'Umwana yamanutse y'ibarangura nkagapira' umubyeyi yarangaye atereka umwana w'igitambambuga kuri esikariye gusa yibaranguye kuri esikariye ajya ku mutora umwana yabaye inoge
Reba video hasiâ¦
'Umwana yamanutse y'ibarangura nkagapira' umubyeyi yarangaye atereka umwana w'igitambambuga kuri esikariye gusa yibaranguye kuri esikariye ajya ku mutora umwana yabaye inoge
Reba video hasiâ¦
'Bamwe bibabaho bakagira ngo ni bimwe bisanzwe' Dore zimwe mu ndwara karundura zituma umuntu yayura buri kanya gusa bigora bamwe kubimenya kuko baba bumva kwayura ari ibintu bisanzwe
Ubundi mu buzima busanzwe kwayura nta kibazo biteye nta n'ingaruka mbi bigira ku buzima bwa muntu gusa na none bishobora kuba kimwe mu bimenyetso biranga indwara zimwe na zimwe zibasira umubiri.
Mu busanzwe bizwi ko umuntu yayura mu gihe ashonje igihe ananiwe cg igihe afite irungu, gusa hari uwayura adafite ikintu na Kimwe mu byo tuvuze hejuru.
Izi ni zimwe mu ndwara umuntu arwara zikamukururira kwayura buri kanya.
Indwara y'agahinda gakabije iyo imaze kuba karande ku muntu,agahora ahangayitse,asuherewe,igeraho ikamutera kwayura bya buri kanya bigahinduka nk'indwara nabyo.
Kwayura bihinduka nk'indwara iyo umubiri wagize ikibazo cy'uko amaraso atari kugera ku mutima neza,umutima uri gutera cyane,cyangwa waramaze kurwara bityo umuntu akiruhutsa kenshi,akananirwa,ndetse akayura kenshi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko n'umwana uri munda yayura,ndetse kwayura bavuga ko ari byiza ku buzima bwa muntu,nyamara iyo bikabije akenshi biba bitewe n'ibindi bibazo umuntu afite atazi
Gusa na none kwayura ni byiza ku mubiri wa muntu cyane ko byibura umuntu aba agomba kwayura inshuro 20 ku munsi.
Umunyeshuri w'umuhungu w'imyaka 15 y'amavuko yiyemeye ko yateje inkongi r'umuriro yibasiye ishuri yigagaho rya 'Abbaye de Flône' mu Bubiligi, agamije guhunga ikizamini yagombaga gukora kuri uwo munsi.
Byabaye tariki 28 Kamena mu 2023, aho iri shuri riherereye mu Mujyi wa Amay ryibasiwe n'inkongi y'umuriro mu masaha ya mu gitondo ubwo abanyeshuri bari mu myiteguro yo gutangira amasomo.
Iyi nkongi y'umuriro yasenye ibyumba by'amashuri 2 ndetse abanyeshuri barenga 1500 barahungishwa, uwo munsi gahunda z'amasomo zirasubikwa.
Nyuma y'icyumweru iyi mpanuka ibaye, umwe mu banyeshuri bo kuri iri shuri ufite imyaka 15 yemeye ko ariwe washumitse iri shuri kubera ko atashakaga gukora ikizamini yari afite kuri uwo munsi.
Hari andi makuru avuga ko impamvu yatwitse iri shuri, ngo ni uko umukobwa bakundana yari yamusabye gukora ikintu kidasanzwe. Iperereza niriramuka rihamije iki cyaha, ababyeyi be bazishyura ikiguzi cyo cyagendeye mu kuzimya ndetse no gusana ibyangirizwe.
Source : https://yegob.rw/abaswa-baragwira-pe-umunyeshuri-wimyaka-15-yatwitse-ishuri-kubera-impamvu-itangaje/
Paula Kajala umukobwa wa Kajala Farida, yishongoye kuri Rayvanny ndetse anamushinja ubujura bw'ibihangano.
Paula Kajala Umukobwa wa Kajala Farida wahoze akundana na Rayvanny yavuze ko ariwe nyiri ndirimbo 'Mwambieni' uyu muhanzi aherutse gufatanya na Macvoice.
Nk'uko yabigaragaje anyuze kurukuta rwe rwa Instagram, Kajala yemeza ko muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba agaragaza ko yananiwe kumwikuramo maze akagaragaza amarangamutima ye kuri uyu mukobwa Paula Kajala.
Muri iyi ndirimbo bivugwa ko yanditswe na Paula Kajala, Rayvanny aririmba ko umukobwa wamutwaye umutima ari umukobwa mwiza wiyize ndetse ngo ko atari nangombwa kumuvuga mu izina.
Mu magambo yuzuyemo kwishongora , Paula Kajala yagize ati:' Mbabwiye ko iyi ndirimbo yayindirimbiye kandi ko arinjye wayanditse ntabwo mwabyemera.Uyu mutipe ntabwo arava ku izima'.
Yakomeje avuga ko ubwo bakundanaga Rayvanny atigeze amukundwakaza nk'uko Mario barikumwe abikora.
Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba irushanwa ry’abakora akazi kajyanye no gukora ibintu by’ubwiza harimo abagosha, abakora inzara n’ibindi.
Ni irushanwa ryiswe “Diva Beauty Awards” aho abahatana bashyizwe mu byiciro 9.
Ibi bihembo byateguwe na Diva House Beauty isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye birimo kogosha, gusiga inzara, gukora tatuwaje (tatoo), gusiga abakobwa ibirungo byo ku ruhu n’ibindi.
Niyikiza Olivier wateguye aya marushanwa yavuze ko ari amarushanwa yateguye afatanyije n’abandi bakobwa b’ibyamamare nka; Shaddyboo, Vanessa Uwase Raissa, Keza Terisky, Marina Deborah n’abandi.
Ni igitekerezo cyaje mu rwego rwo guteza imbere abakora ibintu bijyanye n’ubwiza mu Rwanda.
Ati 'Nsanzwe nkora ibijyanye no gusiga inzara, make up, kogosha n’ibindi. Nagiye mbona ukuntu aka kazi gakorwa nkabona rimwe na rimwe abagakora badahabwa agaciro, niyo mpamvu ntekereza ko mu gihe nabonye ubushobozi nzajya mbaha igihembo cy’ishimwe buri mwaka. Ku buryo bazajya batorwa n’abakiliya babo.'
Ku nshuro ya mbere hazatangwa ibihembo ku muntu wabaye uwa mbere muri buri cyiciro habeho no guhemba ukunzwe kurusha abandi, uyu azanahabwa ibindi bihembo harimo no kuzakorana n’izindi kompanyi zamamaza ibikorwa by'ubwiza.
Gutora byatangiye tariki ya 25 Kamena 2023 bisozwe kuya 16 Nyakanga ari nabwo hazatangwa ibihembo.
Iri rushanwa ririmo bamwe mu bamamaye muri aka kazi nka Wamuniga, Eugene Hair Style, Diva Nails, Trendy Shadow, Zuri Hair n’abandi. Gutora unyura ku rubuga rwa Diva.
Ibyiciro 9 bihatanye
1 . Best Lash Artist
2 . Best Make up Artist
3 . Best Hair Artist
4 . Best Nails Artist
5 . Best Waxing, Massage and Facial Artist
6 . Best Tattoo Artist
7 . Best Barber
8 . Best Hair Saloon
9 . Most Popular
Kayumba Darina wegukanye ikamba ry'Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2022, afite impano itangaje yo ku ririmba indirimbo zo mu njyana ya Hip Hop.
Ntabwo ari ubwambere uyu mukobwa agaragaza ko azi kuririmba, kubera ko ubwo yitabiraga Miss Rwanda nabwo yagaragaje iyi mpano maze aririmba nk'umuraperikazi Card B ukunzwe ku Isi.
Reba video aho hasi:
Uwiyishe ntaririrwa: Umukobwa yagiye kwinaganika ku nyubako ndende ashaka ifoto yo gushyira kuri Instagram gusa yahurudutse nk'avoka yiyesa ku butaka(Videwo)
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunze kwishyira n'ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga ngo bashaka gupostinga amafoto atameze nk'ayabandi.
Gusa baba bashaka umwihariko ku mafoto hari nababipfiramo kubera ahantu baba bayafatiye.
Uwagiye gufatira ifoto ku nyubako hejuru yahanutse yitura hasi ubwo yari agiye gukura terefoni mu mufuka.
Reba video hasi..
She wanted a cool post for Instagram pic.twitter.com/3rX4Zxbwug
â” More Crazy Clips (@MoreCrazyClips) July 6, 2023
Nyuma y'isaha imwe gusa Bruce Melodie atangaje ko yamaze kuyoboka uru rubuga, amaze gukurikiranwa n'abarenga 1000.
Ni urubuga rwatangijwe n'Ikigo cy'ikoranabuhanga Meta kiyoborwa na Mark Zuckerberg, ari nacyo gifite imbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram.
Zuckerberg yatangaje ko abarenga Miliyoni 10 bamaze kwiyandikisha no gufungura konti kuri uru rubuga rushya, nyuma y'amasaha arindwi uru rubuga rushyizwe ku mugaragaro.
Mark Zuckerberg yatangaje ko uru rubuga rushya ruje guhangana na Twitter imaze iminsi yinubirwa na bamwe kubera amavugurura yatangije.
Threads ifite umwihariko wo kuba umuntu ashobora kwandikaho ubutumwa bw'amagambo 500 mu gihe Twitter handikwaho amagambo 280

'Amarira abanyarwanda barizwa n'amavubi wabona bazayahozwa n'abakina umukino wa karate' U Rwanda rwateguye abakinnyi bagiye kuruhagararira muri shampiyona y'isi
JKA (Japan Karate Association) Rwanda izaserukira Igihugu muri Shampiyona y'Isi (WUKF World Karate Championships) iteganyijwe guhera tariki ya 13 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2023, irimbanyije imyitozo.
Iri rushanwa ni ubwa mbere u Rwanda rugiye ku ryitabira aho rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 11, aho uyu mwaka izabera i Dundee muri Écosse.
U Rwanda ruzaserukirwa n'abakinnyi 11 bo mu cyiciro cy'abato
Ku munsi wo ku Cyumweru, tariki 9 Nyakanga 2023, ni bwo iyi kipe izahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Écosse.

Abanyarwanda mu Burayi bahagize nko munsi y'urugo: Mico the Best na we agiye kuuriza igare rye abanyaburayi
Umuhanzi Mico The Best agiye gutaramira ku mugabane w'Uburayi, aho ategerejwe i Lyon mu gihugu cy'Ubufaransa mu gitaramo giteganyijwe tariki 12 Kanama 2023.

Abanyarwanda b'abahanzi benshi bakomeje kujya gukorera ibitaramo mu Burayi ubutitsa dore ko ngo ho ifaranga riba rijojoba.
