Blog

  • Kamonyi: Umugabo wakoraga akazi k’uburinzi yishwe urwagashinyaguro abanje kuzirikwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kamonyi: Umugabo wakoraga akazi k'uburinzi yishwe urwagashinyaguro abanje kuzirikwa

    Uyu mugabo yitwaga Ngirumukiza John yakoraga akazi ku burinzi ku ruganda rutunganya amakaro, basanze yapfuye aboshye amaboko anapfutse umunwa.

    Uyu yari umugabo w'imyaka 59 y'amavuko, akaba akomoka mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango yakoreraga kompanyi icunga umutekano ya ISCO.

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki ya 02 Nyakanga, 2023.

    Abahageze mbere basanze aryamye, kandi  aboshye amaboko bakeka ko yishwe.

    Ngirumukiza yakoraga uburinzi ku ruganda rutunganya amakaro ruherereye mu Mudugudu wa  Ruseke, Akagari ka Kambyeyi mu Murenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi.

    Source : https://yegob.rw/kamonyi-umugabo-wakoraga-akazi-kuburinzi-yishwe-urwagashinyaguro-abanje-kuzirikwa/

  • Oldies Festival yasojwe hahembwa imodoka yo h… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023, mu mbuga ngari ya Canal Olympia ku i Rebero.

    Iri serukiramuco ryubakiye ku muziki ucurangwa na ba Dj bakomeye kandi bagezweho mu Rwanda, bakibanda cyane ku ndirimbo zo muri 70, 80, 90 ndetse na 2000.

    Riherekezwa no gutanga ibihembo ku bantu bahiga abandi mu myambaro ijyanishije n'iyo mu bihe byo hambere. Ariko kuri iyi nshuro ya gatatu hanahembwe imodoka yo hambere.

    Umugabo witwa Nsabumukiza Aimable ni umwe mu begukanye igikombe nyuma y'uko imodoka ye ihize izindi.

    Uwimana Basile uri mu bategura iri serukiramuco yabwiye InyaRwanda ko hari byinshi bashingiyeho bagenera iki gikombe uyu mugabo.

    Ati 'Kuva Oldies Festival yatangira, inshuro ebyiri zayo zishize Aimable aba yazanye imodoka ya cyera kandi buri gihe ahora ahindura. Iyo yazanye mu ya mbere siyo yazanye mu ya kabiri si nayo yazanye mu ya gatatu, ariko we arazifite nyinshi.

    Uwimana yavuze ko hari n’abandi bantu batatu bari bazanye imodoka zo hambere, ariko komite itegura iri serukiramuco yanzuye ko Aimable ariwe uhabwa ishimwe ‘kubera nyine ukuntu abijyanisha na Oldies’. Ati “Ni muri ubwo buryo twamuhembwe.”

    Eugène Mugisha yahawe 'Awards' kubera kwambara neza ajyanishije n'imyambaro yo mu myaka ya za 70. Hari abagore babiri batifuje kujya mu itangazamakuru bahize abandi mu myambaro yo muri za 80 na 90.

    Ni mu gihe umusore uzwi nka 'No Brainer' kuri Twitter yahawe 'Award' nyuma yo guhiga bagenzi be mu myambaro yo mu 2000.

    Uwimana Basile yavuze ko aba bahize abandi mu myambaro, bazatembereza muri Parike y'Akagera mu gihe cy'iminsi.

    Aba Dj barimo Mike, Emery, Karim na Ry bagiye basimburanwa mu kuvanga imiziki kugeza mu masaha akuze y'ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, igitaramo gipfundikirwa uko.

    Iri seurkiramuco ritegurwa na Impano Creative rihuza abantu bo mu ngeri zinyuranye nk'ibyamamare, abavuga rikijyana mu nzego zinyuranye, abanyabirori, abakinnyi b'umupira n'abandi baba baserutse mu myambaro yo hambere mu rwego rwo kwiyibutsa ahahise habo.

    Hacurangwa cyane cyane indirimbo zo mu myaka ya 70, 80, 90, 2000 kugeza mu 2010, bigahuzwa n'imyimbarire yo muri iyo myaka. Binajyana no guhitamo aba Dj bumva neza imiziki yo muri icyo gihe mu rwego rwo gufasha abantu kunogerwa.

    Mu Ukuboza 2022, Basile Uwimana yabwiye itangazamakuru ko gutegura iri serukiramuco ahanini byaturutse ku gusanga hari ingeri z'abantu zitibonaga mu rugando rw'imyidagaduro. Ati 'Twasanze hari igice cy'imyidagaduro kidakunze gukorwaho cyane, ubwo ndavuga indirimbo zo ha mbere.'

    Yavuze ko bafite intego yo kuryagura rikajya riba nibura iminsi ibiri aho kuba umunsi umwe, nk'uko byari bisanzwe. 



    Abanyabirori bari bakonyeraho mu iserukiramuco Oldies Festival ryabaga ku nshuro ya gatatu

     

    'No Braine' yahize abandi mu myambari yisanisha no mu 2000


    Aimable Nsabumukiza yahembwe kubera imodoka zo hambere akunze kujyana muri iri serukiramuco


    Eugène Mugisha yahembwe nyuma yo guhiga abandi mu myambari yo mu 70 

    Abanyamakuru b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru,RBA na Constatin ukora muri UNDP ishami ry’u Rwanda bari muri iki gitaramo


    Dj Mike yamenyekanye nka Wake Up Sound, ariko yitwa Michel Matabaro


    Emery Mutabazi wamenyekanye nka Dj Emery yujuje imyaka 57 y'amavuko. Ni umwe mu bakuze bavanga imiziki mu Rwanda


    Dj Karim- Uyu mugabo w'imyaka 38 y'amavuko amaze imyaka 16 muri uyu mwuga


    Yves Rwego wamenyekanye nka DJ RY ni umwe mu ba Dj bakiri bato mu myaka 

    ‘No Brainer’ ari kumwe na ‘Mwene Karangwa’ bazwi ku rubuga rwa Twitter

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131339/oldies-festival-yasojwe-hahembwa-imodoka-yo-hambere-nabahize-abandi-mu-myambarire-amafoto-131339.html

  • Bahavu yagarutse i Kigali avuga ku masomo ya… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yari mu bantu barenga 15 boherejwe na Leta y’u Rwanda kwihugura mu bijyanye na Sinema muri iki gihugu cya Korea y’Epfo, kiri mu bihugu biteye imbere cyane mu bijyanye no gutegura no gutunganya filime.

    Iri tsinda ry’Abanyarwanda ryageze ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe saa saba z’amanywa zo kuri iki Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023, bakirwa n’abo mu miryango y’abo n’abandi.

    Bahavu yabwiye InyaRwanda ko rwari urugendo rutoroshye ariko kandi bungukiyemo byinshi birimo gukora ubushabitsi muri Sinema, kubyaza umusaruro ibyo bafite no kugerageza kugeza ibikorwa byabo ku rwego Mpuzamahanga.

    Aya mahugurwa bakoreye muri Korea y’Epfo bayakoze binyuze mu bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na KOICA.

    Bahavu yavuze ko baganirijwe ku kuntu Korea y’Epfo yatangiye urugendo rwa filime iherereye kuri filime za ‘Drama’ kugeza ubwo batunganyije filime nka ‘Squid Game’ yabiciye bigacika ku Isi.

    Ati “Ni filime irenze nabo ubwabo bavuga ngo uyu ‘Director’ wayikoze yakoze ikintu kidasanzwe.”

    Iri tsinda ryari rivuye mu Rwanda ryatembereye mu Mijyi irimo Busan, ni umujyi uzwi cyane ufatwa nk’igicumbi cya Sinema, ndetse imyubakire y’aho yisanisha na Sinema.

    Uyu mujyi wakiniwemo filime zirimo nka Black Panther, Mission Impossible n’izindi. Kuri Bahavu gusa uyu mujyi ‘ni nko gusura Sinema’. Ati “Kuko uba wayinjiyemo.”

    Bahavu uzwi muri filime zirimo ‘Impanga’, avuga ko mu byo babwiwe ari uko Sinema ya Korea y’Epfo iteye imbere mu myaka mike ishize, nyuma y’urugendo rwabanjirijwe n’aho umuntu ku giti cye yakoraga filime kugeza ubwo Leta ishoyemo imari.  

    Avuga ko kimwe mu bintu byafashije iki gihugu gutera imbere harimo kuba bafite amazu menshi yerekana Sinema bigatuma uwakoze filime abona amafaranga menshi binyuze mu baturage bishyuraga kugirango bazirebe.

    Ati “Nyuma baje gushyigikirwa na Leta, igihugu gishyiramo amafaranga, hari inkunga babagenera.”

    Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko aya mahugurwa bavuyemo agiye kumufasha mu gushyira umuhate mu byo akora. Ati “Ni ukwishakamo ibisubizo. Byanyeretse ko ngomba kwishikamo ibisubizo nkazagera ku bintu byiza.”

    Filime zo muri Korea y'Epfo muri iki gihe ziganje cyane ku isoko, ahanini bitewe n'ibitekerezo bizikubiyemo bijyanishijwe n'ikoranabuhanga rigezweho.

    Hejuru yo kuba bakora filime zirangira ndetse na filime z'uruhererakane, Korea y'Epfo irakora ibishoboka byose bituma muri iki gihe iba igicumbi cya Sinema ku Isi.

    Filime yitwa 'Parasite' iherutse guca agahigo, iba filime ya mbere itari mu rurimi rw'icyongereza yegukanye igikombe mu bihembo Academy Award. Byatumye abashoramari n'abandi batunganya filime batangira guhanga amaso iri soko.

    Sinema yo muri iki gihugu iri kugira ijambo rikomeye ku Isi binanyuze mu nkunga ziva mu bigo bikomeye ku Isi nka Samsung, Daewoo, Hyundai n'ibindi.

    Mu 2022, Netflix yatangaje ko izashora imari ya Miliyoni $500 mu rwego rwo kwagura Sinema yo muri Korea y'Epfo.

    Urwego rwa Sinema rwo muri iki gihugu rwongeye gushimangira ibigwi binyuze muri filime 'Squid Game' yabiciye bigacika ku Isi kugeza kuri Netflix.

    Iyi filime yatangiye gutambuka kuri Netflix muri ku wa 17 Nzeri 2021. Ikubiyemo inkuru y'umugabo w'umushoferi witwa Seong Gi-hun uba waratandukanye n'umugore we, ajya gukina imikino y'abana kugirango abone amafaranga menshi nk'igihembo, azifashisha mu kwishyura umwenda aba amaranye igihe.

    Iyi filime 'Squid Game' yanditswe na Hwang Dong-hyuk guhera mu 2008. Yayanditse igihe kinini, kuko yafashe ikiruhuko, bitewe n'uko yari yagurishije Laptop ye, kandi studio nyinshi zagiye zimwangira kuyitunganya.Bahavu Usanase Jannet yagarutse i Kigali nyuma y’ibyumweru bibiri abarizwa muri Korea y’Epfo


    Ku kibuga cy’indege, Bahavu yakiriwe n’umugabo we Fleury Ndayirukiye 

    Umukinnyi wa filime uzwi nka ‘Miki’ muri filime ‘Impanga’ [Uri ibumoso] yakiriye Bahavu bahurira muri filime ‘Impanga’


    Bahavu yavuze ko hari byinshi bungukiye mu rugendo bakoreye muri Korea y’Epfo, kuko baganirijwe ku iterambere rya Sinema muri iki gihugu 

    Ndayirukiye Fleury, umugabo wa Bahavu bafatanya mu rugendo rwo gutegura no gutunganya filime

    Bahavu ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru Jules William washinze umuyoboro wa Youtube yise Chitta Magic 

    Ahmed usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa Federasiyo ya Filime mu Rwanda [Uri uburyo] ndetse na James [Uri ibumoso] wakinnye muri filime City Maid ni bamwe mu bitabiriye amasomo muri Korea y’Epfo

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAHAVU

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Bahavu yazaga i Kigali

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131340/bahavu-yagarutse-i-kigali-avuga-ku-masomo-ya-sinema-bigiye-muri-korea-yepfo-amafoto-131340.html

  • Mu mukino wasifuwe na rutahizamu Jimmy Gatete! Rayon Sports yatsinze APR FC – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatsinze APR FC mu mukino w'ubusabane wasifuwe na Rutahizamu Jimmy Gatete

    Abanyarwanda batuye Phoenix|Arizona muri Leta zunze ubumwe z'Amerika,bakinnye umukino wa gicuti hagati yabo,Abafana Rayon Sports Batsinda abafana APR FC ibitego 2-1

    Source : https://yegob.rw/mu-mukino-wasifuwe-na-rutahizamu-jimmy-gatete-rayon-sports-yatsinze-apr-fc-amafoto/

  • Biratangaje; Umubare wabanywa inzoga wazamutse umujyi wa Kigali uri kumwanya wa nyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuva muri 2013 kugeza 2022 abanywa inzoga mu Rwanda bariyongereye, aho bavuye kuri 41.3% bagera kuri 48.1%.

    Umujyi wa Kigali ni wo ufite abanywa inzoga bake, mu gihe Intara y'amajyaruguru ariyo ifite abantu benshi banywa inzoga.

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-umubare-wabanywa-inzoga-wazamutse-umujyi-wa-kigali-uri-kumwanya-wa-nyuma/

  • Ibya Kiyovu Sports bikomeje kuyoberana: Inteko rusange yari iteganyijwe yasubitswe kubera impamvu idasanzwe yatunguranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibya Kiyovu Sports bikomeje kuyoberana dore ko uyu munsi hari inteko rusange y'umuryango wa Kiyovu Sports Association yasubitswe kubera impamvu idasanzwe yatunguranye.

    Kuri uyu munsi tariki 02/07/2023 nibwo hari hateganyijwe inteko rusange yari guhuza ubuyobozi bwa Kiyovu Sports aho hari kuberamo amatora ikaba yaje gusubikwa kubera ubwitare budahagije by'abanyamuryango buteganywa n'amategeko.

    Ubusanzwe amategeko avuga ko abanyamuryango bemerewe kwitabira iyi nama bagomba kuba byibuze ari 156 gusa kuri uyu munsi ntabwo higeze haboneka abantu bahagije kugira ngo inama ibasha kuba ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko umunsi inama izasubukurirwaho bazawutumenyesha.

    Source : https://yegob.rw/ibya-kiyovu-sports-bikomeje-kuyoberana-inteko-rusange-yari-iteganyijwe-yasubitswe-kubera-impamvu-idasanzwe-yatunguye-benshi/

  • Udushya twabaye mu kumurika album ya Amag T… – #rwanda #RwOT

    Mc Dj Anitha Pendo niwe wari umushyushyarugamba. Yahamagaraga ku rubyiniro abahanzi akananyuzamo akabyina

    Karyuri yabimburiye abandi ku rubyiniro 

    Babyinnye bishimisha umuzungu wari witabiriye abaha 30,000 Frws yo kubashimira. Hano MC Dj Anitha Pendo yarimo ayabashyikiriza

    Igitaramo cyanzitse abana bafashwa na Salongo bari kumwe na Karyuri, umukinnyi wa filimi Ndimbati n'umunyamakuru Ndahiro Valens Papy bashyuhije abafana mu bihangano bya nyakwigendera Jay Polly. Batangiye babyina indirimbo yahurije hamwe Jay Polly, Urban Boyz , Uncle Austin, Bruce Melodie , Khalifan na Marina … Too Much. Ni indirimbo imaze imyaka itanu isohotse ikaba yarakunzwe na n’ubu igikinwa uyumvise akagirango yasohotse ejo hashize.

    Nyuma bakurikijeho Ku musenyi

    Ndimbati ku rubyiniro ari kumwe na Karyuri na bariya bana bafashwa na Salongo babyinnye zimwe mu ndirimbo za nyakwigendera Jay polly


    Ndahiro Valens Papy yabanje kwisegura ku mpamvu igitaramo cyari gutangira saa kumi n’ebyiri cyatangiye saa Tatu z’ijoro.

    Super Crew Dancers, isinda ry'abasore batatu b'abanyabufindo, ryakoze udushya dutandukanye twashimishije benshi bari bitabiriye, kubera ukuntu bahuzaga kubyina no gukora ibindi bintu byatumaga benshi bizihirwa. Bavanze sport no kubyina biryohera abitabiriye.

     

    Senderi yazanye inzoga aziha bamwe mu bo yabaga abona ko bamwishimiye

    Senderi yakoresheje amayeri yo gutanga inzoga yamamaza mu gukurura abafana kandi byakunze

    Abafana bari baguye ahashashe ku bakunda umuziki nyarwanda

    Umufana yarimo ajyana na Senderi 

    Dore Imbogo (Vava) yatunguranye asanga Senderi ku rubyiniro

    Senderi amayeri yo gushimisha abafana ntajya amushirana

    Senderi yatanze inzoga ku bafana 

    Mc Anitha Pendo yahamagaye ku rubyiniro Rafiki 

    Rafiki yaririmbye indirimbo ze zabiciye biracika

    Tonalite yahawe umwanya ararimba 

    Umuhanzi w’i Bugande uri gushaka aho amenera ngo yamamare

    Yakoze iyo bwabaga ngo ashimishe abitabiriye

    Gift Restaurant ifite ahantu ho gukorera ibitaramo heza. Niho habereye igitaramo cya Amag The Black igihe yamurikaga Ibishingwe

    Amag The Black yaje kuririmba nyuma y’iminota 27 Polisi igerageje guhagarika igitaramo ariko Imana igakinga akaboko. Byabaye saa sita z’ijoro nibwo twabonye Polisi yinjira ahabereye igitaramo bityo umuziki uhita ufungwa hakurikiraho kureba uko biza kugenda. 

    Young Grace wo mu bihe bya Amag The Black aracyamuzirikana 

    Umutekano wari ucunzwe neza

    Umuzungu wahaye Karyuri n’abo babyinana amafaranga y’u Rwanda 30,000

    Abitabiriye bari bishimye

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131337/udushya-twabaye-mu-kumurika-album-ya-amag-the-black-yise-ibishingwe-amafoto-80-131337.html

  • Umusekirite wa ISCO yishwe n’abajura bibye bakanamusiga aboshye anapfutse umunwa #rwanda #RwOT

    Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, uwishwe akaba yitwa Ngirumukiza John wari umukozi wa kompanyi ishinzwe gucunga umutekano yitwa ISCO. Yari yaravuye mu murenge wa Mbuye wo mu karere ka Ruhango aho akomoka, ajya gukorera aha muri Nyarubaka mu karere ka Kamonyi.

    Hari abaturage bavuga ko bakeka ko hari n’abakozi b’urwo ruganda bashobora kuba babiri inyuma kuko ngo ari kenshi nyakwigendera yajyaga abuza abakozi kwiba ibikoresho by’uruganda, bagasaba ko hakorwa iperereza kugirango hatahurwe abakoze ubwo bugizi bwa nabi.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yahamije aya makuru mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi. Yagize ati : “Uwitabye Imana bikekwa ko yishwe ni Ngirumukiza John, akaba yari umukozi wa ISCO warindaga ruriya ruganda rutunganya amabuye. Ubu rero iperereza rikaba ryatangiye kugirango tumenye iby’ubwo bugizi bwa nabi”

    Dr Murangira Thierry yanakomeje asobanura ko hari ubujura bwanakozwe muri urwo ruganda bityo bikaba bikomeje gukorwaho iperereza kugirango hashakishwe abakoze ubwo bugizi bwa nabi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umusekirite-wa-ISCO-yishwe-n-abajura-bibye-bakanamusiga-aboshye-anapfutse-umunwa

  • Yamuhinduriye ubuzima: Selena Gomez yatatse Rema mu buryo budasanzwe kubera ibintu bihambaye yamukoreye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Selena Gomez yatatse umusore ukomoka mu gihugu cya Nigeria Rema bitewe n'uburyo yamuhinduriye ubuzima.

    Selena Gomez yatatse mu buryo budasanzwe Rema bitewe n'uburyo yamuhinduriye ubuzima ubwo basubiranagamo indirimbo uyu musore yise 'Calm down' dore ko kuva bakorana iyi ndirimbo ikomeje guca uduhigo twinshi byumwihariko ikaba ariyo ndirimbo ya Selena imaze igihe kinini iyoboye urutonde rw'indirimbo 100 zikunzwe muri Amerika ruzwi ku izina rya Billboard Hot 100.

    Amwe mu magambo Selena Gomez yatangaje ashimira byimazeyo Rema ndetse anataka uyu musore bitewe nibyo yamukoreye:

    Source : https://yegob.rw/yamuhinduriye-ubuzima-selena-gomez-yatakagije-rema-mu-buryo-budasanzwe-kubera-ibintu-bihambaye-yamukoreye/

  • Yari agiye kujya mu gisirikare, uko yazinutsw… – #rwanda #RwOT

    Urugendo rw'imyaka irenga 18 ishize ari mu muziki iherekejwe n'urugo n'inshingano z'akazi ka buri munsi, bisobanuye ikintu gikomeye kuri we.

    Ibi bituma hari umubare munini umufata nk'icyitegererezo biturutse ku buryo yabafashije gukurikira inzozi zabo, kandi buri kintu akigenera umwanya wacyo.

    Buri kintu cyose yekerejeho amaboko agikora agikunze kandi akagishyiraho umutima. Biri mu bituma ajya muri studio agasohokana indirimbo. Yafata igihe cyo kwandika ibitabo nabyo akabiha umwanya uhagije kugeza birangiye.

    Ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023, yaganirizaga abiganjemo urubyiruko rurenga 300 bitabiriye igikorwa gishamikiye ku kiganiro 'Ijambo ryahindura ubuzima Summit' gikorwa na Dashim, Tom Close yavuze ko kugera ku ntego zawe ndetse n'inzozi bisaba kutiyumvamo igitutu cyangwa ko hari uwo muhanganye.

    Ati 'Icya mbere wowe wabasha gukora kugirango ugera ku ntego zawe , ni ukumva ko wowe udafite ‘pressure’ yo kuzigeraho, kubera ko icyawe ntaho kijya.'

    Uyu muganga yavuze ko ubuzima buri wese anyuramo ari nka filime, bityo agize uwo abubwira yaba inkuru nziza buri wese yakwishimira kureba.

    Ni aha ahera avuga ko buri wese ahora afite ibyifuzo by'ibyo ashaka kugeraho, ari nayo mpamvu ugomba guhora witeguye kugirango utazatungurwa igihe bya bintu warotaga uzaba ubigezeho.

    Tom avuga ko uramutse ubonye ibyo wifuza mu gihe gito ugereranyije n'igihe wumvaga uzaba ubigezeho utamara imyaka itanu ukiri muzima.

    Yavuze ko kugera ku nzozi zawe bisaba gukoresha neza ubwonko bwawe kuko iyo ubukoresha burakura.

    Ibi abihuza n'imitekerereze y'umuntu ukora siporo, kuko umubiri we ugenda wiyubaka uko bucyeye n'uko bwije, ngo ni nako bigenda bigenda ku muntu ukoresha  ubwonko bwe.

    Tom Close avuga ko nta muntu ukwiye kubaho mu buzima bw'abandi, kuko kuba ukiriho bisobanuye ko hari umugambi Imana igufiteho. Ati “Umuntu mwiza wo kwigereranya nawe ni wowe ubwawe.”

    Tom Close avuga ko iyo umuntu akiri muto no kwiga birashoboka, kandi ko ‘Depression’ ari uburwayi nubwo Abanyafurika batabwemera.

    Tom yavuze ko hari umuntu wigeze kuvuga ko icya mbere gikomeye ku Isi ari ishyari kubera ko ishyari ari inkomoko y’ibindi bintu byose. Ati “Ibintu byinshi biboheye ku ishyari.”

    Gushaka kugera ku nzozi vuba, imvano yo kutuzuza inshingano neza

    Tom Close yavuze ko kwihuta mu rugendo rugana ku nzozi, biri mu bituma bamwe bahabwa akazi cyangwa se inshingano ugasanga bakoze ibidakwiye birimo no kwiba kugirango basingire inzozi zabo mu gihe gito.

    Yavuze ati  “Cyane cyane reka mbwire abantu bakiri n’urubyiruko, impamvu bazagushyira mu kazi runaka ukiba ni uko uhita ushaka kugera ku nzozi zawe mu gihe gito. Mbese ni nko kubona amahirwe wumva ko utarotaga kugira kandi utazigera wongera kugira.”

    Tom avuga ko ibi ntaho bitaniye n'umuntu usaba inguzanyo muri Banki kugirango abashe kugera ku nzozi ze.

    Yizera ko buri wese afite ambasade y’Imana muri we, kandi birashoboka kubwira Imana ko igihe kitaragera cyo kugutrwa.

    Imyambarire ye itandukanye n’iy'abandi bahanzi

    Tom avuga ko abafana ba mbere agira ari abana be. Muri iki gihe ngo umukobwa we w’imfura akunze indirimbo uyu muhanzi atarashyira hanze.

    Avuga ko imibanire n’abana be ariyo ituma ahanga indirimbo abasha kumva ari kumwe nabo. Akavuga ko ubuhanzi bugizwe na 30% n’aho 70% ikajyana n’ibindi bigize ubwo buhanzi.

    We avuga ko buri wese agira ibyo akunda kandi akisanisha nabyo kugirango agire aho agera, biri mu mpamvu zituma agaragara uko agaragara. Ati 'Njyewe rero icyo mpa agaciro ni ikiva mu muhanzi.

    Uko yazinutswe inzoga

    Tom Close yavuze ko atigeze anywa inzoga kubera ko yasanze ‘zibiha’.  Yatanze urugero avuga ko ubwo yari muto we na Mukuru we bigeza gusaba umubyeyi wabo kubagurira inzoga ya Primus, maze basomyeho bumva birarura, baracira.

    Ngo Nyina yikojeje hanze azana inkoni arabakubita biratinda. Ati 'Mukuru wanjye yigeze gusaba inzoga, asaba Mama ngo atugurire Primus, Mama arayitugurira, dusomye twumva birabishye. Atuma inkoni, Primus twayinyweye iminsi ibiri, Twarayiraje tuyikomerezaho mu gitondo…'

    Avuga ko kuva icyo gihe yahise azinukwa inzoga, ku buryo n'umwanya yafata yicaye mu kabiri awufata nk'umwanya uri gupfa ubusa'.

    Ati 'Nahise numva ari cyo kintu cya mbere kibiha ku Isi…Nasanze umwanya wanjye wose ngomba kuwubyaza umusaruro, hanyuma umwanya namara nicaye mu kabiri mbifata nk’uri gupfa ubusa.”

    Tom Close avuga ko nta mpamvu yo kunywa ikintu kimubihiye, kandi ugasanga nyuma yo kunywa inzoga arafata ikindi gihe cyo kunyura mu bihe bituma agaruka mu buzima busanzwe.


    Inzozi ze zari ukuba umuganga, ariko habuze gato ngo ajye mu gisirikare

    Muri iki kiganiro cyabereye kuri Hill Top Hotel, Tom Close yavuze ko yakuranye inzozi zo kuba umuganga bitewe n’ubuzima yabanyemo n’umubyeyi we (Nyina), kuko yamubereye umubyeyi w’icyitegererezo, binatuma muri we asaba Imana kuzamuha abana b’abakobwa.

    Uyu mugabo avuga ko Nyina yitabye Imana afite imyaka itandatu. Kandi ko mu buzima bwe yanagize amahirwe yo kubana na Sekuru wamwigishije byinshi mu buzima bwe. 

    Yavuze ko ubwo yari asoje amashuri yisumbuye yashatse kujya ku ishuri ryo ku Nyundo, ndetse ko ubwo yari asoje amashuri yisumbuye mbere yo kujya muri Kaminuza yabonye amahirwe yo kujya mu gisirikare. Ati “Ni nk’uko nsoje ‘secondaire’ mbere yo kujya i Butare, nari mbonye amahirwe yo kujya mu gisirikare.”

    Tom Close avuga ko icyo gihe yari abonye amahirwe yo kujya mu ishuri rya mbere ku Isi mu bya gisirikare ariko ‘hazamo akantu ntamenya ako ariko’.

    Avuga ko atekereza ko ari Imana yabikoze kugirango atajya mu gisirikare. Kuko icyo gihe iyo abijyamo atari kuba ari Tom Close, kandi ntiyari kuba umuganga nka za nzozi yagize ari umwana.

    Uyu mugabo avuga ko ubuzima umuntu abayemo adakwiye kubwegeka ku bandi, ahubwo akwiye guharanira nawe kubugiramo uruhare.

    Yavuze atekereza ko amahirwe yari abonye yo kujya mu gisirikare atari gutuma yinjira mu muziki cyangwa se ngo yandike ibitabo n'ibindi akora muri iki gihe.

    Tom Close yavuze kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye, byatumye abasha gukora umuziki kandi akamenyekana.

    Yavuze ko yatwaye Primus Guma Guma Super Stars yiteguraga kujya mu mwaka wa Gatandatu wa Kaminuza.

    Muri icyo kiruhuko cy’ishuri yiteguraga kujya mu mwaka wa Gatandatu ni nabwo yagombaga kujya muri Amerika gukorana indirimbo na Sean Kingston agahita agaruka akomeza amasomo ye ya Kaminuza.

    Yavuze ko atashakaga kujya muri Amerika bitewe na gahunda yari afite z’amasomo, ariko byarashobotse byose abasha kubikora.

    Imibanire mu rugo

    Tom Close avuga ko nk’abashakanye ntawe ukwiye gucura undi. Yatanze urugero avuga ko igihe umugabo agize icyo agura nk’umwenda akwiye gutekereza ko mu rugo hari ‘impanga’ ye yasize ‘nawe umugurire’.

    Yavuze ko abagabo bari ‘serious’ biyibagirwa ku buzima bw’abo, ugasanga bitangira cyane imiryango yabo.

    Tom avuga ko nta bintu byizana, kuko byose bisaba kwitanga. Avuga ko yaba we ndetse n’umugore we bagerageza kwiga umunsi ku munsi mu rugendo rwo kubaka urugo rw’abo.

    Avuga ko igihe cyose ubanye mu rugo na mugenzi wawe wumva ko ari impuhwe wamugiriye rimwe na rimwe birangira nabi.

    Tom Close yabwiye abagore ko igihe bageze mu rugo bakwiye kumva ko ari nka kompanyi n'abo bakagira uruhare. Ati “Umugabo agomba gukomeza kumwitaho. ariko umugore akumva ko hari icyo umugabo yibagiwe nta nka yacitse amabere.”

    Tom avuga ko hari abantu bavuga ko ‘abagore ntabwo baremewe gushyira mu gaciro’. Kuri we, avuga ko umugore akwiye gushyira mu gaciro akamenya imigendekere y’ubuzima bw’umugabo we. Ati “Ibiro by’iperereza bya mbere ku isi biyobowe n’abagore’.

    Yavuze ko nta rugo rwihariye ku buryo rutahungabanwa n’imihengeri y’ubuzima, bityo bakwiye guhora biga. Mu bindi, Tom Close ashishikariza abantu gukoresha neza igihe cy'abo, kuko igihe bafite ari uwo munsi babayeho. 

    Tom Close avuga ko yakuze yifuza kuba umuganga bitewe n’ubuzima yabanyemo n’umubyeyi we

    Twese turiga- Tom Close avuga ku mibanire n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia
    Tom Close avuga ko mu rugo, umugore akwiye kugira uruhare rwa 50% cyo kimwe n’umugabo we mu mibanire

    Tom Close ntiyemeranya n’abavuga ko umugore ‘ntiyaremewe gushyira mu gaciro’

    Tom Close avuga ko ikintu cyose uvuga ko ugiye gukora bwa nyuma utajya upfa kukireka 

    Tom Close avuga ko ‘ikintu ushaka guhora uyu munsi gikore uyu munsi’ 

    Tom avuga ko uko yinjiye muri studio asohokanamo indirimbo. Ati “Buri gihe uko ntangiye ikintu ndagisoza. Mpa agaciro icyo gihe. Icyo ndi gukora nyikora uwo munsi nyine.’


    Tom Close yashimye Dashim ku bw’ikiganiro akora, asaba n’abandi bashaka gukora itangazamakuru kuzagura imbago y’ibyo Dashim asanzwe akora 

    Umuganga wa gakondo Rutangarwamaboko yaganirije urubyiruko ku buzima bwa buri munsi- Asaba ibiganiro mu bitangazamakuru byigisha sosiyete


    Uhereye ibumoso: Umuganga wa gakondo Rutangarwamaboko, Dashim ndetse na Dr Francis Habumugisha    

    Dr Francis yashimiye byimazeyo umunyamakuru Dashim utegura ikiganiro ‘Ijambo ryahindura ubuzima’ 

    Umunyamakuru Biseruka ukorana na Dashim kuri Fine FM 






    Byari ibyishimo ku bakunzi ba Dashim nyuma y’uko bahuye 


    Dr Habumugisha Francis washinze GoodRich Tv yaganirije urubyiruko ku rugendo rwe rw’ubuzima 

    Umunyamakuru ‘MC Wamamaye’ wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo cyahujwe n’ikiganiro cyafashije benshi mu rubyiniro

    Ibyishimo ni byose kuri Dashim nyuma y’uko atangije ibiganiro bihuriza hamwe abakunzi b’ikiganiro ‘Ijambo Ryahindura Ubuzima’







    Abarenga 300 bitabiriye ‘Ijambo Ryahindura Ubuzima Summit’ ku nshuro ya mbere 


    Abakunzi b’ikiganiro ‘Ijambo Ryahindura Ubuzima’ bahaye impano zihariye Dashim


    Tom Close aramukanya n’umuganga Rutangarwamaboko bahuriye muri iki kiganiro 

    Umuhanzi JP Zed yasusurukije abantu


    Umunyabugeni Mugisha yatunguye Tom Close amuha impano y’ifoto ye yashushanyije

    Tom Close yashimye Mugisha nyuma y’impano yamuhaye 

    Abitabiriye iki kiganiro bahawe umwanya wo kubaza ibibazo binyuranye

    KANDA HANO WUMVE ALBUM YA CYENDA ‘ESSENCE’ YA TOM CLOSE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze iki gikorwa gishamikiye ku kiganiro ‘Ijambo Ryahindura ubuzima’

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131331/yari-agiye-kujya-mu-gisirikare-uko-yazinutswe-inzoga-tom-close-yaganirije-urubyiruko-ahabw-131331.html