Blog

  • Akomeje gushimangira ko ari uwa mbere: Burna Boy yanikiriye abarimo Davido na Wizkid bari bahanganye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Damini Ebunoluwa Ogulu wamamaye cyane ku izina rya Burna Boy yanikiriye abarimo Davido na Wizkid bahora bahanganye.

    Burna Boy umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b'umuziki ku Isi yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo ku mugabane w'Afurika ubashije kugeza miliyoni enye z'abantu bamukurikira kuri YouTube akaba yemeje abarimo Davido na Wizkid bahora bahanganye.

    Source : https://yegob.rw/akomeje-gushimangira-ko-ari-uwa-mbere-burna-boy-yanikiriye-abarimo-davido-na-wizkid-bari-bahanganye/

  • Ikipe ya Reagan Rugaju iherewe isomo rya ruhago i Nyamirambo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Special Force itozwa n'umunyamakuru Reagan Rugaju iherewe isomo rya ruhago i Nyamirambo n'ikipe ya RG.

    Umukino wari witabiriwe n'abantu benshi cyane aho sitade ya Kigali Pele Stadium yari yuzuye mbese ubona ko atari umukino woroshye gusa burya ngo ababurana ari babiri umwe abayigiza nkana.

    Ikipe ya RG itsinze ikipe ya Special Force ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Gasheja ndetse na Muhire byose bikaba byinjiye mu izamu kuri penaliti.

    Ikipe ya RG yahise igera ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Liberation Cup aho izacakirana n'ikipe ya TF (Task Force) ku mukino wa nyuma uzaba ari ishirano n'aho ikipe ya Special Force ya Reagan ihita isezererwa utyo.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-reagan-rugaju-iherewe-isomo-rya-ruhago-i-nyamirambo/

  • Abamotari baretse ibyabo byose ubundi bafata umuhanda baherekeza Pastor Theogene Niyonshuti washyinguwe kuri uyu wa Gatatu (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abamotari baretse ibyabo byose ubundi bafata umuhanda baherekeza Pastor Theogene Niyonshuti washyinguwe kuri uyu wa Gatatu.

    Mu nzira ijya ku irimbi rya Rusororo aho Pastor Theogene yashyinguwe, abamotari bari benshi cyane aho bari baje giherekeza uyu muvugabutumwa witabye Imana.

    Source : https://yegob.rw/abamotari-baretse-ibyabo-byose-ubundi-bafata-umuhanda-baherekeza-pastor-theogene-niyonshuti-washyinguwe-kuri-uyu-wa-gatatu-amafoto/

  • Ababazwa no kuba atazwi! Injira mu buzima bwa… – #rwanda #RwOT

    Niba ukunda gukurikira Radiyo za hano mu Rwanda, nta kuntu waba utarumvise indirimbo “Hinga Kinyamwuga” yakunze kwifashishwa cyane mu bukangurambaga bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), bugamije gushishikariza abanyarwanda guhinga kinyamwuga.

    Ni indirimbo iryoshye yaba mu mudiho ndetse n’amagambo ayigize. Yasohotse mu mwaka wa 2019, ariko nyirayo ntabwo azwi cyane, kandi nyamara ni umuhanzi w’umuhanga cyane umaze gukora indirimbo zigera ku 8. Ibi byatumye tumushakisha kugira ngo tubagezeho amakuru ye.

    Amazina ye ni Jean de Dieu Harerimana, akaba akoresha izina rya JDK mu ruhando rwa muzika. Avuga ko JDK ari impine y’amazina ye n’umuryango we. Akunda cyane indirimbo ze zose ariko cyane cyane iyitwa “Hinga Kinyamwuga” ari nayo yatumbagije umuziki we.

    Iyo asobanura impamvu imutera gukunda iyi ndirimbo kurusha izindi zose, avuga ko ifite ubutumwa bukomeye kandi yafashije abanyarwanda guhinga kinyamwuga, biteza imbere. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane, kugera aho yiyambazwa na MINAGRI mu bikorwa byayo binyuranye.

    Aganiriza inyaRwanda ku rugendo rwe mu muziki n’ibihe yari arimo ubwo yandikaga iyi ndirimbo ye yamamaye, JDK yagize ati “Indirimbo yanjye natangiriyeho bwa mbere yitwa “Hinga Kinyamwuga”, hari muri 2019. Ni indirimbo yanjemo ndyamye mu ijoro kuko sinari nzi ko nzaba umuhanzi”. 

    Ati “Icyo nari ngamije ni ugushishikariza abahinzi guhinga kinyamwuga bakiteza imbere ndetse n’igihugu cyacu muri rusange. Nayanditse mu 2019. Ni indirimbo izwi cyane kuko abanyarwanda bayakiriye neza cyane”. Yongeyeho ko kugira ngo igere kuri MINAGRI “habayeho agreement”. 

    Ubusanzwe, JDK akora mu Nganda i Masoro, akaba ari “Director of administration” mu ruganda rumwe rwa hano mu Rwanda. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ‘Business administration’, yakuye muri UNILAK mu mwaka wa 2014.

    Yabwiye inyaRwanda ko afite imishinga myinshi muri uyu mwaka “ariko hari imaze kugera kuri 50%”. Ati “Ndimo gutegura umushinga w’indirimbo y’Uburere Mboneragihugu n’izindi z’urukundo zisanzwe. Mu myaka 5 mbafitiye ibyiza byinshi, kubaha indirimbo nziza kandi zuzuyemo amasomo”. 

    Uyu mugabo umaze imyaka 4 mu buhanzi, avuga ko imbogamizi yahuriye nazo mu muziki ari nyinshi. Mu byamubabaje cyane, ku isonga ni ukuba indirimbo ye yaramenyekanye ariko nyirayo ntamenyekane. Aha yavugaga indirimbo ye yamwinjije mu muziki ariyo “Hinga Kinyamwuga”.

    Yumvikanishije ko ari umwe mu bavumira ku gahera icyorezo cya Covid-19 yatumye atamenyekana. Aragira ati “Indirimbo yanjye yitwa ‘Hinga Kinyamwuga’ yaramamaye cyane, njyewe JDK nyirayo sinamenyekana bitewe n’uko nayisohoye mu mezi make tugahita duhura n’icyorezo cya COVID 19”.

    Ni ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye kuko “yahise azima” mu mvugo z’ab’ubu, ahanini bitewe n’uko yabuze uko afata amashusho y’iyi ndirimbo ye. Aragira, ati “Ibi byatumye nsubira inyuma indirimbo ikomeza kwamamara nyirayo arasigara bitewe n’uko yari Audio”. 

    Yashimye byimazeyo MINAGRI yabengutse indirimbo ye “Hinga Kinyamwuga”, ati “Kandi ndashimira Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi imbaraga bakoresha mu kwigisha no gushishikariza abahinzi guhinga kinyamwuga no kuzamura iterambere ry’umuhinzi”.

    JDK yasobanuye ko atayikoreye amashusho agezweho, akaba akirimo kubyigaho. Ni umushinga avuga ko uremeyeye cyane, akaba asabwa kutawuhubukira. Avuga ko amashusho ari hanze, atayakunze, kandi nayo yayafashe ejobundi. Kuko igihangano cye ari cyiza cyane, avuga ko n’amashusho agomba kuba ari meza.

    JDK yamamaye cyane mu ndirimbo “Hinga Kinyamwuga” 

    JDK aretaganya gukora indirimbo z’urukundo ndetse n’iz’Uburere Mboneragihugu

    UMVA INDIRIMBO “HINGA KINYAMWUGA” YA JDK

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131180/ababazwa-no-kuba-atazwi-ivumburamatsiko-kuri-jdk-waririmbye-hinga-kinyamwuga-yabengutswe-n-131180.html

  • Ntwari Fiacre yateye utwatsi ikipe zirimo Rayon Sports na APR FC atera intambwe yo kuba umuzamu uhenze mu mateka y’umupira w’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuzamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi wakiniraga ikipe ya AS Kigali, Ntwari Fiacre yateye utwatsi ikipe ya Rayon Sports, APR FC na Police FC atera intwambwe yo kuba umuzamu uhenze mu mateka y'umupira w'amaguru hano mu Rwanda.

    Mu minsi micye ishize umuzamu Ntwari Fiacre yagiranye ibiganiro n'amakipe akomeye hano mu Rwanda ayobowe na Rayon Sports, APR FC hamwe na Police FC ndetse biza no kuvugwa ko yamaze gusinyira ikipe ya Police FC ariko cyari ikinyoma.

    Amakuru dufite kandi yizewe ni uko Ntwari Fiacre ibiganiro bya nyuma yabigiranye na APR FC, ikipe imwizeza byinshi ariko uyu muzamu arabananira. Bivugwa ko nubwo yahakaniye iyi kipe yizeje ubuyobozi ko ikipe afite hanze y'u Rwanda igiye kumugura akayabo kurusha undi muzamu w'u Rwanda, ntibatumvikana neza azakina hano mu Rwanda muri Nyamukandagira.

    Uyu muzamu ku munsi w'ejo hashize kuwa kabiri yerekeje mu gihugu cy'Afurika y'epfo gukora isuzuma ry'ubuzima mu ikipe imwe ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere Kandi ikomeye. Iyi kipe ntabwo kugeza ubu turamenya iyo ari yo ariko nituyimenya tuzayibatangariza.

    Ntwari Fiacre yakuriye mu ikipe y'abato ya APR FC, aza kwerekeza mu ikipe ya Marine FC ikipe ya APR FC iza kumuzana mu ikipe nkuru ari ho yavuye yerekeza mu ikipe ya AS Kigali yakiniraga kugeza ubu.

    Source : https://yegob.rw/ntwari-fiacre-yateye-utwatsi-ikipe-zirimo-rayon-sports-na-apr-fc-itera-intambwe-yo-kuba-umuzamu-uhenze-mu-mateka-yumupira-wu-rwanda/

  • MU MAFOTO: Ibihumbi byabayisilamu barimo Lt…. – #rwanda #RwOT

    Abarenga ibihumbi 2500 by'abayisilamu mu myambaro ikeye  n'umwuswara bifashisha mu gusenga, bazindukiye kuri  Kigali Pele Stadium, aho bitabiriye isengesho rusange ryo kwizihiza umunsi w'igitambo wa Eid al-Adha. 

    Kuva saa 06:00 AM aba mbere bari batangiye kwinjira kuri iyi Sitade, abandi bagenda babiyungaho kugeza saa 8:00 AM ubwo iri sengesho ryatangizwaga na Mufuti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana. 

    Nyuma y'iri sengesho Mufuti yasabye abayisilamu gukomera ku ndangagaciro basanganywe zo gukundana, kwirinda amacakubiri ndetse no gukomera ku mahame n'amategeko y'idini, kuko aribyo bizakomeza kubafasha kubaho neza ndetse no kubana neza na bagenzi babo. 

    Yibukije kandi abitabiriye iri sengesho ko bakwiye gukomeza guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu  Rwanda mu 1994  ndetse no gufasha ababaye n'abadafite kivurira, cyane cyane muri iki gihe u Rwanda n'Isi bari kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. 

    Iri sengesho kandi ryitabirwe n'abakomeye barimo Lt Gen Mubarack Muganga, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Murenzi Abdallah Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda n'abandi batandukanye. 

    Eid Al-Adha ni munsi ki ku bayisilamu? 

    Eid al-Adha, ni Umunsi Mukuru w'Igitambo wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail ho igitambo ariko Imana ikamuha intama mu cyimbo cy'uwo mwana.

    Mufuti Sheikh Salim yabwiye Itangazamakyru ko Abayisilamu bo mu Rwanda n'ahandi ku Isi bawizihije kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023.

    Yavuze ko kandi uyu munsi wizihizwa mu kwezi kwa Dhul Hijjah, ukwa cumi na kabiri ndetse kukaba n'ukwa nyuma ku ngengabihe y'idini ya Islam. Ni wo munsi utangiriraho umutambagiro mutagatifu uzwi nka Hajj ubera muri Arabie Saudite i Mecca ukamara iminsi itanu.

    Mu bikorwa biranga Abayisilamu ku munsi w'Igitambo harimo n'iby'urukundo nko gufasha abatishoboye. Isengesho ryo kuri uwo munsi rigomba gukorwa kare mu gitondo izuba rikirasa kandi rigahuriza hamwe abantu benshi.

    Kuri uyu munsi uba ari n'ikiruhuko, Abayisilamu bashishikarizwa kurangwa n'ibikorwa by'urukundo, bagafasha abakene, kandi bagahurira hamwe mu isengesho.

    Nyuma y'isengesho, imiryango n'inshuti barahura bakifurizanya ibyiza, bagasurana, bagakemura amakimbirane yaba ari hagati yabo, nyuma bagasangira.

    Mufuti w'u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yibukije abayisilamu gufasha abatishoboye cyane cyane kuri uyu munsi wo kwizihiza Eid Al-adha 

    Lt Gen Mubarack Muganga ni umwe mu bitabiriye isengesho rusange ryo kwizihiza uyu munsi mukuru wa Eid Al-Adha 



    Ibihumbi birenga 2500 by'abayisilamu byitabiriye isengesho rusange ryo kwizihiza umunsi wa Eid Al-Adha 

    Kanda hano urebe andi mafoto 

    AMAFOTO: Serge Ngabo / INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131194/mu-mafoto-ibihumbi-byabayisilamu-barimo-ltgen-mubarack-muganga-bizihije-umunsi-wa-eid-al-a-131194.html

  • Iyo babimenya guherekeza Pastor Theogene byar… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu rugo kwa Pastor Theogene, umurongo w'ibinyabiziga wari mwinshi ku buryo imodoka yari itwaye abanyamakuru ba InyaRwanda yageze ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge mu buryo bugoranye kuko tukimana kugera ku marembo wabonaga kwinjira byasaga n'ibyabaye amateka.

    Icyakora twakambiye uwari ufite ububasha ari imbere y'umuryango mu mbuga y'urusengero, abonye ko turi abanyamakuru atugirira impuhwe turinjira. Uru rusengero rwa ADEPR Nyarugenge ruherereye mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, ahazwi nko mu Gakiriro ariko hahoze hitwa Agakinjiro

    INKURU BIFITANYE ISANO

    Ntabwo twari tuzi aho twerekeza kuko gutambuka byasabaga kubyigana ku buryo ufite amagara make nta kabuza umwuka wamubanye iyanga. Tugeze imbere mu rusengero byasabaga kuzamura camera n'amakarita kugira ngo batureke twibyiganire kuko aho gukandagira hari hashize.

    Twazengurutse imiryango yose tubura aho duhagarara. Ku bw'amahirwe, umunyamakuru wa InyaRwanda yari imbere abikurikirana mu mafoto n'amashusho. 

    Aho twanyuraga hose, icyifuzo abakristu n'inshuti n'abandi bamenye Pasiteri Théogène Niyonshuti bumvikanaga bavugira mu matamatama bati: 'Ese ubu iyo bareka tukajya muri stade twese tukabasha gusezera umuntu wacu'.

    Usibye ko uwari wasigaye inyuma muri wa murongo w'ibinyabiziga navuze hejuru nubwo waba uri uwo mu muryango wa Pasiteri Théogène Niyonshuti mu rusengero byagoranye kuko utayiraye ku ibaba rwose ntabwo yabashije kumusezeraho bwa nyuma. 

    Mu muhanda ukikije urusengero hari huzuye. Mu mbago z'urusengero hari huzuye abifuza gusezera kuri Pasiteri Théogène Niyonshuti ntabwo bagize ayo mahirwe. Mu mpande zose z'urusengero hari huzuye ku buryo no kubona aho unyura usohoka byari bigoye cyane pe.

    Umubyeyi warimo ushaka kwigira imbere ngo asezere kuri Pasiteri Théogène Niyonshuti yari afite umwana amuhetse mu mugongo. Yabyiganaga ashaka kureba imbere yibagirwa ko ahetse umwana. 

    Nyamara uwamuhwituye amwibutsa ko nareba nabi umwana we ahera umwuka yahise yikanga kuko yari yabyibagiwe. Bivuze ko haza kuvuka ibibazo ku bantu bari bubure umwuka cyangwa se abafite amagara make bakaba bahatesekera.

    Ishusho yo ku rusengero mu gusezera bwa nyuma Pasiteri Théogène Niyonshuti

    Abantu babuze aho bicara baje kumusezera bari uruvunga nzoka ku buryo buri muntu kubona aho ahagarara ni ikibazo gikomeye cyane.

    Ubwo bari mu muhango wo gusezera nyakwigendera pasiteri Niyonshuti Theogene wamenyekanye nk'inzahare cyangwa inzahuke hari abantu benshi cyane kandi buri muntu wese yumvaga ashaka kumusezeraho bwa nyuma. 

    Nibura hari abarenga ibihumbi 400 kandi bose bashaka ko bamusezeraho byari bimeze nko muri bya bihe byo kujya ikibeho kwa nyina wa Jambo mu ma bonekerwa ikibeho.

    Mwibuke ko Pasiteri Theogene yabanaga na buri wese harimo abasengera mu madini yose cyane cyane abandi bo mu mihanda, abacuruzi mu mujyi bafunze hafi ya bose baje guherekeza Pasiteri Théogène Niyonshuti.

    Mu rugo kumusezera bwa nyuma ntabwo abahaje bari benshi

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kanama 2023 mu karere Rulindo mu murenge wa Ntarabana, akagari ka Kajevuba, umudugu wa Bikamba mu Isibo yo Gukunda umurimo ni bwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma Pasiteri Théogène Niyonshuti watabarutse azize impanuka. 

    Yagonzwe avuye muri Uganda ageze i Kabale ahagana saa tanu z'ijoro abona ubutabazi atinze. Nibura abaje kumutabara bamugezeho saa sita z'amanywa. Iyi mpanuka yari ikomeye kuko yahitanye abantu bane bari bari mu modoka yari itwawe na Pastor Theogene.

    Mu kumusezera bwa nyuma, mu rugo rwe hari huzuye ku buryo abafite imitima yoroshye bari bananiwe kwihangana amarira ari yose. Urugo rwari ruruzuye kandi ari guherekezwa mu masengesho kuko n’ubundi ubuzima bwe bwaranzwe no gukorera Imana yamuhamagaye.

    Hari saa kumi n'ebyiri za mu gitondo ubwo umuryango, inshuti, itorero rya ADEPR bajyaga gufata umubiri wa Pasiteri Théogène Niyonshuti. Yabonye izuba ku itariki 01 Mutarama mu 1982. Yatashye ku itariki 22 Kanama 2023 saa tanu z'ijoro. Agiye assize abana bane n'abandi 22 yareraga ku bw'ubugwaneza bwamuranze ubuzima bwe bwose.

    Ku isaha ya saa tatu n'igice nibwo umubiri wari ugejejwe mu rugo rwa nyakwigendera. Kuva umubiri we uhageze amarira yabaye menshi mu gikari abandi kwifata birabananira. Uyoboye umuhango yabanje kuvuga ko nta mpamvu yo kumuherekeza mu gahinda kuko yasabye ko yazaherekezwa mu byishimo no mu ndirimbo.

    Niko byagenze yahise asaba korali kwanzika bashyiraho indirimbo zirimo ubuhamya bugira buti:'Wabaye intwari mu buzima uyobora benshi ku Mana. Aratashye umukozi w'Imana, aratashye intwari ya benshi'.

    Ni indirimbo ivuga ko hahirwa abapfa bapfira mu mwami. Baruhukira mu Mwami. Bati:'Wakoreye Imana, Wakoreye Imana mukunzi igendere ruhuka mugeni wa Kristo'.

    Pasiteri Théo, wari ufite imyaka 40, yari azwi cyane mu Banyarwanda n’Abarundi n’abandi bumva Ikinyarwanda bakurikira ibiganiro ku rubuga rwa YouTube.

    Yabwirizaga akenshi yifashishije ingero zo mu buzima yanyuzemo nk’umwana wo mu muhanda.

    Ni ibiganiro yatangaga abivangamo no gutebya (gutera urwenya). Rimwe na rimwe yanatumirwaga ari kumwe n’umugore we. Yari umushumba wa Paruwasi ya Muhima mu itorero rya ADEPR-Kamuhoza, mu mujyi wa Kigali.

    Pasiteri Ndayizeye ati: “Ndamuzi ataraba na pasiteri. Yari afite impano yihariye mu ivugabutumwa, ijyanye n’ubuzima yabanje kubamo muri Jenoside. “Yabaye imfubyi, aba ku muhanda ariko arakizwa. Yari umuntu wahindutse, wifitemo umutima wo gukunda”.

    Pasiteri Ndayizeye avuga kandi ko Pasiteri Théo hari abana yari yarakuye mu buzima bwo mu muhanda akabarihira ishuri. Ati: “Yari umuntu ufißte ubwo bwitange”.

    Asize abana bane n’umugore.

    Pasiteri Niyonshuti, yari umugabo wahindutse ahindura n'abandi Mu buhamya bwe, Pasiteri Niyonshuti yivugiraga ko ari umwe mu bakozi b'Imana batarya iminwa iyo bigeze ku ngingo ijyanye no kuvuga ubuzima bw'ibyo banyuzemo.

    Ubusanzwe avuka mu muryango ukomeye ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yabayeho mu buzima bugoye bwatumye ayoboka inzira yo kwicira incuro.

    Muri ubwo buzima yari atunzwe no gukora mu kinamba ndetse uwarangaraga amuri hafi yasangaga amutwaye umuzigo we.

    Nyuma yo kurambirwa nubwo buzima bwo gushakira amahoro mu rumogi n'ibindi, mu 2003 ni bwo yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza, ndetse yari akigahagazemo yemye kugeza atabarutse.

    Nyuma yo kwimarira mu gakiza, yasubiye ku muhanda akurayo bamwe mu bo yahasize, abahindurira ubuzima, bamwe abafasha kwiga imyuga, abandi abafata nk'abana be.

    Umuhango wo kumushyingura ukomereje ku irimbi rya Rusororo aho biza kugorana ku bari butinde kuhagera kuko bigaragara ko yaherekejwe n'abantu benshi.






    AMAFOTO:Nathanael Ndayishimiye

    VIDEO: DODOS &DOX VISUAL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131195/iyo-babimenya-guherekeza-pastor-theogene-byari-kubera-muri-stade-urusengero-rwuzuye-amarem-131195.html

  • Breaking news: Bidasubirwaho ikipe ya Rayon Sports imaze gusinyisha umuzamu karundura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma y'ibyavugwaga byinshi, yamaze gusinyisha umuzamu wa mbere ukomoka mu gihugu cy'ubugande.

    Ikipe ya Rayon Sports byavugwaga ko ishaka Sebwato Nikolas ariko amakuru ahari ni uko iyi kipe yamaze gusinyisha umugande witwa Simon TAMALE.

    Uyu ni umuzamu mwiza kuko kugeza ubu muri Shampiyona y'igihugu cy'ubugande ari mu bakinnyi 3 bari gutorwamo umukinnyi mwiza wa Sezo.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-bidasubirwaho-ikipe-ya-rayon-sports-imaze-gusinyisha-umuzamu-karundura/

  • Arsenal FC yageze ku musozo wo kwiruka ku mukinnyi Arteta atekereza ko azamuha igikombe umwaka utaha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize igihe kitari gito Ikipe ya Arsenal FC itozwa na Mikel Arteta yiruka kuri Declan Rice ariko bikomeza kugorana kubera ikipe ya Manchester City yari yabyinjiye.

    Ikipe ya Manchester City itozwa na Pep Guardiola yaje muri uru rugamba rwo gushaka uyu mukinnyi w'ikipe ya West Ham United nyuma yo kugurisha Ilkay Gundogarn wekekeje mu ikipe ya FC Barcelona.

    Ikipe ya Arsenal FC yatangiye itanga Milliyoni 75 z'amayero ariko zizongerwaho 15 bitewe ni uko azitwara, naho Man City yo itanga Milliyoni zigera kuri 80 z'amayero zizongerwaho 10 ariko ikipe ya West Ham izitera utwatsi.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya Arsenal FC yatanze amafaranga ya nyuma angana na Milliyoni 100 z'amayero zizongerwaho 5 nyuma, amakuru ahari dukesha David Ornstein avuga ko Arsenal FC ari yo iri bwegukane Declan Rice nyuma yaho nawe ubwe arimo kwifuza kuyijyamo kurusha Man City.

     

    Source : https://yegob.rw/arsenal-fc-yageze-ku-musozo-wo-kwiruka-ku-mukinnyi-arteta-atekereza-ko-azamuha-igikombe-umwaka-utaha/

  • Perezida Kagame na madame Jeannette Kagame mu ruzinduko muri Seychelles #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri Seychelles aho bari mu bashyitsi bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 47 iki gihugu kibonye ubwigenge.

    Ni uruzinduko ruzaberamo ibikorwa bitandukanye aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakirwa na mugenzi we Wavel Ramkalawan na Madamu we Linda Ramkalawan.

    Abakuru b'ibihugu byombi bagomba kugirana ibiganiro byihariye, bikurikirwa n'ibindi byitabirwa n'abayobozi b'inzego zitandukanye ku mpande zombi mu kurushaho gushimangira umubano usanzwe.

    Bagomba no kugirana ikiganiro n'abanyamakuru gikurikirwa n'isinywa ry'amasezerano mu ngeri zirimo ubuzima, igisirikare n'umutekano, iyubahirizwa ry'amategeko, ubuhinzi, ubukerarugendo no gukuraho Viza.

    Perezida Kagame agomba kandi kugeza ijambo ku Nteko idasanzwe y'Inteko Ishinga Amategeko ya Seychelles ikorera ku kirwa cya Île Du Port aho araba aherekejwe n'Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu, Roger Mancienne.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame biteganyijwe ko bakirwa ku meza mu musangiro wo kubaha ikaze muri Seychelles.

    Ni ku nshuro ya kabiri Perezida Kagame asuye Seychelles mu gihe mugenzi we Ramkalawan aheruka i Kigali muri Kamena 2022 yitabiriye CHOGM.

    U Rwanda na Seychelles byombi ni ibihugu bibarizwa mu miryango irimo Francophonie na Commonwealth, yose iyobowe n'abanyarwanda muri iki gihe.

    Perezida Kagame ni we uyoboye Commonwealth mu gihe Louise Mushikiwabo ayoboye Francophonie.

    The post Perezida Kagame na madame Jeannette Kagame mu ruzinduko muri Seychelles appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/28/perezida-kagame-na-madame-jeannette-kagame-mu-ruzinduko-muri-seychelles/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-na-madame-jeannette-kagame-mu-ruzinduko-muri-seychelles