Blog

  • Ruhango: Hagenimana bamusanze yapfuye nyuma yo kuvugwaho gutema batatu barimo na Nyirabukwe #rwanda #RwOT

    Umugabo w'Imyaka 30 y'amavuko witwa Hagenimana Vincent utuye mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, ahagana ku I saa tatu z'ijoro ry'uyu wa 17 Nyakanga 2023 yatemye abantu batatu barimo umugore we na Nyirabukwe, nyuma nawe baza kumusanga ku munara yapfuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Byimana, Musabyimana Marie Claire yemeje aya makuru y'uko uyu mugabo koko yatemye abantu batatu barimo Nyirabukwe n'abakobwa be barimo n'umugore we.

    Yagize Ati' Nibyo koko uyu mugabo yatemye Nyirabukwe, umugore we na muramuwe (Murumuna w'umugore we) abasanze aho babaga'.

    Akomeza yemeza ko uyu kugabo nta myitwarire idasanzwe yari asanganywe, ariko amakuru y'ibanze yabonywe ni uko yari yaragiranye amakimbirane n'umugore we, aramuhunga ajya iwabo ari naho yamusanze arabatema akoresheje umuhoro.

    Mu yandi makuru ni uko uyu Hagenimana yagiye afite intego yo kubatwika kuko yari yitwaje lisansi kandi yabanje kuyimena azenguruka inzu bamwumvise ahita akubita urugi atangira kubatema.

    Uyu muyobozi, akomeza avuga ko aba batemwe bose bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Kabgayi kugirango bitabweho. Nyuma y'aho akoreye ibi yahise ahunga aza kuboneka nawe yapfuye, aho bikekwa ko yaba yiyahuye kuko yabonetse ku munara w'itumanaho uri mu kagali ka Kamusenyi. Yabonetse afite ibikomere bigakekwa ko yaba yuriye umunara w'itumanaho agasimbuka akiyahura.

    Mu gitondo cy'uyu munsi tariki ya 18 Nyakanga 2023, Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango yaje gusura abaturage baturanye n'aba batemwe, arabaganiriza arabahumuriza ababwira ko hari icyizere ko aba batemwe bari bukire vuba.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/18/ruhango-hagenimana-bamusanze-yapfuye-nyuma-yo-kuvugwaho-gutema-batatu-barimo-na-nyirabukwe/

  • Ibyo utamenye ku bwungo bwo mu menyo ‘buharaw… – #rwanda #RwOT

    Ubwungo bw'amenyo ni bumwe mu bwuma abenshi bakunda kubona bushyirwa mu menyo. Gusa si buri wese ubushyiramo kuko bufatwa nk'ubufasha kuvura imiterere y'amenyo y'umuntu, biba byiza iyo ubasha gusobanukirwa akamaro n'ingaruka mu gihe udukoresheje.

    Ubwungo bw’amenyo bwahozeho no mu myaka yashize, ariko niwitegereza neza mu basirimu benshi yaba mu nshuti zawe, abaturanyi, ibyamamare n’abandi, urasanga benshi muri bo babufite, ushobora kuvuga ko “buharawe”. 

    Abahanga basobanura neza ko ubu bwungo bw’amenyo bisaba igihe kigera ku mezi 12 kugira ngo bube bwabashije kugufasha, gusa hari n'abarenza iki gihe bitewe n'uko habaye igorana ryo kwegerana kw'amenyo.

    Ubushakashatsi bwashyizwe hanze na 'Cleverland Clinic' bwagaragaje ko ubwungo bw'amenyo bugira ubwoko butandukanye bitewe n’uko amenyo arwaye cyangwa n'ikibazo afite.

    Ubwungo bw'ibyuma; ubu ni bumwe mu bwoko bw'ubwungo bukozwe mu byuma, aho imirongo iba ikozwe mu nsinga hakajyaho n'utwuma tubasha kuyakomeza.

    Umuganga w'amenyo cyangwa 'orthodontiste' niwe ubasha gukomeza ahuza buri menyo, nyuma agashyiraho 'archwire' yoroheje. Aha hakoreshwa na 'elastike' ntoya yitwa 'ligature' iyi ikaba ifasha izi nsinga kuguma zimeze neza.

    'Ceramic braces'; ubu ni ubundi bwoko bw'ubwungo nabwo ahanini bukora nk’ubwungo bw'ibyuma, gusa aho bitandukanira ni uko bufite ibara ry’amenyo aho utabasha guhita umenya ko umuntu atwambaye. 

    Abahanga mu buvuzi bw’amenyo batangaza ko ubu bwoko bworohereza amenyo cyane gusubira ku murongo kuruta ubwoko bwa mbere.

    'Lingual braces' ubwungo bw'imbere y'amenyo; ubu ni ubundi bwoko bw'ubwungo aho bumeze kimwe n'ubundi, gusa itandukaniro yabwo ni uko bujya imbere y'amenyo, bitandukanye n'ubundi bashyira inyuma y'amenyo. 

    Ubu abenshi babukoresha bahisha ko babufite aho utamenya ko umuntu abufite, gusa nabwo bukora kimwe n'ubusanzwe. 

    'Clear aligners'; ubu ni ubwoko butandukanyeho n'ubwa mbere kuko bwo bukurwamo kandi bukanahindurwa nyuma y'ibyumweru bibiri. Ikindi kandi ubu bwungo bisaba ko wabwambara amasaha 22 ku munsi.

    Akenshi bukoreshwa iyo amenyo akeneye gukomera nyuma yo gukoresha bwa bwungo bundi bugizwe n'insinga. Ubu bwungo iyo ugiye gufata amafunguro biba byiza iyo ubukuyemo wasoza ukabona kubusubiz mo.

    Abenshi usanga bahuriza mu kwibaza niba ubu bwungo bw'amenyo bufite akamaro cyangwa ugasanga abandi bibaza ingaruka mbi z'ubu bwungo.

    1.     Ubushakashatsi bwashyizwe hanze na 'cleverland clinic' butangaza ko ubu bwungo nubwo bugira ingaruka k'ubufite, gusa nanone bufite akamaro kenshi k'ubuzima bw'amenyo.

     

    2.     Gukomeza amenyo; ubwungo bufasha gukomeza amenyo yoroshye afite ibyago byinshi byo kuba yavamo iyo ubu bwungo bukoreshejwe bitanga amahirwe menshi yo kuba amenyo yakomera akamera neza.

     

    3.     Gushyira k'umurongo amenyo; mu miterere y'amenyo hari aba atari ku murongo neza aho usanga bibangamira nyirayo byaba mu guseka cyangwa no kumva abangamiwe mu kanwa. Ubwungo rero ni imwe mu mpamvu zatuma amenyo asubira ku murongo akamera neza.

     

    4.     Isuku yo mu menyo iroroha kuyikora; iyo ufite ubwungo bwo mu menyo biroroha cyane gukorera amenyo yawe isuku bitewe nuko aba yarorohejwe, rero bigatuma imyanda itabona aho ifata byoroshye cyane ko wahakorera isuku kuruta udafite isuku.

     

    5.     Bifasha kurinda indwara y’ishinya; abahanga bavuga ko umuntu ufite ubwugo birinda indwara z'ishinya kubera isuku ikomeye aba akorera mu kanwa, birinda ubukoko bwinshi kuba bwageramo, ibi bikaba biha amahirwe menshi ishinya mu kuba itarwara cyangwa ngo ihure ibibazo by'indwara.

    Gusa nubwo hari ibyiza byinshi byo kugira ubwungo, gusa nanone hari ingaruka buteza ku muntu ubufite harimo;

    1.     Bitera kubangamirwa mu kanwa aho akenshi ibi biba ku munsi wa mbere cyangwa n'uwa kabiri ugasanga nta mahoro ufite.

    2.     Biragorana mu kurya aho usanga kurya ari ukwigengesera kugira ngo utababara cyangwa ukikata, ukirinda kurya ibiryo byafata mu menyo, ibi bikaba byatuma utarya ibyo ushaka byose.

     

    3.     Kubabara ko mu kanywa; usanga iyo ufite ubwungo uba ufite ibyago byinshi byo kwikata mu gihe urangayeho gato, ibi rero bisaba guhora wigengesereye kugira ngo ubu bwungo butagukata.

    Ushobora kwibaza uko wakorera isuku akanwa kawe mu gihe ufite ubu bwungo mu menyo kugira ngo hagire isuku nziza kandi utikomerekeje cyangwa ngo ubabare.

    1.     Isuku nziza yo mu kanwa ni ingirakamaro cyane mu gihe wambaye ubwungo.

    2.     Koza amenyo yawe byibuze kabiri ku munsi ukoresheje uburoso bw’amenyo bworoshye n’umuti wabugenewe

    3.     Niba ufite ubwungo bwambarwa, ubusukure buri munsi ububike neza mu gihe utabwambaye, no mu gihe ugiye kubwambara ubanze ubukorere isuku nziza.

    4.     Irinde ibiryo bikomeye, cyangwa bifatanye byagorana kuva mu menyo yawe mu gihe ubiriye.

    5.     Sura 'orthodontiste' wawe buri gihe kugira ngo akomeze ubwungo kandi anarebe niba hari icyo buri kugufasha

    6.     Sura umuganga wawe w'amenyo buri gihe kugira ngo usukure amenyo yawe.

    Ni ibihe biryo ushobora kurya mu gihe ufite ubwungo

    Abakurikirana amenyo bagaragaza ko atari byiza kurya ibiryo byose ubonye ahubwo ugomba kugerageza ukarya ibiryo byororshye harimo: Imboga zitetse, Ibirayi bikaranze, Amagi, Yogurt, Isupu n'imbuto zoroshye.

    Ubwungo bw’ibyuma bufasha gukomeza amenyo no kuyashyira ku murongo

    ‘Ceramic braces’ bumwe mu bwungo bufite ibara risa n’amenyo aho bigorana kuba wabona ko umuntu atwambaye

    Utwungo dushyirwa imbere y’amenyo ku buryo tuba tutagaragara

    Utu ni utwungo dukurwamo kandi tukanambarwa, twambarwa nibura amasaha 22 ku munsi mu byumweru 2 ubundi tugahindurwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132053/ibyo-utamenye-ku-bwungo-bwo-mu-menyo-buharawe-cyane-muri-iki-gihe-132053.html

  • APR FC yamaze kurangizanya n’umutoza utajya wumvikana na rimwe n’umutoza mushya wa Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza APR FC yamaze kumvikana nawe afite ibigwi ku isi yose nyuma yo gutoza amakipe akomeye.

    Uwari umutoza ukomeye w'ikipe ya USM Alger yo mu gihugu cya Algeria witwa Thierry Forger yamaze kumvikana n'ikipe ya APR FC vuba araba yamaze kugera hano mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko uyu mutoza watoje USM Alger ndetse yanakiniye ikipe zikomeye mu gihugu cy'ubufaransa yarangizanyije na APR FC.

    Uyu mutoza watoje ikipe ya Lille yo mu gihugu cy'ubufaransa amakuru avuga ko yigeze guhura n'umutoza w'ikipe ya Rayon Sports Yamen Zelfani bose ari abatoza ariko ntabwo bajya bumvikana na rimwe, bivuze ko tugiye kureba umupira uryoshye uzajya uba wahuje Rayon Sports na APR FC.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yamaze-kurangizanya-numutoza-utajya-wumvikana-na-rimwe-numutoza-mushya-wa-rayon-sports/

  • Mu mafoto utahaga kureba kubera ukuntu barimo gusa bose abatoza bashya ba Rayon Sports bishimiye ikipe basanze mu Nzove – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abatoza bashya ba Rayon Sports bageze mu Rwanda kuri uyu wa kabiri bishimiye gusanga abakinnyi b'iyi kipe mu Nzove aho isanzwe ikorera imyitozo.

    Umutoza mukuru Yamen Zelfani ndetse n'umutoza w'abazamu Lebitsa Ayobanga basanze abakinnyi ba Rayon Sports mu Nzove uyu munsi mu myitozo bakoze.

    Kugeza ubu abakinnyi hafi ya bose ba Rayon Sports bamaze kugera hano mu Rwanda abatari kumwe n'abandi ni Ojera Joachiam, Youseff Rharb, Rafael Osaluwe bakiri gutunganya utuntu iwabo ariko amakuru ahari nabo iki cyumweru baraba bari kumwe n'abandi.

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-utahaga-kureba-kubera-ukuntu-barimo-gusa-bose-abatoza-bashya-ba-rayon-sports-bishimiye-ikipe-basanze-mu-nzove/

  • Umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe hano mu Rwanda bakiniraga ikipe ya Rayon Sports yamaze kurangizanya n’ikipe ya Kiyovu Sports  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe hano mu Rwanda bakiniraga ikipe ya Rayon Sports yamaze kurangizanya n'ikipe ya Kiyovu Sports 

    Umwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bazi umupira hano mu Rwanda yamaze kurangizanya n'ikipe ya Kiyovu Sports avuye muri mu cyeba Rayon Sports.

    Byavuze cyane mu minsi ishize ko ikipe ya Kiyovu Sports izubakira cyane ku bakinnyi b'abanyarwanda kandi bafite impano ariko hazanwe izindi ntwaro zikomeye ziturutse hanze y'u Rwanda muri abo bakinnyi b'abanyarwanda iyi kipe yamaze kwerekeza muri Rayon Sports kandi byamaze kurangira.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko nyuma yo kudahirwa mu ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize kubera ibibazo bimwe na bimwe yiteje ubwe, Nishimwe Blaize byamaze kurangira yumvikanye n'ikipe ya Kiyovu Sports yatozwaga na Se umwaka ushize.

    Nishimwe Blaize ni umwe mu bakinnyi bakomeye beza b'abanyarwanda dufite nubwo atahiriwe kubera kutitwara neza ariko ubwo agiye mu ikipe itozwa n'umutoza mwiza Koukours Petros wanamwifuje ubwo yageraga hano mu Rwanda ashobora kuzakora ibitangaza.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umwe-mu-bakinnyi-bafite-impano-idasanzwe-hano-mu-rwanda-bakiniraga-ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-kurangizanya-nikipe-ya-kiyovu-sports/

  • Menya Jill Sheffield watangije inama mpuzamah… – #rwanda #RwOT

    Iminsi 4 igiye gushira mu Rwanda – Kigali habera inama igaruka ku ruhare rw'umugore. Tugiye kubagezaho amateka ya Jill Sheffield uri mu batangije uru rugendo rwa Women Deliver.

    Nubwo imyaka ya Sheffield itemezwa neza ariko bivugwa ko afite 83. Yabonye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Kaminuza Glassboro mu 1961, aza kubona iy'icyiciro cya gatatu mu burezi mpuzamahanga mu 1963 yakuye muri Kaminuza ya Columbia.

    Yatangiye gukora nk'umukorebushake mu birebana no kuboneza urubyaro mu bitaro bya Pumwami muri Kenya, akaba ari ho hantu hambere yakoreye muri Afurika y'Uburasirazuba.

    Muri icyo gihe byari bigoye ko abagore bemererwa kuboneza urubyaro batari kumwe n'abagabo babo, gusa yabyitwayemo neza asoje inshingano ze asubira gukorera i New York aho yari ashinzwe uburezi mpuzamahanga muri Carnegie Corporation.

    Mu 1987 ni bwo yari mu batangije Umuryango wita ku iterambere ry'ikiremwamuntu wa 'Family Care International' wibanda ahanini ku bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, awubera Umuyobozi Mukuru mu gihe kingana n'imyaka 20.

    Uyu muryango ni wo wa mbere washyize imbere ibirebana no kurwanya impfu z'ababyeyi bapfa babyara. Mu mwaka wa 2007 ni bwo yatangije Women Deliver inama mpuzamahanga yiga ku ruhare rw'umugore mu iterambere.

    Iyi nama yatangiye kuba umuyoboro ukomeye w'ibisubizo by'ibibazo by'abagore ku isi, itangira kuba kandi isoko y'ubushobozi bw'ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga mito n'iminini y'abari n'abategarugori.

    Uyu mubyeyi yaje kujya mu kiruhuko cy'izabukuru mu mwaka wa 2016, ariko ibikorwa bya Women Deliver birakomeza.

    Indi mirimo Sheffield yakoze!

    Mu 2011 yari muri ba Komiseri 30 b'Umuryango w'Abibumbye bashinzwe gukusanya amakuru no kureba uko yabyazwa umusaruro ku buzima bw'umugore n'umwana.

    Myinshi mu mirimo yagiye akora, yabaga ifite aho ihuriye n'ubuzima bw'umwana n'umugore aho yabaga ari Umuyobozi Mukuru w'Imiryango yigenga ndetse n’umujyanama.

    Yanahawe ibihembo bitandukanye mpuzamahanga birimo icyo yahawe n'Umuryango w'Abanyamerika wa Public Health cya Life Achievement Award, hari muri 2008.

    Muri uwo mwaka kandi igihembo cy'Umuryango w'Abibumbye cyahawe Family Care International yashinzwe n’abarimo Sheffield, ku bw'uruhare rwayo mu guteza imbere ubuzima bw'imyororokere.

    Kaminuza ya Columbia yizemo, yamuhaye igihembo cy'umunyeshuri w'agatangaza yigeze igira. Melinda Gate, Ikigo Mpuzamahanga ku bushakashatsi ku buzima bw'umugore, bahawe igihembo cya 'Lifetime Achievement Award'.

    Jill Sheffield watangije Women Deliver

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132056/menya-jill-sheffield-watangije-inama-mpuzamahanga-ya-women-deliver-iteranirije-impuguke-ib-132056.html

  • Umufaransa wabenze umunyarwanda Emery Bayisenge ni we mutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza w’umufaransa, Thierry Froger watoje amakipe arimo Lille ni we mutoza mushya wa APR FC ugomba gusimbura Ben Moussa wasoje amasezerano ye.

    Ikinyamakuru Fine FM cyatangaje ko uyu mutoza ufite ibyangombwa by’ubutoza by’ikirenga bya UEFA Pro ari we wamaze kumvikana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuyizamo kuyitoza.

    Ni umutoza benshi bibuka muri 2018 ubwo yari amaze kugirwa umutoza wa USM Alger yo muri Algeria yahise yirukana umunyarwanda, Emery Bayisenge wari umaze iminsi mike asinyiye iyi kipe aho yavuze ko atari ku rwego rwayo.

    Ubwo yari yaje mu Rwanda gukina na Rayon Sports mu matsinda ya CAF Confederation Cup, icyo yagize ati 'Nageze mu ikipe baramaze kugura abakinnyi benshi, ariko bampa uburenganzira bwo kuba nagira abakinnyi ntoranya bakahaguma, hakagira n’abandi bakinnyi natanga uburengazira bakigendera, ni muri urwo rwego n’umukinnyi Emery nabwiye ikipe ko yamureka akigendera.'

    Thierry Froger ni umutoza w’umufaransa w’imyaka 60 aho yakiniye Lille, Grenobles na Le Mans zo mu Bufaransa.

    Yatoje amakipe menshi atandukanye nka Le Mans, Châteauroux, Lille, Reims, Nîmes zo mu Bufaransa, ku mugabane wa Afurika yatoje amakipe nka TP Mazempe, USM Alger na Arta/Solar7 aherukamo. Yanatoje ikipe y’igihugu ya Togo.

    Umutoza mushya wa APR FC, Thierry Froger

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umufaransa-wabenze-umunyarwanda-emery-bayisenge-ni-we-mutoza-wa-apr-fc

  • Barajyahe ko yaje: Umuraperikazi Oda Paccy umaze igihe kinini adasohora indirimbo yatanze ubutumwa bukanganye ku bandi bahanzi -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi Oda Paccy yabwiye bagenzi be ko igihe kigeze kugira ngo atange ibyo batabashije guha abakunzi b'umuziki mu gihe yari yarabahaye umwanya wo kwisanzura mu kibuga.

    Bamwe mu bakunzi be bamwandikiye bamubwira ko bari bakumbuye ibihangano bye, abandi bamubaza impamvu yaretse 'abana bakigira abakuru mu kibuga cy'umuziki'.

    Undi mufana yamwibukije ko kuva cyera bamuzi ku izina rya 'Miss President', izina yakunze gukoresha cyane mu ndirimbo ze. Abandi bamuha ikaze.

    Oda Paccy yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko hari hashize iminsi myinshi atagaragara mu muziki, ariko ko ari mu nzira yo gutanga ibyishimo ku bafana n'abakunzi b'umuziki we.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko yatanze amahirwe ku bahanzi bagenzi be wo kwisanzura mu kibuga, bityo ko niba hari utarayakoresheje neza yarahombye.

    Yavuze ati 'Hashize iminsi myinshi, natanze umwanya uhagije wo kwisanzura, natanze amahirwe kuri benshi niba utarayakoresheje warahombye. Ndi munzira nje kubaha ibyo mutabahaye.'

    Source : https://yegob.rw/barajyahe-ko-yaje-umuraperikazi-oda-paccy-umuze-igihe-kinini-adasohora-indirimbo-yatanze-ubutumwa-bukanganye-kubandi-bahanzi-amafoto/

  • Niba wari ubyiteze heba: Cristiano Ronaldo yatangaje amagambo akomeye kuhazaza he – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba wari ubyiteze heba: Rutahizamu wa mbere ku Isi Cristiano Ronaldo yatangaje amagambo akomeye kuhazaza he.

    Rutahizamu wa Al-Nasir yo muri Saudi Arabia Cristiano Ronaldo yatangaje ko atazigera agaruka gukina muri shampiyona yo ku mugabane w'i Burayi maze yemeza ko shampiyona akinamo mu myaka iri mbere izaba ikomeye kurusha shampiyona y'u Buholandi na Turkey.

    Source : https://yegob.rw/niba-wari-ubyiteze-heba-cristiano-ronaldo-yatangaje-amagambo-akomeye-yanga-kwizeza-abantu-ibyo-atazakora-amafoto/

  • Yamusigariyeho! Umugore wa Pastor Theogene Niyonshuti yatangiye gusohoza ibyo umugabo we yasize adasohoje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yamusigariyeho! Umugore wa Pastor Theogene Niyonshuti yatangiye gusohoza ibyo umugabo we yasize adasohoje.

    Uwanyana Assia, umugore wa Pst Théogène Ngirinshuti yatangiye gutera ikirenge mu cy'umugabo we uherutse kwitaba Imana, akaba yatumiwe mu giterane cy'Ububyutse kizabera i Muhanga kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22-23 Nyakanga 2023.

    Ubusanzwe uyu mugore utari umenyerewe mu murimo w'ivugabutumwa, yiyambajwe muri iki giterane cyari cyaratumiwemo umugabo we mbere y'uko yitaba Imana.

    Evangeliste Uwase Egidie wateguye Igiterane cy'Ububyutse yavuze ko uyu mugore yatumiwe muri iki giterane byari byaremejwe ko Pst Théogène azacyitabira mbere y'uko yitaba Imana, bityo basanga bakwiye gutumira umugore we cyane ko bazanagira umwanya wo kunamira nyakwigendera.

    Ikindi yongeyeho cyatumye atekereza gutumira umugore wa Pst Théogène ni uko mu gihe yari akiriho yakunze kumvikana abwira abantu ko badakwiye kuzatungurwa nibaramuka babonye umugore we yinjiye mu ivugabutumwa.

    Iki giterane byitezwe ko kizabera i Muhanga kuri EAR Gitarama kuva ku wa 22-23 Nyakanga 2023.

    Source : https://yegob.rw/yamusigariyeho-umugore-wa-pastor-theogene-niyonshuti-yatangiye-gusohoza-ibyo-umugabo-we-yasize-adasohoje/