirwe menshi ntabwo azakina umukino wa Mozambique

    Ni umuhango witabiriwe na Madame Jeannette Kagame

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-ikipe-y-igihugu-amavubi-mu-ihurizo-rikomeye-yabuze-amahwemo

  • Manzi Thierry yavuze ko umukino wa Mozambique ari ugupfa no gukira, ku gahimbazamusyi baherutse gusaba #rwanda #RwOT

    Myugariro w’Amavubi, Manzi Thierry yavuze ko umukino wa Mozambique ari umukino wo gupfa no gukira kuko ari wo uzagena niba kubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 izaboneka.

    Tariki ya 18 Kamena 2023, Amavubi azakira Mozambique mu mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L mu gushaka itike y’iki gikombe.

    Amavubi arasabwa gutsinda imikino yayo yose ibiri isigaye (Mozambique na Senegal) ni mu gihe ubu iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2, Senegal yamaze kubona itike ifite amanota 12 ni mu gihe Benin na Mozambique zifite 4.

    Manzi Thierry ndetse ushobora kuzaba ari kapiteni w’Amavubi, yavuze ko ari umukino bafashe nk’umukino wa nyuma ndetse ko ibyo baganira bagomba kuwutsinda.

    Ati 'Ni nka 'finale’ kuri twe, ntekereza ko ibyo turi kuganiraho byose mu mwiherero no mu myitozo ari uko tugomba kubona intsinzi kuri uyu mukino.'

    Yasabye abanyarwanda ko bagomba kuza kubatera ingabo mu bitugu cyane ko nubwo hari igihe byanga ariko baba bifuza kubikora, gusa kuri iyi nshuro bagomba gutsinda.

    Ati 'Ibyo nabwira Abanyarwanda ni uko bagomba kuza bakatuba inyuma kandi twebwe ubwacu turifuza kubikora. Rimwe turabigerageza bikanga, ariko tugomba gushaka iyi ntsinzi Abanyarwanda banyotewe.'

    Ku ngingo y’agahimbazamusyi baheruka gusaba kongererwa, yavuze ko nta cyo yabivugaho kuko hari ubuyobozi burimo kubyigaho.

    Ati 'Ibijyanye n’amafaranga ntacyo nabivugaho, byose twabihaye ubuyobozi buri kubyigaho kandi igisubizo kizaboneka. Ni ahacu ho gushaka intsinzi, yaboneka natwe kubaza icyo tuyibonaho.'

    Biteganyijwe ko Amavubi azamanuka i Huye ku munsi w’ejo tariki ya 15 Kamena 2023 ari ho azakorera umwiherero mu minsi isigaye kugira ngo umukino ube.

    Manzi Thierry yavuze ko ari umukino wo gupfa no gukira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manzi-thierry-yavuze-ko-umukino-wa-mozambique-ari-ugupfa-no-gukira-ku-gahimbazamusyi-baherutse-gusaba

  • Ubunyanamugayo bwakumiriye Gacinya Cance Denis mu kwiyamamaza muri FERWAFA #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko yari yajuriye ndetse akanatsindwa akamenyeshwa na Komisiyo y’Ubujurire ko ubujurire bwe bwemewe ndetse yemerewe kwiyamamaza, Gacinya Chance Denis kandidatire ye yongeye gukurwamo kubera ubunyangamugayo buke.

    Ku wa 6 Kamena 2023 nibwo Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yatangaje urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu matora azaba tariki ya 24 Kamena 2023.

    Bamwe baremerewe ni mu gihe abandi kandidatire zabo zanzwe barimo na Gacinya Chance Denis.

    Uyu mugabo wayoboye Rayon Sports, bagaragaje ko atujuje ibintu 3 harimo kuba nta fotokopi z’impamyabumenyi ziriho umukono wa Noteri yatanze, icyemezo cy’uko yahagarariye umwe mu banyamuryango ba FERWAFA mu rwego rw’amategeko (perezida naba visi perezida) ndetse n’icyemezo cy’umunyamuryango wa FERWAFA umutanzeho umukandida.

    Nyuma y’uko yanzwe, tariki ya 7 Kamena, Gacinya yahise ajuririra iki cyemezo ndetse n’ubujurire bwe bukaba bwarakiriwe.

    Komisiyo y’Ubujurire ikaba yaraje kwemeza ko ubujurire bwa Gacinya Chance Denis bufite ishingiro ndetse yemerewe kwiyamamaza.

    Mu buryo butunguranye Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA ikaba yaje kwemeza ko uyu mugabo atemerewe kwiyamamaza kubera ibyaha yakurikiranyweho n’Inkiko.

    Iyi Komisiyo yavuze ko bashingiye ku ibaruwa ya Gacinya yanditse yo ku wa 26 Gicurasi 2023 yandikiye Komisiyo y’Amatora ayishyikiriza Kandidatire ku mwanya wa visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike mu matora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 24 Kamena 2023.

    Ishingiye kandi ku ngingo ya 27 y’amategeko ngengamikorere ya FERWAFA iha ububasha Komisiyo y’amatora bwo kugenzura ubunyangamugabo bw’abiyamamaza ku myanya ya Komite Nyobozi y’uko amatora aba;

    Ikanashingira ku cyangombwa cyerekana ko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko yashyikirije Komisiyo kigaragaza ko hari ibyaha yahamijwe tariki ya 1 Mata 2022 nk’uko bigaragara kuri icyo cyangombwa ari byo; inyandiko mpimbano, kubura ubunyangamugayo ndetse no gukora no gukoresha impapuro mpimbano.

    Yagize iti “nyuma y’isuzuma ry’ubunyangamugayo ryakozwe na Komisiyo y’amatora, tukwandikiye tugira ngo tukumenyeshe ko utujuje ubunyangamugayo bukwemerera kwiyamamaza no kugaragara mu buyobozi bw’ikipe cyangwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) nk’uko byasobanuwe haruguru hashingiwe ku mategeko ngengamyitwarire y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi.”

    Gacinya Chance Denis nubwo yimamaje atanzwe na Akagera FC ariko yayoboye Rayon Sports kuva 2015 kugeza 2017. Ubwo yayiyoboraga yayihesheje igikombe cy’Amahoro cya 2016 ndetse na shampiyona ya 2016-17.

    Gacinya Chance Denis yangiwe kwiyamamaza muri FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubunyanamugayo-bwakumiriye-gacinya-cance-denis-mu-kwiyamamaza-muri-ferwafa

  • Amakipe 53 niyo yiyandikishije gukina icyiciro cya gatatu mu mwaka w'imikino 2023-2024 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko amakipe 53 ariyo azitabira irushanwa ry'icyiciro cya gatatu mu mwaka w'imikino 2023-2024 rigomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu.

    Nk'uko ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru, FERWAFA ryatangaje ko iyi mikino izakinwamu buryo bw'ibice (Zone) amakipe atandukanye aherereyemo.

    Uhereye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17  Kamena 2023, mu karere ka Huye mu ntara y'Amajyepfo hazakinwa umukino ubanza uzahuza ikipe ya AS Huye izakina na IBISI FC.

    Uyu mukino wo gutangiza ku mugaragaro iyi shampiyona uzabera ku kibuga cya Kamena, ni umukino uteganyijwe ko uzatangira ku isaha ya Saa cyenda Zuzuye.

    FERWFA ikaba kandi yatangaje ko ingengabihe y'uko aya makipe yandi azakina izatangazwa nyuma yaho umukino wo gufungura uzaba ukinwa kuri uyu wa Gatandatu.

    Iyi shampiyona y'u Rwanda y'ikiciro cya gatatu ukaba uzahuza amakipe 53 yo mu bice byose byo mu Rwanda.

    The post Amakipe 53 niyo yiyandikishije gukina icyiciro cya gatatu mu mwaka w'imikino 2023-2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-53-niyo-yiyandikishije-gukina-icyiciro-cya-gatatu-mu-mwaka-wimikino-2023-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amakipe-53-niyo-yiyandikishije-gukina-icyiciro-cya-gatatu-mu-mwaka-wimikino-2023-2024

  • Habura amasaha make ngo hatangazwe abakandida ndakuka mu matora ya FERWAFA, Gacinya yangiwe kwiyamamaza #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye nibwo ku kicaro cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA hatangazwa urutonde ndakuka rw'abakandida bemerewe kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.

    Ni urutonde rutaza kuba rurimo Gacinya Chance Denys wari wiyamamarije umwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekiniki, uyu mugabo akaba atariho kubera imyitwarire idahwitse.

    Kwangirwa kwiyamamaza kuri Gacinya kuri uwo mwanya byatangajwe na Komisiyo ishinzwe amatora muri FERWAFA ibinyujije mu ibaruwa yagiye ahagaragara.

    Ibaruwa igira iti' Komisiyo y'amatora muri @ferwafa iti ' Hashingiwe ku kuba icyangombwa cyerekana ko wakatiwe cyangwa utakatiwe n'inkiko washyikirije Komisiyo kigaragaza ko hari ibyaha wahamijwe (Criminal conviction) ku italiki ya 01/04/2022 nk'uko bigaragara kuri icyo cyangombwa aribyo: Faux en écriture, Abus de confiance na Faux et Usage de faux.

    Dushingiye ku busumbane bw'Amategeko FERWAFA igenderaho buha amategeko n'amabwiriza bya FIFA kuba hejuru y'ayandi yose agenderwaho mu mupira w'amaguru.

    Nyuma y' isuzuma ry' Ubunyangamugayo ryakozwe na Komisiyo y'Amatora, tukwandikiye tugira ngo tukumenyeshe ko utujuje ubunyangamugayo bukwemerera kwiyamamaza no kugaragara mu Buyobozi bw'ikipe cyangwa Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru (FERWAFA).'

    Kwangirwa kandidatire ya Gacinya Chance Denys bibaye ku ncuro ya kabiri kuko iyambere yo havuzwe ko habura Dipolome iriho umukono wa Noteri n'icyangombwa kigaragaza ikipe imutanzemo umukandida.

    Nyuma yari yongeye kujurira birangira yemerewe kwiyamamaza mu matora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe ku wa 24/06/2023, gusa kuri iyi ncuro ntabwo yemerewe kuba yajya mubazahatanira kuyobora FERWAFA.

    The post Habura amasaha make ngo hatangazwe abakandida ndakuka mu matora ya FERWAFA, Gacinya yangiwe kwiyamamaza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/habura-amasaha-make-ngo-hatangazwe-abakandida-ndakuka-mu-matora-ya-ferwafa-gacinya-yangiwe-kwiyamamaza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=habura-amasaha-make-ngo-hatangazwe-abakandida-ndakuka-mu-matora-ya-ferwafa-gacinya-yangiwe-kwiyamamaza

  • Kiyovu SC yatumije inama y'intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk'umutoza mushya wayo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Kiyovu bwamaze gutumira abanyamuryango bayo mu nama y'intekorusange itegura umwaka utaha w'imikino ndetse no kurebera hamwe uko urangiye wagenze.

    Mu ibaruwa bashyize ahagaragara, Kiyovu SC yatangaje ko iyo nama rusange isanzwe iteganyijwe ku itariki ya 02 Nyakanga 2023 saa tatu za mugitondo, ikazabera kuri Kigali Pele Stadium.

    Muri iyi nama, mubyo abanyamuryango bazaganiraho harimo kugezwaho Raporo y'umutungo, raporo tekinike, kongera kunoza ibisabwa ngo umuntu yemererwe kuba umunyamuryango ndetse n'amatora ya komite Nyobozi.

    Kiyovu SC iheruka kandi gutandukana na bamwe mu bakinnyi bayo basoje amasezerano, yanatangaje ko umutoza ukomoka mu gihugu cy'u  Bugereki Koukouras Petros ariwe ugiye kuyibera umutoza mushya.

    Petros w'imyaka 34 y'amavukoo yatoje imipe ya SC Villa yo mu gihugu cya Uganda ndetse yanabaye umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu ya South Sudan.

    The post Kiyovu SC yatumije inama y'intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk'umutoza mushya wayo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yatumije-inama-yintekorusange-yatangaje-koukouras-petros-nkumutoza-mushya-wayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yatumije-inama-yintekorusange-yatangaje-koukouras-petros-nkumutoza-mushya-wayo

  • Nitutamagana abantu nka Charles Kambanda na Thomas Nahimana, ababacumbikiye ntibazakeka ko twese dutekereza macuri? #rwanda #RwOT

    ' Profeseri'Kambanda ejobundi ahaze ibiyayuramutwe, araduka ati nabonanye n'abaperezida bazamfasha guhirika ubutegetsi mu Rwanda. Abumirwa twarumiwe, abaseka baraseka, abamwamagana nabo barabikora.

    Hatarashira n'iminsi 2, 'Padiri' Nahimana Thomas nawe ati ntanze amapeti ku basirikari badindiye! Kandi ubwo, birazwi kuva hambere ko uwo utanga amapeti, yadindiye mu mutwe kubarusha n'abo ayahaye.

    Kambanda a.k.a Rwandarikamurizo, ufite ubuhe bubasha bwo kubonana n'abakuru b'ibihugu, ugenda ubabwira ko uri iki, uhagarariye nde?Niba byarabaye se, uri mugabo ki, umena 'amabanga' akomeye nk'ayo?

    Thomas Nahimana warumbiye Imana n'abantu, ukaba ukiyita 'umusaserdoti' kandi uri umusakazabinyoma, utanga amapeti nka nde, abo uyaha bari mu zihe ngabo?Ushingira ku rihe tegekonshinga riguha ububasha bwo kuzamura ingabo mu ntera? Uretse umurwayi nka Nahimana, ninde muntu utekereza wajya mu bintu nk'ibi by'ibitakaragasi?

    Ikibabaje rero, ibyo bihugu murimo bafata 'Profeseri' nk'umuntu ukataje mu buhanga, ukoresha umwanya we mu bushakashatsi buzagirira abandi akamaro.
    Iyo babonye rero Charles Kambanda wiyita ' 'profeseri', utakaza umwanya mu manjwe ayobya ab'imyumvire yo hasi, bashobora kwibwira ko abaporofeseri bo muri Afrika, by'umwihariko abakomoka mu Rwanda, ari abanyabibazo byo mu mutwe.

    Muri sosiyete y'Abafaransa, umupadiri afatwa nk'inyangamugayo, umunyakuri,umunyabwenge.
    Iyo babonye rero Thomas Nahimana nawe witwa'Padiri', bashobora kwibwira ko abapadiri bo mu Rwanda ari ba Bavugurije, ba Mpemukendamuke, babeshejweho no gushukashuka ab'intege nke,ngo babacuze utwabo.

    NAHIMANA yitiranya amaturo asanzwe atangwa n'Abakristu nk'ikimenyetso cyo gushimira Imana umusaruro babonye, n'imisanzu abona mu buriganya, abeshya injiji ngo azakuraho ubutegetsi bw'u Rwanda. Ntazi ko abakrisitu bamaze kumucishamo ijisho. Bazi ko ari padiri w'umunyoni, umuhemu utita ku bana be bandaraye hirya no hino, umunyamwanda mu bwonko no mu mutima.

    Abayobozi ba Kiliziya gatolika bo mu Rwanda rero,ndetse no mu mahanga, mwari mukwiye guhaguruka, mukitandukanya n'uwahoze ari mugenzi wanyu, Thomas Nahimana, ndetse ukibiyitirira, ubu akaba ahangayikishijwe no guhindanya izina n'icyubahiro cyanyu.

    Nimukomeza kurebera amahano Nahimamna akora, bizagera aho babashyire mu gatebo kamwe nawe, cyane ko Kiliziya Gatolika inisanganiwe ubusembwa, kubera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Amahanga asanzwe yarumiwe kubera uruhare muri Jenoside rw' abihaye Imana, barimo abapadiri nka Athanase Seromba, Emmanuel Rukundo, Edouard Nturiye, Guy Thenis, Wenceslas Munyeshyaka, Abasenyeri nka André Perraudin, Augustin Misago, Phocas Nikwigize, Thadeyo Ntihinyurwa, n'ababikira nka Mama Gertrude Mukangango na  Julienne Kizito bamaze abantu i Sovu, none hiyongereyeho NAHIMANA Thomas wagirango akoreshwa n'abazimu.

    Abahanga b'Abanyarwanda, cyane cyane abo mu rwego rwa porofeseri na dogiteri, namwe nimwamagane Charles Kambanda utobanga icyubahiro mukwiriye. Nimwerekane ko adakwiye kwitwa 'porofeseri dogiteri' kandi ari umuswa mubi, ukora akanatekereza macuri.

    Murabizi isi yose isanzwe izi nabi 'intiti' zoretse u Rwanda, nka ba Dogiteri Léon Mugesera, Casimir Bizimungu, Matayo Ngirumpatse, Sosthène Munyamana, Eugène Rwamucyo, J. Néppo Nsengiyumva, Pascal Habarugira, Geoffrey Gatera, Etienne Mbarutso, n 'abandi bajenosideri nyamara baminuje mu mashuri, none hiyongereyeho na Porofeseri Dogiteri Charles Kambanda ujyana abantu mu mugambi utazabagwa amahoro.

    Nimutabare, naho ubundi abadogiteri n'abapadiri biyita 'abanyapolitiki' barabasiga icyasha.

    The post Nitutamagana abantu nka Charles Kambanda na Thomas Nahimana, ababacumbikiye ntibazakeka ko twese dutekereza macuri? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nitutamagana-abantu-nka-charles-kambanda-na-thomas-nahimana-ababacumbikiye-ntibazakeka-ko-twese-dutekereza-macuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nitutamagana-abantu-nka-charles-kambanda-na-thomas-nahimana-ababacumbikiye-ntibazakeka-ko-twese-dutekereza-macuri

  • Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby'agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda. #rwanda #RwOT

    Iyo wumvise ibiva mu kanwa ka bagize icyo bise Urugaga ruharanira ineza rusange yAbanyarwanda , wibaza ukuntu abantu biyita injijuke' bakurikira umurwayi nka Charles Kambanda, udashobora no gukurikiranya ibitekerezo nibura mu mvugo , kuko mu ngiro ntabyo afite. Wibaza niba koko ari inda gusa iyobora aba bantu, cyangwa niba atari uburwayi bwo mu mutwe bwabarenze, bukabategeka kurota inzovu yanyuze mu mwenge w'urushinge. Ibintu umuntu muzima atarota, noneho ngo anatinyuke kubivugira mu ruhame.

    Ku mugoroba wo kuwa gatandatu, tariki 10 Kamena 2023, ubwo bishyiraga ku Karubanda mu manjwe ngo ni ikiganiro cyanyuze kuri Zoom,no kuri ya maradiyo yabo akwiza urwango, uwitwa Charles Kambanda uvuga ko ari Purofeseri, nyamara imitekerereze ye irutwa n'umuntu utaragize akandagira mu ishuri, yambitse ubusa abiyita Opozisiyo nyarwanda, ubwo yongeraga kwereka isi yose ko ari abanyapolitiki barengeje igihe(Expired/expirés), basigaranye akanwa gusa ko gutukana no kuvuga amahomvu.

    Yaberekanye nk'abafite imitekerereze iri munsi y'iciriritse.

    Uwitwa Mukunzi Rubens niwe watangaga amagambo, yibaza akisubiza byo kwikirigita ugaseka,kuko nawe ari muri icyo kiryabarezi. Uyu ni wa mushabitsi twese tuzi nka Mr Bean kuri Radio 10, avuga ubusa mu biganiro by'ubuhemu . Ubu rero ngo niwe kizigenza mu gutanga ibitekerezo ngenderwaho mu itsinda rya Porofeseri Kambanda.

    Rubens Mukunzi, Inyigaguhuma muri politiki, ngo yarabukereye guhirika ubutegetsi bita ubw'abavantara.

    Ivangura rizabata ku gasi, niba ritarakabataho!

    Nimumbwire 'ikiganiro kigenewe abanyamakuru'(Press conference/Conférence de presse)cyitabirwa nabanyamakuru 3, nabo basanzwe ari imizindaro y'ibigarasha n'abajenosideri: Jean Claude Mulindahabi wa CPR Info, Gaspard Musabyimana wa Inkingi/CDR , na Ndayizeye Serge wa Itahuka/RNC. Ibi babyita kwikirigita ugaseka. Aba ntibaje nk'abanyamakuru, baje mu kiganiro nk' abarwanashyaka, abasangirangendo mu gusebanya.

    Iyo wumvise cyangwa witegereje Charles Kambanda, Condo Gervais, Valentin Akayezu, Elia Ngirabakunzi, Christine Mukama, Arianne Mukundente n izindi njirajizi tumenyere, zanatayanjwe ngo zirafata ijambo muri iki kiganiro, wibaza niba hari akenge na gake nibura aba bantu basigaranye mu bwonko bwabo. Umuntu avuga ubusa azi neza ko ibyo avuze bizajya mu mateka, ndetse ayo mateka akaba byanze bikunze azabimubaza?

    Igisekeje, abo nibo birirwa ku mbuga nkoranyambaga ngo ni ibihangange bigiye guhirika ubutegetsi bwa FPR-Inkoranyi na Perezida Kagame. Abanyarwenya baracyariho koko. Waba udashinga ugashaka kubyina? Ntiwabuza umuntu kurota, ariko se kurota uri maso si uburwayi? Uramutse unarose usinziriye kandi, ubundi iyo ukangutse wibuka ko inzozi n'ukuri ari ibintu bibiri bihabanye.

    Reka twigarukire kuri uyu Charles Kambanda abenshi bita Rwandarikamurizo kubera akageso k'ubuhehesi kamugize imbata. Abi Tumba muri Butare haba abadandazamagara bahendutse nibo bamuzi neza. Uyu rero niwe ngo wagizwe umuhuzabikorwa wiri tsinda ry'imfube, inzererezi, imburamumaro, inkunguzi , inkotsa, ibisiga by'urwara rurerure bizimena inda.

    Kambanda aradutse ati:Burya njyewe ntabwo ndi n'Umunyarwanda, mama niwe Munyarwandakazi. Munyumvire namwe! Hanyuma se, ukivanga ute mu bireba Abanyarwanda, uri umunyamahanga?

    Urashaka kutwemeza se ko muri Uganda ukomoka ibibazo byaho wabiboneye umuti, ukaba wadukiriye iby'uRwanda? Aba bamujya inyuma se, si ba Rukurikirizidi nkuko biyita? Kambanda alias Rwivanga, nareke gutobera Abanyarwanda, ajye kurangiza iby'iwabo.

    Mu buswa n'ubuhubutsi, Kambanda ati nabonanye n'Abaperezida benshi, barimo n'abibihugu bituranye n'uRwanda(akanabavuga amazina), kandi banyemereye kunshyigikira muri uyu mugambi wo guhirika Kagame ku butegetsi. Ese koko yabonanye nabo ba Perezida?Nubwo ari ibyo gushidikanywaho, reka twemere ko bamwakiriye koko. Niba se baramuhaye uwo mwanya wo kugambana, uretse uburwayi bwo mu mutwe bugeze ku rwego rukomeye, ni gute utinyuka guhishura abagufasha mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwashyizweho n'abaturage?

    Uretse Tshisekedi wabyitangarije ko azafasha umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda, niba hari n'abandi babigambiriye, simpamya ko abantu bari ku rwego rwa Perezida w'Igihugu babiganira n'umusazi nka Kambanda.

    Ibyavuzwe na Kambanda, abasesenguzi babifashe nko kwitelefona, kwiha ububasha n'icyubahiro adafite, agamije kubeshya injijite zimuri inyuma ko ari umuntu ukomeye, ushobora kubonera Umukuru wIgihugu runaka igihe ashakiye, bakaganira kandi bakemeranywa ku gikorwa kibangamiye ituze ry'ikindi gihugu. Ba Semuhanuka baragwira!

    Kambanda arongera ati uko mundeba uku ndusha Perezida Kagame umushahara. Aha ntibisaba kuba inzobere mu gusesengura imbwirwaruhame, ngo ubone ko ibyumushahara uyu Kambanda yabizanye nk'iturufu yo kwifatira za njiji ze, ngo azumvishe ko ari umuherwe udakeneye kunyereza imisanzu yabo, nkuko byagiye bigenda kuri ba Nyamwasa Kayumba, Padiri Thomas Nahimana, n'abandi batekamutwe batapfunnye imisanzu abagaragu babo bakusanyije ngo bagiye gushora intambara ku Rwanda. Ibyabapfu biribwa nabapfumu koko.

    Ubu impunzi mu nkambi, abakoropa imihanda na zaruhurura iyo za Burayi n'Amerika, aboza abapfu mu buruhukiro, abaterura imizigo, mwebwe mwese mubona agafaranga mwabize icyuya cy'amaraso, muraje murohe mu bifu bya Kambanda n'ibisahiranda bigenzi bye, ngo mwabonye abanyapolitiki bazabacyura ku ruhembe rw'umuheto!

    Mwaba abapfu mwaba abapfu!

    Iyo urebye neza, abari kumwe na Charles Kambanda biganjemo abahoze muri wa mutwe w'iterabwoba wa RNC, wa Kayumba Nyamwasa. Bigaragaza ko RNC basanze nta kizima yabagezaho, kuko igihe bamazemo utababaza ikintu na kimwe bungukiyemo, uretse guhora babundabunda, bikanga baringa ngo Kigali irabahiga. Ibashakaho iki ko ikibirukansa ari ikibari mu mutima,

    Ikibabaje ariko, izi mburamumaro zihungiye ubwayi mu kigunda, kuko ibi bise urugaga ruzabagaraguza agati, bagasigara nta nurwara rwo kwishima bagira. Amakiriro bayateze kuri Tshisekedi nawe wibereye mu manegeka.

    Burya umusazi arasara akagwa ku ijambo. Gasana Anastase, wa muriganya muri politiki(escroc politique), aherutse kubwira Charles Kambanda n'izindi mpfube ati:uhitwa ntafata uruka. Ari Tshisekedi, ari na Kambanda, bombi baracisha hasi no hejuru!

    Abanzi b'uRwanda, byumwihariko abifuriza inabi RPF na Perezida Kagame, nimushake undi muvuno, naho uyu wa Kambanda urabongerera umuvumo.

     

    The post Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby'agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ni-abarwayi-bo-mu-mutwe-cyangwa-ni-abatekamutwe-dusesengure-ibyagatsiko-ka-charles-kambanda-ngo-gashaka-guhirika-ubutegetsi-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ni-abarwayi-bo-mu-mutwe-cyangwa-ni-abatekamutwe-dusesengure-ibyagatsiko-ka-charles-kambanda-ngo-gashaka-guhirika-ubutegetsi-mu-rwanda

  • Bwa mbere Amavubi yakoreye imyitozo kuri Sitade ya Huye[AMAFOTO] – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu Amavubi yakoze imyitozo ya mbere kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye yitegura umukino uzayihuza na Mozambique mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Cote d'Ivoire.

    Kuri uyu wa Kane nibwo Amavubi yaraye ageze mu Ntara y'Amajyepfo yakirizwa amashyi n'impundu ndetse n'imirishyo n'ingoma.

    Yasanganijwe indabo ubwo yageraga mu Karere ka Gisagara aho icumbitse mu gihe yitegura umukino na Mozambique uteganyijwe kuri iki Cyumweru sa Cyanda z'igicamunsi kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Iyi myitozo yagaragayemo bamwe mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda ndetse na begenzi babo bakina imbere mu gihugu.

    Ikipe y'Igihugu ya Mozambique nayo yaraye isesekaye mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira uwa Gatanu aho nayo yahise yerekeza i Huye aho igomba gutegerereza umukino wayo n'Amavubi.

    Uyu mukino wakomejwe nuko ariwo ushobora gutuma Amavubi agarura icyizere cy'uko yabona itike y'Igikombe cya Afurika cyangwa amahirwe akayoyoka mu gihe yaba atsinzwe cyangwa anganyije.

    Amavubi aherereye mu itsinda L rya 12 aho arikumwe na Senegal yamaze kubona itike yayo n'amanota 12, Benin inganaya amanota 4 na Mozambique, mugihe u Rwanda ruza ku mwanya wa nyuma n'amanota 2 gusa mu mikino ine bamaze gukina.

    Kuri ubu harashakwa ikipe izajyana na Senegal mu gikombe cya Afurika.

    Kuri uyu wa Gatandatu kandi, muri iri tsinda Benin izaba yakiriye Senegal.

    Hakim Sahabo ukinira ikipe ya Lille yo mu Bufaransa y'abatarengeje imyaka 19 nawe yakoranye n'abandi imyitozi ku nshuro ye ya mbere.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bwa-mbere-amavubi-yakoreye-imyitozo-kuri-sitade-ya-huye-amafoto