Blog

  • Baraziranye! Umutoza mushya wa APR FC n’uwa Rayon Sports amakipe batoje yigeze guhura maze umwe yandagaza undi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya wa APR FC witwa Froger Thiery ukomoka mu gihugu cy'u Bufaransa yatoje amakipe nka TP Mazembe muri 2017, USM Alger muri 2021, Lille na Nîmes zo mu Bufaransa ndetse n'ikipe y'igihugu ya Togo.

    Ni mu gihe umutoza mushya wa Rayon Sports witwa Yameni Zelfani ukomoka muri Tunisia we muri 2018 yatoje ikipe ya Al-Merrikh.

    Muri 2018, Thiery Frooger wa APR FC yatozaga USM Alger yo muri Algeria naho Yameni Zelfani wa Rayon Sports we yatozaga ikipe ya Al -Merrikh SC yo muri Sudani, aya makipe yombi yahuriye mu irushanwa rya Arab Club Champions Cup.

    Uyu mukino wabaye tariki 19 Ugushyingo 2018 warangiye ikipe ya Al-Merrikh yatozwaga na Yameni Zelfani kuri ubu wa Rayon Sports yanyagiye USM Alger yatozwaga na Thiery Frooger ibitego 4-1.

    Bivize ko umutoza mushya wa Rayon Sports, Yameni Zelfani ikipe ye ya Al-Merrikh yatsinze iy'umutoza kuri ubu wa APR FC witwa Thiery Frooger agitoza USM Alger.

    Source : https://yegob.rw/baraziranye-umutoza-mushya-wa-apr-fc-nuwa-rayon-sports-amakipe-batoje-yigeze-guhura-maze-umwe-yandagaza-undi/

  • Aho umwe aciye undi ahacisha umuriro: Menya impamvu ikomeye umutoza mushya wa APR FC azirana urunuka n’uwa Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aho umwe aciye undi ahacisha umuriro: Menya impamvu ikomeye umutoza mushya wa APR FC azirana urunuka n'uwa Rayon Sports.

    Umutoza wa APR FC,  Forger Thiery azirana urunuka n'uwa Rayon Sports Yameni Zelfani bitewe nibyo umwe yigize gukorera undi ubwo batozaga andi makipe atari APR FC na Rayon Sports.

    Yameni Zelfani wahawe inshingano zo gutoza ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2018 ubwo yatozaga ikipe ya Al-Merrikh SC yo mu gihugu cya Sudani yandagaje ikipe ya USM Alger yo muri Algeria yatozwaga na Forger Thiery iyitsinda ibitego 4-1.

    Ubwo ibi byabaga byatumye abatoza bombi bashyamirana nyuma y'uko umwe atsinze undi akavagari k'ibitego none aba bombi bongeye guhurira muri shampiyona y'u Rwanda umwe atoza ikipe izirana n'indi.

    Source : https://yegob.rw/aho-umwe-aciye-undi-ahacisha-umuriro-menya-impamvu-ikomeye-umutoza-mushya-wa-apr-fc-azirana-urunuka-nuwa-rayon-sports/

  • Ruhango: Umugabo yatesheje agaciro imvune z’umubyeyi yisa se amukebye ijosi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi haravugwa inkuru y'umugabo w'imyaka 35 witwa Mbarorende Jean Marie, wishe se witwa Ntambara Vincent amukebye ijosi.

    Aya makuru y'urupfu rw'uyu musaza w'imyaka 92 wishwe n'umuhungu we, yamenyekanye ku wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023 bikaba byabereye mu Mudugudu wa Mukoma mu Kagari ka Rutabo.

    Abatuye muri aka gace babwiye BTN ko uyu mugabo yishe se amuziza ko atajya amuha ku mafaranga ajya ahabwa muri gahunda ya VUP.

    Meya w'Akarere ka Ruhango Habarurema Velens, yatangaje ko uyu musore yishe se.

    Yagize ati ' Habanje gukekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, ariko hazagenderwa ku bizava mu iperereza.'

    Ukekwa yahise atabwa muri yombi aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinazi.

    Source : https://yegob.rw/ruhango-umugabo-yatesheje-agaciro-imvune-zumubyeyi-yisa-se-amukebye-ijosi/

  • Wagira ngo bari mu kwa buki: Clapton Kibonke yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga bitewe nibyo we n’umugore we bakoraga (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wagira ngo bari mu kwezi kwa buki: Umunyarwenya Clapton Kibonke yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga bitewe nibyo we n'umugore we bakoraga.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze umunyarwenya ukomeye cyane hano mu Rwanda Clapton Kibonke yagaragaye yishimanye n'umugore we aho umwe yasomyaga undi ku binyobwa bari bafite mbese ubona ko aba bombi bari mu munyenga w'urukundo.

    Amafoto:

    Bimwe mu byo abantu batangaje nyuma yo kubona Kibonke yishimanye n'umugore we:

    Source : https://yegob.rw/wagira-ngo-bari-mu-kwa-bukwi-clapton-kibonke-yongeye-gutitiza-imbuga-nkoranyambaga-bitewe-nibyo-we-numugore-we-bakoze-amafoto/

  • Yanze kuri pfana: Diamond Platunmz yabwije inani na rimwe abantu bakomeje ku muharabika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yanze kuri pfana: Umuhanzi Diamond Platunmz agize icyo avuga ku bantu bakomeje ku muharabika bamushinja ibyaha atemera.

    Diamond Platunmz akomeje gushinjwa n'abahanzi bo mu gihugu cya Nigeria gushishura ibihangano byabo gusa uyu muhanzi nta kintu yari yigeze abivugaho.

    Diamond Platunmz abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko aho ari muri Canada akomeje kumva abantu bihaye indirimbo ye Enjoy maze agira ati :'Mundekere amahoro yange kandi niwumva umwana atera hejuru ujye umenya ko hari ikintu cyamubayeho'.

    Diamond Platunmz yavuze aya magambo agamije kwihenura ku bantu bakomeje kuvuga ko ashishura ibihangano by'abandi maze yerekana ko aba bavuga ibi ari uko indirimbo ye nshya yise Enjoy yabemeje.

    Source : https://yegob.rw/yanze-kuri-pfana-diamond-platunmz-agize-icyo-avuga-ku-bantu-bakomeje-ku-mwibasira-bamushinja-ibyaha-atemera/

  • Club Intwari igiye gutangiza ishuri ryigisha… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo usanzwe ari umuhanga mu kuvuza ingoma, avuga ko yageze mu Rwanda nyuma y'imyaka ine yari ishize Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni imwe.

    Ildephonse Rubumba yabwiye InyaRwanda ko gushinga iri torero byabaye urugendo rutoroshye, kuko bajyaga mu ngo bashakisha abantu bazi kuvuza neza ingoma z’ikirundi. Ati “Icyo gihe ntarujya n’uruza rw’abantu rwari uhari. “

    Avuga ko gushinga Club Intwari byaturutse ku gushaka ikintu cyatuma abantu bahura, bakaganira, bakangurana ibitekerezo nyuma y’ibihe u Rwanda rwari rumaze kunyuramo.

    Rubumba anavuga ko yakuriye mu Burundi, aho yamenye neza ibijyanye no kubyina no kuvuza ingoma, byanamufashije gutoza bagenzi be.

    Mu 2001, bisunze Ballet Mutabaruka baririmbiye kuri sitade Amahoro, nyuma bakomeza umuco wo kuvuza ingoma ariko nako basabana n’abandi.

    Mu 2015, nibwo Club Intwari yakiriye bamwe mu barundi b’ababyinnyi bari bahungiye mu Rwanda nyuma y’intambara yari mu gihugu cy’abo.

    Abari basanzwe babyina mu matorero batangiye gusaba kwinjira muri Club Intwari, hakorwa isuzuma bumenya ryasize hatoranyijwe ibice bibiri.

    Ati “Bahungiye mu Rwanda ariko baturutse mu matsinda atandukanye bijyanye n’umuco w’ikirundi. Baravuga rero twahura gute kugirango dukomeze umuco wacu. Biba ngombwa ko banshaka ari njye watangije kuvuza ingoma ndundi mu Rwanda nyuma ndabakira, dutangira rero gukorana n’abo.”

    Ildephonse yavuze ko nyuma yo kuba ikaze muri Club Intwari, bahise bakorana inama yavuyemo imirongo migari iri torero rigomba kugenderaho.

    Uyu muyobozi yavuze ko isuzumabumenyi bakoze ryasize hamenyekanye abagomba kujya baseruka mbere y’abandi. Ariko kandi n’abari badafite ubumenyi budahagije mu kubyina no kuvuza ingoma babazamuriye ubumenyi.

    Ati “Icyo gihe twari 36 ubwo twahitagamo. Tukaba dufite ikipe ya mbere n’ikipe ya kabiri. Ikipe ya mbere ni iy’abahanga cyane, ikipe ya kabiri usanga ari abantu batarabimenya neza.”

    Ildephonse avuga ko hari bamwe mu babyinnyi baje kuva muri Club Intwari nyuma y’uko mu Burundi hagarutse amahoro, ariko bakomeje kuba inshuti z’iri torero ubu ribarizwamo abahungu 26 n’abakobwa 32.

    Club Intwari yahinduye imibereho y’ababyinnyi bahungiye mu Rwanda:

    Ildephonse avuga ko bakigera mu Rwanda aba babyinnyi yabahaye ikaze, kandi abereka ko ibintu byose bishoboka bafatanyije, abakangurira kwisanzura, bituma babona akazi kenshi mu bukwe, ibirori n’ahandi.

    Avuga ko bagiye bakorera amafaranga menshi bifashishije mu mibereho bari mu Rwanda, kandi bamwe muri bo bagiye koherereza amafaranga imiryango y’abo yari mu Burundi.

    Uyu muyobozi anavuga ko ‘hari benshi bahise bakomeza amashuri barangiza kwiga’. Akomeza ati “N’ababyeyi babo basigaye mu Burundi hari akantu baboherereza. Rero iyo umubyeyi umwoherereje akantu ahita abona ko uri mu gihugu cyiza gifite iterambere kimufasha, adashobora kuburara cyangwa ngo abwirirwe.”

    Ildephonse anavuga ko hari abahungiye mu Rwanda bafite imiryango, ku buryo binyuze muri iyi Club Intwari babashije kugura amazu yo guturamo, abandi babasha kubona ubufasha bwo kwita kubabo.

    Club Intwari yabashije kwitabira amaserukiramuco arimo ‘Nyege Nyege’ yabereye muri Uganda, yahurijemo hamwe abo mu Rwanda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi. Iri torero ryanataramiye muri Cameroon mu iserukiramuco.


    Icyerezo cya Club Intwari   

    Ildephonse avuga ko mu myaka 25 ishize bafite byo kwishimira, ariko mu rugendo rw’abo barashaka cyane gutangiza imishinga irimo korora inkoko, ubudozi no gutangiza ishuri ryigisha abana kuvuza ingoma.

    Ibi biri mu byatumye bategura igitaramo kizaba ku wa 21 Nyakanga 2023 kuri Kaso ku Kicukiro mu rwego rwo gukusanya amafaranga azifashishwa mu gutangiza iyi mishinga.

    Uyu mugabo avuga ko iri shuri rizakira abana, kandi bazigishwa kubyina Kinyarwanda n’ikirundi mu rwego rwo guteza imbere umuco. Ati “Turashaka gutangirira mu bana bacu n’iyo ntego yacu dufite.”

    Yavuze ko bashaka ko abana bazakurira muri iri shuri, bazanigishwa imyuga inyuranye izabafasha kwiteza imbere.

    Avuga ko bahisemo guhera mu bato, kugirango abo bato bazabe aribo basizagasira amateka n’ibigwi bya Club Intwari.

    Ildephonse avuga ko bazabanza guhitamo abana b’ababyinnyi babarizwa muri itorero mbere y’uko bahitamo abandi bazaba bavuye ahandi.

    Ildephonse Rubumba avuga ko nyuma y'imyaka 25 ishize batangije Club Intwari igihe kigeza kugirango batangize ishuri ryigisha abakiri bato kubyina Kinyarwanda n'ikirundi 

    Nzoyisenga Omer yavuze ko igitaramo 'Heart of Africa' bazakora ku wa Gatanu kigamije kugaragaza ubumwe bw'Abanyarwanda n'Abarundi

    Bamwe mu babyinnyi bo muri Club Intwari biteje imbere- Barimo abahungiye mu Rwanda mu 2015 n'abandi batangiranye n'iri torero
    Club Intwari ivuga ko igamije guteza imbere umuco w'ikirundi ihereye mu bakiri bato n'abandi

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132123/club-intwari-igiye-gutangiza-ishuri-ryigisha-abana-kubyina-kinyarwanda-nikirundi-132123.html

  • Ben Kayiranga numuryango we basuye Pariki y’… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, ari kumwe n’umuryango we, basuye Pariki y’Akagera iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu ‘rwego rwo kurushaho kumenya ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda’.

    Pariki y'Igihugu y'Akagera basuye icumbikiye inyamaswa eshanu zirimo intare, inzovu, imbogo, ingwe n'inkura. Iri ku buso bwa Kilometero 1,122 (433 sq mi) ku mupaka mpuzamahanga na Tanzaniya.

    Iyi parike yitiriwe umugezi wa Kagera utemba ugana ku rubibi rw'iburasirazuba ugaburira mu kiyaga cya Ihema no mu biyaga bito.

    Imibare yerekana ko abantu ibihumbi 8 basuye Pariki y'Akagaera mu 2010, umubare waje gukomeza kuzamuka kuko mu 2018 abantu ibihumbi 44 aribo basuye Pariki y'Akagera.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) yo mu 2017 yerekana ko ubukerarugendo bw'u Rwanda bwinjije Miliyoni zigera kuri 438$.

    Kayiranga wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Freedom’ yaciye inzira y’umuziki we, yabwiye InyaRwanda ko kuza mu Rwanda ari kimwe mu byo bifuzaga kuva mu myaka itatu ishize.

    Avuga ko hamwe mu hantu bifuzaga gusura ari Pariki y’Akagera. Ati “Byari ibihe byiza ubwo twasuraga Pariki y’Akagera, twabonye inyamaswa, amako atandukanye y’ibiti n’ibindi.”

    Uyu mugabo avuga ko bakiriwe na Mukuru we William usanzwe utuye mu Rwanda. Kandi mu rugendo bari gukorera mu Rwanda, yazanye n’umukobwa we Mukuru ndetse n’umukunzi we bakiri kurambagizanya.

    Kayiranga n’umuryango we baherukaga mu Rwanda mu gihe cya Covid-19 mu 2021. Avuga ko muri iki gihe bari mu gihugu bazazenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi wa Rubavu, Karongi n’ahandi mu rwego rwo kwereka abana be ku ivuko.

    Ati “Tuzazunguruka i Rubavu na Karongi. Umukobwa wanjye Mukuru na ‘fiancé’ nabo baje mu Rwanda, ngomba kubereka iwacu heza.”

    Ben Kayiranga abana n'umuryango we Mujyi wa Orsay hafi y'Umurwa Mukuru w'u Bufaransa i Paris.

    Umwibuke mu ndirimbo nka 'Uruhimbi' yakoranye na Miss Shanel, 'Nyaruka' na Knowless Butera, 'Isezerano' na Dream Boyz, 'Nahisemo' na Frankie Joe n'izindi nyinshi.

    Ben Kayiranga ni umuhanzi w’Umunyarwanda w’icyamamare ariko ukorera umuziki mu Bufaransa, aho abana n’umuryango we
     

    Ben Kayiranga ari kumwe n'umugore we 'Fifi' aherutse gukorera indirimbo 

    Uwa wa Gatatu uhereye ibumoso ni umukobwa wa Ben Kayiranga witegura kurushinga n'umusore wa kabiri uheruye ibumoso

    Ben Kayiranga yavuze ko we n'umuryango we bifuzaga gusura Pariki y'Akagera 

    Ben Kayiranga ari kumwe na Mukuru we William usanzwe ubarizwa mu Rwanda

    Kayiranga yavuze ko bazakorera urugendo i Rubavu na Karongi
    Kayiranga yavuze ko agiye kujyana abana be ku ivuko mu rwego rwo kubereka imiryango 

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘UWO MWANA NIWE MAHORO’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132124/ben-kayiranga-numuryango-we-basuye-pariki-yakagera-amafoto-132124.html

  • Nacyo atakoze ariko byaranze! Zuchu yatangaje ikintu atajya agiriramo amahirwe kandi kikamubabaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Zuchu yatangaje ko atajya ahirwa mu rukundo kuko igihe cyose abigerageje birangira ababaye kandi yarabigiyemo yishimye.

    Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Pulse, cyatangaje ko mu butumwa Zuchu yaganiriye n'inshuti ye yamubwiye ko kuva yabaho atari yajya mu rukundo ngo yishime kuko uko agerageje kujya mu rukundo birangira ababaye.

    Yatangaje ko kandi byinshi mu bimubabaza mu rukundo, ni uko umukunzi we amuca inyuma.Icyo gihe iyo bibaye arigunga akarira cyane bityo rero akaba yumva ko atajya ahirwa mu rukundo.

    Mu kwezi k'Ugushyingo umwaka ushize, nibwo umuhanzikazi yemeje ko ari mu rukundo na Diamond Platnumz ariko bidaciye kabiri, buri wese yihakana undi mu ruhame.

    Source : https://yegob.rw/nacyo-atakoze-ariko-byaranze-zuchu-yatangaje-ikintu-atajya-agiriramo-amahirwe-kandi-kikamubabaza/

  • Rwamagana; Abaturage 53 bajyanwe ku bitaro igitaraganya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abaturage bo Murenge wa Muganga mu karere ka Rwamagana bajyanwe kuvurirwa mu kigo Nderabuzima cya Munyaga nyuma yo kunywa ubushera bakeka ko bwahumanyijwe ubwo bari bitabiriye ibirori by'umuturanyi.

    Samuel Niyigena wari watumiye abamuherekeje mu muhango wo kwirega avuga ko abo baturage bakeka ko ubushera banyweye bwahumanyijwe .

    Kuri ubu abaturage 53 nibo bagizweho ingaruka n'ubushera banyweye bugatuma barwara .

    Abahuye n'ikibazo bamwe muribo barimo kwitabwaho n'abaganga, kugeza ubu bakaba barimo koroherwa ndetse harimo abatashye bamaze gukira.

    Source : https://yegob.rw/rwamagana-abaturage-53-bajyanwe-ku-bitaro-igitaraganya/

  • Bakinnyi bana b’u Rwanda mukenyere mukomeze b… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo abayobozi b’amakipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru, bemeje ko umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga wiyongera ukava ku bakinnyi 5 bakoreshwaga ku mukino bakaba 7. 

    Ibi bivuze ko ko nibura aho twabonaga abakinnyi basaga 7 b’abanyarwanda mu kibuga, dushobora kujya tubona abakinnyi batarenze 4 b’abanyarwanda.

    Ntabwo ari buri gihe ko umwana ahabwa imfashabere amaze iminsi 1000 yonka neza, hari n’igihe uruhinja rushobora gutangira imfashabere ku munsi wa mbere rukibona izuba, biterwa n’impamvu zitandukanye, ariko byose birangira bibyaye ubuzima.

    Uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira uzarangwa n’impuhwe nke zitigeze zibaho ku bakinnyi b’abanyarwanda, mu kibuga ndetse no hanze yacyo, mu mafaranga ndetse n’ibindi umukinnyi akenera.

    Abakinnyi b’abanyarwanda nibakomeze umweko kuko Amazi ntabwo akiri ya yandi

    Mu ndirimbo ya Masabo Nyangezi “Kavukire” igika cyayo cya mbere, uyu muhanzi avuga ku baturage bari batuye ku Muhima bazwi nka kavukire bakora icyo bashaka ndetse batunzwe n’ubuhinzi, ariko mu gihe gito haza kuza abasa b’abimukira, batangira kubagura ndetse no guhindura imyubakire ya Muhima, byatumye abari basanzwe aho bisanga mu nkengero z’umujyi bigendanye n’amikoro bari bafite.

    Ubu gukinira APR FC biri gusaba ubushobozi budaheza ku Isi yose, bihabanye n’uko byari bimeze mu myaka itambutse, aho hakinaga umunyarwanda utahiwe 

    Imyaka yari ibaye 11 ikipe ya APR FC ikunze kugira impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda ikoresha abakinnyi b’abanyarwanda gusa, ndetse byatumaga igaburira amakipe hafi ya yose yo mu Rwanda kuko kugira ngo ubone ikipe yabaga idafite umukinnyi waciye muri APR FC byabaga bitangaje. 

    Icyo gihe abakinnyi b’abanyarwanda bariganje ndetse bagira ijambo, dutangira kubona abarimo nka Nsabimana Eric, Kimenyi Yves, Kwizera Olivier, Djabel, Mangwende n’abandi.

    Iyi myaka igera kuri 11, umukinnyi w’umunyarwanda yari mu babona amafaranga menshi, ikizere cyo kubaho ndetse no kugira ubutunzi cyarazamutse, ndetse no kubona umwanya mu ikipe y’igihugu buri wese yumvaga bishoboka apfa kuba akina. 

    APR FC yari ifite itegeko rivuga ko umukinnyi wese witwaye neza muri shampiyona adakinira APR FC umwaka utaha agomba kuba ayikinira ku kiguzi icyo ari cyo cyose.

    Mu ndirimbo “Kavukire”, Masabo akomeza asaba Kavukire gufata utwangushye akimuka bwangu kuko abimukira baje.

    Tubisanishije, kavukire yaba icyo gihe yari aho umukinnyi w’umunyarwanda ari kuri ubu kuko uwari ufite ijambo wese mu makipe yose akina icyiciro cya mbere mu Rwanda kuri ubu afite urwicyekwe rwo kubona umwanya ubanza mu kibuga.

    Urugero rwa hafi twavuga nka Ishimwe Pierre wari umunyezamu wa mbere wa APR FC mu myaka ibiri ishize, ubu akaba yamaze kugurirwaho umunyezamu ukomoka muri Congo Brazzaville Ndazila Pavelh.

    Umubare w’abakinnyi b’abanyarwanda mu cyiciro cya mbere ugiye kugabanyuka, ariko tugiye kubona abanyarwanda bakaze

    Umuntu yavuga ko n’ubwo imyaka 11 yatambutse abakinnyi b’abanyarwanda bari ku ibere kandi babayeho neza, ntabwo byatumye twongera kubona abakinnyi bumutse kandi bakamutse nk’abo twari dufite mbere ya 2011. 

    Twavuga ko tugiye kongera kubona umukinnyi umenera mu banyamahanga nka Haruna Niyonzima agakina imyaka isaga 15, aho gusezera amaze imyaka 5 akina umupira w’amaguru. 

    Kuva Iranzi Jean Claude yasezera umupira w’amaguru, twavuga ko nta mukinnyi wo ku ruhande turagira umeze nkawe, kandi ubuhanga aho yabukuye turahibuka ubwo yari ahanganye n’abakinnyi babiri b’abarundi bakinaga muri APR FC.

    Abakinnyi b’abanyarwanda mu myaka itambutse babonye igishoro cy’ubuzima kubera gahunda ibarengera yari yarashyizweho, gusa ku makipe ubanza yarasanze yo ahomba 

    Twakwizera ko tugiye kongera kubona umunyezamu umeze nka Ndoli Jean Claude na Bakame bakinnye imyaka isaga 18, mu gihe Nzarora Marcel yaducitse tureba. Ndoli kugira ngo abone umwanya mu Amavubi no muri APR FC abenshi bazi imbaraga byamusabye harimo no kwicaza Muhamudu Mosi na Ramadhan.

    Umukinnyi w’umunyarwanda uzabasha kubona umwanya ubanza mu kibuga mu makipe nka APR FC, Rayon Sports Police FC Kiyovu Sports n’andi, azaba ameze nk’umuturage wari utuye ku Muhima ubwo umujyi wa Kigali wubakwaga, ndetse abimukira bakahamusanga ariko akanga kurekura akagozi kugera aho ubu abuzukuru be ariho bagituye cyangwa bakaba barahagurishije ku bushake.

    Masabo asoza yishyize mu mwanya wa Kavukire avuga ko ibiri kumubaho abyumva kandi bibabaje, ariko akemeza ko ntacyo yabikoraho. 

    Agira ati 'Kavukire njye ndakumva Muvandimwe, ariko se nkugire nte?” Nanjye wanditse iyi nkuru, abakinnyi b’abanyarwanda ndabumva kandi amahirwe bari bafite agiye kugabanyuka ariko se nabikoraho iki ko amakipe akeneye umusaruro uruta uwo batanze kandi bakaba barabagerageje bikanga?. 

    Tugiye kongera kubona abakinnyi nka ba Iranzi bakandagira mu kibuga biziritse amarira no kudacika intege 

    Haruna Niyonzima yakabaye arenga hari undi uhinguka, gusa sisiteme yari iriho ntabwo yatubaniye 

    Kuva intege nke nk’iza Sekarama zamufata ntabwo twongeye kubona nimero 6 ikora nk’ibyo yakoraga kuva yahanganira umwanya na Mafisango ari umwana muto ushaka kureba uko izuba ry’umupira w’amaguru rirasa 

    Cira nikubite yatumye Bakame na Ndoli babura umusimbura, ari nabyo biteye ingaruka z’uko umwaka utaha muri shampiyona hazaba harimo abanyezamu basaga 8 b’abanyamahanga mu makipe 16

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132104/bakinnyi-bana-bu-rwanda-mukenyere-mukomeze-buri-muntu-agiye-gucumbagira-imvune-ye-132104.html