Blog

  • Producer ugezweho mu Rwanda agiye guta umwana mu mago asezere kwitwa ingaramakirambi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Producer ugezweho mu Rwanda agiye guta umwana mu mago asezere kwitwa ingaramakirambi.

    Producer Aime Patric Bigirimana wamamaye mu gutunganya imiziki nka Real Beat agiye gukora ubukwe n'umukobwa witwa Phoibe bamaze imyaka itatu bakundana.

    Integuza y'ubukwe bw'aba bombi igaragaza ko bazarushinga kuwa 9 Nzeri 2023.

    Source : https://yegob.rw/producer-ugezweho-mu-rwanda-agiye-guta-umwana-mu-mago-asezere-kwitwa-ingaramakirambi/

  • Manishimwe Djabel arifuza gutandukana na APR FC #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel arifuza kuba yatandukana n’iyi kipe akaba yakwerekeza gukina hanze y’u Rwanda.

    Djabel umaze imyaka 4 muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu amakuru avuga ko kuri we yumva igihe cyo gukina mu Rwanda cyarangiye bityo yumva yajya gukina hanze y’u Rwanda.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mukinnyi usigaje amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe yaba yegereye ubuyobozi bwa APR FC asaba kuba yamurekura akajya gukina hanze y’u Rwanda.

    Gusa amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR FC butiteguye kurekura uyu mukinnyi nubwo umwaka ushize w’imikino atabonye umwanya uhagije wo gukina.

    Uku kutabona umwanya wo gukina byatumye bamwe bavuga ko ashobora no kwirukanwa ibintu avuga ko bitashoboka kuko ari umwaka yahuriyemo n’ibibazo atiteye yaba kugirana ibibazo n’umutoza, ibibazo byo mu muryango kandi byose ubuyobozi bwari bubizi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yifuza kuba yakwerekeza gukina mu gihugu cya Libya aho hari ikipe imwifuza mu gihe yaba yiteguye yahita asinya.

    Manishimwe Djabel yinjiye muri APR FC 2019 avuye mu Rayon Sports asinya imyaka 2 yarangiye muri 2021 ari bwo yahitaga yongera amasezerano y’imyaka 4 akaba amaze gukina imyaka 2.

    Djabel ashaka gutandukana na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manishimwe-djabel-arifuza-gutandukana-na-apr-fc

  • Umujyi wa Kigali watakambiye Shema Fabrice kubera AS Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Shema Fabrice wari umuyobozi wa AS Kigali yeguye kuri uyu mwanya, Umujyi wa Kigali ufite iyi kipe mu nshingano wamutakambiye umusaba kugaruka.

    Tariki ya 5 Kamena 2023 nibwo Shema Fabrice yandikiye abanyamuryango ba AS Kigali ndetse anamenyesha Umujyi wa Kigali ko yeguye ku nshingano ze ku mpamvu ze bwite.

    Icyo gihe yagize ati 'Banyamuryango, mu myaka ine n’igice natewe ishema no kuyobora ikipe yacu ikomeye nka Perezida wa AS Kigali, kubwo kunshyigikira tubasha kwegukana ibikombe bibiri by’Amahoro byikurikiranya ndetse na bibiri biruta ibindi byikurikiranya.'

    Yakomeje agira ati 'Ibi byose twagezeho byerekana ubushongore bwa AS Kigali ndetse izakomeza guhatanira n’ibindi, nkaba mbifuriza ibyiza mu ikipe.'

    “Kubera impamvu zanjye bwite, mfashe icyemezo cyo kwegura ku nshingano nka Perezida wa AS Kigali guhera uyu munsi [tariki 5 Kamena 2023]. Nk’Umunyamuryango, nzakomeza gushyigikiraiIkipe ndetse tunazamura ku rundi rwego impano z’abakiri bato.'

    Nubwo atavuze impamvu nyamukuru ariko bivugwa ko iyi kipe Umujyi wa Kigali wasaga n’uwayimuhariye 100% ndetse ko hari amafaranga ye yashyizemo Umujyi ugomba kuyamusubiza ariko akaba yarayabuze.

    Nyuma yo gusezerera, ISIMBI yamenye amakuru ko Umujyi wa Kigali wahamagaye Fabrice bamwizeza ko ibitagendaga neza bagiye kubikosora bahereye ku bibazo byari bihari ariko akagaruka ku buyobozi bw’iyi kipe byitezwe ko umwaka utaha izakoresha abakinnyi biganjemo abakiri bato cyane, gusa bivugwa ko nta gisubizo arabaha.

    Shema Fabrice mu myaka 4 yamaze ku buyobozi bwa AS Kigali, yashoboye kwegukana Ibikombe by’Amahoro bibiri, icya 2018-2019 na 2021-2022 na bibiri bya Super Cup muri iyo myaka.

    Shema Fabrice ntacyo yasubije Umujyi wa Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umujyi-wa-kigali-watakambiye-shema-fabrice-kubera-as-kigali

  • Ni ikihe kintu kigenda ariko kitabona, kikarira kandi kitagira amaso? (Igisubizo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikibazo:
    Ni ikihe kintu kigenda ariko kitabona, kikarira kandi kitagira amaso?
    Igisubizo:
    Ni igicu.
    Igicu kigendagenda mu kirere kandi ntikibona. Kurira kw'igicu, ni ukugwa kw'imvura.

    Source : https://yegob.rw/ni-ikihe-kintu-kigenda-ariko-kitabona-kikarira-kandi-kitagira-amaso-igisubizo/

  • Umugore wa Pastor Theogene yavuze ibyabay… – #rwanda #RwOT

    Uwanyana Asia yahamagaye abana 29 babana mu rugo barimo abakazana be n'abuzukuru n'abakwe babiri. Abana yabijeje kubaho neza kandi azusa ikivi cyasizwe n’umugabo we . Ati'Yadukunze kuturusha iramudutwara ariko dusigaranye n'Imana. Tubyaranye kane. Abahungu babiri n'abakobwa babiri'. 


    Uyu mubyeyi yijeje abana be ko ntacyo bazamuburana ndetse ahishura ko Se  yagiye mu ijuru. Yakomeje avuga ko yari umugabo mwiza ukunda Imana, ukunda abantu uca bugufi. Yanasobanuye ko buri kwezi bagemuriraga abakobwa babyaye.


    Bakabishyurira inzu babamo (ghettos). Yagize ati:'Abana bo ku muhanda ntimugirengo nzituramira, nzabageraho. Imana izabinshoboza. Tuzahorana sinzabanga ndi kumwe namwe kandi Imana iri kumwe natwe kuko niyo nyiri bihe'.

     

    Uyu mubyeyi ubwo yasangizaga inkuru y'ukuntu umugabo we yatabarutse byageze aho ikiniga kiramufata biranga.


    Umugore wa Pastor Theogene bari bamaranye imyaka 13 ku buryo babanye mu bibi no mu byiza ndetse babayeho mu buzima bushaririye n'uburyoshye bafatanya byose. Uyu mubyeyi yakuze atagira se arerwa na nyina wabareraga ari abana bane. 


    Se yapfuye bakiri abana bato nyina apfakara akiri muto ku buryo hari abantu bajyaga baza gusaba abana ngo uwo mubyeyi ajye kwishakira ubuzima. Ariko rero igihe cyose mama we yajyaga mu masengesho, Uwanyana Asia barajyanaga. Igihe cyarageze Imana izana umubyeyi arera ba bana akora ibikomeye.


    Yabanye na nyina anarera na ba bana bose abitaho. Byari bigoye kuko hari abantu batifuzaga ko uwo mupapa atwara mama wa Asia n'abana bose ariko yarabyirengagize arabarera.

     

    Uwanyana Asia yari aziko azashaka umugabo w'umukire kugirango akure urubwa mu muryango ariko siko byagenze


    Pastor Theogene aza gusaba uyu mugore mu muryango ntibyagoranye. Ariko rero ku rundi ruhande yari aziko azashakwa n'umugabo ufite amafaranga menshi bityo abashe guhindurira ubuzima iwabo. Yaje gushakana nawe ariko bakabaho ari Mana mfasha . Yavuze ko mu bihe bya Coronavirus aribwo bagize ubutunzi batigeze bakozaho imitwe y'intoki. Yagize ati:'Twatunze imodoka 2, twubatse inzu ya miliyoni 100 frws. Iwacu ntabwo hasuzuguritse'. 


    Ni umubyeyi watanze ubuhamya buteye impuhwe. Babayeho baba mu nzu y'icyumba n’uruganiriro(Salon) bakarya bigoranye. Avuga ko Imana yageze aho ishobora kumwambika imyenda y'ibihumbi 200 Frws. Ati:'Mureke dukore umurimo w'Imana neza'.

     

    Hari abana 29 arera ariko yabijeje kubaba hafi. Hari abiga mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza. Uyu mubyeyi yasabye buri wese kumuba hafi ndetse bakazita kuri bariya bana. 


    Yasobanuye ko yari azi neza ko umugabo we azatabaruka. Yagize ati:'Narimbizi ko ari umugeni nawe yari abizi ko azataha'. Yakomeje avuga ko ubuzima bwe yari yarabuteguye kuko yari umugabo uca bugufi, ukunda Imana ndetse wemera guhanurwa. Ati:'Yubahaga bimwe biteye ubwoba n'umwana muto yamwubahaga'.

     

    Muri ubu buhamya yagaragaje uko byagenze ajya gutaha


    Hari ku wa kane ubwo uyu mubyeyi yagiye gusenga Imana ikamuhishurira ko afite urugendo rw'umugisha. Kandi hari ubugingo ifashe ikuye ahantu ibushyira ahandi. Uyu munsi Uwanyana yiriwe yacitse intege. 


    Abashyitsi bane bapfanye na Pastor Theogene ndetse na Donath yitabye Imana nawe azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2023. Pastor Theogene yari yazaniye amafi umugore we kuko yayakundaga cyane. Umugore yari yiriwe ategura ameza ariko na Theogene ari mu nzira ataha. Saa mbili z'ijoro zigeze umutima watangiye kumurya.


    Yahamagaye umugabo we ntiyitaba. Ahamagara Donath ntiyitaba. Umugande amubwira ko bose bapfuye. Ngo Simba yabinjije muri Moteli. Uyu mugore yajyanye na Eric, Vincent bagerayo Saa tanu n'igice basanga haje break down ije kubatabara.


     Kubakuramo byasabaga ko batemagura imodoka. Uwo munsi bazanye umubiri bawugeza Kacyiru.

    REBA HANO IKIGANIRO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131207/impanuka-yahitanye-pastor-theogene-nabo-bari-kumwe-yabaye-saa-mbili-zijoro-ubutabazi-bubag-131207.html

  • Guhangana nimfu zibyamamare mu bushishozi n… – #rwanda #RwOT

    Nk'abanyamakuru, ibitangazamakuru, n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, dufite inshingano zo kumenyesha abandi amakuru neza kandi mu buryo bwitondewe tukazirikana ingaruka amagambo yacu n’ibikorwa byacu bishobora kugira ku muryango ndetse n’abakunzi ba nyakwigendera.

    Gutangazanya amakuru ubushishozi n'icyubahiro

    Iyo utanga raporo ku rupfu rw’icyamamare, ni ngombwa kwibuka ko umuryango n’abakunzi ba nyakwigendera bari mu bihe bitoroshye. Amakuru agomba kutangazwa hifashishijwe ubushishozi no kubahana, hibandwa ku buzima n'umurage wa nyakwigendera, aho kwibanda ku rupfu rwe.

    Abanyamakuru bagomba kwirinda gukoresha urupfu rw'icyamamare nk'umwanya wo kwandika imitwe y'inkuru ikurura abarebyi cyangwa abasomyi benshi. 

    Ni ngombwa gushyira mu gaciro ugatangaza amakuru ariko kandi ukubaha n'ubuzima bwite bw'umuryango wasigaranye intimba. Inkuru yawe igomba kumvikanamo kubaha no kwishyira mu mwanya w’abandi, ukemera ibyago byabaye ndetse n’ingaruka bigira ku basigaye.

    Kwirinda ibihuha n'amakuru atizewe

    Nyuma y'urupfu rw'icyamamare, ibihuha n'amakuru atizewe bishobora gukwirakwira vuba binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'izindi mbuga. Nk'abanyamakuru n'ibitangazamakuru, ni ngombwa kugenzura niba ikintu ari ukuri mbere yo gutanga raporo ku cyateye urupfu cyangwa ibindi bisobanuro bijyanye n'icyo kibazo.

    Gusangiza abantu ibihuha cyangwa amakuru atari yo bishobora kubabaza umuryango ndetse n'abakundaga nyakwigendera, kandi bishobora no kwangiza icyizere rubanda rufitiye igitangazamakuru cyangwa ukoresha izo mbuga nkoranyambaga. 

    Ni ngombwa gutegereza kugeza igihe abagomba gutangaza ayo makuru bizewe bayatangarije bakemeza icyateye urupfu mbere yo kubitangaza no kwirinda gukekeranya uko ibintu bimeze.

    Kuzirikana umuryango we wa hafi

    Umuryango wa hafi wa nyakwigendera ukunze kwibasirwa cyane n'urupfu rwe, ni ngombwa rero kuzirikana ibyiyumvo byabo n'ibikenewe muri icyo gihe kitoroshye. 

    Abanyamakuru n'ibitangazamakuru bagomba kwirinda gutoteza umuryango ku bw'amakuru cyangwa ibitekerezo runaka. Bagomba kandi kubaha ubuzima bwabo bwite hamwe n'urugamba rw'intimba barimo.

    Ni ngombwa kandi kumva ingaruka z'amakuru ku muryango ndetse n'abakunzi ba nyakwigendera. Ibitekerezo cyangwa amagambo bidafite ishingiro bishobora gukomeretsa umuryango ndetse bikawambura icyubahiro, ni ngombwa kandi gushyira mu gaciro mu gihe cyo gutangaza amakuru ukibuka kubaha ibyiyumvo by'umuryango.


    Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bya Fabrice Nzeyimana. Uyu mugabo watanze ibi bitekerezo, afite impamyabumenyi mu Mategeko ndetse na Tewolojiya. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131197/guhangana-nimfu-zibyamamare-mu-bushishozi-no-kubahana-131197.html

  • Inkuru ibabaje cyane! Umusore wari umaze gusezerana n’umugeni we nyuma y’iminota 10 gusa yahise apfa – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 48 yikubise hasi nyuma y'uko umutima uhagaze bitunguranye, nyuma y'iminota 10 gusa asezeranye n'umukunzi we.

    Muri Amerika Tariki 19 Kamena 2023, wari umunsi w'ibyishimo by'agahebuzo mu buzima bwa Mae Davis, kuko ari bwo yasezeranye n'umugabo yakunze mu buzima bwe, Toraze Devis, ariko waje guhinduka umunsi w'ibyago bikomeye.

    Kuko ari wo munsi yapfushijeho uwo mugabo, bari bamaze iminota mikeya basezeranye nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru 'New York Post'.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabaje-cyane-umusore-wari-umaze-gusezerana-numugeni-we-nyuma-yiminota-10-gusa-yahise-apfa-amafoto/

  • Ikipe ishaka kwiyubaka impande zose! Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’umunyezamu Simon Tamale – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports, iri mu biganiro bya nyuma n'umuzamu witwa Simon Tamale ukinira ikipe ya Maroons fc, yo mu kiciro cya mbere muri Uganda.

    Uyu musore w'imyaka 28 y'amavuko, ari mu banyezamu 3 bakomeye i Bugande, akaba afite uburebure bwa metero 1 na cm 82.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ishaka-kwiyubaka-impande-zose-rayon-sports-iri-mu-biganiro-bya-nyuma-numunyezamu-simon-tamale/

  • Muhanga: Abagera ku bihumbi 4 bagereranya Al Maktoum Foundation nka Malayika waziye abakene n'Impfubyi #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri biga mu ishuri rya Siyansi ry'abakobwa(ESFIH) ryanshinzwe n'umuryango Muhammed Bun Rashid Al Maktoum Hummanitarian & Charity Est, baravuga ko ibikorwa by'uyu muryango birimo n'iri shuri ryigamo abakobwa basaga 320 barimo 180 bishyurirwa n'uyu muryango bemeza ko uwawushinze ari nka Malayika waziye imfubyi n'abakene baburaga amahirwe yo kujya mu ishuri.

    Umuhire Gasaro Leira, umunyeshuri wiga muri ESFIH-MUHANGA mu mwaka wa Kane ashimira uwashinze iri shuri kuko yabashije gutuma abari barabuze ibyiringiro byo kwiga kubera ubukene biga neza ndetse n'impfubyi zigafashwa kwiga.

    Yagize Ati' Turashimira Umubyeyi wacu washinze iri shuri kuko yabaye inyenyeri yaje kumurikira abana bavuka mu miryango ikennye ndetse n'impfubyi kuko amiringiro yo kwiga ntayo bari bugire, ariko hano tuhaherwa ubumenyi budacagase kuko dufite byinshi bibigaragaza'. Akomeza yibutsa ko hakiri benshi bagifite ibibazo bibakomereye by'ubuzima nabo bakwiye gufashwa kurushaho.

    Umuyobozi w'ikigo cya ESFIH-MUHANGA, Omar Harelimana Emmanuel avuga ko kuva ibikorwa by'uyu muryango byatangira, bakiraga abakobwa 50 ariko ubu bageze aho bakira 320 nabo bashobora kwiyongera kandi abasaga 70% bashoje ishuri mu mwaka ushize bose barihirwaga byose n'uyu muryango wubatse iki kigo.

    Akomeza avuga ko, nta marangamutima abamo mu gutoranya abishyurirwa kuko babahabwa n'akarere ka Muhanga kamaze kureba ikibazo cya buri mwana. Abenshi n'abaturuka mu miryango y'abakene ndetse n'impfubyi.

    Yongeyeho ko kuva iki kigo cyakubakwa kimaze kunyurwamo n' abasaga ibihumbi bine byigiye ubuntu. Akomeza avuga ko hari ibindi bashaka ko uyu muryango ureberera iki kigo wongera mu bisanzwe ndetse hakavugururwa, hakubakwa ibibuga bya Basketball bigezweho, hakongerwa umubare w'imashini zigirwaho ndetse hakanarebwa uko abatsinze neza babona amahirwe yo gukomereza amasomo mu bindi bihugu.

    Umuyobozi w'amashuri abarizwa mu muryango washinze iki kigo akaba ashinzwe kureberera ibigo by'amashuri, Saleh Zaher Saleh Mohamed yijeje ubuyobozi bw'iki kigo ko ibibazo byose abanyeshuri bagaragaje bizwi kandi bigomba gushakirwa ibisubizo.

    Yagize ati' Ibibazo byose mwatubwiye tugiye kubishakira ibisubizo birambye kandi bimwe twari tunabizi kuko ubuyobozi bw'Ikigo bwari bwarabitubwiye, bityo rero nk'umuryango washinze iki kigo tugomba gukomeza gushakisha icyatuma abanyeshuri mwiga neza amasomo yanyu kandi vuba aha turabibakorera neza'.

    Yongeyeho kandi ko bimwe mu bibazo byagaragajwe byose birimo; Inyubako zigomba gusanwa, Imashini zo kwigiraho ikorabuhanga, Ibibuga byo gukiniraho, Isoko y'amazi ndetse n'Ibitabo bitandukanye byo gukomeza gukarishyirizamo ubwenge babibonye bityo bazabikora.

    Yagarutse kandi ku cyifuzo cy'uko hajya hatangwa buruse zo kujya kwiga muri kaminuza zo mu bihugu by'ubumwe bw'abarabu (United Arab Emirate,UAE), abizeza ko iki kizaganirwaho ku rwego rw'ambasade bikajya bica muri Ambasade bakaba bafashwa kuminuza amasomo abavana ku rwego rumwe bakageta ku rundi.

    Iki kigo cyatashywe mu mwaka wa 2002, gitangira cyakira abakobwa biga siyansi bagera kuri 50 gusa. Kugeza ubu bafite abanyeshuri 320 harimo 180 bishyurirwa na Muhammed Bin Rashid Al Maktoum Hummanitarian & Charity Est nk'umuryango. Mu myaka 21 kimaze kwishyurira abakobwa bagera ku bihumbi 4 amafaranga y'ishuri n'ibindi bikoresho bakenera.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/28/muhanga-abagera-ku-bihumbi-4-bagereranya-al-maktoum-foundation-nka-malayika-waziye-abakene-nimpfubyi/

  • Kaminuza ya Mount Kigali igiye kwakira amarus… – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa rizabera muri kaminuza ya Mount Kigali rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ibihe bihindura Impunzi – Guteza imbere Guverinoma ikorera mu mucyo no kubazwa ibyo guteza imbere uburenganzira bwa muntu”.

    Kaminuza ya Mount Kenya, Ishami ry’Amategeko rya Parklands, yemewe na Komisiyo ishinzwe uburezi muri kaminuza ndetse n'inama y'uburezi mu by’amategeko muri Kenya, ikaba itanga porogaramu mu cyiciro cya 3 cya kaminuza mu mategeko, icyiciro cya 2 cya kaminuza mu mategeko n'icyiciro cya 1 mu mategeko.

    Ni porogaramu ziha ubumenyi ndetse n'ubwenge Abanyeshuri biga amategeko bushingiye ku  bukoreshwa muri Kenya ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Kuva mu mwaka wa 2009, iki kigo cy'amategeko cyagize uruhare mu guhugura abanyamategeko b'indashyikirwa bafite ubumenyi n'ubwenge bw'amategeko bukenewe ku rwego rw'igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

    Nk'uko byatangajwe na Nelly Wamaitha, Umuyobozi w’Ikigo cya Parklands Law Campus, insanganyamatsiko y’iri rushanwa izibanda ku gukemura amakimbirane, amategeko agenga abinjira n’abasohoka, ndetse n’amategeko agenga impunzi.

    Yagize ati “Iyi nsanganyamatsiko izatuma abanyeshuri biga amategeko bashaka ibisubizo bishya kugira ngo bakemure ibibazo bijyanye no kwimurwa ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu binyuze mu gukemura amakimbirane. 

    Uruhare rwa kaminuza yacu, hamwe n'Amashuri y'amategeko yo muri za kaminuza enye zo mu Rwanda zirimo kaminuza y'u Rwanda, kaminuza ya Kigali, INES na UNILAK, tuzaha abanyeshuri biga amategeko urubuga rwo gusabana no kwigira mu nzego zitandukanye zemewe n’amategeko “.

    Mu magambo ye kandi yavuze ko aya marushanwa afasha Abanyeshuri biga amategeko kongera ubumenyi mu by’amategeko, ubushakashatsi, ndetse n’ubuhanga bwo kunganira abandi mu rurukiko.

    Yagize ati 'Binyuze muri iri rushanwa, abanyeshuri biga amategeko barashishikarizwa kujya mu bibazo bikomeye by'amategeko no gutanga ibitekerezo byabo imbere y'inzobere mu by’amategeko. Ubunararibonye bubaha uburambe bufatika mu mwuga w’amategeko, bukabafasha guteza imbere ubumenyi bw’agaciro nko gutekereza, kunrnga, kuvugira mu ruhame no gusesengura amategeko “.

    Umuyobozi Wungirije w’agateganyo, Dr. Martin Kimemia, yavuze ko kaminuza ya Mount Kigali yishimiye kwakira iki gikorwa kandi ko izagerageza gushyiraho umubano mu bujyanama hagati y'umwuga w'amategeko n'abanyeshuri biga amategeko.

    Yagize ati: “Turateganya ko amarushanwa azaba arimo guhangana cyane, ibyo bigatuma dushimangira uruhare rukomeye rw’ubushakashatsi mu bumenyi, mu gusesengura no mu buvugizi, ishoramari ntagereranywa kuri bose mu mwuga w’amategeko”.

    Uruhare rw’amategeko n’ubutabera mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, byagaragaye ko hari intambwe ikomeye iganisha ku guhuza ibihugu bigize uyu muryango. Byazanye kandi amahoro n’umutekano mu karere, igisubizo cyo guhora bibutsa ko hakenewe ubumwe n’intego imwe mu guharanira iterambere ry’akarere.

    Umuyobozi w’ikigo cy'amategeko cya Parklands, Nelly Wamaitha (uwa mbere uhereye iburyo) hamwe n'abandi bakozi bafata ifoto bari kumwe n'itsinda ry'abanyeshuri biga amategeko muri kaminuza ya Mount Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131205/kaminuza-ya-mount-kigali-igiye-kwakira-amarushanwa-ya-moot-court-131205.html