Umuhanzikazi Teta Barbara ukoresha izina rya 'Babo' mu muziki ni umwe mu bahanzikazi bazwi cyane mu Rwanda gusa akaba akunze kwibera mu budage kuko n'ababyeyi be batuye.
Gusa n'ubwo adakunze kuvuga ku babyeyi be cyane, uyu Babo afite Papa we w'umudage na Mama we w'umunyarwandakazi.
Gusa witegereje mama we na we ntago yari yasaza bigiye kure dore ko no mu mafoto ye ubona ko agifite mo ubukobwa.
Babo yamenyekanye mu ndirimbo yakoranye na Urban Boyz harimo Ich Liebe Dich na Turn up, ndetse yakoranye na The Ben iyitwa Go low n'izindi.
Aruna Moussa Madjaliwa, Umurundi wakiniraga Bumamuru FC yageze i Kigali aho agiye gusinyira Rayon Sports. Aruna Moussa Madjaliwa Ni umukinnyi ukomoka mu Burundi w'imyaka 21y'amavuko yamaze kugera i Kigali aho aje gukora ibizamini by'ubuzima muri iyo kipe. Uyu mukinnyi akiniraga ikipe ya Bumamuru FC yo mu Burundi.
Kuri uyu wa kabiri taliki 11 Nyakanga 2023, Mu karere Gasabo mu murenge wa Gatsata, imodoka 3 zari mu igaraje bita Icyerekezo ahagana saa Tanu z'amanywa, zafashywe n'inkongi y'umuriro zirashya zirakongoka.
Abari aho iyi nkongi yabereye bavuze ko yatewe n'ibibazo by'umuriro w'amashanyarazi ndetse bashimangira ko iyo imodoka zizimya inkongi zihagera vuba zose ntizari gushya ngo zikongoke.
Iyi nkongi ikimara kuba imodoka za polisi zishinzwe kuzimya umuriro zahise zihagera zirazizimya n'izindi zitarafatwa.
Umwe mu bakobwa bakiri bato kandi bashoboye mu Rwanda, ari kwishimira umunsi we w'amavuko abifashijwemo n'amagambo meza ari kubwirwa ku mbuga nkoranyambaga n'abamukunda harimo n'ibyamamare.
Yitwa Saranda. Yamenyekanye nk'umukinnyi wa 'film' mu yitwa 'The Secret', anamenyekana nk'Umusizi aho anaherutse gufatanya na Junior Rumaga mu gisigo cyitwa IGISABISHO.
'One more time' ni imwe mu ndirimbo nziza kuri Album Umuhanzi Kenny Sol aherutse gushyira hanze, iriho abahanzi bakomeye harimo na Harmonize wo muri Tanzania.
Noam Emeran Nkusi umukinnyi ufite amamoko mu Rwanda kuko Se umubyara akomoka mu Rwanda yitwaye neza ubwo yatsindaga igitego akanatanga umupira uvamo igitego mu mukino wa mbere wa gicuti Manchester United yatsinzemo Leed United muri Noruveje.
Kuri uyu munsi tariki 12 Nyakanga Ikipe ya kipe ya Manchester United yakinnye umukino wa gicuti na Leed United yo mu Bwongereza, mu mukino wabereye Oslo muri Noruveje.
Manchester United yabanjemo abakinnyi basanzwe bakinira ikipe ya mbere nyuma bagakinisha abakinnyi baturuka mu ikipe z'abato.
Emeran Nkusi Noam wafashije Manchester United kwitwara neza
Ku munota wa 46 nibwo Emeran Noam yinjiye mu kibuga asimbuye Amad Diallo. Noaam ku munota wa 67 yatsinze igitego cya mbere cya Manchester United maze no ku munota wa 80 atanga umupira wavuyemo igitego awuha Joe Hugill, umukino urangira Ten Hag n'abasore be batsinze ibitego bibiri ku busa bwa Leeds.