Blog

  • Ikipe ya Rwamagana City yahinduriwe izina – #rwanda #RwOT

    Muri gahunda y’Intara y’Iburasirazuba yo kongerera amakipe ubushobozi, ikipe ya Rwamagana City isanzwe ikina icyiciro cya mbere ntaho izongera guhurira n’izina ryayo guhera mu mwaka utaha w’imikino.

    Ubusanzwe ikipe ya Rwamagana City yaterwaga inkunga n’akarere ka Rwamagana, gusa kuri ubu izajya ihabwa amafaranga n’akarere ka Rwamagana ndetse na Kayonza mu buryo bwo kuyongerera ubushobozi, ariho havuye intandaro yo kwitwa Muhazi United nk’ikipe izaba ihuriweho  n’utu turere.

    Ubwo hitegurwaga umwaka w’imikino 2022-23, umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba,Gasana Emmanuel, yahurije hame amakipe yo muri  aka karere yari agiye gukina icyiciro cya mbere, abamenyesha ko nta gihindutse amakipe y’uturere azahuriza hamwe, kugira ngo habeho amakipe akomeye kandi afite imbaraga.

    Uyu muyobozi yafashe umwanzuro w’uko ikipe ya Kirehe FC yihuza na Etoile de L’Est yaterwaga inkunga n’Akarere ka Ngoma, Akarere ka Rwamagana kakihuza na Kayonza bagakora ikipe imwe, Gatsibo na Nyagatare bagahurira kuri Sunrise FC, noneho  akarere  ka Bugesera kakagumana ikipe ya Bugesera FC.

    Rwamagana City nyuma yo guhindurirwa izina, igiye no gushakirwa ikirangantego muri iki cyumweru, ubundi mu cyumweru gitaha bazatangira kugura abakinnyi no kubongerera amasezerano.

    Rwamagana City ubu iri kwitwa Muhazi United 

    Ikiyaga cya Muhazi gikora ku turere twa Rwamagana na Kayonza, niho havuye izina rya Muhazi United 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131126/ikipe-ya-rwamagana-city-yahinduriwe-izina-131126.html

  • Urugendo rurimo kutaryama rwa Kigali Protocal… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 29 Kamena 2023 ni bwo abakunzi b'imyidagaduro n’ab'inkumi z'ubwiza n'ubwitange zigize Kigali Protocal, bazahurira mu gitaramo cyo kwishimira imyaka 5 ishize iyi kompanyi imaze ibonye izuba.

    Iyi kompanyi yatangiye mu mwaka wa 2018 ariko ihabwa ubuzima gatozi mu mwaka wa 2019. Yatangiye bivuye ku gitekerezo cya Umukundwa Josue wifuje gufasha urubyiruko rugenzi rwe kubona imirimo.

    Yaje kwerekeza amaso muri gahunda za ‘Protocol’ yabonaga zigifite icyuho, azivana ku rwego rumwe azishyira ku rundi. 

    Mu byo yakoze bikaza no gutuma imikorere y’ibyo akora birushaho gukundwa, ni ukwita cyane ku bakobwa banyura mu marushanwa y'ubwiza by'umwihariko irya Miss Rwanda, akabafasha kurotora inzozi zabo.

    Umukundwa Josue ukiri mu myaka y’urubyiruko, yakomeje kwerekeza amaso ku nzozi z’abo bakobwa bishingiye ku mishinga itandukanye bafite, abafasha gushaka ibikorwa byo kwamamaza.

    Bimwe mu bitaramo Kigali Protocal yatangiriyeho ikora harimo The Mane Christmas Party yo mu mwaka wa 2018. Nyuma yaho bakurikijeho ibirori by'urwenya bya Bigomba Guhinduka byo mu mwaka wa 2019.

    Mu mwaka wa 2019, iyi kompanyi yatangiye kwiyambazwa na kompanyi zikomeye mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa byayo nka MTN n’izindi.

    Nubwo igihe cy'icyorezo cya COVID19 cyahise cyiza ariko yaba ubukwe, inama, ibirori n'ibitaramo byagendaga biba, iyi kompanyi ikaba yaragendaga yiyambazwa kubera izina na serivisi nziza itanga.

    Nubwo benshi bazi Kigali Protocal nka kompanyi igizwe n'abakobwa beza, ariko inagira n'abasore b’ubukaka nubwo bo badakunze gukora cyane, bitewe ahanini n'ibyifuzo by'abakiriya ba serivisi zayo.

    Aba basore n'inkumi bagize uruhare mu bikorwa bya gahunda za Leta birimo ibihuza urubyiruko rutandukanye by'umwihariko mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Buri mwaka, Kigali Protocal igira gahunda yo gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bakanafasha abari mu bibazo, impfubyi n'abatishoboye.

    Ubwiza bw'abakobwa ba Kigali Protocal bwaramamaye hose ku mbuga nkoranyambaga n'ibinyamakuru bitandukanye aho bavuga ngo ‘wagira ngo iyi kompanyi ifite umuntu uyihitiramo’. Ibyo byose birushaho kuzamura izina ryayo.

    Nubwo ahantu iyi kompanyi imaze gukora ari henshi, ariko hari ibitaramo bigari yakozemo tutasoza tutagarutseho nka Rwanda Gospel Stars Live, The Choice Awards, Isango Stars Awards n’ahandi.

    Abahanzi benshi mpuzamahanga bamaze kugera mu Rwanda bagiye bakiranwa ikaze na Kigali Protocal, barimo Koffi Olomide, Nasty C, Khaligraph Jones, DJ Neptunes, The Ben, Sheebah Karungi, Joe Boy n'abandi.

    Kuva mu 2018 kugeza mu 2023, imyaka 5 irashize Kigali Protocal ibonye izuba. Aba basore n’inkumi bageze kure imyiteguro yo kwizihiza isabukuru yabo y’imyaka 5 bamaze batanga serivisi za ‘Protocol’ nka Kigali Protocal. 

    Ibi birori bizaba mu gitaramo mbaturamugabo kizaba tariki 29 Kamena 2023, muri Camp Kigali. Iki gitaramo kizayoborwa na Lucman Nzeyimana afatanije na Patrick Rusine. Ni mu gihe gutambuka ku itapi y'umutuku bizayoborwa n’abantu batatu.

    Uwa mbere ni Kayumba Darinda Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022; Isingizwe Mutabazi Sabine [Nemutv] na we wanyuze mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda 2022, akaba ari no mu bakobwa bari kwifashishwa cyane na kompanyi zinyuranye mu bikorwa byo kwamamaza, ndetse na Ally Soudy.

    Ababyinnyi batandukanye kandi bagezweho nabo bari mu bazigaragaza muri ibi birori. Abahanzi bagezweho nabo nka Chriss Eazy, Ruti Joel, Ariel Wayz na Bushali, nabo bazataramira abazitabira.

    Umuziki uzaba uvangwa n'abahanga mu byo kuvangavanga umuziki barimo DJ Brianne ugezweho cyane muri iyi minsi.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura itike kuri 5000Frw, 10000Frw, 15000Frw na 20000Frw. Ushobora kuyigura unyuze kuri Noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

    Umuhoza Pascaline, Irasubiza Alliance na Umutesi Lea ni bamwe mu nkingi za mwamba za Kigali ProtocalKoffi Olomide aza mu Rwanda yakiriwe na Kigali Protocal yanakiriye abitabiye igitaramo yakoreye mu RwandaUmuvanzikazi w’umuziki wabigize umwuga Alisha yakiriwe na Kigali Protocal ubwo yazaga mu RwandaIbyamamare bitandukanye byiganjemo abahanzi bagana mu Rwanda bakirwa mu buryo bwiza na Kigali ProtocalKwifatanya na Kigali Protocal mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 5 ni ugushyigikira imyidagaduro nyarwanda iterambere ry’urubyiruko by’umwihariko umwariKompanyi zitandukanye zikomeje kwiyambaza Kigali Protocal no mu bikorwa byo kwamamaza ibyo bakora Kigali Protocal igira n’uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo kwifanya n’abanyarwanda n’isi muri rusange kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994Ubu wagura tike ya we yo kuzitabira igitaramo cya Kigali Protocal unyuze kuri noneho.com urubuga rukomeje kuba ubukombe mu bikorwa byo kwamamaza kugurisha amatike no kwifashisha mu gutora mu marushanwa anyuranye mu Rwanda 

    Ntukwiriye kubura mu gitaramo mbaturamugabo cya Kigali Protocal

    Kanda hano ubashe kugura itike yawe 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131108/urugendo-rurimo-kutaryama-rwa-kigali-protocal-yateguye-igitaramo-cyo-kwizihiza-imyaka-5-im-131108.html

  • RwandAir yatangiye kwerekeza i Paris mu Bufransa #rwanda #RwOT

    RwandAir yatangije urugendo rwa mbere rugana i Paris aho yahagurutse i Kigali mu rukerera rwo ku wa Kabiri saa Saba n'igice igana ku Kibuga cy'Indege cya Charles de Gaulle.

    Ni ku nshuro ya mbere RwandAir ikoze urugendo rugana i Paris aho rubimburiye izizajya zikorwa ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu buri Cyumweru.

    Iyo minsi ni na yo izajya ikoresha ivana abagenzi i Paris ibageza i Kigali, aho bazajya bahaguruka i Paris saa Tatu n'igice z'ijoro, bagere i Kigali saa Kumi n'Ebyiri za mu gitondo z'umunsi ukurikiyeho.

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yabwiye IGIHE ko urugendo ruhuza Kigali na Paris ari ingenzi mu kwaguka kw'ibikorwa by'iyi ndege.

    Yagize ati 'Iki cyerekezo ni ingenzi kuri RwandAir n'u Rwanda kuko turi guhuza u Rwanda na Afurika yose n'u Bufaransa. Ni umushinga umaze igihe kirekire, twakoranye n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.''

    Yavuze ko 'bishimiye guhuza ibihugu byombi ndetse n'Umugabane wa Afurika n'u Bufaransa kuko bifite inyungu nyinshi.

    Yakomeje ati 'Twizeye ko tuzabona iterambere ry'ubukerarugendo, iterambere ry'ubukungu, ibyoherezwa mu mahanga n'ibindi byose bishamikiye ku migenderanire.''

    Isoko ry'i Paris ni rimwe mu yo u Rwanda ruhanze amaso kuko intego yaryo ari uguhuza Afurika n'u Burayi. Rije rikurikira n'ubundi ingendo RwandAir yatangiye mu Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles n'izijya i Londres mu Bwongereza.

    Urugendo rugana i Paris rwakozwe n'indege ya A330-300 ifite imyaka 274 irimo 30 ya Business Class, 21 ya Premium na 223 ya Economy Class.

    Byari ibyishimo ubwo iyi ndege yageraga i Paris. Mu bari bagiye kuyakira, harimo Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, François Nkurikiyimfura n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo.

    Mu butumwa Mushikiwabo yasangije abamukurikira kuri Twitter yagize ati 'Nagirango mbasangize ibyishimo byo kwakira ya nyoni yacu isesekaye mu Bufaransa bwa mbere mu mateka, ubu irimo guparika ku kibuga cy'indege mpuzamahanga Roissy Charles de Gaulle! Nk'umugenzi usanzwe wa RwandAir, nifurije ikaze yihariye Umurage'.

    The post RwandAir yatangiye kwerekeza i Paris mu Bufransa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/27/rwandair-yatangiye-kwerekeza-i-paris-mu-bufransa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwandair-yatangiye-kwerekeza-i-paris-mu-bufransa

  • Igihano cyo gufungwa burundu gishobora kuvaho mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yagejeje ku nteko ishinga amategeko, Umutwe w'Abadepite kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, Umushinga w'itegeko rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange aho harimo ko Uwahamwe n'icyaha gihanishwa igifungo cya burundu ashobora kujya agabanyirizwa iki gihano kugeza ku gifungo cy'imyaka 15, hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n'andi mategeko, Solina Nyirahabimana, yasobanuye ko kuvugurura itegeko ryari rimaze imyaka itanu rikoreshwa, bigendanye na politiki nshya y'ubutabera mpanabyaha yo muri Nzeri 2022, yashyizweho na Guverinoma y'u Rwanda.

    Iyi politiki ikaba ariyo izagenderwaho mu bikorwa by'inzego z'ubutabera cyane cyane ubutabera mpanabyaha mu nzego z'ubutabera mpanabyaha kandi imenyeshe impinduka zitandukanye ku bijyanye n'ubutabera n'uburyo butangwa.

    Itegeko risanzwe riteganya ibyaha bimwe na bimwe ibihano byabyo bidashobora kugabanywa n'ubwo umucamanza yabona ko hari impamvu nyoroshyacyaha.

    Minisitiri Nyirahabimana yavuze ko ibi bituma abacamanza badakoresha ubushishozi bwabo mu kugena ibihano bikwiriye kuko itegeko ribabuza guha agaciro impamvu zishobora gutuma umuntu agabanyirizwa igihano, bityo ibi bikaba bigira ingaruka k'ubutabera buboneye.

    Ibi kandi bivuguruza ihame naryo riteganywa n'iri tegeko ko umucamanza atanga igihano akurikije; uburemere bw'icyaha, ingaruka icyaha cyateye, impamvu zatumye agikora, uko uwagikoze yari asanzwe yitwara, imibereho ye bwite n'uburyo icyaha cyakozwemo.

    Iri tegeko rigena ibyaha n'ibihano muri rusange riri guhindurwa kugira ngo rihuzwe n'icyerekezo cy'iyi politiki cyo guhana no kugorora abakoze ibyaha no kubasubiza mu buzima busanzwe binyuze muri gahunda na servisi bahabwa zigamije kubigisha kugira ngo bazasubire mu muryango ari abantu bazigirira akamaro, bakakagirira n'igihugu.

    Uyu mushinga ugamije 'Guha abacamanza ubwinyagamburiro bwo kuba bashobora kugabanya ibihano igihe hari impamvu nyoroshyacyaha, Kugena ko igihano gishobora kuba igifungo n'ihazabu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, Guteganya ko icyaha cyo gusambanya umwanya ari icyaha kidasaza no Guteganya ibindi bikorwa bibujijwe itegeko ririho ridateganya nk'ibyaha'.

    Minisitiri Nyirahabimana yavuze ko ibi bituma abacamanza badakoresha ubushishozi bwabo mu kugena ibihano bikwiriye kuko itegeko ribabuza guha agaciro impamvu zishobora gutuma umuntu agabanyirizwa igihano, bityo ibi bikaba bigira ingaruka k'ubutabera buboneye.

    Ibi kandi bivuguruza ihame naryo riteganywa n'iri tegeko ko umucamanza atanga igihano akurikije; uburemere bw'icyaha, ingaruka icyaha cyateye, impamvu zatumye agikora, uko uwagikoze yari asanzwe yitwara, imibereho ye bwite n'uburyo icyaha cyakozwemo.

    Depite Mukabikino Jeanne Henriette yavuze ko ibihano ku byaha byari byegeranye kugira ngo hirindwe ko umucamanza yagira ubwinyagamburiro bwatuma arya ruswa, none mu itegeko rishya bwatanzwe.

    Minisitiri Nyirahabimana yavuze ko ubucamanza bwiyubatse hashyirwaho amabwiriza n'imirongo ngenderwaho mu guca imanza bityo nta mpungenge za ruswa zakabayeho kuko n'urukiko rw'ikirenga ruzashyiraho imirongo ngenderwaho.

    Ati 'Turatanga bwa bwinyagamburiro ariko Urukiko rw'Ikirenga ruzashyiraho imirongo ivuga uko abacamanza bagenda babyitwaramo'.

    Uyu umushinga w'itegeko uteganya ko igihe umucamanza abona ko hari impamvu nyoroshyacyaha, ashobora kugabanya ibihano ku buryo butandukanye.

    Igifungo cya burundu gishobora kugabanywa, ariko ntikijye munsi y'igifungo cy'imyaka 15, igifungo kimara igihe cyizwi kiva ku mezi 6 kuzamura gishobora kugabanywa, ariko ntikijye munsi ya kimwe cya kabiri (1/2) cy'igihano gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe, igihano cy'igifungo kiri munsi y'amezi 6 gishobora gusubikwa, igihano cy'ihazabu gishobora kugabanywa kugeza kuri kimwe cya kane (1/4) cy'igihano cy'ihazabu gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe, naho igihano cy'imirimo y'inyungu rusange gishobora gusubikwa.'

    Depite Hindura Jean Pierre yavuze ko koroshya ibihano ku bindi byaha byumvikana ariko ku wakoze icyaha cyakatirwa burundu bidakwiriye.

    Ati 'Numvaga ibindi byanozwa ariko aba burundu twaba tubaretse kuko hari impamvu zikomeye ziba zatumye bisanga muri icyo cyiciro'.

    Minisitiri Nyirahabimana yavuze ko atari ugushaka koroshya ibyaha kuko umucamanaza azajya asobanura impamvu yabikoze agendeye ku byo akurikiza aca urubanza.

    Ati 'Kuba igihano cya burundu cyagabanywa kugeza ku myaka 15, ntabwo bivuze ngo umucamanza agomba, ahubwo bibaye ngombwa arandika avuge impamvu ishobora kujuririrwa, urukiko rwo hejuru rukamuvuguruza'.

    Niba bitameze neza ubwo ubushinjacyaha burajurira, urukiko rwisumbuye rufate icyemezo.

    Ubusanzwe ibihano biteganijwe ku byaha byoroheje usanga bikwiye kuba igifungo n'ihazabu cyangwa kimwe muri byo bitewe n'uburemere bw'icyaha. Icyakora itegeko ririho ubu usanga ibihano byombi (igifungo n'ihazabu) bikomatanye ku buryo gutanga kimwe muri byo nabyo bituma umucamanza adashobora gutanga igihano abona gikwiriye igihe abona ari ngombwa.

    Ni muri urwo rwego, ingingo zimwe zavuguruwe kugira ngo hateganywe ko igihano gishobora kuba igifungo n'ihazabu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    The post Igihano cyo gufungwa burundu gishobora kuvaho mu Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/27/igihano-cyo-gufungwa-burundu-gishobora-kuvaho-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igihano-cyo-gufungwa-burundu-gishobora-kuvaho-mu-rwanda

  • Itangazamakuru rirashinja zimwe mu nzego kuryitambika mu kuvugira abaturage. #rwanda #RwOT

    Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, isaba itangazamakuru ryo mu Rwanda kugira uruhare mu isuzuma Ngarukagihe ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu gihugu, ku myanzuro nama iba yaratanzwe n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, kuko byafasha mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage, n'iyubahirizwa ry'amategeko muri rusange.

    Icyakora bamwe mu banyamakuru bagaragaza ko uruhare basabwa rugoye kubera amikoro adahagije, n'umutekano wabo uba utizewe neza.

    Universal Periodic review, ni isuzuma Ngarukagihe ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu gihugu, aho igihugu gishyira mu bikorwa imyanzuro nama iba yaragaragajwe na raporo y'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu.

    Umulisa Vestina umuyobozi wungirije w'ikigo cy'uburenganzira bwa muntu n'iterambere mu biyaga bigari GLIHD, asanga hageze kugira ngo itanagazamakuru na ryo rishyireho uruhare rwaryo mu iyubahirizwa ry'iyi myanzuro nama, kuko byafasha mu kuzamura imibere myiza y'abaturage.

    Ati'nk'abanyamakuru murabizi uruhare rwanyu mu kumenyekanisha ibikorwa no kuvugira umuturage,turifuza ko rero amabwiriza yahawe u Rwanda amenyekana iyo zimenyekanye zishyirwa mu bikorwa.'

    Icyakora bamwe mu banyamakuru bagaragaza ko ibikenewe kugira ngo bagaragaza ibikenewe kubahirizwa bitaboneka bityo bigakoma mu nkokora imikorere yabo. Oswald Mutuyeyezu na Karegeya Jean Baptiste twaganiriye bavuga ko, hakenewe kongerera abanyamakuru imbaraga n'ubushobozi kugira ngo nabo batange umusaruro mu iyubahirizwa ry'iyo myanzuro nama.

    Mutuyeyezu ati'iyo abayobozi ,iyo abakozi badafite itoroshi ibatunzeho bakora uko bashatse bashobora no kunyereza umutungo, itangazamakuru rero rifite amikoro bakajya bacukumbura bajya bigengesera kugira ngo badashyirwa ku karubanda,urumva itangazamakuru ryaba rifashije izindi nzego.'

    Karegeya ati'niba warugiye gutara inkuru ya bwaki ngo hagire ingamba zifatwa bakayigusibisha ubwose urigisa shishakibondo azabwirwa n'iki ko bwaki itazacika.

    Batekinika imibare wabivumbura  bakagusibisha uwagafashe ingamba kuri ya mibare nyayo ntazifate.'

    Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ifite mu nshingano gukurikirana politiki y'itangazamakuru n'ishyirwa mu bikorwa ryayo, ivuga ko politiki y'itangazamakuru iri kuvugururwa izakemura ibibazo byose itangazamakuru ryo mu Rwanda rihura nabyo, bikazaborohereza gukora inshingano uko bikwiye.

    Peacemaker Mbungiramihigo, ni Umuyobozi muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe Politiki igenga itangazamakuru.

    Ati'nkuko nabikubwiye mu rwego rwa minisiteri dushinzwe  politike tunakurikirana ishyirwa mubikorwa ryayo inzego zose tukareba niba zikora ibikubiye muri iyo politike kandi tukanakurikirana ishyirwa mubikorwa ryaryo.'

    Muri 2021 Ubwo hasuzumwaga raporo ku Rwanda  y'imyaka itanu yari ishize, u Rwanda rwavuze ko rwashyize mu bikorwa amwe mu mahame agenga uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ubwisanzure bw'itangazamakuru, ubwigenge bw'ubutabera n'ibindi.

    Icyo gihe nibwo u Rwanda rwanatoye indi myanzuro nama 167 igomba kuzasumwa n'ishami ry'umuryango w'abibumbye muri 2026.

    The post Itangazamakuru rirashinja zimwe mu nzego kuryitambika mu kuvugira abaturage. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/27/itangazamakuru-rirashinja-zimwe-mu-nzego-kuryitambika-mu-kuvugira-abaturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=itangazamakuru-rirashinja-zimwe-mu-nzego-kuryitambika-mu-kuvugira-abaturage

  • Hategekimana Philippe 'Biguma' ukekwaho uruhare muri Jenoside yasabiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwasabiye Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma igihano cy'igifungo cya burundu nyuma yo kugaragariza Urukiko ibimenyetso bitandukanye buheraho bumushinja ibyaha.

    Iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Kamena 2023 mu Rukiko rwa Rubanda rw'i Paris, ryihariwe n'Ubushinjacyaha bwagaragarizaga urukiko ibimenyetso byose bushingiraho busaba guhamya Hategekimana ibyaha byo gukora Jenoside.

    Bagarutse ku buhamya bwatanzwe n'abatangabuhamya batandukanye bagiye bemeza uruhare rwa Hategekimana Biguma mu bwicanyi bwabaye ku misozi ya Nyabubare, Nyamure, Isar-Songa n'ahandi.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari abatangabuhamya bane bahurije ku kuba ku musozi wa Nyamure, Hategekimana Philippe yahageze akarasa umubyeyi wari uri kubyara, buvuga ko nubwo ubuhamya bwa benshi budahura ijana ku ijana ariko 'iyo ubuhurije hamwe buguha ukuri kw'ibyabaye.'

    Abatangabuhamya barimo abakoze Jenoside n'abayirokotse, bahurije ku kuba abajandarume baragiye kurasa Abatutsi muri Isar-Songa, ndetse ko Biguma ubwe hari uwamubonye ajyanye imbunda ya Mortier kandi nta handi hantu hishwe abantu benshi ku itariki 27 Mata 1994 muri perefegitura ya Butare nko muri Isar-Songa.

    Umushinjacyaha yavuze ko Biguma yagiye akoresha inama mu bihe bitandukanye agakangurira abantu kujya kwica Abatutsi.

    Muri byinshi Ubushinjacyaha bwasabye ko Biguma ahamywa icyaha cya Jenoside nk'umuntu wakoze icyaha we bwite kuko hari ahantu henshi bigaragara ko yishe Abatutsi mu bihe bitandukanye.

    Yaba aho yakanguriye abantu batandukanye kwica Abatutsi, aho ubwe yabyikoreye, ku byaha bya Jenoside amategeko yo mu Bufaransa ateganya ko uhanwa nk'aho ari wowe bwite wakoze icyaha.

    Me Richard Gisagara uri mu Bunganira abarega yagize ati 'ku cyaha cya Jenoside, iyo wakoresheje icyaha, ukohereza abantu kugikora icyo gihe nawe uhanwa nk'aho ari wowe wagikoze ku giti cyawe nubwo atari wowe uba wabishe.'

    'ni ubwa mbere ubushinjacyaha busabye ko umuntu mu Bufaransa ahamwa n'icyaha cyo kujya mu mugambi wa Jenoside cyangwa kujya mugaco k'abawushyize mu bikorwa.'

    Ku byaha byibasiye inyoko muntu, umushinjacyaha asabira Biguma guhamwa n'ubufatanyacyaha mu bwicanyi.

    Biguma yanze kugira icyo avuga mu Rukiko kuva kuwa 20 Kamena 2023 ariko mu mabazwa ye yasomewe mu ruhame yagiye ahakana ibyo aregwa avuga ko igihe ubwicanyi bwabereye atari ari i Nyanza.

    The post Hategekimana Philippe 'Biguma' ukekwaho uruhare muri Jenoside yasabiwe gufungwa burundu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/27/hategekimana-philippe-biguma-ukekwaho-uruhare-muri-jenoside-yasabiwe-gufungwa-burundu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hategekimana-philippe-biguma-ukekwaho-uruhare-muri-jenoside-yasabiwe-gufungwa-burundu

  • PAM Yagabanije Ibigenerwa impunzi z'Abarundi mu Ruyigi #rwanda #RwOT

    Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa PAM ryagabanije kabiri imfashanyo yahabwaga impunzi z'Abarundi ziri mu Nkambi ya Nyankanda, mu ntara ya Ruyigi. Abavuganye n'Ijwi ry'Amerika barasaba kwigishwa imyuga kugirango bashobore kwikenura.

    Inkuru Ijwi ry'Amerika yabateguruye yifashishije inshuti zayo mu Burundi murayigezwaho na Thierryve Ndayishimiye.

    Inkambi Nyankanda  ibarurwamo impunzi zisaga ibihumbi 11 higanjemo abanyekongo,ariko harimo n'abanyarwanda bacye na sudani.

    Impunzi zicumbikiwe muri iyi nkambi zivuga ko zatangiye kugira ikibazo cy'ibiribwa kubera ko imfashanyo bahabwaga na PAM yagabanyijwe.

    Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa PAM rivuga ko impamvu bagabanyije ibiribwa kuri izi mpunzi ubukungu butifashe neza.

    Kuva mu kwezi kwa kane impunzi zirimo guhabwa ibiribwa bingana  n'ibiro bitanu n'amagarama ane  ku muryango umwe  mugihe ubusanzwe bahabwaga ibiro icumi n'amagarama umunani.

    The post PAM Yagabanije Ibigenerwa impunzi z'Abarundi mu Ruyigi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/27/pam-yagabanije-ibigenerwa-impunzi-zabarundi-mu-ruyigi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=pam-yagabanije-ibigenerwa-impunzi-zabarundi-mu-ruyigi

  • Yatwaye UEFA Champions League! APR Fc yashyize ku meza umurundo w’ibifaranga byinshi ikaba ishaka kuzana umutoza ufite ibigwi bihambaye ku Isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC igeze kure ibiganiro bigamije kugarura Umutoza wayinyuzemo ukomoka muri Serbia, Ljubomir Petrović utoza Litex Lovech yo muri Bulgaria kuri ubu.

    Mu bigwi bihambaye by'uyu mutoza harimo kuba yaratwaye igikombe cya European Cup mu 1991, mbere y'uko iyo mikino yitwa UEAFA Champions League, Aho ikipe yatozaga ya Red Star Belgrade yatsinze Marseille ku mukino wa nyuma.

    Source : https://yegob.rw/yatwaye-uefa-champions-league-apr-fc-yashyize-ku-meza-umurundo-wibifaranga-byinshi-ikaba-ishaka-kuzana-umutoza-ufite-ibigwi-bihambaye-ku-isi/

  • Barasa wagira ngo baravukana! Imbuga nkoranyambaga zikomeje kwibasira Miss Burundi uherutse gutorwa bamwita umwana wa Grand P kubera ukuntu basa (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imbuga nkoranyambaga zikomeje kwibasira Miss Burundi uherutse gutorwa bamwita umwana wa Grand P kubera ukuntu basa.

    Ndayizeye Lellie Carelle uherutse gutorerwa ndetse akaba Miss Burundi wa 2023 akomeje kubica bigacika ku mbugankoranyambaga.

    Mu mafoto akomeje kunyuzwa hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kugereranya uyu mukobwa ndetse bavuga ko ari umwana wa Grand P.

    Ubusanzwe uyu Grand P yamamaye cyane hirya no hino kubera ingano ye angana cyane kuko ari mugufi ndetse akaba ananutse utatinya kuvuga ko uyu mugabo agaragara nk'akana kakiri Gato.

     

     

     

     

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/barasa-wagira-ngo-baravukana-imbuga-nkoranyambaga-zikomeje-kwibasira-miss-burundi-uherutse-gutorwa-bamwita-umwana-wa-grand-p-kubera-ukuntu-basa-amafoto/

  • Burya bari inshuti magara! Umuhanzi Theo Bosebabireba yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rw’umuhanzi wakoranye impanuka na Pastor Théogene – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wo ku cyumweru tariki 25 Kamena 2023, nibwo hamenyekanye indi nkuru y'akababaro y'uko umusore wari wakomerekeye mu mpanuka yahitanye Pastor Théogene nawe yapfuye aguye mu bitaro.

    Ibi byakomeje gushengura imitima ya benshi, doreko urupfu rwa Pastor Théogene by'umwihariko rwababaje benshi.

    Mu bashenguwe n'urupfu rw'uyu muhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, harimo na Theo Bosebabireba wagaragaje akababaro ke.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bosebabireba yagize ati 'Nubu sindabyiyumvisha kutakiriho. Gusa ugiye ukiri muto I'mana Igutuze aheza nagukundaga twafatanyije umurimo.'

    Source : https://yegob.rw/burya-bari-inshuti-magara-umuhanzi-theo-bosebabireba-yagaragaje-akababaro-yatewe-nurupfu-rwumuhanzi-wakoranye-impanuka-na-pastor-theogene/