Blog

  • Rwambikanye: Ureberera inyungu za Bruce Melodie ari we Coach Gaël yajyanye umwe mu banyamakuru bakomeye mu nkiko amushinjya ibyaha bigera kuri 2  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rwambikanye: Ureberera inyungu za Bruce Melodie ari we Coach Gaël yajyanye umwe mu banyamakuru bakomeye mu nkiko amushinjya ibyaha bigera kuri 2

    Umunyamakuru Niyigaba Clement ukorera ku muyoboro wa YouTube yajyanywe mu nkiko na Karomba Gaël uzwi nk'ureberera inyungu z'umuhanzi Bruce Melodie amushinja ibyaha birimo Kwangisha umuntu abandi, Ku mwicira izina no kumuvuga ho ibihuha.

    Iki kirego cyatanzwe n'uwuhagarariye Coach Gael mu mategeko Mt Kiziko Safari ari nawe watanze bimwe mu birego umukiriya we ashinja uyu munyamakuru Niyigaba Clement.

    Impamvu nyamukuru Coach Gael yajyanye uyu munyamakuru mu nkiko avuga ko ari zimwe mu nkuru zigera kuri 3 yamukoze ho agerageza kumwangisha abantu no kumwicira izina, si ibyo gusa kuko avuga ko yamuharabitse avuga ko ari kwica umuziki nyarwanda.

    Izi nkuru zigera kuri 3 zivuga kuri uyu Coach Gael yasabye ko zasibwa gusa umunyamakuru Dc Clement amubera ibamba kuko yabonaga nta mpamvu yumvikana ihari yo gusiba izi nkuru kuko we avuga ko ibyo yavuze byose yari abifitiye gihamya nta bihuha yigeze atangaza ngo kuko itangazamakuru yararyize azi ibyemewe n'ibihanwa n'amategeko.

    Niyigaba Clement yanyuze kuri Terevisiyo ya Isibo ahakorera ikiganiro cya the choice live.
    Karomba Gaël

     

    Source : https://yegob.rw/rwambikanye-ureberera-inyungu-za-bruce-melodie-ari-we-coach-gael-yajyanye-umwe-mu-banyamakuru-bakomeye-mu-nkiko-amushinjya-ibyaha-bigera-kuri-2/

  • Uko APR FC yisana ni nako RAYON SPORTS yijuta! Umu-chou w’Aba-Rayon, Youssef ategerejwe i Kigali mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uko APR FC yisana ni nako RAYON SPORTS yijuta! Umu-chou w'Aba-Rayon, Youssef ategerejwe i Kigali mu Rwanda.

    Youssef Rharb ategerejwe i Kigali mu rukerera.

    Amakuru atugeraho ni uko uyu musore wigaragaje umwaka ushize muri Murera aragera mu Rwanda ku munsi w'ejo hashize.

    Nk'uko bitangazwa n'umunyamakuru wa Flash F, Kayiranga Ephraim ni uko uyu musore aragera i Kigali ejo mu rukerera.

    Uyu musore aragaruka muri Rayon Sports nyuma yo kuvamo umwaka ushize kubera atafatwaga neza.

    Source : https://yegob.rw/uko-apr-fc-yisana-ni-nako-rayon-sports-yijuta-umu-chou-waba-rayon-youssef-ategerejwe-i-kigali-mu-rwanda/

  • Jose Chameleone araremba umunsi ku munsi, ubuzima bw’umuvandimwe na we buri mu kaga #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Jose Chameleone arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho arwariye igifu ndetse akaba yaranabazwe.

    Ni uburwayi bwamufashe mu kwezi gushize ubwo yari yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusura abana n’umugore we Daniella.

    Ubwo yari ageze muri iki gihugu, ubuzima bwaje kumuhinduka maze arwara mu nda bikabije.

    Uyu muhanzi w’imyaka 44 yahise ajyanwa mu bitaro biherereye i Minnesota igitaraganya ahashyirwa indembe ndetse ahita anajyanwa kubagwa vuba na bwangu.

    Nyuma yo kubagwa yaciwe miliyoni 370 z’amashilingi ya Uganda angana na 116.232.490 Frw.

    Aya mafaranga bahise bitabaza guverinoma ya Uganda ngo harebwe uburyo yafashwa kuyishyura cyane ko yavugaga ko ntayo yabona.

    Se wa Chameleone akaba yari yatangaje ko n’ubundi umuhungu we yavuye muri Uganda atameze neza n’ubundi yaribwaga mu nda.

    Muri 2021 nabwo yigeze kujya mu bitaro kubera urwayi bw’igifu.

    Nubwo ari Chameleone wari urembye, gusa byaje gukomeza kuba bibi aho na mukuru we arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Humprey Mayanja yatangiye kumva atameze neza ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege Amsterdam ariko agakeka ko ari umunaniro biri buze gushira nk’uko yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Ngo ageze muri Amerika yagerageje kuruhuka ariko yumva akomeje kuremba aribwa mu nda. Byarangiye na we agiye mu bitaro.

    Jose Chameleone arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/jose-chameleone-araremba-umunsi-ku-munsi-ubuzima-bw-umuvandimwe-na-we-buri-mu-kaga

  • Umuziki wabagize abaherwe! Abahanzi 10 batunz… – #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Forbes Magazine kabuhariwe mu gushyira hanze imitungo y’ibyamamare, cyatangaje ko urebye muri rusange abahanzi bakize cyane ku Mugabane wa Afurika usanga hafi ya bose ari abo muri Nigeria.

    Ibi bakaba ngo babikesha kuba umuziki wabo umaze kugera ku isoko mpuzamahanga byumwihariko injyana ya Afro Beat bakora ikaba iri ku ibere aho Isi yose isigaye iyikunze ari nako ibitaramo byabo byitabirwa ndetse n’indirimbo zabo zigacuruza ku mbuga zitandukanye ku buryo ntaho bitandukaniye n’ubundi bucuruzi.

    Urutonde rw’abahanzi bo muri Nigeria batunze amafaranga menshi babikesha injyana ya ‘Afro Beat’ igezweho ku rwego mpuzamahanga:

    1. Davido ($40 Million)

    Umuhanzi Davido ni we uyoboye uru rutonde rw'abahanzi bakize muri Nigeria na Miliyoni mirongo ine z'amadolari ya Amerika, ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko uyu muhanzi  umuntugo we ushobora kuba unarengeje aya mafaranga bitewe n'umuryango we akomokamo nawo uri muri bamwe mu batunze agatubutse muri iki  gihugu. 

    Davido muri uyu mwaka yabonye amafaranga menshi yaturutse mu bikorwa bitandukanye birimo gusinyana amasezerano atandukanye na bimwe mu bigo bitandukanye by'ubucuruzi ndetse anasohora n'indirimbo nyinshi zakunzwe cyane. 

    Forbes yatangaje ko aya mafaranga aziyongera cyane kubera ibitaramo arimo akora bizenguruka ibihugu bitandukanye amurika album aherutse gusohora yise ‘Timeless’ iri no ku rutonde rw’izikunzwe ku Isi.

    2. Wizkid ($30 Million)

    Ku mwanya wa kabiri turahasanga umuhanzi Adoyeji Bologun uzwi nka Wizkid na Miliyoni mirono itatu z'amadolari. Wizkid ukunda kwita Starboy n'abakunzi be ni umwe mu bahanzi bahiriwe n'umuziki muri uyu mwaka nyuma y'uko album ye yise 'Made in Lagos' ikunzwe hirya no hino ku Isi ndetse agahabwa n'ibihembo bitandukanye mpuzamahanga biyiturutseho.

    Uyu muhanzi kandi aherutse gukora igitaramo cy'amateka cyabereye mu nyubako izwi nka 02 Arena iri mu mujyi  wa London mu Bwongereza,  cyitabiriwe n'abakunzi be benshi ndetse n'ibyamamare bitandukanye harimo n'umuhanzi Chris Brown. 

    3.Burna Boy ($18 Million)

    Umuhanzi Damini Ogulu wamamaye nka Burna Boy niwe uza ku mwanya wa Gatatu kuri uru rutonde na Miliyoni cumi n'umunani z'amadorali. Burna Boy ukunda kwiyita akazina ka African Giant nawe ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bahiriwe cyane muri uyu mwaka 2023 nyuma yo kwinjiza agatubutse mu bitaramo yakoreye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi. 

    4. Don Jazzy ($17.5 Million)

    Don Jazzy, umuhanzi akaba anatunganya umuziki ndetse akaba na nyiri nzu y'umuziki ya Marvin Records ,niwe uza ku mwanya wa Kane na Miliyoni cumi na zirindwi n'ibihumbi magana atanu by'amadolari. Uyu mugabo kandi uretse kuba umuhanzi ni umushoramari, akaba n’umwe mu bantu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Nigeria.

    5.2Baba Idibia ($16 Million)

    Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Forbes, 2Baba Idibia wahoze yitwa 2Face Idibia ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria batunze agatubutse aho umutungo we ubarirwa muri Miliyoni cumi n'esheshatu z'amadolarali.

    Uyu mugabo utagikunda kugaragara cyane mu muziki, mu myaka yashize yigeze kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'abahanzi bakize muri Nigeria.

    6.Olamide ($14 Million)

    Umuhanzi Olamide nyiri nzu y'umuziki ya YBNL ,niwe uza ku mwanya wa Gatandatu na Miliyoni cumi n'enye z'amadolari. Uyu muhanzi kandi nawe ari mu bahagaze neza muri Nigeria ndetse anamaze no kwamamara mu ruhando mpuzamahanga.

    7.Phyno ($11 Million)

    Umuraperi Phyno akaba n'inshuti magara y'umuhanzi Olamide niwe uza ku mwanya wa karindwi na Miliyoni Cumi n'imwe z'amadolari. Uyu mugabo uzwiho kugira ijwi rikakaye, asanzwe ari no ku rutonde rw’abaraperi bakize ku mugabane wa Afurika.

    8. Timaya ($10 Million)

    Umuhanzi Timaya wanakoranye indirimbo n'itsinda rya Urban Boys rya hano mu Rwanda bise 'Show Me Love' niwe uza ku mwanya wa munani kuri uru rutonde na Miliyoni icumi z'amadolari. 

    9. Flavour ($9.5 Million)

    Ku mwanya wa Cyenda turahasanga umuhanzi Flavour N'abania wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye yise 'Nwa Baby'  na Miliyioni icyenda n'ibihumbi magana atatu by'amadolari. Uyu muhanzi azwiho kuba mu ba mbere bazamuye injyana ya Afro Beat kuva mu 2011.

    10.  Tiwa Savage ($9 Million)

     Tiwa Savage niwe muhanzi rukumbi w'igitsina gore uri kuri uru rutonde. Uyu muhanzi uherutse kuririmba mu birori by’iyimikwa ry’Umwami wo mu Bwongereza, Charles III, niwe uza ku mwanya wa cumi na Miliyoni icyenda z'amadolari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131573/umuziki-wabagize-abaherwe-abahanzi-10-batunze-agatubutse-muri-nigeria-babikesha-afro-beat-131573.html

  • Yakiniye PSG! Ibyo wamenya kuri Pizzala, umug… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w’imyaka 35, agiye kuba umutoza wa Gasogi United nyuma y’iminsi mike asezeye umupira w’amaguru, aho yakinaga mu ikipe ya Olympique de Marseille.

    Tariki 23 Ugushyingo 1987, nibwo Pizzala yabonye izuba, avukira mu Mujyi wa Marseille mu gihugu cy’u Bufaransa. Uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati, yatangiye umupira w’amaguru ahagana mu 2001 mu ikipe yo mu gace k’iwabo ya Celtic Marseille. Iyi kipe yayikiniye kugera mu 2004, azakuyivamo ajya mu ikipe ya CNFE Clairefontaine izwiho gutunga abakinnyi bafite impano.

    Nyuma yaje kujya mu ikipe ya Paris Saint Germain ari naho yagiriye ibihe byiza muri rusange. Akigera muri PSG, Pizzala yahise ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, ibintu avuga ko byatumye yumva ageze ku nzozi ze kuko yakuze yumva ashaka kuzakinira ikipe y’igihugu.

    Yabaye umukinnyi wa PSG imyaka 7,yaranzwe no kwihangana ndetse no guhanganira umwanya 

    Umwaka w’imikino 2009-10, niwo mwaka Pizzala yagize mwiza mu mupira w’amaguru, nyuma y’uko  ikipe ya PSG y’abagore yari yiguriye abakinnyi barimo Camille Abily, Sonia Bompastor na Elise Bussaglia bituma iyi kipe ifata umwanya wa mbere. Mu myaka 7 yamaze mu ikipe ya PSG, yayikiniye imikino 127 ayitsindira ibitego 20.

    Mu 2014 Caroline Pizzala yaje gufata umwanzuro wo kuva muri PSG, yisubirira iwabo i Marseille, asinyira ikipe ya Olympique de Marseille yakinaga icyiciro cya kabiri mu Bufaransa, gusa umwaka ukurikiyeho yahise ayifasha kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Olympique de Marseille Pizzala yayikiniye kugera mu 2020 ari nabwo yaje gusezera umupira w’amaguru. Pizzala yayikiniye imikino 123 atsindamo ibitego 28.

    Mu ikipe y’igihugu, Caroline Pizzala yayikiniye kuva mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 17 bitabira imikino ya European Youth Festival mu 2003, iyi mikino ubu ikaba yarabaye UEFA Women U17 Championship.

     Umukino w’irushanwa yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, ni umukino iki gihugu cyatsinzemo Slovenia mu gushaka itike y’igikombe cy’u Burayi cya 2009, urugendo rwe mu ikipe y’igihugu rurangira mu 2011 ariko akaba yari agikina imikino ya gicuti hagati ya 2009 na 2011.

    Aha Pizzala yari umukinnyi wa Olympique de Mariseille, ari nayo yahagarikiyemo umupira w’amaguru

    Gasogi United ni imwe mu makipe yakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi ndetse no mu batoza muri iki gihe cyo kwitegura gutangira umwaka w'imikino wa 2023/24, dore ko iherutse gutandukana na Paul Kiwanuka Umugande basozanyije umwaka w'imikino.

    Yabaye umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa mu gihe yakiniraga ikipe ya PSG, gusa ntabwo yayikiniye igihe kinini 


    Pizzala yari umutoza wungirije wa Olympique de Marseille y’abagore yanabereye umukinnyi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131571/yakiniye-psg-ibyo-wamenye-kuri-pizzala-umugore-ugiye-gutoza-gasogi-united-131571.html

  • Sat-B yiyambaje Niyo Bosco mu ndirimbo nshya… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2023, amashusho yayo yakorewe mu gihugu cya Tanzania afatwa na Director Joowzey umaze gukorana n'abahanzi bakomeye barimo nka Mbosso, Barnaba Classic n'abandi banyuranye.

    Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Produce Niz Beat wo mu Rwanda, inononsorwa (Mastering) na Herbet Skill wo muri Uganda, iririmbwa kandi ishorwamo imari(Produced) na Sat-B wo mu Burundi. 

    Sat-B yabwiye InyaRwanda ko yifashishije iyi kipe ngari mu ikorwa ry'iyi ndirimbo 'Kidding' mu rwego rwo kwagura urugendo rw'umuziki we, no kugaragaza uburyo aba Producer bo muri EAC bafite ubumenyi buhagije mu ikorwa ry'indirimbo.

    Ati 'Nagirango nkore indirimbo nziza, kandi guhuza imbaraga na bagenzi banjye nagiye mbona bitanga umusaruro kenshi. Niyo mpamvu nahuje aba bose babarizwa muri ibi bihugu.'

    Uyu mugabo avuga ko mu kwandika iyi ndirimbo yifashishije Niyo Bosco, kuko amuzi nk'umwanditsi mwiza w'indirimbo kandi wagiye arambika ikiganza ku ndirimbo zakunzwe.

    Ati 'Niyo Bosco yakoze inyandiko (iyi ndirimbo), ariko urebye neza niwe wagize uruhare runini, umuntu yavuga ko ariwe wayanditse yose kugeza isohotse.'

    Niyo Bosco yagize uruhare rukomye mu kwandika indirimbo z'abahanzi barimo Vestine na Dorcas, yaba abahanzi b'imbere mu gihugu no hanze baramwifashisha.

    Sat-B yaherukaga gusohora indirimbo ‘No Body’, ‘Mon Amour’, ‘Ishari’, ‘Utamu’ yakoranye na Belle 9ice n’izindi.     

    Uyu muhanzi aherutse kugaragara kuri album 'Essence' ya Tom Close binyuze mu ndirimbo 'Superwoman' bakoranye.

    Bizimana Aboubakar Karume [Sat-B] w'imyaka 33 y'amavuko asanzwe afite album nka: Iwacu, Satura, Hello Africa, ndetse na Romantic Sounds aherutse gushyira ahagaragara.

    Ni umwanditsi w'indirimbo, umubyinnyi, akaba n'Umuyobozi w'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Empire Avenue.

    Mu 2022, yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu Burundi (Artiste of the year) muri East Africa Entertainment Awards, muri 2021 yatwaye igihembo cya ‘Best Independent Traditional Music’ muri Hapa Awards n'aho 2019 yatwaye ibihembo bitatu muri Buja Music Awards.


    Sat-B yifashishije abasore bane bo mu bihugu bitatu byo muri EAC mu ndirimbo ye nshya


    Sat-B yatangaje ko yifashishije Niyo Bosco mu kwandika indirimbo ye ‘Kidding’

     

    Producer Niz Beat yagize uruhare rukomeye mu gutunganya amajwi y’iyi ndirimbo 

    Producer Hebert Skillz niwe wanononsoye (Mastering) amajwi y’iyi ndirimbo 

    Director Joowzey niwe wakoze amashusho y’iyi ndirimbo ‘Kidding’ 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KIDDING’ YA SAT-B

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131570/sat-b-yiyambaje-niyo-bosco-mu-ndirimbo-nshya-yahurijemo-abo-mu-bihugu-bitatu-video-131570.html

  • Ibyo guhangana mu magambo bivuyeho ubu byageze mu nkiko: abaherwe 2 Elon Musk na Mark Zuckerberg batangiye intambara yeruye  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyo guhangana mu magambo bivuyeho ubu byageze mu nkiko: abaherwe 2 Elon Musk na Mark Zuckerberg batangiye intambara yeruye

    Elon Musk akaba na nyiri rubuga rwa Twitter, agiye kujyana mu nkiko Mark Zuckerberg na we usanzwe afite imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram, amushinja kumwinjirira mu mabanga no kwica amategeko agenga umutungo mu by'ubwenge.

    Ibi byatangijwe ubwo Mark Zuckerberg yatangizaga urubuga rushya rwitwa 'Threads' akavuga ko uru rubuga ruje gutsikamira Twitter y'umuherwe Elon Musk.

    Gusa ikibazo nyamukuru Elon Musk afite ni icyuko nyiri Meta mark Zuckerberg yakoreshejw abakozi bahoze bakorera Twitter kandi bagifite amwe mu mabanga y'urubuga rwa twitter.

    Bivugwa ko mu gukora uru rubuga nkoranyambaga rwa 'Threads' hifashishijwe amabanga ya Twitter binyuze muri aba bakozi bayo yirukanye.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-guhangana-mu-magambo-bivuyeho-ubu-byageze-mu-nkiko-abaherwe-2-elon-musk-na-mark-zuckerberg-batangiye-intambara-yeruye/

  • Arajyayo noneho atarwiyambitse! Bruce Melodie wafungiwe mu Burundi agiye kongera gusubirayo n’ingamba zikakaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Arajyayo noneho atarwiyambitse! Bruce Melodie wafungiwe mu Burundi agiye kongera gusubirayo n'ingamba zikakaye.

    Bruce Melodie agiye gusubira i Burundi, igihugu aherutse guhuriramo n'uruva gusenya akahafungirwa.

    Kuri iyi nshuro agiye kwitabira igitaramo yatumiwemo cyo gusoza irushanwa rya Primusic.

    Ni irushanwa rihuza abanyempano mu muziki w'i Burundi, rizasorezwa i Gitega ku wa 30 Nyakanga 2023.

    Source : https://yegob.rw/arajyayo-noneho-atarwiyambitse-bruce-melodie-wafungiwe-mu-burundi-agiye-kongera-gusubirayo-ningamba-zikakaye/

  • Burya ntabwo abikora abantu gusa: Messi yarwaje imbwa ye muzunga bitewe nibyo yayikoreraga (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa mbere ku Isi ukomoka mu gihugu cya Argentina Lionel Messi burya ntabwo acenga abantu gusa kuko n'imbwa ye arabiyikora.

    Lionel Messi yagaragaye ari gukina n'imbwa ye ari kuyikorera nk'ibyo asanzwe akorera abantu mu kibuga akaba ari amashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/burya-ntabwo-abikora-abantu-gusa-messi-yarwaje-muzungu-imbwa-ye-video/

  • Uyuwe amakipe azayamara! Rutahizamu Mbaoma yamaze gufata indege aza i Kigali gusinyira APR Fc – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu, Victor Mbaoma ukomoka muri Nigeria, yamaze gufata indege iza i Kigali aho aje gusinyira ikipe ya APR Fc.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 26 y'amavuko, yataka izamu aca hagati ku 9, akaba areshya nka1.84 m ndetse kandi akaba akinira ikipe y'igihugu ya Nigeria.

    Victor Mbaoma yanyuze mu makipe akomeye nka MC Algiers, Enyimba Fc ndetse na FC Qizilqum Zarafshon asijemo amasezerano.

    Source : https://yegob.rw/uyuwe-amakipe-azayamara-rutahizamu-mbaoma-yamaze-gufata-indege-aza-i-kigali-gusinyira-apr-fc/