Blog

  • Rwamagana City yahinduriwe izina yitiranwa n’icyiyaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rwamagana City yahinduriwe izina nyuma y'igihe yitwa gutya ariko nigire umusaruro uhagije.

    Ibi byakozwe ku munsi w'ejo hashize ihabwa izina rya Muhazi FC aho gukomeza kwitwa Rwamagana City.

    Impamvu nyamukuru yatumye Rwamagana City ihindurirwa izina ni uko iyi kipe igiye guterwa inkunga n'uturere tubiri ari two Akarere ka Rwamagana ndetse n'akarere ka Kayonza.

    Ibi byakozwe muri gahunda intara y'iburazirazuba ifite yo gutera inkunga amakipe yose akomoka muri iyi Ntara kugirango akomeze kugira imbaraga nyinshi. Akarere ka Gatsibo na Nyagatare buzajya bufasha Sunrise FC naho Kirehe hamwe na NGOMA zifashe Etoil de Rest, Rwamagana na Kayonza zifashe Muhazi FC yari Rwamagana City.

     

    Source : https://yegob.rw/rwamagana-city-yahinduriwe-izina-yitiranwa-nicyiyaka/

  • Bapfuye miliyoni! Ikihishe inyuma yo kutumvikana kwa Cyusa Ibrahim na Muzehe Makanyaga Abdul byahise bituma Cyusa avanwa ku rutonde – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikihishe inyuma yo kutumvikana kwa Cyusa Ibrahim na Muzehe Makanyaga Abdul byahise bituma Cyusa avanwa ku rutonde.

    Hashize amasaha make Cyusa Ibrahim atangaje ko atakiririmbye mu gitaramo cya Makanyaga Abdul uzaba yizihiza imyaka 50 amaze mu muziki, nyuma yo kutumvikana n'abagiteguye.

    Impamvu nyamukuru ni uko hari amafaranga Cyusa yasabaga ko bamwishyura ariko ntibayamuha.

    Amakuru YEGOB.RW yamenye ni uko Cyusa yashyizwe ku rutonde rw'abahanzi bari kuririmba muri icyo gitaramo, atabimenyeshejwe.

    Cyusa yasohotse ku mpapuro zamamaza igitaramo atabibwiwe aho yahise abaca miliyoni imwe kugira ngo azaririmbe.

    Yabatse kandi ibihumbi 500 mbere y'uko ajya kuririmba gusa Makanyaga we yamubwiye ko nta mafaranga ahari ahubwo ari ukuza kumushyigikira, aho Cyusa yahise amuhakanira.

    Source : https://yegob.rw/bapfuye-miliyoni-ikihishe-inyuma-yo-kutumvikana-kwa-cyusa-ibrahim-na-muzehe-makanyaga-abdul-byahise-bituma-cyusa-avanwa-ku-rutonde/

  • “Amatsinda yatangiye kumpumurira” Umunyamakuru Bruno Taifa yahaye ikizere cyo kugera kure mu mikino ny’Afurika ku ikipe yihebeye hano mu Rwanda – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino Kalisa Bruno Taifa, usigaye uba muri America, yashimiye ubuyobozi b'ikipe ya APR Fc, avuga ko afite ikizere ko iyi kipe izagera kure mu matsinda mu mikino ny'Afurika.

    Taifa yavuze ko impamvu ashingiraho ngo ni uko, ubu iyi kipe y'ingabo z'igihugu iyoborwa n'abantu bazi iby'umupira ndetse kandi ikaba iri ku isoko ryo kugura abanyamahanga bakomeye.

    Reba video aho hasi:

     

    Source : https://yegob.rw/amatsinda-yatangiye-kumpumurira-umunyamakuru-bruno-taifa-yahaye-ikizere-cyo-kugera-kure-mu-mikino-nyafurika-ku-ikipe-yihebeye-hano-mu-rwanda-videwo/

  • Amatako yose yari hanze kandi ntacyo bimubwiye! Aliah Cool yaserutse mu ruhame yambaye imyenda iciye kugeza hafi y’imyanya y’ibanga ye (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aliah Cool yaserutse yambaye imyenda iciye kugeza hafi y'imyanya y'ibanga ye.

    Yaserutse gutyo mu gitaramo cy'umunyarwenya Arthur Nkusi cyitwa Seka Live l.

    Ni igitaramo yagize buri ngaruka kwezi aho aba yatumiye abanyarwenya bagiye batandukanye kugira ngo basusurutse abafana.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/amatako-yose-yari-hanze-kandi-ntacyo-bimubwiye-aliah-cool-yaserutse-mu-ruhame-yambaye-imyenda-iciye-kugeza-hafi-yimyanya-yibanga-ye-amafoto/

  • Ari gukura aba igisore nka Se! Umuhungu wa Keza Terisky na The Trainer ari gukura aba igisore nka Se wayogoje abanya-kigali (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhungu wa Keza Terisky na The Trainer ari gukura aba igisore nka Se wayogoje abanya-kigali.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Keza Terisky yasohoye amafoto ateruye umwana we aherutse kwibaruka.

    Ni amafoto yafashwe aba bombi bari mu modoka, aho Keza aba ateruye umwana we.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/ari-gukura-aba-igisore-nka-se-umuhungu-wa-keza-terisky-na-the-trainer-ari-gukura-aba-igisore-nka-se-wayogoje-abanya-kigali-amafoto/

  • Amakuru mashya kuri ya mpanuka y’imodoka yagonze ibitaro by’Umurenge – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru mashya kuri ya mpanuka y'imodoka yagonze ibitaro by'Umurenge.

    N'impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, tariki 25 Kamena 2023 ubwo yari imaze gupakirwamo Bomboni zishyirwamo Oxygene zongererwa abarwayi maze umushoferi ayikase iranga ihita ihanuka ku mukingo wa metero zirenga 20 yinjira ahatangirwa serivisi za ARV muri ibi bitaro nubwo itagize uwo yambura ubuzima.

    Bamwe mu baganga bo muri ibi bitaro impanuka yabaye bahari bavuga ko iyi modoka itari ifite Controle Tekiniki, kuko yari yararangiye mbere ho iminsi ibiri ko ikora impanuka ibyo bavuga ko bitakabaye ku bitaro bya Leta.

    Abandi bakomeje bavuga ko iyi mpanuka yatewe b'umunaniro abashoferi bo muri ibi bitaro bahorana kubera kutaruhuka bihagije, kuko bafite abashoferi mbarwa mu gihe akazi bagahorana kuko aribyo bitaro rukumbi biri muri aka karere.

    Nyuma yo gukora impanuka kw'iyi modoka isanzwe ikoreshwa mu bikorwa by'ubuvuzi bamwe mu baganga bavuze ko iki kibazo cy'abashoferi badahagije umuyobozi w'ibitaro amaze igihe akizi ariko yagiteye umugongo.

    Uwari uyitwaye yoherejwe i Kigali muri CHUK guca mu cyuma nk'uko bitangazwa n'umuyobozi mukuru w'ibyo bitaro.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-kuri-ya-mpanuka-yimodoka-yagonze-ibitaro-byumurenge/

  • Rubavu! Umusore yakubise Umusaza ifuni ahita agagara gusa na we ibyamubayeho byatumye abaturage bari bariye karungu biruhutsa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yakubise Umusaza ifuni ahita agagara gusa na we ibyamubayeho byatumye abaturage bari bariye karungu biruhutsa.

    Umusore bivugwa ko yavukaga mu karere ka Nyabihu uri mu kigero cy'imyaka 26 yishe umusaza barindanaga insina.

    Nyuma yo kwica uwo musaza na we yahise araswa arapfa ubwo yashakaga kurwanya inzego zishinzwe umutekano.

    Ibi byabereye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu, akagari ka Murambi, ho mu mudugudu wa Bushengo, mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 rishyira kuwa 26 kamena 2023.

    Nyirahakizimana Agnes, wo mu muryango wa nyakwigendera wapfuye yishwe akubiswe ifuni mu mutwe avuga ko bikekwa bapfuye igitoki cyari cyibwe mu rutoki rw'uwitwa Kayibanda barindiraga.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rubavu, Harerimana E. Blaise yahamije aya makuru asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.

     

    Source : https://yegob.rw/musanze-umusore-yakubise-umugabo-ifuni-ahita-agagara-gusa-na-we-ibyamubayeho-byatumye-abaturage-bari-bariye-karungu-biruhutsa/

  • Ngoma: Yiyahuranye n'umwana we w’igitambambuga kubera gufuhira umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Ngoma mu murenge wa Mugesera haravugwa inkuru y'umugabo w'imyaka 23, wiyahuranye n'umwana we w'amezi 7 mu kiyaga cya Mugesera nyuma yo kurwana n'umugore we amuziza kumufuhira ku bandi bagabo.

    Byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kamena 2023, bibera mu Mudugudu w'Inunga mu Kagari ka Nyange.

    Uwo mugabo yiyahuye mu kiyaga cya Mugesera kubera gufuhira umugore we.

    Source : https://yegob.rw/ngoma-yiyahuranye-numwana-we-wigitambambuga-kubera-gufuhira-umugore/

  • Weekend ishize umuziki nyarwanda wagize ibyag… – #rwanda #RwOT

    Ntabwo abafana bakeneye ibisobanuro ku mafaranga yabo baba baje gusesagura bishakamo ibyishimo baburiye mu zindi Nguni zirimo umupira w'amaguru dore ko n'umucyecuru ufana Amavubi agiye gupfana agahinda atiteye kandi kadafite umuti.

     

    Cyari igitaramo cyateguwe kitwa Friends Of Amstel Fest cyahurije hamwe inshuti za Amstel. Cyabereye mu mbuga ngari ya BK Arena. Umujyi wa Kigali mbere y'iki gitaramo wari wasabye abaturiye hariya habereye igitaramo kuba maso kuko ari ahantu hagenewe ibitaramo byo hanze (Out door Events). Ababonye iri tangazo bari bishimye bazi ko bagiye kubyina umuziki inkweto zigasaza bagatahana akanyamuneza gusa ntabwo ariko byagenze.

     

    Dore ukuntu itangazo ryavugaga


    Umujyi wa Kigali uramenyesha abakorera n'abatuye mu nkengero za BK Arena ko kuri uyu Gatandatu tariki ya 24/6/2023 hazabera igitaramo muri pariking. Murasabwa gupanga gahunda zanyu neza kugirango hatazagira izibangamirwa n'amajwi y'igitaramo. Murakoze

     

    Mbere y'igitaramo ntabwo abagiteguye bari bazi ko bari busoze Saa Tatu kuko hari hapanzwe abahanzi barimo Ariel Wayz, Bwiza, Ish Kevin na Johnny Drille wari umuhanzi mukuru. Abavanga imiziki bari bateguwe ni Dj Brianne, Dj Pyfo, Dj Crème de la Crème (Kenya),Dj Slick Stuart& Roja (Uganda) bafatanyije na Nep Djs. Abashyushya rugamba  nabo bari  bahawe akazi barimo MC Nario, Mc Patton a Mc Buryohe na Bianca.

    Amatsinda  harimo  Shauku Band, Neptunez Band ndetse na Nubian Gypies bafatanyije na Albert Rudatsimburwa. Mu masaha y'igicamunsi abagira amakenga bari batangiye kwinjira ariko byageze Saa Kumi n’ebyiri ubona ko abafana bari kwinjira ku bwinshi.

     

    Ibintu byatangiye kwivanga bakimara kubwirwa ko bafunga igitaramo Saa Tatu

     

    Mbere y’uko Dj Brianne  ajya  gucuranga, uwabaga agiye ku rubyiniro wese yarisanzuraga. Urugero ni Albert Rudatsimburwa na Nubian Gypsies bacuranze umwanya uruta uwa Johnny Drille uteranyije iminota yose ya Bwiza na Wayz. Iki gihe byari bikiri amahire bataratangira kohereza abahanzi ku rubyiniro shishi itabona n'abavanga imiziki bagahabwa iminota ibarika. Dj Brianne yacuranze iminota 30 niwe wakoze umwanya munini. Uwamusimbuye ari we Dj Pyfo yakoze iminota 10.Yavuye ku byuma aribwo yaratangiye gufatisha abafana.

     

    Abahanzi bagiye ku rubyiniro bakoze indirimbo 3 basoza batanyuzwe.

    Abo twaganiriye basobanuye ko bari baritoje bihagije ku buryo batunguwe no kubona babwiwe gukora iminota itageze ku 10. Ariel Wayz  ati'Mu rugendo rw'umuziki habamo imbogamizi nk'izi ariko nyine nta kundi. Nari tayali cyane usibye imbogamizi y'umwanya twagize. Ni kuriya biba byagenze'.

     Bwiza we ati:'Twari twateguye Stage performance irenze ariko nyine igihe cyabaye gito nta kundi. Usibye ko igihe cyagiye tukagenda tuzicamo (indirimbo) nari niteguye ko bishobora guhinduka'.

    Dj Brianne we yababajwe no kuba abavanga imiziki bavuye Kenya na Uganda barahawe umwanya uruta uw'abahanzi n'abavanga imiziki ba hano mu Rwanda. 

    Ati:'Ikintu kimbabaje rero muri ino show ntabwo wafata aba Djs n'aba Mc bacu ngo ubahe iminota 10, 15 nibarangiza bafate umu-Dj n'umu Mc sinzi ngo niba yaturutse hehe? Babahe iminota ingana gutya. Jyewe rero nifuza ko Ish Kevin yahabwa umwanya uhagije noneho Johnny Drille yabona habura iminota 5 akajya ku rubyiniro. Mu Rwanda ntabwo turamenya guha ab'iwacu agaciro. Nagiye Nigeria mbona ukuntu baha umwanya abahanzi babo bitandukanye natwe. Hano mu Rwanda uhaye umuntu iminota 10 hakaza abashyitsi ariko nyine natwe akebo kajya iwamugarura natwe tugomba kubibishyura'.

     

    Abafana baguye mu kantu babonye Johhny Drille aririmbye indirimbo 3 akabasaba imbabazi abizeza kuzagaruka

     

    Akimara kuva ku rubyiniro yanyarukiye kuri Twitter yandikana akababaro ke ati:'Kigali, mwanyeretse urukundo ntacyo nabanenga. Ariko rero ndababaye cyane kuba ntabataramiye nk’uko nabyiteguye kubera ko aho igitaramo cyabereye hagiye gufungwa . Nzagaruka twishimane dutarame bitinde agati gaturike akandi kamere'.

     

    Uyu muhanzi wari wategewe indege akishyurwa akayabo ngo aze gutaramira abaguze amatike byarangiye nawe atashye ababaye kandi nta kintu wabona kiruta ibyishimo.

    Abafana basa nk'abatanze amafaranga ntibahabwe ibyishimo. Tike yari amafaranga 10,000 Frws na 20,000 Frs ariko ukayafatamo ibyo kunywa.

    Imyanya y'icyubahiro yari yakubise huzuye no mu myanya isanzwe hari hari abafana benshi kandi birazwi ko abanyakigali baza mu birori umunsi uciye ikibu kuko bakitse uturimo nibwo bambarira ibirori. Ariko hari n'ababanza kubanza kujya gufata ibyo kunywa aho bidahenda bakaza bafite imyuka yo gukata umuziki dore ko amikoro aba atari menshi ku buryo babasha gusindira ahabereye igitaramo.


    Benshi mu bitabira ibitaramo ni urubyiruko. Imibare yerekana ko urubyiruko rw'u Rwanda rwugarijwe n'ubushomeri n'ubukene ku buryo bake bavuka mu miryango yifashije aribo babasha kunywera ahabereye ibirori bakizihirwa (bagasinda).


    Igitaramo gifungwa abafana ntabwo bamenye ikijya mbere. 

    Buri wese yabaza mugenzi we ikibaye ariko no kuri Mundi Centre cyari cyafunzwe cyongera gufungurwa ariko bagacuranga mu muziki utuje nta rusaku nyamara ho si hanze ngo bari kubangamira abaturage. Aba bafana batakarije icyizere abategura ibitaramo kuko ntabwo babahaye serivisi nziza.

    Ndetse nta n'itangazo ryisegura babonye. Yewe nta nubwo babwiwe ko igitaramo kirangira Saa Tatu z'ijoro.

     

    Mc Nario yanze kuripfana atabaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame

     

    Mc Nario wari wakoze muri iki gitaramo ashyushya imbaga yari yahateraniye yababajwe bikomeye no kuba amasaha yarabaye iyanga kigafungwa nta mpamvu zifatika.

    Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati:'Igitaramo cyatangiye Saa munani kikarangira Saa tatu. Ese ubwo mudukoze ibiki? Yego ndabivuga ubundi koko nka hano kuri Arena twasakurizaga nde? Nta bantu bahatuye. Mu byukuri uruganda rw'imyidagaduro ruradutunze kandi rugaburira benshi. Navuga aba Djs, abahanzi, ababyinnyi, abanyamakuru, abacuruza ibinyobwa, abacunga umutekano w'ibyamamare, abakora muri protocal, abamotari babona abagenzi ndetse n'imodoka zibona akazi. 

    Ni ukuri ndababaye jyewe ubwanjye. Ese ntabwo tuzakora twishimye koko? Ese ni itegeko ko ibitaramo byose bibera mu mazu asakaye? Ibi birakabije. Umuhanzi aririmbye indirimbo 3 gusa bamutegeye indege. Ubuse uwamutumiye mwibaza ko yayagaruje? Ni ukuri hagire udutabara cyangwa se utuvuganira mu nteko pe kuko dukeneye gukora natwe turabasabye.

    Mudutekerezeho turasaba abatanga impushya z'ibitaramo ko bajya bareka tukajyeza Saa sita z'ijoro.' Yasoje iki gitekerezo abimenyesha Perezida Paul Kagame kuko niwe ukemura ibyananiranye buri gihe. Niyo mpamvu abanyarwanda bamufata nk’umubyeyi wabo.

     

    Umunyamakuru ukora kuri Televiziyo Rwanda, Luckman Nzeyimana nawe ntiyaripfanye.


    Anyuze kuri Twitter ye yanditse ati:'9pm nibwo muzasoza igitaramo, yego tuzabikurikiza!? Organizers mureke kwemera gutegura ibitaramo byanyu mugendeye ku masaha! Niba mu nyandiko mwanditse musaba uruhushya bakababwira ko muzasoza igitaramo 9pm kubera iki mwemera ko muzabikurikiza kandi mubizi ko bigoye? Organizers nimwe muri kwikururira ibi byose, ni gute wemera ko uzasoza igitaramo 9pm ukabyemera maze ukanasinya.

    Organizers nibo kibazo, kuko ikibazo si uwabahagaritse kuko yagendeye ku byo bemeye. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa. Umujyi wa Kigali mubitekerezo neza kuko hari ababona akazi muri ibi bitaramo kandi bifasha benshi. Mwicarane n'abategura ibitaramo mwumvikane amasaha atabangamira buri wese. Nibwo tuzatera imbere kuri Twese! Amahoro.'

     

    Umuziki aho wahawe umwanya utunze abaturage benshi kurusha abatunzwe n'ubuhinzi

     

    Ariko duhereye hafi ubu uwashaka kuzana Burna Boy yakwishyura miliyali 500 Frws, Wizkid we ubanza atazagaruka vuba I Kigali kuko asigaye ahenze cyane ndetse nta n'imodoka ziri I Kigali yakwemera kugendamo. Uruganda rw'imyidagaduro rwa Nigeria rwinjije ku musaruro mbumbe w'igihugu (GDP) miliyali 53.5 z'amadolali y'amerika (arenga tiliyali 54 z'amafaranga y'u Rwanda) mu 2021. Aya mafaranga aruta kure ingengo y'imari y'u Rwanda kuko iri kuri tiliyali 3 (Frws). Nigeria ituwe na miliyoni 200. Nibura miliyoni 83 z'abatuye muri Nigeria bari mu bukene. Uruganda rw'imyidagaduro ruha akazi urubyiruko rusaga 750,000 buri mwaka. Mu 2019 abantu 140,000 bo mu Bwongereza bari batunzwe n'umuziki ku buryo buhoraho.

    Mu 2021 mu Bwongereza abasaga 145,000 baryaga kubera umuziki. Mbere ya coronavirus umuziki watangaga akazi gasaga 197,000. Umuziki kandi winjizaga miliyali 2.5 z'amapawundi. Mu 2020 umuziki winjije miliyali 2.3 z'amapawundi. Muri Amerika umuziki bawitaho kurusha izindi nzego z'ubuzima kuko bazi agaciro kawo mu gasakaza icengezamatwara, umuco, ubudahangarwa bw'Amerika. Mu 2018 umuziki watanze akazi kuri miliyoni 2,466,026.

     

    Mu Rwanda nta nzego zihari zihamye zo kubaka uruganda rw'imyidagaduro ariyo mpamvu umuziki nyarwanda ugikinishwa na buri wese ufite ububasha mu gihe cye. Nyamara abahanzi nyarwanda bari mu bafasha sosiyete nyarwanda gukira agahinda baterwa n'ubukene, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kuba umuziki utanga akazi nubwo nta mibare ifatika ihari yerekana uruhare rw'umuziki mu iterambere ry'igihugu.

    Ibi nabyo ubwabyo ni intege nke  ku nzego bireba kuko twiyambaza abahanzi bo mu bihugu byubatse umuziki bakaza gusahura amafaranga y'u Rwanda yakabaye ahabwa abenegihugu. Aha ariko umuziki ni ubucuruzi nk'ubundi bwose utumira umuhanzi azana uwo ashaka bitewe n'ikigamijwe. Dukomeje gutererana umuziki nyarwanda nta kabuza ubushomeri buziyongera, abicwa n'agahinda gakabije baziyongera, ibyishimo bizakomeza gushakirwa kuri murandasi nyamara abahanga mu mibanire ya muntu bahamya ko umuziki ari umuti ufasha ikiremwamuntu kugubwa neza.

    “>IBIGANIRO BYUMVIKANO UKUTANYURWA KUBERA AMASAHA

    “>

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131105/weekend-ishize-umuziki-nyarwanda-wagize-ibyago-habura-uwutabara-131105.html

  • Clarisse Karasira agiye gukora igitaramo cyo… – #rwanda #RwOT

    Azagikorera ahitwa Wanyflete's Flankil mu Mujyi wa Potland muri Leta ya Maine, ku wa 20 Kanama 2023.

    Iyi album ye iriho indirimbo Hari ho indirimbo nka ‘Icyampa’, ‘Icyimbo’, ‘Imbere’, ‘Ibarabara’, ‘Gira ubuzima’, ‘RuhinyuzImana; ‘Mu nsi y’izuba’, ‘Uwo mwana’, ‘Roho’ ndetse na ‘Ntukababare’. Zitsa ku rukundo, icyizere, ubudaheranwa n'ibindi. Yubakiye ku muziki w'umurage wa Kinyafurika uhujwe n'umuziki ugezweho.

    Uyu muhanzikazi usanzwe ari umwanditsi w'indirimbo agiye kumurika iyi album ye ya gatatu nyuma yo gushyira hanze album ya kabiri yise 'Mama wa Afurika' ndetse na 'Inganzo y'umutima' yabaye album ya mbere.

    Clarisse avuga ko muri rusange iyi album igamije kwishimira ikiremwamuntu, ikubutsa ko buri muntu ari nk'undi, kandi ko umuziki ari ururimi rumwe.

    Yumvikanisha ko ari album izumvikanisha imbaraga z'umuziki mu gukira ibikomere, gutera imbaraga abantu, guhuza imbaraga no gukorera hamwe.

    Clarisse yabwiye InyaRwanda ko indirimbo 10 ziri kuri iyi album nta wundi muhanzi bazikoranyeho, kandi muri iki gitaramo azafitanye n'abandi bahanzi basanzwe babarizwa muri Amerika bazamufasha mu kumurika iyi album.

    Ati 'Album Launch hano yahumuye muri Maine hagiye kubera igitaramo tumaze iminsi turota.'

    Album ye ya mbere yise 'Inganzo y'umutima' iriho indirimbo 18 ziranga urugendo rwe mu muziki nka 'Giraneza', 'Rwanda Shima', 'Ntizagushuke', 'Komera';

    'Twapfaga iki', 'Ubuto', 'Imitamenwa', 'Kabeho', 'Uzibukirwa kuki', 'Sangwa Rwanda', 'Urukundo ruganze', 'Urungano', 'Mwana w'Umuntu', 'Ibikomere', 'Ibihe', 'Urukerereza', 'Rutaremara' ndetse na 'Mu mitima'.

    Album ye kabiri 'Mama wa Afurika' irihariye kuko yayiteguye mu gihe yiteguraga kwibaruka imfura ye. Irihariye kandi kuko iranga urugendo rwe rw'imyaka igera kuri itanu amaze akora umuziki.

    Yayitiriye indirimbo 'Mama Africa' ishingiye ku buzima yabanyemo n'umubyeyi we n'ubuzima bwa nyirabukwe, anubakira ku nkuru z'abandi bagore.

    Clarisse aherutse kubwira InyaRwanda ko hari byinshi yanyuranyemo n'umubyeyi we bituma amubera udasanzwe mu buzima bwe.

    Yagize ati 'Ni indirimbo nahimbye ndebe uburyo nakuze. Uburyo Mama wanjye n’abandi bagore twahoze duturanye abenshi batagiraga wenda n’abagabo babo, nkura mbona uburyo bitanga bakora hirya no hino ngo abana bakure. Mama wanjye rero mufatiraho ikitegererezo kubera hari ibintu byinshi yanyigishije mu buzima.'

    Uyu muhanzikazi avuga ko ubwo yahuraga n’umugabo we Ifashabayo Dejoie yamenye inkuru ya Mama we y’uburyo yareze abana benshi, kandi abarera wenyine ‘arabakuza bavamo abantu b’umumaro’. Ati “Iyo ndirimbo rero ni uko yaje.”


    Clarisse yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya Gatatu yise 'Bakundwa'


    Clarisse avuga ko iyi album iriho indirimbo 10, kandi ntawundi muhanzi bakoranyeho


    Clarisse Karasira aherutse gusohora indirimbo yitiriye imfura ye 'Kwanda'

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KWANDA' YA CLARISSE KARASIRA

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131114/clarisse-karasira-agiye-gukora-igitaramo-cyo-kumurika-album-ya-gatatu-yise-bakundwa-131114.html