Blog

  • Ubuhehesi bwendaga kubasenyera: Ibyo utamenye… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo byamenyekanye ko rurangiranwa muri sinema no mu gutera urwenya Kevin Darnell Hart ari mu Rwanda hamwe n’umuryango we. Uyu mugabo yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023.

    Byatangajwe ko icyazanye Kevin Hart n’umuryango we ari gutembera u Rwanda, no gusura ingagi mu Birunga. Uyu munyarwenya w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga waherekejwe n’umugore we w’umunyamideli ,Eniko Hart bamaze imyaka 8 barushinze bari muri couples z’ibyamamare zikunze kugarukwaho cyane.

    Uretse kuba bombi bafite amazina akomeye mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za  Amerika bikaba aribyo bituma akenshi bakunda kugarukwaho, banakunze kuvugwa cyane bitewe n’ubuzima bwabo busanzwe babayemo.

    Byumwihariko urugo rwabo rwigeze kuba igitaramo ubwo byamenyekanaga ko Kevin Hart yaciye inyuma Eniko Hart.

    Urugo rwa Kevin Hart na Eniko Hart rwari rugiye gusenyerwa n’ubuhehesi bw’uyu munyarwenya

    Urugo rwabo kandi rwanashyizwe ku rutonde rw’ibyamamare byari bigiye gusenyerwa n’ubuhehesi hakabura gato. Kevin Hart yenze gusigwa n'umugore we Eniko Hart nyuma y’uko  amashusho amuca inyuma  n’inkumi akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga mu 2017. 

    Ni amashusho yerekanaga uyu munyarwenya ari kwishimishanya n'inkumi mu cyumba cya hoteli n’andi yamwerekanye bari gusomanira mu modoka. Ibi byatumye Kevin Hart ahita ashyira andi mashusho kuri Instagram asaba imbabazi umugore we n'umuryango we avuga ko ibyo yakoze ari amakosa byumwihariko yasabye imbabazi umugore we dore ko ibi byabaye ubwo yari atwite umwana wabo wa mbere.

    Iki gihe muri 2017 Kevin Hart yakoze ibishoboka ngo yiyunge n'umugore we ndetse yanishyuye umuraperi J. Cole akora indirimbo yitwa ‘Kevin’s Heart’ imusabira imbabazi ku mugore we yaciye inyuma Isi yose ikabimenya ndetse itangazamakuru rikibasira umuryango wabo.

    Eniko Hart yasabye umugabo we gushaka ahandi hantu ho kuba nyuma yo kumuca inyuma

    Mu 2018 Kevin Hart yaje gutanga ubuhamya bw’uko byari bimeze ubwo amashusho aryamanye n’indi nkumi yajyaga hanze. Iki gihe yavuze ko umugore we yamusabye kuba atari mu nzu yabo agashaka ahandi aba agiye kuba mu gihe batariyunga. Kevin yavuze ko yamaze amezi 3 atarara iwe kubera ko umugore yari yaramurakariye bigatuma ashaka indi nzu yo kubamo.

    Ibyo kuba yaragiye gusenyerwa n’ubuhehesi, Kevin Hart yakunze kubigarukaho cyane mu bitaramo by’urwenya dore ko n’ubundi akenshi usanga ibyo avuga mu rwenya rwe ari ibyamubayeho. Mu rwenya rwe rwanyuze kuri Netflix mu 2019 yise ‘Irresponsible’ yagarutse ku kuba imyitwarire ye yari imusenyeye.

    Yagize ati: ”Ntabwo ndibumere nk’abandi bagabo ngo mvuge ko inzoga arizo zatumye nca inyuma umugore wanjye cyangwa ko umubiri ariwo wanshutse. Ntabwo ndibubeshyere inshuti zanjye ko arizo zancutse ahubwo ndemera ko njyewe arinjye wafashe umwanzuro nakwita uw’ikigoryi nkaryamana n’inkumi twahuriye mu kabyiniro”.

    Kevin Hart yakunze no gutera urwenya ku byamubayeho nyuma y’uko amashusho aryamanye n’inkumi agiye hanze

    Abivuga aseka Kevin Hart yabihinduye urwenya ati: ”Ese ubwo mwaratunguwe mubonye ariya mashusho? Wasanga mwaravuze ko mbatengushye kandi musanzwe mubizi ko ndi ikigoryi. Iyo nza kuba ntari ikigoryi simba narabikoze. Imbabazi umugore wanjye yazimpaye kuko nawe abizi ko ndi ikigoryi ntakundi yabigenza”.

    Nk’uko undi musitari wese uzi ubwenge abigenza akabyaza umusaruro ‘Scandal’ cyangwa se ibintu bibi byamubayeho, niko Kevin Hart nawe yabigenjeje ubwo benshi bari kumwota ku mbuga nkoranyambaga bamugayira ko yaciye inyuma umugore we inkuru ikaba kimomo.

    Iki gihe we yahise asinyanya amasezerano na Netflix imwishyura miliyoni 30 z’amadolari maze ikora filime mbarankuru y’uruhererekane (Documentary) igaruka ku byabaye mu rugo rwe ubwo byamenyekanaga ko yaciye inyuma umugore we.

    Aba bombi bakoze filime mbarankuru igaruka ku byabaye ubwo Kevin Hart yacaga inyuma Eniko

    Iyi filime mbarankuru ifite ibice 6 aho kuva ku gice cya mbere kugeza ku gice cya 3 Kevin Hart n’umugore we Eniko Hart bavuga urugendo rwabo rwo kwiyunga kuba mu 2017 hasohoka amashusho aryamanye n’umukobwa, byumwihariko umugore we yagarutse ku ngaruka byamugizeho zirimo nko kuba yari yafashe umwanzuro wo kwaka gatanya Kevin Hart.

    Muri iyi filime iri mu zarebwe cyane kuri Netflix mu 2019, Kevin Hart n’umugore we bavuze ko kwiyunga kwabo babifashijwemo n’umuryango wabo gusa bakanasobanura ko bitabiriye ‘Couples Therapy’ mu gihe cy’amezi 8 aho baganirizwaga n’umuganga mu byimitekerereze no kunga abashakanye bafitanye ibibazo.

    Kevin Hart n’umugore we babashije kwiyunga basubira kubana neza

    Nyuma y’ibyo byose banyuzemo, urugo rwa Kevin Hart na Eniko Hart rwabashije kubinyuramo rwemye ndetse bombi bongera kubaka bundi bushya. Kugeza ubu babanye neza aho bamaze no kubyarana abana babiri n’abandi babiri Kevin yabyaranye n’umugore we wa mbere. Uyu muryango we w’abana bane n’umugore kugeza ubu baryohewe n’ibiruhuko barimo mu Rwanda.

    Umunyarwenya Kevin Hart yasuye iduka rya Made In Rwanda mu nzu ihanga imideli ya Haute Base

    Umuryango wa Kevin Hart waje mu Rwanda mu biruhuko

    Kevin Hart n’umukobwa we Heaven Hart baguze imyambaro n’imitako ya Kinyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132134/ubuhehesi-bwendaga-kubasenyera-ibyo-utamenye-ku-rugo-rwa-kevin-hart-na-eniko-bari-mu-rwand-132134.html

  • Umutoza wa APR FC n’umwungiriza we bageze mu Rwanda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya w’umufaransa, Thierry Froger watoje amakipe arimo Lille yageze mu Rwanda aho aje gutoza ikipe ya APR FC.

    Uyu mugabo uje gusimbura Ben Moussa wasoje amasezerano ye, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2023.

    Thierry Froger ufite ibyangombwa by’ubutoza by’ikirenga bya UEFA Pro, akaba yazanye n’umwungiriza we Khouda Karim bakoranye muri USM Alger.

    Ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n’umunyamabanga w’iyi kipe, Masabo Michel ndetse na Team Manager, Rtd Cpt Eric Ntazinda.

    Thierry Froger ni umutoza w’umufaransa w’imyaka 60 yakiniye Lille, Grenobles na Le Mans zo mu Bufaransa.

    Yatoje amakipe menshi atandukanye nka Le Mans, Châteauroux, Lille, Reims, Nîmes zo mu Bufaransa, ku mugabane wa Afurika yatoje amakipe nka TP Mazempe, USM Alger na Arta/Solar7 aherukamo. Yanatoje ikipe y’igihugu ya Togo.

    Thierry Froger yazanye n’umwungiriza we Khouda Karim

    Umwana wakirije ururabo Thierry Froger

    Rtd Cpt Eric Ntazinda ni umwe mu bakiriye umutoza Thierry Froger

    Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel yakiriye umutoza mushya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-n-umwungiriza-we-bageze-mu-rwanda-amafoto

  • Bwa mbere Ange Kagame yatangaje amazina y’abana be babiri #rwanda #RwOT

    Umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ange Ingabire Kagame bwa yahishuriye abamukurikira amazina y’abana be babiri b’abakobwa.

    Ni butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yishimira ko we n’umugabo Ndengeyingoma Bertrand abana babo bagize isabukuru y’amavuko.

    Ange Kagame wakoze ubukwe na Ndengeyingoma Bertrand muri Nyakanga 2019, mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko aba bana be ari impano idasanzwe yahawe n’Imana.

    Ni abana bavukiye ukwezi kumwe n’itariki imwe ariko mu myaka itandukanye.

    Umukuru yitwa Anaya Abe Ndengeyingoma yavutse tariki ya 19 Nyakanga 2020 akaba yujuje imyaka 3 y’amavuko.

    Amalia Agwize Ndengeyingoma ni we buheta bwa Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand akaba we ejo hashize yarujuje umwaka umwe kuko yavutse tariki ya 19 Nyakanga 2022.

    07.19.20 – Anaya Abe Ndengeyingoma

    07.19.22- Amalia Agwize Ndengeyingoma

    My baby girls turned 3 and 1🩷 Grateful to God for the most precious gifts🙏🏾

    — AIKN (@AngeKagame) July 19, 2023

    Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand bahishuye amazina y’abana babo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-ange-kagame-yatangaje-amazina-y-abana-be-babiri

  • Amabanki mu Rwanda agiye kwesurana mu mikino itandukanye mu irushanwa rizatwara arenga miliyoni 30 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe rya mabanki mu Rwanda (Rwanda) ryateguye irushanwa rihuza banki zitandukanye mu mikino itandukanye rizaba guhera mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

    Ni irushanwa ngaruka mwaka rizaba riba ku nshuro ya 4 aho kuri iyi nshuro rizitabirwa n’amabanki 12 mu mikino 4 (Football, Basketball, Volleyball na Swimming).

    Iyi mikino ikaba izabera ku bibuga bya Mumena na Kigali Pelé Stadium (Football), Ecole des Anges (muri Volleyball), Kimironko Basketball Courts (Basketball) na Green Hills Academy (Swimming).

    Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (RBA) mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ejo hashize tariki ya 19 Nyakanga 2023, bavuze ko irushanwa rizatangira tariki ya 5 Kanama rigeze tariki ya 2 Nzeri 2023, rikazajya rikinwa ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

    Ni rushanwa umuyobozi wa RBA, Mr Tony Francis Ntore yavuze ko rizatwara arenga gato miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Hazahembwa abakinnyi bitwaye neza ku giti cyabo n’amakipe aho ikipe ya mbere izahabwa igikombe n’imidali ya Zahabu (Gold), iya kabiri ihabwe imidali ya Feza (Silver) ni mu gihe iya gatatu izahabwa imidali y’Umuringa (Bronze), ibi bihembo byose nta mafaranga azabiherekeza.

    Hanabaye tombola y’uko amakipe azaba ahagaze mu matsinda mu mikino itandukanye.

    Volleyball

    Muri Volleyball hazitabira amakipe 4 gusa, bahise batombola uko azahura, BPR izahura na BK n’aho Cogebank izahure na Ecobank izitsinze zihurire ku mukino wa nyuma.

    Basketball

    Atsinda A: Bank of Kigali (yatwaye igikombe), Cogebank, Access Bank na BPR

    Itsinda B: Equity, Ecobank, I&M Bank na NCBA

    Football

    Itsinda A: Equity, Access Bank na BPR

    Itsinda B: BK, Cogebank , I&M Bank, GT Bank

    Tony Francis Ntore umuyobozi wa RBA

    Natacha Haguma ukuriye iri rushanwa

    Abanyamakuru bahawe umwanya babaza ibibazo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amabanki-mu-rwanda-agiye-kwesurana-mu-mikino-itandukanye-mu-irushanwa-rizatwara-arenga-miliyoni-30

  • Ibinyoma Kongo ihimbira u Rwanda ntibishingiye ku rwango gusa, binafitanye isano n'ubuswa. #rwanda #RwOT

    Nyamara bamwe mu bategetsi ba Kongo si ubuswa n'ubuhubutsi gusa, ahubwo bafite ihungabana tutazi aho rizavurirwa. Ubanza bakoreshwa n'amadayimoni cyangwa ibiyayuramutwe si gusa.

    Dore nk'ubu ubuyobozi bukuru bw'igisirikari cy'icyo gihugu, bumaze gusohora inyandiko ndende ishinja u Rwanda umugambi ngo wo gutera Kongo. Umuvugizi wa FARDC, ibyo ngo arabishingira ku itangazo Tshisekedi n'abambari be barose gusa, ngo Leta y'uRwanda yasohoye ejo tariki 18/07/2023, ngo ivuga ko 'igiye kohereza ingabo za RDF ku butaka bwa Kongo'.

    Iryo tangazo ntaryigezo bavuga nta ryigeze ribaho.Uwashaka kubigenzura yareba ku mbuga nkoranyambaga zose za Guverinoma y'uRwanda cyangwa iza RDF zisanzwe zishyirwaho amatangazo, cyangwa akabaza igitangazamakuru icyo ari cyo cyose, cyaba icyo mu Gihugu cyangwa icyo mu mahanga.

    Icyo u Rwanda rwavuze, ni uko rufite amakuru ko umutwe w'iterabwoba wa FDLR, ubifashijwemo n'ubutegetsi bwa Kongo, urimo kwisuganya ngo uhungabanye umutekano mu Rwanda, cyane cyane mu duce duhana imbibi na Kongo.
    Umuvugizi wa Guverinoma y'uRwanda ndetse na RDF bahumurije Abanyarwanda kuko ingabo zabo ziryamiye amajanja, kugirango zihashye umwanzi, nabo babasaba kuba maso bityo bakazafatanya nazo gukoma imbere ibyo bikorwa by'iterabwoba.
    Uwo mugambi mubisha wa FDLR wanashimangiwe n'umuvugizi wayo, wumvikanye kuri radiyo Ijwi ry'Amerika, VOA, avuga ko'batazava ku ntego yo kurwana u Rwanda'.

    Iryo tangazo ry'igisirikari cya Kongo ryuzuyemo ibipapirano rero, nta kindi rigamije, uretse gutanguranwa, kugirango ubwo FDLR izaba ishyize mu bikorwa uwo mugambi wayo, RDF izatinye gukurikira ibyo byihebe kugeza mu ndiri yabyo ku butaka bwa Kongo.

    U Rwanda ntirukangwa n'ibihuha. Naho niba abategeka Kongo bumva igihugu cyabo kizabeshwaho no guha induru umunwa bashingiye ku bihuha, bahisemo inzira ya giswa kuko ikinyoma kitaramba. Amateka yagombye kuba yarabigishije .

    The post Ibinyoma Kongo ihimbira u Rwanda ntibishingiye ku rwango gusa, binafitanye isano n'ubuswa. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibinyoma-kongo-ihimbira-u-rwanda-ntibishingiye-ku-rwango-gusa-binafitanye-isano-nubuswa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibinyoma-kongo-ihimbira-u-rwanda-ntibishingiye-ku-rwango-gusa-binafitanye-isano-nubuswa

  • Imbamutima za Mugisha Bonheur (Casemiro) kuri APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugisha Bonheur [Casemiro] yashimiye APR FC kuba yaramuhaye amahirwe yo kwerekana icyo ashoboye bikaba bimugejeje ahantu heza.

    Ni nyuma yo gusinyira ikipe ya Al Ahly Tripoli yo muri Libya yanamaze kumwerekana nk'umukinnyi wayo mushya mu mwaka w'imikino wa 2023-24.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bonheur yagize ati 'yari imyaka 2 myiza nishimyemo, APR FC mwarakoze cyane kumpa amahirwe yo kugaragaza icyo nshoboye. Amahirwe masa mwa Ntare mwe.'

    Uyu mukinnyi wari usoje amasezerano ye muri APR FC y'imyaka 2, yamusabye kongera amasezerano ariko we arabyanga abasaba ko yajya hanze kugerageza amahirwe.

    Al Ahly ikina mu cyiciro cya mbere muri Libya ikaba yarabengutse uyu mukinnyi w'umunyarwanda ukiri muto utanga icyizere mu minsi iri imbere, ni nyuma yo kwitwara neza muri ikipe y'Ingabo z'Igihugu.

    Ntabwo ari yo yonyine yamushakaga kuko n'ikipe ya Stade Tunisien yo muri Tunisia yari yamwoherereje ubutumire ngo abe yajyayo gukora ikizami cy'ubuzima ariko we akaba yahisemo kwerekeza muri Libya.

    Naramuka asinye azaba abaye umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina muri iyi shampiyona ya Libya, ni nyuma ya Haruna Niyonzima ukinira Al Ta'awon.

    Mugisha Bonheur yakuriye muri Heroes FC, aza kwerekeza muri Mukura VS yavuyemo muri 2021 yerekeza muri APR FC yasinyiye imyaka 2 akaba yari ayisoje ahitamo gutandukana n'iyi kipe yasubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga nyuma y'imyaka 11 itabakoresha.

    Source : https://yegob.rw/imbamutima-za-mugisha-bonheur-casemiro-kuri-apr-fc/

  • Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abana bazize impanuka y’ubwato mu mugezi wa Nyabarongo -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga habaye igikorwa cyo gushyingura abana barohamye muri Nyabarongo batwawe mu bwato n'uwari agiye kubakoresha mu kazi ko gupakira amategura.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2023, nibwo hashyinguwe abana 10 bapfuye bazize impanuka y'ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo mu Murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga kuwa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2023.

    Gushyingura abo bana byabanjirijwe n'Igitambo cya Misa cyaturiwe mu kagari ka Matyazo mu Murenge wa Mushishiro.

    Abaturage barimo uwapfushije abana babiri bari mu bana 13 batwawe mu bwato bwari bwakodeshejwe umurobyi wabukoreshaga, bavuze ko uwatwaye abo bana yabatwaye muri ubwo bwato ari 13 mu gihe bugenewe gutwara abantu 3 gusa ndetse bukaba budafite ubwishingizi.

    Habiyakare Réverien wapfushije abana be 2 avuga ko uwari utwaye ubwato bapfiriyemo ari Nyirarume w'abana be.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice wari uhagarariye Leta mu gikorwa cyo gushyingura abo bana, avuga ko Leta y'u Rwanda ibabajwe n'iyi mpanuka yaburiyemo abana 10 ikaba yihanganisha imiryango yose yagize ibyago.

    Source : https://yegob.rw/byari-amarira-nagahinda-mu-muhango-wo-gushyingura-mu-cyubahiro-imibiri-yabana-bazize-impanuka-yubwato-mu-mugezi-wa-nyabarongo-amafoto/

  • Isaha iri kubara imanuka; Titi Brown agiye gusubira imbere y’Urukiko, Ese ari wowe wakumva umeze ute? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown mu kubyina, umaze umwaka umwe n'amezi arindwi afunze, agiye gusubira imbere y'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu munsi tariki 20 Nyakanga 2023 nibwo araburana ku cyaha cyo gusambanya umwana.

    Tariki 18 Gicurasi 2023 uru rukiko rwanzuye ko uru rubanza rusubikwa kubera ko ibisubizo by'uturemangingo ndangasano 'ADN' tw'inda yatewe uwo mwana, bitari byakabonetse.

     

    Source : https://yegob.rw/isaha-iri-kubara-imanuka-titi-brown-agiye-gusubira-imbere-yurukiko-ese-ari-wowe-wakumva-umeze-ute/

  • Umukinnyi w’umunyamahanga APR FC yaguze ashobora kutazakandagira mu kibuga kubera umutoza mushya iyi kipe yaguze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umunyamahanga APR FC yaguze ashobora kutazakandagira mu kibuga kubera umutoza mushya iyi kipe yaguze

    Ikipe ya APR FC yaguze umukinnyi ukomeye ariko bisa nkaho uyu mukinnyi ashobora kudakinishwa kubera umutoza mushya iyi kipe yasinyishije witwa Thierry Forger.

    Ku munsi wo kuwa kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko ikipe ya APR FC yamaze kurangizanya n'umutoza mushya witwa Thierry Forger watoje amakipe akomeye ku isi arimo Lille, TP Mazembe, USM Alger ndetse n'izindi.

    Uyu mutoza nubwo yaje mu ikipe ya APR FC yahahuriye n'umukinnyi yigeze gutoza ndetse amwirukana kubera ubushobozi bucye yamubonagamo. Amakuru YEGOB twamenye ni uko uwo mukinnyi ari Taddeo Lwanga yamwirukanye ubwo yatozaga Arta Solar7 yo mu gihugu cya Djibouti.

    Uyu mukinnyi agurwa n'ikipe ya APR FC byavuzwe ko ari umukinnyi mwiza ndetse niyo urebye aho yagiye akina ntabwo wavuga ko ari mubi cyane gusa benshi bakomeje kwibaza kuri uyu mutoza wamwirukanye aho bahuriye none bakaba bongeye guhurira muri APR FC.

    Bisa nkaho uyu mukinnyi kuba agiye gutozwa na Thierry Forger dushobora kubona atari umukinnyi ubanza mu kibuga mu buryo buhoraho ahubwo bishobora guha amahirwe menshi umukinnyi w'umunyarwanda bakina ku mwanya umwe mu gihe yaba yigaragaje bikomeye.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/236671-2/

  • Kibeho: Umugore arakekwaho kwica umwana w’imyaka 12 amuziza ibishyimbo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho haravugwa inkuru y'umugore witwa Mukeshimana Julienne watawe muri yombi akekwaho kwica umwana w'umuturanyi we witwa Ndayisenga Claude w'imyaka 12 amushinja kumwiba ibishyimbo.

    Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, bibera mu Mudugudu wa Kibayi mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Kibeho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibeho, Nkurunziza Aphrodis yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yakubise inkoni uyu mwana kugeza apfuye nyuma y'uko ahawe amakuru y'uko ari we ushobora kuba yamwibye ibiro icumi by'ibishyimbo.

    Source : https://yegob.rw/kibeho-umugore-arakekwaho-kwica-umwana-wimyaka-12-amuziza-ibishyimbo/