Blog

  • Ngororero-Kwibohora29: Ubumwe bw'Urubyiruko n'abagore bwabafashije kugera ku iterambere #rwanda #RwOT

    Urubyiruko n'abagore bo mu karere ka Ngororero, baravuga ko kwishyira hamwe bakunga ubumwe byatumye bagera ku iterambere ryiza. Muri urwo rugendo, bavuga ko nubwo hari aho bamaze kugera ariko ngo ntabwo barabasha kugera aho bifuza. Mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi wo Kwibohora, basabye gufashwa guca burundu ibisitaza bikibaheza hasi nti babashe kugera ahakwiye bakeneye.

    Umuyobozi wa Koperative ya Covango ikorera ubukorikori mu gakiriro ka Ngororero, Yamfashije Pascasie agira ati' Twishyize hamwe kugirango tubashe kunga ubumwe kandi dukore byinshi byafasha benshi. Twabashije kwiteza imbere tunafasha abandi kwiteza imbere kandi ntabwo twatekerezaga kuhagera'.

    Thierry Nsabimana, umwalimu mu ishuri ry'imyuga rya Hindiro (Hindiro TVET) avuga ko abo bigisha babamenyesha ko bagomba gutanga akazi bagahindura ubuzima bw'abandi. Yongera ho ko muri gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo gufasha abagera kuri 60% kwiga ubumenyi ngiro batangiye kubishobora kuko hari abarangije babashije gutangiza imishinga yabo batanga akazi ndetse abandi basabye akazi mu bigo bikomeye.

    Ndayishimiye, umunyeshuri muri Kaminuza y'U Rwanda akaba umuturage ukomoka muri aka karere avuga ko umushinga afite wo gukora ibyasimbura ibicanwa ugeze kure kandi bamaze gukora igikoresho kimwe. Avuga kandi ko banafite umushinga wo gukora ibikoresho birimo na Robo ku cyiciro cya kane ishobora gusimbura umutetsi vuba. Ahamya ko babashije kugera ku byo bifuza byatuma igihugu gihanga n'imihindagurikire y'ikirere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe avuga ko hari byinshi mu bikorwa byatashywe kandi ko byose ari ibifasha abaturage gukomeza kubaho mu buzima bwiza. Abasaba kuzarinda ibikorwa bahawe kandi bakagira ubumwe butajegajega.

    Yagize Ati' Kuri uyu munsi wo kwibohora hari byinshi mu bikorwa twishimira ko byashyikirijwe ababyubakiwe harimo; Ibyumba by'amashuri 12 mu rwgeo rwo kugabanya ubucucike no kuzamura ireme ry'uburezi mu mashuri y'inshuke, hubatswe kandi Inzu z'abatishoboye zigera kui 208. Hubakiwe kandi imiryango yasenyewe n'ibiza igera kuri 32, hari imiryango 28 y'Abarokotse Jenoside batagira aho baba bahawe inzu. Hanatashywe ikiraro cya Karuhanga cyo mu kirere kiri mu murenge wa Ndaro, hakaba haranubatswe ishuri ry'imyuga rya TVET Runayo mu murenge wa Ndaro. Ryubatswe hagamijwe kwegereza abaturage ishuri ry'imyuga bisabiye rikaba rifite amashami 3 harimo; Ububaji, Ubudozi n'Imideri ndetse n'amaterasi y'indinganire mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije'.

    Mu byakozwe, hari bimwe mu bikorwa byagizwemo uruhare n'umuganda ndetse n'abaturage bakunganirwa n'amafaranga bahawe n'akarere. Muri byo harimo; Ibiro by'Akagali ka Kibanda mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi hafi yabo mu murenge wa Ndaro.

    Hari kandi ikiraro cyubatswe mu murenge wa Bwiramu, Akagali ka Ruhindagi, Umudugudu wa Karushishi kikaba kiri mu bikorwa by'abaturage hakiyongeraho ikibuga gikomatanyije imikino y'amaboko (Vollyeball, Basketball) cyubatse mu murenge wa Sovu hakiyongeraho umuyoboro w'Amazi ufite ibirometero 58(58Km), ariko batashye ibirometero 38 biteganyijwe ko uzaha amazi abaturage ibihumbi 7000,i bigo by'amashuri 9, ivuriro ry'ibanze rimwe n'urugo mbonezamikurire rumwe(1).

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/04/ngororero-kwibohora29-ubumwe-bwurubyiruko-nabagore-bwabafashije-kugera-ku-iterambere/

  • Makanyaga yizihije Yubile yimyaka 50, ahabwa… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo yise 'Imyaka 50 muri muzika si ubusa' Makanyaga yagikoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023 kuri Romantic Garden, ashyigikiwe n'abahanzi barimo Christopher Muneza, Mavenge Sudi, Orchestre Impala, Bushayija Pascasl ndetse na Ngabonziza Augustin.

    Ni igitaramo cyahuriranye no kwizihiza ku nshuro imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye. Mu myaka 50 ishize, Makanyaga yaranzwe no gushyigikira abahanzi bakizamuka, kandi akorera ibitaramo ahantu hanyuranye biri mu byatumye akundwa ibihe n’ibihe.

    Umuryango wa Mavenge Sudi wamuhaye impano uvuga ko ushima ubutore bwamuranze. Ni impano y'ifoto bamuhaye yari yanditseho bati 'Umuryanago wa Mavenge Sudi tukwifurije Yubile Nziza… Watubereye Intore, ubera Igihugu Intore, natwe abo watoje ntituzatitira icyo gihangano…'

    Ni sekuru w'abahanzi! Uyu muhanzi yaririmbaga adakura mu murongo, kandi agashimira abamushyigikiye kuva ku munsi wa mbere yinjira mu muziki.

    Mu gitaramo hagati abakunzi be bazanye umutsima (Cake) mu kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki.

    Makanyaga aherutse kubwira InyaRwanda ko nyuma yo gukora iki gitaramo azajya gukorera ibitaramo i Burayi nyuma agaruke i Kigali, ategura ibitaramo azakorera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda.

    Avuga ko nyuma y'ibi bitaramo byo mu Ntara azahita ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko kugeza ubu ibitaramo amaze kwemeza n'aho bizabera ni mu 'Bubiligi no mu Bufaransa'.

    Uyu mugabo uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Urukundo', 'Indwara y'umutima' n'izindi, amateka ye agaragaza ko amaze imyaka 56 yunze ubumwe n'umuziki. Imyaka itanu ya mbere yayibayemo yiga ibicurangisho by'umuziki no kuririmba.

    N'aho imyaka 50 ari nayo yizihije muri iki gitaramo, yatangijwe no gukora umuziki mu buryo bw'umwuga ubwo yaririmbaga muri Orchestre imwe n'abarimo Sebanani Andre witabye Imana, aho amajwi y'indirimbo zabo bayafatiraga kuri Radio Rwanda.

    Inganzo ye yatumye ataramira abakomeye n'aboroheje, ari nayo mpamvu yahisemo gutegura ibitaramo nk'ibi byo kwizihiza uruhare umuziki wagize ku buzima bwe. 


    Makanyaga Abdoul yahawe impano yihariye ku bwo guteza imbere umuziki w’u Rwanda, ashyigikira abakiri bato

    Makanyaga yasoje iki gitaramo ahagana saa 23: 23′ avuga ko ashima abantu bitabiriye iki gitaramo ati “…Turi benshi beza. Imana ibahe umugisha, kandi turi kumwe. Ntakindi navuga. Imana ibahe umugisha.”

    Ku rubyiniro yabanjirijwe n'abahanzi bo mu bihe bye:

    -Ntacyabuza Impala gucuranga

    Itsinda ry'abacuranzi bubatse amateka akomeye mu muziki w'u Rwanda, Orchestre Impala nibo bavugije umurishyo wa mbere w'iki gitaramo. Binjirira mu ndirimbo 'Hobe Hobe'.

    Iri tsinda rirazwi cyane kuva mu myaka mirongo ine ishize, kandi bagiye bakorera ahantu hanyuranye ibitaramo byubakiye ku mudiho wa Kinyarwanda.

    Ribarizwamo Munyanshoza Dieudonné uzwi cyane nka Mibirizi mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mimi La Rose, Joselysene uzwi cyane muri filime zitambuka kuri Youtube n'abandi.

    Mu 2016, iri tsinda ryamuritse album ya Gatandatu, nyuma y'igihe cyari gishize bakora indirimbo mu buryo bwo kuzishyira hanze mu bihe bitandukanye.

    Ubwo iri tsinda ryari ku rubyiniro, bamwe mu bantu bitabiriye iki gitaramo batangiye gufatanya n'abo gucinya akadiho muri buri ndirimbo babaga bari kuririmba. Ku rubyiniro, Impala bitwaje abasore b'intore bacinya akadiho biratinda.

    Impala banafashije abitabiriye iki gitaramo kwizihiza kwibohora byihariye

    Mu gihe u Rwanda n'inshuti bizihiza ku nshuro ya 29 kwibohora bigizweho uruhare n'Ingabo zari iza RPA, Orchestre Impala yahisemo kuririmba indirimbo 'Twizihize Intwari z’u Rwanda' ya Munyanshoza mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n'abandi bitabiriye iki gitaramo kwizihiza uyu munsi udasanzwe mu buzima bw'u Rwanda.

    Ku Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023, Perezida Kagame yakiriye bamwe mu Banyarwanda mu birori byabereye muri Kigali Convention Center.

    Mu ijambo rye, Umukuru w'Igihugu yavuze ko tariki ya 1 Nyakanga 2023 ari 'nk'ubunani' cyangwa se gutangira Umwaka Mushya, kuko u Rwanda rwavutse bwa kabiri.

    Muri iyi ndirimbo ya Munyanshoza, bagaruka kuri byinshi zakozwe birimo nka gahunda ya Girika Inka, ibikorwaremezo bimaze gukorwa, iterambere rihanzwe amaso, ndetse n'ibindi bikorwa. Bato 'Mucyo twishimire ibyiza byagezweho.'

    Impala banaririmbye indirimbo nka 'Fourteen', 'Kibonge' n'izindi zigaruka ku rugendo rw'urugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Izi ndirimbo zose bazaririmbye abitabiriye bafatanya n'abo kuzririmba, cyangwa ko amagambo yazo yumvikana neza. Basoje kuziririmba bakomewe amashyi.

    Iri tsinda ryakanyujijeho cyane mu ndirimbo zirimo nka Anita Mukundwa, Abagira amenyo, Iby'Isi ni amabanga, Inkuru mbarirano, Mbega ibyago, Hogoza ryanjye, Amavubi, Bonane n'izindi n'ubu zigikunzwe bikomeye.

    Mavenge Sudi wamamaye mu ndirimbo 'Gakoni k'abakobwa' niwe wari utahiwe

    Nyinshi mu ndirimbo Mavenge Sudi aririmba n'iz'umuhanzi witwa Kayitare Gaetan wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mavenge yigeze kubwira Kigalitoday ko yahisemo gusubiza ubuzima izi ndirimbo kugirango 'zitazazimira'.

    Uyu mugabo arazwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Gakoni k'abakobwa' yabaye icyatwa mu rugendo rwe rw'umuziki, 'Ku Munini' n'izindi zinyuranye.

    Ubwo yari ageze ku rubyiniro yagize ati 'Muraho neza! Umunsi Mwiza wo Kwibohora kuri twese.'

    Mavenge azwiho gucurangisha inanga ukuboko kw'ibumoso. Ku rubyiniro yari kumwe n'abacuranzi bane barimo abagitari zitanga imijya inyuranye ndetse n'umucuranzi w'ingoma. 


    Makanyaga yavuze ko iyo ushimwa nawe urashima, kandi iyo ukundwa nawe urakunda

    Ngabonziza Augustin wamamaye mu ndirimbo 'Ancilla' yababyinishije karahava

    Uyu mugabo watangiye umuziki ahagana 1980, ubwo yari ageze ku rubyiniro yasuhuje abakunzi be, avuga ko abanyamuziki batavuga byinshi ahubwo bavugisha ibicurangisho. Yagize ati '

    Ngabo yagize uruhare rukomeye mu kuzamura no gushinga amatsinda y'umuziki (Orchestre) nka Irangira. Ndetse, ari mu bahanzi bo hambere bakomeye ku nganzo.

    Uyu mugabo yacuranze muri Orchestre nka Les Citadins na Les Copins za mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Indirimbo ze zibanda cyane ku rukundo hagati y'umusore n'inkumi, umugabo n'umugore, ariko rimwe na rimwe anyuzamo agacyebura abantu.

    Muri iki gitaramo yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Sugira Usagambe Rwanda' yasohotse ku wa 14 Ukwakira 2021.

    Yahagurukije abantu muri iki gitaramo ubwo yageraga ku ndirimbo ye y'ibihe byose yise 'Ancilla', muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bati 'Ancilla we mbabarira, njyewe ubwanjye ndemera ko nakosheje… Ndagusaba imbabazi ko ntazongera.'

    Bushayija Pascal wamamaye mu ndirimbo 'Elina'

    Umuhanzi w'umunyabugeni ubimazemo igihe kinini Bushayija Pascal w'imyaka 64, yagaragaje akiri mu mitima y'abakunzi be nyuma y'igihe atagaragara mu bitaramo.

    Uyu mugabo aherutse gusohora indirimbo “Ndishakira uwanye” yahimbiye umugore we Kanakuze Eugénie bakoze ubukwe tariki 2 Nyakanga 2020.

    Muri iki gitarano yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Rwanda mon Pays' imaze imyaka itanu isohotse.

    Bushayija Pascal yamenyekanye mu ndirimbo zimakaza umuco w'ubuhanzi bukomoka ku muco zirimo 'Maso meza', 'Elina', Rwanda Mon Pays' n'izindi

    Indirimbo ye yamenyekanye yitwa 'Elina' yahimbye mu 1985. Yayikoze nyuma yo kuburana n'umukobwa yakundaga bya nyabyo, ayikora nk'intanshyo kuri uyu mukobwa cyangwa se kugira ngo Elina nayumva azajye amukumbura.

    Uyu muhanzi umuziki we wibanda ku buzima bwa buri munsi n'izigisha urukundo.

    Bushayija Pascal ni umwe mu bamamaye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n’indirimbo yise ‘Elina’ yakunzwe n’abatari bake.

    Nyuma ya Jenoside, yafashe ikiruhuko mu muziki ahubwo yita ku bugeni. Yakoze ibihangano byinshi biri muri Hotel zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali.

    Mu mpera za 2020, uyu muhanzi yasohoye indirimbo ‘Nyundo’ yahangiye ishuri rya muzika rya Ecole d’Arc de Nyundo. Iyi iri mu ndirimbo 12 yanditse mu myaka 30 ishize, atari yarabonye uko atunganya. 


    Imyaka 50 ishize ari mu muziki si ubusa!


    Mariya Yohana, umunyamuziki wahanuye intsinzi ya RPF Inkotanyi

    Ubwo Mariya Yohana yari ageze ku rubyiniro, yifurije abitabiriye iki gitaramo umunsi mwiza wo kwibohora ku nshuro ya 29, Agira ati 'Umunsi mwiza wo kwibohora, turirimba intsinzi.'

    Yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Intsinzi'. Mariya Yohana yahimbye iyi ndirimbo mbere y'uko Ingabo zari iza RPA zitsinda urugamba, ariko biyumvagamo intsinzi.

    Gusa yifashishije 'melodie' (Ururirimbo) y'indirimbo ya gisirikare yo hambere. Ivuga ngo singe na matalala singee; singe na matalala singe. gusa yaririmbaga avuga ko abona intsinzi ahantu hose; yaraguza umutwe; yabaza Imana hose arahabona intsinzi.

    Mariya yigeze kuvuga ku mvano y'iyi ndirimbo agira ati 'Indirimbo 'Intsinzi' nayihimbye ubwo abana bacu bajyaga ku rugamba, ngira ngo nibayumva ijye ibatera imbaraga bakomeze umurego aho barwanirira igihugu.'

    'Nibyo koko bararwanye kandi baratsinda, ndetse naje kumenya ko hari n'Abanyarwanda bayumviraga hirya no hino aho bari bihishe bumvaga bagiye gutabarwa.'

    'Ubu barishima iyo bongeye kuyumva kuko bibuka ibihe bitoroshye banyuzemo n'uko batabawe.'

    Iyi ndirimbo yifashishijwe cyane mu gihe cyo gukusanya inkunga yo gufasha ababaga bari ku rugamba, abababaye n'abandi. Yacuranzwe cyane mu kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame mu matora.

    Christopher, umunyamuziki wo muri iki gihe wifatanyije na Makanyaga

    Christopher niwe muhanzi rukumbi wo muri iki gihe wifatanyije na Makanyaga mu kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki.

    Uyu musore uherutse mu bitaramo yakoreye mu Burayi, yinjiriye mu ndirimbo ye 'Byanze' imaze imyaka icyenda isohotse. Mbere yari yabanje kubaza abakunzi niba bameze neza. Ati 'Mwiriwe neza. Ndishimye nanjye kuba ndi hano. Namwe murishimye.' Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Ndabyemeye', 'Iri joro' n'izindi.

    Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Ijuru rito' imaze imyaka itandatu isohotse. Yaririmbaga asaba abakunzi be kumusanga ku rubyiniro ubundi kabyinana.

    Christopher yatunguwe muri iki gitaramo nyuma yo gusanga buri ndirimbo yose yateraga abakunzi be bari bazizi neza. Yanaririmbye indirimbo 'Agatima' imaze imyaka umunani isohotse. Asoreza ku ndirimbo ye yise 'Nibido'. 



    Makanyaga yavuze ko yishimiye umubare w’abantu yataramiye, kandi bamushyigikiye


    Makanyaga yahawe umutsima (Cake) mu kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki






    Christopher yaririmbye cyane indirimbo ze zakunzwe kuva mu myaka 10 ishize

    Christopher yaririmbye yimara urukumbuzi nyuma y’igihe cyari gishize adataramira abakunzi be Mariya yaririmbye indirimbo ye yamamaye yise ‘Intsinzi’, abantu bikura amakote bafatanya nawe

    Mariya Yohana yafashije Makanyaga kwizihiza Yubile y’imyaka 50 mu gitaramo gikomeye

    Makanyaga Abdoul ni umuhanzi utanga ibyishimo utanga ibyishimo ku bisekuru byombi

    Ngabonziza yari amaze igihe atagaragara mu bitaramo byagutse- Yaririmbye indirimbo zubakiye ku kwizihiza kwibohora

    Ngabonziza ari mu bahanzi bo hambere bakomeje umuziki kugeza no muri iki gihe

    Umucuranzi wa Saxophone, Sax Water uherutse kumurika injyana nshya ya ‘Gakondo- Fusion’ yacurangiye umuhanzi Ngabonziza Augustin

    Umuhanzi Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager yatunguranye muri iki gitaramo, aririmba zimwe mu ndirimbo ze

    Cyamatare na Scovia Mutesi ubwo bakiraga ku rubyiniro Scovia Mutesi

    Mavenge yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Gakoni k’abakobwa’

    Mavenge yavuze ko yishimiye kwifatanya na mugenzi we Makanyaga

    Mavenge Sudi aririmba anicurangira gitari akoresheje ukuboko kw’ibumoso

    Gucikwa n’iki gitaramo ni ukunywa zigahera!

    Ku gipfunsi oyeeee! Umukunzi w’indirimbo zizwi nk’igisope

    Mu gitaramo nk’iki ugerageza gutaha amafoto n’amashusho by’urwibutso

    Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru wa Radio Salus, Cyamatare yayoboye iki gitaramo akanyuzamo agacinya akadiho Abakuru ntibacitswe

    Abakuru mu myaka ntibacitswe n’iki gitaramo

    Mimi La Rose, umunyamuziki umaze igihe kinini muri Orchestre Impala

    Umucuranzi wa Saxophone uri mu bagize Orchestre Impala

    Abacuranzi ba Orchestre Impala bari babyambariye muri iki gitaramo

    Ku rubyiniro, Orchestre Impala yifashishije intore ndetse n’inkumi z’ababyinnyi

    Scovia Mutesi washinze Ikinyamakuru Mama Urwagasabo, yari umushyushyarugamba muri iki gitaramo- Asanzwe ayobora ibitaramo nk’ibi byubakiye ku mudiho wa Kinyarwanda

    Banyuzagamo baganira ku munsi wo kwibohora ku nshuro ya 29, ari nako basoma kuri Skol

    Perezida w’Abafana ba Rayon Sports, Muhanewimana Jean Claude yari muri iki gitaramo asoma ku kinyobwa cya SKOL

    Inshuti zagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo cya Makanyaga Abdul cyo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki

    Iki gitaramo cyahuje abantu b’ingeri zinyuranye cyane cyane abakunda indirimbo zizwi nka ‘Karahanyuze’

    Iki gitaramo cyabereye kuri Romantic Garden ku Gisozi, ahasanzwe habera ubukwe n’ibitaramo bikomeye

    UKO BYARI BYIFASHE MBERE Y’UKO MAKANYAGA  ABDOUL AKORA IGITARAMO CYIHARIYE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Makanyaga cyo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye- InyaRwanda.com

    VIDEO: Murezi Dieudonne- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131430/makanyaga-yizihije-yubile-yimyaka-50-ahabwa-impano-mu-gitaramo-cyahuriranye-no-kwizihiza-k-131430.html

  • “Umwe avaho undi ajyaho” Uwahoze ari indaya iyoboye izindi Nyamirambo yatanze ubuhamya bw’ukuntu yaryamanaga n’abagabo 10 icyarimwe – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bahoze bakora uburaya mu mujyi wa Kigali, Nyamirambo Matimba, yatanze ubuhamya bw'ukuntu yaryamanaga n'abagabo 10 icyarimwe.

    Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, uyu mubyeyi yavuze ko yari indaya ihagarariye izindi muri Nyamirambo Matimba, avuga ko hari igihe yaryamanaga n'abagabo 10 ku munsi.

    Yavuze ko yigeze gucyurwa n'abasore 5 babaga mu nzu imwe, maze bose baryamana nawe icyarimwe, umwe ajyaho undi ajyaho.

    Source : https://yegob.rw/umwe-avaho-undi-ajyaho-uwahoze-ari-indaya-iyoboye-izindi-nyamirambo-yatanze-ubuhamya-bwukuntu-yaryamanaga-nabagabo-10-icyarimwe-videwo/

  • Ntacyabuza Impala gucuranga! Impala zirimo amaraso mashya mu ngeri zose zongeye gucurangira abanyarwanda (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntacyabuza Impala gucuranga! Impala zirimo amaraso mashya mu ngeri zose zongeye gucurangira abanyarwanda.

    Itsinda ry'Impala ryongeye gutanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi baryo nyuma yo kuririmba indirimbo zijyanye no Kwibohora ku nshuro ya 29.

    Bakoze ibyo mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 ishize Makanyaga ari mu muziki.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/ntacyabuza-impala-gucuranga-impala-zirimo-amaraso-mashya-mu-ngeri-zose-zongeye-gucurangira-abanyarwanda-amafoto/

  • Wari umukino ubereye ijisho: Gatoto Fc itozwa n’umunyamakuru Mucyo Anta yatsinze Brazil ikinamo kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kicukiro Fc izwi nka 'Gatoto FC'  itozwa n'umunyamakuru wa Radio 10, Mucyo Anta Biganiro, akungirizwa na Eric Dinho, yatsinze ikipe ya Revelation Fc izwi nka Brazil isanzwe ikinamo Haruna Niyonzima na Hakizimana Muhadjiri.

    Hari mu irushanwa ry'Agaciro Tournament, aho Gatoto Fc yaje gutsinda Brazil igitego 1-0, bituma ihita ijya ku mukino wa nyuma.

    Mucyo Anta n'umwingiriza we Eric Dinho

    Source : https://yegob.rw/wari-umukino-ubereye-ijisho-gatoto-fc-itozwa-numunyamakuru-mucyo-anta-yatsinze-brazil-ikinamo-kapiteni-wamavubi-haruna-niyonzima-amafoto/

  • Rayon Sports yatangaje Serumoga Omar na Mitima Isaac nk'abakinnyi bayo kugeza mu mpeshyi za 2025 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 nibwo ikipe ga Rayon Sports yatangaje ko yagiranye amasezerano naba myugariro Serumogo Ally Omar na Mitima Isaac.

    Gusinya kw'a aba bakinnyi bombi kubaye nyuma yaho ikipe ya Kiyovu SC yari isanzwe ifite myugariro w'inyuma iburyo, Serumogo Ally Omar atandukanye n'Urucaca.

    Serumogo watandukanye na Kiyovu SC habayeho gusesa amasezerano yari afitanye na Kiyovu SC, Gikundiro yahise imufata imuha amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2025 akinira Rayon Sports.

    Kuri myugariro Mitima Isaac we wari usoje amasezerano muri Rayon Sports yahisemo kugumana n'iyi kipe kuko yashimye umusaruro yagiranye n'ikipe bityo yemera ko azageza mu mwaka wa 2025 akinira Gikundiro.

    Aba bakinnyi bakina bugarira ndetse banakinira Amavubi, basinyiye Rayon Sports nyuma yaho basinyishije Simon Tamale nk'umukinnyi wa mbere wa Gikundiro yinjije mu ikipe.

    Rayon Sports iritegura gukina imikino mpuzamahanga ya CAF Confederation Cup ndetse n'imikino ya shampiyona y'u Rwanda 2023-2024.

    The post Rayon Sports yatangaje Serumoga Omar na Mitima Isaac nk'abakinnyi bayo kugeza mu mpeshyi za 2025 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yatangaje-serumoga-omar-na-mitima-isaac-nkabakinnyi-bayo-kugeza-mu-mpeshyi-za-2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yatangaje-serumoga-omar-na-mitima-isaac-nkabakinnyi-bayo-kugeza-mu-mpeshyi-za-2025

  • Rayon Sports yasinyishije myugariro w’Amavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwirukanwa na Kiyovu Sports, Serumogo Ali yasinyiye Rayon Sports amazezerano y’imyaka 2.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 nibwo Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira.

    Serumogo Ali akaba yerekaniwe ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe giherereye mu Nzove bubakiwe n’uruganda rwa Skol rusanzwe rutera inkunga iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Serumogo Ali aheruka gutandukana n’ikipe ya Kiyovu Sports yari yasinyiye imyaka 2 umwaka ushize w’imikino, akaba yari amaze gukina umwaka umwe.

    Nyuma yo kumvikana gutandukana na Kiyovu Sports, Serumogo yerekeje muri Rayon Sports imyaka 2 iri mbere.

    Serumogo Ali ubu usigaye ari nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi yari amaze imyaka 4 muri Kiyovu Sports yagezemo avuye muri Sunrise FC yo mu burasirazuba bw’u Rwanda.

    Abaye umukinnyi wa kabiri Rayon Sports itangaje yasinyishije nyuma y’umunyezamu Tamale Simon w’umugande ndetse na Mitima Isaac bongereye amazezerano.

    Serumogo Ali yasinyiye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasinyishije-myugariro-w-amavubi-amafoto

  • Ikipe ya Rayon Sports yashyize umukinnyi wa kabiri ahagaragara nyuma ya byinshi abafana barimo kwishyuza ubuyobozi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize ahagaragara umukinnyi wa kabiri nyuma ya Simon Tamale baheruka gutangaza mu munsi ishize.

    Mu cyumweru gishize nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje kumugaragaro ko Simon Tamale umuzamu ukomoka mu gihugu cya Uganda yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y'umwaka umwe.

    Nyuma yaho ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Uwayezu Jean Fidel baje gutangaza ko bagiye kujya bashyira umukinnyi umwe umwe ahagaragara none kuri uyu wa kabiri batangaje kumugaragaro ko Mitima Issac yamaze kongera amasezerano muri iyi kipe.

    Biteganyijwe ko vuba bidatinze baraza gutangariza abakunzi ba Rayon Sports ko bamaze gusinyisha nubundi Serumogo Ally ndetse na Bugingo Hakim kuko amakuru ahari avuga ko nabo byamaze kurangira.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yashyize-umukinnyi-wa-kabiri-ahagaragara-nyuma-ya-byinshi-abafana-barimo-kwishyuza-ubuyobozi/

  • Breaking news: Rayon Sports yaguze umukinnyi wayizongaga mu ikipe ya Kiyovu Sports – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi wakundaga kuyizonga mu ikipe yakiniraga ya Kiyovu Sports.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yerekanye Serumogo Ally Omar mu mwambaro w'iyi kipe aho yamaze gusinya imyaka 2.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-rayon-sports-yaguze-umukinnyi-wayizongaga-mu-ikipe-ya-kiyovu-sports/

  • Umugabo ni Umutware! Umugeni yategetswe guteka akoresheje amenyo yonyine kugira ngo ashimangira ko azabasha kwita ku mugabo ugiye kumurongora (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo ni Umutware! Umugeni yategetswe guteka akoresheje amenyo yonyine kugira ngo ashimangira ko azabasha kwita ku mugabo ugiye kumurongora.

    Muri Zambia, umugeni yasabwe guteka akoresheje amenyo kugira ngo agaragaze ko yakwita ku mugabo we n'umuryango muri rusange n'igihe yaba adafite ingingo nk'amaboko.

    Amafoto yerekana uwo mugeni ateruje isafuriya amenyo, amaboko ari mu mugongo, yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, umukobwa wayashyize kuri urwo rubuga yasobonuye ko ibyo bijyanye n'umuco n'imigenzo ya sosiyete y'Aba-Bemba muri Zambia.

    Ayo mafoto yerekana uwo mugeni ateka ibyo kurya akoresheje amenyo ku munsi w'ubukwe bwe.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-ni-umutware-umugeni-yategetswe-guteka-akoresheje-amenyo-yonyine-kugira-ngo-ashimangira-ko-azabasha-kwita-ku-mugabo-ugiye-kumurongora-amafoto/