Blog

  • Uyu mwanya uragayitse: Menya ikipe iyoboye izindi ku Isi ndetse n’umwanya Amavubi yisanzeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    FIFA yashyize hanze urutonde rw'uko amakipe y'ibihugu akurikirana ku Isi bitewe n'uko yagiye yitwara maze amwe yisanga mu myanya myiza andi nayo yisanga ahadashimishije.

    Ikipe y'igihugu ya Argentina niyo iyoboye andi makipe yose yo ku Isi aho ikurikiwe n'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa iri ku mwanya wa kabiri n'aho ikipe yacu y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yo yisanze ku mwanya 139 aho ikurikiwe n'igihugu cy'u Burundi u Rwanda rukaba rwasubiye inyumaho imyanya ine yose.

     

    Source : https://yegob.rw/menya-ikipe-iyoboye-izindi-ku-isi-ndetse-numwanya-amavubi-yisanzeho/

  • “Tuzabatsinda nibyo nzi ” Umukinnyi wa Rayon Sports yongeye gusuzugara ikipe ya APR FC yemeza ko bazayitsinda kuri Super Cup kandi mu buryo bworoshye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports yaje kongera gusuzugura ikipe ya APR FC yemeza ko bazayitsinda mu mukino wa Super Cup uzaba mbere gato yo gutangira Shampiyona.

    Myugariro w'ikipe ya Rayon Sports wakuriye mu ikipe ya APR FC Mitima Issac yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports izongera igatsinda APR FC mu buryo bworoshye nyuma yo kuyitsinda incuro 2 zikurikiranya nubwo bitari byoroshye.

    Mu kiganiro Mitima Issac yagiranye na Radio Isango Star, ubwo yabazwaga icyo yavuga ku mukino wa Super Cup ihuza ikipe ya twaye Shampiyona n'igikombe cy'amahoro yatangaje icyo azi ngo ni uko bazongera bagatsinda APR FC ibindi ngo ntabyo azi. Yagize Ati ' Icyo nzi ni uko tuzongera tukayitsinda ibindi ntabwo mbizi.'

    Uyu mukinnyi wongereye amaserano mu ikipe ya Rayon Sports yaje no gutangaza impamvu ituma mu kibuga akunda kugira amahane menshi avuga ko biterwa n'ishyaka agira ndetse akaba ari umuntu ugira amarangamutima ya hafi kuko ngo nawe yirinda kujya mu kavuyo kuko ngo yikanga yamaze gukora ibintu nawe ubwe atabizi.

    Umukino wa Super Cup uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC uteganyijwe tariki 12 Kanama 2023. Aya makipe yombi akomeje kwitegura mu buryo bwose ari nako akomeza gusinyisha abakinnyi bakomeye izifashisha umwaka utaha w'imikino.

     

    Source : https://yegob.rw/tuzabatsinda-nibyo-nzi-umukinnyi-wa-rayon-sports-yongeye-gusuzugara-ikipe-ya-apr-fc-yemeza-ko-bazayitsinda-kuri-super-cup-kandi-mu-buryo-bworoshye/

  • Amata yaba abyaye amavuta! The Ben ashobora kwiyongera ku bahanzi barataramira abaritabira ibirori by’inkumi zigize ‘Kigali Protocal’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben uri mu bagezweho mu muziki nyarwanda, ashobora gutaramana n'abitabira igitaramo cya Kigali Protocal yanagize uruhare rukomeye mu itegurwa ryacyo.

    Amakuru avuga ko The Ben ari kubarizwa mu Rwanda aho amaze iminsi kandi ko nta gihindutse ari mu bari bwitabire igitaramo cya Kigali Protocal kiba kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023.

    Biravugwa ko The Ben n'umukunzi we Uwicyeza Pamella, batanze amafaranga atari macye yo gufasha mu gutegura iki gitaramo.

    Iki gitaramo biteganyijwe ko abasanzwe bari butaramiremo harimo nka Chriss Eazy, Ruti Joel, Bushali na Ariel Wayz.

     

    Source : https://yegob.rw/amata-yaba-abyaye-amavuta-biravugwa-ko-the-ben-ashobora-kwiyongera-ku-bahanzi-barataramira-ibirori-byinkumi-zigize-kigali-protocal/

  • APR FC umweyo igiye gukubuza urasiga mbarwa! Urutonde rw’abakinnyi 11 bagiye kwirukanwa mu ikipe ya APR Fc – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR Fc ikomeje inkundura yo kugura abakinnyi b'abanyamahanga izifashisha mu mikino ny'Afurika ndetse na hano mu Rwanda, biravugwa ko igiye kwirukana abagera kuri 11 bari basanzwe bayikinira.

    Nk'uko tubikesha Ishusho TV, dore urutonde rw'abakinnyi 11 bagiye kwirukanwa muri APR Fc.

     

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-umweyo-igiye-gukubuza-urasiga-mbarwa-urutonde-rwabakinnyi-11-bagiye-kwirukanwa-mu-ikipe-ya-apr-fc/

  • Aratsinda aracenga mu kibuga ntacyo adatanga! APR FC itegereje i Kigali umukinnyi karundura ukomoka mu gihugu cya Colombia witiranwa na CR7 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC itegereje i Kigali rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Colombia utsinda akana shimisha abafana.

    Rutahizamu Edwin Ronaldo Ariza Cabezas ukomoka mu gihugu cya Colombia akina ataha izamu aciye ku mpande, bivuze ko akina iburyo ndetse n'ibumoso.

    Amakuru dufite kandi yizewe ni uko yamaze kurangizanya na APR FC, ngo ategerejwe i Kigali mu minsi micye gushyira umukono ku masezerano.

    Iyo ukurikiye Aho Edwin Ronaldo yakinnye ubona ntabitangaza yakoze kuko umwaka ushize nta n'ikipe yari afite akinira, bivuze ko aje muri APR amaze umwaka nta kipe.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/aratsinda-aracenga-mu-kibuga-ntacyo-adatanga-apr-fc-itegereje-i-kigali-umukinnyi-karundura-ukomoka-mu-gihugu-cya-colombia-witiranwa-na-cr7/

  • Sunrise FC yahaye amasezerano abakinnyi 6 barimo Mukokotya watsinze ibitego byinshi muri Mukura VS #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Sunrise yo muntara y'i Burasirazuba yatangaje urutonde rw'abakinnyi batandatu yahaye amasezerano y'imyaka ibiri iri imbere bakinira iyi kipe yo mu karere ka Nyagatare.

    Aba bakinnyi bahawe amasezerano nyuma yaho izanye umutoza mushya ariwe Muhire Hassan wahoze atoza Rugende FC, akazaba yungirijwe na Uwacu Jean Bosco.

    Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, Ikipe ya Sunrise yatangaje ko Hagenimana Isaie uzwi nka Kapo ari umukinnyi wayo avuye mu ikipe ya Rugende FC.

    Uyu asinyiye rimwe na Duhimbaze Elysa uzwi nka Seki nawe bakinanaga muri Rugende FC yo mu kiciro cya kabiri.

    Myugariro w'inyuma i Bumoso Byukusenge J Michel uzwi nka Gigi wakinaga muri Gorilla  FC nawe yerekeje i Nyagatare.

    Ariyongera ku munya-Ghana, Laab-Garia Paul wakinaga muri Gicumbi FC yo mu kiciro cya kabiri.


    Rutahizamu w'umugande Robert Mukokotya wakiniraga MukuraVS ndetse akayitsindira ibitego 13 muri Shampiyona y'u Rwanda nawe yasinyiye n'iy'ikipe itozwa na Hasan Muhire.

    Mukokotya yagiye muri Sunrise ari kumwe na mugenziwe bakinanaga muri Mukura, Murenzi Patrick uzwi nka Munyagihugu.

    Sunrise F.C yaherukaga kongerera amasezerano Shyaka Claver na Niyibizi Vedaste gukomeza gukinira iyi kipe kugeza mu mwaka wa 2025.

    The post Sunrise FC yahaye amasezerano abakinnyi 6 barimo Mukokotya watsinze ibitego byinshi muri Mukura VS appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/sunrise-fc-yahaye-amasezerano-abakinnyi-6-barimo-mukokotya-watsinze-ibitego-byinshi-muri-mukura-vs/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sunrise-fc-yahaye-amasezerano-abakinnyi-6-barimo-mukokotya-watsinze-ibitego-byinshi-muri-mukura-vs

  • Muhanga/ Eid Al Adha: Basabwe gutamba igitambo kuko ari umugenzo wo kwiyegereza Imana #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Abayislam mu ntara y'amajyepfo, Sheikh Ntawukuriryayo Ismael yasabye abayislam kwiyegereza abafite ibibazo barimo; Impfubyi, Abakene n'Abapfakazi, bagasangira nabo ibyishimo by'umunsi w'igitambo cy'umukurambere Aburahamu ubwo yajyaga gutamba umwana we w'Ikinege Ismael mu rwego rwo kumvira Imana biturutse ku byo yeretswe mu nzozi.

    Ibyasabwe Abayislam, byagarutseho ku isengesho ryabereye ku kibuga cy'umupira cya Sitade Rejiyonali ya Muhanga ku munsi w'Igitambo wa Eid Al Adha wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha Intama ngo ibe ariyo gitambo mu mwanya w'Umwana.

    Yagize Ati' Uyu munsi ni uwo gutamba bimwe mubyo twiyororeye cyangwa twaguze birimo Intama, ihene, Ingamiya n'Inka. Ni n'umwanya mwiza wo kuba hafi y'imbabare baba abapfakazi, imfubyi n'abakene kandi tukanibuka ko umukurambere Abraham yatambye umana we w'Ikinege. Dukwiye gukuramo amasomo abiri harimo; Kubaha Imana no kumva amahitamo y'abana bacu nkuko Ismael wari ugiye gutambwa yabwiye umubyeyi we ko yakiriye uburibwe ari buhure nabwo mu gihe cyo kumutamba. Tugomba guha abana bacu uburere bukwiye'.

    Akomeza avuga ko nta ntumwa n'imwe itarigeze ikora igitambo kandi nta n'imwe itarigeze ikora uyu mugenzo mwiza bahawe n'umukurambere Ibrahim, Imana imwereka ko agomba gutamba igitambo akoresheje umwana we w'ikinege. Imana yaramurotesheje, imwereka ko agomba gutamba umwana we kugirango inzira ibashe kunyurwamo, abibwira umwana maze nawe amubwira ko agomba gukora icyo yategetswe.

    Umumenyamana witwa Aisha Mukamurenzi, avuga ko gutamba igitambo ku munsi w'igitambo bituma wegerana n'Imana, kandi ko biciye mu bafite intege nkeya bakwiye kwishimana ndetse nabo badahuje ukwemera hamwe n'abo baguhuje, bikababera umunsi mwiza wo kwegerana n'Imama bagamije kugera ikirenge mucyo abasangirangendo bateye bakabamenyesha ingoma y'Imana bivuye mu butumwa bw'Imana.

    Yagize Ati' Umunsi wo gutamba igitambo ukwiye kutubera umunsi mwiza wo gukomeza imico myiza yo gukomeza gufasha abafite intege nkeya no kubabera beza no gukomeza kwishimana kandi tukagera ikirenge mu cy'abasangirangendo bacu batubereye intumwa bakaza kutumenyesha ingoma y'Imana biciye muri Qor'an ntagatifu yo kudukebura hakoreshejwe ubutumwa bwayo'.

    Imam w'Abayislam mu karere ka Muhanga, Sheikh Kajeguhakwa Ismael avuga ko hari Abayislam batarabasha kugira ubumenyi bwo kumva impamvu zo gutamba igitambo. Yibutsa ko gutamba igitambo ari byiza kuko bikugeza ku byishimo bigufasha kubana n'abandi, ariko utabashije gutamba afite ubushobozi ntabwo aba akoze ibyateganyije na Nyagasani igihe yasabaga Ibrahim gutamba umwana we w'ikinege.

    Agira kandi ati' Ntabwo dukwiye kwishimana n'imiryango yacu gusa. N'abandi bose duturanye dukwiye gukomeza kubakana ubucuti n'abaturanyi bacu kandi tukita ku bakene n'impfubyi n'abandi bababaye tukabaha kubyo dufite tukabisangira'.

    Yibutsa abayislam ko bakwiye kwibuka intego z'idini ya Islam, bakubakira ku butumwa bwagiye buhabwa intumwa z'Imana n'Igihe cyose bagiye batumwaho bakibuka ko abafite intege nkeya bakwiye guherwaho bagahabwa isumbwe nk'uko intumwa y'Imana Mohamad yabikoraga agasabana nabo kandi akongeraho ibikorwa byiza .

    Umunsi w'Igitambo wa Eid Al Adha wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama nk'Igitambo mu mwanya wo gutamba Umwana.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/29/muhanga-eid-al-adha-basabwe-gutamba-igitambo-kuko-ari-umugenzo-wo-kwiyegereza-imana/

  • Batwaye imitima y’abagore benshi! Abakinnyi b… – #rwanda #RwOT

    Akenshi usanga hibandwa ku bwiza bw'abagore ariko se abagabo bo ntibaba beza? Twifashishije ikinyamakuru Rolling Stone, turareba abasore b’ubwema n'ubukaka bahagaze neza mu bwiza muri uyu mwaka wa 2023. 

    Abo ni abagabo cyangwa abasore bakurura cyane abakobwa kuko buzuye haba mu bwiza ndetse no mu ngano. Bavanywe muri benshi, bitavuze ko ari bo beza gusa ahubwo twakoze urutonde rw'icumi baza imbere.

    1.Rege Jean Page

    Icyamamare mu gukina filime, Rege Jean Page niwe uyoboye urutonde rw’abagabo beza bo muri sinema ku isi mu 2023. Uyu musore w’imyaka 35 aherutse no kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abagabo beza rwakozwe n’abashakashatsi bifashishije tekinoroji ya mudasobwa yo gushushanya isura nziza y’umuntu.

    Rege Jean Page ukomoka ku mugabane wa Africa, mu gihugu cya Zimbabwe gusa akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, yamamaye muri filime zitandukanye zirimo nka ”Bridgerton’, ‘For The People’, ‘Dragons & Dungeons’ hamwe n’izindi.

    2. Chris Hemsworth

    Umukinnyi wa filime w’icyamamare ukomoka muri Australia, umaze iminsi ari guca ibintu hirya no hino kuva hasohoka igice cya kabiri cya filime ye ‘Extraction’ kuri Netflix, niwe uza ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi ba filime bakurura igitsina gore ku isi. Uyu mugabo yamenyekanye muri filime nyinshi zitandukanye zirimo nka ‘Thor’ ibice byayo 4, ‘Avengers’ ibice byayo 5, Under The Sea, 12 Strong n’izindi.

    3.Tom Cruise

    Uyu mugabo wavutse tariki 3 Nyakanga, 1962 habura umunsi umwe gusa ngo u Rwanda rubone ubwigenge, afatwa nk'ikiremwa kidasanzwe mu bwiza. Akunzwe kwitwa 'Umugabo Mwiza' wabayeho ku isi ndetse n'andi mazina arata ubwema n'ubukaka bye hashingiwe ku isura nziza kuko ni kenshi agaragara ayoboye urutonde rw'abagabo beza cyane ko kuruburaho byo ari sakirirego.

    4.Robert Pattinson

    Uyu ni umukinnyi wa filime uzwi akaba n'umunyamuziki, ufite iyaka 32 y'amavuko, abakobwa bakunda cyane amaso ye n'uko asa. Uretse ibyo ariko, anafatwa nk'umukinnyi wa filime w'umuhanga ku isi, amaze gukina muri filime nyinshi kandi abishimirwa iteka ku rwego mpuzamahanga. Azwi cyane muri filime ya ‘Twilight’.

    5.Tom Hiddleston

    Abenshi bashobora kuba bahise batekereza ku mikinire ye ari mubi nka LOKI muri 'Thor' na ‘Avengers’, ariko ni ikinyuranyo cy'uriya kuko ho aba ari ugukina. Ni umugabo ugaragara neza, yavutse tariki 9 Gashyantare, 1981 akaba ari umwe mu bakurura abagore cyane. 

    Yamamaye cyane ku izina rya Loki ndetse anafite filime zakunzwe zirimo nka ‘Serpents’ n’izindi. Uyu mugabo kandi yanakanyujijeho n’umuhanzikazi Taylor Swift mu gihe cy’imyaka 4.

    6.Chris Evans

    Mu 2022 Chris Evans yabaye umugabo w’igikundiro ku isi

    Uyu mugabo benshi bita Captain America, abenshi baramukunda cyane kubera filime za ‘Avengers’ zikorwa na Marvels Studios. Yavutse tariki 13 Kamena 1981 akaba ari umwe mu bakinnyi ba filime bakundwa cyane n'abakobwa kubera ubwiza bwe, akunda kwambara neza cyane, umusatsi we awusokoza mu buryo butandukanye kandi bikamubera cyane akagira amaso ajya gusa ubururu ari nayo amuranga akenshi.

    7.Michael B.Jordan

    Icyamamare muri sinema Michael B. Jordan ari ku mwanya wa 7 mu bagabo beza ku Isi bakina filime. Uyu musore ukundwa n’igitsinagore w’imyaka 36, yamamaye cyane muri filime nka ‘Black Panther’, ‘Creed’ ibice 3 n’izindi zatumye yigaruria imitima ya benshi.

    8. Hrithik Roshan

    Uyu niwe mukinnyi wa filime wo mu Buhinde uza ku mwanya wa 8 mu gukurura abagore. Ni umwe mu byamamare bya Bollywood, yavutse tariki 10 Mutarama, 1974, amaze kuba ubukombe ku isi yose kubera imiterere ye y'umubiri n'uko asa. 

    Ikiyongera kuri ibyo, ni umubyinnyi  uhebuje bituma abakobwa benshi bamukunda. Yatsindiye ibihembo byinshi mu gukina filime, ubu akaba ari gukora kuri fiime ye nshya izaba yitwa 'Fighter' izasohoka muri Nyakanga.

    9.Brad Pitt

    Uza ku rutonde ari uwa 9 ni umukinnyi mwiza ku isura no mu mikinire, ndetse ibitangazamakuru bitandukanye bimugaragaza nk'umwe mu bakinnyi beza b'abagabo akaba afatwa nk'igikomerezwa muri cinema ya Hollywood. 

    Akunda abantu cyane kandi ni umucuranzi mwiza wa Piano. Uyu mugabo yamamaye muri filime nyinshi cyane ndetse yanibitseho ibikombe bitandukanye birimo na ‘Oscar’. Anazwiho kuba ari mu bagabo bacye bashakanye n’abagore beza ubwo yarakirikumwe na Angelina Jolie mbere y’uko batandukana.

    10. The Rock

    Dwayne Johnson uzwi  cyane nka ‘The Rock ‘ wahoze ari kabuhariwe mu mukino wa ‘Catch’,  akerekezamu gukina filime, yaje ku mwanya wa 10 mu bagabo beza muri sinema ku isi. 

    Uyu mugabo uzwiho kugira ibigango ngo akurura igitsinagore cyane ndetse na filime ze benshi bazireba bakurikiye kureba igituza n’amaboko ye. Kugeza ubu amaze gukina filime nyinshi zakunzwe zirimo nka ‘Get Smart’, ‘Hercules’, ‘Fast & Furious’, ibice 3, n’izindi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131232/batwaye-imitima-yabagore-benshi-abakinnyi-ba-filime-babagabo-beza-kurusha-abandi-ku-isi-am-131232.html

  • Nyuma yo gutandukana na Lille, umunyarwanda Sahabo yasinyiye Standard de Liège (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda, Hakim Sahabo yamaze gusinyira Standard de Liège yo mu Bubiligi ni nyuma yo gutandukana na Lille.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w’imyaka 18 wakiniraga Lille y’abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa aheruka gutandukana nayo.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena 2023 nibwo Sahabo yasezeye kuri iyi kipe, hari mbere yo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi mu mukino wa Mozambique wabereye i Huye tariki ya 18 Kamena 2023.

    Mbere yo kuza byari byavuzwe ko yanyuze mu Bubiligi gusinyira Standard de Liège mu Bubiligi ndetse akaba yaraje amaze gusinya.

    Hamaze kujya hanze amafoto uyu mukinnyi arimo asinyira iyi kipe ndetse nayo ikaba yamaze kumuha ikaze.

    Sahabo Hakim yavutse tariki ya 16 Kamena 2005, avukira i Bruxelles mu Bubiligi. Nyina umubyara ni Umunyarwandakazi na ho se akaba Umurundi, aba bombi bahuriye mu Bubiligi ari na ho Sahabo yakuriye.

    Sahabo yasinyiye Standard de Liège

    Yasinye n’akanyamuneza kenshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gutandukana-na-lille-umunyarwanda-sahabo-yasinyiye-standard-de-liege-amafoto

  • Muhanga: Ingengo y'Imari y'umwaka wa 2023-2024 yazamutseho 2% #rwanda #RwOT

    Ingengo y'imari iteganijwe gukoreshwa n'Akarere ka Muhanga mu mwaka wa 2023-2024 yiyongereyeho miliyoni 650 Frw, zingana na 2%. Bivuze ko yageze kuri 32,846,940,227 Rfw, ivuye kuri 32,172,500,730 Rfw zari ziteganyijwe gukoreshwa mu ngengo y'imari ivuguruye  y'umwaka usozwa w'Imihigo wa 2022-2023.

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Octave avuga ko umwaka ushize w'imihigo bakoze ibyumweru bibiri bagamije kureba uko ingengo y'imari ikoreshwa mu gusubiza ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage. Barebye kandi uko bigabanya imirenge bagamije kuyikurikirana bareba niba ibikorwa biriyo bikorwa neza bijyanishijwe n'ingengo y'imari iba yarateganyije.

    Yagize Ati' Mu mwaka ushize twakoze ibishobotse byose kugirango turebe uko ingengo y'Imari ikoreshwa bityo tunagena ko twafata ibyumweru bibiri by'umujyanama tujya mu mirenge kureba ibikorwa birimo gukorwa kandi buri mujyanama afite umurenge akurikirana no kujya inama agamije kudatsindwa umuhigo we wo gufasha umurenge gukoresha neza amafaranga no gukurikirana ibikorwa bahabwa n'uko bikorwa'.

    Akomeza avuga ko muri iyi ngengo y'Imari bamaze kwemeza harimo; Ibiraro, Imihanda izakorwa na Kompanyi z'urubyiruko. Hari kandi imiyoboro y'amazi izubakwa mu mirenge ya Mushishiro na Nyarusange. Yongeraho ko bizeye ko bizazamura bimwe mu bipimo by'imibereho myiza y'abaturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir avuga ko ingengo y'imari y'umwaka ushize yari igizwe n'ibice bibiri birimo; Imishahara y'abakozi b'akarere yari byihariye Miliyari 21, andi yo gukoreshwa mu bindi bikorwa byari byihariye Miliyari zisaga11.

    Bizumurenyi Al Bashir.

    Avuga ko muri iyi ngengo y'Imari yiyongereyeho Miliyoni zisaga 650, aho azakoreshwa yose hamwe ari 32,846,940,227 Rfw, harimo asaga Miliyari 23 zizahemba abakozi na Miliyari 9 zizakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by'iterambere. Hari Miliyari 3,3 zizakoreshwa mu kubaka imihanda. Yibutsa kandi ko mu bushobozi bw'Akarere bahize kuzinjiza imisoro n'amahoro inga na 2,061,063,134 Rfw. Avuga ko ugereranyije n'umwaka ushize bazamuyeho Miliyoni 8 kuko bari twarahize kwinjiza 2,052,000,000 Rwf.

    Umukozi mu Ishami rishinzwe ingengo y'Imari y'Igihugu mu gashami gashinzwe Politiki yo kwegereza abaturage ubushobozi n'ubuyobozi, Murekembaze Jean Damascene ashimira Akarere ko kagerageje gukoresha neza umutungo wa Leta, akabibutsa ko iyo raporo itabaha uburenganzira bwo kumva ko bageze aho bifuza.

    Yagize Ati' Nkatwe dushinzwe kwegereza ubushobozi n'ubuyobozi abaturage, twabonye ko umutungo wakoreshejwe neza ariko ntabwo ari cyane kuko hari udukosa twakita duto tutarabasha kwirindwa, ariko ntabwo twacisha umuntu umutwe kuko twakwirindwa. Niyo mpamvu mugomba kumenya ko hari aho mutarabasha kugera kandi mwibuke ko turimo gusoza imyaka 7 ya Manda ya Perezida wa Repubulika, ikubiyemo byinshi bigomba guhabwa abaturage nk'uko yabibemereye'.

    Akomeza abibutsa ko igenamigambi rikorwa rikwiye gushingira ku bitekerezo by'umuturage. Yibutsa abo bireba ko bagiye kwinjira mu mwaka wa nyuma w'imyaka 7 ya gahunda ya Leta y'imbaturabukungu ya NST1, ko hakenewe guhitamo ibikorwa by'Ingenzi byakoranwa n'abikorera kandi bagakomeza gufasha abaturage kurandura ubukene bityo barusheho kugira imibereho myiza.

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Octave Iburyo n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'aka karere, Bizumuremyi Al Bashir ahabwa igitabo gikubiyemo ingengo y'imari ya 2023-2024

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/29/muhanga-ingengo-yimari-yumwaka-wa-2023-2024-yazamutseho-2/