Blog

  • Akuyemo ake karenge: Umukinnyi w’icyamamare ku Isi wakiniye amakipe y’ibigugu yamaze gusezerera kuri ruhago (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'icyamamare muri ruhago ku Isi wakiniye amakipe menshi akomeye yamaze gusezerera kuri uyu mwuga wari waramugize uwari we.

    Umunya Espane Cesc Fabregas wakiniye amakipe menshi atandukanye yo ku mugabane w'i Burayi kandi akomeye harimo nka FC Barcelona, Chelsea na Monaco ndetse n'andi makipe menshi atandukanye yamaze kureka gukina ruhago ku myaka 36 y'amavuko.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/akuyemo-ake-karenge-umukinnyi-wicyamamare-ku-isi-wakiniye-amakipe-yibigugu-yamaze-gusezerera-kuri-ruhago-amafoto/

  • Bavugaga batarabona: Ifoto ya Keny Sol na Ariel Wayz bakiri mu rukundo ikomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga (Ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda Keny Sol na Ariel Wayz hakomeje kuvugwa inkuru y'uko aba bombi bakundanye ubwo bari bakiri abanyeshuri kandi hatangiye kugaragara ibimenyetso bibyemeza.

    Umuhanzi Keny Sol yatangaje ko yigeze kukanyuzaho we na Ariel Wayz ubwo bigaga ku ishuri rya Nyundo risanzwe ryigisha umuziki akaba ari nkuru yatunguye benshi dore ko bitari byarigeze bimenyekana kuko aba bombi batari bakaba ibimenya bose gusa hamaze kugaragara ifoto yaba bombi bakiri mu rukundo.

    Ifoto ya Keny Sol na Ariel Wayz bakiri mu munyenga w'urukundo:

    Source : https://yegob.rw/bavugaga-batarabona-ifoto-ya-keny-sol-na-ariel-wayz-bakiri-mu-rukundo-ikomeje-gutitiza-imbuga-nkoranyambaga-ifoto/

  • Itangazo ryihutirwa ku ngendo z’abannyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itangazo ku ngendo z'abanyeshuri biga bacumbikirwa mu gihe bitegura gusubira mu miryango yabo mu biruhuko bisoza igihembwe cya 3.

    Source : https://yegob.rw/itangazo-ryihutirwa-ku-ngendo-zabannyeshuri-biga-bacumbikirwa-mu-bigo/

  • Guverinoma ikeneye ingengo y’imari ikabakaba… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye Inteko Ishingamategeko ko Leta y'u Rwanda ikeneye amafaranga y'u Rwanda arenga Miliyari 400 yo gusana ibyangijwe n'ibiza, byibasiye cyane cyane Intara y'Iburengerazuba , Amajyaruguru n’Amajyepfo.

    Yatangarije ibi mu Nteko Ishinga Amategeko kuri kuwa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, ubwo yasobanuriraga Abagize Inteko Ishinga Amategeko, ibikorwa bya Guverinoma ku byerekeye  imicungire y'ibiza n'ingamba Guverinoma iteganya mu rwego rwo guhangana n’ibiza.

    Yavuze ko ibyago bikomoka ku biza biziyongera ku Isi ku rugero rungana na 40% kugera mu mwaka wa 2023 naho amapfa akaziyongera ku rugero rungana na 30%.

    Avuga ko mu ntangiriro za Gicurasi 2023, imvura yateje imyuzure n'inkangu mu Ntara z’Uburengerazuba, Amajyaruguru n'Amajyepfo ndetse abantu 135 bagapfa, hakangirika imitungo ifite agaciro kangana na 222.000.000.000 Frw. Abantu 111 barakomeretse, hasenyuka inzu 3000, amatungo arenga 4.255 arapfa, hangirika n’imyaka yari ku buso bwa hegitari 3.100.

    Minisisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yakomeje avuga ko hakenewe ingengo y’imari ikabakaba miliyari 500 Frw (500.000.000.000frw) kugira ngo ibyangiritse bisanwe.

    Yagize ati “Ingengo y'imari ikenewe kugira ngo hasanwe ibyangijwe n'ibiza no kubikumira irarenga Miliyari 400Frw, imibare ntiratunganywa neza ariko iyo tugereranyije dusanga ishobora no kugera hafi kuri Miliyari 500Frw”.

    Naho ku bijyanye n’ingamba zo gukumira ibiza, mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, yavuze ko Leta iteganya kunoza imiturire, gutera amashyamba no gushaka ibindi bicanwa bitari inkwi mu rwego gukumira ko ibiti bikomeza gutemwa.

    Guverinoma yagaragarije Inteko ko kuba Gaz iri mu bubiko buhari mu gihugu, idashobora kurenza icyumweru itarashira, ariko Leta iteganya gahunda yo gushaka ibigega byatuma Gaz imara amezi hagati y’abiri n’atatu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131321/guverinoma-ikeneye-ingengo-yimari-ikabakaba-miliyari-500-frw-yo-gusana-ibyangijwe-nibiza-m-131321.html

  • Kwibuka29: IPRC Gishari yibutse inagenera inz… – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gukomeza Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, Abakozi n’abanyeshuri b’ikigo cya IPRC Gishari basuye  Urwibutso rwa Jenoside rwa Gishari, mu ntara y’Uburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana, bunamira imibiri y’Abatutsi baharuhukiye.

    Ubuyobozi bw’ikigo n’abanyeshuri babanje kuremera umwe mu baturage barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, witwa Rurangwa Claudien, utuye mu murenge wa Gishari. Uyu muturage yahawe inzu yuzuye ku bufatanye bw’ikigo n’abanyeshuri ba IPRC Gishari, ikaba ifite agaciro gasaga Miliyoni 10 z’amanyarwanda. 

    Ubwo ubuyobozi bwa kaminuza n’inzego z’ibanze batahaga iyi nzu ku mugaragaro

    Nyuma yaho ubuyobozi bw’ikigo n’abanyeshuri basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gishari, ruruhukiyemo abagera ku 1926 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyira indabo ku rwibutso banafata umunota wo kubaha icyubahiro.

    Dr.Gervais Mwitende umuyobozi wungirije wa IPRC Gishari, avuga ko nk’ikigo bayoboye kigomba kwibuka nk’inshingano ya buri wese. 

    Yagize ati: “Nka IPRC Gishari, tugomba kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hano i Gishari hari amateka yaho, kubera aba-Nyagishari baguye i Gishari by’umwihariko aho iki kigo giherereye, ahahoze ari kwa muganga, ariyo mpamvu dufata umwanya nk’uyu, tukibuga inzirakarengane, ndetse tukaremera n’abacitse ku icumu”. 

    Inzu yahawe umwe mu bacitse ku icumu ifite agaciro ka Miliyoni 10 Frw

    Uyu muyobozi wungirije yakomeje avuga ko bamaze kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, inzu zigera kuri 5. Abajijwe ku bijyanye n’isomo bakuye muri ibi bihe byo kwibuka, ndetse biba birimo n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, Mwitende yavuze ko ari ugukomeza kwigisha abakiri bato.

    Ati: “Hari byinshi dukora kugira ngo turwane n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside kuko ni rwo rwego rugezweho kuri ubu, tukabikora twigisha abanyeshuri turera, kugira ngo bumve amateka, nabyumvise ku mwana wavuze umuvugo ko buri kimwe agisobanukiwe kandi ari uwa nyuma wa Jenoside, mbese dushyize imbere gahunda ya Ndi umunyarwanda.”

    Ndarimana Blaise, umunyeshuri akaba n’umuhuzabikorwa wa AERG mu kigo cya IPRC Gishari, avuga ko urubyiruko rufite inshingano zo kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati: “Nk’urubyiruko dufite inshingano zo kwibuka, tuzirikana abacu bazize uko bavutse. 

    Ibi bigomba kujyana no gucigatira amateka, kuko usanga hari abantu bakunda guhakana no kugoreka amateka bitwaje imbuga nkoranyambaga. Aba bakora ibi, akenshi bakunze kuba bari hanze y’igihugu, ariyo mpamvu tugomba guhangana nabyo twivuye inyuma.”

    Abayobozi n’abanyeshuri b’ikogo cya IPRC Gishari bashyize indabo ku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gishari 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131319/kwibuka29-iprc-gishari-yibutse-inagenera-inzu-uwacitse-ku-icumu-rya-jenoside-yakorewe-abat-131319.html

  • Ibyishimo ni byose: Irebere ibirigukorerwa umunyamakuru Ismael Mwanafunzi wakoresheje ubukwe (Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru ukunzwe na benshi hano mu Rwanda Ismael Mwanafunzi ukorera radio y'igihugu y'u Rwanda yakoresheje ubukwe uyu munsi akaba ari kugaragarizwa urukundo rudasanzwe nabitabiriye uyu muhango.

    Mu mashusho akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umunyamakuru ukunzwe na benshi kubera ikiganiro cyitwa 'Waruziko' akorera kuri radio Rwanda kigaruriye imitima ya benshi kubera ubuhanga agikorana.

    Amashusho yibiri kubera ahabereye ubukwe bwa Mwanafunzi wasabye akanakwa umukunzi we witwa Mahoro Claudine:

    Source : https://yegob.rw/ibyishimo-ni-byose-irebere-ibirigukorerwa-umunyamakuru-ismael-mwanafunzi-wakoresheje-ubukwe-amashusho/

  • Bongeye kumugirira ikizere! Rayon Sports iri mu biganiro n’abatoza 4 harimo na Haringingo Francis – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yakomoje ku myiteguro yo kugura abakinnyi n'abatoza bazayifasha mu mwaka utaha w'imikino, avuga ko iyi kipe iri mu biganiro n'abatoza bane barimo Haringingo Francis wayihesheje Igikombe cy'Amahoro umwaka ushize.

    Mu kiganiro Uwayezu yagiranye n'abanyamakuru nyuma yo gutangaza amatike y'umwaka kuri iyi kipe, yagarutse ku kazi ikipe irimo ko gushaka abatoza bashya ndetse ikomoza no ku wo yahoranye.

    Yagize ati 'Turi kurambagiza abatoza mu bagabo n'abagore b'umwaka utaha. Ni akazi katoroshye gasaba kwitonda no gusaba inama. Dufite ibyangombwa by'abagera kuri bane imbere yacu, twifuza kuzahitamo umwe, Haringingo na we arimo.'

    Perezida Uwayezu akomoje ku bakinnyi Rayon Sports, yagize ati 'Umukinnyi twasinyishije ni umwe, abandi harimo abageze kuri 90%, abandi 70%, ntabwo nakubwira ngo ni uyu ariko icyumweru gitaha kirarangira hari abandi twabatangarije. Abatari mu gihugu ni mu cyumweru kizakurikiraho. Turizera ko bizagera tariki 3 Kanama, byose byarangiye.'

    Source : https://yegob.rw/bongeye-kumugira-ikizere-rayon-sports-iri-mu-biganiro-nabatoza-4-harimo-na-haringingo-francis/

  • Petrovic uvugwa mu gusubira gutoza muri APR F… – #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ya APR FC ikomeje urugendo rwo gushaka abatoza bazayitoza mu mwaka utaha w’imikino. Nk’uko Umuyobozi mushya w’iyi kipe, Lt Col Karasira Richard aheruka kibitangaza, bazazana abatoza bakomeye bazabafasha no kwitwara neza mu mikino nyafurika.

    Amwe mu mazina avugwa cyane mu kuba yaza gukora aka kazi harimo umusaza w’imyaka 76 ukomoka muri Serbia ari we Ljupko Petrovic. Ntabwo ari bwo bwa mbere yaba ayitoje dore ko muri 2014, yayitoje akanatwara igikombe cya shampiyona ndetse akongera no kuyitoza muri 2018.

    Ubu noneho biravugwa ko Petrovic azasubira muri iyi kipe ari Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na tekenike (Technical Director).

    Amakuru atari meza kuri uyu mutoza ni uko yakoze impanuka y’imodoka uyu munsi ayikoreye mu nkengero z’umurwa mukuru wa Serbia i Belgrade. 

    Nk’uko ikinyamakuru The Sun kibitangaza, Ljupko Petrovic nyuma yo gukora impanuka ararembye, ubuzima bwe ntabwo bumeze neza.

    Ljupko Petrovic yakoze amateka akomeye mu mupira w’amaguru dore ko yatwaye ibikombe bikomeye mu makipe atandukanye birimo icya Champions League yatwaye mu 1991 atoza Red Star Belgrade.

    Petrovic uvugwa muri APR FC yakoze impanuka

    Ubwo Petrovic yatozaga APR FC mu 2014 yegukanye igikombe cya shampiyona

    Ubuzima bwe ntabwo bumeze neza kubera impanuka yakoze kuri uyu wa Gatandatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131316/petrovic-uvugwa-mu-gusubira-gutoza-muri-apr-fc-yakoze-impanuka-131316.html

  • Cyusa Ibrahim yazirikanye RPF Inkotanyi mu nd… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023, ni bwo uyu muhanzi wakoreye ibitaramo i Burayi n'ahandi yasohoye izi ndirimbo zigize album ye ya mbere yatuye Nyirakuru wabaye imvano yo gukora umuziki no kuwukunda nk'umuhanzi wigenga.

    Cyusa asobanura ko iyi album yihariye kuko amaze igihe ari kuyitegura. Kandi, yabaye impano ya kabiri yageneye Nyirakuru nyuma y'uko amuhaye imodoka.

    Album ye iriho indirimbo 14: Umutoni, Igicu, Mucyo, Muvumwamata, Munganyinka, Urukundo, Twaje abawe, Emera Bakujyane, Abarwanashyaka, Naraye ndose Imana irema, Inkogoto, Inyamibwa, RPF Turatashye ndetse na Uwambayinzoze.

    Ubusobanuro bw'indirimbo eshatu za mbere yasohoye

    Indirimbo 'RPF Turatashye' irazwi cyane, kuko yahimbwe n'Inkotanyi ubwo zari mu rugendo n'urugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Iyi ndirimbo yumvikana cyane cyane mu bihe byo kwizihiza kwibohora k'u Rwanda n'ubwigenge, icurangwa mu bitangazamakuru binyuranye n'ahandi.

    Cyusa yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kuyisubiramo no kongeramo uburyohe bw'umudiho wa Kinyarwanda bitewe n'uko yibutsa Abanyarwanda aho bavuye n'aho bageze.

    Ikirenze kuri icyo ni indirimbo yakunze. Yavuze ati 'Iyi ndirimbo nayikoze kuko nayikunze. Kandi, akaba ari indirimbo yibutsa Abanyarwanda icyabatanyije kikaba cyarabaviriyemo ikibi; bitewe n'umuzungu. Nkayikundira ko igaragaza ukwibohora kwa nyako.'

    Cyusa Ibrahim avuga ko iyi ndirimbo ivuga ko 'tugomba twese kunga ubumwe nk'Abanyarwanda'.

    Agakomeza ati 'Rero numvaga nshaka kuyikora neza ikongera ikagarura ubuzima ntizime cyane ko yahimbwe n'inkotanyi zinjira zije gutabara Igihugu.'

    Uyu muhanzi kuri album ye yanazirikanye abageni, bituma abahimbira indirimbo eshatu.

    Asanzwe aririmba mu bukwe, cyane cyane mu gihe cyo gusohora abageni. Abenshi bamumenye mu muziki nyuma yo guhurira nawe mu bukwe n'ahandi.

    Byinshi amaze kugeraho abicyesha kuririmba mu bukwe, ibirori binyuranye n'ibitaramo by'abandi bahanzi agaragaramo.

    Yabwiye InyaRwanda ko album ye yayishyizeho indirimbo eshatu zigaruka ku bageni nyuma yo kubona ko abahanzi bagenzi be batagikora indirimbo zigaruka ku bitegura kurushinga.

    Ati 'Maze igihe ndeba indirimbo zisohoka hirya no hino. Nta ndirimbo abahanzi bagikora zo guhoza abageni, kandi ni igisata duhoramo buri 'weekend'. Ugasanga indirimbo ziririmbwa ni zimwe.'

    'Niyo mpamvu kuri album nabageneye indirimbo eshatu zihoza abageni imwe muri zo ni 'Emera Bakujyane'.'

    Indirimbo 'Mucyo' yayikoreye abitwa iri zina. Cyusa avuga ko iyi ndirimbo yayihimbiye umuntu witwa Mucyo, ariko yayitiriye ba Mucyo muri rusange'. Kuri album ye hariho n'indirimbo yise Umutoni, Munganyinka, Uwambayinzobe n'izindi zitaka uwo muntu ziri kuri album ye 'Muvumwamata'.

    Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo eshatu ziri mu zigize album ye ya mbere

    Cyusa avuga ko iyi album yayikoreye kandi ayitura Nyirakuru wamwinjije mu muziki


    Cyusa avuga ko yahisemo gusubiramo indirimbo 'RPF Turatashye' mu rwego rwo kwizihiza kwibohora

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RPF TURATASHYE'

    “>

    KANDA WUMVE INDIRIMBO 'MUCYO'YA CYUSA IBRAHIM

    “>

    KANDA UREBE INDIRIMBO 'EMERA BAKUJYANYE' YA CYUSA IBRAHIM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131313/cyusa-ibrahim-yazirikanye-rpf-inkotanyi-mu-ndirimbo-eshatu-yasohoye-kuri-album-video-131313.html

  • Ismaël Mwanafunzi yakoze ubukwe na Mahoro Claudine #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Ismaël yakoze ubukwe na Mahoro Claudine, inshuti, abavandimwe n’imiryango babiha umugisha.

    Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023 aho bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa.

    Uyu muhango wabaye mu gitondo ubera Musée Ethnographique y’i Huye ni mu gihe imbere y’Imana basezeraniye muri Chatedrale ya Butare. Abatumiwe barakirirwa Musée Ethnographique y’i Huye.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko tariki ya 24 Kamena 2023 basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amagepfo.

    Mahoro Claudine yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Isango Star na Radio TV10 mbere yo gusa n’usohoka mu byitangazamakuru.

    Ismaël Mwanafunzi akunzwe cyane mu byegeranyo, ubu akora ikiganiro “Waruziko” cya Radio Rwanda.

    Mwanafunzi yakoze ubukwe na Mahoro Claudine

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ismael-mwanafunzi-yakoze-ubukwe-na-mahoro-claudine