Blog

  • Wari umukino ubereye ijisho: U Rwanda rweretse Uganda ko burya atari buno (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi y'abagore yeretse abakinnyi ba Uganda ko burya atari buno mu mikino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

    Wari umukino w'ishiraniro aho abari b'u Rwanda bashakaga kwerekana ko barambiwe gutsindwa na Uganda gusa ibyo bifuzaga n'ubwo bitagezweho 100% ibyo bakoze byatumye abantu babagirira icyizere.

    U Rwanda rwanganyije n'ikipe y'igihugu ya Uganda ibitego 3-3 akaba ari mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ariko n'ubwo u Rwanda rwakiniraga murugo Uganda niyo yari yakiriye uyu mukino bikaba biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba tariki 16/07/2023 kuri Kigali Pele Stadium.

    Abakinnyi batsindiye amakipe yombi:

    Urwanda:

    1. Mukahirwa ku munota wa 33

    2. Libelle ku munota wa 67

    3. Zawadi ku munota wa 86.

    Uganda:

    1. Shakirah ku munota wa 45+2

    2. Nassuna ku munota wa 54

    3. Fazila ku munota wa 84.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/wari-umukino-ubereye-ijisho-u-rwanda-rweretse-uganda-ko-burya-atari-buno-amafoto/

  • Nta kipe izabahagarara imbere: Abakinnyi 11 Rayon Sports igiye kujya ibanza mu kibuga bateye ubwoba (Urutonde) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nta kipe n'imwe izabahagarara imbere: Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports igiye kujya ibanza mu kibuga bateye ubwoba.

    Ikipe ya Murera imaze iminsi iri kumanura intwaro zo kuza guhangana n'ibindi bigugu muri Afurika dore ko izakina imikino ya CAF Confederation Cup aho izaba ihuriramo n'andi makipe akomeye cyane muri Afurika.

    Dore 11 ba Rayon Sports igiye kuzajya ibanza mu kibuga:

    1. Simon Tamale

    2. Serumogo Ally

    3. Bugingo Hakim

    4. Mitima Isaac

    5. Rwatubyaye Abdul

    6. Madjaliwa Moussa

    7. Joachiam Ojela

    8. Kampamba

    9. Charles Baale

    10. Youssef Rhab

    11. Jonathan Ifunga Ifasso.

    Source : https://yegob.rw/nta-kipe-izabahagarara-imbere-abakinnyi-11-rayon-sports-igiye-kujya-ibanza-mu-kibuga-bateye-urutonde/

  • Imbamutima za Emeran utekerezwaho mu Mavubi nyuma yo gutsinda igitego cya mbere muri Manchester United – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu munsi nibwo ikipe ya Manchester United yakinaga umukino wa gicuti na Leeds United wabereye muri Noruveje mu rwego rwo kwitegura umwaka w'imikino wa 2023-2023.

    Muri uwo mukinnyi umukinnyi Emeran Noam yafashije Manchester United kuko a yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 67. Ni ibintu byanyuze uyu mukinnyi ufite se Umubayara, kuko yanabaye umukinnyi w'Umukino ( Man of the Match).

    Noam Emeran yagiye ku mbuga ze nkoranyambaga ashyiraho ubutumwa burimo gushima Imana ndetse anasimira abafana.

    Emeran yagiye kuri Instagram arandika ati ' Ni ibihe byiza gutsinda igitego cya mbere muri iyi kipe ukumva uburyo aba bafana bakomeye bagushyijiye. Ndashimira buri umwe. Icyubahiro kibe icy'Imana.

    Source : https://yegob.rw/imbamutima-za-emeran-utekerezwaho-mu-mavubi-nyuma-yo-gutsinda-igitego-cya-mbere-muri-manchester-united/

  • Mu mbaraga nyinshi, She-Amavubi yanganyije na… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino ubanza mu cyiciro cya mbere mu nzira ibanza aho u Rwanda rwatomboye Uganda. Uganda yari yahisemo kwakirira u Rwanda mu Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium kubera ko iki gihugu nta Stade gifite yemewe na CAF.

    Umukino watangiye ku isaha ya kumi z’umugoroba (16:00 PM) bitari bisanzwe mu Rwanda, kuko Uganda yashakaga ko umukino wayo abenegihugu bawukurikira ku masaha asanzwe y’iwabo.

    Umukino ugitangira, ku munota wa 7, Uganda yabonye amahirwe akomeye aho Nyinagahirwa Shakira yacomekewe umupira agasiga ubwugarizi ariko agiye kuroba umunyezamu Mukantaganira Joselyne umupira awutereka muri koroneri.  Joselyne yongeye kurokora She-Amavubi ku munota wa 23 akuramo umupira ukomeye wa Nankya Shadia.

    Ikipe y’igihugu yari yambaye imyenda mishya nyuma y’imyaka ikanu 

    Amahirwe ya mbere y'u Rwanda yabonetse ku munota wa 32, ni kufura yatewe na Uzayisenga Lydia ku ikosa ryari rikorewe Alodie, yateye umupira maze umunyezamu Ruth awushyira muri koruneri. Ku munota wa 33, koroneri yatewe na Umwaliwase yaje kubyara igitego ku mupira wazamutse Mukahirwa Providence ahita afungura amazamu.

    Ku munota wa mbere w'inyongera w'igice cya mbere Shakira Nyinagahirwa yishyuriye Uganda ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1. 

    Mu gice cya kabiri, ku munota wa 50 Uganda yabonye penaliti ku ikosa umunyezamu yakoreye kuri Najjemba Fauzia maze yinjizwa neza na Nassuna Hasifah, Uganda ihita iyobora umukino n’ibitego 2-1. Ku munota wa 66, Nibagwire Libelle yatsindiye u Rwanda igitego cya kabiri kuri kufura maze biba 2-2.

    Amakipe yombi yari yiyemeje gukina afungura, ndetse ubona ko Uganda yari yatangiye kugira igihunga kuko ibyo yari yiteze ataribyo yabonye.

    Umunyezamu w'u Rwanda, Joselyne yagize ikibazo cy'imvune ku munota wa 80, asimburwa na Uwamahoro Diane waje no gutsindwa igiyego cya 3 cyatsinzwe na Ikwaput Fazila ku munota wa 84. Usanase Zawadi yaje kwishyurira u Rwanda ku munota wa 85 maze umukino urangira ari 3-3.

    Amavubi y’abagore yari amaze umwaka atandika umukino n’umwe w’irushanwa, gusa abafana batashye bemeza ko ubwitange bagaragaje bakwiye kwitabwaho mu bihe biri imbere. 

    Nyuma y'uyu mukino, biteganyijwe ko tariki ya 18 Nyakanga ari bwo hazaba umukino wo kwishyura na wo ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium aho u Rwanda rusabwa kunganya biri munsi y'ibitego 2 rugakomeza.

    U Rwanda rwagaragaje guhatana bidasanzwe nyuma y’igihe badakina 

    Abakinnyi 11 Amavubi yabanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 Uganda yabanje mu kibuga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131798/mu-mbaraga-nyinshi-she-amavubi-yanganyije-na-uganda-mu-nzira-igana-mu-bufaransa-amafoto-131798.html

  • Yigirira umutima mwiza! Rutahizamu Leander Onana amamiliyoni yaguzwe na Simba Sc yanze kuyarya wenyine (Amafoto – Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Leander Willy Essombe Onana wakiniraga Rayon Sports akaza kugurwa na Simba Sc yo muri Tanzania yagaragaye ari gufasha abaturage batuye mu gace avukamo.

    Uyu musore ukomoka muri Cameroon, nyuma yo kugurwa miliyoni 80 Frw na Simba Sc, yagaragaye arimo asambana n'abaturage baturanye.

    Source : https://yegob.rw/yigirira-umutima-mwiza-rutahizamu-leander-onana-amamiliyoni-yaguzwe-na-simba-sc-yanze-kuyarya-wenyine-amafoto-videwo/

  • Kayonza: Barasaba ubuyobozi guhagurikira inse… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2023, abafundi n’abayede bagwiriwe n’urukuta rw’urusengero barimo kurusenya, abaturage bo mu kagari ka Juru mu murenge wa Gahini barasaba ubuyobozi guhagurikira insengero zishaje ziri mu murenge wabo.

    Abaturage batuye mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza baganiriye na InyaRwanda.com bavuga ko urwo rusengero rw’Itorero rya ADEPR , basenyaga rwubatswe hakoreshejwe ibiti ndetse rwari rusahaje cyane. 

    Umwe mu baturage yavuze ko urusengero rwishe umufundi wari mu barimo kurusenya rwari ruriho ibiti byaboze.

    Yagize ati “Urusengero rwari rumaze imyaka myinshi ku buryo ibiti byarwo byari byaraboze, icyo dusaba ubuyobozi nuko insengero zishaje zahabwa amabwiriza zigasanwa kugira ngo zitazagwira abakiristu basengeramo.

    Undi muturage utuye mu murenge wa Gahini yabwiye InyaRwanda.com muri ako gace hari insengero zishaje zikwiriye kugenzurwa zitaragwira abazisengeramo kuko harimo izubakishije ibiti.

    Yagize ati “Hari insengero zihari zishaje ku buryo hatabayeho kuzisana zanagwira abakirisito bazisengeramo. Abayobozi b’amatorero bakwiye kuzisana ndetse na Leta igafatira ibyemezo amatorero atazasana urusengero basengeramo.”

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahini, bwemeza ko harimo gukorwa ubugenzuzi bareba niba insengero zujuje ibisabwa kugira ngo zisengerwemo.

    Umunyamabanga Nshingwabikowa w’uwo Murenge, Rukeribuga Joseph, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ko abantu batatu bakomeretse bajyanwe kuvurirwa mu bitaro bya Gahini.

    Yagize “Abafundi babiri n’abayede babiri bagwiriwe n’urukuta barimo gusambura urusengero rwari rusahaje kugira ngo hubakwe urushya. Umuntu umwe yahise apfa abandi batatu bari ku bitaro barimo kuvurwa kandi nubwo batarataha bameze neza.”

    Rukeribuga yakomeje avuga icyo Ubuyobozi burimo gukora kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’abasengera mu nsengero zishaje. Yagize ati: “Twatangiye kugenzura insengero, ruriya narwo rwaragenzuwe tubasaba ko bubaka urusengero rutateza impanuka abarusengeramo.

    Dukomeje kugenzura insengero zose tureba ko zubahirije ibisabwa. Urusengero ruzajya rwubakwa, harebwe ko rurimo kubakisha ibikoresho bitateza impanuka abaturage. Ubugenzuzi kandi turimo kubukora ku nyubako zose zihuriramo abantu bose.”

    Abaturage babwiye InyaRwanda ko urusengero bariya bafundi n’abayede barimo gusenya ko bafite amakuru ko mu kibanza rwari rwubatsemo bashaka kuhubaka urundi ruzubakishwa rukarakara  bakavuga ko nabyo bidakwiye kuko rukarakara nazo iyo zubatswe nabi nazo zishobora gusenyuka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131794/kayonza-barasaba-ubuyobozi-guhagurikira-insengero-zirimo-izubakishije-ibiti-na-rukarakara-131794.html

  • Joseline wo muri Orchestre Impala yahuje abak… – #rwanda #RwOT

    Mu 2021 nibwo Joseline yinjiye mu bakinnyi ba filime abifatanya n'urugendo rwo kuririmba muri Orchestre Impala yubatse amateka akomeye mu muziki w'u Rwanda.

    Kuva icyo gihe yiyabambajwe muri filime zirimo 'Umuturanyi' ya Clapton, 'The Message' ya Nyambo, 'My Heart' ya Killerman na 'Ndirirende' ya Nyirankotsa.

    Yabwiye InyaRwanda ko yakuze yifuza kugira filime ye bwite n'ubwo urugendo rwe rwatangiriye mu kugaragara muri filime z'abandi.

    Yavuze ati 'Impamvu natangiye gusohora filime yanjye nuko ari nzozi nari mfite. Kuva ngera muri cinema numvaga intego ari ukugera kure kandi nkagira filime yanjye atarugukina mu z'abandi gusa.'

    Akomeza avuga ko iyi filime 'La Vie' yasohoye yubakiye ku nama z'ubuzima bwa buri munsi mu miryango 'yacu'.

    Ati 'Kuko ibyo dukina byose n'ubuzima duhura nabwo rero tukahigira kwihangana, ubumuntu no kubana n'abandi.'

    Joseline avuga ko ajya gutangira gushyira hanze iyi filime yahisemo kwifashisha amazina y'abakinnyi basanzwe bazwi kandi banakoranye mu zindi filime.

    Ati 'Nakoranye n'abakinnyi dusanzwe dukorana kuko bujuje ibyo nifuzaga ku bakinyi nashakaga.'

    Iyi filime ye irimo amazina akomeye y’abakinnyi bane basanzwe bahurira muri filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonke. Nka Lynda, Nadia ndetse na Nyambo Jessica.

    Yavuze ko mu gihe cy’iminsi micye ishize ashyize hanze iyi filime ‘yahise ikundwa cyane’ kandi biramutungura, kuko atari abyitezeho.

    Avuga ko agace ka mbere k’iyi filime ariko ariko kamuteye umuhate wo gukomeza gushyira imbaraga muri iyi filime. Ati 'Ni Episode ebyiri maze gushyiraho ariko zarakunzwe cyane cyane ku buryo ntari mbyiteze.”

    Joseline avuga ko ashaka gushyira itafari rye ku rugendo rwa cinema yo mu Rwanda, kandi ari no gutekereza gukora filime y’uruhererekane igaruka ku buzima bwo mu rugo.

    Iyi filime yatangiye gushyira hanze ifite ibice birangira. Ati 'Nzagaragaza imibereho ya buri munsi. Abantu bambwiye ko mfite igitekerezo cyiza, ariko kuba nkora filime ikarangira si byiza, ahubwo nakora filime y’uruhererekane ku buryo abantu bazajya bayikurikirana buri munsi’.

    Uyu mugore avuga ko icyerekezo cye ari ugukora filime zifite icyo zihindura ku buzima bw’abantu. Ati “Tuzakomeza gukina ubuzima bubaho, bwawe, bwanjye, ubwa bene wacu n’abandi bose. Ni bwa buzima duhura nabwo mu rugo.” 

    Joseline yatangiye gushyira ahagaragara filime ye ya mbere yise 'La Vie' ishingiye ku buzima abantu banyuramo

    Nyambo Jessica, umukinnyi w'imena muri filime 'La Vie' wanitiriwe iyi filime 

    Audace Willy uzwi cyane muri filime zinyuranye- Muri filime 'La vie' akina yitwa Papi


    Umukinnyi wa filime Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Nick ari mu bakina muri iyi filime 'La Vie', aho akina yitwa 'Nickyson' 

    'Alice' ukina muri filime 'La Vie' ya Joselyne yatangiye gushyira kuri Youtube


    Umutoniwase Nadia witabiriye Miss Rwanda 2022 ari mu bakinnyi bagize iyi filime 

    Joseline [Uri ibumoso] asanzwe ari mu baririmbyi babarizwa muri Orchestre Impala, aha baririmbaga muri gitaramo cya Makanyaga cyo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki


    REBA HANO AGACE KA MBERE KA FILIME 'LA VIE' YA JOSELYNE

    “>

    REBA HANO AGACE KA KABIRI KA FILIME 'LA VIE' YA JOSELYNE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131793/joseline-wo-muri-orchestre-impala-yahuje-abakinnyi-bagezweho-muri-filime-ye-131793.html

  • She-Amavubi yaserutse mu myambaro mishya yaguye miswi na Uganda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru yaserutse mu myambaro mishya yanganyije n’iya Uganda 3-3 mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike y’imikino Olempike ya 2024.

    Uganda yari yahisemo kwakirira u Rwanda mu Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium kubera ko iki gihugu nta Stade gifite yemewe na CAF.

    Ku munota wa 7 w’umukino, Uganda yabonye amahirwe akomeye aho Nyinagahirwa Shakira yacomekewe umupira agasiga ubwugarizi ariko yashaka kuroba, umunyezamu Mukantaganira Joselyne akawohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

    Joselyne yongeye kurokora She-Amavubi ku munota wa 23 akuramo umupira ukomeye wa Nankya Shadia.

    Amahirwe ya mbere y’u Rwanda yabonetse ku munota wa 32, ni kufura yatawe na Uzayisenga Lydia ku ikosa ryari rikorewe Alodie, yateye umupira maze umunyezamu Ruth awushyira muri koruneri.

    Iyi koruneri yatewe na Umwaliwase maze Mukahirwa Providence ahita afungura amazamu.

    Ku munota wa mbere w’inyongera w’igice cya mbere Shakira Nyinagahirwa yishyuriye Uganda ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Ku munota wa 50 Uganda yabonye penaliti ku ikosa umunyezamu yakoreye kuri Najjemba Fauzia maze yinjizwa neza na Nassuna Hasifah. Biba 2-1.

    Ku munota wa 66, Nibagwire Libelle yatsindiye u Rwanda igitego cya kabiri kuri kufura maze biba 2-2.

    Umunyezamu w’u Rwanda, Joselyne yagize ikibazo cy’imvune ku munota wa 80 maze asimburwa na Uwamahoro Diane waje no gutsindwa igiyego cya 3 cyatsinzwe na Ikwaput Fazila ku munota wa 84.

    Usanase Zawadi yaje kwishyurira u Rwanda ku munota wa 85 maze umukino urangira ari 3-3.

    Nyuma y’uyu mukino biteganyijwe ko tariki ya 18 Nyakanga ari bwo hazaba umukino wo kwishyura na wo ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium aho u Rwanda rusabwa kunganya biri munsi y’ibitego 2 rugakomeza.

    Nibagwire yitegura gutera umupira wavuyemo igitego cya kabiri

    Umupira waruhukiye mu izamu

    Nibagiwe yishimira igitego cye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/she-amavubi-yaserutse-mu-myambaro-mishya-yaguye-miswi-na-uganda-amafoto

  • Kenya: Itumbagira ry'imisoro ryatumye abakora ubucuruzi butandukanye bigaragambya #rwanda #RwOT

    Abatwara taxi zitwara abantu, abatwara amakamyo, n'abandi bantu bakora imirimo itandukanye batangaje ko nta mirimo bajyamo ahubwo bigaragambya kubera imisoro yazamuwe na leta ya Perezida William Ruto.

    Uyu mutegetsi mukuru mu gihugu yari yavuze ko kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023, uba uw'akazi bisanzwe ariko siko byagenze wabaye uwo kumwamagana.

    Abashishikariza imyigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga barakoresha ijambo ry'Igiswahili 'Tumechoka' mu guhamagarira abantu kuyitabira ari benshi.

    Abajya ku mirimo benshi nabo bahisemo kuguma mu ngo zabo kuko batizeye umutekano mu mihanda n'aho bakorera.

    Perezida William Ruto, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga2023, yaburiye Raila Odinga uhamagarira imyigaragambyo, avuga ko iy'uyu munsi batemera ko iba.

    Polisi yaraye isohoye itangazo iburira ko 'nta myigaragambyo iri bwemererwe kuba' muri Kenya kuko nta muntu wandikiye polisi ayimenyesha nk'uko biteganywa n'amategeko.

    Ibi ariko siko byagenze kuko kuri uyu wa Gatatu ibintu byabaye bibi muri Kenya, hamwe abashoferi ba tagisi basigumishije mu ngo banga ko abigaragambya bazitwika.

    Ikinyamakuru The Standards cyanditse ko imihanda yose ya Nairobi yarimo ubusa, nta rujya n'uruza rw'abantu uretse abigaragambya.

    Nko mu mijyi nka Kakamega, Nyamira, Nyeri, ubucuruzi bwahagaze kimwe na Kisumu  abacuruzi hose bafunze.

    Intero ni imwe ngo ubuzima bwahagaze, Perezida William Ruto nadohore.

    Perezida Ruto mu burakari yateguje mukeba we Raila Odinga, ko igihugu kitari bwemere ko ateza akajagari nk'aho nta butegetsi buhari.

    Uyu mutegetsi avuga ko nta munya-Kenya waremewe kwirirwa atera amabuye mu myigaragambyo.

    Bwana Ruto, yasabaga ko ahabwa umwanya agashyira mu bikorwa politiki zatumye atorwa, aho gufata abantu ngo birirwe mu mihanda bigaragambya.

    Kuva Perezida Ruto yatsinda amatora mu mwaka ushize wa 2022, mukeba we Raila Odinga yamaganye iyo ntsinzi avuga ko yibwe amajwi, gusa inkiko zateye utwatsi ikirego cye.

    Odinga yagiye ahamagarira imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Ruto, avuga ko butemewe n'amategeko.

    Nyuma y'amezi macye iyo myigaragambyo yaracogoye.

    Ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro ku bicuruzwa by'ibanze, nk'ifu y'ibigori cyakomeje kuzahaza imibereho y'abaturage ba Kenya, Raila Odinga abona indi ngingo yo kwamagana ubutegetsi.

    Kurwanira ubutegetsi, imisoro, igiciro cy'imibereho, imyigaragambyo, ibyo ni ibibonekera amaso, ariko abasesenguzi bavuga ko Kenya yugarijwe n'ikibazo gikomeye cyo kwiyumva mu moko.

    Ubutegetsi bwa William Ruto, bufatwa na benshi nk'ubw'aba-Kalenjin, ubwoko bwa gatatu mu bwinshi mu moko atuye Kenya.

    Nubwo mu butegetsi bwe harimo n'abo mu yandi moko ndetse visi perezida Rigathi Gacagua ni umu-Kikuyu, ubwoko bwa mbere mu bwinshi.

    Raila Odinga afatwa nk'uvuga rikumvwa na benshi mu bwoko bw'aba-Luo, bwa kane mu bwinshi, mu byerekanwa n'imibare ya leta, kandi mu bice birimo aba-Luo benshi nko mu burengerazuba mu mujyi wa Kisumu no hafi yaho hari abamufata nka perezida watsinze amatora.

    Inzobere ziburira ko ubushyamirane bushingiye ku kurwanira ubutegetsi buhabwa ishusho y'amoko bugahembera gucamo ibice abaturage, buteye impungenge zikomeye ko bishobora kugeza ku kintu kibi kurushaho.

    The post Kenya: Itumbagira ry'imisoro ryatumye abakora ubucuruzi butandukanye bigaragambya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/12/kenya-itumbagira-ryimisoro-ryatumye-abakora-ubucuruzi-butandukanye-bigaragambya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-itumbagira-ryimisoro-ryatumye-abakora-ubucuruzi-butandukanye-bigaragambya

  • Ngo APR FC yabatwaye Pitchou! Rayon Sports isinyishije mu buryo budashidikanwaho umukinnyi Pitchou atajya atekereza kujya mu kibuga ahari mu ikipe y’igihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona APR FC ibatwaye Nshimiyimana Ismael Pitchou, nayo imaze gusinyisha umukinnyi ukomeye cyane wicaza Pitchou mu ikipe y'igihugu.

    Kuri uyu wa gatatu mu masaha y'igicamunsi nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije kumugaragaro umurundi Haruna Moussa Madjaliwa usanzwe abanzamo mu ikipe y'igihugu y'u Burundi mu kibuga hagati.

    Uyu musore umwaka ushize yakiniraga ikipe ya Bumamuru FC ikina Burundi Primus National Langue ndetse benshi bemeza ko yigaragaje cyane muri iyi Shampiyona ku mwanya akina.

    Madjaliwa asinye mu ikipe ya Rayon Sports igihe kingana n'imyaka 2, mu minsi iri imbere aratangazwa kumugaragaro ko yamaze gusinya kuko kugeza ubu biravugwa ko yahagurutse i Burundi aza hano mu Rwanda.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ngo-apr-fc-yabatwaye-pitchou-rayon-sports-isinyishije-mu-buryo-budashidikanwaho-umukinnyi-pitchou-atajya-atekereza-kujya-mu-kibuga-ahari-mu-ikipe-yigihugu/