Blog

  • RDC:Urukiko rwa gisirikare rwakatiye 12 urwo gupfa abandi bagirwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abo bantu bashinjwa guteza umutekano muke waguyemo abantu batari bake hakoreshejwe intwaro gakondo n'imbunda.

    Uretse 12 bakatiwe urwo gupfa, urukiko rwa gisirikare rwa Bandundu-Bagata-Mai Ndombe rwagize abere abandi barindwi kubera ko nta bimenyetso bihegije bibahamya icyaha byigeze bigaragara.

    Umutekano muke muri teritwari ya Kwamouth wangiritse biturutse ku makimbirane hagati y'amoko y'aba-Teke n'aba-Yaka; wagize ingaruka no mu bindi bice bikikije aka gace harimo n'igice cy'Umujyi wa Kinshasa.

    Abantu benshi barishwe abandi bava mu byabo bitewe n'imvururu n'imirwano hagati y'ayo moko mu Majyepfo y'Uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Nk'uko inkuru ya Radio Okapi ibivuga, Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu, Peter Kazadi yemeje ko ituze ryongeye kugaruka muri Teritwari ya Kwamouth.

    Komisiyo y'Amatora itari yarateguye lisiti z'itora muri aka gace, yatangaje ko yatangiye ibyo bikorwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-urukiko-rwa-gisirikare-rwakatiye-12-urwo-gupfa-abandi-bagirwa-abere

  • Kenya: Igitero cy'abitwaje intwaro cyahitanye 5 mu Karere ka (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa 25.06.2023, gusa abagikoze ntibaramenyekana n'ubwo hakekwa umutwe w'ibyihebe bigendera ku matwara akaze ya Kisiramu.

    Abategetsi b'akarere ka Lamu batangaje ko abagabye icyi gitero batwitse amazu andi barayasenya nubwo batatangaje ingano y'ayo mazu yasenywe andi agatwikwa.

    Kueza ubu nta mutwe w'iterabwoba n'umwe urigamba icyo gitero, gusa Polisi yo mugace ka Lamu yakise icy'iterabwoba muri rusaange.ijambo ikunze gukoresha ku bitero by'intagondwa za Al-Shabab.

    Akarere ka Lamu kegeranye n'umupaka Somaliya ihana na Kenya. Akenshi, abarwanyi ba Al-shabab bagaba ibitero mu duce tw'ako karere, kugira ngo bananize leta ya Kenya no kuyishyiraho igitutu ngo ivane abasirikare bayo muri Somaliya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-igitero-cy-abitwaje-intwaro-cyahitanye-5-mu-karere-ka-lamu

  • Bwiza uri gushaka umukunzi agiye kumurika Alb… – #rwanda #RwOT

    Ni umuzingo agiye gushyira hanze nyuma yo kumurika EP yise 'Connect me' iriho indirimbo 5 zose zakiriwe neza.Mu gitaramo cyiswe Friends Of Amstel Fest ,Bwiza ubwo yageraga ku rubyiniro yinjiriye kuri Ready ayiririmba ajyana n'abafana ijambo ku rindi. Yaririmbye kandi Do Me igezweho muri iyi minsi acukiriza kuri Malayika ya Yvan Buravan watabarutse agasiga agahinda mu bakunda umuziki nyarwanda.

     

    Imyambarire ye yayijyanishije n'icupa rya Amstel

     

    Mu kiganiro yahaye Inyarwanda yavuze ko yajyanishije nuko ririya cupa risa mu mabara y'umutuku. Ni icupa rigizwe n'umutuku, umweru,inyuguti ziri mu mabara y'umukara n'umweru. Bwiza abajijwe aho ahagaze ku rukundo yagize ati:'Nta mukunzi mfite ariko ndi kumushakisha'. Abajijwe ku ifoto yagaragaye ari kumwe na Miss Jojo yavuze ko yakuze amufana ati:'Miss Jojo niwe mfatiraho urugero kuko nakuze mufana. Rero iriya foto mwabonye si indirimbo twakoranye ahubwo ni uko namusabye kumva album yanjye aruyumva kandi ndamushimira cyane'.

     

    Bwiza ari mu mwaka wa kabiri w'urugendo rwe rwa muzika


    Bwiza uba muri KIKAC Music yagiyemo atsinze amarushanwa ya The Next Diva indi mbuto ,umwaka we wa mbere yawugiriyemo umugisha. Ku itariki 17 Nzeri 2021 nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere yitwa Available yakozwe na Made Beats. Ni umwaka wamuhiriye ku buryo mu bitaramo byose bikomeye byabaye mu gihugu yabigaragayemo ndetse yanagiye hanze y'u Rwanda mu bitaramo mu bihugu nka Uganda, Kenya yahakoze icyamamaza ndirimbo ze.

     Yanagiye mu Bufaransa (France) mu mujyi wa Lyon. Kuri ubu Bwiza arajwe ishinga no kwandika izina ku ruhando mpuzamahanga ku buryo nibavuga umuhanzikazi mwiza muri Afurika bazajya bumva Bwiza. Ku itariki 15 Nzeri 2023, azakora igitaramo cyo kumvisha bamwe indirimbo zigize iyo album.

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BWIZA 

    “> 

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131068/bwiza-uri-gushaka-umukunzi-agiye-kumurika-album-ikiganiro-131068.html

  • Amafoto ya Johnny Drille ari kumwe n’umukinnyi w’urunana akomeje gutitiza imbuga nkoranya mbaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu nibwo I kigali habereye igitaramo kikomeye cyane, cyahuriyemo abasitari batandukanye, nka Bwiza, Ariel Ways n'abandi.

    Iki gitaramo kandi kitabiriwe n'umuhanzi ukunzwe cyane ku isi hose, ariwe Johnny Drille wo muri Nigeria.

    Mbere y'uko iki gitaramo gitangira Sibomana Emmanuel, umenyerewe m'urunana kuri radio Rwanda nka Patrick , yariye abandi umugono yifotozanya n'iki cyamamare Johnny Drille.

    Ndetse uyu musore ni umwe mu banyarwanda bakurikirwa n'abantu benshi kuko afite abantu bamukurikira bagera kuri million 1, ndetse arushwa abantu bake cyane n'uyu muhanzi Johnny Drille.

    Sura urukuta rwe rwa Instagram unyuze hano.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-ya-johnny-drille-ari-kumwe-numukinnyi-wurunana-akomeje-gutitiza-imbuga-nkoranya-mbaga/

  • Umunyarwenya Teacher Mampire yageze i Kigali… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ahagana saa tanu z'amwanya kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2023, yakirwa na Nkusi Arthur washinze Arthur Nation.

    Teacher Mampire ageze i Kigali nyuma y'umunyarwenya Daliso ubarizwa mu Bwongereza wageze i Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023.

    Aba bagabo bombi barahurira mu gitaramo cya Seka Live giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Si ubwa mbere aba bombi bagiye gutaramira i Kigali, Teacher yahaherukaga mu 2017 na 2019, ni mu gihe Daliso yaherukaga gutembagaza abantu mu 2018 ubwo yari kumwe n'umukunzi we mu bitaramo bya Kigali International Comedy Festival.

    Aba banyarwenya barahurira ku rubyiniro n’abanyarwenya bakomeye kandi bagezweho mu Rwanda barimo Fred Rufendeke, Muhinde, Herve Kimenyi ndetse na Joseph.

    Aba banyarwenya nibo bazafasha abanyarwanda n'abandi guherekeza ukwezi kwa Kamena. Bagiye gutaramira mu rwagasabo (Daliso na Teacher), babisikana n'umunyarwenya ukomeye muri Uganda, Daniel Omara wataramiye muri Camp Kigali, ku wa 28 Gicurasi 2023.

    Teacher Mpamire watumiwe muri iki gitaramo, ni umunyarwenya ufite impano yihariye mu gusetsa abantu. Yatangiye yigana Perezida Museveni wa Uganda, abonye abandi batangiye kumwigana, nyuma aza gufata umwihariko we ari nabwo yaje gukundwa cyane. Kuri ubu urwenya rwinshi arutera yigize umwalimu.

    Mu 2017, nabwo yataramiye i Kigali binyuze mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe yari ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo by'urwenya bitangiye gutegurwa.

    Uyu mugabo w'imyaka 39 y'amavuko, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Kaminuza ya Makerere.

    Perezida Museveni yamuteye inkunga abasha gukurikirana amasomo ajyanye n'urwenya no kwandika muri American Comedy Institute i New York. Teacher amaze gutaramira muri Uganda, Zambia, Malawi, Kenya, Tanzania n'ahandi.


    Teacher Mampire yamaze i Kigali yitabiriye igitaramo cy'urwenya cya Seka Live


    Ni ku nshuro ya Gatatu Teacher Mampire agiye gutaramira i Kigali


    Ku kibuga cy'indege, Teacher yakiriwe na Nkusi Arthur washinze Arthur Nation


    Teacher arazwi cyane muri Uganda binyuze mu gukora urwenya yisanisha na Perezida Museveni



    Uyu munyarwenya akunze kwifotoza abafite ibikoresho byifashishwa cyane mu ishuri 

    Teacher Mampire aganira n’umunyarwenya Nkusi Arthur



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131066/umunyarwenya-teacher-mampire-yageze-i-kigali-yitabiriye-igitaramo-seka-live-131066.html

  • Ariel Wayz agiye gukorera ibitaramo i Burayi-… – #rwanda #RwOT

     Ariel Wayz yagiye ku rubyiniro aririmba indirimbo 3. Yitwaye neza akaririmba ajyana n'abafana. Yize umuziki anasohoka mu banyeshuri babaye inkomarume ku ishuri ry'umuziki ubu riri mu Karere ka Muhanga. Ariel Wayz yaririmbye indirimbo 3 na chorus nto kubera umwanya wari muto.

     

    Turi mu bihe biri guhira abahanzi n'abavanga imiziki kuko bari gusimburana ku migabane itandukanye by'umwihariko Uburayi. Kuri iyi ngingo Ariel Wayz abajijwe na Inyarwanda yagize ati:'Mu kwezi kwa 10 nzakorera ibitaramo bizenguruka umugabane w'u Burayi. Imijyi ine (ibitaramo bine) byamaze kwemezwa ariko n'ibindi bitaramo turacyavugana'.

     

    Ariel Wayz afite inzozi zo gukora ibitaramo bye (A One Man Show)

    Ageze hano yasubije ko buri muhanzi wese yifuza gukora ibitaramo bye wenyine. Hari impanuro yageneye abakobwa bakiri bato bifuza gukora umuziki neza ukabatunga.

    Yagize ati:'Icya mbere ni ukumenya uwo ari we. Icya kabiri ni ugukora cyane. Icya gatatu ni ukumenya aho azakorera umuziki.'

     Ariel wayz yanagarutse ku mibereho ye iyo adafite ibitaramo mu minsi y'impera z'icyumweru. Yasubije ko arangwa no kujya muri Studio,kuganira n'inshuti ze ndetse no gusura ababyeyi'.

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ARIEL WAYZ

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131069/ariel-wayz-agiye-gukorera-ibitaramo-i-burayi-ikiganiro-131069.html

  • Umuhanzi Donath warokotse impanuka yahitanye… – #rwanda #RwOT

     

    Pasiteri Niyonshuti Théogène yaguye mu mpanuka y'imodoka mu ijoro ryo kuri 22 Kanama rishyira 23 Kanama 2023. Abo bari kumwe harimo umuhanzi Donath warokotse impanuka akajyanwa kuvuzwa  ari muri koma ariko muri iki gitondo inkuru ikaba yabaye kimomo ko yashizemo umwuka.


    Pasiteri Niyonshuti Théogène yari umushumba muri Paruwasi ya ADEPR Kamuhoza mu Itorero rya Muhima. Ivugabutumwa rya nyuma ryagutse yarigaragayemo ku wa 17 Kamena 2023, ni igiterane yatumiwemo cyiswe 'In his Dwelling', bisobanuye 'Mu buturo bwe'', cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y'imyaka itanu ya Zion Temple Ntarama.


    Ubusanzwe avuka mu muryango ukomeye ariko nyuma ya Jenoside yabayeho mu buzima bugoye bwatumye ayoboka inzira yo kwicira incuro harimo no kuba ku muhanda.

     Muri ubwo buzima yari atunzwe no gukora mu kinamba ndetse uwarangaraga amuri hafi yasangaga amutwaye umuzigo we.

    Nyuma yo kurambirwa nubwo buzima bwo gushakira amahoro mu rumogi n'ibindi, mu 2003 ni bwo yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza, ndetse yari akigahagazemo yemye kugeza atabarutse. Nyuma yo kwimarira mu gakiza, yasubiye ku muhanda akurayo bamwe mu bo yahasize, abahindurira ubuzima, bamwe abafasha kwiga imyuga, abandi abafata nk'abana be.

    Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye mu Rwanda hose ruca igikuba kubera uburyo yigishaga akanasetsa ababaga bakurikiye ibyigisho bye. Yari mu rugendo ava muri Uganda agana mu Rwanda, aho imodoka yarimo yagonzwe n'ikamyo mu bilometero nka bine hafi y'Umupaka wa Gatuna.

    Mu bo bari kumwe bitabye Imana harimo n'umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, Ntezimana Donath, wari inshuti ye magara.

     Ikiriyo  kiri kubera mu rugo kwa Pasiteri kirakomeje . Umunsi nyirizina wo kumuherekeza ni ku wa Gatatu tariki 28 Kanama 2023  saa tatu za mu gitondo nibwo azasezerwaho bwa nyuma mu rugo.

    Saa sita azasezerwaho mu rusengero muri ADEPR Remera. Azashyingurwa saa kumi mu irimbi rya Rusororo. Mu butumwa Appolinaire Kubwimana yahaye InyaRwanda yemeje aya makuru ati:”Brother nibyo Donath yavuye mu buzima muri iki Gitondo”. 

    Mbibutse ko uyu Kubwimana ari we wari kujyana na Pastor Theogene muri Uganda amutwaye kuko we amenyereye imihanda ya Uganda. Ni nawe wamubaga hafi kuko bahoze mu buzima bubi baza gukizwa. Muri ibi bihe ari hafi cyane y’umuryango kuko ni nawe wagiye kumupaka kuzana umubiri wa nyakwigendera.

    REBA HANO IKIGANIRO TWAKOREYE MU RUGO KWA Pasiteri Theogene“>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131065/umuhanzi-donath-warokotse-impanuka-yahitanye-pastor-theogene-nawe-yatabarutse-video-131065.html

  • Umukinnyi wakunzwe n’abatari bake mu Bwongereza yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wakunzwe n'abatari bake mu Bwongereza yitabye Imana.

    Umukinnyi wabiciye bigacika mu Bwongereza, wakiniye amakipe atandukanye harimo na Wolves nandi, yitabye Imana.

    Uyu mugabo witwa Cedric Roussel w'imyaka 45 yitabye Imana azize uburwayi bw'umutima.

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wanditse-wakunzwe-nabatari-bake-mu-bwongereza-yitabye-imana/

  • Iracyakunzwe: Indirimbo nshya ya Element, Ross Kana na Bruce Melodie yongeye guca impaka ku mbuga nkoranyambaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indirimbo nshya y'abahanzi bakomeye cyane hano mu Rwanda barangajwe imbere n'umuvangamiziki akaba n'umuhanzi Element, Ross Kana na Bruce Melodie yongeye guca impaka ku mbuga nkoranyambaga.

    Indirimbo yiswe 'Fou De Toi' ya Element, Ross Kana na Bruce Melodie yakoranywe ubuhanga buhambaye ndetse ikundwa n'abantu benshi cyane bitewe n'uburyo yanyuraga amatwi y'abantu gusa iyi ndirimbo imaze ibyimweru 3 isohotse ikomeje gushimangira ko igikunzwe cyane dore ko imaze kuzaza miliyoni 4 z'abantu bamaze kuyireba.

    Fou De Toi yujuje miliyoni enye z'abantu bamaze kuyireba ku mbuga nkoranyambaga zose zicuruza imiziki arizo YouTube,Sportfy na Boomplay n'izindi zitandukanye zicuruza imiziki.

    Source : https://yegob.rw/iracyakunzwe-indirimbo-nshya-ya-element-ross-kana-na-bruce-melodie-yongeye-guca-impaka-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Bataramye bashikagurika kubera amasaha! Uko b… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ryo kuwa 24 Kamena nibwo igitaramo cyari kitezwe na benshi cya ‘Tunaka KuEnjoy’ cyabaye aho cyaranzwe n’udushya twinshi ndetse cyanabaye abahanzi bacyitabiriye bari kuri hutihuti basiganwa n’amasaha nyuma y’uko  byari bimaze gutangazwa ko iki gitaramo kigomba kurangira Saa Tatu zuzuye nk’uko Umujyi wa Kigali wari wabisabye abagiteguye.

    Iki gitaramo cyatewe inkunga na SKOL Rwanda ibinyujije mu kinyobwa cyayo Skol Pulse. Byari biteganijwe ko gitangira i saa cyenda z’amanywa gusa siko byaje kugenda kuko cyatangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Umuhanzi wa mbere wageze ku rubyiniro ni Mike Kayihura wakarukandagiyeho i saa mbiri n’iminota 28.

    Mike Kayihura umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda niwe wabimburiye abandi bahanzi maze ashyushya abitabiriye iki gitaramo abinyujije mu ndirimbo ze zirimi nka ‘Anytime’, ‘Tuza’ hamwe n’izindi zatumye abantu bishima. Ntibyatinze Mike yahise ava ku rubyiniro bitewe n’uko barimo gucunguza uburyo umwete ngo saa Tatu zigere abahanzi bose baririmbye.

    Mike Kayihura niwe wabanje ku rubyiniro abimburiyr abandi

    Umuhanzi Joshua Baraka uri mu batanga ikizere mu muziki wa Uganda niwe wagiye ku rubyiniro ku nshuro ya Kabari. Akigera ku rubyiniro, Joshua yahise aririmba indirimbo ya Yvan Buravan yitwa ‘Oya’ maze aha icyubahiro uyu muhanzi uherutse kwitaba Imana. Yakomeje aririmba indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa ‘Nana’ yishimiwe na benshi ndetse anaririmba indi ndirimbo ‘Couple Up’ ya Konshens asaba abakundana bitabiriye ko bayibyinana.

    Joshua Baraka yaririmbye indirimbo ‘Oya’ ya nyakwigendera Buravan

    Nubwo Joshua Baraka yari yitezweho kuririmba umwanya munini ngo asendereze abafana be bari baje kumureba siko byagenze kuko atatinze ku rubyiniro. Mugenzi we Zac Mukiza wamamaye nka Zagazillions niwe wahise amukurikira ku rubyiniro maze nawe atanga ibyishimo mu gihe gito yahawe.

    Zagazillions ukunzwe mu ndirimbo ‘Nilo’ yahaye ibyishimo abanya-Kigali mu gihe gito

    Akigera ku rubyiniro, Zagazillions yakirijwe amashyi menshi aho abanya-Kigali bamweretse urukundo maze nawe abaririmbira indirimbo ze zikunzwe zirimo ‘Nilo’ yaririmbye abantu bakazunguza umubyimba kakahava. Uyu muhanzi ariko ntiyabashije gukomeza gutanga ibyishimo kuko yahise akurwa ku rubyiniro indirimbo ye ya gatatu itarangiye bitewe n’uko amasaha  yo gusoza igitaramo yarageze.

    Zagazillions yakiriwe neza n’abafana be

    Nyuma yaho Zagazillions akuwe ku rubyiniro, byasaga nkaho igitaramo kirangiye dore ko n’amatara yo ku rubyiniro bahise bayazimya ndetse n’umuziki ukagabanuka ari nako abacuranzi basa nk’abazinga ibyuma byabo. Abitabiriye iki gitaramo batangiye kwibaza uko bigenze niba koko igitaramo kirangiye batabonye umuhanzi Kivumbi King dore ko ariwe warutahiwe.

    Ntibyatinze bamwe batangira gusohoka kuko bibwiraga ko igitaramo kirangiye. Mu gihe basohokaga abandi bari bagihagaze bibaza ibiri kuba maze batungurwa no kubwirwa ko igitaramo gikomeje nubwo hari hashize iminota myinshi babuze umuhanzi ubataramira.

    Kivumbi King yageze ku rubyiniro hashize igihe kinini ategerejwe

    Kivumbi King uri mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe, yahise ajya ku rubyiniro maze yishimirwa bikomeye, nawe ataramira abakunzi be mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo ‘Nakumena Amaso’, ‘Keza’ n’izindi zishimiwe cyane. Bitunguranye kandi uyu muhanzi yahise azana mugenzi we ku rubyiniro Logan Joe maze baririmbana indirimbo yabo yabiciye yitwa ‘Whatever’.

    Kivumbi King afatanije na Logan Joe baririmbanye indirimbo yabo ‘Whatever’

    Udushya ntitwarangiriye aho kuko benshi batunguwe no kubona umuraperi ugezweho Ish Kevin aje kuririmba mu gihe atarari mu bahanzi bari kuririmba muri iki gitaramo. Uyu muraperi wishimiwe cyane nawe yakoze mu nganzo maze ataramira abakunzi b’injyana ya Trappish ndetse anazana na Juno Kizigenza nawe watunguranye. 

    Ish Kevin yatunguranye mu gitaramo ‘Tunataka KuEnjoy’

    Udushya ntitwagarukiye aho dore ko hari n’abandi bahanzi bo mu kiragano gishya batunguranye ku rubyiniro barimo nka E.T Ndahigwa wafatanije n’umuraperi Kenny K Shot bakaririmbana indirimbo yabo yakunzwe yitwa ‘Kantona’. Umuhanzi Seyn nawe kandi yatunguranye ku rubyiniro ubwo iki gitaramo cyendaga gusozwa.

    E.T Ndahigwa na Kenny K Shot baririmbye ‘Kantona’ yakunzwe cyane

    Ibyo ni ibyaranze igitaramo ‘Tunataka KuEnjoy’ cyatewe inkunga na SKOL Rwanda ibinyujije mu kinyobwa cyayo Skol Pulse. Cyishimiwe bikomeye n’abakitabiriye biganjemo urubyiruko nubwo abahanzi baririmbye kuri hutihuti basiganwa n’amasaha.

    Joshua Baraka ntabwo yaririmbye umwanya munini nk’uko byari byitezwe

    Zagazillions nawe yakuwe ku rubyiniro atarangije kuririmba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131060/bataramye-bashikagurika-kubera-amasaha-uko-byari-bimeze-mu-gitaramo-cyatumiwemo-zagazillio-131060.html