Blog

  • Hamenyekanye umukinnyi umwe rukumbi wari usanzwe akina hano mu Rwanda w’umunyampahanga uri ku rutonde rw’abakinnyi APR FC yamaze kumvikana nabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamenyekanye umukinnyi umwe rukumbi wari usanzwe akina hano mu Rwanda w'umunyampahanga uri ku rutonde rw'abakinnyi APR FC yamaze kumvikana nabo ni nawe gusa izagura wakinaga Shampiyona y'u Rwanda

    Mu ikipe ya APR FC ibintu bikomeje gukorwa mu ibanga rikomeye cyane ari nako iganiriza abakinnyi ikabaha itegeko ryo kutagira umuntu n'umwe babibwira kugirango ibyo baganiriye hatagira indi kipe ihita ibimuha kuko iyi kipe itarabona amafaranga.

    YEGOB twaje kumenya ko ikipe ya APR FC hari umukinnyi umwe ukomeye wari usanzwe akina Shampiyona y'u Rwanda yamaze kumvikana nawe ku buryo amafaranga naboneka izahita imwishyura ibyo bavuganye byose. Uwo mukinnyi ni Nshimiyimana Ismael Pitchou.

    Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cy'u Burundi mu minsi ishize yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ariko akomeza kuyigora cyane bitewe ni uko yari yamaze kuvugana na APR FC ndetse inamuha ibirenze ibyo Gikundiro yamuhaga.

    Iyo ishatse kuganira na Pitchou ukamubaza ku kuba yamaze kumvikana na APR FC ntabwo ajya abyemera, bivugwa ko umukinnyi wese wamaze kumvikana n'iyi kipe yabwiwe ko atemerewe kugira umuntu abibwira ngo iyo hagize aho babyumva APR FC ntabwo iba igikomeje ibyo bumvikanye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-umukinnyi-umwe-rukumbi-wari-usanzwe-akina-hano-mu-rwanda-wumunyampahanga-uri-ku-rutonde-rwabakinnyi-apr-fc-yamaze-kumvikana-nabo/

  • Clean Well Rwanda yahembye abanyeshuri bahize abandi muri Wisdom Center #rwanda #RwOT

    Uruganda Clean Well Rwanda, rwahembye abanyeshuri bahize abandi mu ishuri rya Wisdom Center, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Nyakanga 2023.

    Muri uyu muhango wo guhemba abana babaye indashyikirwa mu gutsinda neza, bahawe ibikoresho by'ishuri abandi barihirwa amafaranga y'ishuri.

    Bamwe mu bana bahembwe, baravuga ko mu busanzwe babonaga amafaranga y'ishuri bigoranye, ariko kuba bishyuriwe bagiye kwiga neza kurushaho.

    Inema Dora Gislene kimwe na mugenzi we Ntakirutimana Rene Pascal, baravuga ko ibi bihembo bigiye gutuma bakora cyane kandi ko batanga icyizere ku gihugu.

    Umuyobozi mu ruganda Clean Well Rwanda, Alan Bucyana, aganira na Flash TV/Radio, yavuze ko ari igikorwa cyahuriranye n'umunsi u Rwanda ruri kwitegura umunsi wo kwibohora wizihizwa taliki 4 Nyakanga buri mwaka.

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko iki gikorwa ari ngaruka mwaka, bahemba abanyeshuri mu rwego rwo kubatera imbaraga no kubakundisha ishuri.

    Musoni Godfrey umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Ntarama, yashimye uri ruganda anarusaba kugeza iki gikorwa mu yandi mashuri.

    Ati 'Ubutumwa bwanjye ndashima ikigo Wisdom na Clean well ,igikorwa ni cyiza ariko ndasaba uruganda Clean well gukomeza kwagura iki gikorwa no mu bindi bigo byinshi.'

    Umuyobozi mu kigo Wisdom, avuga ko guhemba umwana bituma akunda kwiga ndetse ko ababyeyi bagomba gukurikirana abana ntibazate inshingano bafite.

    Alan Bucyana , umuyobozi mu ruganda Clean well Rwanda, avuga ko iki gikorwa kitagarukira gusa mu Karere ka Bugesera, ahubwo ko gikomereje no mu tundi turere tugize u Rwanda.

    ALI GILBERT DUNIA

    The post Clean Well Rwanda yahembye abanyeshuri bahize abandi muri Wisdom Center appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/04/clean-well-rwanda-yahembye-abanyeshuri-bahize-abandi-muri-wisdom-center/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=clean-well-rwanda-yahembye-abanyeshuri-bahize-abandi-muri-wisdom-center

  • Yewe nayo ni nka za Kiyovu! APR FC ntirasinyisha umukinnyi numwe kubera amafaranga atari yaboneka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yewe nayo ni nka za Kiyovu! APR FC ntirasinyisha umukinnyi numwe kubera amafaranga atari yaboneka.

    Kuri ubu APR FC yamaze kumvikana na bamwe mu bakinnyi b'inkorokoro gusa nta numwe wari wasinya.

    Impamvu batari basinya ni uko APR FC itari yabona amafaranga.

    Wakibaza ngo amafaranga APR FC yayaburiyehe. Aha tugendane neza.

    APR FC ikoresha amafaranga y'ingengo y'impari ya Leta, ayo mafaranga asohoka buri tariki ya 1 Nyakanga buri mwaka.

    Byumvikane ko amafaranga yasohotse ku wa gatandatu w'icyumweru dusoje, gusa APR FC ntirasinyisha umukinnyi kubera ibiruhuko by'iminsi y'ubwigenge no kwibohora byahuriranye n'impera z'icyumweru.

    Biteganyijwe ko ku munsi w'ejo, ndavuga tariki ya 5 Nyakanga aribwo APR FC izatangira gusinyisha bamwe mu bakinnyi yamaze kumvikana nabo kuko nibwo abakozi ba Leta bazasubira mu kazi.

    Source : https://yegob.rw/yewe-nayo-ni-nka-za-kiyovu-apr-fc-ntirasinyisha-umukinnyi-numwe-kubera-amafaranga-atari-yaboneka/

  • Ifoto y’umunsi: Ifoto ya kera ya Christopher ari kwishimira ko indirimbo ye yanyujijwe kuri Terevisiyo ntizibagirana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ifoto y'umunsi: Ifoto ya kera ya Christopher ari kwishimira ko indirimbo ye yanyujijwe kuri Terevisiyo ntizibagirana

    Burya uko ibihe bihinduka niko umuntu agenda hari ibyo asiga inyuma ndetse rimwe na rimwe yareba ibyo bihe bikamutera imbaraga zo gukora cyane aharanira ko ayasubira aho yavuye.

    Ifoto ya kera ya Christopher ari kwishimira ko indirimbo ye yanyujijwe kuri Terevisiyo n'ayo yibutsa byinshi ndetse ikagaragaza kure yavuye.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-ifoto-ya-kera-ya-christopher-ari-kwishimira-ko-indirimbo-ye-yanyujijwe-kuri-terevisiyo-ntizibagirana/

  • Gasogi United igiye kuzana umutoza w’umugore uzajya utoza agatanga n’izindi serivisi zitandukanye ku bakinnyi nko kubakorera massage n’ibindi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gasogi United igiye kuzana umutoza w'umugore uzajya utoza agatanga n'izindi Serivisi zitandukanye ku bakinnyi nko kubakorera massage n'ibindi.

    Umuyobozi w'ikipe ya Gasogi United KNC yatangaje ko iyi kipe igiye kuzana umutoza ukomeye cyane w'umugore watoje za Lyon, Mariseyi n'izindi z'iburayi.

    Yavuze ko uyu mutoza yize ibintu byinshi cyane ku buryo afite ubushobozi byo kugorora umubiri, ndetse umukinnyi aramutse avunitse niwe wamukorera massage nkuko byumvikana muri videwo ikurikira.

     

    Source : https://yegob.rw/gasogi-united-igiye-kuzana-umutoza-wumugore-uzajya-utoza-agatanga-nizindi-serivisi-zitandukanye-ku-bakinnyi-nko-kubakorera-massage-nibindi/

  • I Rubavu, udukingirizo twarashize ubundi abasore bakumanukira kizimbabwe ku bakobwa bibitangaga babyikuraho – YEGOB #rwanda #RwOT

    I Rubavu, udukingirizo twarashize ubundi abasore bakumanukira kizimbabwe ku bakobwa bibitangaga babyikuraho.

    Kivu Fest yabaye mu mpera z'iki cyumweru dusoje yasize byinshi cyane mu Banyarwanda.

    Aha hasohokeye abasore n'inkumi batagira uko bangana aho bageze aho babura n'aho kurara bamwe amazu yabo bayahindura inzu zicumbikwamo.

    Ku ikubitiro, udukingirizo twahise dushira kubera abadukoreshaga bari benshi.

    Nyuma y'uko dushize bamwe bamanukiye aho ntabyo kwicyingira kuko kuryamana n'umukobwa i Rubavu byari bimeze nko kunywa amazi.

    Source : https://yegob.rw/i-rubavu-udukingirizo-twarashize-ubundi-abasore-bakumanukira-kizimbabwe-ku-bakobwa-bibitangaga-babyikuraho/

  • Meta igiye kuzana 'App' ihangana na Twitter #rwanda #RwOT

    Kompanyi Meta, isanzwe ifite urubuga Facebook, igiye gutangiza 'app' nshya yo guhangana na Twitter, ivuga ko izatangira gukora ku wa kane.

    Iyo 'app', yitwa Threads kandi iboneka ku bashaka kuyitumiza mbere y'igihe kuri Apple App Store, izaba ishamikiye kuri Instagram.

    Amafoto yafashwe yayo agaragaza aho gukorera (dashboard) hasa nka Twitter.

    Meta ivuga ko Threads ari app yo kuganiriraho ishingiye ku kwandika.

    Iki gikorwa ni cyo cya vuba aha cyane cyo guhangana hagati y'umukuru wa Meta, Mark Zuckerberg, na nyiri Twitter, Elon Musk.

    Mu kwezi gushize, bombi bemeranyijwe kumvana ingufu, nubwo bitazwi niba aba bagabo bari bakomeje (batarakinaga) ku kuba barwana koko.

    Asubiza ku butumwa bwo kuri Twitter buvuga kuri Threads, Musk, mu gisa nko kunnyega Zuckerberg, yagize ati 'Imana ishimwe ko zikora neza cyane.'

    Hagati aho, Twitter yavuze ko 'dashboard' yayo yitwa TweetDeck, kuva mu minsi 30 iri imbere izajya ikoreshwa n'abishyuriye iyo serivisi.

    BBC yanditse ko icyo cyemezo ari wo muhate wa vuba aha cyane wa Musk, mu gihe agerageza gutuma abakoresha Twitter bajya muri serivisi y'ifatabuguzi ryayo, izwi nka Twitter Blue.

    Ku wa gatandatu tariki 01 Nyakanga 2023, uyu muherwe utunze za miliyari z'amadolari yagabanyije umubare w'ubutumwa (tweets) abakoresha Twitter bashobora kubona, avuga ko impamvu ari uko Twitter yari irimo gukurwaho amakuru mu buryo bukabije.

    Kuri iyi 'app' Threads ya Meta, bigaragara ko kuyikoresha bizaba ari ubuntu, kandi nta mbogamizi zizaba ziriho ku mubare w'ubutumwa umuntu uyikoresha ashobora kubona.

    Mu gisobanuro cy'iyi 'app' cyo muri App Store, harimo ahagira hati: 'Threads ni ahantu abantu bahurira bakaganira ku kintu cyose kuva ku ngingo zigushishikaje uyu munsi kugeza ku kizaba kivugwaho cyane ejo.'

    Threads, nka 'app' ya Meta, izajya inakusanya amakuru yo kuri telefone yawe, harimo nk'amakuru y'ahantu uherereye, ibyo ugura ndetse n'imbonerahamwe y'ibyo wagiye ushakisha (browsing history).

    'Apps' nyinshi zifitemo uko gusa cyane na Twitter zariyongereye mu myaka ya vuba aha ishize — nka Truth Social ya Donald Trump wahoze ari Perezida w'Amerika, na Mastodon.

    Indi 'app' nk'iyo, yitwa Bluesky, ivuga ko yabonye abayikoresha 'benshi mu buryo butari bwarigeze bubaho mbere', nyuma y'icyemezo cya Musk cyo mu mpera y'icyumweru gishize cyo kugabanya uburyo bw'imikoreshereze ya Twitter.

    Ariko Threads ishobora kuba ari yo igiye kuba mucyeba wa mbere ukomeye Twitter ihuye na we kugeza ubu.

    Mark Zuckerberg afite amateka yo gutira ibitekerezo by'izindi kompanyi — agatuma bikora.

    Uburyo bwa videwo buzwi nka 'Reels' bwa Meta, bubonwa na benshi nko gukopera TikTok, mu gihe uburyo bwa 'Story' busa na Snapchat.

    Meta ifite amikoro yatuma ihangana na Twitter. Threads izaba ishingiye ku rubuga rwa Instragram, rero iyi 'app' izanaba igera kuri za konti zibarirwa muri za miliyoni amagana. Ntabwo itangiriye kuri zeru, nkuko izindi 'apps' zashoboraga guhangana na Twitter zo byazigendekeye.

    Nubwo hari bamwe bashimye Musk ku gushishikazwa n'uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashaka, hari n'abakoresha Twitter bamwe yaheje.

    Icyizere cya Zuckerberg ni uko ashobora kwigarurira benshi batengushywe akabambura Twitter, akabashingiraho 'app' ihamye yo guhangana na Twitter.

    The post Meta igiye kuzana 'App' ihangana na Twitter appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/04/meta-igiye-kuzana-app-ihangana-na-twitter/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=meta-igiye-kuzana-app-ihangana-na-twitter

  • Taylor Swift yajyanywe mu nkiko kubera umwand… – #rwanda #RwOT

    Abashinzwe isuku muri New York, bari mu manza na Taylor Swift, nyuma yo kumuca amande y’umwanda inshuro zirenga 30. Taylor Swift ubu afatwa nk'umwe mu bantu batagira isuku, n'ishami rishinzwe isuku rya New York nyuma yo kumuhana inshuro 32 bakanamuca amadorari 3, 010.

    Uyu muhanzikazi yaguze inzu ya miliyoni 18 z’amadorali mu mujyi wa New York,  ayiguriye Dominique Strauss-Kahn.

    Hagati ya Mutarama 2018 na Mutarama 2023, abagenzuzi bamuciye amafaranga kenshi kubera kunanirwa gusukura imbere y'inyubako ye, guta imyanda aho abonye hose, no kugira imbuga yanduye.

    Bivugwa ko Swift arimo gukusanya amafaranga menshi mu bitaramo arimo gukora, ariko ngo yahisemo kurwanya aya mande, no kujyana ishami rishinzwe isuku mu rukiko kugira ngo ruce impaka kuri ibi bihano.

    Taylor Swift umaze iminsi mu bitaramo arashinjwa kutishyura amande y’umwanda urangwa mu rugo rwe i New York

    Raporo ikomeza igira iti: 'Mu myaka yashize, urujya n'uruza rwa grime rwarimo ibirundo by'ibinyamakuru, amacupa n'amakarito; ibitambaro n'ibipfunyika;

    Umugabo ukunze guherekeza imbwa mu muhanda umwe na Taylor Swift, avugana n'itangazamakuru ati: 'Ntabwo yitaye ku gutagaguza imyanda. Ndatekereza ko arajwe  ishinga n'ibitaramo bye birimo kumwinjiriza umurengera.'

    Abashinzwe isuku muri New York bakaba bajyanye Taylor Swift mu nkiko basaba ko yakwishyura amafaranga y’umwanda amaze gucibwa inshuro 32 akanga kuyishyura. 

    Babwiye urukiko ko ibi babifata nk’agasuzuguro no kutubahiriza amategeko kuko ngo ntiyabuze amafaranga yishyura ahubwo yahisemo gusuzugura impapuro z’amande yohererejwe.

    Abashinzwe isuku i New York bamaze kujyana Taylor Swift mu rukiko

    Nkuko byari byitezwe, abafana ba Taylor Swift bafashe iya mbere kugira ngo bavuganire  uyu muhanzikazi, aho bavuga ko imyanda atari we wayitaye kuko atanywa itabi. Bavuga ko bishoboka ko ari abafana be bamutegereje bakahanywera itabi cyangwa se abandi bantu baturanye.

    David Aldea wahoze ari nyir'inzu ya Swift yatangarijr TMZ ko yatunguwe n'aya makuru kubera ko yari umukode mwiza. Yagize ati :”Yari umuntu mwiza woroshye gushyikirana nawe, sinumva uburyo yananiwe kumvikana n’abashinzwe isuku”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131396/taylor-swift-yajyanywe-mu-nkiko-kubera-umwanda-131396.html

  • #Kwibohora29: Senderi yizihiye benshi i Ngoma… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Eric Nzaramba bita Senderi International Hit ukomoka mu Ntara y’Iburasirazuba, ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 3 Nyakanga yataramanye n’abaturage batuye Akarere ka Ngoma mu gitaramo cyo kwibohora cyabereye kuri Sitade ya Ngoma.

    Uyu muhanzi ubwo yageraga ku rubyiniro yabanje kwibutsa abitabiriye icyo gitaramo ko bafite inshingano zo kurinda ibyagezweho kubera urugamba rwo kwibohora.

    Icyo gitaramo cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibohora rwatangiriye hafi y’isoko rya Kibungo rusorezwa kuri sitade ya Ngoma.

    Senderi ubwo yageraga ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ze zifite ubutumwa bwo kwibohora, yizihira benshi.

    Mu ndirimbo yarimbye harimo iyitwa “Gikoba” amaze iminsi mike ashyize hanze. Yavuze ko ari bwo bwa mbere ayiririmbye.

    Ubwo yahaga ikaze abitabiriye igitaramo cyo kwibohora, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko igitaramo cyo kwibohora ari umwanya wo wakuganira ku mateka yaranze urugamba rwo kwibohora ndetse urubyiruko narwo  rugasobanukirwa n’amateka yaranze urugamba rwo kubohora Igihugu.

    Mu ndirimbo ye “Gikoba”, Senderi yaririmbyemo uduce tugize umuhora wo kwibohora turi mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Gikoba ni agace karimo indake ya mbere yabayemo Perezida Paul Kagame mbere y’uko ajya ku Murundi wa Byumba.

    Muri buri Karere mu ntara y’Iburasirazuba habereye Igitaramo cyo kwibohora, nko mu karere ka Rwamagana iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Rwamagana.

    Senderi yinjije abaturage ba Ngoma mu munsi mukuru wo Kwibohora 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131387/kwibohora29-senderi-yizihiye-benshi-i-ngoma-mu-ndirimbo-gikoba-ivuga-ku-rugamba-rwo-kwiboh-131387.html

  • Nyina wa Jay Z yarushinze n’umugore mugenzi w… – #rwanda #RwOT

    Shawn Carter wamamaye ku izina rya Jay Z umuraperi w’icyamamare ni we wasohoye nyina Gloria Carter mu birori by’ubukwe bwe akamuherekeza kuri aritari (Altar) ubwo yari agiye gusezerana n’umukunzi we Roxanne Wilshire nk’uko byatangajwe na TMZ.

    Ibi birori by’ubukwe bwabaye mu ibanga, byabereye muri Leta ya New York mu gace ka Queens aho Gloria Carter asanzwe atuye.

    TMZ yatangaje ko ibi birori by’ubukwe bwa nyina wa Jay Z n’umugore mugenzi we Roxanne, byatumiwemo abantu bacye barimo n’ibyamamare.

    Nyina wa Jay Z, Gloria Carter yarushinze n’umugore mugenzi we

    Gloria Carter na Roxanne Wilshire bari bamaze igihe bakundana

    Mu byamamare byitabiriye ubu bukwe harimo Kelly Rowland, Tyler Perry, Robin Roberts uzwi mu kiganiro ‘Good Morning America’ hamwe n’abo mu muryango wa Jay Z barimo nyirabukwe Tina Knowles, umugore we Beyonce n’imfura yabo Blue Ivy Carter.

    Abo mu muryango wa Jay Z barimo n’umugore we n’umwana wabo bitabiriye ibi birori

    PageSix yatangaje ko amakuru abageraho avuga ko muri ubu bukwe ntawari wemerewe gufata amafoto ndetse ko n’amafoto y’ibirori nyirizina atigeze ashyirwa hanze. Amafoto yagaragaye kugeza ubu ni aya Beyonce n’umukobwa we Blue bafotowe ubwo berekezaga ahabereye kwiyakira.

    Beyonce n’umukobwa we Blue Ivy berekeza ahari kubera ibi birori

    Roxanne na Gloria basohoka ahari hakomereje ibirori byabo (After Party)

    Ni uku Gloria nyina wa Jay Z yari yambaye ku bukwe bwe

    Nyina wa Jay Z, Gloria Carter w’imyaka 63, ntiyatunguye benshi ubwo hatangazwaga ko yarushinze n’umugore mugenzi we kuko asanzwe azwiho kuba akundana n’abo bahuje igitsina (Lesbian). 

    Mu 2017 ni bwo byamenyekanye ubwo Jay Z yasohoraga album yise 4:4 iriho indirimbo yise ‘Smile’ avuga ko yatunguwe ndetse akanababara ubwo yamenyaga ko nyina ari umutinganyi.

    Jay Z niwe wahishuye ku mugaragaro ko nyina akundana nabo bahuje igitsina

    Nyuma yaje gutangaza ko nyina yababajwe n’iyi ndirimbo kuko yashyize hanze ibanga rye yari yarahishe igihe kinini. Mu 2018 mu bihembo bya GLAAD (Gay &Lesbian Alliance Against Defamation) ni bwo indirimbo ya Jay Z, Smile yahawe igihembo maze nyina akaba ariwe ucyakira ndetse akavuga ku mugaragaro ko akundana n’abo bahuje igitsina.

    Gloria Carter warushinze na Roxanne Wilshire bamaranye imyaka 7 mu rukundo

    Kuri ubu Gloria Carter yarushinze na Roxanne Wilshire bamaze imyaka 7 mu munyenga w’urukundo. Aba bombi bakunze kugaragara cyane mu birori bitandukanye i Hollywood banyurana ku itapi itukura.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131393/nyina-wa-jay-z-yarushinze-numugore-mugenzi-we-bamaze-igihe-mu-rukundo-131393.html