Blog

  • Ubwo Tanzania yakinaga na Niger, mu kibuga habereyemo ibintu bitigeze bibaho muri ruhago, byerekana inyota y’intsinzi ikomeye Tanzaniya yari ifite -VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe umukino wahuzaga Tanzania na Niger wari urimbanyije ugeze mu minota ya nyuma, mu kibuga haje kugaragaramo ibintu byatunguye ababibonye.

    Mu minota y'ingongera, ubwo Tanzania yari imbere y'abafana bayo, yari ifite igitego 1-0, Nigeria yatatse maze igiye gusatira izamu rya Tanzania, imipira ine yahise yinjira mu kibuga icyarimwe.

    Ibi byabaye ubwo Tanzania yari ifite ubwoba bw'uko yakishyurwa igitego yari yatsinze, gusa umusifuzi nawe yahise ahagarika uyu mukino, yirukana abana bashinjwe gutanga imipira kuko byaturutseho, ariko byaje kurangira Tanzania yegukanye iyo nsinzi.

    Incroyable !!!
    Fin de match chaotique entre la Tanzanie 🇹🇿 et le Niger 🇳🇪 !
    Les ramasseurs de balles tanzaniens sont expulsés par l’arbitre pour comportement anti sportif !!!

    Aaaaah l'AFRIQUE !

    🎥 Canal plus Sport Afrique #CAN2023 #CPLUSCIV pic.twitter.com/8AZ1yK9HFf

    — La Côte d'Ivoire Est Chic (@Cotedivoireoff_) June 18, 2023

     

    Source : https://yegob.rw/ubwo-tanzania-yakinaga-na-nigeria-mu-kibuga-habereyemo-ibintu-bitigeze-bibaho-muri-ruhago-byerekana-inyoto-yintsinzi-ikomeye-tanzaniya-yari-ifite-videwo/

  • Nawe byamubabaje: Umunyamakuru w’imikino ukomeye David Bayingana yatanze igitekerezo cye cy’ukuntu Amavubi yahagarika kubabaza abanyarwanda bakunda ruhago – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 18 Kamena 2023, ikipe ya Mozambique yasanze Amavubi y'u Rwanda i Huye maze iyatsinda ibitego 2-0, byababaje cyane abanyarwanda bari bitabiriyi uwo mukino buzuye sitade ndetse n'abandi bari hirya no hino muri rusange.

    Byatumye abakunda umupira w'amaguru mu Rwanda, bagaragaza imbamutiza zabo, bakagaragaza aho babona bipfira.

    Mu batanze ibitekerezo harimo n'umunyamakuru ukora ibiganiro by'imikino kuri radiyo ya BB FM Umwezi, David Bayingana.

    Yifashishije ifoto y'umwana w'umugore wababajwe no kubona Amavubi atsindirwa mu maso ye, maze agira ati 'Byigwe bushya u Rwanda rufite Ingabo rurasagurira n'amahanga mu kubungabunga umutekano.

    Iyi Mozambique yaratewe turatabara kuko dufite Ingabo zitabazwa mu guha umutekano n'abandi.

    Dore ibyo dusanzwe dutoza abakinnyi bacu: betting, amarozi, guhabwa amanota batavunikiye no kugaburira abasifuzi.

    Ikitonderwa: Ikipe y'Igihugu ni igipimo cya ruhago y'Igihugu. Inama: Mubishyire hasi tubyigeho bushya! Ntawe uzatugaya gukererwa, burya uzatinde ariko useruke ukeye'.

    Uyu mwana ukinira akademi ka Paris Saint-Germain kari i Huye, yababajwe no kureba Amavubi bayatsindira imbere ye

    Source : https://yegob.rw/nawe-byamubabaje-umunyamakuru-wimikino-ukomeye-david-bayingana-yatanze-igitekerezo-cye-cyukuntu-amavubi-yahagarika-kubabaza-abanyarwanda-bakunda-ruhago/

  • Canal+ yatangije ubufatanye n’umushinga uzamura abahinzi ba Kawa #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023, yabanjirijwe n’igitekerezo cyagizwe na Aimé Abizera usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Canal + Rwanda, uvuga ko ubwo yariho agenda mu bice by’icyaro, akabona uburyo isuri ikomeje gutwara ubutaka ndetse bikanagira ingaruka ku buzima bwa bamwe kuko hari abicwa n’ibiza by’inkangu, yatekereje icyakorwa ngo ibiti byongere biterwe ari byinshi.

    Avuga ko yiyemeje ko habaho ibikorwa byo gutera ibiti mu bihe by’Umuganda rusange usanzwe uba buri kwezi, akaza kuganiriza ubuyobozi bwa Canal + Rwanda, ku cyakorwa, bakemeza ko bamushyigikira muri iki gitekerezo cyiza.

    Ni bwo baje gushaka umushinga ukora ibikorwa bigira uruhare mu gutera ibiti, baza kubona uyu wa Kula Project ufasha abahinzi ba kawa, ariko ukanagira uruhare mu gutera ibindi biti bisanzwe bifasha kawa kubaho neza kuko iki gihingwa gikinera igicucucu.

    Aimé Abizera wirinze kuvuga amafaranga Canal + Rwanda izashyira muri aya masezerano y’umwaka n’igice, yavuze ko icy’ingenzi ari uko iyi sosiyete izagira uruhare mu iterambere ry’abaturage nk’uko isanzwe inabikora ibinyujije mu bindi bikorwa.

    Ati 'Icyo nshaka ni uko buri mukiliya wa Canal + uzajya agura Dekoderi, izaba ihuye n’igiti. Niba ducuruza dekoderi igihumbi ku kwezi, tuzajya twiyemeza gutera ibiti bingana n’abo bakiliya bose.'
    Avuga ko uko abakiliya ba Canal + bazajya bayigurira, yaba abagura ifatabuguzi cyangwa dekoderi, bazajye bumva ko amafaranga bahaye iyi sosiyete, harimo n’agiye gutera inkunga abahinzi ba kawa.
    Ati 'Mu gihe urimo kugura ifatabuguzi rya Canal +, urimo no guteza imbere abaturage, uyu mushinga ndetse n’Igihugu muri rusange.'

    Avuga ko nubwo biyemeje ko muri aya masezerano bazatera ibiti ibihumbi 10, ariko bifuza ko byazaniyongera ku buryo byazanagera mu bihumbi 50. Umuyobozi Mukuru wa Kula Project Jackie Mutesi, uvuga basanzwe bakorera mu Turere dutatu ; Nyamasheke, Kayonza, na Gakenke, avuga ko Canal Plus ibaye umuterankunga wa mbere w’uyu mushinga, ku buryo ari ibyishimo bidasanzwe.

    Avuga ko bari biyemeje ko uyu mwaka bazafasha abahinzi gutera ibiti ibihumbi 250, ku buryo kuba babonye ugiye gutera ibihumbi 10, ari amaboko bungutse. Ati 'Abagenerwabikorwa bacu aho bari nibaza kubibona, baravuga bati 'twari tumenyereye ko imiryango itari iya Leta ifashwa n’abanyamahanga, none batangiye no gufashwa no mu Gihugu imbere ?’ biraza no gutera abandi bantu kwiga gufasha.'

    Uyu mushinga ufasha abahinzi ba kawa mu buryo bunyuranye, burimo ubu bwo gutera ibiti, kubaha amahugurwa yabafasha guhinga neza iki gihingwa bakarushaho kwiteza imbere, kandi ko aho ukorera ubona impinduka zishimishije.
    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Canal-yatangije-ubufatanye-n-umushinga-uzamura-abahinzi-ba-Kawa

  • U Rwanda rwahawe indi myaka itanu yo kwakira imikino ya Basketball Africa League (BAL) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Kamena 2023, nibwo habaye umuhango w'isinywa ry'amasezerano hagati y'u Rwanda n'ubuyobozi bw'Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL).

    Ni umuhango wabereye muri Marriott Hotel  mujyi wa Kigali, uyu muhango wari ugamije kongera andi amsezerano y'imyaka itanu, ibi bivuzeko u Rwanda ruzakira imikino ya nyuma ya BAL kugeza mu 2028.

    Nk'uko BAL yabitangaje ni uko u Rwanda ruzakina imikino ya nyuma (Playoffs) ya BAL y'imyaka itatu, ni ukuvuga umwaka wa 2024,2026 na 2028.

    Usibye kwakira iyi mikino ya nyuma kandi, u Rwanda ruzakira imikino yo gushaka gukina imikino ya nyuma (Qualifications ) ya 2025 na 2027.

    Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo n'Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall.

    Sosiyete y'Igihugu y'Ubwikorezi ya RwandAir yo izakomeza kuba umufatanyabikorwa mu bijyanye n'ingendo haba ku makipe ndetse n'abitabira iyi mikino muri rusange.

    Aya masezerano asinywe mu gihe ayaherukaga yari yararangiye tariki 27 Gicurasi 2023 ubwo hakinwaga umukino wa nyuma w'iri rushanwa ryegukanywe na Al Ahly yo mu Misiri itsinze AS Douanes yo muri Sénégal ku manota 80-65.

    The post U Rwanda rwahawe indi myaka itanu yo kwakira imikino ya Basketball Africa League (BAL) appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwahawe-indi-myaka-itanu-yo-kwakira-imikino-ya-basketball-africa-league-bal/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwahawe-indi-myaka-itanu-yo-kwakira-imikino-ya-basketball-africa-league-bal

  • Barisebeje koko: Rocky Kimomo na Junior Giti bitutse igitutsi nyandagazi (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasobanuzi ba filime bakomeye cyane hano mu Rwanda aribo Junior Giti na mugenzi Rocky Kimomo bitutse igitutsi nyandagazi.

    Mu mashusho yo mu myaka yahambere yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abagabo babiri bakunzwe cyane n'abakunzi bagasobanuye bari kuvuga uburyo ari mayibobo zifite amafaranga ndetse n'uburyo ububobo bwabo bubatunze.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/barisebeje-koko-rocky-kimomo-na-junior-giti-bitutse-igitutsi-nyandagazi-video/

  • Abatuye ahataragezwa ibikorwa remezo bagiye gusonerwa umusoro #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda  irateganya kujya  isoresha  Ubutaka bw'imiturire   ari uko bwamaze kugezwamo  ibikorwa remezo bitatu  by'ibanze aribyo Umuhanda,Amazi n'Amashanyarazi.

    Ibi ni ibigaragara mu mushinga w'itegeko rihindura itegeko rya 2018 rigena  inkomoko y'imari n'umutungo by'inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe Abaturage ,uri gusuzumwa n'Abadepite bagize Komisiyo y'ingengo y'imari n'Umutungo by'Igihugu.

    Ahantu hagenewe imiturire hataragera ibikorwa remezo bitatu byibanze aribyo  imihanda,Amazi, namashanyarazi Leta ntizongera kuhasoresha  nkuko bigaragara mu mushinga w'itegeko rihindura itegeko rya 2018 rigena inkomoko y'imari n'umutungo by'inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe Abaturage.

    Kuri ubu Abadepite bagize Komisiyo y'ingengo y'imari n'Umutungo by'Igihugu bakomeje igikorwa cyo gusuzuma  umushinga w'itegeko rihindura itegeko rya 2018 rigena inkomoko y'imari n'umutungo by'inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe Abaturage bakaba  bagaragaje ibigomba kuzanozwa mu mikoranire y'inzego  kugirango itegeko rishya mugihe rizaba ryasohotse rizubahirizwe uko riri.

    Ati'urebye ibintu birimo kuba mu mirenge,uturere kubera ayo makosa ni byinshi,umuntu agatura baravuze ko naho gutura.dufate urugero ejobundi,Gisozi inzu yarahiye irashira kizimyamwoto ziraho zabuze aho zica,ubwose bya bikorwa remezo birahari?ariko bamuhaye icyemezo cyo kubaka yarubatse.'

    Undi ati'komiseri jenerale yaravuze ko bari kuganira ni ikigo cy'ubutaka kugira ngo ahantu hataragerwa biriya bikorwaremezo wenda haravuzwe ngo naho gutura haguma mu buhinzi kandi hagumye mu buhinzi ntabwo umuntu yasaba icyangombwa cyo kubaka ngo bakimuhe .'

    Mugihe itegeko rishya rigena inkomoko y'imari n'umutungo by'inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe Abaturage  rizaba rimaze gusohoka, Inama  z'uturere mbere yo kwemeze ko igice runaka cy'imiturire kigomaba gusoreshwa zizajya zibanza kugenzura niba aho hantu haregejejwe  ibikorwa remezo by'ibanze nkuko BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal umuyobozi mukuru w'ikigo cy'imisoro n'amahoro abisobanura.

    Ati'iyo babara aho ingengo y'imari izaturuka nini misoro izaba yaragenewe ibyo bibanza bigomba guturwamo ni ukuvuga ngo akarere gafite inshingano noneho mugihe barimo gutegura budget yabo kumenya ko bakwiye kugaragaza ko urugero ahagenewe inganda ariko inganda zitarahagera,ntago hariya turahashyira abaturage kuko hataragera ibikorwaremezo.bizatugora ariko tuzakomeza kubishyiramo imbaraga.'

    Mu itegeko risazanzweho ubutaka bwagizwe ubw'imiturire  butangira gusora hatitawe kukuba bwaragezeho  ibikorwa remezo. 

    RRA ivuga ko kubufatanye na Minaloc bari kureba abaturage babazwa imisoro nyamara batuye ahataragera ibikorwa remezo bakayisonerwa.

    Kuri ubu Guverinoma y'u Rwanda iri  mavugurura mu mategeko agenga imisoro hagamijwe kongera umubare w'abasora, ingano y'amafaranga akusanywa no korohereza abasora muri rusange.

    The post Abatuye ahataragezwa ibikorwa remezo bagiye gusonerwa umusoro appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/19/abatuye-ahataragezwa-ibikorwa-remezo-bagiye-gusonerwa-umusoro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abatuye-ahataragezwa-ibikorwa-remezo-bagiye-gusonerwa-umusoro

  • Hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batarabona amacumbi #rwanda #RwOT

    Imyaka 29 nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bamwe mu bayirokotse bashima ubufasha leta y'u Rwanda ibaha mu buryo butandukanye, bagashimangira ko byabahaye imbaraga zo kongera kubaho.

    Icyakora baracyafite ibibazo birimo no kuba iki gihe cyose hari abagisembera.

    BONE Pascal, ni umwe mubarokotse genocide yakorewe abatutsi, usaba ko bamwe mu barokotse badafite amacumbi batekerezwaho nabo bakabona aho kuba.

    Ati: dufite abantu bakuze badashobora gukora, ikibazo bafite muri rusange ni ikibazo cyicumbi, icyo dusaba muri mu bikorwa basanzwe bakorera abaturage, mu bijyanye nimibereho myiza badufasha bagashaka amacumbi agahabwa abo bafite integer nke

    Bwana AHISHAKIYE Naphtal, umunyamabanga Nshingwabikorwa  w'impuzamiryango iharanira inyungu z'abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi  IBUKA, ashimangira ko iki kibazo gihari ndetse akanasaba inzego zose zirebwa niki kibazo kugira icyo bagikoraho.

    Ati: hari ibintu byajyaga bikorwa ubu bitagikorwa, uburyo bwabagaho bwakorwaga na FARG bwo kurihira ubukode abadafite amacumbi, ubwo buryo rero bwavuyeho, ugira utya uri mubiro ukabona umuntu azanye matelas, ati simvaha ,tukavugana kumurenge no ku karere, ugafata icyemezo ukavugana na nyirinzu ati ndayaguha mugihe cya vuba mureke atuze, ariko ugasanga biragorana, dukwiye kongera tugafatanya ndetse na MINUBUMWE tukayegera tukareba uko ubu buryo bwasubizwaho.

    Aha niho depite EDDA Mukabagwiza usanzwe ari visi perezida w'inteko ishinga amategeko yahereye avuga ko nk'intumwa za rubanda bagiye gukurikirana iki kibazo kuko ari inshingano za leta kubungabunga ubuzima bwabarokotse genocide yakorewe abatutsi 1994

    Ati: hari ibyifuzo byatanzwe, yizere ko yabwiye abumva nkintumwa za rubanda twamvise ndetse nabayobozi turi kumwe bose bagaragaje ko hari ibyo bazakurikirana ,harimo ibibazo byamacumbi byagaragajwe ariko mpamya ko inzego zose ziri hano zizabikurikirana.

    Mu ngengo y'imari  yu mwaka w' 2022/2023, hatanzwe miriyari 11 z'amafaranga y'u Rwanda zo kwifashisha mu kubaka inzu 691 n'ibikoresho byazo, zikaba zigomba kutarenza  uku kwezi kwa 6 uyu mwaka zitabonetse.

    The post Hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batarabona amacumbi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/19/hari-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-batarabona-amacumbi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hari-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-batarabona-amacumbi

  • Aimable Karasira utitabye urukiko yongerewe ibindi byaha mu idosiye #rwanda #RwOT

    Aimable Karasira Uzaramba alias Prof. Nigga uregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, yanze kuza kuburana abanyamategeko be babibwirwa n'urukiko.

    Kuri uyu wa 19 Kamena 2023 byari biteganyijwe ko Aimable Karasira Uzaramba aburana urubanza rwe, gusa ntiyitabiriye iburanisha.

    Urubanza rwari ruteganyijwe saa tatu za mugitondo (9h00 a.m) ariko byageze saa yine n'igice (10h30 a.m) inteko iburanisha itaragera mu rukiko kubera gutegereza Karasira Uzaramba Aimable wari utaraza.

    Abacamanza batatu bayobowe na Antoine Muhima n'umwanditsi w'urukiko bageze mu rukiko basanga Me Gatera Gashabana umwe mu bunganira Karasira Uzaramba Aimable ari mu rukiko, ndetse n'Ubushinjacyaha buhagarariwe.

    Abacamanza bavuze ko Karasira Uzaramba Aimable atitabiriye urubanza, mu rukiko hasomwe inyandiko igororero (gereza) rya Mageragere ryabandukiye ribamenyesha ko Karasira Aimable yanze kwitabira iburanisha nyamara yarabimenyeshejwe mbere ko azaburana.

    Urukiko rwahaye umwanya Me Gatera Gashabana ngo agire icyo avuga ku mukiliya we Karasira Uzaramba Aimable utitabiriye urubanza, Me Gatera ahagurutse yavuze ko ku wa Gatanu yasuye Karasira amubwira ko yiteguye kuburana ibyo kuba ataje kuburana abyumviye mu rukiko.

    Me Gatera yavuze ko mu nyungu z'ubutabera, urubanza rukwiye gusubikwa kugira ngo azajye kumusura anamwereke inyungu zo kuza kuburana, anamubwire ko hari ibindi byaha Ubushinjacyaha bwamureze ngo yabibonye muri system ihuza ababuranyi.

    Me Gatera ati 'Urukiko rubyemeye nahabwa umwanya nkajya kumenyesha Karasira ko hari ibindi byaha yarezwe, yambwira ko adashaka kuza kuburana nkazabibwira urukiko binyuze mu nyandiko.'

    Ubushinjacyaha bwavuze ko urubanza rwa Karasira Uzaramba Aimable rudakwiye gusubikwa. Bwavuze ko kuba Karasira Aimable Uzaramba yanze kuza kuburana babyumvise mu gitondo.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rwakurikiza ibyo amategeko ateganya bukongeraho ko Karasira aregwa ibyaha by'ubugome, nta mpamvu y'uko Abavoka be bemerewe kumuhagararira ahubwo bemerewe kumwunganira.

    Ubushinjacyaha buti 'Urubanza rukomeze ruburanishwe rugire aho rugera adahari, kuko anashatse ntiyakwitabira urubanza kuko si we wa mbere byaba bibayeho cyangwa uwanyuma.'

    Urukiko rwafashe icyemezo ko urubanza rwa Karasira Uzaramba Aimable rusubikwa kubera ko hari ibyaha bishya yarezwe byiyongereye mu byo yarezwe, birimo icyaha cyo kudasobanura inkomoko y'umutungo we ndetse n'icyaha cy'indonke, bityo akazabona umwanya wo kwiregura.

    Rwanzuye ko azitaba urukiko taliki ya 05/07/2023, atakwitabira urubanza rukazaburanishwa adahari.

    Hari amakuru avuga ko Karasira Aimable Uzaramba urukiko ruherutse gutegeka ko yongera gusuzumwa n'abaganga batandukanye nyuma yaho Dr.Arthur Muremangingo Rukundo agaragaje ko arwaye indwara zitandukanye zirimo n'izo mu mutwe.

    Abaganga ngo bagiye kumusuzuma arabyanga avuga ko umwe muri bo yagaragaje cyera ko Karasira Aimable Uzaramba ibyo avuga n'ibyo akora ari ibyo yigira, ko atarwaye.

    Aimable Karasira Uzaramba wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube ndetse no mu buhanzi, yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya jenoside, guha ishingiro jenoside, no gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y'ibihuha arko hiyongereyeho ibindi byaha.

    Yunganirwa na Me Gatera Gashabana, na Me Evode Kayitana utitabiriye urubanza none.

    Me Kayitana aherutse kuvuga ko ibyo Aimable Karasira Uzaramba alias Prof. Nigga akora atari we ubyikoresha, kandi amuzi neza biga muri Kaminuza y'u Rwanda, ko yagiraga ikinyabupfura.

    Theogene NSHIMIYIMANA

    The post Aimable Karasira utitabye urukiko yongerewe ibindi byaha mu idosiye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/19/aimable-karasira-utitabye-urukiko-yongerewe-ibindi-byaha-mu-idosiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=aimable-karasira-utitabye-urukiko-yongerewe-ibindi-byaha-mu-idosiye

  • Abantu babe bategura amafaranga atari macye! Hamenyekanye Sitade mpuzamahanga izakinirwaho umukino wa Super Cup uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu babe bategura amafaranga atari macye! Hamenyekanye Sitade mpuzamahanga izakinirwaho umukino wa Super Cup uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC

    Umukino wa Super Cup uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC, hamenyekanye Sitade uyu mukino uzaberaho nyuma y'iminsi micye FERWAFA itangaje itariki uzaberaho.

    Hashize iminsi micye cyane ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda FERWAFA itangaje ko tariki 12 Nyakanga 2023, ari bwo umukino wa Super Cup uzahuza APR FC yatwaye Shampiyona ndetse na Rayon Sports yatwaye igikombe cy'Amahoro uzabera ariko ntihatangazwa Sitade uyu mukino uzaberaho.

    Muri FERWAFA hatekerezwaga ko uyu mukino wajyanwa mu karere ka Huye nanone, Rubavu cyangwa ugashyirwa mu mujyi wa kigali ariko amakuru YEGOB twamenye ni uko kugirango abaturage bakomeze kwegerezwa umupira w'amaguru, uyu mukino uzakinirwa mu karere ka Rubavu.

    Iyi Sitade y'Akarere ka Rubavu yashyizweho uyu mukino mu by'ukuri ni Sitade nto ariko amakuru ahari avuga ko kwinjira kugirango urebe uyu mukino itike ya macye izashyirwa ku bihumbi 5 by'amanyarwanda. Ibi bizakorwa kugirango bagabanye umubare wabazinjira ariko n'ubundi bazaba ari benshi bitewe n'abafana aya makipe agira.

    Aya makipe yombi ahora ahanganye cyane hano mu Rwanda, ninayo azasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika. APR FC izakina imikino ya CAF Champions League naho Rayon Sports yo izakina imikino ya CAF Confederations Cup.

     

     

    Source : https://yegob.rw/abantu-babe-bategura-amafaranga-atari-macye-hamenyekanye-sitade-mpuzamahanga-izakinirwaho-umukino-wa-super-cup-uzahuza-ikipe-ya-rayon-sports-na-apr-fc/