Blog

  • Perezida Jean Fiedel yahaye ikaze Gogo wafanaga Apr Fc mu muryango mugari wa Rayon Sports nyuma yo gushyingirwa n’umu-Rayon ku mutima Nkurunziza Jean Paul – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida Jean Fiedel yahaye ikaze Gogo wafanaga Apr Fc mu muryango mugari wa Rayon Sports nyuma yo gushyingirwa n'umu-Rayon ku mutima Nkurunziza Jean Paul.

    Mu bukwe bwa Nkurunziza Jean Paul na Nkusi Goreth, Perezida Jean Fiedel yahaye ikaze Gogo wafanaga Apr Fc.

    Yamuhaye ikaze amuha umupira w'iyi kipe ifite abafana benshi cyane mu Rwanda.

     

    Source : https://yegob.rw/perezida-jean-fiedel-yahaye-ikaze-gogo-wafanaga-apr-fc-mu-muryango-mugari-wa-rayon-sports-nyuma-yo-gushyingirwa-numu-rayon-ku-mutima-nkurunziza-jean-paul/

  • Umuvugizi wa Rayon Sports yakoze ubukwe na Gogo #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yasabye ndetse anakwa Nkusi Goreth [Gogo], mu muhango witabiriwe na bamwe mu byamamare.

    Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2023 ubera ku i Rebero.

    Byabereye mu Busitani bwa Mliman (Mliman Garden Rebero) aho Jean Paul yari agaragiwe n’abanyamakuru bagenzi be nka Rugangura Axel, Kanyamahanga Jean Claude, Hitimana Claude, Nuwamanya Bernard, Ngano Roben na Rugaju Reagan.

    Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports akaba ari we wari Parrain ni mu gihe Rigoga Ruth wa RBA yari yari Marraine wa Gogo.

    Ni ubukwe kandi bwitabiriwe n’umuhanzi Tom Close ndetse na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele.

    Nyuma yo gusaba no gukwa bakaba basezeraniye imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kanombe.

    Nyuma y’iyi mihango abatumiwe bakaba bakiriwe muri Mlimani Garden ahari abakinnyi nka Kayitaba Bosco wa Police FC n’umunyamakuru Mike Karangwa n’abandi.

    Ubukwe bubaye nyuma y’uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kamena 2023 aho basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Tariki ya 29 Ukuboza 2022 Nkurunziza Jean Paul yari yambitse Gogo impeta ya fiançailles.

    Nkurunziza Jean Paul uretse kuba ari umuvugizi wa Rayon Sports ni n’umunyamakuru wa Siporo aho akorera Radio Isango Star yanakoreye kandi Radio1, Flash FM kandi yanandikiye Umuseke.

    Nkusi Goreth bagiye kurushinga ni umukomeye cyane w’ikipe ya APR FC ndetse na Arsenal mu Bwongereza.

    Nkurunziza Jean Paul n’abari bamugaragiye

    Sadate yari parrain

    Byari ibirori bibereye ijisho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuvugizi-wa-rayon-sports-yakoze-ubukwe-na-gogo

  • Nyuma yuko idarapo ry’abaryamana bahuje ibitsina rikomeje kuzamurwa mu makipe y’iburayi, abakinnyi bazi ubwenge batangiye gukuramo akabo karenge – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko idarapo ry'abaryamana bahuje ibitsina rikomeje kuzamurwa mu makipe y'iburayi, abakinnyi bazi ubwenge batangiye gukuramo akabo karenge.

    Nyuma yuko umuzamu wa Arsenal Ramsdale ashyingiwe n'umugore we, ubu na Bernardo Sliver wa Manchester city yamaze gukora ubukwe.

    Uyu Bernardo Sliva yashyingiranywe n'umukobwa mwiza cyane w'umunyamideri witwa Ines Tomaz.

     

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yuko-idarapo-ryabaryamana-bahuje-ibitsina-rikomeje-kuzamura-mu-makipe-yiburayi-abakinnyi-bazi-ubwenge-batangiye-gukuramo-akaboko-karenge/

  • Bayambitse agatimba nk’umugeni! Umugabo yashyingiranywe n’ingona bigona nyuma yo kumuhata ibintu n’urukundo bikamurenga (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yashyingiranywe n'ingona bigona nyuma yo kumuhata ibintu n'urukundo bikamurenga.

    Umugabo wo muri Mexico yakoze ubukwe n'ingona y'igitsina gore mu birori gakondo avugako bizana amahirwe ku baturage ayoboye.

    Victor Hugo Sosa yashakanye n'ingona yitwa Alicia Adriana.

    Uyu mugabo avuga ko ayikunda bidasanzwe akaba ariyo mpamvu yiyemeje kwibanira niyi nyamaswa akaramata nk'umugore n'umugabo.

    Akomeza avuga ko iki gisimba ari ikiremwa cyiza ndetse acyita 'umukobwa wumuganwakazi' ahamyako ko bombi 'bakundanye'

    Abatashye ubu bukwe wabonaga bishimye cyane, buri jambo ryose yavugaga bamukomeraga amashyi ndetse harimo n'abacinya akadiho bishimira ibi birori.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/bayambitse-agatimba-nkumugeni-umugabo-yashyingiranywe-ningona-bigona-nyuma-yo-kumuhata-ibintu-nurukundo-bikamurenga-amafoto/

  • Uwababona basimbuka! Ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore yananiwe ikipe y’abana bari munsi y’imyaka 15 (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwababona basimbuka! Ikipe y'igihugu Amavubi y'abagore yananiwe ikipe y'abana bari munsi y'imyaka 15.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagore yanganyije 0-0 na Shining Football Academy y'abari munsi y'imyaka 15.

    Hari mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri, u Rwanda ruzakina na Uganda, mu gushaka itike y'imikino Olempike y'umupira w'amaguru

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/uwababona-basimbuka-ikipe-yigihugu-amavubi-yabagore-yananiwe-ikipe-yabana-bari-munsi-yimyaka-15-amafoto/

  • Anita Pendo na Karyuri basusurukije abitabiriye igitaramo Amag Theblack yamuritsemo Album ye yise Ibishingwe – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Amag Theblack umaze igihe kinini mu muziki nyarwanda yamuritse Album ye ya Gatanu yise Ibishingwe.

    Iyi Album ye Amag yasobanuye ko washibutse ku gahinda yatewe na Producer Piano The Groove Man wamusiragije akamushoreza rushorera.

    Iki gitaramo cyabereye muri Gift Restaurant, iri muri City Tower, cyarimo n'abandi bahanzi nka Rafiki 'Coga style', Eric Senderi, Yaung Grace ndetse n'abandi.

    Mc Dj Anita Pendo niwe wari umushyushyarugamba, ku rubyiniro hagaragaye n'ububyinnyi Karyuri.

    Source : https://yegob.rw/anita-pendo-na-karyuri-basusurukije-abitabiriye-igitaramo-amag-theblack-yamuritsemo-album-ye-yise-ibishingwe-amafoto/

  • Uwamaze imyaka 14 mu bitaro yatunguranye: Isi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 02 Nyakanga 2023 mu Karere ka Bugesera habereye isiganwa ngarukamwaka ariko ribaye ku nshuro ya mbere kuva icyorezo cya COVID19 cyarangira.

    Rikaba ryatangiye ku isaha ya saa mbiri ahatangiye hahaguruka ababigize umwuga mu kwirukanka mu bilometero 20, bakurikwe n'abasiganwa ku magare mu bilometero 40.

    Haje guhaguruka kandi abirukanka mu buryo bwo kwishimisha ibintu byahawe inyito kuri ubu yo gusiganwa haharanirwa kugira isuku inoze no kurwanya ibiyobyabwenge aba bakaba birukanse ibilometero 5.

    Mu gihe aba kandi bakurikiwe n'abasiganwa bafite ubumuga babakoresha amagare azwiho gufasha abafite ubumuga bw'ingingo.

    Hakaza kandi abangavu n'ingimbi birukanse ibilometero 8 nyuma y'amarushanwa hakaba hakurikiyeho gahunda yo gutanga ibihembo ku bitabiye iri siganwa byatanzwe n'abafatanyabikorwa banyuranye b'Akarere ka Bugesera.

    Mu ijambo ry'ikaze ryinjiza abitabiye mu gikorwa cyo gutanga ibihembo,Meya Mutabazi Richard yongeye gusobanura impamvu y'isiganwa rya 20Km de Bugesera.

    Meya Mutabazi ati'Ni isiganwa dukora twizihiza kwibohora kandi tugirango tunatange ubutumwa ubu gahunda twihaye ikaba ari iyi suku n'isukura ariko tunarwanya ibiyobyabwenge.'

    Muri 5Km Ntikwigize Jean Louis na Kanyange Emelyne nibo banikiye abandi bahawe ibihembo birimo ibikoresho by'ishuri, amavuta yo kurya byatanzwe na Water Aids

    Amagare abana bato cyane Hirwa Eddy Frank na Uwamahoro Sheilla nibo bahize abandi bahembwe amazi ya Jibu ari mu macupa bazajya banatwaramo amazi mu bihe by'imyitozo.

    Abafite ubumuga bahize bandi bagashyikirizwa ibihembo birimo amazi ya Jibu hamwe ni bahasha kuri buri umwe uhereye ku mwanya wa 6 Ngirimpuhwe Regis ibihumbi 30Frw.

    Hakaza umwanya wa 5 Byumvuhore Celestin ibihumbi 40Frw, umwanya wa  4 Dusengimana Jean Luc ibihumbi 50Frw, umwanya wa 3 Kayigamba ibihumbi 60Frw, umwanya wa 2 Ndayishimiye Ernest ibihumbi 70Frw n'umwanya wa mbere Hakizimana Emmanuel ibihumbi 80Frw bose kandi bagiye bambikwa imidali.

    Hagati aho hasozwa gutangwa ibihembo ku bafite ubumuga hahembwe uwagize impanuka atwaye igare akamara imyaka 4 arwajwe n'umuryango nyuma akazagukomeza gukurikiranwa n'ibitaro indi myaka 10.

    Uri mu bitabiye isiganwa anambaye sonde kuko atarabasha gukira neza uwo akaba ari uwitwa Ntampahungiro Claude yagenewe igare ry'abafite bumuga na Water Aids.

    Abasiganwe mu cyiciro cy'ingimbi n'abangavu muri 8Km mu bagabo umwanya wa 6 Manzi Jules Cesar yahawe ibihumbi 30Frw,umwanya wa 5 Mbonyumukiza Patrick Ibihumbi 40Frw, umwanya wa 4 Manishimwe Jean Baptitse ibihumbi 60Frw, umwanya wa 3 Ntivuguruzwa Emmanuel Ibihumbi 70Frw.

    Hari kandi  umwanya wa 2 Ntigurirwa Aman ibihumbi 80Frw kimwe n'umwanya wa 1 Twizerimana Claude Ibihumbi 100Frw bose kandi bagiye bongererwaho ibihembo byatanzwe na Jibu birimo amazi kuwa mbere hajyaho icupa rya gaz y'ibilo bitandatu.

    Abagore mu magare mu ibilometero 40 uhereye ku mwanya wa Gatandatu bagiye bagenerwa ibihembo bitandukanye birimo n'ibahasha umwanywa wa 6 Tuyishimire Sandrine ibihumbi 40Frw, umwanya wa 5 Mutimucyeye Saidati ibihumbi 50Frw, umwanya 4 Maniranzi Rose ibihumbi 60Frw, umwanya wa 3 Nyambere Grace ibihumbi 80Frw.

    Hakaza Uwimbabazi Liliane wahawe ibihumbi 100Frw n'icupa rya gaz rya 6Kg kimwe n'Umunezero Emelyne wahawe igare ryatanzwe na Water Aids, ibihumbi 130Frw n'icupa rya gaz 6Kg.

    Abagabo  mu magare mu bilometero 40 bagendaga bahabwa ibihembo birimo umwanya wa 6 Niyibizi Olivier ibihumbi 50Frw, umwanya wa 5 Cyiza Pacifique ibihumbi 60Frw, umwanya wa 4 Nizeyimana ibihumbi  Eric 70Frw, umwanya wa 3 Twizere Furaha ibihumbi 80Frw.

    Kimwe n'umwanya wa 2 Ndayishimiye Eli ibihumbi 100Frw hamwe Gaz y'ibilo 6 n'Icupa ry'amazi, umwanya wa 1 Manirumva Elissa ibihumbi 130rw wongeyeho icupa rya Gaz ry'ibilo 6 n'icupa ry'amazi.

    Ibilometero 20 ari nabyo byari bihatse hahembwe batandatu bayobowe na

    Uwizeyimana Gentille wabaye uwa kabiri wahawe ibihumbi 150Frw na Musabyeyezu Adeline 200Frw wahawe ibihumbi 200Frw kimwe n'abandi bose banambitswe imidali.

    Mbere y’uko hahembwa abo muri kilometero 20 ,Gasore Serge watangije iri rushanwa yashimiye abafatanyabikorwa bose arangije anagaruka gato ku mavu n'amavuko ya 20Km de Bugesera.

    Gasore ati'Hashize imyaka 8 dutangiye tujya gutangira hari ku gahanda k'amabuye ka Ntarama bitangira ari iby'abana tuza gusanga ari irushanwa rigomba kwaguka.'

    Yongeraho ati:'Twegereye ubuyobozi bw'Akarere baratwemerera buri mwaka rigenda ritera intambwe hazamo abaterankunga.'

     Yafashe umwanya kandi ashimira  Madamu Jeannette Kagame.

    Abwira Uwaje ahagaraiye Unity Club ati'Mudushimire nyakubahwa First Lady kubera ko ibi byose kugirango tubikore, ni we tubikesha hamwe n'inama muduha.'

    Icyiciro cy'abagabo birukanse 20Km hahembwe batandatu bayobowe na Dushimirimana Gilbert wahawe ibihembo birimo ibihumbi 100Frw, Nsabimana Jean Claude wahawe ibirimo ibihumbi 150Frw na Mutabazi Emmanuel wahawe ibihembo birimo ibihumbi 200Frw.

    Iki gikorwa kikaba cyitabiwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba akaba ari na we wari Umushyitsi Mukuru muri iri siganwa.

    Mu gusoza hamuritswe umwamabaro mushya w'ikipe y'amagare y'abagore  uriho ibirango by'Akarere, Jibu, Israel Premier Tech n'abandi baterankunga bayo batandukanye.

    Nyuma y'iki gikorwa kandi mu Karere ka Bugesera harabera ihuriro ry'urubyiruko rugera ku 1000 ruturutse mu mirenge itandukanye y'ako hanabe igitaramo cyagutse byose mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibora hanasozwa iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera bahawe icyemezo cy’ishimwe kubera uruhare rukomeye bagira mu iterambere ryako.Habaye umwanya wo gusura bimwe mu bikorwa bimaze iminsi bimurikwa by’abikorera mu Karere ka BugeseraAkanyamuneza kari kose yaba ku bato n’abakuruAbantu berekanye impano zabo abandi baboneraho umwanya wo gukora siporo mu buryo bwagutseMeya w’Akarere ka Bugesera yashimangiye ko siporo ari ururimi rwiza rwo kunyuzamo ubutumwaYaba mu bagore no mu bagabo hagiye hitabira n’abasanzwe barabigize umwuga mu kwirukanka bafite n’amakipe azwi nka APR, Police ni izindiAkanyamuneza kari kose ku bagiye begukana ibihembo muri 20Km de Bugesera Byari ibyishimo kuri buri umwe intero ari ‘Race to Restore’Jibu ni umwe mu baterankunga bakomeye b’Akerere ka Bugesera by’umwihariko n’umuterankunga w’iri siganwa n’ikipe y’amagare y’abagore yaka Karere

    AMAFOTO: BUGESERA DISTRICT TWITTER

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131342/uwamaze-imyaka-14-mu-bitaro-yatunguranye-isiganwa-rya-20km-de-bugesera-2023-ryari-nkubukwe-131342.html

  • Umuvugizi wa Rayon Sports yarongoye umufana w… – #rwanda #RwOT

    Ubu bukwe bwabaye kuri iki cyumweru taliki ya 2 Nyakanga 2023 bubera mu mujyi wa Kigali,gusaba no gukwa byabaye saa tatu bibera muri Miliman Garden Rebero. 

    Saa munani gusezerana imbere y’Imana byabereye kuri Paroisse ya Kanombe naho kwiyakira byabaye saa kumi nimwe bibera muri Miliman Garden Rebero.

    Abanyamakuru b'Imikino batandukanye mu Rwanda nibo bari biganje mu bambariye Nkurunziza Jean Paul naho Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports ariwe wabaye 'parrain'.

    Mu bari batashye ubu bukwe hari higanjemo ibyamamare bitandukanye birimo abakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse n’abanyamakuru n’imikino n’ubundi.

    Mu mpera z'umwaka ushize, tariki 29 Ukuboza 2022, ni bwo Nkurunziza yafashe icyemezo yambika umukunzi we impeta, bemeranya kurushinga. 

    Taliki 18 Mata 2023 yahise ateguza ubukwe ashyira ubutumire hanze maze taliki 22 Kamena 2023 bombi basezerana imbere y’amategeko.

    Nkurunziza Jean Paul ni umuvugizi wa Rayon Sports gusa yabanye na Gogo ufana ikipe ya APR FC byimazeyo.

    Abanyamakuru b’imikino mu Rwanda nibo biganje mu baherekeje Nkurunziza Jean Paul

    Munyakazi Sadate niwe wabaye  'parrain' w’umuvugizi wa Rayon Sports

    Abanyamakuru 2 b’imikino mu Rwanda,Rugaju Reagan na Roben Ngabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131343/umuvugizi-wa-rayon-sports-yarongoye-umufana-wa-apr-fc-131343.html

  • Nabo bagiye kongera kugaruka mu bihe byiza: Hamenyekanye inkuru nziza cyane ku bakunzi ba Liverpool FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Liverpool FC yo mu gihugu cy'u Bwongereza ishobora kuba igiye kongera kugaruka mu bihe byabo byiza nyuma y'uko igize umwaka utari mwiza w'imikino.

    Liverpool FC imaze gutangaza ko yasinyishije umukinnyi ukomeye cyane witwa Dominik Szoboszlai ukomoka mu gihugu cya Hongrie ufite imyaka 22 y'amavuko akaba ari umusore ukina hagati mu kibuga asatira izamu akaba yari umukinnyi wa RB Leipzig yo mu gihugu cy'u Budage.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/nabo-bagiye-kongera-kugaruka-mu-bihe-byiza-hamenyekanye-inkuru-nziza-cyane-ku-bakunzi-ba-liverpool-fc/

  • Yacurishije indege yo ku butaka! Meddy Saleh usanzwe utunganya amashusho y’indirimbo mu Rwanda yongeye kugaragaza ko ariwe ufite imodoka ikanganye i kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yacurishije indege yo ku butaka! Meddy Saleh usanzwe utunganya amashusho y'indirimbo mu Rwanda yongeye kugaragaza ko ariwe ufite imodoka ikanganye i kigali.

    Uyu mugabo Meddy Saleh ni umwe mu batunganyi bu musiki beza mu Rwanda, ndetse yakoze indirimbo nyinshi cyane zakunzwe.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira ubwiza bw'imodoka agendamo.

    Source : https://yegob.rw/yacurishije-indege-yo-ku-butaka-meddy-saleh-usanzwe-utunganya-amashusho-yindirimbo-mu-rwanda-yongeye-kugaragaza-ko-ariwe-ufite-imodoka-ikanganye-i-kigali/