Blog

  • Casemiro yashimiye APR FC #rwanda #RwOT

    Mugisha Bonheur [Casemiro] yashimiye APR FC kuba yaramuhaye amahirwe yo kwerekana icyo ashoboye bikaba bimugejeje ahantu heza.

    Ni nyuma yo gusinyira ikipe ya Al Ahly Tripoli yo muri Libya yanamaze kumwerekana nk’umukinnyi wayo mushya mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bonheur yagize ati “yari imyaka 2 myiza nishimyemo, APR FC mwarakoze cyane kumpa amahirwe yo kugaragaza icyo nshoboye. Amahirwe masa mwa Ntare mwe.”

    Uyu mukinnyi wari usoje amasezerano ye muri APR FC y’imyaka 2, yamusabye kongera amasezerano ariko we arabyanga abasaba ko yajya hanze kugerageza amahirwe.

    Al Ahly ikina mu cyiciro cya mbere muri Libya ikaba yarabengutse uyu mukinnyi w’umunyarwanda ukiri muto utanga icyizere mu minsi iri imbere, ni nyuma yo kwitwara neza muri ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Ntabwo ari yo yonyine yamushakaga kuko n’ikipe ya Stade Tunisien yo muri Tunisia yari yamwoherereje ubutumire ngo abe yajyayo gukora ikizami cy’ubuzima ariko we akaba yahisemo kwerekeza muri Libya.

    Naramuka asinye azaba abaye umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina muri iyi shampiyona ya Libya, ni nyuma ya Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon.

    Mugisha Bonheur yakuriye muri Heroes FC, aza kwerekeza muri Mukura VS yavuyemo muri 2021 yerekeza muri APR FC yasinyiye imyaka 2 akaba yari ayisoje ahitamo gutandukana n’iyi kipe yasubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 itabakoresha.

    Casemiro yashimiye APR FC

    Yamaze kwerekanwa muri Al Ahly Tripoli

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/casemiro-yashimiye-apr-fc

  • Yabyivugiye ku mugaragaro! Umuhanzikazi Bwiza agiye kurongorwa (Amajwi) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Bwiza yatangaje ko afite umukunzi, ndetse ko bitegura gukora ubukwe mu gihe kiri imbere, ahishura indirimbo azamuririmbira ku bukwe bwabo.

    Ibi Bwiza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, ubwo yarimurikiraga indirimbo zigize Album ye ya mbere yise 'My Dream'.

    Mu kanya ko kubaza ibibazo, Bwiza yabajijwe niba afite umukunzi yemeza ko amufite, ndetse ko bari kwitegura gukora ubukwe.

    Yagize ati ' Yego ndamufite turenda no gukora ubukwe'

    Ubwo Bwiza yari ari kuvuga ku ndirmbo zigize iyi Album yageze ku ndirimbo yize 'Rudasumbwa' yemeza ko ariyo azaririmbira umukunzi we ku bukwe bwe.

    'Rudasumbwa' ni indirimbo yakozwe na Loader isozwa na MadeBeats, yafashijwe mu myandikire yayo na Mico The Best, muri iyi ndirimbo aba ataka umukunzi we.

    Yavuze ko iyi ndirimbo ariyo azaririmba mu bukwe bwe.

    Yagize ati 'Akaba ari indirimbo nzaririmba mu bukwe bwanjye.'

    Ubu indirimbo zigize album ya mbere ya Bwiza 'My Dream' zamaze kugera ku rubuga rwa Bwiza https://bwiza.rw/, iri kugura 10.000 Frw mu gihe ushaka kugura Flash Disc y'izi ndirimbo we yishyura 500.000 Frw.

    Nyuma yo gucuruza iyi Album ya bwiza ku rubuga rwe nibwo izashyirwa ku mbuga nkoranyambaga zisanzwe zumvirwaho imiziki.

    Source : https://yegob.rw/yabyivugiye-ku-mugaragaro-umuhanzikazi-bwiza-agiye-kurongorwa-amajwi/

  • Yabigize urwenya! Clapton Kibonge yabatije The Ben izina ritangaje maze abakunzi be babigira akamenyero si ukumubatiza bivayo -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya akaba umukinnyi wa firime z'uruhererekane hano mu Rwanda Clapton Kibonge yatembagaje abantu ubwo yari kumwe n'umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo uzwi kw'izina rya The Ben.

    Ni ifoto Clapton Kibonge yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze afata izina rye Mugisha dore ko yitiranwa na The Ben akajya arenzaho ijambo ijambo'Pro max'.

    Iryo Zina ryasekeje abakunzi babo maze nabo batangira kubahimba amazina atangaje.

    Source : https://yegob.rw/yabigize-urwenya-clapton-kibonge-yabatije-the-ben-izina-ritangaje-maze-abakunzi-be-babigira-akamenyero-si-ukumubatiza-bivayo-amafoto/

  • Amakuru mashya aje atari meza kuri ba bana 10 baburiwe irengero muri Nyabarongo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru mashya aje atari meza kuri ba bana 10 baburiwe irengero muri Nyabarongo.

    Imibiri y'abana 10 bari barohamye muri Nyabarongo ku mpanuka yabereye mu murenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga yabonetse yose.

    Amakuru avuga ko imibiri y'abana bane yabonetse ku munsi w'ejo kuwa kabiri tariki ya 18 Nyakanga indi y'abandi batandatu yabonetse kuri uyu wa gatatu ku butabazi bw'ingbo zirwanira mu mazi(Marine).

    Kuwa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2023, nibwo Ubwato bwari butwaye abana 13 bari bagiye bari bagiye gupakira amategura mu Karere ka Ngororero, bwarohamye muri Nyabarongo, amakuru avuga ko batatu n'umusare bavuyemo.

    Imibiri yabo bana yabonetse muri metero 17 z'ubujyakuzimu na metero 500 (500m) uvuye ku rugomero.

    Biteganyuijwe ko bose bari bari bushyingurwe kuri uyu wa gatatu.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-aje-atari-meza-kuri-ba-bana-10-baburiwe-irengero-muri-nyabarongo/

  • Abinjira bari kubisikana n’abasohoka! Rayon Sport yanyujije umweyo mu bakinnyi uhitana umwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gusezerera umukinnyi Nkuruziza Felicien, aba umukinnyi wa 2 isezereye nyuma y'umunyezamu Twigirayezu Amani.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023 ni bwo Rayon Sports yemeje ko yamaze gutandukana n'uyu myugariro wo ku ruhande rw'iburyo.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati 'byari byiza gukorana na Nkurunziza (Felicien). Turamwifuriza ibyiza.'

    Nkurunziza Felicien yinjiye muri Rayon Sports 2022 avuye muri Espoir FC yari anabereye kapiteni, yasinyiye Rayon Sports imyaka 2 akaba yari asoje umwaka umwe.

    Mu mwaka umwe yari ayimazemo ntabwo wamuhiriye kubera ko atabonye umwanya wo gukina akaba ari nayo mpamvu iyi kipe yahisemo kumusezerera.

    Nkurunziza Felicien aje yiyongera k'umunyezamu Twagirayezu Amani na we wari uyimazemo umwaka umwe nyuma yo kuyisinyira imyaka 2.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-yanyujije-umweyo-mu-bakinnyi-utwa-umwe/

  • Hari imbaraga zimira izindi! Umukinnyi wahekaga APR FC wenyine amaze guhabwa ikaze mu yindi kipe yo mu Barabu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari imbaraga zimira izindi! Umukinnyi wahekaga APR FC wenyine amaze guhabwa ikaze mu yindi kipe yo mu Barabu.

    Mugisha Bonheur wakiniraga APR FC yasinye muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya.

    Ikipe ya Al Ahli Tripoli ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zigiye zitandukanye yahaye ikaze uyu musore wari ufatiye runini ikipe ya APR FC.

    Al Ahli Tripoli yatwaye shampiyona ya Libya 2022/23 aho yamaze imikino 19 idatsinzwe, izakina CAF Champions League.

    Muri 2021/22 Al Ahli Tripoli yonjiye muri CAF Champions League ikina ijonjora rya kabiri isezererwa na Al Merrikh ku gitego cyo hanze.

    Source : https://yegob.rw/hari-imbaraga-zimira-izindi-umukinnyi-wahekaga-apr-fc-wenyine-amaze-guhabwa-ikaze-mu-yindi-kipe-yo-mu-barabu/

  • Police FC irimo gutanga urusenda ku isoko ry’abanyamahanga, yumvikanye na babiri #rwanda #RwOT

    Police FC yasubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga, ntabwo irimo kubona abo yifuza kubera amafaranga y’intica ntikize irimo gutanga.

    Tariki ya 7 Nyakanga 2023 nibwo ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwemereye ikipe yabo ya Police FC kuba yasubira kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga yari imaze imyaka 9 ivuyemo.

    Iyi kipe bivugwa ko yahise itangira ibiganiro n’Umurundi wakiniraga Kiyovu Sports, Bigirimana Abedi ariko ntibyakunda amafaranga yahabwaga yari ahanabanye n’ayo yifuza.

    Bivugwa ko Abedi n’abamuhagarariye bifuzaga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe Police FC yababwiye ko ibishyura miliyoni 10.

    Iyi kipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu ikaba yarahise inyarukira kuri Joackiam Ojera wari usoje amasezerano y’intizanyo muri Rayon Sports ariko na we biranga kubera amafaranga.

    Gusa bivugwa ko iyi kipe yamaze kumvikana n’umunyezamu w’Umurundi, wakiniraga Le Messager Ngozi, Rukundo Onésime.

    Urutse uyu munyezamu kandi Police FC iri mu biganiro na rutahizamu w’umunya-Kenya ukinira Kenya Police, Elvis Rupia.

    Elvis Rupia mu biganiro bya nyuma na Police FC

    Rukundo Onésime bivugwa ko yamaze kurangizanya na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-irimo-gutanga-urusenda-ku-isoko-ry-abanyamahanga-yumvikanye-na-babiri

  • Kuki Timaya na Miss Jojo batari kuri Alubumu… – #rwanda #RwOT

    Mu musangiro n'itangazamakuru wabereye muri Onomo Hotel, Bwiza Emerance uri mu bagezweho mu Rwanda no mu Karere, yasubije abibazaga impamvu Timaya wo muri Nigeria na Miss Jojo wo mu Rwanda batari kuri alubumu nshya 'My Dream'. 

    Uyu muhanzikazi yemeje ko yakoranye indirimbo na Timaya ariko uyu muhanzi wo muri Nigeria asaba Kikac Music ko bashora mu mashusho y'iyi ndirimbo, ubushobozi buba iyanga. 

    Yagize ati 'Yego nakoranye indirimbo na Timaya ubwo aheruka mu Rwanda, ariko bariya bahanzi bakora kinyamwuga cyane. Yadusabye ko dufata amashusho y'iyi ndirimbo ariko ubushobozi ntiburaboneka.' 

    Umuyobozi wa Kikac Music, Dr Kintu yashimangiye ko iyi ndirimbo Bwiza yakoranye na Timaya ihari ariko ko ubushobozi bwari buhari bwabanje gushorwa mu ikorwa rya Alubumu 'My Dream', ubundi bakazayigarukaho nyuma. 

    Kuri Miss Jojo, Bwiza yavuze ko yakuze yifuza guhura n'uyu muhanzikazi kandi ko yasanze uyu munyabigwi nawe yarifuzaga guhura nawe, ariko ko ibyo gukorana indirimbo bizaza nyuma y'iyi alubumu 'My Dream'.

    Mu kiganiro kihariye yahaye InyaRwanda, Bwiza yavuze ko Miss Jojo yakunze alubumu ye cyane akimara kuyimwumvisha ariko ko ibyo guhita bakorana indirimbo bizaganirwaho nyuma. 

    Ku bijyanye no guha Madame Jeannette Kagame alubumu ye, yavuze ko byari mu rwego rwo kumushimira uruhare agira mu guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda, binyuze mu mishinga itandukanye irimo Art Rwanda Ubuhanzi n’indi.



    Bwiza yamurikiye alubumu nshya ‘My Dream’ abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye 


    Bwiza yari aherekejwe n’abahanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo barimo Santana Sauce, Loader, Prince Kiiz, Tell Dem, Hashtag n’abandi 

    Bwiza yavuze ko Timaya yasabye ko bakorera amashusho y’indirimbo bakoranye, ubushobozi buba iyanga 

    Bwiza yatangaje ko atarakorana indirimbo na Miss Jojo, ariko ko bahura uyu munyabigwi yakunze alubumu ye nshya yise ‘My Dream’ 

    Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bari bitabiriye uyu musangiro wabereye muri Onomo Hotel 

    Bwiza yumvishije itangazamakuru alubumu nshya yise ‘My Dream’ igizwe n’indirimbo 14 

    Kanda hano urebe andi mafoto

    AMAFOTO: Serge-Ngabo/INYARWANDA 

    Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Bwiza
    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132091/kuki-timaya-na-miss-jojo-batari-kuri-alubumu-nshya-ya-bwiza-132091.html

  • Adrien Misigaro yagaruye mu Rwanda umuryango… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tarki 18 Nyakanga 2023, byari ibyishimo bivanze n'amarira nyuma y'uko abana ba Adrien Misigaro bahuye ku nshuro ya mbere na ba Nyirakuru na ba Sekuru [Ku ruhande rwa Nyina na Se] n'abandi bo mu miryango y'abo nyuma y'imyaka 12 ishize babarizwa muri kiriya gihugu.

    Mu myaka 12 ishize nibwo Adrien Misigaro n'umukunzi we bakoreye ubukwe mu Rwanda, kuva icyo gihe bahise bajya muri Amerika ari naho aba bana batatu bavukiye.

    Kuva icyo gihe, Adrien Misigaro yagiye aza mu Rwanda mu bihe bitandukanye, mu ngendo yakoreyemo ibitaramo, indirimbo, asura umuryango n'ibindi. Ariko, umugore we n'abana be batatu bari bataragaruka mu Rwanda.

    Mu byumweru bibiri bishize nibwo Adrien Misigaro yaje mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura kwakira umuryango we.

    Yabwiye InyaRwanda ko yazanye n'itsinda ry'abagabo babarizwa mu muryango MNH yashinze, aho banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Adrien wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Ntuhinduka' avuga ko abana be bishimiye kongera guhura n'abo mu muryango.

    Ati 'Nazanye n'abashyitsi gusura ibikorwa bya MNH ariko kandi nazanye na Madame n'abana gusura imiryango. Abana banjye bavukiye hariya (Amerika) bose ntibari bazi ababyeyi bacu ndetse n'abavandimwe. Abana bafite ibyishimo bidasanzwe.'

    Misigaro yabwiye InyaRwanda kandi ko yamaze no kugera mu misozi  ya  Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), gusura ibikorwa umuryango Melody of New Hope [MNH] yashinze ukorera muri aka gace n'ibindi.

    Agace ka Minembwe kavugwamo cyane intambara za hato na hato zishingiye ku moko kuva mu myaka ya 1960. Adrien Misigaro avuga ko bifashishije indege y'Umuryango w'Abibumbye (UN) kugirango babashe kugera muri aka gace.

    Umuryango wa Adrien Misigaro, umugore we n’abana be batatu ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Kabiri


    Umuryango wo kwa Adrien ndetse n’umuryango wo ku mugore wahuye bwa mbere n’abazukuru babo nyuma y’imyaka 12 yari ishize 

    Adrien Misigaro avuga ko ibyishimo byatashye mu bana be nyuma y’uko bahuye n’abavandimwe n’imiryango

    Imyaka 12 yari ishize umugore wa Adrien Misigaro uri hagati abarizwa muri Amerika  

    Adrien yamaze kugera muri Congo gusura ibikorwa by’umuryango MNH yashinze ukorera muri iki gihugu 

    Adrien Misigaro ari kumwe n’abo bazanye mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ARANZI’ YA  ADRIEN MISIGARO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132101/adrien-misigaro-yagaruye-mu-rwanda-umuryango-we-nyuma-yimyaka-12-amafoto-132101.html

  • Inkuru nziza ku Banyarwanda bashaka gutunga S… – #rwanda #RwOT

    Nubwo mu Rwanda  ihuzanzira rya telefone rigeze kuri 99%, ariko umubare w'abatunze smartphones uracyari hasi kuko uri kuri 23,5%, bikaba byitezwe ko ubu bufatanye buzazamura iyi mibare.


    Binyuze muri aya masezerano yashyizweho umukono tariki ya 14 Nyakanga 22023, kompanyi zombi zizabasha gutuma abakiliya bazo babona smartphone bazajya babasha kwishyura mu buryo buboroheye, aho buri wese uzajya uyigura azajya ahabwa Gigabayiti imwe ya Interineti ku kwezi mu gihe cy'amezi atatu.

    Aya masezerano  aje gushyigikira   ubukangurambanga  bwa Connect Rwanda aho  buri rugo mu Rwanda  rugomba gutunga Telephone igezweho (Smart Phone).

    Agaruka  kuri aya masezerano ,Umuyobozi Mukuru wa Bboxx Rwanda icuruza serivisi z'ikwirakwiza ry'amashanyarazi akomoka ku mirasire, y'izuba, John,yagize ati 'Twishimiye gukorana na MTN kuko ibi bizatuma tuzamura uburyo bwo kuba abantu babona amakuru ndetse banagira uburenganzira kuri serivisi z'ikoranabuhanga no kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse no gushyigikira iterambere ry'u Rwanda.'

     

    Muri ubu buryo bwa Bboxx Connect, abakiliya bazajya bagira uburyo bwo kwishyura mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa mu mezi 12, bakoresheje ikoranabuhanga rya MTN Mobile Money bakoresheje kode ya *182*2*4*2#.

    Ku rundi ruhande ,Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe  yagize ati  'Muri MTN twizera ko buri wese akwiye kugerwaho n'Isi nshya y'ikoranabuhanga, ku buryo gukorana na Bboxx, tuzakomeza gutuma iyi ntego yacu iba impamo.'

     

    Iyi gahunda ya 'Bboxx Connect' ije isanga indi ya MTN yiswe 'MTN Macye Macye', zombi zigamije gufasha Abanyarwanda gutunga smartphone biboroheye kandi bitabahenze kuko bagenda bishyura mu byiciro.

    Umubare w’Abtunze Smartphone ugiye kwiyongera


    Amasezerano  hagati ya Bbox na MTN mu kongera  umubare wa Smartphone mu banyarwanda

    Umuyobozi wa MTN yatanze icyizere ko itumanaho n’ikoranabuhanga bigiye kugera kuri buri wese

    Umuyobozi wa Bbox yatangaje ko iterambere ariryo baharanira bose

    Ibyishimo by’abitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya Bboxx hamwe na MTN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132077/inkuru-nziza-ku-banyarwanda-bashaka-gutunga-smartphone-132077.html