Blog

  • Yoo disi yari amaze kubona perimi! Pastor Theogene Inzahuke yitabye Imana amaze kubona uruhushya rwa’aburubdi rwo gutwara ibikamyo (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Pastor Theogene Inzahuke yitabye Imana amaze kubona uruhushya rwa'aburubdi rwo gutwara ibikamyo.

    Nk'uko byatangajwe na Murungi Sabin abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ngo Pastor Theogene yaherukaga kumwohereza amashusho yabonye perimi yo gutwara ibikamyo.

    Pastor Theogene yitabye Imana azize impanuka ikomeye cyane y'imodoka yakoreye mu gihugu cya Uganda.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/yoo-disi-yari-amaze-kubona-perimi-pastor-theogene-inzahuke-yitabye-imana-amaze-kubona-uruhushya-rwaaburubdi-rwo-gutwara-ibikamyo-videwo/

  • ONU yamaganye Ubwicanyi buri gukorerwa Abasivile muri Darfur – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu mutwe ugizwe cyane n'abarwanyi b'Abarabu ukomeje kwibasira abaturage bahunga umurwa mukuru wa Darfur, El Geneina.

    Amenzi hafi abiri araheze intambara yadutse hagati y'umutwe wa RSF uyobowe na Mohamed Hamdan Daglo, n'ingabo z'igihugu ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan.

    Kugeza ubu abantu barenga 2,000 ni bo bivugwa ko bamaze gupfa kuva ubu bushyamirane bwadutse hagati mu kwezi kwa kane.

    Hafi 1,100 muri bo biciwe mu ntara ya West Darfur mu murwa mukuru El Geneina nk'uko bitanganzwa na ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Leta zunze ubumwe z'Amerika.

    Muri abo harimo na guverineri wa West Darfur, Khamis Abdullah Abakar wafashwe ku wa Gatatu n'abantu bitwaje imbunda, baramutwara, baramwica.

    Mu itangazo ibiro by'umuryango w'abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu byasabye ko ubwicanyi buhagarara banasaba impande zombi kureka abakora ibikorwa by'ubutabazi kujya gufata imirambo y'abishwe kugirango abavandimwe babo babashyingure mu cyubahiro.

    Umuvugizi w'ibi biro Ravina Shamdasani yavuze ko babwiwe n'abantu bashoboye guhungira muri Cadi ko ingabo za RSF zica zikanahohotera abasivili bahunga ku maguru. Abo bavuga ko, abibasiwe ari abagabo bo mu bwoko bwa Masalit.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/onu-yamaganye-ubwicanyi-buri-gukorerwa-abasivile-muri-darfur

  • Musanze: Imvura yabuze ahandi mu gihugu yaraye ihitanye umuntu umwe ndetse imyuzure yisasira imbogo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amazi y'Imvura yaraye igwa mu bice bitandukanye by'Akarere ka Musanze cyane cyane mu bice byegereye ibirunga yahitanye umwana w'imyaka 15 inangiza inzu 11 n'imyaka y'abaturage.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2023.

    Iyi mvura yaguye mu bice bitandukanye by'Akarere ka Musanze.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko iyi mvura yaguye mu bice bitandukanye by'akarere ka Musanze cyane cyane ibyegereye ibirunga.

    Yavuze ko umwana w'imyaka 15 wo mu Murenge wa Nyange ariwe wahitanywe n'iyi mvura akubiswe n'inkuba ndetse hari n'imbogo yapfuye yagaragaye mu murenge wa Muhoza yazanywe n'ayo mazi yaturukaga mu birunga.

    Yakomeje avuga ko hari inzu 11 zo mu Murenge wa Gacaca zinjiwemo n'amazi ndetse imwe muri zo yasenyutseAti 'Hari n'imyaka y'ibishyimbo bishinze mu mazi ariko byari byeze ku buryo byo bazabisarura kuko bahinga bashingirira.'

    Yongeyeho ko hakomeje gukusanywa amakuru y'ibyangijwe n'iyi mvura.

    Source : https://yegob.rw/musanze-imvura-yabuze-ahandi-mu-gihugu-yaraye-ihitanye-umuntu-umwe-ndetse-imyuzure-yisasira-imbogo/

  • Bose ni abasaza! Ikipe y’umuhanzi Dusabimana Emmanuel uzwi nka Lucky Fire yatewe mpaga kubera ikibazo cy’imyaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kabuye yatewe mpaga na Spark Victory FC, kubera kubura umubare wagenwe rw'abakinnyi bari munsi y'imyaka 20.

    Amabwiriza ya FERWAFA ategeka ko buri kipe ikina Shampiyona y'icyiciro cya Gatatu igomba kuba ifite byibura abakinnyi 5 bari munsi y'imyaka 20.

    Source : https://yegob.rw/bose-ni-abasaza-ikipe-yumuhanzi-dusabimana-emmanuel-uzwi-nka-lucky-fire-yatewe-mpaga-kubera-ikibazo-cyimyaka/

  • Bishyize hamwe nta kipe yabatsinda: Reba urutonde rw’abakinnyi 11 bakomeye bamaze kwerekeza muri Saudi Arabia – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Saudi Arabia yashize iminsi bari muri gahunda yo kugura abakinnyi bakomeye cyane ku mugabane w'i Burayi ndetse iyi gahunda ikaba igikomeje gusa 11 bamaze kugerayo nabo bateye ubwoba.

    Abakinnyi 11 bagize ikipe imaze kwerekeza mu gihugu cya Saudi Arabia barakomeye cyane dore ko ubashyize no muri shampiyona zikomeye bashobora kwegukana igikombe kuko ari abakinnyi babifitiye ubushobozi kandi bagiye babigaragaza mu makipe yose bagiye banyuramo.

    Dore uko urutonde rw'abakinnyi 11 bamaze kwerekeza muri Saudi Arabia ruhagaze:

    Source : https://yegob.rw/bishyize-hamwe-nta-kipe-yabatsinda-reba-urutonde-rwabakinnyi-11-bakomeye-bamaze-kwerekeza-muri-saudi-arabia/

  • Yishakiye ikizungerezi: Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi yasezeranye n’umukobwa w’ikizungerezi (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda ndetse akaba akunzwe n'abantu benshi Ismael Mwanafunzi yasezeranye n'umukobwa w'ikizungerezi.

    Ismael Mwanafunzi wamenyekanye cyane mu kiganiro waruziko akorera kuri radio Rwanda yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we yihebeye witwa Mahoro Claudine bageze kure bitegura kurushinga.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/yishakiye-ikizungerezi-umunyamakuru-ismael-mwanafunzi-yasezeranye-numukobwa-wikizungerezi-amafoto/

  • Bwa mbere mu mateka, uturere 17 twacunze neza imari ya Leta #rwanda #RwOT

    Ni gacye cyane mu myaka ishize wari kumva amakuru yuko imicungire y'Imari ya Leta yagenze neza mu nzego zitandukanye by'umwihariko mu nzego z'ibanze cyane ko hakunze kuvugwa amakuru ku ikoreshwa nabi, inyerezwa ry'amafaranga n'itangwa ry'amasoko ridafututse.

    Kuri iyi nshuro muri uyu mwaka w'ingengo y'imari ya 2021-2022, yagaragaje ko uturere 17 twagaragayemo imicungire myiza y'umutungo hagendewe kuri raporo zakozwe n'urwego rushinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari n'umutungo bya Leta mu Rwanda.

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Alexis Kamuhire aherutse kubwira abagize inteko ishingamategeko, anabisubiramo mu nama yahuje abacunga imari mu turere twose bahuriye i Kabgayi ko uturere 11 twakoze iyo bwabaga tugatanga raporo zitarimo amakosa y'imicungire mibi y'umutungo.

    Uturere twatangajwe ni; Bugesera, Burera, Gatsibo, Huye, Kayonza, Musanze, Ngororero, Nyamasheke, Nyaruguru, Rusizi na  Rwamagana. Akomeza yemeza ko utundi turere 6 twagerageje natwo kwirinda bene aya makosa harimo; Gisagara, Karongi, Musanze, Nyamasheke, Nyaruguru na Rubavu.

    Avuga kandi ko mu mwaka wari wabanje wa 2021-2022, akarere ka Rusizi ariko konyine kari kabashije kwerekana ko imicungire y'umutungo ihwitse kandi bakurikiza amategeko n'amabwiriza uko yashyizweho.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Rwamagana, akaba umuyobozi w'abandi banyamabanga Nshingwabikorwa, Henri Kakooza avuga ko kuba uturere twaragaragaje ko dufite imicungire myiza y'imari ya Leta byakomotse ku bwitange bw'abacunga Imari.

    Ati' Turishimira ko uturere 17 twagaragaje raporo zihamye zuko amafaranga uturere dukoresha yakoreshejwe ariko byose byakozwe ku bufatanye n'abacungamari b'uturere. Twifuza ko bose babigeraho, amafaranga ya Leta agakoreshwa neza kurushaho,  agafasha abaturage bacu kugera ku iterambere rigaragarira amaso y'abagana uturere twacu'.

    Akomeza ashimira inzego zabigizemo uruhare zikabagira inama harimo Minisiteri y'imari n'igenamigambi(MINECOFIN),Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ikigo cy'imisoro n'Amahoroo(RRA) ibiro by'umugenzuzi w'Imari ya Leta ndetse n'ishyirahamwe rihuza uturere n'umujyi wa Kigali (RALGA) kuko nibo bagize uruhare mu gufasha uturere kugera kuri izi nzozi.

    Yagize Ati' Twagiye dufashwa ndetse dukorerwa ubuvugizi na RALGA n'izindi nzego zose zirimo za Minisiteri n'ibigo bitandukanye kandi twagerageje kwigiranaho ndetse dufashwa n'abafatanyabikorwa bagerageza kudufasha kugera ku ntego zacu. Twagerageje kubona ahari icyuho tubasha kugira byinshi byahindurwa n'inshingano za buri rwego ku kugera ku nshingano zacu nk'inzira yatumye uturere tugera ku ntego no kugaragaza neza uko bacunze umutungo wa Leta'.

    Umunyamabanga mukuru wa RALGA, Ngendahimana Ladislas yasabye uturere twahize utundi gukomeza gukurikiza amategeko n'abamabwiriza anacyebura uturere tutarabasha kubikora neza kugerageza bakigira ku bandi bagamije kunononsora neza raporo zabo.

    Mu turere tutabashije gutanga raporo ku mikoreshereze myiza y'umutungo wa Leta harimo akarere ka Muhanga, Ruhango, Kamonyi, Nyanza na Nyamagabe two mu ntara y'amajyepfo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/24/bwa-mbere-mu-mateka-uturere-17-twacunze-neza-imari-ya-leta/

  • Munyantwali yatorewe kuyobora FERWAFA ngo asimbure Olivier weguye – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    FERWAFA iri gutora abayobozi bashya nyuma y'uko Komite Nyobozi yari iyobowe na Nizeyimana Olivier yaseshwe kuko abari bayigize benshi beguye, hasigara abari munsi ya 2/3 bashobora gufata icyemezo.

    Iri Shyirahamwe ryari rimaze iminsi 39 mu nzibacyuho iyobowe na Habyarimana Marcel wafashwaga na Mudaheranwa Youssuf na Mukankaka Ancille.

    Komite Nyobozi yatorewe muri Lemigo Hotel kuri uyu wa 24 Kamena 2023 ikazayobora imyaka ibiri yari isigaye kuri manda y'imyaka ine yari yatorewe Nizeyimana Olivier weguye ku wa 19 Mata 2023.

    Mugisha Richard yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike ku majwi 52. Oya zabaye enye.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/munyantwali-yatorewe-kuyobora-ferwafa-ngo-asimbure-olivier-weguye

  • Kiliziya Gatolika yanenze imiteguriye y'amatora y'umukuru w'igihugu muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Byagaragajwe mu nama yabaye kuri uyu wa 23 Kamena 2023 ihuza abasenyeri ku rwego rw'igihugu (Conférence épiscopale nationale du Congo: CENCO), aho banenze bikomeye Komisiyo y'amatora muri RDC, CENI itagira icyo ikora mu gukemura ibyo bibazo.

    Amatora y'umukuru w'igihugu muri Pepubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2023, ndetse Komisiyo y'Amatora y'icyo gihugu, CENI yatunganyije amalisiti y'itora ubugira kabiri.

    Muri iyo nama yari ibaye ku nshuro ya 60, abo basenyeri bagaragaje ko hakiri ibibazo byinshi mu itegurwa ry'ayo matora ndetse ko CENI ubwayo ibirebera ntigire icyo ikora ngo bikemuke ku mpamvu z'inyungu rusange.

    Ni ibibazo ngo birimo kudahuriza hamwe ku bijyanye n'igenzura ry'imirimo itegura uko amatora azagenda rigizwemo uruhare na leta, abatavuga rumwe na yo ndetse na sosiyete sivile.

    Birimo kandi icyo kuba nta hantu hahagije hashyizwemo hafasha abazatora kwiyandikisha n'icyo kuba ibikoresho bizifashishwa mu matora bifitwe n'abantu ngo batujuje ibyangombwa, mbese batari abanyamwuga.

    Byiyongera kandi ku bindi bibazo bya za santeri z'abandika abazatora zitanga amakuru atizewe no kuba nta nzobere zigenga zigira uruhare mu kugenzura uko abatora bandikwa zihari.

    Abasenyeri bagaragaje ko CENI nitagira uruhare mu gukemura ibyo bibazo byose, batazigera batanga umusanzu wabo mu itegurwa ry'aya matora cyane cyane mu bijyanye no kugenzura imigendekereye myiza yayo, imirimo byari biteganyijwe ko bazafatanyamo n'Itorero rizwi nka 'Eglise du Christ au Congo, ECC'.

    Radio Okapi yanditse ko CENCO yananenze uburyo inzego za leta ziburizamo imyigaragambyo y'abatavuga rumwe na leta, amategeko ashyirwaho agamije gukumira ibikorwa by'abatavuga rumwe na leta, ubutabera butanyuze mu mucyo n'ibindi.

    Abo basenyeri batanze izo mpuruza mu gihe na Martin Fayulu Madidi, uyobora ishyaka ECIDE aherutse gutangaza ko adateze gutanga kandidatire ye mu gihe amadosiye yose ajyanye n'amatora azaba atarasubirwamo ndetse akagenzurwa n'inzobere zigenga.

    Ni impamvu ashingira k'uko ibiri gukorwa ubu bigamije kuziba amajwi mu matora ateganyijwe mu mpera z'uyu mwaka.

    Martin Fayulu yavuze ko ibikorwa byo guhitamo no kwandika abazatora byatangiranye uburiganya buteye ubwoba bituma yemeza ko ari ikimenyetso cy'umugambi wo kuziba amajwi muri aya matora.

    Mu baturage miliyoni 47 bari bateganyijwe kuzitabira amatora, itsinda ry'abagenzuzi CENI ryashyizeho harimo abaturage miliyoni 3.3 ngo badakwiriye kuba bariho, hemezwa ko bahita bakurwa kuri lisiti, hasigara 43.955.181.

    Martin Fayulu yemeza ko iyo mibare atari yo na busa kuko harimo amamiliyoni y'abantu ba baringa, ni ukuvuga amazina bihimbiye, abantu bapfuye, abatagejeje ku myaka n'abandi batemerewe gutora.

    Mu 2019 nibwo Antoine Félix Tshisekedi Tshilombo yatangajwe nk'uwatsinze amatora yo kuyobora RDC, ibintu uwahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Joseph Kabila mu bijyanye n'umutekano, Jean Mbuyu Luyongola aherutse gushishura ko atigeze atsinda amatora ahubwo ngo habayeho kubyumvikanaho n'uruhande rwa Kabila.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kiliziya-gatolika-yanenze-imiteguriye-y-amatora-y-umukuru-w-igihugu-muri-rdc

  • Ntawanga ingabire Victoire nk'umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye #rwanda #RwOT

    Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru 'ELEPHANT' ejo tariki 23 Kamena 2023, yasutse amarira y'ingona, ati hari abanyita'ikigarasha', kandi ndi 'intungane' iharanira kubaka u Rwanda!!

    Ingabire, ubimenye, ubyumve, ubyiteho: Rushyashya izakwita IKIGARASHA, UMWANZI W'AMAHORO, UMUGOME WABASWE N'INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE, igihe cyose uzaba ugikorana na FDLR, igihe cyose uzaba ugicengeza amatwara ya MRND-CDR, igihe cyose uzaba ukiri igikoresho cy'abagambanyi bashaka ko u Rwanda rusubira mu maboko y'abajenosideri.

    Urahakana ko buri kwezi utakira imisanzu ivuye muri FDU-INKINGI, umufatanyabikorwa wa FDLR?

    Urahakana ko utari umuvugizi w'abo wita 'impunzi' kandi ari abo mu mitwe y'iterabwoba?Urahakana ko utari umwe mu bayoboke b'icyo mwise'All for Rwanda', kigizwe n'abasigajwe inyuma n'amateka, basigaranye gusa akarimi ko gusebya u Rwanda n'ubuyibozi bwarwo? Ukeneye ibihe bimenyetso bihamya ko icyo kiguri cy'ibigarasha gishyigikiwe na Perezida Tshisekedi, wigamba wo azatera inkunga umuntu wese uharanira guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda?

    Hinduka niba ushaka ko Abanyarwanda bareka kugufata nk'umwazi w'igihugu.

    Nukomeza kwigaragura muri uwo mwanda, Rushyashya nayo izakomeza kugufata nk' ukeneye gukubitwa icyuhagiro

    Byumvikane bityo!

    The post Ntawanga ingabire Victoire nk'umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ntawanga-ingabire-victoire-nkumuntu-icyo-abanyarwanda-banga-ni-imyitwarire-ye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ntawanga-ingabire-victoire-nkumuntu-icyo-abanyarwanda-banga-ni-imyitwarire-ye