Ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Uwayezu Jean Fidel, bukomeje gushaka uko ikipe ikomeza kubaho mu buryo burambye.
Mu minsi ishize ikipe ya Rayon Sports yakoranye amasezerano na Choplife isanzwe icuruza ibintu bitandukanye harimo n'imikino y'amahirwe. Iyi kompenyi ikorana n'umuhanzi Nandy ndetse na Mr Eazi umuhanzi ukomeye muri Nigeria.
Nyuma ya Choplife ikipe ya Rayon Sports amakuru twamenye ni uko kuri uyu wa Kane ubuyobozi bugiye gusinyana n'undi muterankunga kandi ukomeye nubwo ubuyobozi bukomeje kumugura ibanga ariko ararara amenyekanye. Biravugwa ko iyi kipe irasaruramo Milliyoni zirenga 60 z'amanyarwanda ku mwaka umwe.
Harabura igihe kitarenze ukwezi ngo ikipe ya Rayon Sports itangaza kumugaragaro abakinnyi bashya mu kirori kiswe Rayon Day( Umunsi w'Igikundiro). Iyi kipe ikomeje gukora ibintu byose ngo iki kirori kizabe kiryoshye.
N'agasatsi yagashyizemo shokora! Rutahizamu ikipe ya Rayon Sports itegereje muri iyi wikendi yateye ubwoba APR FC nyuma yo gukinira US Monastir iheruka gukuramo iyi kipe y'ingabo z'igihugu
Ikipe ya Rayon Sports itegereje rutahizamu ukomeye ukomoka muri Republika iharanira demokarasi ya Congo ndetse ategerejwe hano mu Rwanda muri iyi wikendi.
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona ko ikipe ya APR FC ikomeje gukanga abantu izana abakinnyi bivugwa ko bakomeye nubwo abafana b'abacyeba batabyemera, ubuyobozi nabwo bwamaze kumvikana na Rutahizamu witwa Emomo Eddy Ngoy wakiniraga ikipe ya Wolkite City FC yo mu gihugu cya Ethiopia.
Emomo Eddy Ngoy yavuze tariki 13 nzeri 1993 afite imyaka 29. Afite metero 1 na sentimetero 85 akina ataha izamu ariko aciye ku ruhande. Ngoy yakiniye amakipe menshi akomeye arimo Us Monastir, DC Motema Pembe, Vita Club, Al-Ittihad yari ari mu gihugu cya Ethiopia.
Biravugwa ko abantu bagera kuri 30 bari bagiye kuyagira mushiki wa Ntezimana Donath wapfiriye mu mpanuka yahitanye na Pastor Theogene Niyonshuti, bari mu bitaro.
Aya makuru yamenyekanye ku munsi w'ejo hashize aho abashyitsi basenganaga na Mushiki wa Donath uherutse kwitaba Imana, bahumanijwe.
Ibi byemejwe na Ange Kelly mukuru wa Assia umugore wa Pastor Theogene Niyonshuti mu kiganiro yagiranye na Juli TV ikorera ku muyoboro wa YouTube.
Kelly yagize ati: 'Ubu abashyitsi bose bari mu bitaro mu karere ka Gicumbi aho bita Kivuye, bari kwitabwaho n'abaganga kugira ngo turebe ko ntawubura ubuzima gusa twizeye ko bari bumere neza. Bari baje kuyagira umuryango wa Donath aho bamaze kunywa umusururu babakirije bagahita barambara hasi.'
Uyu mudamu yakomeje avuga ko bamwe bari koroherwa gusa uwakoze ibyo ntabwo yari yamenyekana.
Nyuma y'imyaka hafi ibiri ikipe ya Rayon Sports nta bus ifite, kuri iyi nshuro irimo gukora ibishoboka byose ngo ibe yabona indi mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2022-23 utangira.
Amakuru ahari ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumvikana n'umuntu ugomba kubagurisha iyi modoka izajya itwara abakinnyi ndetse bazayishyura mu byiciro.
Bivugwa ko ari umunya-Kenya ugomba kuyibaha.
Uyu munyakenya we yasabye Rayon Sports kumwereka bus yifuza ubundi we akayibahereza.
Impande zombi zumvikanye ko iyi modoka igomba kwishyurwa mu gihe cy'imyaka 5.
Nta gihindutse ikaba igomba kuba yageze mu Rwanda mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2022-23 utangira.
Rayon Sports igiye kwakira iyi modoka mu gihe hari n'indi yari yaraguze na Akagera Motors ariko inanirwa kuyishyura karayisubiza.
Ikipe ya Rayon Sports yanze ku baho nta Bus itunze ubu igiye kumanura iyigikoko mumurwa
Hashize igihe kingana n'imyaka ibiri Rayon Sports yambuwe Bus na Company ya Akagera motors nyuma yo gusinyana amasezerano bikabananira kuyubahiriza.
Gusa kuri iyi nshuro hari amakuru avuga ko Rayon sports igiye gutumiza indi Bus karundura ishobora kuzaza mbere y'uko umwaka w'imikino 2022-2023 utangira.
Amakuru ahari kandi ashimangira ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumvikana n'Umushoramari w'umunya Kenya ugomba kubagurisha iyi modoka izajya itwara abakinnyi ndetse bazayishyura mu byiciro, mu gihe kingana n'imyaka 5.
Rayon Sports igiye kwakira iyi modoka mu gihe hari n'indi yari yaraguze na Akagera Motors ariko inanirwa kuyishyura karayisubiza.
Iri rushanwa ryiswe abacuranzi award rigiye kuba kunshuro yaryo ya mbere hano mu Rwanda ndetse rikaba ritari rimenyerewe mu Rwanda Ndeste no hanze yarwo kuko ritigeze riba na rimwe.
Ni irushanwa ryitabiriwe n'ibyamamare mu ngeri zose mu mwuga wo gucuranga hano mu Rwanda harimo:Igor Mabano, Symphony Band,bamwe mu barimu bo ku nyundo,abanyeshuri barangijeyo n'abandi batandukanye bakora umwuga wo gucuranga.
Yegob twaganiriye na bateguye iri rushanwa batubwira byinshi ribyerekeyeho, bakomeza batubwira ko iri rushanwa rigiye guha indi sura urwego rw'imicurangire hano mu rwanda.
Bakomeje batubwira ko Abacuranzi ari abantu badakunda kugarukwaho ngo babe bahabwa agaciro nk'abantu bakora umurimo utoroshye wo gucurangira Abahanzi mu ibitaramo runaka, ama concert, ama album lunches, ndetse no Muma cholale
Tubabajije uko ibihembo bizatanga mu byiciro?
Batubwira ko ibihembo bizatangwa mu byiciro bitandukanye harimo: ikiciro cy'umu pianist mwiza,Umu bassist mwiza,SOLISTE mwiza,Drummer,Saxophone ndeste n'abacuranzi b'inanga.
Umunyamakuru wa Yegob yabajije nanone abateguye iryo rushanwa ibisabwa kugirango ababishaka baryitabire bati:'Kwiyandisha n'ubuntu nta kiguzi rwose ndetse ubaye wifuza kugira uwo ushyigikira waca kurubuga rwashyizeho ukamutora ukurikije urwego ushaka kumugezaho cyane ko uzahembwa kuri buri ikiciro azaba ari uwahize abandi mu majwi ndetse bikaba binagaragara ko abikwiye.
YEGOB twabajije umuvugizi wiri rushanwa niba iri rushanwa ritabogamiye ku gice runaka wenda nka gospel batubwira ko iri rushanwa ridafite aho ribogamiye,waba uri umu ADPER, Catholic,Islam cyangwa muyandi madini n'amatorero ntibyakubuza kwitabira irushanwa kuko rireba buri umucuranzi wese wo mu Rwanda.
Abateguye iryo rushanwa tubabajije uko umuntu ushaka gushyigimira umucuranzi yabigenza ngo amushyigikire niba hari uburyo bwo gutora cyangwa hari umunsi runaka bazahura bagatora bati:'Hoya uwo munsi ntawo ahubwo byatangiye ushaka kugira uwo ushyigikira uca kuri Google ukandikamo ijambo Abacuranzi.com ugahitamo uwo ushaka gushyigikira agakanda VOTE ugakurikiza amabwiriza'.
Babajijwe igihe ibihembo bizatangirwa basubije ko igihe ibihembo bizatangirwa nacyo kizamenyeshwa nkuko n'ubundi hamenyeshejwe iri rushanwa bakomeza basaba abantu gushyigikira abitabiriye iri rushanwa mu rwego rwo kuzamura imicurangiye hano mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame, asanga abayobozi ba Haiti yugarijwe n'ikibazo cy'umutekano muke, bakwiriye kumva ko ari bo bazaba imbarutso y'impinduka, ndetse abizeza ko mu gihe babishyiramo ubushake byose bishoboka kuko u Rwanda rushobora kubabera ikimenyetso cy'uko icyangiritse cyose gishobora gusanwa.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga mu 2023, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y'Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo muri Caraïbes CARICOM, iri kubera muri Trinidad and Tobago.
Perezida Kagame, ni umwe mu bayobozi b'ibihugu by'amahanga batumiwe muri iyi nama, yahuriranye n'umuhango wo kwizihiza imyaka 50 ishize uyu muryango uzwi nka 'CARICOM' ushinzwe.
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi ba Guverinoma z'ibihugu byose bigize uyu muryango, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Anthony Blinken, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wungirije w'u Bushinwa, Hua Chunying n'abandi banyacyubahiro batandukanye.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame, yagaragaje ko ibaye mu gihe Haiti iri mu bihugu bigize uyu muryango yugarijwe n'ikibazo cy'umutekano kandi kidakwiriye kwirengagizwa.
Yakomeje avuga ko abantu bifashishije amateka y'u Rwanda bashobora kubona ko nta kintu cyakwangirika ku kigero cy'uko kidashobora gusanwa.
Ati 'U Rwanda na Haiti bimaze igihe kinini bifitanye umubano mwiza. Amateka y'igihugu cyanjye agaragaza ko uko ibintu byaba bimeze nabi kose nta kintu gishobora kwangirika ku buryo kitasanwa kandi ko buri gihe haba hari inzira yo gukomeza gutera imbere.'
Perezida Kagame yagaragaje ko abayobozi aribo baba bakwiriye kugira uruhare rw'ibanze mu mpinduka ziba zikenewe mu gihugu.
Ati 'Ibijyanye n'impinduka bihera ku bayobozi b'igihugu runaka, ab'akarere, mu nzego zitandukanye bakishyira hamwe bagamije guhanga inzira nshya. Iyo ibyo byatangiye, ubufasha bw'amahanga nabwo bushobora kugira uruhare muri iyo nzira yo gushaka ibisubizo aho kuba ikibazo.'
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cya Haiti mu gihe hashize iminsi iki gihugu kiri mu bibazo by'umutekano muke byatangiye ubwo Perezida w'iki gihugu, Jovenel Moïse yicwaga arashwe ku wa 7 Nyakanga mu 2021.
Kugeza ubu Umuryango w'Abibumbye ugaragaza ko igice kinini cy'Umurwa Mukuru wa Haiti, Port-au-Prince kigenzurwa n'imitwe yitwaje intwaro yishe abantu barenga 2000 abandi barenga 1000 bagashimutwa mu 2022.
Iki kibazo cy'umutekano muke cyaje kiyongera ku bindi iki gihugu cyari gisanganywe birimo inzara, ibyorezo n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge.
Nyuma y'iyi nama rusange, Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe wa Haiti, Dr Ariel Henry bagiranye ibiganiro mu muhezo mu rwego rwo kurebera hamwe inzira zishoboka zo gukemura iki kibazo cy'umutekano muke cyugarije Haiti.
Uretse ikibazo cya Haiti, Perezida Paul Kagame yagaragarije abari muri iyi nama ko ibihugu byo muri Caraïbes n'ibyo muri Afurika bikwiriye gushyira imbaraga mu bufatanye kuko abaturage b'ibi bice byombi by'Isi basangiye amateka.
Ati 'Amarorerwa y'ubucakara, iteshwa gaciro ry'ubukoloni bihuriza abaturage bacu hamwe mu mateka y'urugamba rutoroshye, ubudaheranwa ndetse no kongera kwiyubaka.'
'Bamwe mu bahanga bo muri Caraïbes bagiye bakora imirimo itandukanye muri Afurika mu myaka yakurikiye ubwigenge, badufasha kubaka inzego zacu.'
Yakomeje avuga ko ibihugu byo muri Caraïbes na Afurika bikwiriye gushimangira ubu bufatanye binyuze mu mishinga ikomeye.
Ati 'Dukeneye gutahiriza umugozi umwe mu buryo bufatika, tukita ku mishinga ikomeye yadufasha gukemura ibibazo ibihugu byacu bihanganye nabyo uyu munsi. Ibi kubikora birashoboka.'
'Nk'ibihugu bito dukura imbaraga mu gukorera hamwe mu miryango iduhuriza hamwe mu bice duturukamo, tugahuza gahunda z'ubukungu bwacu ndetse tugafatanya no mu kubaka ibikorwaremezo.'
Yifashishije ubufatanye u Rwanda ruri kugirana na Guyana na Barbados mu gukora inkingo, Perezida Kagame ko ubufatanye hagati ya Caraïbes na Afurika bushoboka.
Perezida Kagame yagaragaje kandi ko ibi bice byombi bishobora gufatanya mu bijyanye n'ingendo zibihuza, korohereza urujya n'uruza rw'abantu n'ibindi.
Nyuma y’imyaka hafi ibiri ikipe ya Rayon Sports nta bus ifite, kuri iyi nshuro irimo gukora ibishoboka byose ngo ibe yabona indi mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-23 utangira.
Amakuru ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumvikana n’umuntu ugomba kubagurisha iyi modoka izajya itwara abakinnyi ndetse bazayishyura mu byiciro.
Bivugwa ko ari umunya-Kenya ugomba kuyibaha, yagiranye ibiganiro na Rayon Sports, yasabye Rayon Sports kumwereka bus yifuza ubundi we akayibahereza.
Impande zombi zumvikanye ko iyi modoka igomba kwishyurwa mu gihe cy’imyaka 5, amafaranga yose akaba yashizemo, nta gihindutse ikaba igomba kuba yageze mu Rwanda mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-23 utangira.
Rayon Sports igiye kwakira iyi modoka mu gihe hari n’indi yari yaraguze na Akagera Motors ariko inanirwa kuyishyura karayisubiza.
Iyi modoka yateje impagarara hagati ya Rayon Sports na Kompanyi ya Akagera, yaguzwe mu Ugushyingo 2018, icyo gihe Muvunyi Paul wayoboraga iyi kipe yishyuye miliyoni 45 muri miliyoni 100 bari bumvikanye ariko bemeranywa ko hari amafaranga Rayon Sports izajya yishyura buri kwezi kugeza miliyoni 55 bari basigayemo zishira.
Gusa ntabwo ibyo impande zombi zari zumvikanye ariko byagenze kuko iyi modoka yagiye ifatwa na Akagera bya hato na hato bitewe n’uko iyi kipe yabaga itubahirije amasezerano bagiranye, ikibazo gikomereza no kuri Munyakazi Sadate wasimbuye Muvunyi ku buyobozi bwa Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019, na we wananiwe kujya yishyura aya mafaranga ya buri kwezi, ni ideni yaraze uwamusimbuye Uwayezu Jean Fidele watowe mu Kwakira 2020.
Tariki ya 15 Ugushyingo 2021, Uwayezu Jean Fidele yaje kwerura avuga ko Rayon Sports iri gushaka imodoka nshya y’abakinnyi kuko iya mbere yo ishobora no kutazagaruka kuko yari imaze kugeramo ideni rigeze muri miliyoni 65 zirenga ndetse anavuga ko habaye gukora amakosa ku masezerano ubuyobozi bwamubanjirije bwasinyanye na Akagera.
Rayon Sports yiteguye kwakira bus nshya (iyi ni imwe yananiwe kurangiza ideni ryayo)
Umuramyi Reagan Kimazi wamenyekanye nka Da Promota mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we witwa Yvonne Teta Bagorora.
Mu birori byari bibereye ijisho, byabaye tariki 2 Nyakanga 2023, bibera mu Leta zunze ubumwe z'Amerika akaba ari naho baba. Ni mu gihe, Da Promota yaherukaga kwambika imbeta Yvonne tariki 12 Kamena 2021.
Da Promota yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka: 'Isengesho', 'Ndagushima' yakoranye na Mandela, 'Ndanezerewe', 'Ingabire' yahurijemo abanyempano benshi, 'Nzahora ndirimba' yakoranye na Prosper Nkomezi na Aime Uwimana, 'Hallelujah' yakoranye na Mandela, n'izindi.