Blog

  • Yatozaga ikipe yIgihugu! Ibyo wanenya kuri M… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo afite imyaka 55,yavutse taliki 22 Ukwakira 1967. Yavukiye mu gace ka Titograd mu gihugu cya Montenegro gihereye mu magepfo ashyira uburasirazuba ku mugabane w'I Burayi. Umupira yatangiye kuwukina mu 1980 akina mu kibuga hagati  mu ikipe yitwa Buducnost Totograd ikina ikiciro cya mbere iwabo,nyuma y'imyaka 8 yaje  kwerekeza mu ikipe ya Sutjeska Niksic ikina ikiciro cya kabiri. Yakinnyeyo igice cy'umwaka w'imikino maze arongera asubira muri Buducnost Totograd yongera kuhava  mu 1991. Yerekeje mu makipe atandukanye maze mu 1998 afata umwanzuro wo kureka ruhago

    Miodrag Radulovic yatangiye gutoza muri 2001 ari umwungiriza mu ikipe yo mu gihugu kiwabo yitwa Zeta,muri 2006 yaje kujya kuba umutoza w'ungirije mu ikipe ya  Boavista ikina muri shampiyona y'ikiciro cya mbere muri Portugal.

    Muri 2010 nibwo yatangiye gutoza nk'umutoza mukuru ahereye ku ikipe yitwa FC Pakhtakor Tashkent yo mu gihugu cya Uzbekistan , nyuma yaje guhita asubira mu gihugu yavukiyemo ajya gutoza ikipe yitwa Buducnost Podgorica ikina ikiciro cya mbere ndetse ahita yegukana n'igikombe cya shampiyona.

    Nyuma yo gukora akazi gakomeye muri 2015 yahise ahabwa ikipe y'igihugu ya Lebanon nyuma yuko  itandukanye n'umutaliyani Guiseppe Giannini. Miodrag Radulovic nubwo atabashije guhesha Lebanon itike y'Igikombe cy'Isi ariko bwambere yabaheshe itike y'igikombe gihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane wa Asia.

    Yakomeje kuba umutoza mukuru mu makipe agiye atandukanye maze muri 2020 agirwa umutoza w'ikipe y'igihugu cye cya Montenegro ndetse ahita anatoza imikino yo gushaka itike y'igikombe y'isi cya 2022 cyabereye muri Qatar. Uyu niwe mutoza uri kuvugwa kukuba yatoza ikipe y'Ingabo z'Igihugu ndetse yewe uyu munsi ari busesekare mu Rwanda.

    Miodrag Radulovic uri kuvugwa mu kuza gutoza ikipe ya APR FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131185/yatozaga-ikipe-yigihugu-ibyo-wanenya-kuri-miodrag-radulovic-uri-kuvugwa-muri-apr-fc-131185.html

  • LIVE! Kurikira umuhango wo gusezera bwa nyuma… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kanama 2023 mu Karere Rulindo mu Murenge wa Ntarabana, akagari ka Kajevuba ,Umudugu wa Bikamba mu Isibo yo Gukunda Umurimo turi gusezera mu cyubahiro bwa nyuma Pasiteri Théogène Niyonshuti watabarutse azize impanuka. Yagonzwe avuye muri Uganda ageze I Kabale ahagana saa tanu z'ijoro abona ubutabazi atinze. Nibura abaje kumutabara bamugezeho saa sita z'amanywa. Mu rugo rwe haruzuye ku buryo abafite imitima yoroshye bari kunanirwa kwihangana amarira ni yose. Urugo ruruzuye kandi ari guherekezwa mu masengesho kuko n’ubundi ubuzima bwe bwaranzwe no gukorera Imana yamuhamagaye.


    Saa kumi n'ebyiri za mu gitondo nibwo umuryango, inshuti, itorero rya ADEPR bagiye  gufata umubiri wa Pasiteri Théogène Niyonshuti. 


    Ku isaha ya saa tatu n'igice nibwo umubiri we  wari ugejejwe mu rugo rwa nyakwigendera. Kuva umubiri we uhageze amarira yabaye menshi mu gikari abandi kwifata birabananira. Uyoboye umuhango yabanje kuvuga ko nta mpamvu yo kumuherekeza mu gahinda kuko yasabye ko yazaherekezwa mu byishimo no mu ndirimbo. Niko byagenze yahise asaba korali kwanzika bashyiraho indirimbo zirimo ubuhamya bugira buti:'Wabaye intwari mu buzima uyobora benshi ku Mana. Aratashye umukozi w'Imana, aratashye intwari ya benshi'.

     

    Ni indirimbo ivuga ko hahirwa abapfa bapfira mu mwami. Baruhukira mu Mwami. Bati:'Wakoreye Imana, Wakoreye Imana mukunzi igendere ruhuka mugeni wa Kristo'.

     

     

    Pasiteri Théo, wari ufite imyaka 40, yari azwi cyane mu Banyarwanda n’Abarundi n’abandi bumva Ikinyarwanda bakurikira ibiganiro ku rubuga rwa YouTube.


    Yabwirizaga akenshi yifashishije ingero zo mu buzima yanyuzemo nk’umwana wo mu muhanda.Ni ibiganiro yatangaga abivangamo no gutebya (gutera urwenya). Rimwe na rimwe yanatumirwaga ari kumwe n’umugore we.


    Yari umushumba wa Paruwasi ya Muhima mu itorero rya ADEPR-Kamuhoza, mu mujyi wa Kigali.

    Pasiteri Ndayizeye ati: “Ndamuzi ataraba na pasiteri. Yari afite impano yihariye mu ivugabutumwa, ijyanye n’ubuzima yabanje kubamo muri Jenoside.Yabaye imfubyi, aba ku muhanda ariko arakizwa. Yari umuntu wahindutse, wifitemo umutima wo gukunda”.


    Pasiteri Ndayizeye avuga kandi ko Pasiteri Théo hari abana yari yarakuye mu buzima bwo mu muhanda akabarihira ishuri.Ati: “Yari umuntu ufite ubwo bwitange”.

    Asize abana bane n’umugore.

    Pasiteri Niyonshuti, yari umugabo wahindutse ahindura n'abandi

    Mu buhamya bwe, yivugiraga ko ari umwe mu bakozi b'Imana batarya iminwa iyo bigeze ku ngingo ijyanye no kuvuga ubuzima bw'ibyo banyuzemo.

    Ubusanzwe yavukaga mu muryango ukomeye ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994  yabayeho mu buzima bugoye bwatumye ayoboka inzira yo kwicira incuro nyumayo kwisanga ari wenyi , umuryango we wose wishwe.

    Muri ubwo buzima yari atunzwe no gukora mu kinamba ndetse uwarangaraga amuri hafi yasangaga amutwaye umuzigo we.

    Nyuma yo kurambirwa nubwo buzima bwo gushakira amahoro mu rumogi n'ibindi, mu 2003 ni bwo yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza, ndetse yari akigahagazemo yemye kugeza atabarutse.

    Nyuma yo kwimarira mu gakiza, yasubiye ku muhanda akurayo bamwe mu bo yahasize, abahindurira ubuzima, bamwe abafasha kwiga imyuga, abandi abafata nk'abana be.


    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131182/live-kurikira-umuhango-wo-gusezera-bwa-nyuma-pasiteri-theogene-niyonshuti-amafotovideo-131182.html

  • Yatangiye akazi! Umunyamakuru uherutse guhabwa akazi mu ikipe ya Rayon Sports, yamaze guhabwa ibiro azajya akoreramo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi mike mu Rwanda humvikanye inkuru y'umunyamakuru w'imikino, Robin Ngabo wahawe akazi mu ikipe ya Rayon Sports.

    Uyu munyamakuru wari usanzwe akorera kuri Radio 1, yahawe akazi muri Rayon Sports ko gutanga amakuru y'iyi kipe ku mbuga nkoranyambaga zayo ndetse akaba azajya akorera kuri televiziyo yo kuri YouTube y'iyi kipe.

    Nyuma yo guhabwa aka kazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Robin Ngabo yagize ati 'Ubu ni mu biro(office) bibya.'

    Source : https://yegob.rw/yatangiye-akazi-umunyamakuru-uherutse-guhabwa-akazi-mu-ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-guhabwa-ibiro-azajya-akoreramo/

  • Ibiro byavuzaga ubuhuha! Bwa mbere ikipe ya APR WVC yatsinzwe na Police WVC – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bwa mbere ikipe ya Police ya Volleyball y'abagore yatsinze APR WVC. Hari muri 1/2 cy'irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Police WVC yatsinze APR WVC amaseti 3-1(21-25, 25-12,25-23 & 25-23).

    Source : https://yegob.rw/ibiro-byavuzaga-ubuhuha-bwa-mbere-ikipe-ya-apr-wvc-yatsinzwe-na-police-wvc-amafoto/

  • Icyaha ni gatozi ! Michel Jackson watabarutse mu myaka 13 ishize yajyanwe mu nkiko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Michel Jackson watabarutse mu myaka 13 yajyanwe mu nkiko.

    Nyuma yi gihe kitari gito iki kirangirire mu muziki ku isi hose kitabye Imana, abantu bongeye ku mujyana mu nkiko bamushinja icyaha k'ihohotera.

    Uyu Michael Jackson araregwa ibyaha byo gusambanya abana babahungu, ndetse umutanga buhamya avuga ko yamusambanyije imyaka igera kuri irindwi yose. Ndetse uyu mutanga buhamya ni umwe mu bahoze ari umubyinnyi we.

    Urukiko rwavuze ko rwenda gutangaza igihe uru rubanza ruzasomerwa, nkwibutse ko uyu mugabo amaze imyaka isatira 14 yitabye Imana.

     

    Source : https://yegob.rw/icyaha-ni-gatozi-michel-jackson-watabarutse-mu-myaka-13-ishize-yajyanwe-mu-nkiko/

  • Imbamutima zabarimo Chriss Eazy na Patrick R… – #rwanda #RwOT

    Abanyabirori bamwe bamaze kwibikaho itike abandi nabo bakomeje kuzigura ari nako babarira amasaha ku ntoki ngo bahurire muri Camp Kigali mu gitaramo cya Kigali Protocal yishimira ibyo yagezeho ni imyaka imaze ibonye izuba.

    Iki gitaramo kubashaka ku kinjiramo bikaba biri mu byiciro bijyanye n'ubushobozi bwa buri wese , birimo icya 5000Frw, 10000Frw, 15000Frw na 20000Frw ushaka kwinjira muri iki gitaramo anyura kuri noneho.com.

    Ashobora no kwifashisha site zitandukanye zashyiriweho kugurishirizamo aya matike harimo kwa Uncle's Restaurant Kicukiro, Kigali Phones KT Makuza Plaza, KP Shop CHIC Building, Plazo Bar Remera na MIO Beaty Gishushu n'ahandi.

    Mu kiganiro cyabereye Park Inn by Radisson abagiye bahagarariye buri cyiciro kizagira uruhare muri iki gitaramo haribyo bagiye bizeza abakunzi b'imyidagaduro by'umwihariko ishingiye ku bukerarugendo, ubwiza n'umuziki.

    Umutesi Lea wamamaye muri Miss Rwanda wari uhagarariye abagize Kigali Protocal yumvikanishije ko nubwo babamenyereye mu kwakira abantu ariko biteguye gukora ibirenze ibyo ariko yirinda kubitangaza.

    Lea ati'Twiteguye neza kugira ngo ibintu bizabashe kugenda neza kandi nubwo dusanzwe dukora protocol hari n’ibindi twabateguriye kugira ngo tuzabahereze ikintu kigaragara.'

    Grevis uri mu babyinnyi bazarekana ubuhanga bwabo muri iki gitaramo yabanje gushima anagira icyo asezeranya abakunda ibyo bakora ati'Turashimira ku batekereje ku ruhande rw'ababyinnyi icyo twababwira nuko twiteguye tutazatenguha abadukunda n'abatwizeye.'

    Chriss Eazy na we uri mu bahanzi bazagaragara muri iki gitaramo yasabye abantu kuzaza kureba aho umuziki nyarwanda ugeze anashimira uruhare rwa Kigali Protocal mu iterambere ry'imyidagaduro nyarwanda.

    Uyu muhanzi mu magambo ye yagize ati'Nkanjye nk'umuhanzi ndahamya ntashidikanya ko hari itafari rikomeye yashyizeho. Abakunzi bacu bazaze barebe aho umuziki wacu ugeze nibyo dukora.'

    Yunganiwe na Boy Chopper uri mu bahanzi bakomeje gutanga icyizere wabaye nk’ukomoza ku kuvuga ko ntawukwiye kubura kandi ko gushyigikira Kigali Protocal ari ugushyigikira umuziki, imyidagaduro n'urubyiruko muri rusange.

    Umunyamakuru, umunyarwenya, Patrick Rusine uzaba afatanya na Lucman Nzeyimana kuyobora iki gitaramo yavuze ko yishimiye inshingano yahawe cyane ko na we arimo yizihiza imyaka 5 amaze atangiye by'umwuga gutera urwenya.

    Patrick Rusine yabanje gusa nutebya ubundi asobanura uko yiteguye ati' Gusinda niba koko nzakomeza gusinda mu gihe zikiriho ntabwo umuntu yabura gusinda uko yizihiza imyaka 5 amaze nanjye niyo maze bityo rero ni ibyishimo.'

    Aboneraho kandi kuvuga ko azatanga ibyishimo cyane ko asanga iki gitaramo kirenze kuba igitaramo ati' Bizaba ari umuhuro ntabwo njye mbifata nko kuzaba nshyushya urugamba gusa nzakora ibizaza uwo munsi.'

    Mu kiganiro kitabiwe n'abanyamakuru benshi, bose bagiye bashimira Kigali Protocal by'umwihariko Umuyobozi Mukuru wayo na nyirayo, Umukundwa Josue ku itafari akomeje gushyira mu iterambere ry'urubyiruko byumwihariko umwari n'umutegarugori.

    Mu bandi bitabiriye iki kiganiro barimo Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Samsung 250 yanateye inkunga iki gitaramo wavuze ko uretse kwamamaza baniteguye gushyikira uwari wese ufite igitekerezo cyubaka kandi ko imiryango ifunguye kuri buri umwe.

    Hari kandi Umuyobozi wa Limax ikomeje kubaka izina mu bikorwa bitandukanye birimo n'iby'imyidagaduro kimwe n'ababyinnyi barimo Jojo Breezy, Saddie Vybez, Jordan, Shakira, Grevis na General Benda bose bishimira intambwe kubyina bigezeho kandi basezeranije imyiyereko yihariye.

    Chriss Eazy yashimiye Kigali Protocal asaba  abantu ko badakwiye kubura mu gitaramoPatrick Rusine yavuze ko bizaba ari umuhuro uzaza wese azataha yishimye Umutesi Lea yavuze ko yishimira intambwe bamaze kugeraho avuga ko bafitiye abakunzi babo uruhisho badakwiye kuzacikanwa General Benda n’abagenzi be batangaje ko biteguye banashimira Kigali Protocal yabagiriye icyizereJojo Breezy yatangaje ko bishimira intambwe bamaze gutera n’agaciro umubyinnyi asigaye ahabwa Grevis uri mu babyinnyi bamaze kugira izina mu Rwanda ari mu bitabiye iki kiganiro anatangaza ko bazakora iyo bwabaga kuko bateguye bihagije ngo abantu banyurweSamsung 250 iri mu baterankunga b’iki gikorwa kiri mu bihanzwe amaso na benshiAbabyinnyi batandukanye barimo Saddie Vybez na Shakira bari mu bategerejwe mu gitaramo cy’isabukuru y’imyaka 5 ya Kigali ProtocalUmuyobozi wa Limax yateye inkunga igitaramo cya Kigali Protocal kizabera muri Camp Kigali kuri uyu wa 29 Kamena 2023Umuyobozi Mukuru wa Kigali Protocal, Umukundwa Josue yashimiye ababashyigikiye kugera aho bageze none ,abasezeranye igitaramo cyiza

    AMAFOTO:SERGE NGABO-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131175/imbamutima-zabarimo-chriss-eazy-na-patrick-rusine-bazasusurutsa-abazitabira-igitaramo-cya–131175.html

  • Bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza bahita banabatizwa! Byari ibyishimo Iwawa ubwo abagororerwayo babatizwaga abandi bakagarukira Imana (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo Iwawa ubwo abagororerwayo babatizwaga abandi bakagarukira Imana.

    Kuri uyu wa 27 Kamena 2023, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yagiriye uruzinduko ku kirwa cy'Iwawa anatura Igitambo cya Misa, yaherewemo n'amasakaramentu y'ibanze abagera kuri 84 bagororerwa kuri iki kirwa.

    Mu gitambo cya Misa, Musenyeri Anaclet yatanze amasakaramentu y'Ibanze ku bagera kuri 53 bahawe Batisimu, 7 bahabwa Ukarisitiya ya mbere naho 24 barakomezwa, abandi 4 bagarukira Imana.

    Source : https://yegob.rw/bakiriye-yesu-nkumwami-numukiza-bahita-banabatizwa-byari-ibyishimo-iwawa-ubwo-abagororerwayo-babatizwaga-abandi-bakagarukira-imana-amafoto/

  • “None agiye bitabaye' Umwana wakuze atazi ababyeyi be ariko arerwa na Pastor Théogene, yatanze ubuhamye bw’ukuntu uyu yita Se yabakundaga maze abari aho barushaho kurira (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Pastor Théogene,  cyaraye kibaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri taliki 27 Kamena 2023, hatanzwe ubuhamya bugarukaku bikorwa bya Nyakwigendera wahitanwe n'impanuka yakoreye muri Uganda maze abari aho bararira.

    Mu magambo yuzuye ikiniga umwe mu bana yareraga witwa Mutaramu Jacques, yagaragaje uko uyu mupasiteri yita se yamukuye ahabi, akamurera akamusubiza ibuntu.

    Yagize ati 'Nakuze ntazi mama na papa ariko yahoraga ampumuriza umunsi ku wundi. Ati mwana wanjye humura aho batari nzahababera. Aba bavandimwe mubona abenshi ni abanyeshuri mu yisumbuye, harimo n'uwari utangiye kaminuza muri iyi minsi.'

    Yarakomeje Ati 'Ni we wari utugize ndabinginze muzakurikirane imibereho yacu (arira). Ndabasabye muzaturebe. Yambwiye ko azanezezwa no kubona anshyingiye none agiye bitabaye.'

    Ubwo yavugaga ibi, kwihangana byari byanze, arimo kurira ndetse n'abari aho nabo amarira yari meshi.

     

    Source : https://yegob.rw/none-agiye-bitabaye-umwana-wakuze-atazi-ababyeyi-be-ariko-arerwa-na-pastor-theogene-yatanze-ubuhamye-bwukuntu-uyu-yita-se-yabakundaga-maze-abari-aho-barushaho-kurira-amafoto/

  • “Twamwishyura tukanamuguriza” Mu bwishongozi bwo ku rwego rwo hejuru, ikipe ya Rayon Sports yavuze ukuntu isigaye icyize cyane ubwo yabazwaga ku ideni rya Jorge Paixao – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ntabwo yemerewe kwandikisha abakinnyi kubera ideni ifititiye Umunya-Portugal Jorge Paixao wigeze kuyitoza.

    Jorge Paixao yabwiye Kigali Today ko kugeza ubu atari yishyurwa ndetse byanashimangiwe n'umunyamategeko we Tiago Coelho.

    Umunyamabanga Mukuru w'iyi kipe Patrick Namenye yavuze ko nta kibazo bafite cy'amafaranga kuko igihe kizagera bakamwishyuye yewe ko baba banamugurije.

    Ati 'FIFA yaciye urubanza nibategereze tuzabishyura. Nta kibazo cy'amafaranga dufite kuko niba bitanameze neza twanamuguriza, turacyafite amezi abiri igihe kizagera twamwishyuye kuko n'ariya mafaranga ntabwo anyuze mu mucyo.'

    Jorge Paixão yareze Rayon Sports muri Kanama 2022 ni bwo mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA), avuga ko iyi kipe itamuhembye nk'uko byari mu masezerano bagiranye.

    Source : https://yegob.rw/twamwishyura-tukanamuguriza-mu-bwishongozi-bwo-ku-rwego-rwo-hejuru-ikipe-ya-rayon-sports-yavuze-ukuntu-isigaye-icyize-cyane-ubwo-yabazwaga-ku-ideni-rya-jorge-paixao/

  • Bayiraye ku ibaba! Abayisilamu b’inkwakuzi bamaze gushyika muri Pelé ahagiye kubera isengesho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bayiraye ku ibaba! Abayisilamu b'inkwakuzi bamaze gushyika muri Pelé ahagiye kubera isengesho.

    Kuri uyu wa Gatatu abayoboke b'idini rya Islam bazindukiye kuri Kigali Péle Stadium ahagiye kubera isengesho ryo kwizihiza Umunsi Mukuru wa EID AL ADHA.

    EID AL ADHA ni umwe mu minsi mukuru Abayisilamu bagira aho aba ari Umunsi wo gutanga igitambo ku bemera dini rya Islam.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/bayiraye-ku-ibaba-abayisilamu-binkwakuzi-bamaze-gushyika-muri-pele-ahagiye-kubera-isengesho/