Blog

  • Muri Murera ifaranga rigiye kujejeta! Rayon Sports yasinyanye amasezerano n'ikigo gikomeye muri Africa – Hamenyekanye akayabo izajya ihabwa – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yasinyanye amasezerano n'ikigo gicuruza imikino y'amahirwe cya Choplife Gaming cy'umuhanzi w'umunya-Nigeria Mr Eazi.

    Umwaka w'imikino itaha Choplife Gaming izaba yanditse kuri Jersey ya Rayon Sports ku kaboko k'ibumoso.

    Ubwo basinyaga amasezerano kuwa Gatanu w'Icyumweru gishize, usanzwe ari Brand Ambassador wa ChopLife, Umuhanzikazi w'umunya-Tanzania Faustina Charles Mfinanga uzwi nka Nandy nawe yari ahari.

    Biravugwa ko iyi kampa imikino y'amahirwe cya Choplife Gaming, izajya aha Rayon Sports miliyoni 100Frw buri mwaka mu gihe kingana nk'imyaka 20.

    Source : https://yegob.rw/muri-murera-ifaranga-rigiye-kujejeta-rayon-sports-yasinyanye-amasezerano-nikigo-gikomeye-muri-africa-hamenyekanye-akayabo-izajya-ihabwa/

  • Umunyamakuru wa Kiss Fm ‘Cyuzuzo’ n'umugabo we bari mu byishimo byo kwibaruka imfura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Radio Kiss Fm  Cyuzuzo Jeanne d'Arc n'umugabo we Thierry Eric Niyigaba bibarutse imfura, nyuma y'amezi arindwi barushinze.

    Ubukwe bw'aba bombi bwabaye tariki 12 Ugushyingo 2022 bubera ku Irebero bwitabirwa n'ibyamamare bitandukanye mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-kiss-fm-cyuzuzo-numugabo-we-bari-mu-byishimo-byo-kwibaruka-imfura/

  • Yagejeje ikipe ye muri 1/2 cy’imikino nyafurika! Umutoza APR FC yamaze kumvikana nawe yagejeje ikipe yatozaga muri 1/2 cya CAF Confederations Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC nyuma y'ibyavugwaga byose, yamaze kumvikana n'umutoza mushya ugomba gusimbura Ben Moussa ukomoka mu gihugu cya Tunisia.

    Hashize igihe mu ikipe ya APR FC havugwamo byinshi bijyanye ni uko uyu mwaka w'imikino igiye gutangira gukoresha abakinnyi b'abanyamahanga nyuma y'imyaka 11 ikoresha abakinnyi bakomoka hano mu Rwanda. Ni muri urwo rwego iyi kipe irimo no gushaka abatoza beza kandi bagize icyo bakora muri iyi Afurika kugirango bazayigeze kure mu mikino nyafurika.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko nyuma yo kuba ikipe ya APR FC igiye gutandukana na Ben Moussa wari urangije amasezerano ye muri iyi kipe yamaze kumvikana n'umutoza ukomeye cyane witwa Julien Chevalier ukomoka mu gihugu cy'ubufaransa.

    Uyu mutoza yatozaga ikipe ya ASEC Mimosas yo mu gihugu cya Cote D'Ivoire. Julien Chevalier iyi kipe yatozaga umwaka ushize yayigejeje muri 1/2 cya CAF Confederations Cup ikurwamo n'ikipe ya USM Alger yo mu gihugu cya Algeria nyuma yo kutitwara neza igakurwamo kubera igitego cyo hanze.

     

    Source : https://yegob.rw/yagejeje-ikipe-ye-muri-1-2-cyimikino-nyafurika-umutoza-apr-fc-yamaze-kumvikana-nawe-yagejeje-ikipe-yatozaga-mu-matsinda-yimikino-nyakurika/

  • Amashuli yabujijwe kwirukana abana batatanze umusanzu wo kubagaburira ku ishuli #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'uburezi yihanangirije ibigo by'amashuri byirukana abanyeshuri ngo ni uko  batatanze umusanzu wo kurya ku ishuri, ivuga ko niyo ibiryo byaba ari bicye bagomba kubisangira uko biri cyane ko ngo ariko umuco nyarwanda  ubidusaba. Icyakora ngo umubyeyi wabuze ubushobozi bwo gutanga umusanzu we yajya yegera ishuri n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ikibazo cye kigasuzumwa.

    Byagarutsweho ubwo mu Rwanda hatangizwaga ihuriro ry'Akarere ka Afurika yiburasirazuba rigamije guteza imbere gahunda yo kugaburira Abana ku mashuri( School Meals Coalition)

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa PAM rigaragza kunyurwa n'uburyo ibihugu bya Afurika y'iburasirazuba bishyize imbaraga muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ariko bigifite urugendo rurrero rwo kunoza iyi gahunda nkuko Rukia Yacoub  umuyobozi wungirije  wa PAM ishami ry'akarere ka Afurika yiburasirazuba

    Ati 'Ntekereza ko u Rwanda ari kimwe mubihugu bihagaze neza muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kuko usanga ibigo bigabura amafunguro yujuje ubuziranenge harimo n'imboga, Uburundi nabwo ubona ko buri munzira nziza ,imbogamizi zo ziri hose kuko nko kugira ububiko bwiza  bw'amafunguro usanga ari ikibazo n'ibihugu   aho usanga amashuri adafite ububiko bw'ibiribwa bumeze neza cyane'

    Kuri ibihugu bigize umuryango wa Afurika y'iburazirazuba byatangije ihuriro rigamije guteza imbere gahunda yo kugaburira  abana ku ishuri ( Regional  School Meals Coalition network) .   Abashinze Uburezi mubigihugu bigize akarere bagaragza ko iri huriro rizabafasha  kwigiranaho mu kuziba icyuho kigaraga muri gahunda yo kubaburira abana ku ishuri.

    Leboire Bigirimana ni umuyobobozi ku rwego rwigihugu muburundi  ushinzwe gahunda yo kugaburira ABna ku ishuri, naho Prof Carolyne Ignatius Nombo ni umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'uburezi muri Tanzania.

    Leboire Bigirimana ati ' Tugenda twigiranaho tuti mu Rwanda bariko bakora ibintu bimeze neza ibihe bafungurira abana muburundi twofatirako muri Tanzaniya bakora gute kuburyo tugiye kuraba hari ibintu twofatirako bariko barakora vyatuma muburundi tuzamuka.'

    Prof Carolyne Ignatius Nombo ati 'Niteguye kwigira kuri gahunda y'uu Rwanda  yo kugaburira abana ku ishuri, ibyo rwakoze neza ,nuko rwitwara mu mbogamizi zirimo'

    Atangizaihuriro  ry'ibihugu by'Akarere rigamije guteza imbere gahunda yo kugaburira  abana ku ishuri, Gaspard Twagirayezu Umunyambanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye  yagaragaje ko gahunda yo kugaburira Abana ku ishuri yatanze umusaruro kuko yatumye umubare w'abana bagana ishuri  wiyongera, nubwo  ngo hari imbogamizi zikiyikoma mu  mu nkokora zirimo ibikorwa remezo bidahagije nk'ibikoni , Ababyeyi bagenda biguru ntege mu gutanga umusanzu basabwa ,ibura ry'ibicanwa hamwa na hamwe ndetse n'izamuka ry'ibiciro. Minisitiri Gaspard yihangirije ibigo by'amashuri nta nta mwana ukwiye kwirukanwa ngo ni uko umubeyi we atatanze umunsze wo kurya ku ishuri . yavuze ko bicye bihari abanyehsuri bakwiye kubisaranga uko ubiri ariko anibutsa Ababyeyi ko udafite ubushozo bwo gutanga umusanzu yegera ubuyobozi bw'ishuri ikibazo cye kikigwaho kubufatanye nz'inzego z'ibanze.

    Ati ' Iyo hari umuntuufite ikibazo kizwi akibwira ishuri rikakimenya ndetse n'ubuyobozi bw'ibanze bwaho ngaho umunyeshuri akaba yakwemererwa kujya ku ishuri akaba yafata iryo funguro rye urwo ruhare rwamukuriweho ariko ntabwo byemewe ko umuyobozi w'ishuri akamuheza ibyo ngibyo twabisubiyemo inshuro nyinshi ni n'umuco wacu iyo ibintu bibaye bicye turabisangira byarangira tukamenya ko byarangiye ariko nta mpamvu yo gufata umwana ngo abandi barye yagiye cyangwa yicaye ari kubareba ibyo ntabwo ari umuco mwiza nta n'ubwo ari urugero rwiza twaba turi guha abanyeshuri ibyo bivuze rwose rero ko ntabwo byemewe ariko nanone  rero  ababyeyi turabakangurira gutanga uruhare rwabo muri school feeding kubera ko Leta iba yatanze uruhare rwayo.'

    Kugeza ubu mu Rwanda  Abana barenga Miliyoni eshatu n'igice bo mu amshuri y'nshuke ,abanza nayisumbuye bagerwaho na gahunda yo gufatira ifunguro  ku ishuri.

    The post Amashuli yabujijwe kwirukana abana batatanze umusanzu wo kubagaburira ku ishuli appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/26/amashuli-yabujijwe-kwirukana-abana-batatanze-umusanzu-wo-kubagaburira-ku-ishuli/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amashuli-yabujijwe-kwirukana-abana-batatanze-umusanzu-wo-kubagaburira-ku-ishuli

  • Perezida wa Rayon Sports yabwiye Abedi na Pitchou amafaranga atagomba kurenze uko byagenda kose niba batayemera bajya gushakira ahandi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cy'u Burundi, Bigirimana Abedi ndetse na Nshimiyimana Ismael Pitchou bahawe nyiranarengwa n'ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo gukomeza kongera amafaranga bitewe ni uko babona iyi kipe ibashaka cyane.

    Hashize igihe kinini igurwa rya Abedi na Pitchou mu ikipe ya Rayon Sports ari byo birimo kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ariko gukomeza kugorana kw'aba bakinnyi nibyo bikomeje gutuma gusinya masezerano bikomeza kugorana.

    Muri iyi wikendi tuvuyemo nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwongeye kugirana ibiganiro na Bigirimana Abedi ndetse na Nshimiyimana Ismael Pitchou, aba bakinnyi nyuma yo kuba bari babwiye Rayon Sports ko bashaka million 60 Ari babiri ushinzwe kumushakira akaryo (Agent) ntabyumve bahise bongeraho andi.

    Aba bakinnyi mu biganiro bagiranye na Rayon Sports batse Milliyoni 80 z'amanyarwanda, buri muntu agahabwa Milliyoni 40 ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bubwira aba bakinnyi ko niba batemera Milliyoni 50 buri umwe agatwara Milliyoni 25, bashakire ahandi ubwo nabo bagiye gushaka abandi bakinnyi baborohereza.

    Amakuru dufite ni uko ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuba baratumye Leandre Willy Essomba Onana agaragara cyane akagurwa na SIMBA SC Milliyoni zigera kuri 200, Hari abakinnyi bashobora kuza gukina hano mu Rwanda bakomoka mu gihugu cya Cameroon Kandi banahamagarwa mu ikipe y'igihugu y'abakina imbere mu gihugu CHAN.

     

     

    Source : https://yegob.rw/perezida-wa-rayon-sports-yabwiye-abedi-na-pitchou-amafaranga-atagomba-kurenze-uko-byagenda-kose-niba-batayemera-bajya-gushakira-ahandi/

  • Umunyamakuru w’imikino ukomeye hano mu Rwanda yahawe akazi mu ikipe ya Rayon Sports ahabwa inshingano zikomeye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino ukomeye hano mu Rwanda yahawe akazi mu ikipe ya Rayon Sports ahabwa inshongano zikomeye cyane

    Umunyamakuru w'imikino ukomeye cyane hano mu Rwanda yahawe akazi mu ikipe ya Rayon Sports ahabwa inshongano benshi baba bifuza mu ikipe yabo.

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports yakomeje kugenda ishakisha uko yakomeza gusinyisha abakinnyi nkuko yabitangiye mu cyumweru gishize ndetse inakomeza kuganiriza abantu kugirango igende yuzuza imyanya yari ifite itagira abakozi.

    Amakuru twamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ni uko ikipe ya Rayon Sports yahaye akazi umunyamakuru w'imikino wari ukunzwe na benshi hano mu Rwanda witwa Ngabo Roben wakoreraga Radio na TV One.

    Uyu munyamakuru akazi yahawe muri Rayon Sports ni ukujya atangaza amakuru yose ajyanye n'iyi kipe binyuze kumbuga nkoranyambaga ndetse akajya anakora kuri Television ya Rayon Sports ariko ikorere kuri Shene ya YouTube.

    Ngabo Roben yakoreye ibitangaza makuru bitandukanye ibyandikira kuri murandasi [internet] birimo IGIHE ndetse n'UMUSEKE. Uyu munyamakuru yanakoreye Radio Isango Star ubu agiye kuri Rayon Sports avuye kuri Radio na TV One.

     

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-ukomeye-hano-mu-rwanda-yahawe-akazi-mu-ikipe-ya-rayon-sports-ahabwa-inshongano-zikomeye-cyane/

  • Israel Mbonyi yakoreye igitaramo gikomeye mu… – #rwanda #RwOT

    Uyu munyamuziki wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Icyambu' yakoreye iki gitaramo mu Mujyi wa Paris mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2023, ni mu gihe iyi ndirimbo yayisohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023.

    Iki gitaramo yagikoreye mu Bufaransa nyuma y'uko atanze ibyishimo mu gitaramo aheruka gukorera muri Suède, ni nyuma y'uko yakiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri iki gihugu, Diane Gashumba.

    'Nina Siri' iri mu ndirimbo zigize Album ya Gatanu 'Nk'Umusirikare' Israel Mbonyi aherutse gufatira amashusho mu gitaramo yahurijemo abantu be ba hafi cyabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo, ku wa 19 Kamena 2023.

    Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw'Igiswahili, ariko yanayihinduye mu rurimi rw'icyongereza kugirango yorohere buri wese kuyumva.

    Israel Mbonyi aririmba ko  iyo ufitanye ibanga n'Imana ari naryo rigukomeza. Kandi, ko ubonera amahoro muri Yesu Kristo Umwami n'umukiza, bigatuma utera hejuru uririmba uti 'Hozana'. Ibaye indirimbo ya mbere, uyu muhanzi ashyize hanze iri mu rurimi rw'igiswahili.

    Mbonyi yavuze ko iyi album yahisemo kuyitirira indirimbo ye 'Nkumusirikare' ariko yari afite amazina agera kuri atatu yari yatekerejeho.

    Ati 'Ryaturutse mu bantu (Izina). Nari mfite amazina nka biri ariko nk’umusirikare ntabwo yarimo cyane. Rero, uyu munsi bahisemo kuyita nk’umusirikare, ni igitekerezo baduhaye.'

    Akomeza ati 'Nari mfite 'Niyibikora' (izina ry'imwe mu ndirimbo), nari mfite indi ivuga ngo 'Tugumane' (izina ry'indirimbo ye), ariko zose ni nziza. Izina ryose nayita ntakibazo. Ririya narishimye.'

    Israel avuga ko muri iki gihe afite icyifuzo cy'uko ibihangano bakora we na bagenzi be, bikwiye komora imitima ya benshi, kandi bigafasha abantu mu ngeri zinyuranye.

    Ati 'Mfite icyifuzo muri ibi bihe kivuga ngo kuririmba gusa, tugasohora indirimbo ntibihagije, reka tubone Imana ikora mu byo turi kuririmba. Ni abantu baza kumva ubutumwa, umuntu arwaye, waririmba igakora ku buzima bwe, niba ababaye agatahana umunezero, niba atishimye agataha y'ishimwe, niba hari ikintu afite kitagenda, kubera ko yumvise indirimbo zigakora ku bugingo bwe agahinduka.'    

    Israel Mbonyi yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa nyuma y’igihe cyari gishize ategerejwe 

    Israel yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Nina Siri’ iri kuri album ye ya Gatanu

    Israel asobanura ko iyi album ye yubakiye ku bihimbano bishya Imana yamushyize ku mutima  

      

    Imyaka irenze 10, Israel Mbonyi ari mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana 

    Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa bagiranye ibihe byiza na Israel Mbonyi



    AMAFOTO Y’IGITARAMO ISRAEL MBONYI AHERUTSE GUKORERA MU BUBILIGI


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NINA SIRI’ YA ISRAEL MBONYI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131099/israel-mbonyi-yakoreye-igitaramo-gikomeye-mu-bufaransa-asohora-indirimbo-nshya-amafotovide-131099.html

  • Lorenzo uzwi ho kuba nta bwanwa  agira yibasiwe n’uwo bakorana agirwa igitaramo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Lorenzo uzwi ho kuba nta bwanwa  agira yibasiwe n'uwo bakorana agirwa igitaramo

    Umunyamakuru wa RBA Musangamfura Lorenzo uzwi mu byegeranyo bitandukanye akorera kuri Radiyo Rwanda yongeye kwibasirwa na bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter batijwe umurindi n'umunyamakuru Rigoga Ruth.

    Rigoga Ruth abinyujije ku rukuta twe rwa Twitter yagize ati: 'Ngo Kuki abakobwa aribo gusa bagomba kubwirwa ko ari beza? Bwana Lorenzo na we ngo ni Ibogari.

    Bamwe mu babonye ibi bahise bihutira kureba ku kananwa ka Lorenzo ubundi bahera aho bamutaramira ho.

    Gusa ibi ntacyo byari bimubwiye ubwo yabibonaga kuko byakozwe mu buryo bw'urwenya no kwishimisha.

    Reba bamwe mu bihutiye kugira icyo bavuga…

    Source : https://yegob.rw/lorenzo-uzwi-ho-kuba-nta-bwanwa-agira-yibasiwe-nuwo-bakorana-agirwa-igitaramo/

  • Yari atanyutse! Anita Pendo yagerageje gutera karitoma arushanwa na Japhet yenda gutanyuka – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru ba RBA, Anita Pendo na Japhet Mpazimpaka bakomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga kubera amashusho n'amafoto bashyira hanze bagaragaza umubano wihariye.

    Hari amwe mu mashusho yagiye hanze, Anita Pendo arimo kurushanwa gutera karitoma na Japhet Mpazimpaka, Anita Pendo yaje kurusha Japhet.

    Reba video aho hasi:

    Source : https://yegob.rw/yari-atanyutse-anita-pendo-yagerageje-gutera-karitoma-arushanwa-na-japhet-yenda-gutanyuka-videwo/

  • DIABETE IGIYE KWIKUBA KABIRI MU BAYIRWARA MU MYAKA IRI IMBERE:UBUSHAKASHATSI #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu 2050 abaturage barenga miliyari imwe n'ibihumbi 300 ku Isi bazaba bafite indwara ya diabète.

    Ubushakashatsi bwasohowe kuwa 21 Kamena 2025 mu Kinyamakuru cyibanda ku nkuru z'ubuzima cya Lancet, bugaragaza ko mu myaka 30 iri imbere iyo mibare izava ku barenga gato ½ cya miliyari cy'abayirwaye uyu munsi.

    Ni ubushakashatsi bwakozwe bushingiye ku makuru y'ubwakozwe mu 2021 bwari bugamije kwiga ku ndwara zihangayikishije ku Isi, aho ababugizemo uruhare bashakaga kugenzura uburyo iyi ndwara yiyongera mu bantu, umumare w'abayirwara ndetse n'uw'abicwa na yo.

    Bwakorewe mu bihugu 204 mu gihe cy'imyaka 31, ni ukuvuga kuva mu 1990 kugeza mu 2021, ibyatumye abo bahanga bagereranya uko bizaba bimeze mu gihe cy'imyaka 30 na none uvuye uyu munsi.

    Umuhanga mu bijyanye no kwita ku barwayi bafite iyo ndwara wo muri Kaminuza ya Warwick mu Bwongereza, Stephen Lawrence, yatangarije DW ko ubwo bushakashatsi buherutse gusohorwa bugaragaza ko diabète yo mu bwoko bwa kabiri iziyongera mu bantu.

    Ati 'Iyi mibare irenze ibyo twateganyaga mu bihe bishize. Abakoze ubushakashatsi barabwitondeye bashingira ku makuru ari yo, atari bya bindi umuntu apfa kubyuka agashyira hariya ibyo atekereza.'

    Aba bashakashatsi babonye ko kugeza mu 2021 abaturage bagera kuri miliyoni 529 ari bo bari bafite iyo ndwara, aho yakwirakwiraga mu bantu ku kigero cya 6,1%.

    Bagaragaza ko mu 2050 ibihugu bingana na 43,6% muri 204 byakorewemo ubushakashatsi bizaba bifite 10% rirenga mu bijyanye n'uko iyo ndwara ikwirakwira mu bantu.

    Abo miliyari 1,3 biteganywa ko bazaba bafite ubwoko bwa diabète ya mbere n'iya kabiri.

    Kuri ubu diabète yihariwe n'abo mu Majyaruguru ya Afurika bafite 8,7% no mu Burasirazuba bwo hagati bufite 9,9% aho biteganywa ko mu myaka 30 iri imbere ibyo bice bizaba bifite 16,8% by'ikwirakwira rya diabète.

    Mu bice bya Amerika y'Amajyepfo na Caraïbes biteganyijwe ko iyo ndwara izaba iri ku rugero rwa 11,3%.

    Qatar ni yo ifite umubare munini w'ikwirakwira rya diabète, aho ifite 76% mu baturage bari hagati y'imyaka 75-79 bari bafite iyo ndwara kugeza mu 2021.

    Kugeza ubu diabète ni indwara ihangayikishije mu rwego rw'ubuzima ku Isi. Nko mu 2017 Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze miliyari 327$ zo kwita kuri abo barwayi.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu 2019, ryatangaje ko diabète ari yo yahitanye abantu benshi ku isi aho abagera kuri miliyoni 1,5 bishwe na yo.

    Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Kurwanya indwara ya diabète, IDF ugaragaza ko mu Rwanda abagera kuri 4,5% ari bo bari barwaye diabète mu 2021, bakaba bagera ku bihumbi 297 mu gihugu.

    The post DIABETE IGIYE KWIKUBA KABIRI MU BAYIRWARA MU MYAKA IRI IMBERE:UBUSHAKASHATSI appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/26/diabete-igiye-kwikuba-kabiri-mu-bayirwara-mu-myaka-iri-imbereubushakashatsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=diabete-igiye-kwikuba-kabiri-mu-bayirwara-mu-myaka-iri-imbereubushakashatsi