Blog

  • Twabonye Imana imukoresha ibikomeye – Pastor… – #rwanda #RwOT

    Pastor Shyaka Jean Claude ni umukozi w’Imana w’umunyarwanda, utuye mu munjyi wa Antwerpen (Anvers) mu Bubiligi. Yashakanye na Pastor Wishema Fanny, bafitanye abana 2. Aba bombi bakorera umurimo w’Imana mu Itorero ryitwa Rafael Horeb Mountain, rikorera muri ‘Umbrela’ ya Fousquare International.

    Uyu mukozi w’Imana amaze imyaka 22 akijijwe, kandi akora umurimo w’Imana. Yayoboye itsinda ry’amasengesho ryitwa “Tube Maso” ryakoreraga ADB Nyarutarama. Yayoboye Minisiteri yitwa Friend of Jesus Ministry, yakoreraga ivugabutumwa mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Rwanda.

    Pastor Shyaka ukomeje gutumira i Burayi abakozi b’Imana batandukanye bo mu Rwanda, yaba abahanzi ndetse n’abapasiteri, yakoreye ivugabutumwa mu matorero atandukanye mu gihugu, ndetse anakorera ivugabutumwa muri East Africa. 

    Avuga ko kwakira agakiza amze kubikuramo inyungu nyinshi. Mu byo kamwunguye ni ukumenya icyo yaremewe. Aragira ati “Agakiza kampaye amahoro menshi, agakiza kampaye gusobanukirwa icyo naremewe muri iyi Isi, kampaye umuryango mwiza cyane”.

    Uyu mupasiteri amaze imyaka 5 atuye mu Bubiligi, ndetse n’imyaka 7 ari Pasiteri, asobanura ko “turi kwitegura kwizihiza Isabukuru y’imyaka 4 dutagiye umurimo hano muri Belgique”. 

    Pastor Shyaka amaze imyaka 7 ahamagariwe kuba Umushumba

    Yisunze icyanditswe cyo muri Luka10:2-3 “Yesu arababwira ati ibisarurwa ni byishi ariko abasaruzi ni bake”, avuga ko ari kubona Imana igarura ububyutse bukomeye mu bihugu by’i burayi, ndetse “inyota ni nyinshi mu bantu kandi bakiri bato”.

    Ati “Ndabona abantu bajya mu ma Gare kubwiriza, muri za Gereza, mu mihanda, turi kubona guhemburwa k’uburayi mu Isi y’Umwuka, bitadukanye n’ibihe byashize, kandi Imana yatubwiye ko hagiye kubaho ‘Revival’ (ububyutse) ikomeye cyane”. 

    Pastor Shyaka yabwiye inyaRwanda ko barimo kwakira Abakozi b’Imana baturutse mu Rwanda, “kuko benshi ni bo batureze, abandi ni bo twaseganya”. Ati “Imana ibacishamo ibyo iza dukoresha, kandi no kubafasha kugeza ivugabutumwa kure nk’uko Yesu yabivuze. Ibyakozwe n’Intumwa 1:8. Tuzageza ivugabutumwa kugeza ku mpera y’isi”. 

    Yikije kuri Bishop Olive Murekatete, Umushumba Mukuru wa Shiloh Prayer Mountain Church rikorera mu Rwanda, wabaheshje umugisha mu giterane cyabaye kuwa 23-15 Kamena 2023. Ati “Twagize umugisha wo kumwakira kandi twabonye Imana imukoresha ibikompeye hagati muri twebwe”.

    Itorero rya Kristo ryarahembutse mu buryo bukomeye, twashimye Imana ku byabaye, ikomeze imukoresha ibikompeye, turamushimiye kandi dushimye n’abo bakorana bemeye kumutwohereza, Shiloh Prayer Mountain Church, mwarakoze cyanee”. 

    Pastor Shyaka J.C yakomoje ku AKARAGO, izina ryawe amasengesho y’iminsi 3 yo gusenga no kwiyiriza ubusa, asobanura ko basanzwe bakora iyi gahunda atari iyo bazaniwe na Bishop Olive. 

    Ati “Hahahaaa oya AKARAGO ntabwo ari Bishop Olive wakatuzaniye. Ako ni akarago Imana yatubwiye ko ari ko kazatuma tubashishwa n’Imana kugera aho yaduhampagariye. Tujya tugira amasengesho yo ku karago,..niko katugejeje hano, kandi niko dukomeje kwitwaza mu rugendo”.

    Pastor Shyaka na Pastor Wishema

    Igiterane Bishop Olive yatumiwemo mu Bubiligi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131357/twabonye-imana-imukoresha-ibikomeye-pastor-shyaka-jc-avuga-kuri-bishop-olive-yatumiye-mu-b-131357.html

  • Tom Close agiye gusohora filime – #rwanda #RwOT

    Uyu munyamuziki uherutse gusohora Album ya Cyenda yise 'Essence', asanzwe afite impano yo kwandika ibitabo cyane cyane ibigenewe abana.

    Impano zimurimo yagiye azigaragaza mu bihe binyuranye, ariko ntiyigize agaragaza impano yo gukina cyangwa kwandika filime.

    Ubwo yari mu kiganiro 'Ijambo Ryahindura Ubuzima Summit' cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Nta Gihe Nyacyo Kiruta None”, Tom Close yatangaje ko agiye gushora imari muri filime binyuze mu kuyandika no kuyiyobora.

    Yavuze ko atazakina muri iyi filime. Ati '’Ntabwo njye nzakina filime ariko nzaporodiyusinga (Producing) filime, guporodiyusinga filime, ni ukuyandika, ukanayobora uko ikinwa ndetse n’uko itegurwa, itunganwa, igasohoka ikajya hanze.'

    Yavuze ko bazamara iminsi 30 mu Ukuboza 2023 bari mu gikorwa cyijyanye n'ifatwa ry'amashusho y'iyi filime ye ya mbere agiye gushyira hanze.

    Tom Close umaze imyaka irenga 18 ari mu muziki avuga ko we n'ikipe bari gukorana muri iki gihe bari mu myiteguro ‘ibanziriza ifatwa ry’amashusho’.

    Uyu munyamuziki yavuze ko afite inkuru nyinshi yanditse azakuramo imwe izakinwa muri iyi filime.

    Ati 'Inkuru zo zirahari. Mfite inkuru nyinshi z’amafilime nanditse. Ndetse n’imishinga hari abo turi kuyifatanya muri ino minsi ku buryo izajya ahagaragara.'

    Uyu muhanzi yumvikanisha ko yatangiye kwandika ibitabo biturutse ku gitabo yahawe n'umwana cyarimo ibishushanyo yagera mu rugo akababwira ko ariwe wabishushanyije kandi atari ko byagenze.

    Avuga ko icyo gihe yahise atangira kwiga gushushanya kugirango iwabo batazasanga ababeshya, impano irakura kuva ubwo.

    Tom Close afite amateka yihariye mu muziki. Mu 2013, ikinyamakuru ChimpReports cyo muri Uganda cyavuze ko ‘ni umwami w'injyana ya Afrobeat na Dancehal mu Rwanda'.

    Yatangiye kwigwizaho igikundiro ubwo yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda. Mu 2007 yasohoye indirimbo 'Mbwira' yabaye idarapo ry'umuziki we, nyuma asohora album zirimo nka 'Komeza', 'Ntibanyurwa', 'Sibeza', 'Komeza utsinde' n'izindi.

    Mu rugendo rwe rw'umuziki amaze gukorana n'abahanzi barimo nka Professor Jay, Radio&Weasel, Sat-B, General Ozzey, Knowless, Sean Kingston n'abandi.

    Yaciye agahigo aba umuhanzi wa mbere wegukanye Primus Guma Guma Super Stars, mu gitaramo cyabereye muri Stade Amahoro mu 2011. Yegukanye ibihembo bya Salax Awards 2009, 2010 ndetse na 2011. 

    Tom Close yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara filime ye ya mbere 

    Tom Close avuga ko inkuru izakinwa muri iyi filime yamaze kuyandika 

    Tom Close yavuze ko hari abo bari gufatanya kandi mu Ukuboza 2023 bazafata amashusho y'iyi filime 

    Tom Close afite gahunda yo gusohora album ya 10 muri uyu mwaka, nyuma ya Album ya cyenda yise 'Essence'

    KANDA HANO WUMVE ALBUM 'ESSENCE'YA TOM CLOSE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131370/tom-close-agiye-gusohora-filime-131370.html

  • Ibintu 3 byaba muri Arsenal iramutse yishoye… – #rwanda #RwOT

    Igitekerezo cy’uko Arsenal yasinyisha Kylian Mbappé, gisa nk’aho giteye ubwoba. Mu mwaka ushize w’imikino ikipe ya Arsenal yakoze akazi gakomeye isubira mu mikino ya Champions League nyuma y’igihe kinini itayikina ndetse yewe no kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza byarashobokaga, gusa byarangiye Manchester City ikibatwaye mu mikino ya nyuma.

    Birumvikana ko iyi kipe igomba gusubira ku Isoko ry’abakinnyi bakomeye kandi bahenze kugira ngo mu mwaka utaha nibura bazongere guhangana muri shampiyona ndetse no muri Champions League. Urugero rwiza ni uko bari mu nzira zirangizanya na Declan Rice bamukura muri West Ham kandi bagomba kumutangaho amafaranga menshi kuko arahenze. 

    Arsenal iramutse ikoze ibitangaza igasinyisha Kylian Mbappé, hari uduhigo yahita ikuraho nko kuba ariyo kipe yaba iguze umukinnyi uhenze mu mateka ya Premier League. Usibye ibyo kandi hari n’ibindi bintu 3 byayibaho ubwayo.

    Imiterere y’imishahara muri Arsenal yahita isenyuka

    Nk’uko mu masezerano byaba bimeze Kylian Mbappé yajya ahembwa ibihumbi 650 by’amayero ku cyumweru. Ni umushahara wahita usenya uburyo Arsenal ihembamo dore ko atari ikipe imenyereweho guhemba amafaranga menshi cyane. 

    Bukayo Saka kuri ubu niwe uhembwa amafaranga menshi mu ikipe ya Arsenal, mu masezerano aheruka gusinya harimo ko agomba guhembwa ibihumbi 300 by’amayero ku cyumweru.

    Haba Kai Havertz ndetse uheruka kwerekanwa nk’umukinnyi mushya muri Arsenal ndetse na Declan Rice bisa nk’aho byarangiye, nta n’umwe uzajya hejuru y’ibihumbi 300 by’amayero nk’umushahara wo ku cyumweru.

    Ubwo bivuze ko Kylian Mbappé aramutse agiye muri Arsenal uwaba umukurikiye mu guhembwa amafaranga menshi yaba amukubye inshuro 2. Gahunda y’iyi kipe mu bijyanye no guhemba harimo kutagira abakinnyi bahembwa amafaranga menshi cyane gusa ubwo yaba isenyutse.

    Bukayo Saka niwe mukinnyi uhembwa amafaranga menshi muri Arsenal gusa Kylian Mbappé aramutse ahageze yahita amukuba kabiri

    Umutoza wa Arsenal yahita ahura n’ikibazo gikomeye kijyanye n’imyifato

    Mu bintu biranga Mike Arteta harimo kutamenya kubana n’abakinnyi bafite amazina manini cyangwa biyumva kandi ni ko Kylian Mbappé ameze. Uwahoze ari Kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang yavuye muri iyi kipe ari we uyoboye barutahizamu mu gutsinda. Byari bitewe nuko Mike Arteta yari yananiwe kubana n’uyu mukinnyi kubera imyitwarire ye. 

    Kylian Mbappé aramutse agiye muri Arsenal cyaba ari ikigeragezo gikomeye ku mutoza, uyu yaba ari we mukinnyi wa mbere ufite izina rihambaye agiye gutoza bityo ukaba wasanga no kubana nawe byanze, umusaruro ukaba wabura burundu.

    Mike Arteta yananiranywe na Aubameyang kandi na Kylian Mbappé kubera izina rinini kubana nawe byamugora 

    Gabriel Jesus yahita ashyirwaho akabazo

    Umwaka urashize ikipe ya Arsenal iguze Gabriel Jesus imukuye muri Manchester City. Ntawashidikanya ko uyu mukinnyi ukina nka rutahizamu ahura n’umushinga ndetse n’ibitekerezo by’umutoza ukomoka muri Espagne ari we Mike Arteta.

    Kylian Mbappé ukunda gukina nka rutahizamu wuzuye, aramutse agiye muri Arsenal, Gabriel Jesus yahita aharira Mbappe, ubwo yaba asigaje gushaka umwanya wo gukina anyura ku ruhande, gusa naho ntibyamworehera kuko mwene wabo Gabriel Martelli na Bukayo Saka barafatishije. 

    Gabriel Jesus yahita abura umwanya wo gukina mu gihe Mbappé yajya muri Arsenal

    Kylian Mbappé ari kuvugwa muri Arsenal nubwo yatuma hari ibyahinduka muri iyi kipe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131364/ibintu-3-byaba-muri-arsenal-iramutse-yishoye-ikagura-kylian-mbappe-131364.html

  • Petrović wari witezwe muri APR FC ari muri Koma #rwanda #RwOT

    Umunya-Serbia, Ljubomir “Ljupko” Petrović wavugwaga kuba yagaruka muri APR FC, ubu ari muri Koma nyuma y’impanuka y’imodoka.

    Ni impanuka mpanuka y’imodoka ikomeye yakoreye iwabo mu mujyi wa Belgrade muri Serbia.

    Yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kamena ubwo uyu mugabo w’imyaka 76 imodoka ye yagaragaye igendera mu mukono utari uwayo ikaza kugonga indi nk’uko umunyamakuru wo muri Bulgaria, Metodi Shumanov yabitangaje.

    Nyuma yo gukora impanuka akaba yarahise ajyanwa mu bitaro aho ubuzima bwe bumeze nabi, ni mu gihe uyu munyamakuru yongeye gutangaza ko ubu ari muri Koma.

    Yakoze impanuka mu gihe byavugwaga ko agomba kugaruka muri APR FC nk’umuyobozi wa tekinike.

    Uyu mugabo watwaranye UEFA Champions League na Red Star Belgrade mu 1991, yatoje APR FC mu 2014 yongera kuyigarukamo 2018.

    Byavugwaga ko agomba kuza mu Rwanda ayoboye itsinda ry’abatoza bazatoza APR FC mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Petrović ari muri koma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/petrovic-wari-witezwe-muri-apr-fc-ari-muri-koma

  • Umukobwa w’ikizungerezi, Ishimwe Carmene wakoze ubukwe na Rocky Kirabiranya yagize isabukuru y’amavuko – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishimwe Carmene wavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'amafoto, amashusho atandukanye yagiye amugaragaza yakoze ubukwe na Rocky Kirabiranya ndetse n'andi akamugaragaza yambaye impeta ye.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Nyakanga 2023, nibwo uyu mukobwa yagize isabukuru y'amavuko, yujuje imyaka 25.

    Carmene ndetse kandi yamenyekanye nk'umukinnyi muri firime y'uruhererekane yitwa 'Secret' aho akinamo yitwa Linda.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wikizungerezi-ishimwe-carmene-wakoze-ubukwe-na-rocky-kirabiranya-yagize-isabukuru-yamavuko-amafoto/

  • Ubwiyemezi nibwo bumukozeho! Umusore yashatse kwemeza abakobwa akora mu kwanwa k’intare iziritse yashonje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwiyemezi nibwo bumukozeho! Umusore yashatse kwemeza abakobwa akora mu kwanwa k'intare iziritse yashonje.

    Ku rubuga rwa twitter hakomeje gucicikana amashusho y'umusore washatse kwemeza abakobwa akora mu kanwa k'intare izirikiye inyuma ya senkenge.

    Gusa ubwiyemezi bwe ntibwamuhiriye kuko byaje kurangira intare imufashe urutoki.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ubwiyemezi-nibwo-bumukozeho-umusore-yashatse-kwemeza-abakobwa-akora-mu-kwanwa-kintare-iziritse-yashonje/

  • Uwateye inda Yolo the Queen arakekwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwateye inda Yolo the Queen arakekwa.

    Yolo the queen abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko atwite ubwo yasubizaga uwa umubajije impamvu adaheruka gusangiza amafoto ye.

    Abantu benshi batangiye gukeka ko Harmonize yaba ariwe nyiri inda kubera ukuntu bari bamaze iminsi bakururana. Ndetse bimwe mu bituma bacyeka Harmonize ni ubutumwa yatambukije abwira Yolo ati 'sinshoboye gutegereza kongera kuguhobera bea' ndetse ibi yabivuze mu kinyarwanda.

     

     

    Source : https://yegob.rw/uwateye-inda-yolo-the-queen-arakekwa/

  • Umweyo muri Murera watangiye gukuburwa! Abakinnyi 2 ba Rayon Sports babwiwe ko nta mwanya bafite muri iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ikipe ya Rayon Sports haravugwamo amakuru y'uko hari abakinnyi babiri batazakomezanya nayo mu mwaka w'imikino wa 2023-2024.

    Rutahizamu w'umunya-Kenya Paul Were ndetse na Nishimwe Blaise, babwiwe ko bashaka aho bazerekeza kubera ko amasezerano yabo muri Rayon Sports yarangiye kandi nta mwanya babono mu mwaka w'imikino utaha.

    Rutahizamu Paul Were asoje amasezerano muri Rayon Sports
    Nishimwe Blaise nawe asoje amasezerano muri Rayon Sports

    Source : https://yegob.rw/umweyo-muri-murera-watangiye-gukuburwa-abakinnyi-2-ba-rayon-sports-babwiwe-ko-nta-mwanya-bafite-muri-iyi-kipe-mu-mwaka-wimikino-wa-2023-2024/

  • Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kutazemera ko amateka yanditswe mu maraso asibwa n'ikaramu #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye mu busabane abantu batandukanye mu mugoroba wo kwishimira isabukuru y'imyaka 29 u Rwanda rwibohoye, asaba Abanyarwanda kutazemera ko amateka y'igihugu yanditswe mu maraso asibwa n'ikaramu.

    Ni ubusabane bwabereye muri Kigali Convention Centre mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023, mbere y'umunsi umwe ngo u Rwanda rwizihize umunsi wo Kwibohora.

    Perezida Kagame yavuze ko Umunsi wo Kwibohora u Rwanda rwizihiza, ubera mu kwezi kumwe n'undi wizihizwa ku itariki 1 Nyakanga witiriwe ubwigenge, ubwo igihugu cyavaga mu bukoloni hamwe n'ibindi bya Afurika bikigenga.

    Ati 'Itariki 4 Nyakanga, ni umunsi wo Kwibohora, uko byaje guhurira mu cyumweru kimwe muri Nyakanga, ibyo ni ibindi ntafite uko ngomba kubisobanura, byarikoze. Ariko iyo minsi nubwo ihura ifite ibyo isangiye, ifite n'uko itandukanye.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko igihugu cyasanze bitari ngombwa kwizihiza Umunsi wo ku wa 1 Nyakanga, ngo hanyuma hongere hizihizwe uwa 4 Nyakanga, hafatwa umwanzuro wo kubihuriza ku itariki 4 Nyakanga.

    Ati 'Umunsi w'itariki 4 Nyakanga, kuri benshi nanjye ndimo, ni nk'Ubunani. Ni nk'itariki ya mbere ibanziririza umwaka abenshi twizihiza kuko igihe tumaze guhera mu 1994, uhereye ku itariki 4 Nyakanga, ni ibihe byahinduye byinshi. Ni imibereho, ubuzima kuri benshi bwatangiriye aho ndetse n'abatarashoboye kubaho kugera kuri uwo munsi, kubibuka bijyanye no kwibohora bitangirira aho. Ubuzima bw'abanyarwanda, bw'u Rwanda, ni aho buhera, igihugu cyacu gitangira kubara.'

    Perezida Kagame yavuze ko ku itariki 1 Nyakanga 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge, hari byinshi byagakwiriye kuba byarahindutse.

    Ati 'Byiswe ko twahawe ubwigenge ariko uko iminsi igiye itera imbere, tugenda dusa n'aho twabisubije abari baduhaye ubwigenge ngo mwikomereze n'ubundi ntitubishoboye. Abitwaga ko baduhaye ubwigenge barabisubirana, dusigarana izina ry'ubwigenge, ubwigenge nyakuri butwarwa n'ubundi n'abari babutubujije.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibyo ari kimwe ku bihugu bitandukanye, kuko byabonye ubwigenge ku izina bibubura mu by'ukuri.

    Ku rundi ruhande, itariki ya 4 Nyakanga yo Kwibohora, Perezida Kagame yavuze ko igihugu kidakwiriye kuzasubira inyuma ku mpamvu zatumye cyibohora, ahubwo ko abantu bakwiriye guhitamo kugumana ukwibohora mu biganza.

    Ati 'Ibyo ni uguhitamo. Mugomba guhitamo uko mubayeho, nimushaka kubaho nabi, muzabaho nabi. Byo biranoroshye cyane. Ushaka kubaho nabi ntavunika, ubwabyo kutavunika kugira icyo ukora, bikubeshaho nabi. Ibivunanye ni ukubaho neza, kubera ko kubabo neza urabikorera, urabivunikira.'

    Perezida Kagame yavuze ko amateka y'u Rwanda ajyanye no Kwibohora, 'yanditswe mu maraso', kuko abantu barayaruhiye.

    Ati 'Ntashobora rero keretse mubyemeye, ntabwo yaza ngo asibwe n'amateka yanditswe n'ikaramu. Amateka yanditswe mu maraso n'ayanditswe muri wino murumva aho bitandukaniye. Nimushaka kubaho nabi, muzareke wino isibe amateka yanyu yanditswe mu maraso y'abanyu.'

    Yavuze ko abanditse amateka y'u Rwanda yo kwibohora bari mu myaka y'urubyiruko, asaba urubyiruko rw'uyu munsi gukomeza ayo mateka, 'n'iyo byaba mu maraso kugira ngo atazasibwa na wino'.

    Yagarutse ku mibare iherutse gushyirwa hanze na Minisiteri y'Ubuzima, igaruka ku ndwara zitandura. Muri iyo raporo harimo imibare igaragaza ko imibare y'abanywa inzoga izamuka.

    Yavuze ko abantu bakwiriye kwirinda guhera mu businzi, bagaharanira ikintu cyatuma baba abagabo baharanira ko amateka yabo atazasibwa na wino.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko kugeza n'uyu munsi hari abantu bashaka gusiba amateka y'u Rwanda bifashishije wino, ku buryo hari ibyo umuntu asoma ku Rwanda akibaza niba ari igihugu kibamo abantu.

    Ati 'Iyo ubonye ibyandikwa ku Rwanda kenshi uyoberwa niba u Rwanda ari rwarundi rwacu tuzi, twanditse amateka yarwo mu maraso yacu. Abo rero, ni ukubereka ko ibyo bavuga atari byo. Iyo ushaka kwereka umuntu ko ibyo akuvugaho atari byo, ntabwo ari ngombwa ko urwana na we, urwana n'icyo aheraho ajya kwereka abantu ko ariko umeze.'

    'Iyo uhora usabiriza, wemera ko haba umwiryane hagati yacu, uhora wifashe mu mufuka ntacyo ukora, ibyo ni byo aheraho akavuga ngo dore abanyarwanda ni uko basa, ni ko bameze.'

    The post Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kutazemera ko amateka yanditswe mu maraso asibwa n'ikaramu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/03/perezida-kagame-yasabye-abanyarwanda-kutazemera-ko-amateka-yanditswe-mu-maraso-asibwa-nikaramu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yasabye-abanyarwanda-kutazemera-ko-amateka-yanditswe-mu-maraso-asibwa-nikaramu

  • Nawe byamubera! ubukwe bwa Papa Sava bukomeje guteza ururondogoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nawe byamubera! ubukwe bwa Papa Sava bukomeje guteza ururondogoro.

    Nyuma yuku urungano ndetse n'abana aruta bose bamusize mu busore ndetse ubu akaba ari kwinjira mu cyiciro cy'ubuhungu, abantu batangiye kumufindira ubukwe.

    Abantu bakoresha imbuga nkoranya mbaga bakomeje kugaragaza ko barambiwe Papa Sava mu busore ahubwo bakeneye kumubona ashaka nubwo we yinangiye.

    Bityo abantu bakomeje gukora(edit) amafoto arimo Papa Sava n'inkumi y'uburanga bagaragaza uko Papa Sava yaba ameze mu gihe cy'ubukwe bwe. Gusa aya mafoto nta kuri kurimo kuko yose ni amakorano.

     

     

    Source : https://yegob.rw/nawe-byamubera-ubukwe-bwa-papa-sava-bukomeje-guteza-ururondogoro/