Blog

  • Akanyamuneza ku maso yAbanyarubavu bakiriye… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ijambo bari bamaze kugezwaho  n'Umushyitsi  Mukuru, Minisitiri w'Intebe, Edourd Ngirente,baganiriye na InyaRwanda.com maze bagaragaza akabari k'umutima dore ko bari bizihiwe bakirijwe ikigori basangiriraga hamwe.

    Umuturage witwa Nzabanita Jean Damascene utuye  mu Mudugudu wa Nyamwiri , Akagari ka Kabirizi , Umurenge wa Rugerero yagaragaje ko we n'abana be bari bagiye gutwarwa n'umugezi wa Sebeya gusa ngo Leta y'u Rwanda ikabatara ibahereza ibyo kurya , ibyo kuryamaho ndetse ikabashakira n'aho babaye barambitse umusaya.Uyu muturage yagaragaje ko Leta y'u Rwanda yabatabaye akaba ariyo mpamvu babayeho neza bashima Imana.

    Yagize ati:'Twari tugiye kurohama njye n'abana banjye ariko Leta y'Ubumwe yaradufashije , iduha aho kurambika umusaya ndetse iduha n'ibyo kwifashisha byose kugeza ubu tumeze neza.Turashima Perezida wacu Nyakubahwa Paul Kagame ndetse n'ingabo bafatanyije kubohora u Rwanda kuko kugeza ubu umutekano ni wose.

    Njyewe nibohoye ingoyi yo kuburara , nibohora ingoyi yo kurya rimwe ku munsi none ubu iwanjye amatungo ariyo , ingurube ndazifite , inkoko ndazifite  mbese Perezida ni umubyeyi wacu mwiza , muzamutubwirire ko tuzamutora ijana ku ijana'.

    Nzabanita yavuze ko kuba barikubona umuhanda , amashanyarazi n'amazi byose babikesha Ubuyobozi bwiza bityo ngo kuriwe akaba ari nta mpamvu abona u Rwanda rutakwizihiza umunsi wo Kwibohora.

    Ibi yabihuriyeho na Bavugayubusa Pascasie utuye mu Mudugudu wa Kiroji , Akagari ka Murara  ho mu Murenge wa Rubavu wavuze ko yaje kwifatanya n'abandi mu kwishimira ibyiza bagezeho.

    Uyu mubyeyi yavuze ko  yafashijwe n'inama bahawe na Minisitiri w'Intebe amusezeranya ko yumviye inama ze ngo  cyane ko Kwibohora atari uguheranwa n'amateka ahubwo ari ukureba imbere nk'uko yabivuze.

    Uretse aba baturage baganiriye na InyaRwanda.com n'abandi bagaragazaga akanyamuneza ku maso bakabihamirisha uburyo bari bishimye na nyuma y'umuhango ubwo basanganiraga ikigori.U Rwanda n'Abanyarwanda bibohora ingoyi y'amateka mabi yaranze u Rwanda bamazemo imyaka itari mike kuri ubu bakaba bashimira Leta y'Ubumwe kubera  aho bavuye n'aho bageze.Abaturage bo mu Karere ka Rubavu n'Abanyarwanda muri rusange, bihaye intego yo gukomeza kwiteza imbere binyuze mu gukora cyane.

    Mu karere ka Rubavu hari ibikorwa remezo bitandukanye birimo; Imihanda , amazi , amashanyarazi n'ibindi bitandukanye byabegerejwe mu rwego rwo kubafasha gukomeza guhangana n'urugamba rwo kwiteza imbere.











    Nyuma y’ibirori habayeho ubusabane 





    Abanyarwanda barishimira ibyo bagezeho mu myaka 29 ishize


    AMAFOTO: Kwizera Jean de Dieu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131423/akanyamuneza-ku-maso-yabanyarubavu-bakiriye-ibirori-byumunsi-wo-kwibohora-ku-nshuro-ya-29–131423.html

  • Perezida Kagame yavuze ibintu bitatu bimufash… – #rwanda #RwOT

    Abahanga bavuga ko Stress ari amarangamutima gusa. Kandi ko iyo wagize 'stress' wugarizwa n'indwara umubiri wose, rimwe na rimwe imiyoboro y'amaraso ikifunga, umuvuduko w'amaraso ukazamuka, umutima ugatera cyane.

    Stress ikurikirwa n’indwara zirimo Asima, Indwara z’umutima, Diyabete, kubabarara umutwe, agahinda gasaze, gusaza imburagihe, kwibagirwa n'ibindi.

    Ijambo Stress ryamaze kuba irisanzwe mu Kinyarwanda, ku buryo ari kenshi uzumva umuntu umwe abwira mugenzi we ati 'Ntunstresse', 'winyongerera stress', 'Stress imereye nabi' n'izindi mvugo zumvikanisha ko uwo muntu atameze neza.

    Ibi ariko bishobora kuba bijyanye n'iterambere ry'ikoranabuhanga, ubuzima abantu banyuramo bwa buri munsi n'ibindi bishobora gutuma umuntu adasinzira, agahora ahangayikiye ejo hazaza.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru cyagarutse ku rugendo rw'imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye.

    Muri iki kiganiro, Umukuru w'Igihugu yakomoje ku cyo asaba Abanyarwanda mu rugendo rwo kwibohora no kwiha agaciro.

    Agira ati 'Icyo nsaba Abanyarwanda ni icyo ngicyo cyo guhora biha agaciro, bumva amateka, amabi ya mbere twanyuzemo, icyabiteye kigahinduka mu bihe tugezemo, tukabikorera, tukabiharanira bityo tukaba abo dukwiriye kuba abo dukwiriye kuba abo turi bo.'

    Yagiranye ikiganiro na Televiziyo Rwanda mu gihe ategerejwe i Trinidad, aho yitabira Inama y'Abakuru b'Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Karayibe (CARICOM) ahanizihizwa Isabukuru y'imyaka 50 y'uwo Muryango umaze.

    Inshingano z'Umukuru w'Igihugu ziba ari nyinshi, ku buryo ushobora gutekereza ko atajya aruhuka. Perezida Kagame yavuze ko afite ibintu bitatu akurikiza bituma yirinda 'Stress' mu kazi ke ka buri munsi.

       

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko akora Siporo cyane kandi ahitamo ibyo kurya. Yavuze ko n’inzoga atazinywa cyane, ariko iyo yasuye umuntu akamuzimanira ashobora kunywa ikirahure kimwe, cyangwa se bikaba ari ku munsi Mukuru.

    Perezida Kagame yavuze ko akora akazi ‘uko mbishoboye’ ariko akagira n’umwanya ‘wo kuruhuka’. Ati “Nkajya muri izo siporo cyangwa nkaganira n’abantu. Nkabona n'umwanya w’umuryango wanjye…”

    Umukuru w’Igihugu avuga ko ‘hari ubwo ikintu mu mutwe kikuremerera bitari ngombwa’.

    Yumvikanisha ko hari ibibazo byinshi, biremereye, yewe anumva ko ari we ugomba kubikora ariko ntagere ku rugero rw’aho yumva ko byacitse, ahubwo agatuza ‘ugatangira gutekereza ko uri bukore ibyo ushoboye’.

    Perezida Kagame yabwiye buri wese kumenya uko atwara ubuzima bwe, kandi agashyira imbaraga mu gutuma ‘Stress’ idafata umwanya munini mu buzima bwe.

    Mu Kinyarwanda hari abagenekereza bakavuga ko 'Stress' ari umuhangayiko cyangwa umujagararo.

    Ibimenyetso byakwereka ko stress ikugeze kure

    1.Kwiyongera ibiro

    Urugero ruri hejuru rw'imisemburo ya stress rutera umubiri kubika ibinure cyane, utitaye ko ubyibushye cg unanutse. Abantu benshi igihe bafite stress ikabije bakunze kurya cyane, bityo umubiri ntukoreshe imbaraga ahubwo ukazibika gusa.

    2.Impinduka mu gifu

    Mu gihe ugize ubwoba cyangwa hari ikintu gishimishije kikubayeho, ukunze kumva mu gifu hari ibintu bigendamo cyangwa bivuga (butterflies).

    Gusa kandi ni na kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko ufite stress ikabije. Ubushakashatsi bwakozwe n'ishuri rya Harvard Medical School, bwagaragaje ko iyo urwaye indwara zo mu rwungano-ngogozi, nko kwituma impatwe, aside nyinshi mu gifu, cyangwa izindi ndwara z'amara (irritable bowel syndrome), ibimenyetso by'izi ndwara biriyongera ku buryo bukabije mu gihe ufite stress.

    3.Gutakaza Imisatsi

    Stress ikabije itera imisemburo yitwa androgens (imisemburo y'igitsina) gukorwa. Iyi misemburo ishobora guhindura uburyo udusabo tw'imisatsi tumeze, bikaba byatera gucika imisatsi muri icyo gihe.

    4.Kwikanya kw’imikaya

    Imisemburo ikorwa mu gihe cya stress usibye kuzamura umuvuduko w'amaraso no kongera inshuro umutima utera ku munota, itera imikaya yawe kwikanya cyangwa gukomera ku buryo bitoroha kuyinyeganyeza. Ibi kandi biba mu gihe ufite ubwoba.

    5.Uduheri twa hato n’ahato mu maso

    Stress ikabije yibasira muri rusange umubiri wose, uruhu ntirusigara. Iyo ufite ibipimo biri hejuru by'umusemburo wa androgens bishobora gutera uruhu gutangira kuzana uduheri cyane cyane mu isura.

    6.Kwibagirwa Cyane

    Niba utangiye kujya wibagirwa cyane, tumwe mu tuntu twari dusanzwe mu byo ukora buri munsi yaba mu kazi cyangwa mu buzima busanzwe, ntakabuza ufite stress.

    Uburyo bwo kubikosora, ni uko ushaka ikigutera stress ukagikuraho nuko ubushobozi bwo kwibuka bukagaruka.

    7.Gusinzira nabi

    Iyo ufite stess ikabije, ubwonko buba bufite ibitekerezo byinshi. Ubwonko buhita butangira gukora cyane bityo igihe ubwonko buruhuka kikagabanuka, bikaba byatera ibibazo mu gusinzira bihagije, bityo ibibazo biterwa no kudasinzira neza bigatangira kukwibasira.

     

    Perezida Kagame ati 'Kugaragara ko ukora ntabwo bivuze ko ukora cyangwa se ntibivuze ko ukora ibyo ukwiye kuba ukora. Ahenshi ni aho stress ituruka

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE PEREZIDA KAGAME YAGIRANYE NA RBA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131427/perezida-kagame-yavuze-ibintu-bitatu-bimufasha-kurwanya-stress-video-131427.html

  • #Kwibohora29: Indirimbo 10 zahaye Morale in… – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, Perezida Kagame yavuze ko icyo asaba Abanyarwanda ari uguhora biha agaciro, kandi bagaharanira kuba abo bari bo.

    Ati “Icyo nsaba Abanyarwanda ni icyo ngicyo cyo guhora biha agaciro, bumva amateka, amabi ya mbere twanyuzemo, icyabiteye kigahinduka mu bihe tugezemo, tukabikorera, tukabiharanira bityo tukaba  abo dukwiriye kuba abo turi bo.”

    Urugamba rwo kubohora Igihugu rwaranzwe n'ubwitange bw'Ingano zari iza RPA, uruhare rw'abanyarwanyanda bari mu mahanga, imbere mu gihugu n'ahandi kugeza ubwo Ingabo zibashije gutsinda urugamba.

    Mu rugendo rw'urugamba, Ingabo za RPA zagiye zihimba indirimbo zabafashije mu kwishakamo 'Morale', ndetse amatorero nk'Isamaza, Indahemuka n'abandi babarizwaga mu Bubiligi bahimba indirimbo zabaye iz'ibihe byose.

    Masamba ni umwe mu bahanzi bakoresheje inganzo mu rugamba rwo kubohora Igihugu. Yaririmbiye ahantu hatandukanye mu bitaramo zigata izazo, binjiza amafaranga atabarika harimo n'ibitaramo yafatanyaga n'Itorero Indahemuka. Buri wese yitangaga uko yari yifite, utari ufite amafaranaga yatangaga inka n'ibindi.

    Uyu muhanzi yakoreye igitaramo i Lugogo muri Kampala n'ahandi. Amafaranga yakoreraga mu gitaramo yahitaga ajya mu isanduku y'Ingabo zari iza RPA, akifashishwa ku rugamba, ku buryo nta mafaranga na macye yasigaranaga.

    Mu nshingano yari afite harimo gukora ibyo bitaramo bizana amafaranga, ariko akanigisha abakiri bato umuco no kuwusigasira, byanatumye agirwa Umutoza mu Itorero ry'Igihugu, Urukerereza.

    Masamba yagiye ku rugamba kugira ngo afatanye n'abandi 'Gushaka Igihugu'. Byaturutse ku buzima bw'iheza yari abayemo mu Burundi, nk'ukuntu Abanyeshuri b'Abarundi bakoraga ikizamini cya Leta cy'amashuri ku manota 45% ariko Abanyamahanga barimo n'Abanyarwanda bagakorera ku manota 80%.

    Binoyengeraho ku kuba yaragiye yibutswa n'Abarundi ko n’ubwo ari umusitari mu gihugu cyabo, ariko ari Umunyarwanda.

    InyaRwanda yakoze urutonde rw'indirimbo 10 zumvikanamo ubutumwa bukomeye, zahaye 'Morale' ingabo zari iza RPA ubwo zari ku rugamba.

    Indirimbo ni nyinshi zakozwe mu gihe cyo kubohora urugamba, ariko twahisemo indirimbo 10, ndetse hagarukwa ku butumwa bukubiyemo.

    1.Turaje 

    Iyi ndirimbo yahimbwe n'itsinda ryabaga mu Bubiligi ririmo Nyiranyamibwa Suzane. Uyu muririmbyi waboneye izuba benshi, mu Kuboza 2016 nibwo yagarutse gutura mu Rwanda nyuma y'imyaka 40 yari ishize atuye mu Bubilgi.

    Muri iyi ndirimbo 'Turaje' babwira abanyarwanda ko baje n'ibihumbi harimo ababyeyi, abasaza, abasore, abana, ko baje gutabara igihugu.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TURAJE’

    “>

    2.Indege irahinda

    Iyi ndirimbo yahimbwe n'Itorero Isamaza yavugaga ko bagiye kuza gutabara igihugu; babwira abahungu bitegure bakere urugendo.

    Ababyebyi babyaye babambarire impumbya ubundi babahe impundu abo baje gutabara; babwira abasigaye ko n'ubwo batagiye ku rugamba nibura babahe impamba ibaherekeza ku rugamba.

    Iyi ndirimbo 'Indege Irahinda' yahimbwe Nyiranyamibwa Suzanne. Uyu mubyeyi arazwi cyane kandi mu ndirimbo nka 'Ese mbaze', ''Ndavunyisha', 'Nkumbuye iwacu', 'Nimuberwe bakobwa', 'Ituze', 'Telefone' n'izindi.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘INDEGE IRAHINDA’

    “>

    3. RPF turatashye

    Yahimbwe n'inkotanyi. Bavuga ko imyaka imaze igihe barabujijwe gutaha barabahejejew ishyanga.

    Kandi ko umuzungu ariwe wabibyemo Abanyarwanda amacakubiri abereka ko bagahuje inkomoko, ko bamwe bavuye muri Tchad abandi muri Ethiopia.

    Rero ko biteguye guhashya uwo wababujije gutaha ko bashaka gukorera igihugu bose hamwe ari umwe.

    Iyi ndirimbo iherutse gusubirwamo n'umuhanzi Cyusa Ibrahim. Iri mu ndirimbo 14 yakubiye kuri album ye ya mbere yise 'Muvumwamata'.

    Cyusa aherutse kubwira InyaRwanda ati 'Iyi ndirimbo yibutsa abanyarwanda icyabatanyije kikaba cyarabaviriyemo ikibi bitewe n'umuzungu. Nkayikundira ko igaragaza ukwibohora kwa nyako, igasoza ivuga ko tugomba twese kunga ubumwe nk'abanyarwanda.'

    CYUSA  AHERUTSE GUSUBIRAMO INDIRIMBO ‘RPF TURATASHYE’

    “>  

    4. Intsinzi

    Iyi ndirimbo yahimbwe na Mariya Yohana ayihimba mbere y'uko Ingabo zari iza RPA zitsinda urugamba, ariko biyumvagamo intsinzi.

    Gusa yifashishije 'melodie' (Ururirimbo) y'indirimbo ya gisirikare yo hambere. Ivuga ngo singe na matalala singee; singe na matalala singe. gusa yaririmbaga avuga ko abona intsinzi ahantu hose; yaraguza umutwe; yabaza Imana hose arahabona intsinzi.

    Mariya yigeze kuvuga ku mvano y'iyi ndirimbo agira ati 'Indirimbo 'Intsinzi' nayihimbye ubwo abana bacu bajyaga ku rugamba, ngira ngo nibayumva ijye ibatera imbaraga bakomeze umurego aho barwanirira igihugu.'

    'Nibyo koko bararwanye kandi baratsinda, ndetse naje kumenya ko hari n'Abanyarwanda bayumviraga hirya no hino aho bari bihishe bumvaga bagiye gutabarwa.'

    'Ubu barishima iyo bongeye kuyumva kuko bibuka ibihe bitoroshye banyuzemo n'uko batabawe.'

    Iyi ndirimbo yifashishijwe cyane mu gihe cyo gukusanya inkunga yo gufasha ababaga bari ku rugamba, abababaye n'abandi. Yacuranzwe cyane mu kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame mu matora.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘INTSINZI’ YA MARIYA YOHANA

    “>

    5. Girubuntu

    Iyi ndirimbo 'Girubuntu' yahimbwe na Karigirwa Jeanne. Hari abavuga ko hafi 90% by'indirimbo z'Itorero Indahemuka zahimbwe na Karigirwa Jeanne.

    Abandi bakavuga ko hafi 90% by'indirimbo z'Itorero Isamaza, zahimbwe na Nyiranyamibwa Suzane afatanyije na Karigirwa Jeanne.

    Isamaza ryari Itorero rinini cyane mu Bubiligi bateraga inkunga Inkotanyi ku rugamba.

    Mu ndirimbo 'Girubuntu', Isamaza bayihimbye kugirango basabe abantu kwitanga bababwira ko bagomba kwitangira urugamba.

    Bati dore Rwigema yaritanze na Bayingana bajyana na Bunyenyezi. Bati 'ndabasanze imfura z'u Rwanda baritanze'.

    Muri rusange yahimbwe hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha inkotanyi ziri ku rugamba.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘GIRUBUNTU’

    “>
     

    6. Iya mbere Ukwakira (Iya 1 Ukwakira)

    Iyi ndirimbo yahimbwe n'inkotanyi bavuga ko iyo tariki aribwo binjiye. Ubwo binjiye ingazo za mouvoma (Ubwo bavugaga ingabo za kera) ko zababonye zigahunga; habyarimana agahamagaza amahanga bakaza nabo bakabatsinda.

    Muri rusange ni indirimbo yo kwirata ubutwari. Hari aho baririmba bati ‘Iya mbere ukwakira ku wa 90, twarose inzozi nziza ko tugiye kwambuka, mu gitondo cya mbere twari dusesekaye ntawadukomeye imbere, oye Nkotanyi.

    Bavugamo uduce bari bamaze gufata nka Ruhengeri, Kagituma, Umutara, Gatanu, i Burunga n’ahandi. 

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘IYA 1 UKWAKIRA’

    “>

    7. Dushengurukanye isheja

    Iyi ndirimbo yahimbwe n'Itorero Indahemuka. Yavugaga yirata ibigwi n'intsinzi by'inkotanyi.

    Aho yavugaga iti 'Twarwaniye amahoro none turayatsindiye muze tuyature hano iwacu i Rwanda.' Bavuga aho bagiye batsindira gutyo gutyo.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘DUSHENGURUKANYE ISHEJA’

    “>

    8. Fourteen

    Iyi ndirimbo yahimbwe n'inkotanyi bivuga ibigwi ko babise ingegera bakanabita inyangarwanda ariko babakubise umuriro babona ko bikomeye basaba imishyikirano.

    Baririmba bavuga ko Ingabo za RPA zinjiye mu Rwanda zinyuze i Gatuna, Kagitumba, bati ‘ku Murindi turahata’. Bavuga ko bamaze gufata Kanombe boboheye Kigali.

    Banagaruka ku duce turimo Gisenyi, Kibuye n’ahandi bari bari mu birindiro biteguye urugamba. Iyi ndirimbo mu myaka ine ishize yasubiwemo n’umuhanzi Massamba Intore.

    9.Inzovu

    Iyi ndirimbo n'iy'itorero Indahemuka. Gusa irazimije kumenya impamvu iyo nzovu, intare yayibonye ubundi abahungu bakayigota yabura aho ica bakayifata.

    Umuhanzi Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda ko atekereza ko inzovu bavugaga ari umwanzi ufite ibikoresho n'ubuhangange ariko ko byarangiye afashwe.

    Iyi ndirimbo isoza bahumuriza abanyarwanda bati 'Yemwe bana muhumure ntidusenya turubaka; turi bene mugabo umwe. Bivuga ko twese turi umwe.'

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘INZOVU’

    “>

    10. Demokarasi

    Iyi ndirimbo yahimbwe n'Indahemuka,bavugaga ko abanyarwanda bagomba kuba umwe. Ko inkotanyi zizira umuze zigira intego na gahunda ihamye zanga umwanda zihorana umucyo.

    Ko zitivuruguta mu bibi. Ni indirimbo yari iyo gukundisha abanyarwanda inkotanyi; no kumva ko demokarasi igomba kwimirizwa imbere.

    Bati 'Reka twiririmbire Demokarasi. U Rwanda ni urwacu ntawe utuburanya agatsinda turi bene mugabo umwe.'

    'Inzira ni ubumwe ibindi byose byaza ejo ikindi ni ukuri, kuko iyo ubeshye umara inka. Twijukire ibyo twasinyiraga Arusha hato tutazarimba nk’umwe w’inkoko kandi ururimo inda ntirukirimbanwa.'

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘DEMOKARASI’ Y’ITORERO INDAHEMUKA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131424/kwibohora29-indirimbo-10-zahaye-morale-ingabo-za-rpa-ku-rugamba-131424.html

  • Yolo the queen yahaye urwamenyo abantu bataziko nawe amukumbuye byo gupfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bwanyuma Yolo The Queen yemeye ko nawe amukumbuye byo gupfa

    Yolo the queen, abinyujije kuri story ya Instagram ye, yatanze mesaje itangaje cyane ndetse iteye urujijo.

    Uyu mukobwa yashyizeho video yanditseho amagambo agira

    ati 'Sending my best friend Screenshot of my ex saying 'I miss you'

    knowing I cropped out the part where I said I miss more '. Bishatse kuvuga ngo' iyo ex wange ambwiye ngo arankumbuye mita noherereza ifoto inshuti yange ariko nkataho igice kigaragaza igisubizo namusubije mubwira ko mukumbuye birenzeho'. Hasi kuri iyo mesaje yari atanze yongeye akajambo kagira gati 'so me', bivuze ngo 'nange nuko'.

     

    Ibi abitangaje nyuma yuko Harmonize yari yamuhaye mesaje amubwira ko amukumbuye cyane, kandi hakaba nta hantu herekana aho yamusubije ku ifoto yasohotse. Ibyo rero bikaba bituma benshi bakeka ko yaba yaramusubije ko amukumbuye birenze uko we amukumbuye, ndetse akaba yaratanze screenshot yabikaseho.

     

    Bwanyuma Yolo The Queen yemeye ko nawe amukumbuye byo gupfa

     

    Yolo the queen, abinyujije kuri story ya Instagram ye, yatanze mesaje itangaje cyane ndetse iteye urujijo.

     

    Uyu mukobwa yashyizeho video yanditseho amagambo agira

    ati 'Sending my best friend Screenshot of my ex saying 'I miss you'

    knowing I cropped out the part where I said I miss more '. Bishatse kuvuga ngo' iyo ex wange ambwiye ngo arankumbuye mita noherereza ifoto inshuti yange ariko nkataho igice kigaragaza igisubizo namusubije mubwira ko mukumbuye birenzeho'. Hasi kuri iyo mesaje yari atanze yongeye akajambo kagira gati 'so me', bivuze ngo 'nange nuko'. Yongeyeho n'udu sticker duseka.

    Ibi abitangaje nyuma yuko Harmonize yari yamuhaye mesaje amubwira ko amukumbuye cyane, kandi hakaba nta hantu herekana aho yamusubije ku ifoto yasohotse.

    Ndetse ibi biragaragaza ko yari ari guseka abantu kukuba bataramenye ko nawe yamusubije.

     

    Source : https://yegob.rw/yolo-the-queen-yahaye-urwamenyo-abantu-bataziko-nawe-amukumbuye-byo-gupfa/

  • Hafi gupfukama: Yampano yatakambiye abantu abasaba ko babwira Bruce Melodie bimwe mu bintu bishobora gutuma nawe agafata – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi uri kuzamuka neza cyane mu muziki nyarwanda Yampano yatakambiye abantu abasaba ko bamusabira kizigenza Bruce Melodie ibintu bishobora gutuma nawe agafata.

    Mu magambo yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n'impano yo kuririmba afite yasabye abantu bahafi bashobora gusaba Bruce Melodie ikintu akacyemera ko bamusaba ko bakorana Remix y'indirimbo nziza cyane yise 'Ndikwikubita' kugira ngo babashe gutitiza club za Kigali.

    Ibyo Yampano yasabye abantu ko bamusabira umuhanzi Bruce Melodie:

    Source : https://yegob.rw/hafi-gupfukama-yampano-yatakambiye-abantu-abasaba-ko-babwira-bruce-melodie-bimwe-mu-bintu-bishobora-gutuma-nawe-agafata/

  • Perezida Kagame agiye kurwana nabo! Yavuze k… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'Abanyamakuru   cyagarutse ku munsi wo Kwibohora kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 , Umukuru w'Igihugu yavuze ko   ikindi kibazo kiri muri Siporo mu  Rwanda  ari  abatoza ndetse n'abantu bumva ko bashobora kuba bagira uruhari  muri iki gisaba bafite imyumvire itari  mizima .

    Agaruka kuri iyi ngingo y'imyumvire, Perezida Kagame yavuze ko hakomba kuzamuka abandi bashya kuko hari ababimazemo  imyaka ntacyo bahindura ari bimwe byo gukunda akazi ukagakorana umuco utari mwiza  kandi ko bigira ingaruka.

    Umukuru w'Igihugu yakomeje avuga ko aho kwitoza bihagiye  baba  bibereye mu ndagu , bari mu marozi cyangwa se gutanga  bituga (Ruswa) ukuntu bazatugira (guha ruswa ) umusifuzi bikabatwara   50% y'ibyo bagakewiye gukora kugira ngo bagere ku ntsinzi.

     

    Ati''Ndumva nzashaka umwanya wabyo  ngahangana  nabyo, bamwe nibataberaba neza ubwo nzaba  nabigiyemo neza bizabagiraho ingaruka ,ibitekerezo by'ubutindi nk'ibyo  , ni ibintu biraho bidakwiye  kuba bikoreka''

    Mu mvugo yeruye , Perezida Kagame  yatanze integuza  avuga ko abakiresha ibintu nk'ibi  bakwiye  kwitegura  ati ''Ndaza kurwana nabo''.

    Umukuru w'Igihugu kandi  asanga  kimwe mu miti yavugutirwa    ibibazo biri muri Siporo harimo  kwita ku bakiri bato  ku buryo hashyirwaho aho kwitoreza  kandi hafite ibyangombwa byose   byaba ngomba  bikaba muri buri Karere.

     Abanyarwanda bamaze iminsi bijujutira umusaruro w'Ikipe y'Igihugu , Amavubi  nyuma yo gutakaza amahirwe yo kwitabira Igikombe cya Afurika cy’umwaka wa 2024  mu mukino wabereye  i Huye  aho yatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 mu mikino yo gushaka itike yo kwitabira iki gikombe ,wabaye ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2023.

    Si ibyo gusa kandi  ni kenshi hagiye humvikana ikibazo  cy'amarozi ndetse na ruswa muri Siporo hano mu Rwanda aho hari n'amakipe yagiye afatirwa ibihano ndese  hagatangwa n'ibirego mu  nzego zitandukanye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131426/perezida-kagame-agiye-kurwana-nabo-yavuze-ku-ndagu-na-ruswa-muri-siporo-131426.html

  • Perezida Kagame yaburiye abayobozi ba Siporo by’umwihariko ruhago, abakoresha indagu n’amarozi bahabwa gasopo #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko agiye kwinjira mu mikino agahangana n’imitekerereze mibi irimo amarozi no kuraguza byibasiye umupira w’amaguru.

    Yabitangaje mu kiganiro “Ask The President' cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda aho yabajijwe ku kuba akunda kugaragaza ko ari umukunzi wa ruhago ndetse aherutse no kugaragara akina umupira w’amaguru n’abayobozi ba FIFA ariko ikipe y’igihugu ikaba ikomeje kwitwara nabi, aho abanyarwanda banyotewe n’intsinzi.

    Perezida yahise amusubiza ati “Biraruhanyije, biragoye ariko tugomba kugira icyo dukora, ngira ngo ibyavuzwe kera ni imyaka myinshi twibaza impamvu siporo muri rusange ukuntu twayiteza imbere ariko cyane cyane umupira w’amaguru impamvu n’imbaraga zishyirwamo ariko umusaruro ntuboneke.”

    Yakomeje avuga ko ubu hari uburyo bubiri ari bwo;

    “Ubwa mbere uko nabyumvise ni uguhera mu bana bakiri bato, mu mashuri mato uko bagenda bazamuka ni ugushyiraho ahantu hatorezwa abana bakiri bato no kubaha ibyangombwa byose imipira n’ibindi bishobora gukoreshwa muri buri Karere n’ahandi aho bishoboka, icyo ni kimwe, ibyo byaduha amahirwe.”

    “Icya kabiri ni abatoza, ni abantu bose bumva bagira uruhare mu mikino nk’iyi ng’iyi n’umupira w’amaguru ubwa bo, bafite ukuntu imyumvire yabo itari mizima bihagije icyo niko nakivuga, nabo ndetse ahari hakwiye kuzamurwa abandi, hari ababimazemo imyaka.”

    “Ubundi byakabaye byiza kumara igihe ku kazi kandi ukunda ariko iyo ugakora ugakorana umuco utari mwiza ntabwo ubona umusaruro mwiza. Abantu rero kuva kera aho kwitoza bihagije, ngo bakorere ibyangombwa bikenewe, bari aho bari mu ndagu, bari mu marozi cyangwa baratanga bituga (ruswa) ukuntu bazatugira, umusifuzi icyo kigatwara nka 50% by’ibyakabaye bikorwa.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko agiye kubyinjiramo nk’uko hari n’ibindi ajya akora bigakunda, ariko avuga ko atanze ubutumwa hakiri kare atarabyinjiramo kuko n’abyinjiramo hari abazabigenderamo.

    Ati “Ntaho uwo mukino wajya no ku gihugu ubwacyo ntaho cyagera n’uwo mukino, ibyo ni byo bintu bya mbere bigomba guharara, nagiye njya mu bindi byinshi ntabwo nabonye umwanya uhagije ariko ndumva nzashaka umwanya wabyo nkahangana nabyo nk’uko hari n’ibindi dusanzwe duhangana nabyo.”

    “Ndetse bamwe nibatareba neza nimba nabyinjiyemo bizabagiraho ingaruka, ubwo mbatumyeho kare ntarabizamo kuko nimbigeramo ntabwo nzemera ibitekerezo by’ubutindi ko ari byo bijyaho bigakoreshwa mu gihugu mu mikino ireba twese, ireba abadukomokaho.”

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-yaburiye-abayobozi-ba-siporo-by-umwihariko-ruhago-abakoresha-indagu-n-amarozi-bahabwa-gasopo

  • Afurika yagizwe umwere: Menya ibihugu 10 biyoboye ibindi mugutandukana kw’abagore n’abagabo (Urutonde) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gutandukana hagati y'abagabo n'abagore ni bimwe mu bintu biteje inkeke Isi yose muri rusange kuko akenshi usanga bikorwa mu buryo bubi aho umugabo ashobora kwivugana umugore yashatse cyangwa umugore nawe akabigenza atyo.

    Hagaragaye urutonde rw'ibihugu 10 biyoboye ibindi ku Isi mu kurangwamo gatanya gusa nta gihugu cyo ku mugabane w'Afurika kigaragara muri ibi bihugu uko ari 10 nk'uko ikinyamakuru cya New York Post cyabitangaje.

    Urutonde:

    1. Maldives

    2. Ikirwa cya Guam

    3. Uburusiya

    4. Moldova

    5. Belarus

    6. Ubushinwa

    7. Aruba

    8. Georgia

    9. Ukraine

    10. Costa Rica

    Source : https://yegob.rw/afurika-yagizwe-umwere-menya-ibihugu-10-biyoboye-ibindi-mugutandukana-kwabagore-nabagabo-urutonde/

  • #Kwibohora29. Hon. Tengera na Mureshyankwano… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'umunyamakuru wa Radio Rwanda, Hon. Tengera Twikirize Francesca na Hon. Mureshyankwano Marie Rose, bagarutse ku bigaragaza ukwibohora k'u Rwanda n’umusaruro wagiye ugaragara nyuma yo kwibohora kw'Igihugu no gutangira bundi bushya.

    Abayobozi bitabiriye iki kiganiro bagarutse ku bikorwa byakoze na Guverinoma y'u Rwanda mu buryo bwo kwiyubaka bundi bushya hubakwa Igihugu kizira umwiryane n'amahano.

    Muri ibyo bikorwa harimo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusana ibyangijwe n'amateka mabi yaranze u Rwanda, ubukangurambaga mu banyarwanda bigishwa kongera kunga ubumwe n'ibindi.

    Hagarutswe ku bikorwa byazamuye imibereho myiza y'abaturage nk'imidugudu y'icyitegererezo yubatswe n'ubuyobozi, igahabwa abari batuye mu manegeka, irimo nk'umudugudu wa Rweru i Burasirazuba, Kazirantaha wo muri Nyabihu, n'indi myinshi.

    Hon. Mureshyankwano yavuze ko ingaruka nziza ya mbere yageze ku baturage kubera iyi midugudu, avuga ko harimo kuzamuka kw'imibereho yabo ndetse n'imyumvire yabo bikaba byiza, ndetse bakegerezwa ibikorwaremezo.

    Yakomeje avuga ko abaturage bahawe byinshi bibafasha birimo amatungo abafasha kugira indyo yuzuye, nk'inkoko zibaha amagi, ndetse n'inka zibaha amata, bityo abana babo bagakura babona intungamubiri bakeneye kugira ngo bazabashe no kwiyubakira Igihugu bafite amagara mazima.

    Yatanze urugero ko abana ba kera bavukiraga mu miryango ikennye, aho kubona serivisi z'ingenzi byari ikibazo gikomeye, ariko Leta y'ubu ikaba yita ku mibereho myiza ibereye buri munyarwanda.

    Hon. Tengera yagarutse ku miryango yafungutse nyuma y’uko abaturage bajyanywe gutuzwa mu midugudu y'icyitegererezo, avuga ko kwita ku baturage byoroshye kubera gutura ahantu hasa neza bijyanye n'icyifuzo cy'ubuyobozi.

    Ubwo yakomozaga ku mateka y'ahashize h'u Rwanda, yavuze ko kera nta kwibohora guhari, hari amacakubiri mu banyarwanda, mu mashuri hatoneshwa bamwe abandi biga bacunaguzwa, cyangwa ntibanemererwe rimwe na rimwe.

    Yavuze ko uburezi bwa kera butari ubwa bose, ndetse abategetsi bahezaga abana ba bamwe mu gihe abandi batoneshwaga.

    Yashimye Leta y'ubu kuko uburezi bwabaye ubwa bose, ndetse buri wese ashishikarizwa kwiga kandi nta macakubiri ahari cyangwa ngo abana bige babwirwa amako yabo nka kera.

    Bimwe mu byagezweho mu gihugu bitewe no kwibohora kw’abanyarwanda harimo uburezi bufite ireme, ibikorwa remezo byakwiye mu gihugu cyose birimo amavuriro hafi y’abaturage, guhagarika ibikorwa bibi byangiriza imibereho y’abaturage, imyumvire yabo no kugira ubuyobozi bwiza bubereye abaturage.

    Hon. Tengera Francesco yagize ati 'Uburezi ntabwo bwari ubwa bose, ahubwo bwari ubwa bacye, kuko abategetsi babanzaga guha abana babo imyanya, ndetse hari amacakubiri mu myigire n'ibindi bibi'.

    Kwibohora kw'abanyarwanda kwatanze umusaruro ndetse Igihugu cyongera kumurikirwa n'umucyo.


    Honorable Tengera yashimye ingabo z’u Rwanda zabohoye Igihugu, abanyarwanda bose bakaba babayeho mu mutekano


     Yibukije abanyarwanda ko kwibohora ari nk’umunsi w’ubunani kuri bo, bakwiye kwishima bagasigasira ibyagezweho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131413/kwibohora29-hon-tengera-na-mureshyankwano-bagarutse-ku-musaruro-wigihugu-nyuma-yo-kwibohor-131413.html