Blog

  • Humble Jizzo wamenyekanye muri Urban Boys yashyize hanze indirimbo yafatanyije n’umuvandimwe we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Femasi Sogokuru na mukuru we Humble Jizzo uzwi cyane mu itsinda rya Urban Boys bakoranye indirimbo bise 'One day' mu rwego rwo kuzirikana Se witabye Imana, ku wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020.

    Ni ndirimbo igaruka ku buzima bwa Se wabo, kandi ikagaragaza amashusho n'amafoto y'ibihe byaranze umuhango wo kumushyingura, gukura ikiriyo, kumwibuka n'ibindi byasize agahinga muri uyu muryango.

    Iyi ndirimbo bise 'One day' bavuga ko bayikoze mu rwego rwo kuzirikana Se, kubika ubuzima by'urwibutso yabayemo, kandi basezeranya inshuti ze n'umuryango ko igihe kimwe bazongera kubonana nyuma y'ubu buzima.

    Famous Sogokuru yavuze ko Se yari umuntu utangaje mu buzima bwe, kandi yigiraho byinshi, kuko yari Pasiteri, ati 'inshuro zose nagize amahirwe yo kumwumva yigisha yavugaga urukundo cyane'.

     

    Source : https://yegob.rw/humble-jizzo-wamenyekanye-muri-urban-boys-yashyize-hanze-indirimbo-yafatanyije-numuvandimwe-we/

  • Kamonyi/Kwibohora 29: Abahuriye muri Koperative COALFKA batashye inzu y'ubucuruzi biyujurije #rwanda #RwOT

    Abaturage bahuriye muri Koperative y'Ubuhinzi bw'imboga n'imbuto-COALFKA bo mu Murenge wa Mugina bakorera ibikorwa by'ubuhinzi mu gishanga cya Kavunja, kuri uyu wa 04 Nyakanga 2023, bizihije ku nshuro ya 29 umunsi wo Kwibohora bataha ku mugaragaro inyubako biyujurije mu isantere y'ubucuruzi ya Mugina. Miliyoni zisaga 42 z'amafaranga y'u Rwanda zagiye kuri iyi nyubako bavuga ko ije kubafasha kurushaho kwiyubaka no gutera imbere nk'abashyize hamwe.

    Nirere Theresie, umuturage wa Mugina akaba n'umunyamuryango wa COALFKA ashima by'umwihariko ingabo za APR zatangije urugamba rwo kubohora Igihugu, zigahagarika Jenoside, uyu munsi u Rwanda rukaba rufite ubuyobozi bwahaye buri wese ijambo, Umunyarwanda akagira agaciro kugera ku ruhando mpuzamahanga. Ahamya ko kutaba muri Koperative ari igihombo mu gihe icunzwe neza. Agira bagenzi be inama yo kuba hamwe n'abandi bagakorera muri Koperative kuko ngo inama y'umwe itanoga.

    Nirere Theresie.

    Avuga ko amaze imyaka 25 muri iyi Koperative kuko yatangiranye nayo. Ahamya ko yamufashije kwiteza imbere, akishyurira abana 4 amafaranga y'ishuri harimo uwarangije. Afite kandi inzu y'imiryango ine ikodeshwa mu isantere y'ubucuruzi ya Mugina, aho amafaranga avuyemo amufasha kwiteza imbere ari nako afatanya na bagenzi be mu bikorwa bitandukanye bya Koperative.

    Akomeza avuga ko bagitangira Koperative bahingaga mu kajagari ndetse bagahinga ibihingwa bigoye kubonera umusaruro ufatika kandi ubyara inyungu. Muri byo hari; Amateke, Ibijumba, Ibishyimbo n'ibindi. Igihe bahuje ubutaka nyuma yo kubona Ubuzimagatozi muri 2011, nibwo batangiye guhinga imboga n'imbuto zirimo; Ubutunguru, Ibigori, Imboga zitandukanye, babona umusaruro ufatika, bagura ibikorwa batangira no gucuruza inyongeramusaruro n'imbuto z'indobanure, batera imbere kugera ubwo biyemeje kwiyubakira inzu ibafasha kwinjiza bakarushaho kwiteza imbere.

    Mu nama agira abagore bagenzi be agamije kubafasha kwibohora, agira ati' Nta kibabaza nko kubona umugore utakaza igihe, uzinduka yicaye ateze amaboko adakora, ahubwo ugasanga ari mu bujajwa bwo kubara inkuru za bagenzi be. Ni bareke guta igihe baharanire kwibohora, bakore biteze imbere kuko wica igihe ukazabyicuza'.

    Barengayabo Augustin, umuturage wa Mugina ahamya ko Kwibohora Nyakuri ari ukwanga ubunebwe bikajyana no guharanira gukora ukiteza imbere nta gutega amaboko. Yemera ko gufashwa ari ngombwa ariko ko n'ufashwa akwiye kwerekana icyo ashoboye, umufasha akagira aho ahera. Avuga ko igihe buri wese yibohoye mu myumvire agakora azatera imbere akigirira akamaro, akanakagirira Igihugu.

    Barengayabo Augustin.

    Akomeza avuga ko kubohora Igihugu kikagira ubuyobozi bwiza byafashije benshi guhindura imyumvire n'imitekerereze, ababashije gukora bahindura ubuzima barakora biteza imbere banafasha benshi. Ahamya ko urugendo rw'imyaka 29 mu kwibohora rumusize ahantu heza mu kwiteza imbere. Yishimira ko aho atuye abonwamo nk'ugishwa inama, akaba kandi yaratowe nk'Inyangamugayo akaba n'umujyanama w'Ubuzima.

    Agira kandi ati' Uru rugendo rw'imyaka 29 yo kwibohora, kuri njyewe n'umuryango wanjye runsize ahantu heza. Ku kijyanye n'imyumvire n'uburyo nanjye nakubaka Sosiyete n'uburyo ngira inama abantu ibintu bigakemuka tukunga abantu, tugafasha abantu mu bibazo bigakemukira aho turi kandi nanjye nkabona ndakenerwa mu bantu ntari nzi ko ndi uwagirirwa icyizere nkagira icyo namara, biramfashije cyane ari nayo mpamvu twishimiye uyu munsi wa none'. Akomeza asaba buri wese guhindura imyumvire, agakora cyane kandi ku gihe kuko Leta ntacyo idakora ngo itange ibikenewe.

    Nsabimana Pierre Damien, Umuyobozi wa Koperative COALFKA ahamya ko ibyo bagezeho nk'Abahinzi babikesha ubuyobozi bwiza bw'Igihugu butahwemye muri iyi myaka 29 ishize yo Kwibohora gutanga ibishoboka ngo buri munyarwanda wese abeho neza, akore yiteze imbere yumva ko nta ki kimuboshye kimubuza gukora.

    Nsabimana Pierre Damien/Umuyobozi wa Koperative COALFKA.

    Ahamya kandi ko we n'abahinzi ibyo bamaze kugeraho babikesha gushyira hamwe, kujya inama no gukorera mu mucyo. Agira inama abibumbiye mu makoperative hirya no hino ko niba bashaka gukora bagatera imbere bashyira umutima ku byo bakora, bagaharanira kuba umwe, bagakorera ku mugaragaro banga umugayo, bakumva ko igikozwe cyose buri munyamuryango akwiye kuba akibonamo kuko ahatari ukujya inama nta cyashoboka. Asaba kandi kugiranira icyizere bagakunda ukuri, utishoboye agafashwa ntawe usigaye .

    Gitifu Mandera Innocent/Mugina.

    Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina wari kumwe n'Abaturage ndetse n'abahinzi kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 29, yabwiye abitabiriye ko uyu ari umunsi w'ibyishimo, w'umunezero hishimirwa ibimaze kugerwaho. Asaba buri wese guharanira ko ibyiza bimaze kugerwaho byiyongera kandi bikarindwa, Kwibohora bikajyana no guharanira kwiteza imbere no gufasha ko buri wese agaragaza uruhare rwe mu bimukorerwa n'ibiteza imbere Umuryango Nyarwanda.

    Abitabiriye Ibirori by'umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 29 bari bateraniye mu mbuga y'aharemera isoko rya Mugina.

    Ubumwe bw'abagize Koperative COALFKA bukomezwa ahanini no gukorera mu mucyo, kuba buri munyamuryango ugize ikibazo nubwo yaba nta bushobozi ashobora kwishingirwa na Koperative, akaka inguzanyo agakora, agafashwa gukemura ibimubangamiye akiteza imbere. Iyi Koperative ifite Abanyamuryango 591 barimo Abagore 137 ndetse n'urubyiruko 60, bose bashishikajwe no gukora ikinyuranyo, imvugo yagiye iba gikirwa mu makoperative bakaba batifuza kuyumva iwabo.

    Inzu yatashywe uyirebeye inyuma.

    Abahinzi bamuritse bimwe mu byo bahinga.

    Abana bato bahawe Amata.
    Abaturage bamurikiwe Inka y'Indashyikirwa Umurenge uherutse kugabirwa ku bw'ibikorwa byahize indi Mirenge mu gihugu.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/07/kamonyi-kwibohora-29-abahuriye-muri-koperative-coalfka-batashye-inzu-yubucuruzi-biyujurije/

  • Gukoresha imbunda y’inganzo no gusigasira iby… – #rwanda #RwOT

    Ingabo zari iza RPA zafashe iya mbere mu kubohora u Rwanda zari zigizwe na benshi b'urubyiruko; ijoro n'amanywa badasinzira kugeza ubwo umunyarwanda yongeye guhabwa ijambo imbere mu gihugu no hanze yacyo, kuva mu myaka 29 ishize.

    Umusanzu w'umuhanzi warigaragaje mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, kuko hari umubare munini w'abahanzi bakoresheje inganzo yabo mu ndirimbo zahaye 'Morale' Inkotanyi- Hari abakiriho n'abandi bitabye Imana; umusanzu wabo ntugereranywa.

    Masamba Intore uri mu bahanzi bubakiye inganzo yabo ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, yabwiye InyaRwanda ko Ingabo zari iza RPA zafashe icyemezo cyo kubohora Abanyarwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko ibiganiro n'imishyikirano byari byananiranye.

    Yavuze ati 'Icyatumye rero twiyemeza kugana iy’ishyamba ni uko byari byanze. Twaragerageje kuganira, twaragerageje kumvikana, biranga noneho birangira tubwiwe y’uko ikirahure cyuzuye. Ibyo rero urumva ko nta muntu washoboraga kwihangana. Ni cyo gituma hafashwe umuheto.'

    Rtd Captain Daphrosa Intaramirwa uri mu Ingabo zari iza PRA zahoboye u Rwanda, aherutse kubwira Televiziyo Rwanda, ko bafashe icyemezo cyo kubohora u Rwanda, biturutse ku buzima bari babayemo mu buhunzi n'imiryango y'abo.

    Uyu mubyeyi winjiye mu gisirikare cya Uganda mu 1982, yagize ati 'Icyatumye dufata iya mbere kugira ngo tubohore Igihugu ni uko mu mahanga nyine ari amahanga, amahanga arahanda. 

    Mu mahanga ntabwo twari tumeze neza, ntabwo twari tumerewe neza, n’ubwo twari abasirikare rwose, ntabwo byari byiza, twari mu gisirikare cy’amahanga atari iwacu. Nta munezero twari dufite muri macye.” 

    InyaRwanda yaganiriye na bamwe mu bahanzi bagaruka ku musanzu wabo mu Kwibohora n'ubutumwa batanga:


    King James uherutse gusohora indirimbo 'Mfata'

    King James yabwiye InyaRwanda ko umunsi wo Kwibohora umwibutsa imbaraga abagabo n'abagore 'bitangiye Igihugu kikaba kimeze uko kimeza uyu munsi'. Aho nyuma y'urugamba rwo kubohora u Rwanda, ubuhanzi n'izindi ngeri z'ubuzima bwabaye akazi gatunga umuntu.

    Uyu munyamuziki avuga ko urubyiruko rufite umukoro wo gukora cyane kugira ngo ibyo abitangiye Igihugu baharaniye bitazasibangana.

    Yavuze ati 'Tubashimiye tubikuye ku mutima. Kandi nk'urubyiruko bikwiye kuba mu nshingano zacu gukora cyane kugira ngo ibyo batangiye bitazasubira inyuma maze tubaheshe ishema.'

    Umuhanzi w'indirimbo zubakiye kuri gakondo, Nziza Francis uririmba mu bitaramo bitandukanye, avuga ko kuri we kwibohora ari 'ukwigobotora ingoyi cyangwa igisa nayo cyikuboshye cyangwa se cyikwitambika kugera ku ntego zawe'.


    Nziza Francis uherutse kuririmba mu gitaramo cyabereye muri International School of Kigali

    Nziza Francis uzwi mu ndirimbo nka 'Warabohowe' avuga ko kwibohora ari umurongo mugari w'aho abantu bagomba guhora barwanya ikibi.

    Ati 'By'umwihariko ku Rwanda ni igikorwa cy'ubutwari kigaragaza ko buri wese cyane urubyiruko tugomba iteka guhora turwanya ikibi, twanga akarengane n’icyadindiza wowe cyangwa mugenzi wawe tugera ikirenge mu kizima cy'abatubanjirize tube bazima mu Isi nzima.'


    Young Grace uherutse gusohora indirimbo 'DOKTA'

    Umuraperi Young Grace uzwi mu ndirimbo nka ‘Ataha he’, avuga ko muri iki gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi wo kwibohora, umusanzu w'umuhanzi ari ugukunda Igihugu, kugikorera no ku kirwanirira ndetse byaba na ngombwa 'tukakitangira'.

    Young Grace asaba urubyiruko guharanira gutera ikirenge mu 'cy'ababyeyi bacu ari bo Ingabo zacu biciye mu bihangano byacu. Anavuga ko abahanzi bakwiye gutanga ubutumwa bwiza bujyanye n'imyifatire myiza ikwiye intore.


    Shaffy uherutse mu Rwanda aho yakoreye indirimbo

    Umuhanzi Shaffy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko muri iki gihe u Rwanda rwizihiza Kwibohora ashima Intwari 'zitanze ku bwacu twese Abanyarwanda'.

    Uyu musore uzwi mu ndirimbo nka 'Akabanga', avuga ko imbuto z'ubutwari n'ubwitange bw'Ingabo zari iza RPA zabyaye 'urubyiruko ruzi amateka yacu kandi runabafatiraho urugeddo rw'ubwitange'.

    Yavuze ko nk'umuhanzi kandi akaba akiri mu cyiciro cy'urubyiruko, umusanzu we mu rugendo rwo kwibohora ni 'uguhesha ishema Igihugu, nkagikunda, nkakirata kandi nkaba nakitangira igihe kibinsabye'.


    Cyusa Ibrahim witegura gusohora album ya mbere yise 'Muvumwamata'

    Cyusa Ibrahim uzwi mu ndirimbo nka 'Imparamba', asaba Abanyarwanda gutahiriza umugozi umwe, kandi bakumva ko kwibohora ari ihame rya buri wese.

    Yavuze ko 'Dufite igihugu cyiza n'ubuyobozi bwiza, n’utandukira ushaka kutumvira wumve ko uri kugomera uwatanze amaraso yo kukubohora no kugira ngo ugire umudendezo nk'uwo urimo cyane ko benshi mu bindi bihugu babuze amahoro nk'ayo ufite wowe ubu.'


    Tom Close uherutse gusohora album ya cyenda yise 'Essence'

    Umuhanzi akaba n'Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe Gutanga Amaraso muri RBC, Tom Close avuga ko iyo witegereje uko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwagenze, ukareba n'aho u Rwanda rugana, bitanga ishusho y'ibisubizo by'ibibazo abantu bahura nabyo umunsi ku munsi.

    Yavuze ati 'Iyo uzirikanye uko urugamba rwo kwibohora rwagenze, ukanareba aho u Rwanda rugeze ubu, ubona ko twe ubwacu twifitemo ibisubizo by’ibibazo duhura nabyo, ndetse kandi ko ntacyatunanira igihe twunze ubumwe nk’abanyarwanda.'


    Riderman uherutse gusohora indirimbo 'Nta busutwa'

    Umuraperi Riderman umaze imyaka irenga 15 ari mu muziki, avuga ko muri iki gihe Abanyarwanda bizihiza ku nshuro ya 29 Umunsi wo Kwibohora, hakwiye no kuzirikana ko gukundana no gushyira hamwe ari byo bizatuma batera imbere.

    Yavuze kandi ko bakwiriye kuzirikana ko u Rwanda ari 'urwacu tugomba kurukunda, kurukorera ndetse no kurwanya uwashaka gusenya ibyo rugeraho umunsi ku wundi.

    Riderman uzwi mu ndirimbo nka 'Inyuguti ya R', avuga ko buri wese akwiye guharanira inyungu rusange z'Abanyarwanda.

    Ati 'Nk’uko abarwanye urugamba rwo kwibohora bitanze, ni ko natwe dukwiye kwigomwa zimwe mu nyungu bwite zacu kugira ngo duharanire inyungu rusange zacu nk’abanyarwanda.'


    Senderi Hit uherutse gusohora indirimbo 'Gikoba'

    Umuhanzi Senderi Hit umenyerewe mu ndirimbo zigaruka ku rugamba rwo kubohora u Rwanda n'izindi zigaruka ku gihugu muri rusange, avuga ko yagize amahirwe adasanzwe yo gukurira mu biganza byiza bya FPR Inkotanyi nk'Inkeragutabara aririmba indirimbo zivuga ku butwari bw'abitanze batizigamye bakabohora u Rwanda bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko intego ye nk'umuhanzi ni ukurinda ibyo Abanyarwanda bigejejeho. Kandi indirimbo ze nka 'Nzabivuga, Gikoba, Twaribohoye, Intore ntiganya n’izindi zibisobanura neza'.


    Teta Diana umaze iminsi mu bitaramo mu Burayi

    Umuhanzikazi Teta Diana avuga ko ijambo kwibohora arifata nk'ihumure. Bikaba umunsi usobanuye byinshi yizihiza iteka aho yaba ari hose.

    Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo nka 'Birangwa' avuga ko nk'umuhanzi yifashishije inganzo ze atanga ubutumwa bw'amahoro, umurage n'urukundo, kuko ari byo shingiro y'ibindi byose 'twifuza'. Ati 'Dukundane kandi dushyigikirane.'


    Safi Madiba ukorera umuziki muri Canada

    Safi uherutse gusohora indirimbo zirimo 'Fame', avuga ko nk'umuhanzi kandi akaba n'urubyiruko yibutsa bagenzi be kurushaho gusobanukirwa icyo kwibohora bivuze ku 'gihugu cyacu' ari na ko baharanira kwiga amateka y'igihugu kuko 'utazi aho yavuye ntamenya aho agana.'

    Uyu muhanzi avuga ko bakwiye kumenya ko 'nk’abanyarwanda ari twe tugomba kwihitiramo uko tubaho n’uko dutwara igihugu cyacu.

    Kuri we 'Abanyamahanga ntibagomba kutubwira icyo dukora kuko u Rwanda dufite umuco tugomba gusigasira n’ururimi rw’Ikinyarwanda, bityo tugakomeza kubaka igihugu twumva twifuza nk’abanyarwanda'.


    Patient Bizimana ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, avuga ko imyaka 29 ishize u Rwanda, ijyanye no kuba Abanyarwanda baribohoye mu nguni zose z'ubuzima nk'imitekerereze, imyumvire, kandi bakaba batumbirije ahazaza heza.

    Ati 'Twibohoye mu mitekerereze, twibohoye mu myumvire y’ahahise, dutumbiriye ahazaza heza hashingiye mu mizi y’impanuro duhabwa n’ubuyobozi bubereye u Rwanda.”


    Rafiki wamamaye mu njyana ya Coga Style

    Umuhanazi Rafiki wamamaye mu myaka 10 ishize, avuga ko tariki 4 Nyakanga buri mwaka, ikwiye kubera impamvu ikomeye abahanzi yo guhanga ibihangano bifasha umuryango gukomeza kwiyubaka.

    Ati 'Uyu munsi wo Kwibohora utwibutsa kuzirikana guhanga ibihangano bifasha umuryango nyarwanda gukomeza kwiyubaka.


    Massamba Intore wakoresheje ingazo ye ku rugamba

    Umuhanzi Massamba Intore uzwi mu ndirimbo zahaye 'morale' ingabo zari iza RPA zari ku rugamba, avuga ko kwibohora ari ibya buri wese mu rwego arimo, mu kazi arimo, mu mpano agira 'kugira ngo yigobotore ibituma ataba we'.

    Uyu mugabo usanzwe ari Umutoza w’Itorero ry’Igihugu, avuga ko muri iki gihe Abanyarwanda bazirikana kwibohora, umuhanzi agomba guhora azirikana igihugu cye, igituma gishobora gutera imbere.

    Ati” Nta kindi ni ubutumwa buzima, ni ugukora ibintu bizima. Ni ugufasha abaturage mu kubagezaho ubutumwa bububaka. Ni ukugendera ku ndangagaciro, kubaka ubunyarwanda, ubusizi no mu buhanzi, no kumva ko uwo ari we wese waza ashaka kurusubiza inyuma, hari imbunda y’inganzo wamurashisha.”

    Masamba avuga ko igihugu cyabohowe. Yisunga ijambo rya Perezida Kagame yavuze, aho yavuze ko amateka y’u Rwanda yanditswe mu maraso y’abantu barwo adashobora gusibwa na wino y’ikaramu.

    Uyu muhanzi avuga ko ubu butumwa bukomeye, bityo buri wese akwiriye ‘kumva ko igihugu kitanabonetse nk’impano, cyabonetse ari uko amaraso amenetse’.

    Yasabye Abanyarwanda gukora buri kimwe neza, barangamiye kwiteza imbere no guteza imbere igihugu, kandi bakabikorana umutima ukunze, gukindisha abakiri bato Igihugu no kubumvisha y’uko ‘nta handi nta n’undi uzaze ngo akuremere atari amaboko yawe’.


    Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi bakomeye mu Rwanda

    Muyoboke uri kubarizwa mu bihugu byo mu Burayi muri iki gihe, yavuze ko tariki 4 Nyakanga ayifta nk'umunsi 'u Rwanda rwabayeho bwa kabiri nyuma y'abakoroni ', kandi ukaba 'Umunsi Mukuru mu minsi yose'.

    Yabwiye urubyiruko gutsinda ubukene n'ibiyobyabwenge kuko ari bwo bazaba bibohoye bya nyabyo.

    Ati 'Urubyiruko rero iki ni cyo gihe ngo rutsinde ubukene, ibiyobyabwenge n'ibindi bibarangaza kuko urubyiruko rw'icyo gihe ni rwo twitanze rubohora Igihugu cyacu kiza cyuzuye umutekano n'amahoro. 


    Tonzi uzwi mu ndirimbo ziha ikuzo Imana

    Tonzi uherutse gusohora indirimbo 'Nahisemo', avuga ko ntawashidikanya ku butwari bw'abitanze kugira ngo tube dufite Igihugu cyiza 'nk'iki u Rwanda'.

    Kuri we, avuga ko tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, ari umunsi wo kongera kutwibutsa ko aya mahoro 'iterambere n’ibindi byiza byinshi hari ababiharaniye kugira ngo uyu munsi tube turiho neza.'

    Yavuze ko ibi bitanga umukoro kuri twese wo 'gukomeza kubisigasira tugahora dutsindisha ikibi ikiza, ndetse n’ikintu cyose cyashaka kongera kutuboha nk’abanyarwanda tukakirwanya mu nguni zose.'

    Uyu muhanzikazi umaze imyaka irenga 15 mu muziki, avuga ko buri wese akwiye kugira uruhare 'mu kubaka igihugu cyacu'. Ati 'Ntawe tubisiganya, byose bigashingira ku mahitamo meza.'

    Tonzi asanzwe ari mu ishyirahamwe ry'abahanzi Nyarwanda. Avuga ko abahanzi bafite umukoro wo gukomeza gutanga ubutumwa bwiza kandi bwubaka, kandi bakagira imyitwarire myiza mu byo bakora.

    Ati 'Abahanzi ni uruhare rwacu gukomeza gutanga ubutumwa bwiza bwubaka, ndetse no kugira imyitwarire myiza mubyo dukora, twirinda ibiyobyabwenge byatwanduriza ubuzima. Urubyiruko nitwe mbaraga z’ igihugu amahirwe dufite ntituyapfushe ubusa.'






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131522/gukoresha-imbunda-yinganzo-no-gusigasira-ibyagezweho-abahanzi-bagaragaje-umusanzu-wabo-mu–131522.html

  • Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho: Kylian Mbappé ari kugirira ibihe byiza mu gihugu cya Cameroon se avuka mo  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho: Kylian Mbappé ari kugirira ibihe byiza mu gihugu cya Cameroon se avuka mo

    Kuva kuri uyu wa Kane, Kylian Mbappe wahawe ultimatum na PSG yo kuba yabasinyiye cg bakamuteza ari muri Cameroun mu gihugu cy'amavuko cya se, Wilfrid.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Mbappe aragaragara mu mukino na FC Vent d'Etoudi yo mu cyiciro cya kabiri iyoborwa na Yannick Noah.

    Kuwa 6 azajya i Douala asure ishuri ry'abana batumva ubundi yerekeze

    Djebalé, agace se yavukiyemo akabamo igihe gito mbere yo kujya mu Bufaransa.

    Mbappe ari mu bikorwa byo gufasha, guha agaciro ubutaka bwibarutse se.

    Source : https://yegob.rw/amazi-arashyuha-ariko-ntiyibagirwa-iwabo-wa-mbeho-kylian-mbappe-ari-kugirira-ibihe-byiza-mu-gihugu-cya-cameroon-se-avuka-mo/

  • Umukinnyi wa Rayon Sports yaherewe i gihembo muri Uganda _ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Simon Tamale uheruka kugurwa n'ikipe ya Rayon Sports yahawe igihembo cy'umuzamu mwiza muri shampiyona y'ikiciro cya mbere muri Uganda umwaka w'imikino 2022-2023.
    Simon Tamale uheruka kugurwa na Rayon Sports yakiniraga ikipe ya Maroons FC y'iwabo muri Uganda mu mwaka w'imikino ushize. Kuri uyu wa Kane nibwo hahebwe indashyikirwa mu mwaka w'imikino ushize maze Tamale ahembwa nk'umuzamu mwiza.

    Mu mikino 22 yakiniye Maroons FC yakoze Clean Sheets 13, anatorwa nk'umukinnyi mwiza w'umukino (man of the match), inshuro zirindwi.

    Simon Tamale ahabwa ibihembo


    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-rayon-sports-yaherewe-i-gihembo-muri-uganda-_-amafoto/

  • Milton Karisa uvugwa muri APR FC yakusanyije ibihembo mu muhango wo guhemba abeza muri Uganda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Milton Karisa umugande ukina mu ikipe ya Vipers SC yegukanye ibihembo bine mu muhango wo guhemba abitwaye neza muri shampiyona ya Uganda umwaka w'imikino ushize.

    Milton Karisa uvugwa muri APR FC yabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona, umukinnyi mwiza watowe n'abatoza, umukinnyi watanze imipira myinshi yavuyemo ibitego anaza mu bakinnyi 11 beza b'umwaka ushize.
    Mu bandi bahawe igihembo harimo Simon Tamale, Umunyezamu wa Rayon Sports watowe nk'umunyezamu mwiza wa shampiyona ya Uganda.

    Source : https://yegob.rw/milton-karisa-uvugwa-muri-apr-fc-yakusanyije-ibihembo-mu-muhango-wo-guhemba-abeza-muri-uganda/

  • Barahera kuri Slayqueen za Kigali! Abashyira hanze amafoto n’amashusho yerekana ubwambure ku mbuga nkoranyambaga bashobora kujya bafungwa imyaka itatu muri gereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu nzira zo kuvugurura itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, Guverinona y'u Rwanda irateganya gushyiramo ibyaha n'ibihano bitari bisanzwe mu gitabo cy'amategeko cyari gisanzwe.

    Umushinga w'itegeko watangiye gusuzumwa n'Abadepite bagize komisiyo ya politiki, uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu.

    Ni itegeko rizaba riteganya ibikorwa bifite ingaruka mbi ariko itegeko ririho ritigeze riteganya nk'ibyaha kandi nyamara bigaraga ko bene ibi bikorwa bigenda byiyongera, birimo no kwiyandarika mu ruhame.

    Itegeko rishya risobanura ko umuntu, mu ruhame, wambara ubusa buri buri, ugaragaza imyanya ndangagitsina ku bushake, cyangwa ukoze imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka 3, n'ihazabu itari munsi y'ibihumbi 300frw ariko itarenze ibihumbi 500frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Kugeza ubu ikintu abantu benshi bibaza ni ukumenya ibizajya bishingirwaho, harebwa niba koko umuntu yakoze ibikorwa byo kwiyandarika mu ruhame.

    Depite Ndoriyobijya Emmanuel yagize ati 'kwiyandarika bihera he bikagarukira he? Ni ibiki turashyira muri iri tegeko kuburyo tuzajya tuvuga ngo umuntu wiyandaritse kuri uru rwego azajya ahanwa n'iri tegeko?

    Umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, Murangira B. Thierry, yavuze ko kuri ubu hari ibyaha bishya bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, kuburyo hakenewe amategeko abikumira.

    Yagize ati 'hari ibyaha biri kugenda byaduka bishingiye no ku mbuga nkoranyambaga ubona bikwiriye guhanwa, kuko ababikora baba bagambiriye ikibi. Ujya kubona ukabona umuntu yifashe amafoto yambaye ukuntu, agira ibyo yikora akayakwirakwiza muri sosiyete, urabireba ukavuga uti ibi ni ibijyanye n'isi tugezemo.'

    Dr. Murangira yavuze ko ibyaha bikorerwa ku mbugankoranyambaga bikomeje gufata indi ntera kuburyo Atari ibintu abantu bakwiriye gukomeza kurebera.

    Yatanze urugero rw'uherutse gutabwa muri yombi ashinjwa kwandika ubutumwa bushishikariza abantu gusambanya abana.

    Yagize ati 'kuko yumva ngo ni urukuta rwe, akumva ko atahanwa, hariho ibyaha by'urukozasoni ubona tutareka muri sosiyete nyarwanda, ikigamijwe n'uko yaba yubaha amategeko, umuco nyarwanda ndetse no gutinya icyaha.'

    Murangira yakomeje avuga ko hari ibyo umuntu akora, ukabona afashe amafoto yambaye ubusa wenda yahishe mu maso, yarangiza akabikwirakwiza, ukibaza nk'ibyo bintu, avuga ko batabireka.

    Avuga ko ari muri ubwo buryo bw'urukozasoni bigenda byaduka bitijwe umurindi n'isi turimo y'ikoranabuhanga.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n'andi mategeko muri minisiteri y'ubutabera, Nyirahabimana Solina, yavuze ko itegeko rishya rizafasha mu gukumira ibi byaha no kubihana mu gihe hari ababirenzeho bakabikora.

    Source : https://yegob.rw/barahera-kuri-slayqueen-za-kigali-abashyira-hanze-amafoto-namashusho-yerekana-ubwambure-ku-mbuga-nkoranyambaga-bashobora-kujya-bafungwa-imyaka-itatu-muri-gereza/

  • Abakinnyi bakomoka mu bihugu 9 nibo bazitabir… – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gufasha abakinnyi badafite amakipe kuyabona, rikazabera kuri Kigali Pelé Stadium. Iri rushanwa rizaba hagati ya tariki 13-14-15 Nyakanga 2023 aho abakinnyi b’imihanda yose bazaba babucyereye mu rw’imisozi igihumbi.

    Abakinnyi bagera kuri 60 bakomoka mu bihugu 9 ni bo bazitabira iri rushanwa, aho abakinnyi bazagabanywa mu makipe ane, ikipe imwe ikaba izaba igizwe n’abakinnyi 15. 

    Kuva ku cyumweru tariki 9 Nyakanga 2023, abakinnyi bazajya mu mwiherero aho bazaba babanje gupimwa uko ubuzima bwabo buhagaze, ubundi bajye bakora imyitozo bigendanye na buri kipe umutoza azaba yahawe.

    Abakinnyi bamaze kwemezwa, harimo abakinnyi 6 bakomoka muri Cote d’Ivoire, abakinnyi 16 bakomoka mu Burundi, abakinnyi 2 bakomoka muri Zambia, abakinnyi 4 bakomoka muri Ghana, Abakinnyi 4 bakomoka muri Guinea Conakry, umwe wo muri Nigeria, batanu bo muri Uganda, babiri bo muri Mali, ndetse n’abanyarwanda.

    Ntabwo izaba ari imikino gusa, kuko kuri Sitade ya Kigali Pele Stadium hazaba hari n’imyidagaduro, aho hazaba hari ababyinnyi n’imyiyereko, abashyushyarugamba, ndetse hakaba hazaba hari icyo kunywa no kurya kandi gihagije. 

    Umukino wa mbere uzajya utangira ku isaha ya saa 17:00 PM, aho hazajya haba imikino ibiri, kandi umuntu wishyuye akaba yemerewe kureba iyi mikino yose.

    Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar wari uhagarariye B&B Kigali LTD, yatangaje ko umwanzuro wo gukora iri rushanwa ari ukugira ngo babashe gufasha bamwe mu bakinnyi bafite impano kuba babona amakipe. 

    Yagize ati: “B&B Sports Agency ni ishami rikora ibijyanye na siporo igamije Business, guhanga imirimo mu rubyiruko, no gushakira akazi abakinnyi. Aha rero niho twafashe umwanzuro wo gutegura iri rushanwa kugira ngo dufate abakinnyi beza bakuze tubashyire ku isoko, ubundi amakipe aze gutoranya abo baha akazi. Ubu twifuza ko nibura iri rushanwa ryasiga nibura abakinnyi 10 babonye amakipe.”

    Kwinjira kuri iyi mikino, mu myanya y’icyubahiro bizaba ari ibihumbi bitanu (5,000 Frw), ahatwikiriye ari ibihumbi bibiri (2,000 Frw), naho ahasigaye hose bizaba ari amafaranga igihumbi gusa (1,000 Frw).

    David Bayingana umuhuzabikorwa rwa B&B International Football Drafting League, yemeje ko iri rushanwa rizakurikiza amatego asanzwe agenga umupira w’amaguru, ndetse ko abakinnyi bazitabira hari amasezerano bazaba bagiranye na B&B Agency aho umukinnyi ubonye ikipe hari icyo yasiga kizafasha mu itegurwa ry’irushanwa umwaka utaha.

    Hagenimana Benjamin bakunze kwita Gicumbi, niwe ushinzwe umwiherero w’amakipe, aho yatangaje ko buri kipe izaba iba hamwe, irya bimwe ndetse yitoreza hamwe

    David Bayingana yavuze ko abakinnyi bemerewe kwitabira iri rushanwa ku banyamahanga kwiyandikisha byari ibihumbi 50 Frw, naho ku banyarwanda bikaba ari ibihumbi 25 Frw. 

    Hitimana Thierry niwe ukuriye abatoza bose bazaba bafite amakipe, ndetse akazagira n’uruhare mu itoranywa ryabo 

    Icyo abafana bazitabira iyi mikino bamenya ni uko hazaba hari gahunda yo gutanga amaraso ku bushake. Ikindi ni uko nta cupa ryemerewe kwinjira muri sitade mu buryo bwo kurinda ibidukikije kuko abashaka icyo kunywa bazagifatira mu dukombe dusaza 

    Uwimana Clarisse niwe ushinzwe ubukangurambaga bwo gushaka abakinnyi ndetse n’abazarambagiza abakinnyi  

    Fuadi Uwihanganye ashinzwe umutekano muri iri rushanwa kuva ku mushinga waryo kugera rirangiye 

    Abarambagiza abakinnyi bazaba bari mu Rwanda, bakomoka mu bihugu birimo u Rwanda, Tanzania, Uganda, Burundi, ndetse n’abandi bazaturuka i Burayi no mu ihembe ry’Afurika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131543/abakinnyi-bakomoka-mu-bihugu-9-nibo-bazitabira-irushanwa-rya-bb-international-football-dra-131543.html

  • Nta n’umwe ishaka kurekura: Arsenal yongereye amasezerano abakinnyi bayifatiye runini (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy'u Bwongereza nta mukinnyi n'umwe ishaka kuba yarekura muri uyu mwaka w'imikino kuko yamaze kongera amasezerano bamwe mubayifatiye runini.

    Arsenal abakunzi bayo bakunze kwita The Gunners bisonuye abarashi yamaze kongera amasezerano y'igihe kirekire abakinnyi bayo aribo William Saliba na Reiss Nelson azageza mu mpeshyi ya 2027.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/nta-numwe-ishaka-kurekura-arsenal-yongereye-amasezerano-abakinnyi-bayifatiye-runini-amafoto/

  • Nawe ateye ubwoba: Paris Saint Germain yatangaje umukinnyi ugomba gusimbura Kylian Mbappe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'u Bufaransa yatangaje umukinnyi ugomba gusimbura rutahizamu Kylian Mbappe igihe yasohoka muri iyi kipe.

    Rutahizamu Kylian Mbappe ibye bisa nk'ibyarangiye muri Paris Saint Germain gusa iyi kipe nayo yatangiye gutegereza kuri rutahizamu w'ikipe ya FC Barcelona Osmane Dembele mu gihe uyu musore yaba ayisohotsemo nk'uko ikinyamakuru Foot Mercato cyabitangaje.

    Source : https://yegob.rw/nawe-ateye-ubwoba-paris-saint-germain-yatangaje-umukinnyi-ugomba-gusimbura-kylian-mbappe/