Blog

  • Urutonde rwabanyamakuru bakoze ubukwe nabo… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye, itangazamakuru ryagiye rishyigirwa mu bihe binyuranye, bamwe bahabwa amahugurwa abafasha gukarishya ubumenyi, kandi hashyirwaho umurongo utuma ibitangazwa bigenzurwa.

    Bamwe mu bakora muri uyu mwuga biteje imbere mu buryo bugaragarira buri wese, kandi uko bucyeye n'uko bwije hari abafite inyota yo kwinjira muri uyu mwuga.

    Hanashyizweho amashuri na za Kaminuza afasha abashaka kwinjira muri uyu mwuga. Binajyana no kwaguka ku muryango mugari kw'abasanzwe bawubarizwamo; bamwe bakora ubukwe n'abanyamakuru bagenzi babo.

    Nishimwe Rose wakoreye Royal Tv yigeze kuvuga ko ‘iyo uri mu kintu uba wumva udashaka gushaka (gushakana) umuntu mukora ikintu kimwe. Niko nibwira’.

    Yavuze ko atigeze atekereza ko ashobora gushaka umugabo w’umunyamakuru, kuko yari yarishyizemo ko azarushinga n’umugabo badakora akazi kamwe.

    InyaRwanda yakoze urutonde rw'abanyamakuru barushinze n'abanyamakuru bagenzi babo, bamwe muri bo bahuriye mu itangazamakuru, abandi bahurira mu bundi buzima.

    1.Nkuri Arthur na Fiona Muthoni Naringwa

    Ku wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021, ni bwo Nkusi Arthur yakoze ubukwe n'umukunzi we Muthoni Fiona nyuma y'imyaka itandatu yari ishize bakundana.

    Ubukwe bw'aba bombi bwabereye ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu muri Rutsiro, kamwe mu turere 7 tugize u Burengerazuba bw'u Rwanda, bwitabirwa n'inshuti, abavandimwe, abo mu miryango yombi n'abandi bari bahawe ubutumire.

    Barushize nyuma y'iminsi ine yari ishize, bombi bahanye isezerano imbere y'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda.

    Nkusi Arthur yakoze ubukwe akorera Kiss Fm, hashize amezi ane ubwo ni ukuvuga mu Ukuboza 2021 yatangaje ko yasezeye mu itangazamakuru ava kuri Kiss FM.

    Muri iki gihe yagarutse mu itangazamakuru aho akora ibiganiro 'Mützig Live Bold' by'uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Mützig bitambuka kuri Flash Tv no kuri Youtube.

    Aganira n'abantu bafite ibyo bamaze kwigezaho, bakagaruka ku nzira banyuzemo, batanga inama z'ubuzima n'ibindi.

    Muthoni Fiona barushinze ni umunyamakuru wa CNBC Africa. Yabaye Igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w'u Rwanda 2015, akaba n'Igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

    2. Ismaël Mwanafunzi na Mahoro Claudine

    Ku wa 1 Nyakanga 2023, nibwo Ismaël Mwanafunzi na Mahoro Claudine batangiye kubana nk'umugabo n'umugore byemewe n'amategeko n'Imana.

    Ubukwe bw'aba bombi bwabereye mu busitani bwa Musée Ethnographique y'i Huye mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Nyuma bahanye isezerano ryo gushyingirwa mu muhango wabereye muri Cathédrale ya Butare.

    Ismaël Mwanafunzi yatangiye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu kiganiro 'Sobanukirwa' yakoraga kuri Isango Star. Aha ni naho yahuriye na Mahoro Claudine baje kwiyemeza kubana nk'umugabo n'umugore.

    Mu bukwe bw'abo, Isango Star yabahaye ishimwe ku bw'imirimo yabaranze bakorera iki kigo.

    Muri iki gihe Mwanafunzi ni Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), aho akora ikiganiro 'Wari uziko' gitambuka saa mbiri za mu gitondo biri Cyumweru.

    Ijwi rye, ubuhanga agaragaza mu gutegura ibiganiro akora biri mu bituma yigwizaho abakunzi umunsi ku munsi.

    Mahoro Claudine barushinze yakoreye Isango Star ndetse na Radio/Tv10. Muri iki gihe yashyize ku ruhande urugendo rw'itangazamakuru.

    3.Anne Marie Niwemwiza na Martin Nyilijabo

    Umunyamakuru Martin Nyilijabo arwubakanye na Anne Marie Niwemwiza. Martin akorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), aho amenyerewe mu makuru ya Radio Rwanda, yaba mu gitondo, saa sita cyangwa se mu ijoro.

    Akunze guhurira ku ndangururamajwi na Mwanafunzi, Uwimana Ferdinard n'abandi.

    Anne Marie Niwemwiza barushinze, ni umunyamakuru wa Kigalitoday, aho akora ibiganiro binyuranye birimo 'Ubyumva ute', 'Urukumbuzi' kuri KT Radio.

    Ni umwe mu bavuga rikijyana ku rubuga rwa Twitter aho atanga ibitekerezo binyuranye, kandi agakorera ubuvugizi abantu banyuranye.

    Niwemwiza yinjiye mu itangazamakuru muri Mutarama 2008 ahereye kuri Radio Maria Rwanda.

    Martin Nyilijabo na Niwemwiza Anne Marie bambikanye impeta y'urudashira, ku wa 18 Nyakanga 2015.

    4.Ferdinand Uwimana na Grace Kageme

    Ferdinand Uwimana urwubakanye na Grace Kageme, niwe ushinzwe kugenzura amakuru (News Editor) atambuka kuri Radio Rwanda mu bihe binyuranye.

    Uzumva kenshi umunyamakuru wasomye amakuru agira ati 'Aya makuru ahagarariwe na Ferdinand Uwimana'.

    Akunze kumvikana cyane kuri Radio Rwanda mu makuru yo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, anatumira mu makuru ibyamamare mu ngeri zinyuranye bakaganira.

    Uwimana anakora ikiganiro 'Isi ya None' cyibanda cyane ku makuru aba agezweho ashamikiye kuri Politiki, imibanire, ubuzima n'ibindi akifashisha abahanga muri byo bakabisesengura.

    Ni mu gihe Grace Kageme barushinze, ari Umunyamakuru wa Isango Star umaze igihe kinini, aho azwi cyane mu kiganiro 'Isango Relax Time' akorana na Guterman Gutter, 'Business Time' n'ibindi. Uyu mugore niwe wandika akanayobora filime 'Behind Love'.

    5.Benjamin Gicumbi na Umuhoza Delphine

    Ku wa 20 Nyakanga 2019, nibwo Benjamin Gicumbi n'umukunzi we Umuhoza Delphine basezeranye imbere y'Imana muri Kiliziya Gatolika muri misa yabereye muri Lycée Notre Dame de Citeaux.

    Aba bombi bakoranye igihe kinini kuri Radio/Tv10, aho Benjamin yakoraga mu biganiro by'imikino yogeza umupira. Ni mu gihe Umuhoza yakoraga mu biganiro bisanzwe birimo Prime 10 cyatambukaga kuri Tv10.

    Baje kuva kuri Radio/Tv10 berekeza kuri B&B Fm-Umwezi bakorera muri iki gihe. Benjamin yakomeje mu biganiro bishamikiye ku mikino, Delphine akomeza mu biganiro bisanzwe.

    Delphine yigeze kwandika abwira Benjamin ati 'Amaso yawe ntazigera ashoka amarira, amatwi yawe ntazigera yumva amagambo mabi kandi iminwa yawe ntizavuge amagambo mabi kugeza ku munsi wa nyuma.”

    6.Aime Ndayisenga na Nishimwe Rose

    Rose Nishimwe yigize kubwira Isimbi Tv ko kimwe mu byatumye akunda Aime harimo ijwi ryiza no kuba avuga neza Igifaransa. Ati “Kandi byari mu bintu nshaka.”

    Aba bombi bakoze ubukwe ubwo Aime yari Umunyamakuru wa Radio/Tv10, ariko nyuma aza kubivamo atangira ubuzima busanzwe. Ni mu gihe Rose Nishimwe yakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo Royal Tv.

    Muri iki gihe Rose Nishimwe akorera Umuyoboro wa TV yashinze yise ‘Rose Tv Show’. Rose Nishimwe na Aime Ndayisenga bahuriye mu bukwe mu 2015, umubano w’abo ugenda waguka kuva ubwo kugeza ubwo barushinze.

    Rose Nishimwe yavuze ko ahura na Aime Ndayisenga atari amuzi, kandi ko atari yakamubonye asoma amakuru kuri Televiziyo TV10.

    Aime Ndayisenga nawe avuga ko atari yakabonye Rose Nishimwe asoma amakuru kuri Royal Tv.

    7. Juliet Tumusiime na John Muhereza

    Tumusiime Juliet ukora kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro ‘RTV Sunday Live’, yarushinze n’umunyamakuru mugenzi we, John Muhereza, ukora kuri televiziyo yo mu gihugu cya Kenya ariko ayikorera aba mu Rwanda. Banakoranye ku yahoze ari Royal Tv. Tariki 21 Kanama 2021 ni bwo aba bombi basezeranye imbere y’Imana.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na InyaRwanda.com, Tumusiime Juliet yatangaje ko hari ibintu byinshi yagendeyeho ajya kwemerera urukundo John Muhereza, ku isonga hakaba hari imico ye yamunyuze cyane. 

    Ati “Ibyatumye mubwira YES ni byinshi pe. Icya mbere ni ukubera imico ye, kabisa ku mico ni 100%. Icya kabiri aranyubaha kandi akanyumva cyane, ikindi yubaha Imana n’abantu. Gusa igikomeye ni uburyo ankundamo, uko byagenda kose n’aho namurakaza kuri we nza ku mwanya wa mbere, kandi agira umutima wihangana cyane”.

    8.Kubwimana Yvan na Uwase Gentille

    Ku wa 22 Mata 2023, nibwo Kubwimana Yvan yarushinze n'umukunzi we Igiribambe Uwase Jeanne Gentille mu bukwe bwabereye i Kabgayi.

    Yvan asanzwe akorera Radio Isango Star cyane cyane mu biganiro bishamikiye ku myidagaduro kuri Radio ndetse no kuri Televiziyo binyuze mu kiganiro 'Isango na Muzika'.

    Uyu mugabo yanakoreye Radio Huguka mbere yo kwerekeza kuri Isango Star.

    Igiribambe Uwase Jeanne Gentille warushinze na Kubwinama Yvan asanzwe ari Umunyamakuru Tv1 aho asoma amakuru mu bihe binyuranye. Uyu mugore nawe yakoreye Radio Huguka.

    Kubwimana Yvan aherutse kubwira InyaRwanda ko yahuye na Igiribambe Uwase binyuze muri filime yabakoreye we na bagenzi be, kandi bize muri Kaminuza imwe.

    AMAFOTO YA BENJAMIN N’UMUKUNZI WE DELPHINE




    AMAFOTO YA ROSE NISHIMWE N’UMUKUNZI WE AIME




    AMAFOTO YA UWIMANA FERDINAND N’UMUKUNZI WE GRACE




    AMAFOTO YA MARTIN NYILIJABO N’UMUKUNZI WE ANNE



    AMAFOTO YA JULIET TUMUSIME N’UMUGABO WE MUHEREZA

    AMAFOTO Y’UBUKWE BWA MWANAFUNZI NA MAHORO





    AMAFOTO Y’UBUKWE BWA NKUSI ARTHUR N’UMUGORE WE FIONA



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131409/urutonde-rwabanyamakuru-bakoze-ubukwe-nabo-bahuriye-mu-mwuga-amafoto-131409.html

  • N’abakobwa b’i Nyarugenge baricana! Umukinnyi wa mbere w’umunyampahanga APR FC yasinyishije ageze ku kibuga cy’indege atarwiyambitse[ Amafoto] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yari yashyize ibintu mu bwiru, umukinnyi wa mbere yamaze kugera hano mu Rwanda kandi muri Afurika y'iburazirazuba ku mwanya we ni we ukomeye.

    Kuri uyu wa Kane nibwo ikipe ya APR FC yatangiye kwakira abakinnyi bakomeye bakomoka hanze y'u Rwanda. Amakuru dukesha Radio Fine FM ni uko uwitwa Taddeo Lwanga wakiniye ikipe y'igihugu ya Uganda yamaze gusesekara hano mu Rwanda mu ibanga rikomeye cyane.

    Uyu musore yageze mu Rwanda ku isaha ya saa ine za mu gitondo, bivugwa ko yagiye gufatwa ku kibuga cy'indege kugirango akorerwe ikizamini cy'ubuzima nagitsinda arahita asinya amasezerano muri APR FC.

    Taddeo Lwanga akinira ikipe y'igihugu ya Uganda yavutse tariki 21 Gicurasi 1994 afite imyaka 29. Lwanga yakiniye amakipe akomeye hano kuri Afurika harimo ikipe ya SC Villa, Express FC, Vipers SC, Tanta, SIMBA SC ndetse na Arta/Solar7 yari arimo kugeza ubu.

     

     

    Source : https://yegob.rw/nabakobwa-bi-nyarugenge-baricana-umukinnyi-wa-mbere-wumunyampahanga-apr-fc-yasinyishije-ageze-ku-kibuga-cyindege-atarwiyambitse-amafoto/

  • Kicukiro habereye impanuka ipfira mo umumotari(uko byagenze)  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kicukiro habereye impanuka ipfira mo umumotari(uko byagenze)

    Iyi mpanuka iteye ubwoba Yabaye mu masaha y'igitondo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga.

    Bivugwa ko imodoka ya Hilux yaturukaga mu Murenge wa Masaka, yerekeza mu cyerekezo cyo mu Mujyi, yagonganye na moto yari itwaye umugenzi yaturukaga mu Murenge wa Nyarugunga igana i Masaka.

    Imodoka ikimara kubagonga ngo umumotari we yahise apfa ariko umugenzi akomereka byoroheje. Hakomeretse n'umunyonzi wari utwaye igare mu gihe umushoferi w'imodoka we nta kibazo yagize.

    Umurambo w'umumotari wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Kanombe na ho abakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Masaka

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-habereye-impanuka-ipfira-mo-umumotariuko-byagenze/

  • Ruhango: Yateye icyuma mu mutima wa mugenzi we wari uvuye gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe amuziza amafaranga 2000 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Mbuye mu kagari ka Kizibera haravugwa inkuru y'akababaro y'umugabo witwa Ntakirutimana Dieudonne wishwe atewe icyuma mu mutima na mugenzi we wamuzizaga amafaranga ibihumbi 2.

    Nk'uko BTN Tv dukesha iyi nkuru ibitangaza, uwitwa Gashirabacye Flecian niwe wateye icyuma uyu Dieudonne maze ahita ahasiga ubuzima.

    Amakuru avuga ko, ku cyumweru tariki 3 Nyakanga, ubwo Dieudonne yari avuye gusenga kwa Yezu Nyirimpuhwe, yageze mu kabari maze ajya gufata agacupa, agezeyo asangamo uyu wamwishe batangira gutongana, Flecian avuga ko Dieudonne amurimo amafaranga ibihumbi 2 Frw.

    Ubwo Flecian yaje gusoko mu kabari maze agaruka afite icyuma, ahita agitera mu mutima wa Dieudonne ahita apfa nta no gusamba.

    Uyu mugabo ukekwaho kwica mugenzi we, yahise atabwa muri yombi, gusa abaturage mu burakari bwinshi bavuze ko nk'uyu muturage yagakwiye guhita nawe araswa bikabera isomo abandi, gusa barasaba ko yazaburanishwa mu ruhame maze agakatirwa urumukwiriye.

     

    Source : https://yegob.rw/ruhango-yateye-icyuma-mu-mutima-wa-mugenzi-we-wari-uvuye-gusengera-kwa-yezu-nyirimpuhwe-amuziza-amafaranga-2000/

  • Ni umunya-Uganda! Umukinnyi wa mbere w’umunya… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho APR FC yemereje ko umwaka utaha w’imikino izongera gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga, yamaze koherereza ubutumire umukinnyi wakiniraga ikipe ya Arta Solar ikina icyiciro cya mbere muri Djibouti. 

    Amakuru Fine FM yashyize hanze, agaragaza urwandiko APR FC yandikiye Taddeo Lwanga imusaba ko yaza gukora ibizamini by’ubuzima, ndetse no kuba yahabwa amasezerano y’iyi kipe.

    Biravugwa ko APR FC yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ahubwo ibijyanye n’amasezerano ndetse n’umushahara w’ukwezi, igisigaye akaba ari ikizamini cy’ubuzima. 

    Taddeo Lwanga akina mu kibuga hagati nka Nimero 6 aho yazahanganira umwanya na Mugisha Bonheur mu gihe ataba agiye hanze.

    Taddeo Lwanga w’imyaka 29, yakiniye amakipe arimo Express FC mu 2014-15, ahava ajya muri SC Villa kugera mu 2017, yerekeza mu ikipe ya Vipers yavuyemo mu 2019 ajya muri Tanta yakiniye umwaka umwe, mu 2020 ahava ajya muri Simba, nayo yavuyemo mu 2022 yerekeza muri Arta Solar ari nayo yakiniraga. 

    Taddeo yegukanye igikombe cya shampiyona ya Tanzania ari kumwe na Simba 

    Asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131411/ni-umunya-uganda-umukinnyi-wa-mbere-wumunyamahanga-apr-fc-yagejeje-mu-rwanda-131411.html

  • #Kwibohora29: Madederi uherutse kwinjira mu b… – #rwanda #RwOT

    Clenia yagarutse ku butwari n'ubutore bwaranze ingabo z'Igihugu zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame mu kubohora u Rwanda rukongera kuba Igihugu kizima cyuje ubumwe, amahoro n'umutekano.

    Yagize ati 'Ubu u Rwanda ruratengamaye, muri ayo mahoro atari amahano, yabonetse ku bw'ibitambo by'abitanze batizigamye ngo tugire u Rwanda rusa rutya rufite ijambo no mu mahanga'.

    Yibukije urubyiruko, abakuze n'abandi inshingano zikwiriye kubaranga, ati 'Rubyiruko mungana nanjye uku, namwe abakuru banduta uku, n'ababyiruka uko muri uku, kwibohora ni urugendo, dukomeze ingamba zo kujijuka, twige ducunge imari, dukore imishinga dushaka imari'.

    Uyu musizi ubwo yavugaga ibigwi by'ingabo z'u Rwanda, yabasabye kwakira intashyo z'abariho ndetse ashima umurava ubaranga aho bari hose mu guteza imbere Igihugu no guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Dusenge Clenia [Madederi], ni umusizi, umukinnyi wa filimi, akaba na rwiyemezamirimo ukiri muto ufite kompanyi y’ubwubatsi “Clen Solutions Group” ikora ibikorwa binyuranye birimo no kubaka kaburimo. 

    Mu kiganiro na Inyarwanda, Clenia yatangaje ko ari umwe witeguye gukorera Igihugu cye, akiteza imbere ndetse akaba ingirakamaro mu gihugu cye, asigasira isura nziza y’u Rwanda.

    Ku munsi nk’uyu u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi wo Kwibohora, Clenia yashishikarije abakiri bato guharanira kubaka ahazaza habo bakiri bato, no kwihangira imirimo bakaba indashyikirwa ndetse bagatera ishema Igihugu cyabo.

    Muri uyu mwaka wa 2023 ni bwo Clenia yinjiye mu busizi, ahera ku gisigo yise “Intashyo” yanditse mu kwifatanya n’abanyarwanda n’Isi yose mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


    Clenia Dusenge yamamaye muri filime Papa Sava, Indoto na Bishop’s Family


    Umusizi Clenia yinjiye mu busizi vuba ariko afite impano idasanzwe muri bwo


    Kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cye ni intego ye ya mbere


    Indangagaciro zikwiye abanyarwanda nizo yifuriza buri muntu wese ukurikira ibihangano bye

    KANDA HANO UREBE IGISIGO CYA DUSENGE CLENIA UMUKINNYI WA FILIME

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131410/kwibohora29-madederi-uherutse-kwinjira-mu-busizi-yakoze-mu-nganzo-ashima-intwari-zu-rwanda-131410.html

  • Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro? #rwanda #RwOT

    Hari tariki 3 Ukuboza 2022 ubwo Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yatangazaga ku mugaragaro ko agiye gukuraho Perezida Kagame ku butegetsi. Yari imbere y'urubyiruko rusaga 300 rwari rwaturutse mu ntara 26 zigize igihugu cyose. Yabivuganyeumujinya ukomeye k uburyo abari aho bumvaga buri bucye ari buhindure ubutegetsi bwu Rwanda.

    Ubwo Perezida Kagame yabazwaga ku magambo mugenzi we yatangaje, yagize ati 'The Boy is joking' mu mvugo yo kwibutsa Tshisekedi ko akina nibyo adashoboye. Hadaciye kabiri, hatangiye kugaragara mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka ifoto ya Richard Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda muri LONI nyuma akaza kuba ikigarasha akajya mu ishyaka rya RNC ari kumwe na Perezida Tshisekedi. Byaje ku menyekana ko iyi foto ari ukuri ko Gasana yari I Kinshasa mu buryo bw'ibanga kandi ko Tshisekedi yamusabye guhuza abiyita ko batavuga rumwe na Leta.

    Byabaye ngombwa ko Gasana abereka ifoto na Tshisekedi kugirango bemere ibyo ababwira maze ifoto iba igiye hanze gutyo. Haje guhita hashigwa icyitwa 'Urubuga ruharanira ineza y'Abanyarwanda' ruhuriwemo ibigarasha bitandukanye bihujwe na Richard Gasana. Muri ibyo bigarasha bivugirwa na Charles Kambanda, harimo kandi ibindi bigarasha nka Thabita Gwiza, Jean Paul Turayishimye, Gervais Condo n'abandi.

    Si ubwambere ibigarasha byihuje bikozwe n'ibihugu bituranye n'u Rwanda ariko bigatanga ubusa. RNC yashinzwe ishyigikiwe na Uganda naho Laurent Desire Kabila wari Perezida wa Kongo, yagiye muri Congo Brazza na Angola agarura interahamwe na Ex FAR ngo zikureho ubutegetsi bw'u Rwanda mu cyiswe abacengezi ariko nawe azi uburyo yarangiye.

    Si Tshisekedi wenyine waba uhuye na Gasana, kuko yanahuye na Perezida Yoweri Museveni mu gihe u Rwanda na Uganda byari bibanye nabi.

    Mu ibaruwa Museveni yandikiye Perezida Kagame muri Werurwe 2019, yanatangajwe mu kinyamakuru New Vision, yamwemereye ko yahuye n'abantu bari mu mutwe, ariko ko umubonano wabo 'wabaye bitateguwe'. Icyo gihe Gasana yari kumwe na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC.

    Museveni yabwiye Kagame ko umwe mu bantu bo mu ishyaka rye rya NRM wamubwiye ko hari umugore wo mu Rwanda ufite amakuru y'ingenzi ashaka kumuha, ko ashaka kumureba ari kumwe na Eugène Gasana.

    Museveni ngo yaketse ko ari Gasana wamwigaga inyuma muri Ntare School, ndetse wakoze muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda gusa nyuma aza gusanga atari we.
    Mu gihe abayobozi bo mu karere bakomeje gushaka umuti w'ikibazo cyo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, Tshisekedi we akomeje gukongeza uwo muriro ashaka intambara mu bihugu by'abaturanyi.

    Uko igihe cy'amatora cyegereza we ashaka akaduruvayo ku mugaragaro kuburyo ashakisha impamvu hirya no hino zatuma amatora atazaba akayobora indi myaka ibiri. Ibi asa numaze kubikozaho imitwe y'intoki kuko Komisiyo ishinzwe amatora imaze gutangaza ko ifite ibibazo bitendukanye harimo ingengo y'imari n'umutekano muke.

    Ibibazo byose Congo ifite kubera imiyoborere mibi ya Tshisekedi yabyometse ku Rwanda none arashaka kurenga agahuza n'ibigarasha ngo bitere u Rwanda. Ese azabishobora? Hashize iminsi ibiri abanyamakuru b'abamotsi ba Tshisekedi nka Steve Wembi batangaje ko abarwanya u Rwanda bagiye guhurira mu gihugu kimwe bashyire hamwe imbaraga. Steve utaratangaje ko bazahuzwa na Tshisekedi bagahurira Kinshasa yavuzeko inama izaba muri uku kwa Karindwi. Ntabwo ari amakuru mashya kuko aya makuru y'inama muri uku kwezi Rushyashya yabimenye mu kwezi kwa Gicurasi ubwo ifoto ya Tshisekedi na Gasana yajyaga hanze.

    Si ubwa mbere mu myaka 29 ishize ibigarasha byihuza kuko umugabo wo kubihamya ni Paul Rusesabagina ubwo yashyiragaho impuzamashyaka MRCD harimo n'umutwe w'ingabo wa CNRD Ubwiyunge. CNRD yabaye amateka.

    N'ishyirahamwe rya Gasana rizakomeze rivugire kuri Internet ariko nirihunahuna mu mashyamba ya Kongo rizabonera icyo Mudacumura cyangwa Irategeka baboneye muri Kongo.

    The post Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inzozi-za-tshisekedi-zo-gukuraho-perezida-kagame-zizamusiga-amahoro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inzozi-za-tshisekedi-zo-gukuraho-perezida-kagame-zizamusiga-amahoro

  • Ibintu 6 umukobwa cyangwa umugore akora iyo akwiyumvamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibintu 6 umukobwa cyangwa umugore akora iyo akwiyumvamo.

    Abagore n'abakobwa ni abantu bagira urukundo rukomeye cyane ndetse ruhabanye cyane n'urwo abagabo bagira.

    Dore bimwe mu bintu umukobwa cyangwa umugore akora iyo akwiyumvamo.

    1.Akunda ku gusura ndetse akaba inshuti n'abantu biwanyu nka bashiki bawe n'abandi.

    2. Akunda kuguhamagara kabone niyo mwaba mudakundana: akenshi biragoye kubona umukobwa ahamagara umusore ariko iyo akwiyumvamo abikora kenshi.

    3. Ahora ashaka kuba ari ahantu nawe uri: urugero nk'iyo muhuriye mu gikorwa runaka kibasaba kujya muri gurupe aba yumva mwajya muri gurupe imwe.

    4. Iyo ugize akabazo niwe uba uwambere mu kuza kukubaza icyo wabaye ndetse no kuguhumuriza.

    5. Aba yumva ako abonye kose mwagasangira, hari nubwo yaka amafaranga abandi basore akaza mukayasangira.

    6. Aba yumva ari wowe yabwira buri kantu ke kose, abamutereta, abamuha amafaranga, abo yakatiye n'ibindi byinshi.

     

    Source : https://yegob.rw/ibintu-6-umukobwa-cyangwa-umugore-akora-iyo-akwiyumvamo/

  • Azaba ari i Burayi! Ukuntu sitade amahoro izaba imeze nimara kuzura byatumye n’abadakunda umupira bifuza kuzayinjiramo (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Azaba ari i Burayi! Ukuntu sitade amahoro izaba imeze nimara kuzura byatumye n'abadakunda umupira bifuza kuzayinjiramo.

    Amatsiko ni yose ko Banyarwanda bashaka kubona Stade Amahoro igihe izaba yuzuye imaze kuvugururwa ni mu gihe bimaze kugaragara ko izaba iri ku rundi rwego.

    Iyi Stade yubatswe na sosiyete y'Abashinwa ku nkunga y'Ababiligi igatahwa mu 1986, guhera muri Werurwe 2022 nibwo yatangiye kuvugururwa na Sosiyete y'Abanyaturikiya ya SUMMA yubatse Kigali Arena ndetse ni nayo yubatse Dakar Arena yo muri Senegal.

    Iyi Stade yakiraga ibihumbi 23 byitezwe ko nimara kuvugururwa izajya yakira abantu ibihu 45.

    Source : https://yegob.rw/azaba-ari-i-burayi-ukuntu-sitade-amahoro-izaba-imeze-nimara-kuzura-byatumye-nabadakunda-umupira-bifuza-kuzayinjiramo-amafoto/

  • Agiye kubatamo: Diamond Platunmz amaze gutangaza inkuru iryoheye amatwi y’abakunzi be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe cyane muri Afurika y'iburasirazuba akaba ari no kwisonga muri aka Karere Diamond Platunmz yatangaje inkuru iryoheye amatwi y'abakunzi be.

    Diamond Platunmz abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangarije abakunzi be ko agiye gushyira hanze amashusho y'indirimbo yise 'My Baby' yakoranye na @officialchike aka kanya.

    Source : https://yegob.rw/agiye-kubatamo-diamond-platunmz-amaze-gutangaza-inkuru-iryoheye-amatwi-yabakunzi-be/