Blog

  • Alyn Sano yasohoye album Rumuri isobanuye b… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, nibwo Alyn Sano yasohoye iyi album nyuma y'uko ku wa 18 Kamena 2023, akoze igikorwa yise 'Listening Party' cyari kigamije kumvisha inshuti ze, abavandimwe n'abandi iyi album.

    Ubwo yateguzaga iyi album, Alyn Sano yavuze ko 'isobanuye byose kuri nge'. Avuga ko nk''umugore cyangwa umukobwa wifuza gutsinda amateka yo hambere, nkagira aho ndi heza n’ahazaza hatangaje nca muri byinshi; birimo umwijima w'ahahise, icuraburindi ndetse na byinshi cyane bishaka kunyitambika ngo ntagera ku nzozi zange.'.

    Akomeza ati 'Ariko ibyo byose ntibimbuza na gato kwaka, kumurika, kumurikira isi mu buryo bwanjye no gusakaza urumuri ruri muri njye kuko nasobanukiwe agaciro kange, nkanamenya uwo ndi we.'

    Alyn Sano aherutse kuvuga ko imyaka itanu ishize akora umuziki mu buryo bw’umwuga, yahoze yifuza gukora album ‘numva nshaka, nagendeye ku kuba hagezweho Pop cyangwa injyana runaka’.

    Uyu mukobwa ati “Nahoze nifuza gukora umuziki njyewe niyumvamo, ariko nkahora mbura ubushobozi.'

    Iyi album avuga ko idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko yayimuritse ku munsi Mpuzamahanga w'umubyeyi w'umugabo (Father’s Day), azirikana umubyeyi we (Se) witabye Imana atigeze agira amahirwe yo kumenya-Icyo gihe.

    Alyn Sano yavuze ko ibi biri mu byatumye iyi album ayitura Se, kandi akanamukoreraho indirimbo yise 'Kuki'. Ati 'Nakoze iyi ndirimbo ntekereza kuri Data witabye Imana mbere y’uko mumenya.'

    Yavuze ko iyi ndirimbo yizera ko izafasha benshi bafite abantu bafuza kuba bari kumwe n’abo muri iki gihe, ariko batagize amahirwe yo kubona mu buzima bw’abo. Avuga ko yakomeje gutwaza no guharanira kusa ikivi cy’umubyeyi.

    Alyn Sano avuga ko indirimbo ye 'Rumuri' yanitiriye album, yayikoze ajyanisha n'igitekerezo yari afite muri we cyo 'gukora ikintu cyihariye, cyakwerekana umuco wanjye ndetse n'uwo ndiwe'. Ati 'Ibi biri mu mpamvu ziri gutuma mwumvamo byinshi mu bikoresho byo mu muco w'u Rwanda'.

    Yavuze ko muri rusange iyi album yayise ‘Rumuri’ kubera ko mu buzima bwa buri munsi abantu banyura mu bibazo (agereranya n’umwijima) ariko ‘ndareba nkavuga nti inzira imwe yo guhangana n’uwo mwijima ni ugushaka urumuri’.

    Ati “Buri gihe haba hari urumuri muri wowe. Rero, ubona urumuri, iyo urumuritse, ukanarumukira abakwegereye.’ Alyn Sano yavuze ko urumuri rwe arucana binyuze ‘mu kubaririmbira’, kandi yizera neza ko buri wese Imana yamuremanye urumuri rwe'.

    Kuri iyi album hariho indirimbo 'Inshuti'. Yavuze ko yayikoze mu rwego rwo kwishimira inshuti nyanshuti, wa muntu ujya ahantu bakuvuga nabi akakuvuganira.

    Album ye iriho indirimbo 13 zatunganyijwe na ba Producers batandukanye bo mu Rwanda. Avuga ko yabikoze mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwa buri umwe mu rugendo rw’iterambere rw’umuziki w’u Rwanda.

    Iyi Album ye iriho indirimbo ‘Inshuti’ yakozwe na Bob Pro, Lioness yakoranye n’abagore bo ku Nkombo ikorwa mu buryo bw’amajwi na Michael Makembe, Mama yakozwe na The Major, Positive yakozwe na Davy Denko na Kevin Klein;

    Mwiza yakozwe na Santana Sauce, Mariya yakozwe na Prince Kiiiz, ‘Umwihariko’ yakozwe na Sano Panda, Sakwe Sakwe yakozwe na Yeah Man&Meira Pro, Kuki na Why yakozwe na Kenny Vybz, Rumuri yakozwe na Pastor P, Warakoze yakozwe na Eddie&Action ndetse na Bohoka yakozwe na Prince Kiiiz.


    Umuhanzikazi Alyn Sano yashyize hanze album ye ya mbere 


    Iyi album ya Alyn Sano iriho indirimbo 13, inyinshi muri zo zubakiye kuri gakondo y’Abanyarwanda


    Alyn Sano avuga ko iyi album isobanuye byinshi mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi


    KANDA HANO WUMVE ALBUM Y’INDIRIMBO 13 YA ALYN SANO

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131015/alyn-sano-yasohoye-album-rumuri-isobanuye-byose-kuri-we-yumve-131015.html

  • Johnny Drille yageze i Kigali yizeza igitaram… – #rwanda #RwOT

    Johnny Drille araye i Kigali mu Rwanda aho aje gutarama muri Friends of Amstel Fest kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 24-6-2023 muri parking ya Bk Arena.

     

    Umuririmbyi w'Umunya-Nigeria, John Ighodaro wamenyekanye nka Johnny Drille yageze I Kigali ku isaha ya Saa Tatu  z’ijoro ku masaha y'i Kigali mu Rwanda akaba yazanye n'ikipe izamufasha gucurangira abazitabira iki gitaramo. 


    Johhny Drille ubusanzwe uririmba injyana ya ‎Folk‎,‎Alt-rock[irimo imvange ya RnB n'umudiho muke wo muri Nigeria]. Mu kiganiro kigufi yahaye itangazamakuru yavuze ko asaba abantu kuzitabira kuko yizeye kuzabaha ibyishimo by'ibisabagirane.

     

    Ni igitaramo gitegerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023 cyiswe 'Friends of Amstel' kigiye kubera bwa mbere mu Rwanda, kikazataramamo abandi banyamuziki nka DJ Brianne, DJ Pyfo na Nep DJs bo mu Rwanda. Aba bakazaba bafatanya na DJ Crème de la crème wo muri Kenya, DJ Slick Stuart na DJ Roja bo muri Uganda bazagera I Kigali ku isaha ya saa tanu ndetse na Neptune Band izaba ifatanya na Shauku Band.

    Kwinjira muri iki gitaramo bisaba kwishyura ibihumbi 10Frw umuntu akayanywera.

    John Drille ugiye gutaramira i Kigali yaherukaga kuhakorera igitaramo mu 2019 ubwo yari yatumiwe muri Kigali Jazz Junction.

    Kuva icyo gihe yakoze nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe uyu munsi zirimo 'Believe me', Bad dancer, Ova yakoranye na Don Jazzy, Loving is harder na How are you my friends n’izindi nyinshi. Amatike aragurirwa kuri www.ticqet.rw

    REBA HANO IKIGANIRO JOHNNY DRILLE YAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU AKIGERA I KIGALI

    “>



    Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yasabye abafana kuzitabira


    Johnny Drille azwiho kuririmba indirimbo zirimo imitoma

    Johnny Drille azaririmba muri Freinds of Amstel Fest

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Johnny Drille yageraga i Kigali

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131024/johnny-drille-yageze-i-kigali-yizeza-igitaramo-cyuje-uburyohe-amafotovideo-131024.html

  • Umukinnyi w’Umunyarwanda yafashije ikipe ye k… – #rwanda #RwOT

    Imyaka yari imaze kuba 15 iyi kipe ya AS FAR Rabat itazi uko igikombe cya shampiyona gisa kuko yagiherukaga mu mwaka wa 2008. Ku munsi w’ejo ni bwo babigezeho batsinda ikipe Ittihad Tanger ibitego 3-2 bigoranye.

    Ni umukino wagoye AS Far Rabat bitewe nuko batsindaga maze Ittihad Tanger nayo igahita iza yishyura, byageze ku munota wa 91 iyi kipe ikinamo Manguende igikombe yamaze kugitakaza bitewe nuko icyo yasabwaga ari ugutsinda gusa kandi bo bari bari kunganya ibitego 2-2. 

    Ku bw’amahirwe ku munota wa 92 bahise babona penariti, iterwa neza n’umukinnyi witwa Reda Slim ahita ayinjiza nta kuzuyaza.

    Uyu mwaka w’imikino Manguende yafashije ikipe ye ya AS Far Rabat dore ko ariwe wakunze gukoreshwa cyane ku mwanya we adasimburwa kugeza ku mukino wa nyuma w’ejo ndetse yewe byari bigeze n’aho yimwa ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” kugira ngo batazamubura muri iyi mikino ya nyuma.

    AS Far Rabat yegukanye igikombe cya shampiyona cya 13 mu mateka yayo irusha inota rimwe gusa Wydad AC ya kabiri, yari ifite amanota 67 naho indi ari 66.

    Imanishimwe Emmanuel Manguende, myugariro w'ibumoso yagiye muri AS Far Rabat muri 2021 aho yari avuye mu Rwanda akina mu ikipe ya APR FC.

    Abakinnyi ba AS Far Rabat barimo Manguende nyuma yo guhabwa imidari

    Manguende ari kumwe n’umufasha we n’umwana we bifotoza nyuma yo kwegukana igikombe

    Manguende asoma igikombe begukanye

    Imanishimwe Emmanuel Manguende yabaye umukinnyi wa mbere wegukanye igikombe cya shampiyona ya Maroc

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131025/umukinnyi-wumunyarwanda-yafashije-ikipe-ye-kwegukana-igikombe-cya-shampiyona-muri-maroc-131025.html

  • Umugeni aratashye! Apostle Gitwaza, Aline Gah… – #rwanda #RwOT

    Pastor Théogène Niyonshuti wakoreraga umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Kamuhoza Paruwase ya Muhima mu Rurembo rwa Kigali, yitabye Imana tariki 22 Kamena 2023, azize impanuka yabereye i Kabale mu gihugu cya Uganda ubwo yari avuye kwakira abashyitsi be i Kampala.

    Mu bumvise inkuru ibabaje y’urupfu rwe bagashengurwa bikomeye harimo Rev. Isaie Ndayizeye Umushumba Mukuru wa ADEPR; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana; Minisitiri w’Urubyiruka, Dr. Utumatwishima; King James, Anitha Pendo, Junior Giti, Apostle Dr. Gitwaza, Aline Gahongayire, Clapton Kibonge, Egidie Bibio, n’abandi.

    Ishimwe Josh ukunzwe mu ndirimbo “Reka Ndate Imana”, yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Theogene Niyonshuti, ariko avuga ko hahirwa abapfa bafira mu Mwami. Ati: 'Igihe cye yagikoreshe neza, azanira benshi guhindukirira umusaraba, abantu bayoboka inzira y'agakiza. Imana ikomeze umuryango we, inshuti ndetse nabavandimwe Yesu ababere byose'

    Umuramyi Fabrice Nzeyimana yanditse ati “Aya makuru ni mabi cane. Nakunda cane inkuru ziwe, intahe, gutwenza ariko cane cane ubutumwa bwiza yigisha bwo guca bugufi, gukunda abantu bose utarobanuye no kwitangira abandi. Ruhuka amahoro mukozi w'Imana Théogène”.

    Itorero ADEPR ryanditse kuri Twitter riti “Ubuyobozi bw'Itorero ADEPR bwihanganishije umuryango wa Pastor Theogene Niyonshuti, Abanyetorero ADEPR bose, inshuti n'abavandimwe be ku bw'urupfu rwa Pastor Theogene rwabaye mu ijoro ryo ku wa 22/06/2023 azize impanuka yabereye mu gihugu cya Uganda nkuko umuryango we ubitangaza”.

    Pastor Theogene Niyonshuti yabarizwaga muri ADEPR ariko yavugaga ubutumwa bwiza mu matorero yose ya Gikristo yamutumiraga. Yaherukaga kubwiriza mu giterane “In His Dwelling” cya Zion Temple Ntarama mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 5. Umushumba Mukuru wa Zion Temple ku Isi, Apostle Dr Paul Gutwaza, yagize icyo avuga ku rupfu rwa Pastor Theogene.

    Ati “Njye n’umuryango wanjye, hamwe na AWM / ZTCC dutewe umubabaro w'urupfu rw'umukozi w'Imana n'incuti ya benshi Pasitori Theogene. Ruhukira mu mwami imirimo myiza yawe iguherekeze. Ibakozwe 13:36….Dawidi amaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cye arasinzira, ashyirwa kuri ba sekuruza arabora'.

    Theogene ruhuka kuko umaze gukora ibyo Imana yashatse mugihe cyawe. Twihanganishije umugore wa nyakwigendera, abana be, umuryango we n’incuti n'itorero muri ibi bihe bigoye kandi bikomeye muri kunyuramo. Turabasengera kugirango Imana ibahumurize . Mukomeze muhange amaso Yesu Kristo niwe ubasha kuziba icyuho gitewe no kwitaba Imana Kwa Pasteur Theogene. Mugire amahoro”.

    Aline Gahongayire ukunzwe mu ndirimbo zirangajwe imbere na Ndanyuzwe”, yanditse kuri Instagram ko azi neza ko Pastor Theogene ari kumwe na Yesu. Ati “Shumi nziza, iruhukire mu mahoro, wari inshuti ya Yesu, nzine za ko akwitayeho. Turababaye ariko nibutse ko imirimo y’Imana muri wowe yavuze neza”.

    Korali Jehovah Jireh y’abanyeshuri bize muri ULK, yagaragaje ko yari ifitanye ivugabutumwa na Pastor Theogene. Bati “N’ubwo twari dufitanye nawe ivugabutumwa tuzakora mu Karere ka Musanze mu kwezi kwa 08.2023, Urugendo rwawe rurangiriye aha, ugiye guhabwa ingororano z’imirimo myiza wakoze”.

    Mu butumwa banyujije kuri Facebook no ku zindi mbuga nkoranyambaga bakoresha, aba baririmbyi baririmbye “Gumamo”, bakomeje bavuga ko urupfu rwa Pastor Theogene Niyonshuti rwashenguye abantu benshi yafashije “haba mu buryo bw’iby’Umwuka n’iby’uyu mubiri”.

    Bati “Ntabwo tuzibagirwa ukuntu wakundaga gukorera Imana ukanabitoza abakiri bato!! PASTOR THEOGENE NIYONSHUTI, ruhukira mu mahoro. Jehovah Jireh Choir twifatanije n’umuryango, Itorero n’inshuti za Pastor Theogene muri ibi bihe bitoroshye: Umugeni aratashye!”.

    Amakuru inyaRwanda yamenye ni uko iyi mpanuka ikomeye yabereye muri Uganda, yahitanye abantu batatu ari bo Pastor Theogene, umukobwa witwa Devotha ndetse n’umusore bari kumwe. Muri iyo modoka yari itwawe na Pastor Theogene harokotsemo umuntu umwe ari we umuhanzi Donath Ntezimana – we ari muri coma ubu akaba arwariye mu bitaro bya Kanombe. 

    Muri kwasiteri ya Simba Coach yajyaga i Nairobi ari nayo yagonze imodoka yari itwawe na Pastor Theogene, umugore umwe ufite ubwenegihugu bwa Kenya ni we wakomeretse ku kaguru. Abageze aho iyi mpanuka yabereye, basanze ari muri Kabale Regional Referral Hospital ari ho arwariye ategereje ko benewabo yari avuye gusura mu Rwanda bamugeraho.

    INKURU WASOMA: Yakoreye Imana akebura urubyiruko! Urupfu rwa Pastor Theogene rwashenguye Abaminisitiri, Ibyamamare,…

    Pastor Theogene yakoreye Imana neza mu gihe cye

    Impanuka yahitanye abarimo Pastor Theogene yabereye muri aka gace

    Imodoka yari itwawe na Pastor Theogene yashwanyaguritse ipfiramo abantu batatu

    Kwasiteri yagonganye n’imodoka ya Pastor Theogene nayo yangiritse, umuntu umwe arakomereka

    IBYATANGAJWE N’ABATURANYI BA PASTOR THEOGENE NYUMA Y’URUPFU RWE

    INYIGISHO YA NYUMA YA PASTOR THEOGENE YAYITANZE MURI ZION TEMPLE NTARAMA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131031/umugeni-aratashye-apostle-gitwaza-aline-gahongayire-na-jehovah-jireh-mu-bashegeshwe-nurupf-131031.html

  • “Mvira mu nzira nikorere akazi batanyirukana” Irobo ikora akazi ko gutanga ibyo kurya yasekeje abantu ubwo yasabaga umukiriya kuyivira mu nzira ngo batayirukana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irobo ikora akazi ko gutanga ibyo kurya yasekeje abantu ubwo yasabaga umukiriya kuyivira mu nzira ngo batayirukana.

    Ku rubuga rwa TikTok hakomeje gusakara amashusho y'irobo ikora akazi ko gutanga ibyo kurya yasabaga umukiriya kuyivira mu nzira ikikorera akazi.

    Ubwo iyi Robo iba iri mu kazi, umukiriya w'umugore yaje kumwitambika ni uko maze imusaba kumuvira mu nzira kugira ngo batayirukana.

    VIDEWO

    https://vm.tiktok.com/ZM2y9td1S/

    Source : https://yegob.rw/mbabarira-batanyirukana-irobo-ikora-akazi-ko-gutanga-ibyo-kurya-yasekeje-abantu-ubwo-yasabaga-umukiriya-kuyivira-mu-nzira-ngo-batayirukana/

  • Mu gahinda kenshi! Miss Kayumba Darina yazirikanye Papa we witabye Imana – IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayumba Darina wabaye igisonga cya Kabiri muri Miss Rwanda 2022, yazirikanye umubyeyi we w'itabye Imana.

    Darina yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram, maze ashyiraho ifoto y'igihe yasezeragaho bwa nyuma umubyeyi we, yandikaho amagambo yisegura ku kuba ataramwifurije umunsi w'ababyeyi b'abagabo gusa aboneraho arawumwifuriza.

    Yagize ati 'Biragoye cyane kubyemera ko nabuze papa. Ariko ngerageza gukomera kuri wewe. Kandi nzi ko nshobora gutinda gato ariko umunsi mwiza w'abapapa.

    Turaguku buri gihe. Komeza uruhukire mu mahoro.'

    Source : https://yegob.rw/mu-gahinda-kenshi-miss-kayumba-darina-yazirikanye-papa-we-witabye-imana-ifoto/

  • Uyu niwe musore abandi barabeshya! Umugabo yakuruye moto ebyiri zinanirwa kugenda (videwo)  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu niwe musore abandi barabeshya! Umugabo yakuruye moto ebyiri zinanirwa kugenda.

    Imbuga nkoranyambaga zatitijwe na videwo y'umugabo munini cyane ukurura moto ebyiri akoresheje umugozi, akazibuza kugenda.

     

     

    Source : https://yegob.rw/uyu-niwe-musore-abandi-barabeshya-umugabo-yakuruye-moto-ebyiri-zinanirwa-kugenda-videwo/

  • Uyu se kandi yabyaye ryari? Kajala Farida wakanyujijeho na Harmonize yagaragaye ateruye umwana bari mu Kiriziya (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kajala Farida wakanyujijeho na Harmonize yagaragaye ateruye umwana bari mu Kiriziya.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kajala Farida yasohoye amafoto ateruye umwana bari mu Kiriziya.

    Ni amafoto ateye ubwuzu aho aba ateruye umwana umuhungu w'inshuti wari wabatijwe.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/uyu-se-kandi-yabyaye-ryari-kajala-farida-wakanyujijeho-na-harmonize-yagaragaye-ateruye-umwana-bari-mu-kiriziya-amafoto/

  • Se wa Neymar ari kubarizwa mu gihome kubera ibikorwa by’umuhungu we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Se wa Neymar ari kubarizwa mu gihome kubera ibikorwa by'umuhungu we byangiza ibidukikije.

    Umubyeyi ubyara Neymar, Neymar Santos Sr, yatawe muri yombi n'abayobozi bo muri Brazil kuwa Kane w'iki cyumweru azize bimwe mu bikorwa by'umuhungu we byangiza ibidukikije.

    Se wa Neymar yazize ikiyaga yari ari kubakishiriza umuhungu we

    Daily Mail ivuga ko Neymar yari amaze iminsi yubaka ikiyaga mu gace Mangaratiba i Rio de Janeiro.

    Icyo kiyaga cyubakwaga mu buryo bidakurikije amategeko ndetse bwangiza n'ibidukikije.

    Source : https://yegob.rw/se-wa-neymar-ari-kubarizwa-mu-gihome-kubera-ibikorwa-byumuhungu-we/

  • Byagenze gute ngo Nyabyenda wari ugiye kwishakira ubwatsi bw’amatungo bikaza kuragira agwiriwe n’ikirombe? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byagenze gute ngo Nyabyenda wari ugiye kwishakira ubwatsi bw'amatungo bikaza kuragira agwiriwe n'ikirombe?

    Nyabyenda Straton w'Imyaka 49 y'amavuko wo mu Karere ka Muhanga yagwiriwe n'ikirombe cy'amabuye y'agaciro.

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kabacuzi buvuga ko uyu mugabo wagwiriwe n'ikirombe cy'amabuye y'agaciro, we na bagenzi be barangije gucukura, mu masaha ya nimugoroba, Nyabyenda abwira abo bakorana ko agiye kwahira ubwatsi bw'amatungo ye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable avuga ko munsi y'icyo kirombe hari imashini nini bifashisha mu bucukuzi (Caterpillar) imanura ibitaka nabyo bimanukana n'umusozi yahiragaho ubwatsi ibyo bitaka biramurengera ahita apfa.

    Gusa bamwe mu baturiye iki kirombe bavuga ko uyu mugabo, atigeze ava muri iki kirombe ahubwo ko umusozi wamanutse ari imbere mu cyobo bacukuramo uramutwikira.

    Source : https://yegob.rw/byagenze-gute-ngo-nyabyenda-wari-ugiye-kwishakira-ubwatsi-bwamatungo-bikaza-kuragira-agwiriwe-nikirombe/