Blog

  • The Bright Five Singer bateguje igitaramo cyo… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo kizaba ku wa 30 Nyakanga 2023 guhera Saa kumi n'ebyiri kuri Saint Famille mu Mujyi wa Kigali. Ni igitaramo cy'indirimbo zihimbaza Imana, bazahuza no kumurika iyi album yabo ya Kabiri, iriho indiirmbo bavuga ko zuje ubuhanga zo mu njyana zitandukanye kandi zinogeye amatwi n’umutima.

    Iyi album iriho indirimbo 10 zibibutsa ineza y'Imana kandi ko ariwe mubyeyi wa buri wese akwiye kugarukira.

    Umuyobozi Wungirije muri The Bright Five Singers, Mugwaneza Jean Marie Vianney yabwiye InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kongera gutaramira abakunzi babo nyuma y'imyaka itanu yari ishize no kubamurikira iyi album yabo nshya.

    Ati 'Twateguye iki gitaramo mu rwego rwo kumurika ku nshuro ya kabiri (2) umuzingo w’indirimbo zacu zisingiza kandi zirata ineza y’Imana (Ineza Yayo Album).'

    'Ni igitaramo twateganyaga gukora mu mwaka wa 2020 ariko kubera impamvu z’icyorezo cya Covid 19 biba ngombwa ko tugisubika. Bijyanye n’intego yacu yo gusingiza Imana no gufatanya n’abandi kuyitaramira ni kuri iyo mpamvu twahisemo uyu mwanya mwiza wo kongera gutaramana.'

    Akomeza ati 'Igitaramo kizaba kigizwe n’indirimbo 10 ziri kuri iyi album ndetse n’izindi ziri mu njyana zitandukanye kandi zinogeye amatwi.'

    Iyi album bari bamaze imyaka ine bayikora. Kandi bifashije aba Producer barimo Didier, Emmy Pro, Oreste na Dieudonné Murengezi mu gutunganya indirimbo ziyigize.

    Kuri iyi album bakoranyeho indirimbo n'abahanzi barimo Irakoze Nicole, Marie Ange Ndinda na Nizeyimana Nyituriki Denys.

    Mugwaneza avuga ko nyuma yo kumurika iyi album bazahita batangira urugendo rwo gukora album ya Gatatu, bazifashishaho abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye.

    Kandi barateganya kuzakora ibitaramo byinshi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara.

    Iri tsinda risanzwe rifite album ya mbere bise 'Musabe muzahabwa' bamuritse mu gitaramo gikomeye bakoze ku wa 15 Ukwakira 2017. Icyo gihe iki gitaramo cyahuriranye no kwizihiza imyaka ibiri yari ishize bari mu muziki.

    The Bright Five Singers ikorera ivugabutumwa muri Paroisse Cathédrale Saint Michel igizwe n'abasore bafite intego yo gufasha Abakristu gusenga basingiza Imana ndetse no kwitagatifuza binyuze mu ndirimbo.

    Batangiye ivugabutumwa ku wa 15 Ukwakira 2015 ari abasore batanu ari bo Mugabe Jean Jacques Bertrand, Iraguha Alain Marius, Niyigena Patrick, Kamanzi Prosper na Mutesa Rukundo Christian.

    Uko iminsi yagiye yicuma hari abagiye bajya mu bundi butumwa mu mahanga bagasimbuzwa abandi hagiye hiyongeramo nka Niyonkuru Fabrice, Karangwa Kwizera Fabrice na Mugwaneza Jean Marie Vianney.

    The Bright Five Singers batanze ibyishimo mu bitaramo bitandukanye batumiwemo n'ibyo biteguriye. Bafasha andi makorali mu miririmbire, cyane cyane bigisha indirimbo ndetse no kugorora ijwi.

    Aba baririmbyi kandi, bakora ibikorwa bitandukanye by'urukundo ku bantu batandukanye bikabafasha kwiyubaka no gukomera ku mpano y'ubuzima itangwa n'Imana.

    Bafite kandi abavandimwe bafatanya kugira ngo ibyo bikorwa bigende neza barimo Umuryango witwa Bright Five Singers Family.

    Bifatanya kandi n'abantu batandukanye mu kwizihiza iminsi Mikuru mu gitambo cya Misa harimo ubukwe, Batisimu, amasabukuru, Missa zo gushima Imana, Missa zo gutabara abagize ibyago no kubafata mu mugongo.

    Iri tsinda rizwi mu ndirimbo nka ‘Dusingize Imana’ yakunzwe cyane n’abatari bake, ‘Roho ngwino utumurikire’ yagiye hanze muri Kamena 2020, 'Ndi Umukristu', 'Ngirira imbabazi', 'Abana warazwe' n'izindi nyinshi ushobora gusanga ku rubuga rwa Youtube.

    Iri tsinda riheruka gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Serena Hotel mu Ugushyingo 2019 icyorezo cya Covid-19 kitaraza.

    Bright Five Singers batangaje ko bagiye gukora igitaramo cyo kumurika album yabo ya kabiri bise “Ineza yayo'

    Bright Five Singers bavuze ko bari bamaze imyaka ine bategura iyi album bazamukirikira kuri Saint Famille

    Aba basore bagaragaza ko bifashishije abahanzi banyuranye kuri iyi album, kandi baritegura gutangira urugendo rwo gukora album ya gatatu 

    Kuva mu 2015, Bright Five Singers iri mu rugendo rw'umuziki w'indirimbo zihimbaza Imana

    Bright igiye kumurika album iriho indirimbo zongera ubusabane n’Imana

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIHO NZIBERA’ YA BRIGHT FIVE SINGERS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131781/the-bright-five-singer-bateguje-igitaramo-cyo-kumurika-album-ya-kabiri-131781.html

  • Kenny Sol yagarutse ku ndirimbo yakoranye na… – #rwanda #RwOT

    Kenny Sol yiyongeye ku mubare w'abahanzi bo mu Rwanda bamaze gukora indirimbo na Harmonize uri mu bahanzi bakomeye mu Karere k'Ibiyagabigari.

    Uwavuga ko ari agahigo gakomeye ugerereranije n'imyaka Kenny Sol amaze mu muziki ntabwo yaba abeshye.

     Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye Kenny Sol,yasobanuye uko byaje kugira ngo babashe gukorana indirimbo ati'Harmonize twahuriye muri studio, nyuma  Element amwumvisha iyi ndirimbo kuko yari irangiye arayikunda ahita yemera kuyijyamo.'

    Agaruka ku masomo yigiye kuri Harmonize uri mu bahanzi b'ikirango cy'umuziki w'Akarere k'Iburasirazuba muri iyi minsi ati'Umurava, gukunda ibyo arimo, kwicisha bugufi no kwemera kugirwa inama.'

    Akomoza ku gihe amashusho y'indirimbo 'One More Time' yafatiwe ati'Twafashe amashusho yayo muri Mata mu duce turimo Zanzibar na Dar Es Salaam.'

    Kuri ubu Kenny Sol akaba akomeje ibikorwa byo gushyira hanze 'Extended Play' [EP] hanze yise 'Stronger Than Before' mu buryo bw'amashusho dore ko mu buryo bw'amajwi yamaze kugera hanze yose.

    Mu bandi bahanzi nyarwanda bamaze kugira amahirwe yo gukorana na Harmonize barimo Marina, Safi Madiba na Bruce Melodie hakaba hitezwe ko hari n'abandi  indirimbo bakoranye na we zizajya hanze barimo Ariel Wayz na Element.

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO YA KENNY SOL NA HARMONIZE ‘ONE MORE TIME’

    “>Kenny Sol yagarutse ku masomo yigiye kuri Harmonize Amashusho y’indirimbo ya Harmonize na Kenny Sol yafatiwe yose muri TanzaniaGuhurira muri studio kwa Element nibyo byabaye intandaro yo guhurira  mu ndirimboIndirimbo ‘One More Time’ ni imwe muzigize EP ya Kenny Sol

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131783/kenny-sol-yagarutse-ku-ndirimbo-yakoranye-na-harmonize-yitwa-one-more-time-yagiye-hanze-am-131783.html

  • Rayon Sports yakoze mu ijisho Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gusinyisha myugariro wakiniraga Kiyovu Sports, Nsabimana Aimable amasezerano y’umwaka umwe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2023 nibwo uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yasinyiye Rayon Sports.

    Nsabimana Aimable yari asigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sports akaba yarumvikanye n’iyi kipe iramurekura.

    Gusa andi makuru avuga ko Kiyovu Sports yahaye uyu mukinnyi ibaruwa imurekura ababwira ko agiye gukina hanze y’u Rwanda none kuba asinye mu Rwanda bashobora kumugora.

    Nsabimana Aimable yageze mu Ikipe y’Urucaca mu Ukwakira 2022. Ni nyuma y’aho yari yerekeje muri Jeddah SC yo muri Arabie Saoudite ariko ntibyakunda kubera ko iyi kipe itamuboneye ibyangombwa ku gihe bityo imusaba ko yakora imyitozo kugeza muri Mutarama 2023, we ahitamo kuvayo.

    Muri Mutarama 2023 Nsabimana Aimable wari wabonye ikipe muri Libya mu ikipe ya Al Nasser yaje guhitamo kongera amasezerano muri Kiyovu Sports aho yongereye umwaka umwe n’igice akaba yari amazemo amezi 6.

    Nsabimana Aimable yasinyiye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yakoze-mu-ijisho-kiyovu-sports

  • Gira umutima utabara ejo yaba ari wowe! Tugirimana Jean Damascène ufite ubumuga bw'ingingo arasaba ubufasha bwo kubona ibihumbi 200 ahindure ubuzima bubi arimo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gira umutima utabara ejo yaba ari wowe! Tugirimana Jean Damascène ufite ubumuga bw'ingingo arasaba ubufasha bwo kubona ibihumbi 200 ahindure ubuzima bubi arimo.

    Tugirimana Jean Damascène ufite ubumuga bw'ingingo avuga ko akeneye igishoro cy'ibihumbi 200 frw kugira ngo atangire Umwuga w'ubucuruzi kuko kwicara hamwe bimurambiye.

    Tugirimana avuga ko yifuza igishoro kugira ngo ateze imbere umuryango we

    Tugirimana Jean Damascène w'Imyaka 52 y'amavuko, atuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Gasave Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga.

    Tugirimana avuga ko yavukanye ubumuga bukabije bw'ingingo agira amahirwe make yo kuvukira mu muryango ukennye.

    Avuga ko ubumuga yavukanye butigeze bumuca intege kuko yakundaga korora amatungo magufi.

    Mu bushobozi buke bw'Ababyeyi be yishatsemo igishoro agura ingurube, inkwavu n'ihene akuramo Inkwano yahaye Umuryango wo kwa Sebukwe.

    Ati 'Nifuza ko Leta impa igushoro cy'ibihumbi 200 by'uRwanda kugira ngo nongere gukora.'

    Uyu mugabo ufite umugore n'abana 2 avuga ko akeneye kunganira Umugore we kubera ko akora umwuga w'ubuhinzi ari nawo utunze umuryango wose.

    Ati 'Mbonye igishoro cy'ayo mafaranga nacuruza ubuconsho bukamfasha kunganira uwo twashakanye.'

    Tugirimana avuga ko hari inkunga y'ingoboka agenerwa na Leta buri kwezi, gusa akavuga ko idahagije kugira ngo ibashe kwishyurira abana amashuri.

    Umunyamabanga Nsingwabikorwa w'Umurenge wa Rugendabari, Gihana Tharcisse avuga ko inguzanyo Tugirimana yifuza guhabwa n'Umurenge biteguye kuyitanga ariko bakayiha umugore kuko ariwe mwishingizi w'Umuryango kandi akaba ariwe ufite imbaraga zo kujya arangura mu Mujyi.

    Ati 'Ikibazo cy'ubumuga uyu mugabo afite, ntabwo cyamwemerera guhora ajya kurangura ibicuruzwa.'

    Gihana avuga ko umugore ari we ushoboye gukora agasaba ko bategura umushinga Umurenge nawo ukabaha inguzanyo yo muri VUP.

    Tugirimana impamvu yumva afite inyota yo kwikorera ngo ni ukwanga gusabiriza nkuko bamwe mu bafite ubumuga bukabije nk'ubwe bajya babikora.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rugendabari buvuga ko busanzwe buha Tugirimana inkunga y'ingoboka ingana n'ibihumbi 21, cyakora uyihabwa akavuga ko hari ayo bakata agasirana ibihumbi 10 gusa.

    *Ufite ubufasha wabunyuza kuri Nimero 0780952676 ibaruye kuri Tugirimana

    Source : https://yegob.rw/gira-umutima-utabara-ejo-yaba-ari-wowe-tugirimana-jean-damascene-ufite-ubumuga-bwingingo-arasaba-ubufasha-bwo-kubona-ibihumbi-200-ahindure-ubuzima-bubi-arimo/

  • Manishimwe Djabel wirukanwe akerekana ko ntacyo bimubwiye yamaze kurangizanya n’ikipe yagize umugore APR FC  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya APR FC ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Manishimwe Djabel ntabwo ababajwe n'ibikomeje kuvugwa ko yamaze gusezererwa muri Gitinyiro kuko yamaze kumvikana n'ikipe n'ubundi ikomeye hano mu Rwanda ndetse imaze iminsi itsinda APR FC.

    Manishimwe Djabel wari usanzwe ari Kapiteni w'ikipe ya APR FC ari mu bakinnyi bivugwa ko bashimiwe n'iyi kipe, gusa YEGOB twamenye ko uyu rutahizamu yamaze kumvikana na AS Kigali kandi hashize imyaka itari micye ishobora cyane APR FC bivuze ko agiye kongeramo akabaraga noneho bakajya bayitsinda mu buryo bworoshye.

    Ntabwo Manishimwe Djabel ari we ugiye kwerekeza muri AS Kigali gusa, biranavugwa ko umutoza Haringingo Francis watozaga Rayon Sports agiye kwerekeza muri iyi kipe ndetse nabo bakoraga bose barimo umutoza wungirije ndetse n'umutoza w'abazamu.

    Manishimwe Djabel siwe gusa urimo kuvugwa washimiwe na APR FC, harimo na Mugunga Yves, Ishimwe Anicet, Ishimwe Fiston, Rwabuhihi Aime Plaside, Nzotanga, Uwiduhaye, Itangishaka Blaize, Nkundimana Fabio, Keddy, Ir'Ishad ndetse na Mugisha Bonheur

     

    Source : https://yegob.rw/manishimwe-djabel-wirukanwe-akerekana-ko-ntacyo-bimubwiye-yamaze-kurangizanya-nikipe-yagize-umugore-apr-fc/

  • “Urukozasoni” Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'Abagore ya Suède bategetswe kwereka abaganga imyanya yabo y'ibanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu y'Abagore ya Suède bategetswe kwereka abaganga imyanya yabo y'ibanga, kugira ngo harebwe niba bemerewe gukina Igikombe cy'Isi cya 2011.

    Aya makuru yaciye igikuba yashyizwe ahagaragara n'uwahoze ari myugariro wa Suède, Nilla Fischer, mu gitabo cye yise 'I Didn't Even Say Half Of It'.

    Uyu mugore w'imyaka 38 wakiniye Suède imikino 194 mpuzamahanga, yasobanuye uburyo ibizamini byakozwe n'umukozi w'umugore wita ku kunanura imitsi y'abakinnyi, mu mwanya w'umuganga.

    Yahishuye ko hakozwe ibijyanye no kureba igitsina nyakuri cy'umukinnyi, nk'uko byari byategetswe na FIFA ko amashyirahamwe agomba kwemeza niba abakinnyi bayo ari abagore.

    Isuzuma Fisher yavuze ko ryari 'urukozasoni' ryabayeho nyuma y'uko hari ibirego byagarukaga ku Ikipe y'Igihugu ya Guinée Equatoriale ko ifite abakinnyi batari abagore, biturutse ku makipe ya Ghana, Nigeria na Afurika y'Epfo.

    Muri icyo gitabo cye, Fischer wasezeye gukina umupira w'amaguru mu Ukuboza, yanditse ati 'Twabwiwe ko tutagomba kogosha hariya hasi mu minsi iza kandi tuzereka umuganga imyanya yacu y'ibanga.'

    Source : https://yegob.rw/urukozasoni-abakinnyi-bikipe-yigihugu-yabagore-ya-suede-bategetswe-kwereka-abaganga-imyanya-yabo-yibanga/

  • Ubwo arahaze! Umugabo yihaye intego yo kumara amasaha menshi arimo kurira -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo Nigeria magingo aya yatangiye umuhigo yiyemeje wo kumara amasaha 100 arimo kurira kugira ngo yandikwe muri Gunness World Record.

    Umugabo uturuka mu gihugu cya Nigeria witwa Danny Green yatangiye umuhigo yihaye wo kwandikwa muri Gunness World Record ariko abanje guca agahigo k'umuntu warize ari umwe ku giti cye amasaha menshi mu isi nzima.

    Danny Green yatangiye umuhigo wo kumara amasaha 100 arimo kurira

    Uyu mugabo akaba amaze iminsi asaba ko Gunness World Record yamuha uburenganzira agatangira agahigo ko kumara amasaha 100 arimo kurira. Gunness World Record nayo ntiyamutindiye kuko yamuhaye rugari none uyu munsi yatangiye umuhigo we.

    Kugera magingo aya Danny Green nta mikino abifitemo kuko yafashe mudasobwa ayishyira iruhande rwe atera agatebe maze arangije azana camera ngo zimufate amashusho, none magingo aya amaze kurira amasaha abiri yose.

    Source : https://yegob.rw/ubwo-arahaze-umugabo-yihaye-intego-yo-kumara-amasaha-menshi-arimo-kurira-amafoto/

  • Sadio Mane wari igihangange ku isi ubu ari ku giciro nki icy’imineke – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Bayern Munich yakubise ibiciro hasi ku ikipe yaba yifuza kugura umunya-Senegal Sadio Mane muri iyi mpeshyi.

    Mu mpeshyi ishize nibwo Sadio Mane yasinye amasezerano y'imyaka itatu muri Bayern Munich, nyuma yo gutangwaho miliyoni 35 z'amapawundi avuye muri Liverpool yatwayemo ibikombe birimo Champions League na Premier League.

    Uyu mugabo w'imyaka 31 yatsinze ibitego 12 mu mikino 38 yakiniye Bayern Munich muri uyu mwaka w'imikino, ariko amakuru ava mu Budage aravuga ko Bayern Munich yaba yiteguye kumutanga mu ikipe yaba imwifuza.

    Inkuru dukesha ikinyamakuru Sky Sports, iravuga ko Bayern Munich iramutse ibonye ikipe itanga miliyoni 17 z'amapawundi kuri Sadio Mane yamurekura, ndetse agakurikirwa n'abakinnyi barimo Benjamin Pavard, Marcel Sabitzer, Ryan Gravenberch, Bouna Sarr, Alexander Nubel na Yann Sommer, nabo byitezwe ko bazasohoka.

    Sadio Mane yinjiye muri Bayern Munich nyuma y'igenda rya Robert Lewandowski byitezwe ko ashobora kumusimbura ariko byakomeje kugorana, akaba ariyo mpamvu iyi kipe yerekeje amaso kuri rutahizamu w'umwongereza Harry Kane.

    Si Harry Kane gusa kandi uri mu bitekerezo by'abayobozi ba Bayern Munich kuko batekereza ko mu gihe uyu mwongereza byakwanga bashobora gutira Julian Alvarez muri Manchester City, cyangwa bagakomanga muri Juventus bashaka Dusan Vlahovic.

    Source : https://yegob.rw/sadio-mane-wari-igihangange-ku-isi-ubu-ari-ku-giciro-nki-icyimineke/

  • Inseko ya Djabel nyuma y’uko bivuzwe ko yamaze kwirukanwa muri APR FC #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko bivuzwe ko APR FC yamaze gutandukana na bamwe mu bakinnyi bayo bayobowe na kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel, yahise ashyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga arimo yisekera, hakomeza kwibazwa ubusobanuro bwayo.

    Ni nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwa APR FC n’abakinnyi basanzwe muri iyi kipe aho ikirangira ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru y’uko iyi kipe yirukanye bamwe mu bakinnyi bayo.

    Mu bakinnyi bashyizwe ku rutonde ko birukanywe bari 10 ni mu gihe 2 abandi babiri Ishimwe Anicet na Mugunga Yves bakaba ngo bagomba gutizwa.

    Nimero ya mbere ku bakinnyi birukanywe yari kapiteni w’iyi kipe, Manishimwe Djabel, nyuma y’akanya gato yahise ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto ari mu mwambaro wa APR FC arimo aseka maze iherekezwa n’amagambo agira ati “Alhamdulillah” cyangwa se ngo “Imana Ishimwe.”

    Ni ifoto yasamiwe hejuru ndetse inatangwaho ibitekerezo bitandukanye (na we wabisoma hano hasi), bamwe bamunnyega bamwibutsa ko yituwe ibyo yakoreye Rayon Sports, abandi bavuga ko bababajwe no kubura akazi kwe ni mu gihe hari n’anavuze ko arimo kugerageza kwerekana ko nta kibazo kandi nyamara agahinda kenda kumwica.

    Ese koko Manishimwe Djabel ari mu bakinnyi birukanywe na APR FC?

    Ni umukinnyi utaragize umwaka w’imikino mwiza wa 2022-23 aho atigeze abona umwanya wo gukina bihagije hakiyongeraho ibibazo yagiranye n’umutoza Adil byatumye ahagarikwa ukwezi.

    Ubwo shampiyona yari irangiye abajijwe niba adafite impungenge ko ashobora kuzirukanwa bitewe n’umusaruro we cyane ko byari byanavuzwe ko aba yarirukanywe muri shampiyona hagati, Djabel yabwiye ISIMBI ko yagiranye ibibazo n’umutoza hakiyongeraho ibibazo byo mu muryango kandi byose ubuyobozi bukaba bwari babizi ndetse ko atumva ko yakwirukanwa kuko ibyabaye nta ruhare yabigizemo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Manishimwe Djabel atari ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe ishaka kurekura uretse ko we yifuza kuba yajya gukina hanze y’u Rwanda.

    Uyu mukinnyi bivugwa ko afite ikipe mu barabu yegereye ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba kumurekura ariko bubanza kubyanga bamubwira ko atagomba kugenda.

    Uyu mukinnyi yakomeje guhatiriza agaragariza iyi kipe ko ari igeragezwa agiyemo byanze yagaruka. Amakuru avuga ko ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 10 Nyakanga ari bwo bamuhaye uruhushya rwo kujya gukora iryo geragezwa.

    Bivugwa ko bamumenyesheje ko mu gihe bitagenda neza azagaruka mu Rwanda agakomeza amasezerano muri APR FC nta yindi kipe yakinira mu Rwanda.

    Nta gihindutse biteganyijwe ko uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu wageze muri APR FC 2019 avuye muri Rayon Sports, mu mpera z’iki cyumweru ari bwo ava mu Rwanda yerekeza mu barabu (havuzwe Libya na Dubai) kurangizanya n’iyi kipe imwifuza yagize ibanga.

    Manishimwe Djabel yahise ashyira hanze iyi foto arimo guseka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inseko-ya-djabel-nyuma-y-uko-bivuzwe-ko-yamaze-kwirukanwa-muri-apr-fc

  • Kapiteni wa APR FC wari waratakambye asaba ko bamwirukana, ari kubyinira ku rukoma nyuma yo kwibona ku rutonde rw’abirukanywe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa APR FC wari waratakambye asaba ko bamwirukana, ari kubyinira ku rukoma nyuma yo kwibona ku rutonde rw'abirukanywe.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Djabel yasohoye ifoto ye ari mu kibuga ni ashimira Imana hasi aho mu rurimi rw'icyarabu.

    Yagize ati: ' Alhmdulillah.'

    Bivugwa ko hari ikipe yamaze kumvikana na we yo hanze y'u Rwanda aho izahita imuha miliyoni 10 zo kugira ngo ayikinire.

     

    Source : https://yegob.rw/kapiteni-wa-apr-fc-wari-waratakambye-asaba-ko-bamwirukana-ari-kubyinira-ku-rukoma-nyuma-yo-kwibona-ku-rutonde-rwabirukanywe/