Blog

  • Bruce Melodie yatatse Boss we ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yatatse Boss we ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko.

    Bruce Melodie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko Coach Gael ari umufatanya bikorwa mwiza cyane kandi ko ari n'inshuti nziza amwifuriza kugira umunsi mwiza w'isabukuru ye y'amavuko.

    Coach Gael na Bruce Melodie:

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yatatse-boss-we-ku-munsi-wisabukuru-ye-yamavuko/

  • Rwabuze gica: Ubwato n’umugore wa Lionel Messi na Cristiano Ronaldo byateje impaka hagati y’abafana babo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rwabuze gica: Ubwato n'umugore wa rutahizamu Lionel Messi na mugenzi we Cristiano Ronaldo byateje impaka hagati y'abafana babo.

    Mu ifoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n'umunyamakuru Reagan Rugaju yagaragaje ubwato bwa Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bose bari kumwe n'abagore babo maze abaza abamukurikira ababeranye ndetse nufite ubwato bwiza kurusha undi n'uko abafana nabo barayavuga karava.

    Ifoto:

    Bimwe mu byo abafana babo bagiye batangaza:

    Source : https://yegob.rw/rwabuze-gica-ubwato-numugore-wa-lionel-messi-na-cristiano-ronaldo-byateje-impaka-hagati-yabafana-babo-amafoto/

  • Ikigo mpuzamahanga GCR cyemeje ubuhangange bw… – #rwanda #RwOT

    Ikigo mpuzamahanga GCR Ratings, kizobereye mu gupima imari n'ubukungu by'ibigo bitandukanye ku Isi, cyemeje ubuhangange bwa kompanyi ya  MUA Insurance Rwanda Limited mu mitangire ya serivisi z'Ubwishingizi.

    GCR Ratings yashyize MUA Insurance Rwanda Limited mu cyiciro cya AA-, ari nacyo gisumba ibindi, mu rwego rwo kwerekana ko iyi Kompanyi imaze imyaka irenga 17 ku isoko ry'u Rwanda, imaze kugaragaza itandukaniro muri serivisi nziza z'ubwishingizi zihabwa abaturage.

    Gushyirwa mu cyiciro cya AA-, bigaragaza icyizere MUA Insurance Rwanda Limited imaze kugirirwa mu bijyanye no gutanga serivisi z'Ubwishingizi zizewe, zihuse kandi zinogeye abagenerwabikorwa babarizwa mu bihugu bitandukanye.

    Iyi Kompanyi yahoze yitwa Phoenix of Rwanda Assurance Company Ltd, MUA Insurance Rwanda Ltd kuva mu 2006 igeze ku isoko ry'u Rwanda, imaze kwerekana umuhate mu guteza imbere serivisi z'Ubwishingizi zinyuze mu ikoranabuhanga kandi zigera kuri benshi mu Akarere k'Afurika y'Iburasirazuba.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi Mukuru wa MUA Insurance Rwanda Ltd, Konde Bugingo, yavuze ko bishimiye cyane kuba ari bo Kompanyi y’ubwishingizi ya mbere ishyize ahagaragara iyi  impamyabushobozi (Certificate) igaragaza ko bahagaze neza mu buryo bw’imari no guha serivisi nziza abakiriya babo.

    Yagize ati: ”Ni ibintu twishimiye cyane kuko mu ruhando rw’ubwishingizi harimo kompanyi nyinshi zikora ibyo dukora ariko byaradushimishije ko twashyizwe mu cyiciro cya mbere. Ni twe kampanyi y’Ubwishingizi ihawe iyi mpamyabushobozi kandi ikayisangiza abafatanyabikorwa mu Rwanda. Ibi birahindura byinshi ku mikorere yacu n’uburyo dufashamo abakiriya bacu”.

    Konde Bugingo, avuga ko gushyirwa mu cyiciro cya mbere cya AA- kw'iyi Kompanyi, bigaragaza ko abishingizi ndetse n'abagana iki kigo bifuza serivisi z'Ubwishingizi, bakwiye kongera icyizere bari bayifitiye  mu bijyanye no kwishyura indishyi z'Ubwishingizi kurushaho.

    Konde avuga ko kandi ibi bikwiye gufasha abafata ubwishyingizi cyangwa abanyamigabane bose muri MUA Insurance Rwanda Limited, ko bashyinganye neza kandi ko Sosiyete ikomeye

    Konde Bugingo uvuga ko bishimiye iki gikorwa, yakomeje asobanura akamaro bibafitiye ati: ”Ku bafatanyabikorwa bacu biratuma babona ko turi abizerwa ndetse barusheho kutwizera kandi n’abakiriya bacu bizabagiraho ingaruka nziza kuko noneho tuzabasha kujya tubitaho no kubafasha mu buryo buri hejuru”.

    Umuyobozi mukuru Konde Bugingo yatangaje ko ibikorwa by’iyi kompanyi bigikomeje ndetse ko igiye kuzana impinduka mu ruhando rw’ubwishingizi.

    Yagize ati: ”Mu mpera z’uyu mwaka tuzatangiza ubwishingizi bw’ubuvuzi butandukanye n’ubutangwa n’ibindi bigo. Tuzakuraho icyuho kirimo. Turashaka kuzana itandukaniro ,no mu bijyanye n’Ubuhinzi naho turashaka kuzahagera kuko hari umushinga wabyo turi kwigaho”’.

    Umuyobozi ushinzwe imari muri MUA Insurance Rwanda, Francis Nkubana yasobanura uburyo iyi kompanyi ikomeye mu buryo bw’imari yatanze urugero agira ati: ”Mu 2022 hari umukiriya wacu twarishye Miliyari 6 z’amafaranga kandi turakomeza turakora. Aya mafaranga ni menshi kompanyi itapfa gutanga idahagaze neza. Ibi byerekana ko twebwe ibijyanye n’imari no kwita ku bakiriya bacu tubihagazemo neza”.

    Francis Nkubana  yavuze ko iki kigo kuri ubu kigaragaza ko umwaka warangiye gifite ubushobozi bwo kwishyura abakiriiya bose bungana na 230% (Solvency) ugereranyije n'ubw'ibindi bigo byose bungana na 221%. Ubusanzwe ikigo cy'ubwishingizi gisabwa ko kiba gifite ubushobozi bwo kwishyura abakigana ku rugero rwa 100%.

    Yasobanuye ko kompanyi yabo ikorana n’ibigo bikomeye hamwe n'ibito byumwihariko abashaka ubwishingizi ku binyabiziga yaba ku modoka cyangwa kuri moto. Kugeza ubu iyi kompanyi iri mu za mbere mu gutanga ubwishingizi ku batunze ibinyabiziga mu Rwanda.

    Ibikorwa bya MUA Insurance Rwanda Ltd ntibigarukira mu bwishingizi gusa kuko banakora ibindi bikorwa bifasha umuryango nyarwanda birimo nko gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gufasha abana badafite kirengera ndetse banatera inkunga amasiganwa ya Bugesera Marathon.

    Mu bigo bikomeye mu Rwanda bakorana nabyo harimo nka Access Bank, I&M, Cimerwa hamwe n’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

    MUA Insurance Rwanda Ltd yabaye iya mbere mu kubona certifcate yo murwego rwa mbere  mu bwishingizi mu Rwanda, imaze imyaka 75 ikora ndetse inakorera mu bihugu bitandukanye byo mu Akarere k'Afurika y'Iburasirazuba.

    Umuyobozi mukuru wa MUA Insurance, Konde Bugingo yatangaje ko ibikorwa by’iyi kompanyi bigikomeje ndetse ko igiye kuzana impinduka mu ruhando rw’ubwishingizi


    MUA Insurance Rwanda Limited's [MUA Rwanda] yahize ibindi bigo, mu gutangaza  ibipimo by'ikigo mpuzamahanga cya GCR Ratings

    Francis Nkubana ushinzwe imari muri MUA Insurance, avuga ko iki kigo gihagaze neza mu gutanga serivisi z’Ubwishingizi ku buryo mu 2022 hari umukiriya bishyuye asaga Miliyari 6frw 

    Kanda hano urebe andi mafoto

    AMAFOTO: Serge-Ngabo/INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131791/ikigo-mpuzamahanga-gcr-cyemeje-ubuhangange-bwa-mua-insurance-muri-serivisi-zubwishingizi-131791.html

  • Nyagatare: Abakorera mu gakiriro basigaye biherera mu bihuru #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bakorera n'abakenera serivisi zo mu gakiriro ka Nyagatare mu mujyi wa Nyagatare, basaba ko hanozwa isuku y'ubwiherero kuko bakeka ko bwuzuye ndetse abaturage bagakomeza kubwiherera hejuru abandi bakajya mu bihuru.

    Hashize amezi asaga abiri ubwiherero bw'agakiriro ka Nyagatare budakora, abaturage bagakeka ko bwuzuye.

    Iyo ugeze kuri ubu bwiherero usanga imiryango imwe ifunze n'indi ifunguye.

    Ahafunguye huzuye umwanda ku buryo haturuka umunuko ukibasira abakorera n'abakenera serivisi muri aka gakiriro.

    Hari abaherera hujuru y'umwanda kubera kubura uko bagira.

    Abakorera n'agana serivisi z'aka gakiriro bavuga ko ari ikibazo kuba badafite aho biherera.

    Ati 'Ikibazo gikunze kuba kiri mu gakiriro hari igihe umuntu ajyayo agashaka aho yiherera bikaba ikibazo, kuko hadakorerwa isuku.'

    Undi yungamo ati 'Nta muntu bagira uhakora isuku, ariko hanahora hafunze. ingaruka ni uko ushaka kujya kwiherera ukahabura.'

    Aba baturage baravuga ko iyo abakubwe bashaka aho biherera bakabuze bihangana, abatabishoboye bakajya mu gushaka ubwiherero mu mujyi .

    Barasaba ko hakubakwa ubwiherero mu maguru mashya, kugirango bitazakururira indwara mu gihe hari abihagarika ku muhanda.

    Ati 'Iyo ugiye kwihagarika ugasanga hariho umwanda urabikora kuko uba ukubwe, ariko numva byagutera indwara.'

    Undi ati 'Iyo dusanze bwanduye tujya mu bihuru cyangwa tukajya mu giporoso.'

    Ubuyobozi bw'aka gakiriro buravuga ko ubwiherero butuzuye ahubwo ko bwazibye bitewe n'abaturage baturuka mu byaro batazi ku bukoresha aho usanga bihehesha ibyatsi basukamo amazi bikanga kumanuka.

    Umuyobozi w'aka gakiriro, Bwana Ruberankiko Gervais,avuga ko barimo gushaka uko bacukura ubundi bwiherero bw'abanyacyaro budasaba gukoresha amazi.

    Ati 'Ahubwo ingorane tugira, tugira abantu batazi kuzikoresha kuko urabona buriya bwiherero ni ubwa kizungu, tukagira abantu bazana ibintu by'ibyatsi bagashyiramo. Urumva ubwiherero bw'amazi iyo ushyizemo ibyatsi zihita ziziba, iyo zizibye rero kuzana abazizibura baduca amafaranga atari macye, gusa mu gukemura ikibazo ni ugushaka ubwiherero busanzwe bw'icyobo.'

    Nubwo hari imiryango y'ubwiherero usanga ifunze ubuyobozi bw'agakiriro buvuga ko ikora hakagira ubika urufunguzo.

    Ni mu gihe ubwo twataraga iyi nkuru twagerageje gushaka ufite urufunguzo kugirango tugenzure ntiyaboneka.

    Aka gakiriro kari mu mujyi wa Nyagatare rwagati, ubuyobozi bw'aka karere bukaba bufite umukoro isuku muri aka gakiriro kugirango umujyi urusheho kugira isuku nk'umwe mu mijyi yunganira uwa Kigali.

    Ntambara Garleon

    The post Nyagatare: Abakorera mu gakiriro basigaye biherera mu bihuru appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/12/nyagatare-abakorera-mu-gakiriro-basigaye-biherera-mu-bihuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abakorera-mu-gakiriro-basigaye-biherera-mu-bihuru

  • Rayon Sports igiye kugura imodoka idafitwe n’indi kipe iyo ari yo yose hano mu Rwanda kubera ingano ya Milliyoni ihagaze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports igiye kugura imodoka idafitwe n'indi kipe iyo ari yo yose hano mu Rwanda kubera ingano ya Milliyoni ihagaze

    Ikipe ya Rayon Sports igiye gutunga imodoka ikomeye idafitwe n'indi kipe iyo ari yo yose hano mu Rwanda kuko ihagaze Milliyoni nyinshi cyane.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kuba burimo gushaka abaterankunga benshi ndetse inasinyisha abakinnyi bakomeye izifashisha umwaka utaha w'imikino kugeza ubu yamaze kumvikana na kompanyi ikomeye igurisha imodoka.

    Amakuru ahari avuga ko iyi kompanyi ikorera mu gihugu cya Kenya, yamaze kumvikana na Rayon Sports ko igomba kubaha imodoka yo gutwaramo abakinnyi ndetse n'abatoza. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwumvikanye n'iyi kompanyi ko izishyura iyi Modoka mu gihe kingana n'imyaka 5.

    Gikundiro bivugwa ko izajya imenyekanisha ibikorwa by'iyi kompanyi nubwo hataratangazwa izina ryayo. Amakuru avuga ko iyi Bisi izaba ihagaze Milliyoni ziri hagati ya 150 na 200, bivuze ko iyi Bisi izaba ari nziza ku buryo bwose.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-igiye-kugura-imodoka-idafitwe-nindi-kipe-iyo-ari-yo-yose-hano-mu-rwanda-kubera-ingano-ya-milliyoni-ihagaze/

  • Burya yigaga: Umuhanzi w’umunyeshuri yatangiye gukora ibizamini bya Leta (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya yigaga: Umuhanzi w'umunyeshuri yatangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri yisumbuye.

    Umuraperi Akili Kirikou wo mu gihugu cy'u Burundi uherutse gukorana indirimbo n'umuhanzi Chris Eazy ni umwe mu bana b'abanyeshuri batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/burya-yigaga-umuhanzi-wumunyeshuri-yatangiye-gukora-ikizamini-cya-leta-amafoto/

  • U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Arabia Saudite mu kongera amashanyarazi #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwasinyanye amasezerano n'ikigo cy'iterambere cya Arabia Saudite kizwi nka Saudi Fund, y'inguzanyo ya miliyoni 20$ azishyurwa mu myaka 25 ariko harimo  itanu isonewe ku nyungo nto cyane ya 1%.

    Kuri  uyu wa kabiri tariki 11 Nyakanga 2023, nibwo aya masezerano yashyizweho umukono.

    Aya mafaranga akaba azishyurwa mu gihe cy'imyaka 25 ariko harimo 5 isonewe ku nyungu ya 1%, bivuze ko u Rwanda ruzatangira kwishyura ku mwaka wa Gatandatu.

    Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko aya mafaranga azashorwa mu mushinga wo kongera umuriro w'amashanyarazi mu karere ka Kamonyi ku kigero cya 6.8%, bigatuma iterambere rirushaho kugera ku batuye muri aka karere.

    Ati 'iyo ugeze ahantu hageze amashanyarazi mu kanya gato ubona impinduka uhabona imirimo mishyashya ihavuka bakoresha amshanyarazi, usanga n'imiturire ihinduka, amasantire y'ubucuruzi akaza, abasya ibigori, ubuzima mbese buhita buhinduka.'

    Umuyobozi w'ikigo cy'iterambere cya Arabia Saudite, Bwana Sultan bin Abdulrahman Al-Marshad, yavuze ko aya masezerano aza asanga ayandi menshi bafitanye n'u Rwanda yo guteza imbere igihugu, kandi ko bagikomeje no kureba ibindi bakomeza gufashamo u Rwanda.

    Ati 'Kuva mu 1967, U Rwanda ni kimwe mu bihugu byari bikenewe ubufasha  mu kwiteza imbere. Niyo mpamvu rero leta ya Arabia Saudite ifasha u Rwanda kuva icyo gihe kandi ikazanakomeza gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye.'

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uziel Ndagijimana, abajijwe niba inguzanyo zitazagera igihe zikaremerera u Rwanda ntirubashe kwishyura, yavuze ko io u Rwanda rwemera, ari izihura na gahunda z'iterambere kandi zoroshye kwishyura zikanajyanwa mu bikorwa bibyara inyungu, ku buryo kuzishyura bitagorana.

    Kugeza ubu muri gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri bose, Akarere ka Kamonyi kageze ku kigero cya 58.9% ariko uyu mushinga ukazongera 6.8%

    Muri gahunda ya leta y'imyaka irindwi NST1 harimo ingingo ivuga ko umwaka wa 2024, uzarangira abantu bose bacanirwa ku kigero cya 100%, gusa imibare igaragaza ko ubu u Rwanda rugeze kuri 70% rugera kuri iyo ntego.

    CYUBAHIRO GASABIRA GAD

    The post U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Arabia Saudite mu kongera amashanyarazi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/12/u-rwanda-rwasinyanye-amasezerano-na-arabia-saudite-mu-kongera-amashanyarazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwasinyanye-amasezerano-na-arabia-saudite-mu-kongera-amashanyarazi

  • Wagira ngo ni muri paradizo: Irebere ahantu hateye ubwuzu Bruna Boy yakoreye ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko (Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wagira ngo ni muri paradizo: Irebere ahantu hateye ubwuzu umuhanzi Bruna Boy yakoreye ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko.

    Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ahantu umuhanzi ukomeye cyane hano muri Afurika Damini Ebunoluwa Ogulu wamamaye cyane nka Burna Boy yizihirije ibirori by'isabukuru ye y'amavuko dore ko yujuje imyaka 32.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/wagira-ngo-ni-muri-paradizo-irebere-ahantu-hateye-ubwuzu-bruna-boy-yakoreye-ibirori-byo-kwizihiza-isabukuru-ye-yamavuko-amashusho/

  • Rwatubyaye Abdul agiye guhura n’ikibazo gikomeye! Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha IJIGO rigomba kwicaza Rwatubyaye Abdul – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rwatubyaye Abdul agiye guhura n'ikibazo gikomeye! Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha IJIGO rigomba kwicaza Rwatubyaye Abdul

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma y'abakinnyi imaze iminsi itangaza yamaze gusinyisha myugariro ukomeye cyane ushobora kwicaza Rwatubyaye Abdul cyangwa Mitima Issac.

    Kuri uyu wa gatatu mu masaha ashyira saa tanu z'amanwa nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije kumugaragaro myugariro ukomeye cyane wakinira ikipe ya Kiyovu Sports witwa Nsabimana Aimable nyuma y'umwaka umwe gusa ayikinira.

    Nsabimana Aimable usanzwe anahamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda kugeza ubu ni umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports kuko yamaze gusinya amasezerano y'imyaka 2. Yaje mu ikipe ya Kiyovu Sports yakiniraga ikipe ya APR FC naho yavuyemo benshi bibaza impamvu itumye yirukanwa kubera ubushobozi afite.

    Aimable abaye umukinnyi wa 2 uvuye mu ikipe ya Kiyovu Sports nyuma ya Serumogo Ally Omar. Rayon Sports imaze gusinyisha abarimo Tamale, Serumogo Ally, Nsabimana Aimable, Bugingo Hakim ndetse na Youseff Rharb.

     

    Source : https://yegob.rw/rwatubyaye-abdul-agiye-guhura-nikibazo-gikomeye-ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-gusinyisha-ijigo-rigomba-kwicaza-rwatubyaye-abdul/

  • Iza 5000 gusa! Umunyamakuru w’imikino Mucyo Antha yashimiye Reagan Rugaju mu rwego rwo gushyigikira umushinga yatangaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino wo kuri RadiyoTV10, Mucyo Antha Biganiro yatunguye mugenzi we Reagan Rugaju wa RBA, amuha ishimwe ryo gukuza umushinga we yatangiye.

    Ubwo bari mu kiganiro, Antha yahaye Reagan Rugaju umurundo w'inote za 5000Frw mu rwego rwo gushyigikira umushinga wa YouTube Channel uyu Rugaju yatangaje.

    Iyi YouTube Channel y'umunyamakuru Reagan itaramara igihe kinini, imaze kugira abayiyandikishijeho (Subscribers) ibihumbi birenga 47.

    Source : https://yegob.rw/iza-5000-gusa-umunyamakuru-wimikino-mucyo-antha-yashimiye-reagan-rugaju-mu-rwego-rwo-gushyigikira-umushinga-yatangaje/