Blog

  • Diplomate yataramiye abakunzi be bamupfumbati… – #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi yataramiye abakunzi be biganjemo urubyiruko barenga 300 bari bitabiriye ikiganiro 'Ijambo Ryahindura Ubuzima Summit' cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023 kuri Hill Top Hotel i Remera.

    Yaririmbye ashyira akadomo ku biganiro byatanzwe n'abarimo Tom Close wagarutse ku rugendo rw'ubuzima bwe, Muganga wa gakondo Rutangarwamaboko wikije cyane ku buzima bwo muri iki gihe, Dr Francis Habumugisha washinze ibigo birimo Televiziyo Goodrich Tv n'ibindi.

    Diplomate yakunze kwitabira cyane ikiganiro 'Ijambo Ryahindura ubuzima' gikorwa na Dashim kuri Fine Fm biri mu byatumye atumirwa gususurutsa abakunzi be.

    Uyu wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yisunze indirimbo ze: Indebakure, Kumpera z'umukororombya, Ikaramu, Karibu sana, Umunsi ucyeye, Kalinga, Umucakara w'ibihe, Kure y'imbibi n'izindi ubundi afatanya n'abakunzi be kuzirimba.

    Yaririmbaga ari nako bamwe mu bafana be bamupfumbatisha amafaranga. Diplomaye yabwiye InyaRwanda ko yahawe arenga ibihumbi 100 Frw.

    Nyuma y’iki gitaramo, Diplomate yashimye abarenga 300 bari bitabiriye iki kiganiro ndetse n’uburyo bamwakiriye. Ati “Ndishimye kandi ndanezerewe cyane. Ku bw’urukundo no kunshyigikira mukomeza kunyereka.”

    Yashishikarije urubyiruko gukomeza gukurikirana ikiganiro Ijambo Ryahindura ubuzima kubera ko  hari ubuzima bwinshi rimaze guhindura’.

    Uyu mugabo yavuze ko hari ibikorwa byinshi amaze gukora, kuko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru yafashe amashusho y’imwe mu ndirimbo ze azashyira hanze mu minsi iri imbere. Ati “Mushonje muhishiwe. Ndabakunda cyane. Imana ibahe umugisha.”

    Uyu muraperi yaherukaga gutaramira abakunzi mu 2020, icyo gihe yakoreraga ibitaramo bimwe na bimwe muri Kigali no mu Ntara. Mu mezi ashize yanataramiye mu Karere ka Gatsibo mu Burasirazuba bw'u Rwanda.


    Diplomate yataramiye abakunzi be nyuma y’igihe kinini, bamupfumbatisha arenga ibihumbi 100Frw 

    Diplomate yaririmbye mu bwo bwa Playback zimwe mu ndirimbo ze yashyize hanze mu bihe binyuranye

    Hari abasangaga Diplomate ku rubyiniro bifuza kumusuhuza no kumushimira ku bw’ibihangano bye
     

    Diplomate yacaga bugufi akaramukanya n’abakunzi be bamukunze kuva mu myaka irenga 10 ari mu muziki

    Diplomate yabwiye abakunzi be ko afite indirimbo nshya agiye gushyira hanze mu minsi iri imbere

    Abakunzi ba Diplomate bazamuye amaboko baramushimira nyuma y’igihe cyari gishize batamubona mu bitaramo

    Hari abafata amashusho n’amafoto ubwo Diplomate yabasusurutsaga






    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘KALINGA’ YA DIPLOMATE
    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze iki gikorwa ‘Ijambo Ryahindura Ubuzima Summit’

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131334/diplomate-yataramiye-abakunzi-be-bamupfumbatisha-arenga-ibihumbi-100frw-amafoto-131334.html

  • Amatora agiye gusozwa: Amatike ku bifuza kwit… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 19 Gicurasi 2023 nibwo hatangiye amatora mu buryo bw'ikoranabuhanga y'abakobwa wakita ko ari igisobanura cy'amashusho y'indirimbo akaba azashyirwaho akadomo kuwa 04 Nyakanga 2023.

    Ibyiciro bihataniwe bikaba ari umunani birimo Best Dressed Video Vixen aho kugeza ubu Ange Dababy ari we ufite amajwi menshi, Best Inspirational Video Vixen kugera ubu Tony Boo ari we ufite amajwi menshi.

    Hakaza kandi Best New Video Vixen icyiciro kiyobowe kugera ubu mu majwi na Kundwa Shaddy, Best Photogenic Video Vixen icyiciro kiyobowe mu majwi na Uwa Divine ni na we uyoboye muri Best Dancer Video Vixen.

    Hari kandi Best Decade Vidoe Vixen icyiciro kugeza ubu kiyobowe na Cycy Beauty, Best Video Vixen kimwe mu byiciro bikomeye kiyobowe mu buryo bw'amajwi na Shema Sugar kimwe na Best Popular Video Vixen icyiciro kugera ubu kiyobowe na Tatiana.

    Aya matora akaba akomeje kugera kuwa 04 Nyakanga 2023 ku isaha ya saa tanu z'ijoro mu gihe kandi kuwa 08 Nyakanga 2023 hazaba ibirori bizatangirwamo  ibi bihembo.

    Bikaba bayaratumiwemo abahanzi batandukanye bakorana umunsi ku wundi n'aba bakobwa, abatunganya amashusho, abashoramari banyuranye.

    Hagati aho ariko ku bakunzi b'umuziki n'imyidagaduro muri rusange ishingiye ku bwiza n'imideli bashyiriweho uburyo bwo kuzaza kwihera ijisho no kwishimana n'aba banyamideli.

    Aho unyuze kuri noneho.com wagura itike yawe irimo iya 5000Frw, 10000Frw na 25000Frw ibi birori bizaririmbamo abahanzi batandukanye bagezweho, imyiyereko y'abanyamideli, umuziki uvanze neza no gutambuka ku itapi y'umutuku.

    Kanda hano ubashe gutora

    Kanda hano ubashe kugura itike yawe ntuzabure mu birori bya Video Vixen Awards 2023.Alyce AmikeKelly BooMccurbyKate NellyTatianaDiane LolyCyiza EstherKundwa ShaddyShema SugarUwa DjarillaBelyseKay CDidineUwa BiancaWinnie InanaUwase DinahUmukundwa ClemenceTony BooSwallaStina VehiSonia KajibangaUmulisa NellyNancy Carine DabijouTeta GShaddybooNadiaKevine UwaseTeta SandraCycy Beauty

    Ibirori bya VIDEO VIXEN AWARDS 2023 bizabera kuri ONOMO Hotel kuwa 08 Nyakanaga 2023 kanda hano wigurire itike

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131333/amatora-agiye-gusozwa-amatike-ku-bifuza-kwitabira-ibirori-bya-video-vixen-awards-2023-yage-131333.html

  • Nyuma yuko ikipe ya Arsenal izamuye ibendera ry’abaryamana bahuje ibitsina, indi kipe ikunzwe n’abanyarwanda batari bake yarizamuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ikipe ya Arsenal izamuye ibendera ry'abaryamana bahuje ibitsina, indi kipe ikunzwe n'abanyarwanda batari bake yarizamuye.

    Ubutinganyi bukomeje gufata indi ntera ku isi, mu bihugu bitanduka, mu masosiyete atandukanye, mu mikino n'ibindi byinshi cyane.

    Mu minsi yashize ikipe ya Arsenal yazamuye idarapo ry'abaryamana bahuje ibitsina ndetse ubu inyuma y'ikiranganego cyayo niryo rihari. Siyo gusa kuko n'andi makipe akomeye ku mugabane w'iburayi yamaze kurizamura. Ikipe  ya FC Barcelona ikunzwe n'abatari bake nayo yamaze kurizamura.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yuko-ikipe-ya-arsenal-izamuye-ibendera-ryabaryamana-bahuje-ibitsina-indi-kipe-ikunzwe-nabanyarwanda-batari-bake-yarizamuye/

  • Afite ikirombe acukuramo! Ubwiza bw’imodoka ya Dabijou buzatuma abasore makundi icyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Afite ikirombe acukuramo! Ubwiza bw'imodoka ya Dabijou buzatuma abasore makundi icyo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Dabijou yasangije abamukurikira ubwiza bw'imodoka agendamo.

    Uyu Dabijou agenda mu modoka ya mu bwoko bwa Barabasi izwiho bake muri iyi kigali, ndetse akaba ari umwe mu bakobwa b'ibyamamare bagenda mu modoka nziza.

     

    Source : https://yegob.rw/afite-ikirombe-acukuramo-ubwiza-bwimodoka-dabijou-buzatuma-abasore-makundi-icyo/

  • Yahagize nk’iwabo; Indirimbo ya Burna boy ikomeje guca ibintu mu Bwongereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ye ya 10 Burna Boy indirimbo ye 'Sitting On Top Of The World' yinjiye mu ndirimbo 40 ziri kumvwa cyane mu Bwami bw'u Bwongereza.

    Umunya-Nigeria Burna Boy akomeje kuyobora injyana ya Afrobeats mu isi. Uretse kuba ari gukora ibitaramo by'akataraboneko mu nguni z'isi zinyuranye, ariko n'indirimbo ze ziri gukora amateka mu bihugu binyuranye.

    Indirimbo ye 'Sitting On Top Of The World ubu niyo iri gukora izina mu Bwami bw'u Bwongereza magingo aya.

    Nk'uko bigaragazwa n'urubuga UK Singles chart, iyi ndirimbo ya Burna Boy ikaba iri ku mwanya wa 38 mu ndirimbo 40 zizaranga icyumweru cyo kuva ku 30 Kamena- 06 Nyakanga 2023.

    Indirimbo ya Burna Boy 'On Top of the World' iri ku mwanya wa 38 muzumvwa cyane mu Bwongereza

    Ariko kandi iyi ndirimbo 'On Top Of The World' ikomeje gukundwa cyane nyuma yuko ayisubiranyemo n'umuraperi 21 Savage, ari nako imaze ibyumweru bine byose kuri uru rutonde.

    Nyuma yuko mu 2022 abakunzi buyu muhanzi baryohewe na alubumu ye ya Gatandatu yise 'Love, Damini,' yatangiye 2023 by'umwihariko ku wa 01 Kamena asohora iyi ndirimbo 'Sitting On Top Of The World' iri kugenda yumvwa n'Abongera muri za Gariyamoshi.

    Nubwo iyi ndirimbo ariyo magingo ari gukora izina kuri uru rubuga rwa UK Singles chart, ariko siyo ya mbere igiye kuri uru rutonde kuko n'inshuro ya 10 abikoze. Izindi zagiye kuri uru rutonde zirimo : YE', 'Last Last', 'For My Hand'.

    Source : https://yegob.rw/yahagize-nkiwabo-indirimbo-ya-burna-boy-ikomeje-guca-ibintu-mu-bwongereza/

  • Colombia habereye impanuka y’indege iteye ubwoba yahitanye abantu ba biri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Colombia habereye impanuka y'indege iteye ubwoba yahitanye abantu ba biri.

    Iyi mpanuka yabaye aho indege ebyiri zirwanira mu kirere zagonganye, hapfa babiri.

    Ibi byabereye mu kigo cy'indege cya Villavicencio, aho indege ebyiri zagonganye mu ndege hagati zikagwa mu cyaro.

     

    Source : https://yegob.rw/colombia-habereye-impanuka-yindege-iteye-ubwoba-yahitanye-abantu-ba-biri/

  • Iyi kipe ifite gahunda: Paris Saint Germain yamurikiye abakunzi bayo imyambaro mishya bazajya bambara mu gihe bakiniye hanze (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'u Bufaransa yamurikiye abakunzi bayo imyambaro mishya bazajya bambara mu gihe bakiniye hanze.

    Binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe ya Paris Saint Germain hagaragajwe imyambaro mishya abakinnyi b'iyi kipe bagiye kujya bambara mu gihe bakiniye ku kibuga cyo hanze muri uyu mwaka w'imikino wa 2023-2024.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/iyi-kipe-ifite-gahunda-paris-saint-germain-yamurikiye-abakunzi-bayo-imyambaro-mishya-bazajya-bambara-mu-gihe-bakiniye-hanze-amafoto/

  • Kamonyi-Nyarubaka: Umukozi wa ISCO yishwe ahambiriwe, apfutse umunwa #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 02 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Ruseke, Akagari ka Kambyeyi, Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi, umukozi(umusekirite) wa Kompanyi icunga umutekano ya ISCO yasanzwe yishwe, ahambiriye amaguru n'amaboko, apfutse cyangwa afunze umunwa.

    Amakuru agera ku intyoza.com akemezwa n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarubaka ni uko uyu mukozi wishwe ari umugabo w'imyaka 59 y'amavuko witwa Ngirumukiza jean wari utuye i Mbuye ho mu karere ka Ruhango.

    Amakuru yemezwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarubaka Mpozenzi Providence Mbonigaba, avuga ko mu makuru bafite ari uko uyu mukozi yari wenyine kuko undi bagombaga kuba bari kumwe mukazi ntawari uhari.

    Yagize ati' Yari yaraye izamu wenyine na mugenzi we adahari, abamwishe nta n'umwe bakeka kuko nta n'uwigeze ahagera, ariko ikigaragara ni uko bamwishe bamuziritse amaguru n'amaboko bamupfutse n'umunwa'.

    Gitifu Providence, avuga ko bigoye kumenya byinshi ku makuru y'ibyahabereye kuko uwakayatanze yishwe kandi yari wenyine. Avugako undi mugenzi we waraye mu kazi yari ku muryango aho binjirira kandi ngo harimo intera nini cyane kuko n'ikigo ni kinini. Avuga ko ntawe uzi amasaha ibi byabereyeho kuko byamenyekanye mu gitondo abaje kumusimbura bahageze n'abandi bakozi bari bazindutse.

    Ibivugwa na bamwe mu baturage;

    Amakuru ava mu baturage ni uko uyu nyakwigendera ashobora kuba ngo yari abangamiye benshi mu bakozi bakorera muri iki kigo gitunganya amabuye kikayabyazamo Amakaro n'Amapave. Aba yabangamiraga ngo bajyaga bashakaga kwiba bimwe mu bikoresho by'ikigo bitandukanye ariko akabatesha ku buryo hari n'amakuru avuga ko bamubwiraga ngo ibyo akora azabyigira kangahe?.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru, inzego zitandukanye z'ubuyobozi zari zimaze kuhagera zirimo iz'umutekano. Abishe uyu mukozi wa ISCO nk'uko Gitifu Providence abivuga, bimwe mu bimaze kumenyekana ni uko bibye insinga zifite agaciro kanini. Ati ' Bibye insinga ariko zifite agaciro kanini'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/02/kamonyi-nyarubaka-umukozi-wa-isco-yishwe-ahambiriwe-apfutse-umunwa/

  • Kamonyi-Kibuza: Impanuka yakomerekeyemo abantu 19 barimo 13 bakomeretse bikomeye #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'uyu wa 01 Nyakanga 2023 mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Nkingo ahitwa mu Kibuza, imodoka ntoya (Mini-Bus) Toyota Hiace yagonze imodoka 2 hakomereka bikomeye abantu 13 bahise bajyanwa ku bitaro bya Kaminuza y'u Rwanda bya Kigali-CHUK, abandi 6 bakomereka ku buryo bworoheje bajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kamonyi cyegereye ahabereye impanuka.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Amapyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye ku murongo wa Telefoni ngendanwa yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko iyi mpanuka yatewe n'uko uwari utwaye iyi Toyota Hiace yavaga Kigali yashatse guca ku zindi modoka zari zimuri imbere, agonga imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Yaris, iyi nayo igonga indi yo mu bwoko bwa Mahindra, nayo igonga indi yo mu bwoko bwa Toyota Corolla. Abantu 19 bahise bakomereka, barimo 13 bakomeretse bikabije.

    Imodoka Toyota Hiace yateje ibi byose, ifite ibiyiranga ( Pulaki), RAB 782S yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga. Iyo yagonze ya Toyota Yaris ifite Pulaki RAG 431 N, mu gihe Mahindra yagonzwe yari yambaye Pulaki RAF 678A. Toyota Corolla Pulaki zayo ntabwo twabashije kuzimenya. 

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, akomeza yibutsa abatwara ibinyabiziga ko bakwiye kubakiriza ibyapa biri ku muhanda byaba ibiburira ndetse n'ibibuza abatwara gutambuka batabifitiye uburenganzira, kwitwararika igihe bari mu muhanda bakirinda kuba ba Nyirabayazana b'impanuka.

    Yagize kandj ati' Nta muntu utwara ikinyabiziga ukwiye kwirukanka ngo yirengagize ibyapa biburira umuyobozi w'ikinyabiziga cyangwa ibimubuza gutambuka mbere kandi atabifitiye uburenganzira'.

    Nkuko akomeza abivuga, SP Emmanuel Habiyaremye yemeza ko impanuka ikimara kuba, aba bayobozi b'ibi binyabiziga bapimwe bagasanga nta n'umwe wanyoye ibiyobyabwenge. Avuga ko impamvu yateye iyi mpanuka ari ukugenda nabi kw'imodoka TOYOTA HIACE RAB 782 S yagonze izindi kubera kugenda nabi.

    Mu yandi makuru twamenye ni uko uyu mushoferi cyangwa se Umuyobozi w'iki kinyabiziga cyateje impanuka yajyananywe nacyo gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge.

    Abatwara ibinyabiziga n'abakoresha umuhanda muri rusange baributswa ko Gahunda ya GERAYO AMAHORO ireba buri wese.

    Imodoka yaguye munsi y'akarere.

    Mu gihe iyi mpanuka yabaga, hari indi nayo hahise ibera munsi gato y'Akarere ka Kamonyi, aho imodoka ntoya y'ivatiri yarenze umuhanda ikagwa mu muferege cyangwa se Ruhurura itwara amazi impande y'umuhanda wa Kaburimbo, aho yagenderaga. Amakuru ku cyateye iyi mpanuka n'uko byagendekeye abari bayirimo ntabwo twabashije kubimenya kuko abo twahasanze ntawashakaga kugira icyo avuga. Gusa Polisi yatabaye imodoka ikurwa muri iyi ruhurura.

    Ubwo twandikaga iyi nkuru, nta makuru mashya ku buzima bw'abajyanywe kwa Muganga twari twakamenya.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/02/kamonyi-kibuza-impanuka-yakomerekeyemo-abantu-19-barimo-13-bakomeretse-bikomeye/

  • Japhet aherekejwe na Ally Soudy batanze ibyis… – #rwanda #RwOT

    Japhet's Comedy Tour  ni gahunda yateguwe n’umunyarwenya Japhet Mazimaka yo kuzenguruka za Kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda usibye izo mu mujyi wa Kigali. 

    Ku ikubitiro mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki 1 Nyakanga 2023 Japhet yahereye muri Kamuza y' u Rwanda ishami rya Huye aho kwinjira byari ubuntu.

    Mbere y’uko uyu munyarwenya umaze kwigarurira imitima y'Abanyarwanda ajya ku rubyiniro habanje kujyaho abanyeshuri batandukanye bo muri Kaminuza berekana impano zabo zitandukanye ziganjemo izo gusetsa dore ko no mu ntego y'ibi bitaramo harimo kumenyereza abafite impano mu rwenya bari muri za kaminuza ndetse banerekwa uko bakagura impano zabo.

    Bidatinze Umunyamakuru ndetse akaba n'umuhanzi ,Ally Soudy yagiye ku rubyiniro maze abanyeshuri batangira kwizihirwa mu buryo bw'imbitse.

     Byasaga ari nkaho umwana ugarutse mu rugo kuko Ally Soudy yari yasubiye aho yize Kaminuza mu myaka 13 ishize.

    Uyu mugabo wamamariye cyane  mu itangazamakuru,yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda ifite amahirwe bitewe nuko yanyuzemo abantu benshi bakomeye barimo abayobozi, abanyamakuru, abahanzi ndetse n’abandi.

    Yagiriye inama abanyeshuri abasaba kugira ikindi kintu cy'abatunga niyo cyaba kitajyanye n'ibyo biga,yitanzeho urugero avuga ko yize Ubukungu muri Kaminuza ariko akaba atunzwe no kuvuga. Yanabasabye kureba Japhet Mpazimaka ariko banamwigiraho byinshi.

    Ibyishimo byari byose ku banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye

    Japhet Mazimpaka yageze ku rubyiniro yakiriwe na Ally Soudy maze n'abanyeshuri bari bari inyuma barahaguruka batangira kwegera imbere,yatangiye atera urwenya kuri Ismael Mwanafunzi wari wakoreye ubukwe muri aka Karere ka Huye. Uyu munyarwenya  ntiyigeze asiga  Ally Soudy aho yimuteragaho inkuru yibanze  ku ndirimbo ze yagiye akorana n'abahanzi batandukanye barimo The Ben. Muri iyo minota nta kindi cyari ahabereye igitaramo usibye guseka gusa,yakomereje no ku zindi nkuru yari yateguye gusa ziganjemo iz'Icyongereza.

    Yasoje abanyeshuri ubona batabishaka maze avuga ko yishimiye kuba ari muri Kaminuza y’u Rwanda ahiga Intiti.Japhet Mazimpaka afatanyije na Ally Soudy bahise batera inkunga Porogaramu yo muri kaminuza y’u Rwanda yiswe igiceri batanga ibihumbi 200 by'amanyarwanda.

    Ubusanzwe muri iyi gahunda buri munyeshuri atanga igiceri cy'ijana maze ugize ibyago cyangwa yahuye n'ikindi kibazo cy'ubukene agafashwa bivuye muri y'amafaranga yatanzwe.

    Ibi bitaramo bya Japhet’s Comedy Campus Tour bizakomereza no mu zindi Kaminuza,kwinjira hose ni ubuntu.



    Ally Soudy wari wasubiye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye nyuma y’imyaka 13 ahize

    Japhet Mazimaka asetsa abanyeshuri

    Bamwe mu banyeshuri berakanye impano zabo

    Umwe mu banyeshuri wagaragaje ko afite impano yo gusetsa


    Akanyamuneza kari kose kubanyeshuri


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131329/japhet-aherekejwe-na-ally-soudy-batanze-ibyishimo-nubufasha-i-huye-amafoto-131329.html