Blog

  • Burya koko akabi gasekwa nk’akeza! Inkuru iteye agahinda kuri wa mugabo washatse kwesa agahigo ko kurira amasaha menshi ku isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya Nigeria wari watangiye kwesa agahigo ko kurira amasaha menshi ku isi yahuye n'uruva gusenya.

    Umugabo witwa Tembu Ebere ukomoka muri Nigeria wari wiyemeje kumara amasaha menshi ari kuririra kugirango yandikwe muri Guness Word Record gusa byarangiye ahuye n'ibibazo by'ubuzima.

    Uyu mugabo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC y'Abongereza ko ibyo kurira yabaye abishyize kuruhande kubera ko yatangiye guhura n'ibibazo by'ubuzima dore ko yaratangiye kubara umutwe ndetse no kubyimba mu maso.

    Uyu mugabo ubwo yarari kurira yaje guhuma amaso mu gihe cy'iminota 45 yose, gusa yanze kuva ku izima avuga ko gahunda yo kurira ikomeje.

    Source : https://yegob.rw/burya-koko-akabi-gasekwa-nkakeza-inkuru-iteye-agahinda-kuri-wa-mugabo-washatse-kwesa-agahigo-ko-kurira-amasaha-menshi-ku-isi/

  • DNA zirengagijwe:Tity Brown yasabiwe gufungw… – #rwanda #RwOT

    Titi Brown asaba ko urukiko rwareba ibimenyetso bya gihanga akaba yagirwa umwere akagaruka mu muryango nyarwanda.


    Maitre Mbonyimpaye Elias asaba urukiko kugendera ku bimenyetso bya gihanga kuko  aribyo  Kamarampaka muri uru rubanza.


    Uko urubanza rwagenze kuva saa 9:21 kugeza rurangiye


    Umubyinnyi Titi Brown yitabiriye urubanza aregwamo icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y'ubukure, yitandukanya n'ibyo gutera inda.

     

    Uru rubanza rumaze gusubikwa ubugira gatanu, byitezwe ko haza gutangazwa ibisubizo by'uturemangingo ndangasano byafashwe inda yatewe uwo mwana uvugwa muri uru rubanza.

     

    Umushinjacyaha yatangaje ko habayemo amakosa mu gupima uturemangingo ndangasano tw'inda bivugwa ko Titi Brown yateye uwo mwana, ku buryo ibisubizo byaje byose bishingiye ku mukobwa.

     

    Titi Brown ahawe Ijambo yavuze ko uyu mushinjacyaha atasomye neza raporo ya muganga wafashe ibi bipimo kuko yagaragaje ko iyi nda atari iy'uyu musore.

     

    Nta gereranya ryabayeho ngo barebe DNA


    Igisubizo cyari gikenewe ni icya ADN ariko ubushinjacyaha ntabwo buri kuyishingiraho


    Titi Brown yireguye


    Titi Brown ari kuri Polisi yivugiye ko umukobwa yaje kumureba ngo amwigishe kubyina.Yabwiye umukobwa ko yaza akareba aho aba ngo arebe tike azajya akoresha aje kwiga kubyina.


    Umukobwa yarahageze ariko ntiyigeze yinjira mu nzu ya Titi Brown

    Ati:” Nyakubahwa Perezida w’urukiko ntabwo namusambanyije. Ntabwo nari inshuti nawe ntitwanavuganaga cyane. Kubera mba mu imyidagaduro wasanga ari uwamuntumyeho”


    Ubushinjacyaha bwasabye ko najyanwa gupimwa basanga sinamusambanyije. Kuba mama we n’umukobwa bavuga ko namusambanyije sibyo kuko ADN zasanze ntarasambanyije uriya mukobwa.Bishimangira ibyo navuze mu bugenzacyaha.


    Maitre Mbonyimpaye Elias yagaragaje ibyo ashingiraho asaba ko Titi Brown agirwa umwere.Yatanze urugero rw’urubanza rwa RPAA, ubushinjacyaha bwaregaga Samuel, urukiko rw’ikirenga rwarebye ibimenyetso byose basanga ntiyamusambanyije. Ubuhamya ntabwo bwahawe agaciro.


    Ibimenyetso by’ubushinjacyaha byanasuzumwe na Rwanda Forensic Laboratory. Raporo ya muganga yerekana ko Titi Brown atasambanyije umwana. Raporo ivuga ko yasambanyijwe akanaterwa n’inda. Inda yavanywemo kugirango bazarebe uwamuteye inda.


    Kugirango hemezwe ko yasambanyijwe bapima amasohoro,


    Nyina w’umwana uretse kubwirwa gusa ntabwo yababonye basambana

    Maitre yavuze ko bashobora kuba (Mama w’umwana) babifitemo izindi nyungu kuko ibimenyetso by’ikoranabuhanga birimo icy’amavuko, icyo gutwita byose ntibyerekana ko ari Titi Brown wamuteye inda.

    Muri uru rubanza DNA zisa n’izirengagijwe

    Urubanza rwatinze kubera ko ku itariki 03 Gicurasi 2023 ubushinjacyaha bwagiye gupimisha Titi Brown.


    Ibimenyetso bigaragaza DNA ya Titi Brown idahuye n’umukobwa watewe inda

    Mu bipimo byasuzumwe basanze DNA ya Ishimwe Thierry,  n’inda yakuwemo yarapimwe. Byose basanze Titi Brown atarasambanyije uriya mukobwa. 


    Maitre ati”: Birababaje kuba Ubushinjacyaha bwaragaragaje ikimenyetso none bukaba butari kubigenderaho. Nibyo bari gushaka ibimenyetso bishinja Thierry ariko mu mwanzuro w’ibizami bya DNA basanze Titi Brown atarateye inda uriya mukobwa”.

     

    Kugeza ubu buri ruhande rukomeje kwerekana impamvu zo gushingiraho ariko ubushinjacyaha ibimenyetso bya gihanga ntabwo bwabigaragaje nk'ibikwiriye gushingirwaho.


    Urukiko rutegetswe ko uru rubanza ruzasomwa 'Umwanzuro' ku itariki 20 Nzeri 2023 Saa Saba z’amanywa ku masaha y’i Kigali.


    Tity Brown arasabirwa kugirwa umwere


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132145/dna-zirengagijwetity-brown-yasabiwe-gufungwa-imyaka-25-132145.html

  • Juno Kizigenza, Rusine na Fally Merci basusur… – #rwanda #RwOT

    Iyi Nama yabereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika mu Rwanda, yahujwe n’ibikorwa by’imyidagaduro bifasha abayitabiriye gusabana. Ikurikirwa no gusabana kw’abantu bumva banabyina umuziki ucurangwa na ba Dj banyuranye mu mbuga ya BK Arena cyangwa se kuri Kigali Convention Center.

    Ibi biri mu byatumye umuryango ‘Afriyan Rwanda’ utegura ibitaramo wise “Youth Caravan Flash Mob” bigamije kwigisha urubyiruko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, cyabereye mu mbuga ya Car Free Zone mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2023.

    Batangiriye mu Ntara mu mashuri na za Kaminuza mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kumenya muri rusange ingingo zagarutsweho muri iyi nama, Women Deliver, igamije kumvikanisha neza ihame ry'uburinganire hagati y'abagabo n'abagore.

    Juno Kizigenza yaririmbye muri iki gitaramo yitaye cyane ku ndirimbo zigize album ye ya mbere yise 'Yaraje' aherutse gushyira ahagaragara. Yaririmbye indirimbo nka Igitangaza, Fit, Nazubaye, Jaja, Yaraje, Kurura ndetse na Nightmare.

    Muri iki gitaramo, Fally Merci na Rusine bafatanyije gususurutsa urubyiruko rwacyitabiriye binyuze mu rwenya bagiye batera, ariko kandi bitsaga cyane ku gukangurira buri wese kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abagabo , kuko ari wo muti urambye mu kurandura amakimbirane mu miryango, hakimirwa ubwuzuzanye mu bantu.

    Uriya muryango Afriyan Rwanda ufatanyije n’abandi baterankunga, bagaragaza ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kumvikanisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, no gusaba urubyiruko kubigiramo uruhare.

    Ibi bitaramo birakomeza kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023, kuri Mundi Center, aho biteganyijwe ko umuraperi Bull Dogg aza gususurutsa ababyitabiriye.    

    Juno Kizigenza yaririmbye mu gitaramo ‘Youth Caravan’ yita cyane ku ndirimbo zigize album ye ya mbere yise ‘Yaraje’ 


    Abakunzi ba Juno Kizigenza bagiye bamusaba cyane indirimbo ze zakunzwe, bigeze ku ndirimbo ziri kuri album ye ibintu birahinduka 

    Juno yitwaje ababinnyi bamufashije gususurutsa urubyiruko rwari rukoraniye muri Car Free Zone 

    Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi iki gitaramo bakangurirwa kwirinda ihohoterwa mu miryango babarizwamo 

    Rusine Patrick yanyujijemo ajya gufasha ku rubyiniro Juno Kizigenza muri iki gitaramo


    Rusine na Fally Merci bafatanyije kuyobora iki gitaramo, bisunze urwenya batembagaje abantu 


    Rusine na Fally bagiye baganiriza urubyiruko icyo bazi ku buringanire hagati y’umugabo n’umugore

    Urubyiruko rwaganirijwe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango






    Umunyarwenya Rusine Patrick usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm




    Umunyarwenya Fally Merci usanzwe utegura ibitaramo by’urwenya bya ‘Gen-Z Comedy’










    KANDA HANO WUMVE ALBUM ‘YARAJE’ YA JUNO KIZIGENZA
    “>

    Kanda hano urebe uko byari byifashe muri iki gitaramo cya Juno Kizigenza

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132148/juno-kizigenza-rusine-na-fally-merci-basusurukije-abitabiriye-igitaramo-gishamikiye-mu-nam-132148.html

  • Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ibisubizo bya ADN mu rubanza rwa Titi Brown #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwasabiye umubyinnyi Ishimwe Thierry [Titi Brown] gufungwa imyaka 25 ni nyuma y’uko butemera ibisubizo bya ADN, ashinjwa gusambanya umwanya akanamutera inda.

    Uyu munsi nibwo Titi Brown yongeye gusubira imbere y’Urukiko aho aregwa gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akanamutera inda.

    Mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 20 Nyakanga 2023, Titi Brown yahakanye ibyaha byose aregwa.

    Ni urubanza rwagarutse ku bizami bya ADN byafashwe hapimwa inda yakuyemo bigahuzwa n’ibya Titi Brown. Ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi buvuga ko nta gereranya ryabayeho kuko ngo byafashwe mu buryo butari bwo ku buryo bitagaragaza neza niba Titi Brown ari we se w’umwana.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko raporo ya muganga itahabwa agaciro, busaba Urukiko guha agaciro dosiye yatanzwe mbere bwongera gusabira Titi Brown igifungo cy’imyaka 25.

    Titi Brown yavuze ko atigeze asambanya uyu mwana ko ahubwo uyu mukobwa yamuhamagaye amubwira ko yifuza gusura ishuri ryigisha kubyina yari agiye gufungura ndetse akarisura ariko atigeze yinjira mu nzu ye.

    Ikindi yavuze ko ibizami bya ADN byafashwe byagaragaje ko ntaho ahuriye n’iyo nda uwo bavuga ko yahohoteye yari atwite.

    Umunyamategeko wunganira Titii Brown yavuze ko Ubushinjacyaha bwasabye ko hapimwa ADN ndetse basanga ntaho bihuriye na Titi Brown ndetse ko ubuhamya bw’umubyeyi butahabwa agaciro kuko ibyo yavuze ari ibyo yabwiwe atari ahari.

    Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa tariki ya 22 Nzeri 2023.

    Titi Brown yahakanye ibyaha byose aregwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ubushinjacyaha-bwateye-utwatsi-ibisubizo-bya-adn-mu-rubanza-rwa-titi-brown

  • Mu mafoto ashotora abarebyi: Bahavu Jannet yaragaye mu isura nshya -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mafoto ashotora abarebyi: Umukinnyikazi wa filime nyarwanda Bahavu Jannet Usanase yagaragaye mu isura nshya.

    Mu mafoto yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze umukinnyikazi wa filime nyarwanda Bahavu Jannet yasangije abamukurikira amafoto asa neza cyane maze aboneraho no kubashimira kubera urukundo bamweretse ku isabukuru ye y'amavuko.

    Amafoto:

    Bimwe mu byo abantu bamubwiye nyuma yo kubashimira:

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-ashotora-abarebyi-bahavu-jannet-yaragaye-mu-isura-nshya-amafoto/

  • Abantu basigaye barihebye pee!! Umugabo yahondaguye umukunzi we kugeza ashizemo umwuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi ashinjwa gukubita umugore we kugeza amwishe.

    umugabo w'imyaka 54 ukomoka Calabar yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umukunzi we kugeza amwishe.

    Uyu ukekwaho kwica umukunzi we yahise ajya gucumbikirwa kuri Station ya Polisi iherereye Uwanse mbere y'uko dosiye ye ikorwa hanyuma akagezwa imbere y'urukiko.

    Ubwo uyu mugore yari akimara gukubitwa, Polisi yamwihutanye ku bitaro bya University of Calabar Teaching ariko ku bw'amahirwe make ntiyabasha kurokoka kuko yahise yitaba Imana akigera ku bitaro.

    Source : https://yegob.rw/abantu-basigaye-barihebye-pee-umugabo-yahondaguye-umukunzi-we-kugeza-ashizemo-umwuka/

  • Amafoto – Ikipe y'igihugu U19 muri Handball yerekeje muri Croatie gukina imikino y'igikombe cy'Isi #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu batarengeje imyaka 19 yashyikirijwe ibendera yitegura urugendo yaraye ikoze rwo kwerekeza muri Croatia, ahazabera imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi.

    Iyi kipe y'igihugu y'u Rwanda yerekeje muri Croatie aho izakina imikino izatangira ku itariki ya 2 kugeza kuya 13 Kanama 2023.

    Ikipe y'igihigu yabanje guhabwa ibendera n'muyobozi mukuru wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Ngarambe Rwego aho yabasabye guhagarira neza igihugu abifuriza intsinzi no gukomera ku ishema ry'u Rwanda aho bazaba bari hose.

    Iyi kipe y'igihugu ikaba yabanje kwerekeza mu gihugu cya Espagne, aho izakorera Imyitozo y'iminsi 10, mbere yo kujya mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi 2023.

    The post Amafoto — Ikipe y'igihugu U19 muri Handball yerekeje muri Croatie gukina imikino y'igikombe cy'Isi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-ikipe-yigihugu-u19-muri-handball-yerekeje-muri-croatie-gukina-imikino-yigikombe-cyisi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-ikipe-yigihugu-u19-muri-handball-yerekeje-muri-croatie-gukina-imikino-yigikombe-cyisi

  • Taylor Swift yaciye agahigo gafitwe n’abarimo… – #rwanda #RwOT

    Taylor Swift umwe mu bahanzikazi bahetse injyana ya Pop ku rwego mpuzamahanga, yongeye kwandika amateka mashya aho yabaye umugore wa kabiri ufite alubumu nyinshi zaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rwerekana imizingo y’indirimbo ikunze ku isi yose. Uru ni urutonde rwa Billboard Hot 200.

    Alubumu nshya ya Taylor Swift yise ‘Speak Now II (Taylor’s Version) yasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi. Iyi alubumu imaze iminsi ibarika ku ntoki yaciye agahigo iba iya mbere kuri Billboard Hot 200, ihita inaba alubumu ya 12 y’uyu muhanzikazi igiye ku mwanya wa mbere.

    Alubumu nshya ya Taylor Swift yaje ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 200, iba iya 12 ye ije kuri uyu mwanya

    Taylor Swift ubaye umuhanzikazi wa kabiri ku isi uciye aka gahigo, ubusanzwe kari gafitwe na Barbra Streisand wari usanzwe afite alubumu 11 zimaze kuza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde rwifuzwa kujyaho naburi muhanzi.

    Aka gahigo kandi Taylor Swift agahuje n’umuraperi kabuhariwe Jay Z wabaye umuraperi wa mbere ufite alubumu zigera kuri 14 zabaye iza mbere kuri Billboard Hot 200. Itsinda rya The Beatles naryo niryo rimaze kugira imizingo myinshi igera kuri 19 mu gihe umuraperi Drake afite imizingo 12 yabaye iya mbere kuri Billboard Hot 200.

    Aka gahigo Taylor Swift yaciye gasanzwe gafitwe n’ibyamamare birimo Jay Z

    Taylor Swift acuye aka gahigo nyuma yaho mu Kwakira yabaye umuhanzi wa mbere wigeze gufata icyarimwe imyanya 10 yose ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Amerika, nyuma yaho yaramaze kumurika alubumu ye yise ‘Midnights’.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132137/taylor-swift-yaciye-agahigo-gafitwe-nabarimo-jay-z-132137.html

  • Arsenal niyo iyoboye! Sobanukirwa amakipe 10… – #rwanda #RwOT

    Miliyoni 200 z’amayero nizo zaguzwe abakinnyi bashya iyi kipe y’Abarashi yasinyishije aribo Declan Rice yakuye muri West Ham ,Jurrien Timber yakuye muri Ajax ndetse na Kai Havertz bakuye muri Chelsea.

    Kugura aba bakinnyi uko ari 3 no kuba bari bamaze kongerera Bukayo Saka amasezerano nibyo byatumye Arsenal itumbagira ihita igira abakinnyi bahenze kurusha andi makipe ku Isi aho bafite agaciro ka Miliyari 1 na miliyoni 51 z’amayero.

    Ku rutonde rw’amakipe ahenze ku Isi rwakozwe n’ikinyamakuru The Sun ku mwanya wa 2 hariho ikipe ya Manchester City aho ifite agaciro kangana na miliyari 1 na miliyoni 34 z’Amayero. 

    Ku mwanya wa 3 hazaho ikipe yo mu Bufaransa ya Paris Saint-Germain,ifite agaciro ka miliyoni 886 z’Amayero. Nyuma yayo hakurikiraho Real Madrid yo muri Espagne ifite agaciro ka miliyoni 861 z’amayero nayo igarukirwa na Bayern Munich ifite agaciro ka miliyoni 829 z’amayero.

    Kuba Declan Rice yarinjiye mu ikipe ya Arsenal aguzwe amafaranga menshi nabyo biri muri  bimwe byatumye iyi kipe ihenda.

    Kuri uru rutonde rw’amakipe 10  yiganjemo nayo mu Bwongereza kuko ku mwanya wa 6 hahita haza ikipe ya Chelsea y’umutoza mushya Mauricio Pauchetino uri kugenda agerageza kugabanya abakinnyi,ifite agaciro ka miliyoni 755 z’amayero.

    Ku mwanya wa 7 hahita haza ikipe ifite igikombe cya shampiyona ya Espagne giheruka ya FC Barcelona aho ifite agaciro ka miliyoni 735 z’amayero. Nyuma yaho haza ikipe itozwa na Jurgen Klopp ya Liverpool, abakinnyi bayo bafite agaciro ka miliyoni 735 z’amayero.

    Ikipe iza ku mwanya wa 9 ubanziriza uwa nyuma ni Manchester United ifite agaciro ka miliyoni 726 z’amayero, niyongeramo umuzamu Andre Onana nk’uko biteganyijwe agaciro kaziyongera. Ku mwanya wanyuma ariwo wa 10 ni Tottenham ifite agaciro ka miliyoni 672 z’amayero.

    Uko amakipe akurikirana mu kugira abakinnyi bahenze

    Kai Havertz nawe ari mu batumye Arsenal ariyo iba iya 1 ku Isi mu kugura agaciro gahenze

    Abatoza 2 b’amakipe afite abakinnyi bahenze ku Isi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132129/arsenal-niyo-iyoboye-sobanukirwa-amakipe-10-ahenze-kurusha-andi-ku-isi-132129.html