Blog

  • Burya nawe yaravumbaga mu bukwe! Ifoto ya Pamella akiri umwana yagiye  mu bukwe bakamwicazanya n’abandi bana bazengurutse  iparato y’ibiryo ikomeje kwibutsa benshi uko kujya kurya mu bukwe byabaga bimeze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya nawe yaravumbaga mu bukwe! Ifoto ya Pamella akiri umwana yagiye  mu bukwe bakamwicazanya n'abandi bana bazengurutse  iparato y'ibiryo ikomeje kwibutsa benshi uko kujya kurya mu bukwe byabaga bimeze. 

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Pamella yasangije abamukurikira ifoto ye ya kera yagiye mu birori n'abandi bana. 

    Iyi foto irimo Pamella n' inshuti ze abagaragaza babateretse iparato y'ibiryo hagati gusa babimaze, bamwe mu bagiye babona iyi foto bibukijwe byabihe byo kujya kurya mu bukwe.

    Source : https://yegob.rw/burya-nawe-yaravumbaga-mu-bukwe-ifoto-ya-pamella-akiri-umwana-yagiye-mu-bukwe-bakamwicazanya-nabandi-bana-bazengurutse-iparato-yibiryo-ikomeje-kwibutsa-benshi-uko-kujya-kurya-mu-bukwe/

  • “Abagabo b’abanyafurika barabasha” Mimi Mirage washakanye n’umuzungu agasanga ntakirimo yatakagije abagabo b’abirabura ku ngingo yo kubaka urugo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mimi Mirage washakanye n'umuzungu agasanga ntakirimo yatakagije abagabo b'abirabura ku ngingo yo kubaka urugo.

    Mimi usigaye yibera hanze y'u Rwanda, yatakagije abagabo b'abanyafurika nyuma yo gushakana n'umuzungu akamuhemukira.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, Mimi Mirage yavuze ukuntu yari afite umugabo w'umuzungu gusa bakaza kutandukana batarambanye.

    Nyuma yo kuvuga gutyo, yahise agereranya abagabo b'abazungu n'abanyafurika aho yashimagije abo muri Afurika ku ngingo yo kubaka urugo rugakomera.

    Source : https://yegob.rw/abagabo-babanyafurika-barabasha-mimi-mirage-washakanye-numuzungu-agasanga-ntakirimo-yatakagije-abagabo-babirabura-ku-ngingo-yo-kubaka-urugo/

  • Babwiye abari aho hafi bazi koga ngo bajyemo bamurohorore baranga: Umusore wapfuye arohamye mu Kivu akabura uwumutabara mu bari aho hamenyekanye impamvu yabiteye  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Babwiye abari aho hafi bazi koga ngo bajyemo bamurohorore baranga: Umusore wapfuye arohamye mu Kivu akabura uwumutabara mu bari aho hamenyekanye impamvu yabiteye

    Mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi habonetse umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 22 y'amavuko, wapfiriyemo nyuma y'uko arohamye babireba.

    Uyu murambo wabonetse mu Mudugudu wa Akabeza, Akagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera mu gitondo cyo ku wa 7 Nyakanga 2023.

    Bivugwa ko Tariki 4 Nyakanga saa Yine za mu gitondo ni bwo Mizero yajyanye na bagenzi be koga agezeyo ahita arohama. Abo bari bajyanye koga batabaje abasanzwe bamenyereye kongera mu Kivu bavuga ko aho yazimiriye batajyamo kumutabara kuko amazi yaho yijimye ko hagize uwujyamo na we ashobora kuburira mo bityo na we agapfa.

    Abaturage babonye umurambo we bihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, banabimenyesha Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.

    Source : https://yegob.rw/babwiye-abari-aho-hafi-bazi-koga-ngo-bajyemo-bamurohorore-baranga-umusore-wapfuye-arohamye-mu-kivu-akabura-uwumutabara-mu-bari-aho-hamenyekanye-impamvu-yabiteye/

  • Weekend: ‘Nkuzaba atwaye uyu we s’azaba agushije ishyano’ Umukobwa w’uburanga yakubise inzoga yo mu bwoko bwa Liquor ku munywa gusa mu munota umwe yari atangiye kuruka mu kirometero(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Weekend: 'Nkuzaba atwaye uyu we s'azaba agushije ishyano' Umukobwa w'uburanga yakubise inzoga yo mu bwoko bwa Liquor ku munywa gusa mu munota umwe yari atangiye kuruka mu kirometero(Videwo)

    Kenshi weekend isiga byinshi cyane cyane amahano bamwe baba bakoreshejwe n'inzoga gusa hari n'abasisohokamo ari indembe kubera agasembuye kenshi baba bafashe.

    Umukobwa Wagaragaye ari kunywa liquor agotomera nkuri mu marushanwa nawe yaje guhura n'akaga kuko ibyamubayeho nyuma biteye isoni n'agahinda.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/weekend-nkuzaba-atwaye-uyu-we-sazaba-agushije-ishyano-umukobwa-wuburanga-yakubise-inzoga-yo-mu-bwoko-bwa-liquor-ku-munywa-gusa-mu-munota-umwe-yari-atangiye-kuruka-mu-kirometerovidewo/

  • Yari aryamye mu bituza bya mama we: Bwa mbere Mutoni Assia yerekanye iki bebe cye aherutse kwibaruka akacyita Aayan(ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yari aryamye mu bituza bya mama we: Bwa mbere Mutoni Assia yerekanye iki bebe cye aherutse kwibaruka akacyita Aayan(ifoto)

    Mutoni Assia wahiriwe no kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagiriye umugisha ahabyarira n'umwana w'umuhungu bakunda cyane we n'umugabo we.

    Yamutuye indirimbo yitwa 'All of me ya John Legend' gusa n'ubwo byagaragaye bari kumwe yirinze kumushyira hanze isura yose kubera ko akiri muto cyane.

    Kuri ubu Mutoni Assia utazwi igihe azagarukira mu Rwanda akomeje kwerekana ko anyuzwe n'ibihe ari mo binyuze mu mafoto na Videwo yerekana.

    Source : https://yegob.rw/yari-aryamye-mu-bituza-bya-mama-we-bwa-mbere-mutoni-assia-yerekanye-iki-bebe-cye-aherutse-kwibaruka-akacyita-aayanifoto/

  • Ubanza atungaho igahita yinjira! Diamond Platinumz ari kwitegura kwibaruka undi mwana agiye kubyarana n’umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yahishuye ko we n'umukunzi we bitegura kwibaruka.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahazwi nko kuri 'Insta Stories', Diamond yavuze ko umukunzi we atwite ariko nta mazina yavuze. Mu byo yatangaje, asa nk'uwasezeye ku bakunzi be kugeza Mutarama 2024.

    Diamond kandi yashimiye abakunzi be kuba barashyigikiye indirimbo ye 'My Baby' yemeza ko ikomeje kuyobora nyuma y'iminsi ibiri gusa isohotse.

    Zuchu aherutse gusangiza abantu videwo kuri interineti aho yavugaga ko bishoboka ko yasama uyu mwaka. Biravugwa ko umwana Diamond yatangaje ko yitegura kwakira vuba ari uwe na Zuchu.

    Source : https://yegob.rw/ubanza-atungaho-igahita-yinjira-diamond-platinumz-ari-kwitegura-kwibaruka-undi-mwana-agiye-kubyarana-numukunzi-we/

  • Umukinnyi w’Umurundi, Bizimana Amissi wirukanwe muri Kiyovu Sports, yabengutswe n’ikipe izakina Caf Champions League (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukomoka mu Burundi, Bizimana Amissi Coutinho uherutse gutandukana na Kiyovu Sports, yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Bumamuru FC y'iwabo.

    Bumamuru FC izahagararira u Burundi, mu irushanwa ry'amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League kuko niyo yegukanye igikombe cya shampiyona.

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wumurundi-bizimana-amissi-wirukanwe-muri-kiyovu-sports-yabengutswe-nikipe-izakina-caf-champions-league/

  • “Nkunda iki gihugu kuko ni cyiza' Mbappé yanyuzwe n’uburyo abaturage bamwakiriye mu gihugu Se avuka – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa, Kylian Mbappe uri muri Cameroon akaba ari naho Se umubyara avuka, yishimiye uko yakiriwe muri iki gihugu.

    Aganira n'itangazamakuru, Mbappé yagize ati 'Meze nkuri mu rugo. Nishimiye kuba ndi aha. Ntabwo mbyibuka neza ariko nkiri umwana najyaga nza hano muri Cameroon, birumvikana ntabwo ari ubwa mbere mpaje, ntabwo natekerezaga ko mpabwe ikaze muri ubu buryo. Nkunda iki gihugu kuko ni cyiza.'

    Mbappe na Se barimo bafungura indyo ny'Afurika

    Source : https://yegob.rw/nkunda-iki-gihugu-kuko-ni-cyiza-mbappe-yanyuzwe-nuburyo-abaturage-bamwakiriye-mu-gihugu-se-avuka-amafoto/

  • Nyagatare: Meya yafunguye igiterane cyitabiri… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Nyakanga 2023 ni bwo mu Karere ka Nyagatare hatangiye igiterane gikomeye cy’iminsi itatu cyateguwe n’umuryango A Light to the Nations (aLn). Ni igiterane cy’amateka cyiswe “Miracle Gospel Harvest” [Igiterane cy’Ibitangaza n’Umusaruro].

    Kiri kubera mu kibuga cy’umupira cya Rukomo mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Nyagatare. Mu ma saa munani z’amanywa nibwo cyafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Bwana Gasana Stephen, washimiye aLn kuba yarabakoze ibikorwa by’ubugiraneza.

    Iki giterane cyitabiriwe mu buryo bukomeye n’ab’ingeri zose, ugereranyije hari abantu barenga ibihumbi 20. Abacyitbiriye basusurukijwe na Theo Bosebabireba, Rose Muhando, Stella Manishimwe na Pastor Kayiranga Innocent wamamaye mu ndirimbo “Ngarutse imbere yawe”.

    Buri wese witabiriye yari afite agatabo kitwa “Ubuzima bwawe bushya” ka Ev. Dr Dana Morey ari nawe wigishije ijambo ry’Imana. Dana Morey, Umuyobozi wa A Light to the Nations ku rwego rw’Isi, yabwiye ibihumbi n’ibihumbi byitabiriye iki giterane ko kwizera ari ko Imana ikoresha ikiza abantu.

    Ev. Dr. Dana Morey yahishuriye abitabiriye bose ko ibanga ryo kubona igitangaza ari ukwizera Imana

    Uyu muvugabutumwa yabasabye gushyira mu bikorwa kwizera bafite. Ati “Amaso y’umutima uyashyire ku Mana igiye kugukiza. Fata aho urwaye”. Yahise asenga isegesho rirambuye, yatura gukira ku barwaye indwara zitandukanye.

    Ati “Ndafata mpiri buri mwuka wose w’uburwayi mu mubiri wawe, ndategeka, ndahindura imivumo yose bakuvumye nkwaturaho imigisha”. Yamaze gusenga abaza niba hari abakize hamanika benshi cyane, abo twabonesheje amaso bararenga 500. Dana Morey ati “Imana ishimwe cyane”.

    Kubera ko amasaha yari yagiye, bacye muri bo batanze ubuhamya, abandi babwirwa ko bazabutanga kuwa Gatandatu. Umwe waje afite ubumuga bwo kutumva, yavuze ko Imana imukijije. Umusire wari ufite ikibazo cy’umugongo nawe yavuze ko yakize.

    Umugore wababaraga mu nda, yasengewe na Dana Morey ahita akira. Undi mugore wavuze ko atabashaga kugenda adafite imbago, yakize ahita azijugunya. Umugabo utabashaga kubona, yihamirije ko yabonye igitangaza cy’Imana arabona.

    Hakurikiyeho umwanya wa Tombora. Ku munsi wa mbere w’iki giterane, hatanzwe telefone igezweho, igare na moto. Rev Baho Isaie wayoboye iki gikorwa yagize ati “Amasaha yagiye turatanga bicye”. Yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu bazatangira kare, saa saba z’amanywa.

    Mu guhitamo abanyamahirwe b’umunsi, bafashe umwana muto cyane aba ari we utoranya umunyamahiwe. Tubibitse ko buri wese witabiriye yahawe agapapuro kariho nimero yihariye. Utwo dupapuro twose, badushyize hamwe baratuvangavanga, basaba wa mwana gutoranyamo kamwe.

    Uwo mwana yafashe apapuro ka mbere, asanga kanditseho imibare: 00388, kari gafitwe n’umusore wahise ahabwa Smartphones nshya. Aka kabiri kari kanditseho: 05242, kakaba kari gafitwe na Dushimimana Yves waturutse i Nyagatare, akaba yahise atombora igare.

    Hari hatahiwe uwegukana moto! Wa mwana yahisemo akandi gapapuro, asanga kanditseho nimero: 08980. Icyakora nyiri ka gapapuro, bamuhamagaye inshuro eshatu zose baramubura, ubanza yari yatashye. Byabaye ngombwa ko afatamo akandi, ariko moto ikaboa nyirayo.

    Yaje gufatamo akanditseho imibare: 02872, kakaba kari gafitwe n’umusore usanzwe ari umuhinzi witwa Muvunyi Samuel waturutse i Rwimbogo mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare. Umunyamakuru wacu Ngabo Serge wabashije kwegera uyu musore, avuga ko yari ameze nk’uwasinze.

    Na Rev Baho yabikomojeho amubaza niba atafashe akantu! Icyakora yasobanuye ko tombora yabo ibera mu mucyo, nta manyanga abamo, usekewe n’amahirwe ahabwa impano ye. Yanavuze kandi ko uwitabira wese bamwifuriza gusangwa na Yesu, akabaturwa.

    Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru cyane muri “Rukomo Miracle Gospel Harvest”

    Moto yatanzwe, bayitanganye na asuranse y’umwaka umwe na pulake yayo. Muvuni Samuel, yavuze ko nta perime afite ariko ko azi gutwara. Bamubajije icyo asanzwe akora, ati “Nahingaga”. Abajijwe icyo azayikoresha, yananiwe kuvuga kubera ibyishimo, ati “Ubu ngubu….”.

    Ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 19 ni bwo iki giterane cyashyizweho akadoko, abitabiriye bose basabirwa umugisha na Bishop Kizito, mu isengesho rigufi cyane. Theo Bosebabireba yasabwe kuririmba igiero kimwe cy’indrimbo, aherekeza abantu ibihumbi bitabiriye ku minsi wa mbere.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Nyakanga, igiterane kirakomeza ku munsi wacyo wa kabiri. Biteganyijwe ko hazatangwa impano zirimo n’Inka. Mu minsi itatu, hazatangwa moto eshatu, Televiziyo n’ibindi. Abantu barasabwa kwitabira kare bagahabwa amatike mashya kandi ku buntu. Mu masaha ya mu gitondo hari kuba Semineri y’Abizera.

    Mu bikorwa byabanjirije iki giterane cy’i Nyagatare harimo ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Mirenge 8 irimo Nyagatare, Rukomo, Katabagemu, Tabagwe, Mimuli, Mukama, Gatunda n’iyindi. Ubusanzwe, Akarere ka Nyagatare kagizwe n’Imirenge 14.

    Ubu bukangurambaga bwabereye mu bigo by’amashuri yose abanza n’ayisumbye agize iyo mirenge, ndetse no mu ma senteri atandukanye. Aho hose hatangiwe ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Hatanzwe kandi imipira y’amaguru mu gufasha abana gukora siporo no kuzamura impano zabo, kandi buri kigo cyose cyahawe imipira itari munsi y’itanu; iy’amaboko n’iy’amaguru.

    aLn yubatse kandi inzu ebyiri zubakiwe abatishoboye. Imwe yubatswe i Rukomo, indi yubakwa muri Karama, ndetse basannye ikiraro giherereye muri Cyabayaga n’ikindi cyambuka kijya ku mashuri ya Rukomo ndetse n’ikindi cyambuka kijya mu kibuga kizaberamo iki giterane mu mpera z’iki cyumweru guhera kuri uyu wa Gatanu.

    Nyuma y’iki giterane kiri kubera i Nyagatare, aLn na Dana Morey bazahita berekeza muri Bugesera i Nyamata tariki 14-16 Nyakanga. Naho, igiterane kizajya gitangira buri munsi saa munani ariko hari na Seminari y’Abizera izajya igitangira mu gitondo kuva saa Mbiri kugeza saa Sita.

    AMAFOTO Y’UMUNSI WA MBERE W’IGITERANE CYA DANA MOREY I NYAGATARE

    Abantu uruvunganzoka bitabiriye igiterane cy’Ibitangaza n’Umusaruro cyafunguwe na Meya wa Nyagatare

    Yatanze ubuhamya avuga ko yabashije kubona nyuma yo gusengerwa na Dana Morey

    Yavuze ko yaje agendera ku mbago none atashye yigenza nyuma yo gusengerwa agakira

    Dana Morey azwiho gukoreshwa ibitangaza nk’uko benshi babitangamo ubuhamya

    Ikibazo cy’umugongo cyari cyaramuzonze none yakize!!

    Buri umwe yamusabwe gufata aho ababara kandi akizera Imana

    Dana Morey yabereye umugisha abaturage ba Nyagatare binyuze muri Miracle Gospel Harvest

    Theo Bosebabireba yeretswe urukundo rwinshi mu Karere ka Nyagatare

    Moto nshya yatanzwe muri iki giterane cy’umukozi w’Imana Dana Morey

    Yasabwe kwicara kuri moto yegukanye “imukuye ku isuka”

    Yasazwe n’ibyishimo nyuma yo gusekerwa n’amahirwe agatombora moto

    Samuel yahawe moto ariko asabwa gushaka perime kuko ntayo arabona

    Ibi ni ibyishimo!!!

    Mu bihumbi n’ibihumbi byitabiriye iki giterane niwe wasekewe n’amahirwe yo gutombora igare

    Umwana muto cyane niwe wahitagamo abanyamahirwe

    Rev Baho Isaie niwe wayoboye igikorwa cyo gutanga impano ku basekewe n’amahirwe

    Udupapuro twose bari badushyize mu ndobo, bagafatamo kamwe akaba ari ko basoma

    Ev Dana Morey ategerejwe i Bugesera mu cyumweru gitaha

    Morey yiyeguriye Imana n’inzu ye yose

    Pastor Dr. Ian Tumusime niwe wasemuriraga Ev. Dr Dana Morey

    Iki giterane kiramara iminsi itatu kibera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rukomo

    Rose Muhando yaryohewe cyane

    Igiterane cy’i Nyagatare cyitabiriwe n’abanyarwanda ibihumbi byinshi barimo n’inshuri z’u Rwanda

    Dana Morey yarahamagawe!

    Mbere y’uko igiterane kiba habanza kuba Semineri y’Abizera

    Pastor Dr. Ian Tumusime, Umuyobozi wa a Light to the Nations Africa Ministry muri Afrika hose

    Ev. Dr. Dana Morey, Umuyobozi wa A Light to the Nations ku Isi

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI Y’UMUNSI WA MBERE W’IKI GITERANE 

    AMAFOTO: Ngabp Serge (InyaRwanda) & aLn

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131594/nyagatare-meya-yafunguye-igiterane-cyitabiriwe-nibihumbi-ibitangaza-birakoreka-umuhinzi-at-131594.html

  • Dr Albert yahaye ububasha Jean Claude wamusim… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2023, nibwo kuri Saint Paul habereye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Dr Albert Nzayisenga ucyuye igihe ndetse na Bwana Hodari Jean Claude watowe nka Perezida wa Chorale de Kigali, kuva ku wa 18 Kamena 2023.

    Uyu muhango wabaye nyuma y'imyitozo (Repitition) yakozwe n'abaririmbyi ba Chorale de Kigali bitegura kuzaririmba mu bukwe bw'umwe mu baririmbyi b'abo, banitegura igitaramo gikomeye basanzwe bakora cyinjiza abakristu mu byishimo bya Noheli, bazakora mu Ukuboza 2023.

    Dr Albert Nzayisenga wari umaze imyaka ibiri ari Perezida wa Chorale de Kigali, yashimye abo bakoranye mu gihe yari amaze ku buyobozi, kandi yizeza ko azakomeza kuba hafi komite nshya yateguye kugirango izabashe gusohoza neza inshingano.

    Hodari Jean Claude wagizwe Perezida wa Chorale de Kigali, yahawe ibitabo birimo amategeko agenga korali, ibigaragaza ibikorwa n'imitungo n'ibindi.

    Yagaragarije abaririmbyi ba korali, komite bagiye gukorana, kandi yumvikanisha ko arangamiye guteza imbere iyi korali cyane cyane yubakiye ku byo komite asimbuye yari isanzwe ikora, ariko kandi yizeza ko hari amavugurura azakorwa.

    Hodari yabwiye InyaRwanda ko inshingano yahawe zikomeye, ariko kandi yazakiriye neza bitewe n’uko umuryango mugari wa Chorale de Kigali agiye kuyobora yawinjiyemo mu 2005, bivuze ko awufiteho ubumenyi azifashisha mu kuwuteza imbere.

    Uyu mugabo yagiye aba mu buyobozi bw’iyi korali mu bihe bitandukanye ariko yari ataragera ku rwego rwo kuba Perezida w’ayo. Ati ” Ni inshingano zikomeye ariko nabyakiriye neza cyane. Kuko kuyobora umuryango nk’uyu abantu bakunda, biraryoha, birashimisha, ariko bitanga nyine n’ikizami cyo kugirango umuntu

    azakore neza natwe tubigeze ahandi harenzeho cyangwa gato cyane aho abandi bari bagereje.”

    Abakunzi b’iyi korali bashonje bahishiwe:

    Hodari yavuze ko bakimara gusoza igitaramo ‘Christmas Carols’ bakoze mu 2022 bahise batangira gutegura igitaramo cyo mu Ukuboza 2023. Yavuze ko bari gukora urutonde rw’indirimbo bazaririmba.

    Ati “Nagirango nongere mbibemeza rwose ko igitaramo cya ‘Christmas Carols’ gihari, igitaramo cyinjiza abantu mu bihe bya Noheli no mu ntangiriro z’umwaka ukurikiraho. Twatangiye kugitegura.”

    Hodari avuga ko muri iki gihe bari gutegura indirimbo nshya, kandi hari n’abaririmbyi bari gutegura izindi ndirimbo iyi korali izaririmba muri iki gitaramo.

    Yavuze ko buri mwaka bahorana intego yo gukora ibishya mu gitaramo cy’abo mu rwego rwo gushimisha abakunzi b’abo.

    Uyu muyobozi yasabye abakunzi b’iyi korali, inkunga y’amasengesho, kubashyigikira, gutera inkunga iyi korali n’ibindi bibasha kwaguka nk’umuryango.

    Hodari yavuze ko iyi korali yamaze ‘kuba korali y’Igihugu’ kandi bafite inshingano zo gukomeza kuyagura. Ati 'Ni ukubasaba gukomeza kudutera inkunga. Ibikorwa dukora burya bisaba n’amafaranga, bisaba umwanya, bisaba ibikoresho n’amasengesho.'

    Hodari wabaye Perezida wa Chorale de Kigali ni umunyamategeko w’umwuga, ubu akorera muri Sanlam kuva mu 2011 aho ayoboye ishami ry’amategeko.

    Yakoze imirimo y’ubucamanza n’ubushinjacyaha kuva avuye muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye muri 2000 kugera 2011, ari nabwo yagiye muri Sanlam.

    Yinjiye muri Chorale de Kigali muri 2005 ari umuririmbyi usanzwe akanahimba indirimbo, kuko umuziki yawize muri Petit Seminaire St Leon i Kabgayi.

    Uyu mugabo yagize uruhare runini mu gushyiraho amategeko Chorale de Kigali igenderaho kuva mu 2011, kandi kuva icyo gihe yagiye aba muri Komite nyobozi hafi ya zose.

    Iyo atabaga ari Visi-Perezida, yabaga ari umujyanama. Komite asimbuye yari ayibereye umujyanama.

    Komite Nshya ya Chorale de Kigali

    Bwana Jean Claude Hodari niwe Perezida wa Korali wa Chorale de Kigali; Visi-Prezida wa mbere ushinzwe ubutegetsi n’imari yabaye Bwana Valentin Bigango, Visi-Prezida wa kabiri ushinzwe tekiniki na discipline ni Bwana Isaac Gatashya naho Umunyamabanga wa mbere yabaye Laurent Shingiro.

    Umunyamabanga wa kabiri: Bwana Eloi Rugwiro, umubitsi wa mbere yabaye Fidèle Nyirimana naho umubitsi wa kabiri ni Henriette Umutesi. Abajyanama ni babiri; Mme Mireille Rugwizangoga na Dr Innocent Karangwa.

    Akanama Nkemurampaka kagizwe na Epiphane Uwizeye, Mlle Euodie Nibishaka, Alexis Nizeyimana, Emmanuel Mberabagabo na Christine Nyiranshimiyimana.


    Hodari Jean Claude yasimbuye Dr Albert Nzayisenga [Uri iburyo] wari uyoboye Chorale de Kigali


    Hodari yavuze ko muri gahunda bafite yagutse y’imyaka itanu, harimo gukora ibikorwa bituma bahura n’abakunzi b’iyi Korali 

    Hodari [Uri ibumoso] avuga ko muri gahunda bafite harimo gushaka uko bashyiraho abakozi bahoraho nk’abashinzwe gucunga ibikoresho, gucunga amafaranga, gushakira abaterankunga Korali n’abandi


    Hodari yavuze ko buri nyuma y’igitaramo cyo mu mpera z’umwaka, bahita batangira gutegura igitaramo kizakurikiraho 

    Visi-Prezida wa mbere ushinzwe ubutegetsi n’imari, Bwana Valentin Bigango


    Visi-Prezida wa kabiri ushinzwe tekiniki na Discipline , Bwana Isaac Gatashya


    Umunyamabanga wa kabiri, Bwana Eloi Rugwiro


    Umubitsi wa kabiri, Henriette Umutesi

    Umubitsi wa mbere, Fidèle Nyilimana

    Umunyamabanga wa mbere, Laurent Shingiro


    Visi-Prezida wa mbere ushinzwe ubutegetsi n’imari, Bwana Valentin Bigango [Uri Ibumoso] asuhuzanya na Dr Kayitesi Diane yasimbuye kuri uyu mwanya


    Hodari Jean Claude ari kumwe na Dr Albert Nzayisenga yasimbuye ku mwanya wa Perezida wa Chorale de Kigali 


    Uhereye iburyo: Nyilimana Fidele, Rugwiro Eloi, Umutesi Herniette Niyonteze, Bigango Valentin, Hodari Jean Claude, Gatashya Isaac na Shingiro Laurent



    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA HODARI JEAN CLAUDE

    “>

    KANDA HANO UREBE UBWO CHORALE DE KIGALI YASUBIRAGAMO INDIRIMBO ‘GUSAAKAARA’

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi ya Chorale de Kigali mu muhango w'ihererekanyabubasha 

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131595/dr-albert-yahaye-ububasha-jean-claude-wamusimbuye-ku-buyobozi-bwa-chorale-de-kigali-amafot-131595.html