Blog

  • Basangiye inkware ubwo Maurix Baru yamurikaga… – #rwanda #RwOT

    Muri iki gitaramo, Maurix yaririmbye acurangirwa ibicurangisho by'abahanga nka Violin ndetse na Cello, ubundi bitamenyerewe mu Rwanda.

    Kwitabira iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, byasabaga kuba warahawe ubutumire.

    Maurix yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gutanga ubutumire ku bitabiriye iki gitaramo, bitewe nuko bari bafite umubare w'abantu batagomba kurenza.

    Ati 'Twakoresheje gutumira kubera ko twari dufite umubare ntarengwa w'abagombaga kwitabira igitaramo bitewe nuko aho cyateganyirijwe kubera bakira abantu bake kandi kubera hari abashyitsi bakuru n'abaterankunga hari hakenewe gutanga 'invitation' hato hatabaho umuvundo.'

    Yakoze iki gitaramo mu ijwi ryiza n'imicurangire ya gihanga, indirimbo zose zanditse ku manota ya muzika, abantu baranezerwa bigera n'aho bahaguruka basanga Maurix ku rubyiniro barabyina.

    Ni igitaramo kitabiriwe n'abarimo Umuyobozi w’ishami rishinzwe kubungabunga za Pariki muri RDB, Ngoga Telesphore, Umuyobozi muri Komisiyo y'Igihugu ya Unesco n'abandi.

    Barishimye cyane umwihariko n'ubuhanga byumvikana muri muzika Afro-Opera ya Maurix ndetse bamushishikariza gukora ibitaramo byinshi bigera ku banyarwanda benshi no mumahanga.

    Bimwe mu bihe by'ingenzi byaranze iki gitaramo, harimo kuba abatumirwa barakirijwe inyama y'inkware-Benshi bwari ubwa mbere bayiriye.

    Ikindi ni uko ubwo Maurix yajyaga kuririmba indirimbo ye yise 'Igitenge' yitegura gushyira hanze, abatumirwa bahawe 'noeud' ikoze mu gitenge bambara mu ijosi.

    Nezha Axelle w'imyaka 10 aririmba mu gitaramo cya Maurix Baru

    Umubyinnyi Celine abyina Afro-Opera


    Maurix Baru n'abacuranzi be ku rubyiniro mu ndirimbo 'Isi irabakeneye' mu njyana ya Afro-Opera


    Kajuga Jérôme wari umusangiza w'amagambo muri iki gitaramo. Asanzwe ashinzwe Umuco muri Komisiyo y'Igihugu ya UNESCO


    Abitabiriye banyuzwe n'ubuhanga bwa Maurix Baru, bamwe batangira gufata amafoto n'amashusho by'urwibutso


    Ngoga akurikiye uburyohe bwa Afro-Opera mu ncurango ya gihanga yanditse mu manota


    Umunyamideli wamenyekanye cyane mu Rwanda, Rupari Cynthia yateye inkunga Maurix Baru mu gukora iki gitaramo


    Telesphore wari Umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo yahawe impano y'igitenge


    Iki gitaramo cyanatumiwemo abakundana 'Couples' mu rwego rwo kubumvisha iyi njyana igizwe n'ibicurangisho by'abahanga 

    Abitabiriye buri wese yahawe 'noeud' y'igitenge mbere y'uko Maurix abasogongeza indirimbo ye nshya yise 'Igitenge' 

    Muri iki gitaramo, Maurix yanatanze umusogongero w'indirimbo 'Dieu t'a béni le Rwanda'- Benshi basaba ko ayisumbiramo


    Abitabiriye iki gitaramo basangiye inyama z'inkware [Abenshi bayizi nk'inkoko y'ishyamba]


    Aka couples y'abakundana akunda iyi njyana yitabiriye igitaramo 

    Ngoga Telesphore wari umutumirwa Mukuru muri iki gitaramo, yashimye uburyohe n'ubuhanga by'injyana Afro-Opera ndetse asaba Maurix gukora ibitaramo nk'ibi byinshi


    Abitabiriye barishimye batangira no gufotora Maurix Baru


    Basanze Maurix ku rubyiniro barabyina karahava


    Byari bishyushye mu gitaramo cya Maurix Baru acuranga Afro-Opera


    Intore Karinganire muri Afro-Opera na Maurix Baru

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DONNE-MOI TA MAIN’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131140/basangiye-inkware-ubwo-maurix-baru-yamurikaga-bwa-mbere-injyana-ya-afro-opera-amafoto-131140.html

  • Ndasabwa iki ngo nzatahane Inka, Moto na Tele… – #rwanda #RwOT

    Ibi biterane by’umuvugabutumwa w’umunyamerika Ev. Dana Morey bizabera mu Ntara y’Iburasirazuba mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka. Si ubwa mbere uyu mukozi w’Imana agiye gukorera giterane i Nyagatare, ariko ni ubwa mbere azaba agikoreye mu Karere ka Bugesera.

    “Uko mbizi muri Minisiteri yacu ni ku nshuro ya mbere tugiye gukorera igiterane i Bugesera. Impamvu ni inzara abaturage ba Bugesera bafitiye ijambo ry’Imana kandi n’icyicaro gikuru cya Minisiteri yacu kiri i Bugesera.” A Light to the Nations bavuga ku giterane cya Bugesera.

    Igiterane cya mbere kizabera i Rukomo muri Nyagatare tariki 7-9 Nyakanga 2023 kuva saa munani z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Igiterane cya kabiri kizabera mu Karere ka Bugesera kuwa 14-16 Nyakanga 2023. Ni ivugabutumwa ry’ibiterane by’ibitangaza n’Umusaruro.

    Ibiterane bya Dana Morey byitabirwa n’abantu uruvunganzoka

    Ibi biterane byombi bizaririmbamo abahanzi b’ibyamamare mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba ari bo Theo Bosebabireba wo mu Rwanda na Rose Muhando wo muri Tanzania. Aba bahanzi bombi banaherutse guhurira mu giterane cy’amateka i Burundi, cyateguwe na A Light To The Nations.

    By’umwihariko mu Karere ka Bugesera hazabera Seminari y’Abamama izaba tariki 13 Nyakanga 2023 ibere kuri Itorero RPC Bugesera. Kuwa 14-16 Nyakanga 2023, kuva saa mbiri kugeza saa sita z’amanywa hazaba Seminari y’Abizera kuri RPC Church iyoborwa na Pastor Dr Ian Tumusime.

    Abazitabira ibi biterane bazahembuka mu buryo bw'Umwuka ariko kandi bamwe muri bo bazanagira amahirwe yo gutahana mu rugo ibikoresho bitandukanye by'agaciro kenshi birimo moto, telefone, igare, televiziyo n'ibindi binyuranye. Hazatangwa kandi impano zirimo inka n’ihene.

    Birasaba iki kugira ngo umuntu azagire amahirwe yo gutahana impano zirimo Inka, Moto n’ibindi?

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131145/ndasabwa-iki-ngo-nzatahane-inka-moto-na-televiziyo-mu-biterane-bya-dana-morey-i-rukomo-na–131145.html

  • Rwamagana: Abagore n’abakobwa bahangayikishijwe n’insoresore zijya kubasambanyiriza ku ngufu mu gashyamba gaturiye umuhanda (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagore n'abakobwa bahangayikishijwe n'insoresore zijya kubasambanyiriza ku ngufu mu gashyamba gaturiye umuhanda.

    Abaturage biganjemo abagore n'abakobwa, bo mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana, bavuga ko hari ishyamba bafatirwamo ku ngufu.

    Bavuga ko batewe impungenge n'umutekano muke uri mu ishyamba rya Mutabo, kuko ngo harimo insoresore zibasambanya ku ngufu.

    Abaganiriye n'itangazamakuru bavuga ko hari abasore babategera mu iryo shyamba ni uko maze bakabasambanya ku gahato.

    Source : https://yegob.rw/rwamagana-abagore-nabakobwa-bahangayikishijwe-ninsoresore-zijya-kubasambanyiriza-ku-ngufu-mu-gashyamba-gaturiye-umuhanda-amafoto/

  • Igihano cya burundu gushora kugabanywa kigashyirwa ku myaka 15 mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwahamwe n'icyaha gihanishwa igifungo cya burundu ashobora kujya agabanyirizwa iki gihano kugeza ku gifungo cy'imyaka 15, hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha.

    Ni impinduka ziri mu mushinga w'itegeko rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, Guverinoma y'u Rwanda yagejeje ku nteko ishinga amategeko, Umutwe w'Abadepite kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023.

    Uyu umushinga w'itegeko uteganya ko igihe umucamanza abona ko hari impamvu nyoroshyacyaha, ashobora kugabanya ibihano ku buryo butandukanye.

    Igifungo cya burundu gishobora kugabanywa, ariko ntikijye munsi y'igifungo cy'imyaka 15, igifungo kimara igihe cyizwi kiva ku mezi 6 kuzamura gishobora kugabanywa, ariko ntikijye munsi ya kimwe cya kabiri (1/2) cy'igihano gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe, igihano cy'igifungo kiri munsi y'amezi 6 gishobora gusubikwa, igihano cy'ihazabu gishobora kugabanywa kugeza kuri kimwe cya kane (1/4) cy'igihano cy'ihazabu gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe, naho igihano cy'imirimo y'inyungu rusange gishobora gusubikwa.

    Source : https://yegob.rw/igihano-cya-burundu-gushora-kugabanywa-kigashyirwa-ku-myaka-15-mu-mategeko-ahana-ibyaha-mu-rwanda/

  • Iyi Murera izahagarikwa nande? Rayon Sports igiye gusinyana amasezerano n’umuterankunga umwe nuw’ikipe ya PSG – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena nibwo biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports, izasinyana amasezerano n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere RDB.

    RDB kandi isanzwe igitanye imikoranire n'ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, aho izi kipe zombi zizajya zambara ikirango kimwe cya RDB cya 'Visit Rwanda'.

    Iyi kipe ya Rayon Sports, ikomeje kwigarurira abaterankunga, bivuze ko amafaranga atazaba ikibazo muri iyi kipe y'abafana benshi hano mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/iyi-murera-izahagarikwa-nande-rayon-sports-igiye-gusinyana-amasezerano-numuterankunga-umwe-nuwikipe-ya-psg/

  • Umucunguzi cyangwa ni umucuranzi? Umutoza w’umuzungu APR FC yahaye akavagari k’amafaranga agiye kuza mu Rwanda kuyibera Umucunguzi mu mikino nyafurika aho itakirenga umutaru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'umuzungu APR FC yahaye akavagari k'amafaranga agiye kuza mu Rwanda kuyibera Umucunguzi mu mikino nyafurika aho itakirenga umutaru.

    Umunya-Serbia Ljubomir 'Ljupko' Petrović wahoze atoza APR FC, ategerejwe i Kigali kuwa gatatu tariki 27 Kanama 2023 aho agiye kuyigarukamo ku nshuro ya gatatu nka 'Manager'.

    Petrović agiye kugaruka i Kigali ari kumwe n'abatoza bazatoza APR FC muri politiki nshya yo gukinisha abanyamahanga.

    Uyu mutoza w'imyaka 76 yatoje APR FC inshuro ebyiri mu 2014-2015 atwarana nayo Igikombe cya Shampiyona no mu 2017-2018 ubwo yatwaraga ibikombe bibiri icya Shampiyona n'icy'Amahoro.

    Nyuma yasubiye iwabo kubera ikibazo cy'uburwayi. Ubwo yatozaga APR FC yari yungirijwe na mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe Radanavic Miodrag.

    Source : https://yegob.rw/umucunguzi-cyangwa-ni-umucuranzi-umutoza-wumuzungu-apr-fc-yahaye-akavagari-kamafaranga-agiye-kuza-mu-rwanda-kuyibera-umucunguzi-mu-mikino-nyafurika-aho-itakirenga-umutaru/

  • Kigali Pele Stadium iheruka kuvugururwa ishobora gufungwa ngo ivugururwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kigali Pele Stadium iheruka kuvugururwa ishobora gufungwa ngo ivugururwe.

    Nk'uko biri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga zigiye ni iyi sitade igiye kongera kuvugururwa.

    Amakuru ahari ni uko hari bimwe mu bikoresho bitashyizwemo ndetse ko hari n'ibindi bashaka kongeramo.

    Ntabwo biremezwa neza ko yahita ivugururwa muri iyi iminsi gusa ariko ngo inyigo yo kuyivugurura igeze kure.

    Iyi sitade yaherukaga kuvugururwa mu ntangiriro z'uyu mwaka aho yasojwe muri Werurwe.

    Source : https://yegob.rw/kigali-pele-stadium-iheruka-kuvugururwa-ishobora-gufungwa-ngo-ivugururwe/

  • Rutahizamu Leander Onana wakiniraga Rayon Sports yashimiye mu mugenzi we bakinanye muri iyi kipe nawe wamaze kuyivamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, nibwo mu Rwanda hasakaye inkuru y'uko Muvandimwe Jmv wakiniraga ikipe ya Rayon Sports yamaze gusezera muri iyi kipe kuko yamaze kugurwa n'ikipe ya Mukura VC.

    Leander Essombe Onana wakiniraga iyi kipe ya Rayon Sports gusa akaza kugurwa n'ikipe ya Simba Sc, yashimiye Muvandimwe bakinanye muri iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ahazwi nko kuri 'Story' Onana yagize ati 'Warakoze 'Félicitation' Papa.'

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-leander-onana-wakiniraga-rayon-sports-yashimiye-mu-mugenzi-we-bakinanye-muri-iyi-kipe-nawe-wamaze-kuva-muri-iyi-kipe/

  • Ishoramari ry'u Rwanda n'Ubumwe bw'Uburayi rishingiye ku bwubahane-PM Ngirente #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Edouard, yagaragaje ko ishoramari n'ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, ridashingiye gusa ku nyungu gusa ahubwo harimo ubwubahane ndetse no guharanira ahazaza heza hasangiwe.

    Ni mu gihe i Kigali hateraniye Inama ya Mbere y'Ihuriro ry'Ubucuruzi n'Ishoramari hagati y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'u Rwanda. Rigamije guteza imbere umubano n'imikoranire mu by'ishoramari hagati y'impande zombi.

    Iyi nama y'iminsi ibiri yitabiriwe n'abayobozi bahagarariye ibihugu by'i Burayi mu Rwanda, abayobozi mu nzego nkuru z'u Rwanda, abashoramari n'abikorera muri rusange baba abasanzwe barashoye imari mu Rwanda n'abashaka kurambagiza aho bashora imari.

    Muri rusange abayitabiriye bose barenga 500, barimo abayoboye ibigo 150 by'i Burayi n'ibigo bigera kuri 300 byo mu Rwanda. Hari kandi n'abagera ku 100 bagomba gutanga ibiganiro bitandukanye.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda iha agaciro kandi igenda ibona umusaruro w'ubufatanye bwayo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

    Ati 'Uyu munsi turishimira umubano n'ubufatanye mu bucuruzi n'ishoramari hagati y'u Rwanda na EU. Tuzirikana intambwe mwateye mu kwagura umubano ukomeye mu bukungu hagati y'impande zombi.'

    'Twishimira ko EU iha agaciro amahirwe y'ubucuruzi ahari no guteza imbere ishoramari n'iterambere ry'ubukungu mu Rwanda. Kuva mu myaka myinshi yashize twabonye EU nk'isoko y'ishoramari kandi bitanga umusaruro ufatika.'

    Imibare y'Urwego rw'Iterambere, RDB, igaragaza ko hagati ya 2018 na 2022, ishoramari rya miliyoni $870 ryanditswe mu Rwanda riturutse mu bihugu by'i Burayi.

    Ni ishoramari ryo mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi bw'inyubako zo guturamo n'izo gukoreramo, ubuhinzi no gutunganya umusaruro w'ibibukomokaho, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ndetse n'ikoranabuhanga.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente ati 'Iri shoramari riri guhindura ubuzima bw'abaturage, binyuze mu guhanga imirimo, no kubaka ubushobozi bw'urwego rw'abikorera ari nayo nkingi ya mwamba mu iterambere ry'ubukungu bwacu.'

    'Ikindi iryo shoramari ryazanye guhanga ibishya n'iterambere ry'ikoranabuhanga bituma u Rwanda ruba igicumbi cyo guhanga ibishya n'ubucuruzi mu Karere.'

    Uruganda rw'Imiti n'Inkingo rwo mu Budage, rwa BionTech rwahisemo u Rwanda nk'igihugu cya mbere kizakoreshwamo ikoranabuhanga ryarwo mu gukora inkingo n'imiti muri Afurika.

    Ni ishoramari ribarirwa muri miliyoni $100. Uru ruganda rukaba ruzatanga inkingo n'imiti byo kurokora ubuzima bw'Abanyarwanda n'Abanyafurika muri rusange kandi ku giciro gito.

    Ni uruganda kandi ruzafasha mu bushakashatsi no kwigira k'urwego rw'ubuzima mu Rwanda na Afurika.

    Uruganda Africa Improved Foods (AIF), rukora ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri bifasha by'umwihariko mu mikurire y'aba bato ndetse n'abagore batwite.

    Uru ruganda rwashowemo miliyoni $41 mu bikorwa byarwo, rumaze guhindura ubuzima bw'abaturage binyuze mu kurwanya imirire mibi n'igwingira ndetse no gufasha mu kwihaza mu biribwa by'umwihariko.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente ati 'Uru ruganda ntabwo rwafashije mu kurwanya imirire mibi mu baturage gusa ahubwo rwatumye u Rwanda ruba igihugu kiza imbere mu kurwanya imirire mibi kuri uyu mugabane.'

    Uruganda ruteranyiriza imodoka mu Rwanda rwa Volkswagen, kuva rwatangira ibikorwa byarwo rwatanze akazi ku bantu barenga 600 kandi runagira uruhare mu iterambere ry'uru rwego rw'ibinyabiziga muri rusange.

    Ikigo cya Duval Group cyashoye agera kuri miliyoni $70, mu nzego zirimo ubuhinzi, inganda n'ubwubatsi.

    Dr Ngirente ati 'Urutonde rw'ishoramari ry'u Burayi mu Rwanda ni rurerure ariko hari byinshi bigikeneye gukorwa, niyo mpamvu tugomba gukomeza kubakira ku byakozwe mu kubyaza umusaruro ubu bufatanye.'

    Yakomeje agira ati ''Ubufatanye hagati y'u Rwanda na EU ntabwo ari ubucuruzi gusa ahubwo ni ikimenyetso cy'indangagaciro zisangiwe, ubwubahane ndetse n'umuhate wo kubaka ahazaza heza.''

    Umuyobozi w'Urwego rw'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma u Rwanda ruba amahitamo ya mbere y'abashaka gushora imari by'umwihariko abo mu Burayi.

    Ati ''Impamvu u Rwanda ni uko turi igihugu gifite umuvuduko udasanzwe mu bukungu, mu gihembwe cya mbere cya 2023, ubukungu bwazamutse ku kigero cya 9,2%. Umwaka ushize ubukungu bwacu bwazamutseho 8,2%. Mu myaka 20 ishize, ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 7-8%.''

    ''Nanone kubera iki u Rwanda ? kubera ko mu by'ukuri biroroshye gukora ubucuruzi mu Rwanda, ushobora kwandikisha ubucuruzi bwawe mu masaha atandatu, unyuze kuri Internet [Online] kandi ku buntu. Kubera iki u Rwanda ?'

    Yakomeje agira ati 'Kubera ko ari igihugu gitekanye kuri wowe ushaka kuhaba, ku bucuruzi bwawe, gitekanye ku kuba wagishoramo cyangwa wakibikamo imitungo yawe […] ni igihugu gitekanye mu buryo bwose.''

    Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, yavuze ko ishoramari rya EU mu Rwanda ryari miliyoni 210$ mu mwaka ushize wa 2022.

    Imibare ya RDB igaragaza ko kugeza ubu hari abantu cyangwa ibigo birenga 85 byo mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi byashoye imari mu Rwanda aho mu myaka itanu ishize.

    Iri shoramari ariko ntabwo ari imibare gusa ahubwo ni ibisubizo, akazi ryatanze ku Banyarwanda, inararibonye Abanyarwanda barivomamo, imisoro n'ibindi.

    The post Ishoramari ry'u Rwanda n'Ubumwe bw'Uburayi rishingiye ku bwubahane-PM Ngirente appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/27/ishoramari-ryu-rwanda-nubumwe-bwuburayi-rishingiye-ku-bwubahane-pm-ngirente/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ishoramari-ryu-rwanda-nubumwe-bwuburayi-rishingiye-ku-bwubahane-pm-ngirente

  • Gakenke: Abagabo babiri n’umugore bishe Umusaza bamukata umutwe maze bawushyira mu gafuka nyakwigendera yari avuye guhahiramo, bavuze ubugome babikoranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo babiri n'umugore bishe Umusaza bakamutema umutwe maze bakawushyira mu gafuka nyakwigendera yari avuye guhahiramo, bavuze ubugome babikoranye.

    Ubushinjacyaha ku Rwego rwisumbuye rwa Musanze bwashyikirijwe dosiye y'abantu batatu, harimo abagabo babiri n'umugore umwe bakurikirinyweho icyaha cyo kwica umusaza w'imyaka 64 bakamukata umutwe .

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kinonko, Akagari ka Gatwa, Umurenge wa Janja, Akarere ka Gakenke ku italiki 16 Kamena 2023 ahagana saa tatu z'ijoro.

    Abaregwa bavuga ko uwo umugore yari asanzwe akundana n'uyu musaza ndetse banapangaga kuzabana.

    Uyu musaza yaje kugurisha isambu ibihumbi 500 ni uko maze nyamugore akibimenya apanga n'abo bagabo kuzayaka uwo musaza.

    Nyakwigendera yasabwe n'uwo mugore ko bajya gusangira agacupa ni uko maze bavuyeyo uwo mugore ahamagara abo bagabo aho babasanze mu nzira.

    Bakibageraho bahise bafata uyu musaza ni uko nyamugore na we aramusaka amwambura amafaranga yose yari afite.

    Abo bagabo babonye ko Muzehe yabamenye bahise bamunigagura arapfa ariko bahise bamukata umutwe bawushyira mu gafuka uyu musaza yari avuye guhahiramo amateke bajya kuwujugunya mu gishanga.

    Basobanura ko impamvu bamuciye umutwe ari uko bakekaga ko kwa muganga nibapima bazabona uwamwishe bityo bakaba barabikoze bashaka guhisha ibimenyetso.

    Amakuru avuga ko umurambo w'uyu musaza wazanywe ku bitaro bya Gatonde udafite umutwe gusa umutwe uzanwa nyuma ukwawo umaze kuboneka.

     

    Source : https://yegob.rw/gakenke-abagabo-babiri-numugore-bishe-umusaza-bamukata-umutwe-maze-bawushyira-mu-gafuka-nyakwigendera-yari-avuye-guhahiramo-bavuze-ubugome-babikoranye/