Blog

  • Yamenye ko afite ibyiza nyaburanga! Dj Brianne yaserutse mu gitaramo yambaye imyenda igaragaza ikimero cye (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yamenye ko afite ibyiza nyaburanga! Dj Brianne yaserutse mu gitaramo yambaye imyenda igaragaza ikimero cye.

    Ni igitaramo cyateguwe na Amstel mu rwego rwo kwishimisha.

    Iki gitaramo cyabereye muri parking ya Bk Arena i Remera.

    Dj Brianne ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo aho yaserukanye ikabutura ngufu ndetse n'umupira muremure cyane.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/yamenye-ko-afite-ibyiza-nyaburanga-dj-brianne-yaserutse-mu-gitaramo-yambaye-imyenda-igaragaza-ikimero-cye-amafoto/

  • Johnny Drille yiseguye ku banya-Kigali, abize… – #rwanda #RwOT

    Cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, mu mbuga y'inyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

    Ni ubwa mbere iki gitaramo cyizwi nka 'Friends of Amstel' cyabereye mu Rwanda, ariko bindi bihugu aho iki kinyobwa cya Amstel kibarizwa, ibirori nk'ibi birategurwa, kandi bigahuza ibihumbi by'abantu.

    Ibitaramo nk'ibi bimaze imyaka irenga 20 bibera mu Mujyi wa Rotterdam, aho abarenga 12500 bahurira hamwe, bakumva umuziki ucurangwa na ba Dj banyuranye.

    Ku nshuro ya mbere y'iri serukiramuco i Kigali, ryahuje aba Dj bo mu Rwanda n'abo mu mahanga cyo kimwe n'abahanzi barimo Bwiza na Ariel Wayz. Ni mu gihe umuraperi Ish Kevin atabashije kuririmba, kuko yahageze ku isaha imwe n'iyo Johnny Drille yagombaga kujya ku rubyiniro.

    Umujyi wa Kigali wari watanze itegeko ry'uko iki gitaramo gifunga saa tatu z'ijoro (Niko byagenze), ahanini bitewe n'uko cyabereye hanze cyatezaga urusaku mu baturanyi.

    Ibi byatumye Ish kevin atabasha kubona umwanya wo kuririmba, kuko yahageze mu gihe cya Johnny Drille.

    Johnny ageze ku rubyiniro yakoze uko ashoboye aririmba atarangiza indirimbo ze kugirango abashe guhuza n'igihe yari yahawe. Byageze n'aho indangururamajwi ye ivaho, yavuga ijwi rye ntiryumvikane ajya gushakisha indi yo kuririmbiraho.

    Uyu mugabo yaririmbye indirimbo eshatu: ‘Wait for me’ imaze imyaka itandatu, 'Believe me' imaze ukwezi kumwe na 'How are you mu Friends' imaze amezi umunani. Ubwo yari ku rubyiniro, yavugaga ko yishimiye kugaruka i Kigali.

    Akiva ku rubyiniro yanditse kuri Twitter yisegura ku bakunzi be, kuko ibyo yabahaye atari byo yari yateguye.

    Johnny yavuze ko muri iki gitaramo yeretswe 'urukundo rwa nyarwo' ariko 'sinabashije kubaririmbira nk'uko nabishakaga' bitewe n'uko biteguraga gufunga' (ahabereye igitaramo'). Yabwiye abanya-Kigali ko 'nzagaruka mbahe igitaramo cyiza' mu gihe kizaba gihagije.

    Uyu mugabo amaze iminsi akorera ibitaramo ahantu hanyuranye bikitabirwa n'umubare munini.

    Johnny Drille ni umunya-Nigeria w'umuririmbyi w'umwanditsi w'indirimbo. Yagize igikundiro bwa mbere ashyize hanze indirimbo 'Awww' yakoranye na Di'ja. Afitanye amasezerano y'imikoranire na Mavin Music yatumbagije ubwamamare bwa benshi mu bahanzi bo muri Afurika.

    Yabonye izuba kuya 05 Nyakanga 1990. Yavukiye muri Leta ya Edo State muri Nigeria. Ise ni Umuyobozi w'ikigo cy'amashuri. Afite abavandimwe bane. Yatangiye urugendo rw'umuziki akiri muto ahereye mu rusengero. Yize muri Kaminuza ya Beni iherereye mu Mujyi wa Benin aho yize ibijyanye na 'English and Literature'.

    Mu 2015 yari mu bahanzi batandatu bahatanye mu irushanwa rya 'Project Fame West Africa'. Mu 2015 yashyize hanze indirimbo 'Wait for Me'. Mu 2016 ashyirwa mu bihembo bya 'The Headies' mu cyiciro cya 'Best Alternative Song'.

    Mu 2017 yashyize hanze indirimbo 'Romeo&Juliet' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube. Mu 2018 yasohoye indirimbo 'Awa love', muri uyu mwaka ashyira hanze indirimbo 'Shine', 'Finding Efe' n'izindi nyinshi.

    Johnny Drille yiseguye ku bakunzi be i Kigali nyuma y'uko atabataramiye nk'uko yari yabiteguye


    Johnny yavuze ko yiteguye kugaruka i Kigali agataramira abakunzi be igihe kinini


    Johnny yaririmbye indirimbo eshatu zirimo na 'How are you are my friends' yakunzwe cyane


    Johnny amaze iminsi atanga ibyishimo ku bihumbi by'abakunzi be

















    REBA HANO UKO JOHNNY DRILLE YITWAYE MURI IKI GITARAMO

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131055/johnny-drille-yiseguye-ku-banya-kigali-abizeza-kuzabakorera-ikindi-gitaramo-amafotovideo-131055.html

  • Abaramyi byahamye bahamirije mu Kivu urwo bak… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023 ni bwo InyaRwanda yamenye amakuru avuga ko Brian Blessed yambitse impeta umukunzi we Dinah Uwera bamaze igihe bakundana ariko urukundo rwabo bakaba bararugize ibanga rikomeye.

    Brian Blessed, yagaragaye ari mu bwabo hamwe n’umukunzi we Dinah ndetse n’izindi nshuti zabo nke, bose bambaye imyenda y’umweru, ageze hagati akora mu mufuka w’ipantaro yambaye akuramo impeta, ayambika umukunzi we wagaragaje ko atunguwe cyane agahita yipfuka mu maso.

    Bizimungu Brian [Brian Blessed] yashatse gutera ivi mu bwato, umukunzi we aba yabonye ikigenderewe, ahita ahaguruka avuga YEGO, barahoberana cyane. Yahise amwambika impeta y’urukundo nk’ikimenyetso cy’uko ari we mukobwa watwaye umutima we. Abari muri ubwo bwato bose bahise bavuza amashyi menshi n’impundu.

    Umwe mu nshuti za hafi z’aba bombi yatangarije inyaRwanda ko iki gikorwa cyabereye ku kiyaga cya Kivu, i Kibuye mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa Gatandatu. Ni inkuru ije itunguranye cyane kuko aba bombi bagiye bakwepa cyane ibibazo by’abanyamakuru bababazaga ku rukundo rwabo.

    Brian Blessed na Dinah Uwera ni abaramyi byahamye. Bombi bamaze imyaka irenga 15 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Brian Blessed yamamaye mu ndirimbo “Dutarame” yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira. Ni mu gihe Dinah Uwera wabaye Pasiteri muri FAWE Girls School, yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Nshuti”. Yirebe HANO.

    Kuva mu bwana bwe, Brian Blessed yamye afite impano ikomeye yo kuririmba. Ni umwe mu bari bagize itsinda Hindurwa ryubatse ibigwi bikomeye muri Gospel muri za 2004, ariko riza gusenyuka. Ni itsinda ryari rigizwe na Brian Blessed, Enric Sifa, Mugabe Robert na Emma Twebaze.

    Impano ye itangaje mu kuririmba, yatumye yambuka imipaka agera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahura n’icyamamare Kirk Franklin afata nk’icyitegererezo kuri we. Yagize uruhare rukomeye mu muziki wa Niyo Bosco kuko ari we watumye akora bwa mbere kuri gitari.

    Ubuhanga bwa Dinah Uwera waririmby “Says The Lord”, bwatumye ashyirwa mu baramyi bagomba gusangira ‘stage’ n’umuramyi ufatwa nka nimero ya mbere ku isi, Don Moen, ubwo aheruka mu Rwanda. Ni umuhanzikazi w’umuhanga u Rwanda rufite. Mu 2017, yabaye umuhanzikazi w’umwaka muri Groove Awards Rwanda.

    Brian Blessed ubwo yambikaga impeta umukunzi we

    Aba bombi batunguranye cyane urukundo rwabo barugize ibanga

    Brian Blessed na Dinah Uwera hamwe n’inshuti zabo bari basohotse bambaye umweru

    Dinah Uwera ari mu bahanzi b’abahanga cyane muri Gospel

    Dinah Uwera yabaye umuhanzikazi w’umwaka mu 2017

    Brian Blessed yamamaye kuva kera ndetse impano ye yamugejeje muri Amerika n’ahandi

    Brian Blessed hamwe na Kirk Franklin wibitseho za Grammy Awards zitabarika

    Dinah Uwera yaririmbye mu gitaramo cya Don Moen

    REBA “SINJYE MWAMI” YA HINDURWA BAND Y’ABASORE BARI BARIMO BRIAN BLESSED

    “

    REBA INDIRIMBO “NSHUTI” YA DINAH UWERA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131053/abaramyi-byahamye-bahamije-kubana-brian-blessed-aratunguranye-yambika-impeta-dinah-uwera-131053.html

  • Friends Of Amstel Fest: Ish Kevin yabuze mu g… – #rwanda #RwOT

    Iserukiramuco ry'inshuti z'abasomyi ba Amstel ryatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2023. Ni igitaramo cyabereye muri parking ya BK Arena. Kwinjira byari 10,000 Frw na 20,000 Frw ukayanywera. 

    Kitabiriwe ariko kubera impamvu z'umutekano w'abaturiye ahari iyi nyubako bari bagaragaje impungenge z'urusaku, byabaye ngombwa ko amasaha yicuma gihagarara saa Tatu z'ijoro ku buryo abari bitabiriye batamenye uko bigenze.

    Ni igitaramo cyarimo abavanga imiziki bagezweho ndetse n'abahanzi barimo Bwiza wishimiwe cyane akanateguza umuzingo agiye kumurika. Ariel Wayz yaririmbye indirimbo ajyana n'abafana ndetse ava ku rubyiniro abafana badashize ipfa. 

    Johnny Drille wari witezwe gutanga ibyishimo yaririmbye indirimbo eshatu zonyine zirimo How are you my Friend yamugize uwo ari we magingo aya. Ish Kevin yahagereye rimwe na Johnny Drille ku buryo umwanya wari wagite atari bubashe guhabwa umwanya ngo aririmbe. 

    Abafana ntabwo bishimiye kuba igitaramo gihagaritswe igitaraganya ku buryo batashye batabyumva nubwo nta kindi gisubizo kuko igitaramo cyarimo kibera mu mbuga bigoye kugenzura umuziki ujya mu baturage.


    Bwiza yavuye ku rubyiniro ahita ajya muri studio gukorana indirimbo na Johnny Drille


    Bwiza yavuze ko agiye kumurika Album yitwa “My Dream”


    Johnny Drille yaririmbye indirimbo 3 yizeza abanyarwanda kuzagaruka



    Ariel Wayz yahishuye ko afite ibitaramo bizazenguruka umugabane w’u Burayi


    Ariel Wayz yaririmbye ajyana n’abafana ijambo ku rindi ababazwa no kuba igihe cyabaye gito


    MC Nario yabyinaga anaganiriza abafana bari bizihiwe

    UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CY’ABAKUNZI BA AMSTEL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131052/friends-of-amstel-fest-ish-kevin-yabuze-mu-gitaramo-johnny-drille-aririmba-indirimbo-3-ama-131052.html

  • Mama Nick wari umaze iminsi mu buribwe, yagaragarije imbamutima Nyambo Jesca wamubaye hafi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukakamanzi Beatha wamamaye nka Mama Nick muri filime City Maid, yagaragarije imbamutima ze Nyambo Jesca wamubaye hafi mu bibazo amazemo iminsi.

    Uyu mubyeyi amaze iminsi aca mu buribwe yatewe n'impanuka y'igare, ndetse kandi yaje no gupfusha umuhunguwe wazize Kanseri.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mama Nick yasangije abamukurikira amafoto ye ari kumwe ba Nyambo Jesca basanzwe bakinana mu mafilime atandukanye, maze arenzaho amagambo agira ati 'Ndagukunda mukobwa wanjye Nyambo Jesca.'

     

     

    Source : https://yegob.rw/mama-nick-wari-umaze-iminsi-mu-buribwe-yagaragarije-imbamutima-nyambo-jesca-wamubaye-hafi/

  • Friends of Amstel! Abitabiriye igitaramo bari… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo 'Friends of Amstel Fest' cyatumiwemo umuhanzi Mpuzamahanga Johnny Drille ukomoka muri Nigeria, kiri kubera mu mbuga iparikamo imodoka muri BK Arena, mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tarik 24 Kamena 2023. Iki gitaramo kigeze aharyoshye. 

    Itsinda rya Shauku Band mu muziki w'umwimerere rigeze kure riryohesha agatama gafitwe na benshi. Abafana bacigatiye agatama nibo biganje mu gitaramo Friends of Amstel Fest cyateguwe na Bralirwa kiri kubera mu mbuga iparikwamo imodoka mu nzu mberabyombi ya Bk Arena, isanzwe yakira ibitaramo n'imikino itandukanye.

    Injira mu gitaramo Friends of Amstel Fest cyateguwe na Bralirwa

    Kuva ku isaha ya saa kumi n'imwe abanya-Kigali bari batangiye kuryoherwa n'umuziki w'abahanga mu kuvanga umuziki batandukanye. Itsinda rya Shauku Band, rimwe mu matsinda agezweho mu Rwanda, niryo ryatangije iki gitaramo, ritanga ibyishimo mu mbyino n'indirimbo zigezweho.

    Mu myambaro y'umutuku n'umweru, iri tsinda ryifashishije indirimbo zirimo 'Kilometre' y'Umuhanzi Burna Boy n'izindi zafashije abanya-kigali kuryoherwa n'agatama ka 'Amstel. Mu minota 30 bamaze ku rubyiniro iri tsinda ryishimiwe n'imbaga yiganjemo urubyiruko yitabiriye iki gitaramo 'Friends of Amstel Fest'
    Saa kumi n'ebyiri zuzuye ubwo igicu kijimye cyari igihe cyo gutangira gucuranga kuri Albert Rudatsimburwa yafashe Guitar akora mu mirya aririmba zimwe mu ndirimbo zabiciye bigacika mu myaka yo hambere. 

    Saa kumi n’ebyiri na 25 nibwo Dj Brianne bageze ku rubyiniro bari gufatanya gususurutsa abitabiriye Friends of Amstel. Dj Brianne yacuranze iminota 30 atanga umwanya hakurikiyeho Symphony Band. Ku isaha ya saa Moya igitaramo kirakomeje aho Dj Pyfo ari we uri kuvanga imiziki …


    Dj Brianne ni uku yaserutse yambaye

    Dj Brianne agezweho mu kuvanga imiziki

    Abitabiriye bari gusoma ibinyobwa byengwa na Bralirwa ari nako bamwenyura

    Shauku Band nibo babanje gususurutsa abitabiriye Freinds Of Amstel

    Amastel niyo yitiriwe iserukiramuco ririmo Johnny Drille nk’umuhanzi mukuru

    Abakobwe beza bari gufasha abitabiriye kujya mu myanya ijyanye na tike baguze

    Johnny Drille yiteguye gutanga ibyishimo yifashishije indirimbo ze zikundwa cyane

    REBA UKO BIMEZE MU GITARAMO CYATUMIWEMO JOHNNY DRILLE

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye afatanyije na Jadox

    REBA AMAFOTO Y’UKO BYIFASHE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131050/friends-of-amstel-abitabiriye-igitaramo-bari-kuryoherwa-numuziki-ari-nako-basoma-icyo-kuny-131050.html

  • Yatangiriye muri Boneza 4 Jesus, asoreza muri… – #rwanda #RwOT

    – Yakiriye agakiza mu 2003, yitaba Imana mu 2023

    – Inyigisho yatumye yamamara yayitanze muri Boneza 4 Jesus i Rutsiro

    – Inyigisho ye ya nyuma yayitanze muri Run 4 Jesus i Bugesera

    – Urugo rwe rwabagamo abantu 23 bavuye mu biyobyabwenge

    – Urupfu rwe rwashavuje Abaminisitiri, Ibyamamare, aba Apotre n’abana bo ku muhanda

    Pastor Théogène Niyonshuti wakoreraga umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Kamuhoza Paruwase ya Muhima mu Rurembo rwa Kigali, wari inshuti ikomeye y’urubyiruko, yitabye Imana tariki 22 Kamena 2023, azize impanuka yabereye i Kabale mu gihugu cya Uganda.

    Urupfu rwe rwababaje benshi barimo abazwi cyane nka Rev. Isaie Ndayizeye Umushumba Mukuru wa ADEPR; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana; Minisitiri w’Urubyiruka, Dr. Utumatwishima; King James, Anita Pendo, Junior Giti, Apostle Dr. Paul Gitwaza, Aline Gahongayire, Clapton Kibonge, Egidie Bibio, Jehovah Jireh choir, n’abandi.

    Pastor Théogène yitabye Imana ahagana Saa Kumi z'urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, aguye mu mpanuka y’imodoka yatewe na ‘Bus’ yagonganye n'imodoka nto yahitanye abana batatu, yabereye mu birometero 4 uvuye i Kabale mu gihugu cya Uganda.

    Bus yavaga i Kigali yerekeza i Kampala naho imodoka Pastor Théogène Niyonshuti yarimo yavaga i Kampala yerekeza i Kigali. NTV yo muri Uganda, yatangaje ko umwe mu bari kumwe mu modoka na Pastor Théogène yarokotse iyi mpanuka, ajyanwa ku bitaro bya Kabale Regional Hospital.

    Pastor Théogène w'imyaka 40 yasize umugore (Umunyana Assia) n’abana bane; abakobwa babiri n'abahungu babiri. Gusa, afite n’abandi bana barenga 22 yareraga yakuye mu muhanda. Yagiye atumirwa kubwiriza ahantu hanyuranye, rimwe na rimwe agatumirwa ari kumwe n'umugore we.

    Ubuhamya bwe n’inyigisho ze byakunzwe na benshi by’umwihariko urubyiruko kubera uburyo yabuvugagamo akoresheje amagambo agezweho mu rubyiruko ndetse n’imvugo yumvwa cyane n’abana bo ku muhanda, ibi akaba yarabikoraga mu kubiyegeza kugira ngo abatamike Yesu.

    Kuwa 22/09/2019 ni bwo inyaRwanda Tv yashyize hanze inyigisho ya Pastor Theogene ari nayo yatumye benshi bamumenya. Ni inyigish yatangiwe mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza mu giterane cyiswe “Boneza 4 Jesus” cyari cyateguwe na Arise Rwanda Ministries.

    Pastor Theogene wari umaze imyaka 20 yakiriye agakiza, yakoreye Imana hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda, akishimirwa cyane kubera ubuhamya bwe butera benshi inkomezi. Abakurikira Youtube baramuzi cyane kuko igihe kinini yabaga arimo kuhatanga ibiganiro n’ubuhamya.

    Nyuma y’urupfu rwe havuzwe byinshi yaba iby’ukuri n’ibitari ukuri. Ibi byatumye inyaRwanda iganira n’uwageze i Kabale ahabereye iyi mpanuka aduha ay’imvaho. Uwaduhaye amakuru ni Dominique Habumugisha usanzwe ari umunyamakuru kuri Radio Ishingiro ikorera mu Karere ka Gicumbi.

    Yatangiye ati “Nahageze nka saa 13:00 z’amanywa ku isaha ya Kigali (Kuwa Gatanu). Theogene twari tuziranye bisanzwe kuko ndi umunyamakuru usanzwe akora mu bya Gospel. (..) Ahubwo uwo bari kumwe mu modoka witwa Ntezimana Donath w’umuhanzi ni we nshuti yanjye kuko tunavuka hamwe.

    Twahageze dusanga madamu wa Theo we yahageze kare ndetse ari kuri polisi gukora statement. Wabonaga yacitse intege cyane, atabasha kugenda, yagendaga bamurandase ariko kandi akanyuzamo akishyiramo akanyabugabo, akitaba na phone zimwe na zimwe ariko mu ijwi ririmo intege nke.

    Ikindi yari afite ibitotsi kuko hari ubwo twasigaranye mu modoka abandi bagiye gushaka ibikoresho byo kwifashisha mu iduka agatotsi karamwiba asinziraho nka 5 minutes.

    Abo twahasanze bavugaga ko impanuka yaba yatewe n’uko imodoka Theo yari atwaye (yazaga mu Rwanda), yataye umukono wayo noneho ihita igwa mu yajyaga i Kampala, Nairobi (Simba Coach) yahise iyambara”.

    Akomeza avuga ko mu modoka yari itwawe na Pastor Theogene harimo abantu 4 ari bo Pastor Theogene wari utwaye, umuhanzi Donath Ntezimana n’abandi bantu 2 (umukobwa n’umuhungu byavuzwe ko bari abafiances). Umukobwa yitwa Devotha Muneza, umuhungu we ntiyamenyekanye.

    Aragira ati “Gusa amakuru avuga ko bashobora kuba babaga muri USA bitewe n’ibyangombwa bya Devotha byabashije kuboneka ari byo Driving License (perime) na Permanent Residence bya USA, gusa yari afite ubwenegihugu bwa DRC nk’uko bigaragara muri ibyo byangombwa bye”.

    Abuvuga ko abo bose bari bari mu modoka imwe, yari itwawe na Pastor Theogene. Ati “Impanuka yahise ihitana abantu 3 bari bari mu modoka yari itwawe na Theogene ari bo: Theogene, Devotha n’uwo musore wundi, naho Donath we ari muri coma ubu tuvugana arwariye mu bitaro bya Kanombe”.

    Muri Simba Coach (imodoka yogonganye n’iyari itwawe na Theogene), umugore umwe ufite ubwenegihugu bwa Kenya ni we wakomeretse ku kaguru, nawe twasanze ari muri Kabale Regional Referral Hospital ari ho arwariye ategereje ko benewabo yari avuye gusura mu Rwanda bamugeraho”.

    Yavuze ko umurambo wa Pastor Theogene wahize uzanwa mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa Gatanu, ariko “nta zindi gahunda z’ikiriyo no gushyingura nzi”. Amakuru twamenye ni uko ikiriyo kiri kubera mu rugo rwa Nyakwigendera ahitwa Kajevuba urenze Nyacyonga.

    Umuramyi Papi Clever yamenyesheje abashaka kujya gutabara umuryango wa nyakwigendera ko yabibafashamo. Yavuze ko nimero y’uwabayobora ari 0788217168. Abifuza gufata mu mugongo umuryango wa Pastor Theogene, basabwe kwifashisha nimero ya Asiya Uwanyana, umugore wa Pastor Theogene.

    Tugaruke ku byatangajwe n’uwaduhaye amakuru ku mpanuka yahitanye abantu batatu barimo Pastor Theogene. Habumugisha yavuze ko amakuru yakuye i Kabale ni uko habuze ubutabazi bw’ibanze ubwo impanuka yari imaze kuba. Avuga ko hashize amasaha 7 batarabona ubutabazi.

    Ati “Abo twahasanze bavugaga ko habayeho uburangare kuko bivugwa ko bamaze amasaha menshi, arenga 7, munsi y’imodoka babuze ubutabazi ndetse abantu bakaba bakeka ko iyo bahita batabarwa byari kuba byiza”.

    Yanavuze ku mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga y’uwo byavuzwe ko ari Pastor Theogene arimo kuvuga ngo ‘Kandi ni uku umuntu apfa nyine iyo atinze kubona ubutabazi’. Ati “Iriya video ni igihuha kibi cyane kuko Theo bamukuye mu modoka yashizemo umwuka. Ikindi imodoka barimo ni Carina isanzwe ya Theo y’umutuku”.

    Yashimiye Leta y’u Rwanda, ati “Ubuyobozi bwite bwa Leta ku ruhande rw’u Rwanda bwatabaye ndetse buradufasha yaba kwinjira no gusohoka muri Uganda. Ku ruhande rwa Leta ku mupaka hari hari FED wa Gicumbi, Parfaite, ASSOC Mbonyi, DPC ndetse n’uhagarariye ingabo na Gatuna border manager. “

    Yavuze ko ku ruhande rwa ADEPR, Pastor Theogene yasengeragamo, hari hari Umushumba w’Ururembo rwa Gicumbi, Rev Pasteur Vedaste Habyarimana. Ati “Sinakwibagirwa kuvuga ko uretse Madamu wa Theogene, hari hari abandi basore n’inkumi bavugaga ko baba iwe (bamwe yakuye mu muhanda)”.

    Mu bandi bageze ahabereye iyi mpanuka, harimo umufasha wa Pastor Theogene, waherekejwe n’abo mu muryango we n’inshuti zawo, inshuti n’abavandimwe ba Donath Ntezimana, Regional muri ADEPR Ururembo rwa Gicumbi, Umupasiteri wo muri ADEPR witwa Sande Emmanuel.

    Pastor Theogene wakiriye agakiza mu 2003 yitabye Imana mu mpanuka yabereye i Kampala

    Mu butumwa ADEPR yanyujije ku rukuta rwa Twitter, yihanganishije 'umuryango wa Pasiteri Théogène Niyonshuti, Abanyetorero ADEPR bose, inshuti n’abavandimwe be'.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana yavuze ko Pasiteri Théogène azakomeza kuzirikanwa ku bw'umusanzu we mu kugarurira icyizere urubyiruko.

    Minisitiri Musabyimana ati 'Tuzahora twibuka umusanzu wawe mu kugarurira icyizere urubyiruko rufite ibibazo binyuranye. Imana wizeye kandi wakoreye igutuze aheza.'

    Minisitiri w'Urubyiruko, Utumatwishima yanditse kuri konti ya Twitter, avuga ko mu nzira y'ubuzima bwa Pasiteri Théogène Niyonshuti yatambukije 'ubutumwa bwa benshi muri twe, mu buryo twese tutabasha kubikora.'.

    Yavuze ko uyu mugabo wari Umukristo wa ADEPR yasomaga ibyanditswe 'mu buryo bworohera abato kubwumva'. Yasabye Imana gukomeza umuryango wa Pasiteri Théogène Niyonshuti, abo basenganaga, urubyiruko n'abandi bose 'ubutumwa bwe bwafashije'.

    Pastor Theogene Niyonshuti yaherukaga kubwiriza mu giterane “In His Dwelling” cya Zion Temple Ntarama mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 5. Umushumba Mukuru wa Zion Temple ku Isi, Apostle Dr Paul Gutwaza, yagize icyo avuga ku rupfu rwa Pastor Theogene.

    Ati “Njye n’umuryango wanjye, hamwe na AWM / ZTCC dutewe umubabaro w'urupfu rw'umukozi w'Imana n'incuti ya benshi Pasitori Theogene. Ruhukira mu mwami imirimo myiza yawe iguherekeze. Ibakozwe 13:36….Dawidi amaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cye arasinzira, ashyirwa kuri ba sekuruza arabora'.

    Theogene ruhuka kuko umaze gukora ibyo Imana yashatse mugihe cyawe. Twihanganishije umugore wa nyakwigendera, abana be, umuryango we n’incuti n'itorero muri ibi bihe bigoye kandi bikomeye muri kunyuramo.

    Turabasengera kugirango Imana ibahumurize. Mukomeze muhange amaso Yesu Kristo niwe ubasha kuziba icyuho gitewe no kwitaba Imana kwa Pasteur Theogene. Mugire amahoro”.

    Pastor Theogene yabwirizaga inkuru mpamo y’uko Yesu agira neza akabatura umuntu mu byaha, kuko mu buhamya bwe bwibadaga ku kuntu yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge, ariko Imana ikaza kumuha agakiza ndetse ikamugira umukozi wayo. 

    Pastor Theogene wari uzwi nka Inzahuke, avuka mu muryango ukomeye kandi ukize cyane. Mu nyigisho ze yakundaga gutebya akavuga ko akiri umwana yanywaga igikoma barimo kumuririmbira, mu kumvikabisha ko ntacyo yari abuze mu bwana bwe. 

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamutwaye umuryango we, atangira kubaho nabi cyane ari nabwo yaje kwisanga mu buzima bwo kumuhanda. Ubu buzima bubi bwamuteye kujya mu biyobyabwnge yibwira ko ari ho yahabonera amahoro, ariko arayabura. 

    Mu 2003 yaje kwakira agakiza yiyegurira Yesu Kristo. Kuva icyo gihe kugeza ku munsi we wa nyuma, yari umukozi w’Imana utangirwa ubuhamya bwiza. Ashimirwa cyane igikorwa cy’ubutwari yakoze cyo gukura ku muhanda abarenga 20 basangiraga ibiyobyabwenge, akabagira abana mu muryango we.

    Pastor Theogene yasigiye agahinda kenshi abarokore n’abanyarwanda bose muri rusange

    Agace kabereyemo impanuka yahitanye abarimo Pastor Theogene

    Imodoka yari itwawe na Pastor Theogene yarashwanyaguritse cyane

    Iyi mpanuka yabereye muri Uganda i Kabale, iyi kwasiteri niyo yagonganye n’imodoka ya Theogene

    INYIGISHO YA MBERE YATUMYE THEOGENE YAMAMARA YAYITANGIYE I RUTSIRO MU 2023 MURI BONEZA FOR JESUS

    INYIGISHO YA NYUMA YA PASTOR THEOGENE NIYONSHUTI YATANGIYE I BUGESERA MURI RUN 4 JESUS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131051/bamaze-amasaha-arenga-7-babuze-ubutabazi-ikiganiro-nuwageze-ahabereye-impanuka-yahitanye-p-131051.html

  • Ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ku bakozi bayo batatu barimo na Mupenzi Eto’o bivugwa ko bafunzwe #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC mushya, Lt Col Richard Karasira yavuze ko nta bintu byinshi yavuga ku bakozi bayo batatu barimo na Mupenzi Eto’o bivugwa ko bafunzwe ariko na none kuba batari mu kazi ni uko bafite ikibazo.

    Muri Gicurasi 2023 nibwo haje amakuru y’uko abakozi batatu ba APR FC, Mupenzi Eto’o wari ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi, Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) na Maj. Nahayo Ernest wari umuganga bafunzwe.

    Inkuru zavugaga byinshi bitandukanye harimo ko bashobora kuba barashimuswe umuganga gakondo w’umurundi wari mu Rwanda aho ngo yarimo afasha Kiyovu Sports kuba yatsinda.

    Ibyo byose nubwo byavugwaga ariko nta kintu na kimwe ubuyobozi bwa APR FC bwigeze bubivugaho niba ayo makuru ari ukuri cyangwa ari ibinyoma cyangwa se niba koko banafunzwe.

    Chairman wa mushya wa APR FC, Lt Col Richard Karasira cyane ko itangazo rimushyiraho ryasohotse uyu munsi, yabwiye ISIMBI ko iki kibazo nta byinshi yakivugaho kuko ari bwo akijya ku buyobozi.

    Ati “Nta bintu byinshi nabivugaho ariko nk’uko mubyivugira muri uyu mwanya nagizwe umuyobozi wa APR FC uyu munsi nta byinshi mbiziho naba mbabeshye.”

    Yakomeje ariko na none avuga ko kuba batari mu kazi ari uko hari ikibazo gihari, gusa ngo mu minsi ya vuba byose bizaba byakemutse.

    Ati “Tuzakomeza tuganire abantu bamenye ubuzima bw’ikipe, ariko kuba batari mu kazi ni uko hari ibibazo bafite, ibyo bibazo igihe bakibirimo ndumva nta byinshi twabivugaho kuko hari impamvu yatumye batagaragara mu mupira ari nayo mpamvu muzagenda mumenya n’ibyemezo bizagenda bifatwa ku bijyanye n’imyitwarire cyangwa se ibikorwa tutishimiye bakora, ibyo muzabimenya.”

    Hari andi makuru yavugaga ko aba bagabo muri iki cyumweru bagombaga kugezwa imbere y’Urukiko.

    Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul bivugwa ko afunzwe

    Mupenzi Eto’o wari ushinzwe kugura abakinnyi muri iyi kipe na we bivugwa ko afunzwe

    Chairman wa APR FC yavuze ko nta byinshi yavuga ku ifungwa ry’aba bakozi bayo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwavuze-ku-bakozi-bayo-batatu-barimo-na-mupenzi-eto-o-bivugwa-ko-bafunzwe

  • Amakuru agezweho: Moto nshya yahiye irakongoka uwari uyitwaye Imana imwereka ko imufiteho imigambi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali moto nshya yahiye irakongoka uwari ayitwaye akizwa n'amaguru nyuma yo kubona ko ashobora kuhasiga ubuzima.

    Mu mujyi wa Kigali imbere y'isoko rya Kimironko hahiriye moto nshya irakongoka kizimyamwoto ihagera yabaye injyamani, bamwe mu bantu babonye iyi moto ishya bavuga ko batigeze basobanukirwa icyatumye iyi moto ifatwa n'inkongi y'umuriro.

    Gusa batangaje ko babonye umuntu wari uyitwaye ayivaho yiruka ubundi akayisiga mu mahanda rwagati aho yakongokeye.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-moto-nshya-yahiye-irakongoka-uwari-uyitwaye-imana-imwereka-ko-imufiteho-imigambi/