Blog

  • Inkuru y’akababaro; Habaye impanuka ikomeye cyane aho abantu barenga 31 bagwiriwe n’inzu -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Cameroon inyubako y'Ubucuruzi yagwiriye abantu 31 abagera kuri 12 barapfa.

    Mu mujyi w'Ubucuruzi wa Douala mu gihugu cya Cameroon, abantu 12 bapfuye bazize inyubako yabagwiriye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2023 rishyira ku cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2023.

    Aba bantu bapfuye nyuma y'uko inyubako y'Ubucuruzi igizwe n'amagorofa ane yagwiraga inzu nto. Amakuru avuga ko iyo nyubako igeretse inshuro enye yagwiriye inzu ebyiri zarimo abo bantu.

    Guverineri wa Littoral Samuel Ivaha Diboua yemeje ko hapfuye abantu 12 abandi barakomereka. Yagize ati: 'Inzu y'amagorofa 4 yagwiriye abantu 31 tukaba tumaze kubarura abagera ku bantu 31,muri bo 12 bapfuye .Abandi bakomeretse ubu bari mu bitaro barimo kwivurwa .'

    Abaturage batuye aho byabereye bavuze ko iyo mpanuka yabaye mu rukerera ariko ubutabazi bwatangiye mu gitondo.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-habaye-impanuka-ikomeye-cyane-aho-abantu-barenga-31-bagwiriwe-ninzu-12-bahasiga-ubuzima-amafoto/

  • Danny Nanone imibare ye yajemo ibihekane bitewe nibyo yategetswe n’urukiko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe umuraperi Ntakirutimana Danny wamamaye nka Danny Nanone ajyanywe mu nkiko n'uwo babyaranye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse uyu muhanzi gutanga indezo ndetse no kwiyandikishaho umwana.

    Mu cyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rwapfundikiwe ku wa 21 Nyakanga 2023, Danny Nanone yategetswe gutanga indezo ya 100,000 Frw buri kwezi.

    Uyu muraperi kandi yategetswe kwiyandikishaho umwana mu irangamimerere.Urukiko rwategetse ko Danny Nanone yishyura amagarama y'urubanza angana n'ibihumbi icumi (10,000Frw) atayatanga mu gihe giteganywa n'amategeko akazavanwa mu bye ku ngufu za Leta.

    Source : https://yegob.rw/danny-nanone-imibare-ye-yajemo-ibihekane-bitewe-nibyo-yategetswe-nurukiko/

  • Umutoza wa Rayon Sports yantenze bikomeye ubushobozi bw’umukinnyi yasanze muri iyi kipe ndetse benshi bemeza ko yari anayoboye abanyarwanda ba Gikundiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports yantenze bikomeye ubushobozi bw'umukinnyi yasanze muri iyi kipe ndetse benshi bemeza ko yari anayoboye abanyarwanda ba Gikundiro

    Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports YAMEN ZELFANI yantenze bikomeye ubushobozi bwa myugariro w'iyi kipe nubwo benshi ari we bemezaga ko azayobora abanyarwanda iyi kipe ifite.

    Hashize igihe kitari kinini Yamen Zelfani atangiye gutoza ikipe ya Rayon Sports ndetse imyitozo arimo gukoresha ni imyitozo ikomeye ndetse ubona ko hari ikintu ashaka gukora muri iyi kipe kandi gikomeye.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko mu myitozo amaze iminsi uyu mutoza akoresha yantenze cyane myugariro Rwatubyaye Abdul bitewe ni uko ngo abona ibiro ndetse n'imyitozo akoresha ngo ntabwo arimo kuyikora nkuko abyifuza. Biranavugwa ko uyu mutoza agiye gushaka undi myugariro uzasimbura Abdul.

    Uyu mutoza abakurikirana Rayon Sports bavuga ko nawe atavugirwamo cyane, ari nako ngo ashaka gushyira iyi kipe ku rundi rwego nyuma yo kumenya amakuru yuko iyi kipe ikina ugasanga iminota ya nyuma abakinnyi barushye.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-rayon-sports-yantenze-bikomeye-ubushobozi-bwumukinnyi-yasanze-muri-iyi-kipe-ndetse-benshi-bemeza-ko-yari-anayoboye-abanyarwanda-ba-gikundiro/

  • Kamonyi-Impuruza: Imihanda n'amateme byangiritse bishobora guhagarika ubuhahirane #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakoresha umuhanda wa Rugobagoba werekeza ku Mugina ku ishuri ryitiriwe Mutagatifu Ignace ndetse n'abakoresha umuhanda werekeza mu murenge wa Ngamba ahitwa mu Kabuga ku ishuri ryitiriwe Padiri Ramon, barasaba ubuyobozi kugira icyo bukora kuko iyi mihanda yombi yangiritse bikomeye. Abakoresha iyi mihanda ndetse n'abayobozi batandukanye barimo abayobora ibigo by'amashuri bavuga ko nta mubyeyi ukifuza kuhagana ajyanye umwana cyangwa agiye kumusura.

    Umuyobozi w'Ishuri rya Koleji yitiriwe Mutagatifu Ignace ryo ku Mugina, Padiri Nsengiyumva Jean Claude yabwiye umunyamakuru wa Intyoza.com ko uyu muhanda uturuka Rogobagoba ukagera ku Mugina ukanekereza Mukunguri  wamaze kwangirika cyane, ko kandi ugora ababyeyi barerera muri iki kigo ndetse n'abaturage bawukoresha umunsi ku munsi.

    Padiri Nsengiyumva, yongeraho ko kubera kwangirika k'uyu muhanda hari na ba rwiyemezamirimo badashaka gukora amasoko yo kubigo biri muri iki gice bitewe n'iyangirika ry'uyu muhanda. Avuga ko nk'abagemura ibiribwa bamwe bahitamo kuzamura ibiciro ndetse abandi bagahitamo kubivamo.

    Umwe mu mihanda yerekeza Ngamba, Kabuga.

    Umuyobozi w'Ishuri ryitiriwe Padiri Jose Ramon Amunarriz ryo mu Kabuga mu Murenge wa Ngamba, Padiri Rudahunga Cyiza Edmon Marie avuga ko bigoye abanyenshuri n'ababyeyi mu gihe cyo kuza ku ishuri no gusubira mu rugo.

    Ahamya ko ibintu birushaho gukomera cyane mu gihe cyo gutanga amasoko yo kugemurira ikigo ibiribwa abana bazarya bari ku ishuri. Ahamya ko iyangirika ry'iyi mihanda ritoroshya ubuhahirane n'imigenderanire ku bava n'aberekeza muri iki gice.

    Yagize Ati' Hashize igihe kirekire tugaragariza inzego ko ikibazo cy'imihanda igana hano ku ishuri ryacu uko ari 3 yamaze kwangirika bityo bikagora abana bacu kuza ku ishuri no gutaha. Ikindi gikomeye ni uko abatuzanira ibiryo byo kugaburira abana batinya iyangirika ry'Imodoka bakavuga ko bahomba. Hatagize igikorwa iyi mihanda ishobora guca ubuhahirane bwacu n'ibindi bice kandi yose uko muyibona yari yarakozwe na Padiri Ramon ashaka inzira zatuma aha hagendwa neza'.

    Rwiyemezamirimo ugemura ibiribwa kuri aya mashuri, Viateur Munyanziza aherutse kubwira IGIHE ko iyi mihanda ari ikibazo gikomeye ndetse bimugora kubona imodoka yemera kujyemurayo ibiryo byo kugaburira abanyeshuri biga muri ibi bigo bibarizwa mu mirenge ya Ngamba na Mugina.

    Avuga ku mbogamizi zihari, ahamya ko ahanini zishingiye kuri iyi mihanda yangiritse cyane, bityo kugirango ubone imodoka yemera kujyanayo imizigo irimo ibiryo ugasanga bigorana cyane. Avuga ko imodoka zidakunda kujyayo kuko bene zo bavuga ko zangirika kubera uyu umuhanda ari mubi cyane, hakiyongeraho n'aho amateme amwe yagiye yangirika andi agatwarwa n'ibiza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko ikibazo cy'Imihanda n'amateme kizwi kandi kirimo gushakirwa umuti. Yemera kandi ko hari ibiraro byangijwe n'Ibiza ariko ko hari ibyatangiye gukorwa, ko n'iyi mihanda igana Mugina na Ngamba iri muri gahunda kuko uko ubushobozi buzagenda buboneka hazakorwa.

    Yagize ati' Iki kibazo kirazwi kandi uko ubushobozi bugenda buboneka kizashakirwa ibisubizo. Twagize ibiza mu mwaka wa 2018 byasenye amateme hafi 40 kandi hari ibyatangiye gukorwa ariko amikoro aracyari ikibazo, ariko hazakorwa rwose nubwo hari ahahoze amateme akagenda imodoka zikaba zivogera umugezi'.

    Kuhanyura wambaye inkweto, uzikuramo ukazamura ipantaro cyangwa ikanzu ndende wambaye.

    Abaturiye iyi mihanda, abayobora ibigo biherereye muri ibi bice ndetse n'abakoresha iyi mihanda, bemeza ko mu gihe byakomeza gutya bishobora gutuma ibi bice bijya mu bwigunge ndetse bigasigara inyuma kurushaho, ibikorwa by'Amashuri nka Koleji Yitiriwe Mutagatifu Ignace riherereye ku Mugina na Father Ramon Kabuga TSS riherereye mu murenge wa Ngamba bikarushaho kwibagirana.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/24/kamonyi-impuruza-imihanda-namateme-byangiritse-bishobora-guhagarika-ubuhahirane/

  • Ikaze i Kigali mu rugo rw’imikino – Minisitiri wa Siporo Munyangaju Mimosa mbere y’igikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yahaye ikaze abantu bose i Kigali mu gikombe cy’Afurika cy’Abagore muri Basketball kizabera mu Rwanda.

    Guhera tariki 28 Nyakanga kugeza ku wa 5 Kanama 2023 i Kigali mu Rwanda muri Kigali Arena hazaba habera igikombe cy’Afurika cy’Abagore muri Basketball 'FIBA Women’s AfroBasket 2023'.

    Mbere y’uko iki gikombe cy’Afurika gitangira, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yahaye ikaze abantu bose mu gikombe cy’Afurika.

    Ati 'Ikaze i Kigali mu gikombe cy’Afurika cy’Abagore 'FIBA Women’s AfroBasket 2023. Guhera tariki ya 28 Nyakanga — 5 Kanama, ibihugu 12 by’Afurika bazaba bihatanira iki gikombe. Muzaze muri benshi dushyigikire Basketball y’abari b’u Rwanda na Afurika.'

    'Ku makipe yose, delegasiyo, abafana ndetse namwe bavandimwe bo mu Rwanda n’Isi yose, ikaze i Kigali mu rugo rw’imikino.'

    Kugeza ubu ibihugu bibiri Mozambique na Senegal ni byo byamaze kugera mu Rwanda aho byiyongera k’u Rwanda ruzakira irushanwa.

    Ibihugu bigabanyijwe mu matsinda 4 aho buri tsinda rigizwe n’amakipe 3. Itsinda rya A ririmo u Rwanda rwakiriye irushanwa, Angola na Côte d’Ivoire.

    Itsinda B ririmo Cameroon, Guinea na Mozambique. Itsinda C rigizwe na Mali, Senegal na Uganda ni mu gihe itsinda D ririmo Nigeria, Egypt na DR Congo.

    Ni ku nshuro ya 3 u Rwanda ruzaba rugiye gukina imikino y’Igikombe cy’Afurika mu bagore 'FIBA AfroBasket Women' ni nyuma y’icyabereye Madagascar 2009 na Mali muri 2011.

    A warm welcome to Kigali for the thrilling FIBA Women’s AfroBasket 2023 Basketball event to be hosted from July 28th to August 5th @bkarenarw pic.twitter.com/RVodCIJv6d

    — Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) July 24, 2023

    Munyangaju Aurore Mimosa yahaye ikaze abazitabira igikombe cy’Afurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikaze-i-kigali-mu-rugo-rw-imikino-minisitiri-wa-siporo-munyangaju-mimosa-mbere-y-igikombe-cy-afurika

  • Kamonyi: Impuruza ku Mihanda n'amateme byangiritse ishobora guhagarika ubuhahirane #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakoresha umuhanda wa Rugobagoba werekeza ku Mugina ku ishuri ryitiriwe Mutagatifu Ignace ndetse n'abakoresha umuhanda werekeza mu murenge wa Ngamba ahitwa mu Kabuga ku ishuri ryitiriwe Padiri Ramon, barasaba ubuyobozi kugira icyo bukora kuko iyi mihanda yombi yangiritse bikomeye. Abakoresha iyi mihanda ndetse n'abayobozi batandukanye barimo abayobora ibigo by'amashuri bavuga ko nta mubyeyi ukifuza kuhagana ajyanye umwana cyangwa agiye kumusura.

    Umuyobozi w'Ishuri rya Koleji yitiriwe Mutagatifu Ignace ryo ku Mugina, Padiri Nsengiyumva Jean Claude yabwiye umunyamakuru wa Intyoza.com ko uyu muhanda uturuka Rogobagoba ukagera ku Mugina ukanekereza Mukunguri  wamaze kwangirika cyane, ko kandi ugora ababyeyi barerera muri iki kigo ndetse n'abaturage bawukoresha umunsi ku munsi.

    Padiri Nsengiyumva, yongeraho ko kubera kwangirika k'uyu muhanda hari na ba rwiyemezamirimo badashaka gukora amasoko yo kubigo biri muri iki gice bitewe n'iyangirika ry'uyu muhanda. Avuga ko nk'abagemura ibiribwa bamwe bahitamo kuzamura ibiciro ndetse abandi bagahitamo kubivamo.

    Umwe mu mihanda yerekeza Ngamba, Kabuga.

    Umuyobozi w'Ishuri ryitiriwe Padiri Jose Ramon Amunarriz ryo mu Kabuga mu Murenge wa Ngamba, Padiri Rudahunga Cyiza Edmon Marie avuga ko bigoye abanyenshuri n'ababyeyi mu gihe cyo kuza ku ishuri no gusubira mu rugo.

    Ahamya ko ibintu birushaho gukomera cyane mu gihe cyo gutanga amasoko yo kugemurira ikigo ibiribwa abana bazarya bari ku ishuri. Ahamya ko iyangirika ry'iyi mihanda ritoroshya ubuhahirane n'imigenderanire ku bava n'aberekeza muri iki gice.

    Yagize Ati' Hashize igihe kirekire tugaragariza inzego ko ikibazo cy'imihanda igana hano ku ishuri ryacu uko ari 3 yamaze kwangirika bityo bikagora abana bacu kuza ku ishuri no gutaha. Ikindi gikomeye ni uko abatuzanira ibiryo byo kugaburira abana batinya iyangirika ry'Imodoka bakavuga ko bahomba. Hatagize igikorwa iyi mihanda ishobora guca ubuhahirane bwacu n'ibindi bice kandi yose uko muyibona yari yarakozwe na Padiri Ramon ashaka inzira zatuma aha hagendwa neza'.

    Rwiyemezamirimo ugemura ibiribwa kuri aya mashuri, Viateur Munyanziza aherutse kubwira IGIHE ko iyi mihanda ari ikibazo gikomeye ndetse bimugora kubona imodoka yemera kujyemurayo ibiryo byo kugaburira abanyeshuri biga muri ibi bigo bibarizwa mu mirenge ya Ngamba na Mugina.

    Avuga ku mbogamizi zihari, ahamya ko ahanini zishingiye kuri iyi mihanda yangiritse cyane, bityo kugirango ubone imodoka yemera kujyanayo imizigo irimo ibiryo ugasanga bigorana cyane. Avuga ko imodoka zidakunda kujyayo kuko bene zo bavuga ko zangirika kubera uyu umuhanda ari mubi cyane, hakiyongeraho n'aho amateme amwe yagiye yangirika andi agatwarwa n'ibiza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko ikibazo cy'Imihanda n'amateme kizwi kandi kirimo gushakirwa umuti. Yemera kandi ko hari ibiraro byangijwe n'Ibiza ariko ko hari ibyatangiye gukorwa, ko n'iyi mihanda igana Mugina na Ngamba iri muri gahunda kuko uko ubushobozi buzagenda buboneka hazakorwa.

    Yagize ati' Iki kibazo kirazwi kandi uko ubushobozi bugenda buboneka kizashakirwa ibisubizo. Twagize ibiza mu mwaka wa 2018 byasenye amateme hafi 40 kandi hari ibyatangiye gukorwa ariko amikoro aracyari ikibazo, ariko hazakorwa rwose nubwo hari ahahoze amateme akagenda imodoka zikaba zivogera umugezi'.

    Kuhanyura wambaye inkweto, uzikuramo ukazamura ipantaro cyangwa ikanzu ndende wambaye.

    Abaturiye iyi mihanda, abayobora ibigo biherereye muri ibi bice ndetse n'abakoresha iyi mihanda, bemeza ko mu gihe byakomeza gutya bishobora gutuma ibi bice bijya mu bwigunge ndetse bigasigara inyuma kurushaho, ibikorwa by'Amashuri nka Koleji Yitiriwe Mutagatifu Ignace riherereye ku Mugina na Father Ramon Kabuga TSS riherereye mu murenge wa Ngamba bikarushaho kwibagirana.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/24/kamonyi-impuruza-ku-mihanda-namateme-byangiritse-ishobora-guhagarika-ubuhahirane/

  • Yasaga nk’uwihebye: Alvin Smith yabwije inani na rimwe abahagirika indirimbo zabo zitwika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yasaga nk'uwihebye: Alvin Smith yabwije inani na rimwe abahagirika indirimbo zabo zitwika.

    Umuhanzi Alvin Smith wo mu gihugu cy'u Burundi yasabye abayobozi bo muri iki gihugu kubafasha bakabareka bagakora umuziki uko babishaka ni nyuma yaho ubuyobozi butangaje ko indirimbo z'ibishegu zitemewe muri iki gihugu.

    Alvin Smith avuga ko indirimbo zibahenda cyane rero ko bakwiriye kubereka bagakora umuziki uko babyumva ahubwo ubuyobozi bukabasaba kujya bakora n'indirimbo zirimo ubutumwa bwiza ariko izitwika nazo bakazikomorera ngo dore ko ari nazo zibinjiriza cyane ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na radiotv 10 Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/yasaga-nkuwihebye-alvin-smith-yabwije-inani-na-rimwe-abayobozi-bo-mu-burundi-kubera-ibintu-bibabaje-bakomeje-kubakorera/

  • “Ikirere kigiye kumera nk’ubutaka” Abantu biteguye neza igikoresho kizajya kibafasha kogoga Ikirere nta nkomyi bidasabye indege  – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ikirere kigiye kumera nk'ubutaka' Abantu biteguye neza igikoresho kizajya kibafasha kogoga Ikirere nta nkomyi bidasabye indege

    Guangdong XPeng Aeroht, ikigo cyo mu bushinwa cyagerageje ikoranabuhanga rizajya rifasha abantu kuba bagendera mu kirere mu ntera ingana n'ibilometero bine badahagaze.

    Ni ikoranabuhanga ryifashisha igisa nk'igikapu (jetpack) gifite ubushobozi bwo kuzamura umuntu no kumufasha kogoga ikirere.

    Iri koranabuhanga rifasha uryambaye kugurukira mu butumburuke bwa metero 200 uvuye ku butaka, akabasha kugenda ibilometero bine.

    Icyo gisa nk'igikapu gifasha umuntu kuguruka, gikoresha ibikomoka kuri peteroli. Gifite ubushobozi bwo gufasha umuntu gufata feri, guhindura icyerecyezo, kugabanya umuvuduko no kuwongera, n'ibindi.

    Source : https://yegob.rw/ikirere-kigiye-kumera-nkubutaka-abantu-biteguye-neza-igikoresho-kizajya-kibafasha-kogoga-ikirere-nta-nkomyi-bidasabye-indege/

  • Imvura nyinshi yahitanye ibikorwaremezo byins… – #rwanda #RwOT

    Iyi mvura nyinshi yasenye inzu nyinshi z’abaturage ndetse n’ibikorwa byinshi by’ubucuruzi.

    Mu gace ka Omi Adio kiganjemo ibikorwa by’ubucuruzi, bibasiwe n’iyi mvura aho ibikorwa byabo, amamodoka yabo, amazu y’ibucuruzi byagendeye muri iyi mvura bigasenyuka.

    Si muri aka gace gusa, kuko ibikorwa bihagaze za Mliyoni  z’amanaira mu gace ka Oyo Atate hatuye abantu, hasenyutse amazu menshi cyane ndetse n’ibihingwa by’abaturage birarohama.

    Iyi mvura yaguye itunguranye mu gihe byari bizwi ko bari mu gihe cy’impeshyi bajya kubona imvura iguy itari yitezwe ko ishobora kuba nyinshi nkuko yari iri.

    Kugeza magingo aya, ntabwo hari hamenyekana umubare w’abantu bamaze kwitaba Imana muri iki gihugu kubera iyi mvura nyinshi yahaguye.

    Mu gace ka Ido imvura yatwaye amazu menshi ndetse n’ibinyabiziga.

    Omi Ado mu gace k’ubucuruzi kibasiwe n’iyi mvura ihitana byinshi mu bikorwa by’abacuruzi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132292/imvura-nyinshi-yahitanye-ibikorwaremezo-byinshi-132292.html

  • Harimo n’ibyo muri Africa: Ibihugu bifite aba… – #rwanda #RwOT

    Urutonde rw' ibihugu 15 bya mbere ku Isi bifite abagabo beza gusa bagorwa no kubona abagore harimo 3 byo muri Afurika:

    1. Qatar

    Qatar yo ibyayo ni agatereranzamba kuko kugira ngo abagabo bayo bose babone abagore byasaba ko buri mugore ashyingiranwa n'abagabo batatu, bamwe mu bagore bagashingiranwa n'abagabo bane. Iki gihugu gituwe n’abagabo 3.41 ku mugore 1. Kugira ngo wumve uburemere bw'iki kinyuranyo, mu isi nta kindi gihugu dukuyemo UAE kigeze kigira abagabo baruta abagore kuri iki kigero. 

    Abagabo bisutse muri iki gihugu ku bwinshi kubera peterole yari imaze kuhavumburwa. Abanyamahanga bakinjiyemo abagabo ni 94%. Muri Qatar magingo aya kubona visa ijyayo iyo uri umugore bayiguha mu kanya nk'ako guhumbya ariko iyo uri umugabo biragorana bisaba ko uba uri umunyabwenge warize amashuri menshi, cyangwa ugiye Dubai kurangura urahita utaha.

    2. United Arab Emirates

    Iki gihugu cyari gifite umubare w'abagore ugenda mbirimbiri n'uw'abagabo. Ikibazo cyatangiye kuvuka ubwo muri iki gihugu havumburwaga peterole, icyari ubutayu kigahinduka icyuzi cyo kurobamo ubukire. Magingo aya 85% by'abaturage b'iki gihugu ni abanyamahanga kandi hafi ya bose ni abagabo. Bitewe n'ikibazo cy'ibura ry'abagore, abagabo ba Emirates bajya gushaka abakunzi mu mahanga.

    3. India

    Kimwe n'u Bushinwa, mu Buhinde naho bahaye umwana w'umuhungu agaciro kanini bituma abakobwa bagenda bagabanuka kuko abagore bahungaga iki gihugu. Iki kibazo cy'umubare muke w'abagore kiri gufata indi ntera mu Buhinde muri iyi myaka ya vuba.

    4. Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Gushyira iki gihugu ku rutonde, birimo akantu kameze nko kubesha kuko ibarura ryo mu 2010 ryagaragaje ko Amerika ituwe n'abagore miliyoni 157 n'abagabo miliyoni 151.8. Ikiri ukuri ni uko zimwe muri Leta zigize USA zifite umubare munini w'abagabo kuruta uw'abagore. Izo ni nka Los Angeles na Las Vegas zifite abagabo baruta abagore.

    5. China

    Mu Bushinwa bigeze kugira umuco wo gukuramo inda babona zizavukamo abana b'abakobwa kuko umuhungu ari we bahaga agaciro gakomeye, uyu muco wiyongereyeho kuba abakobwa b'Abashinwa benshi bajya gushaka abagabo mu Burusiya bituma mu Bushinwa bashiduka basigaranye abagabo benshi n'abagore bake.

    6. Egypt

    Misiri ni igihugu cyo muri Afurika ariko gituwe n'Abarabu benshi. Muri iki gihugu baracyafite imyumvire ko umugore agomba kuguma mu rugo agakora imirimo yo mu rugo, bituma abakobwa bize bakaraniza za Kaminuza bahita bava muri iki gihugu bakajya gushaka akazi hanze bakarongorerwayo. Abasore bo mu Misiri basigarana imitima ikunda ariko abo inkunda ari ingume.

    7. Greece

    Muri iki gihugu abagore bahembwa make bigatuma bahunga igihugu cyabo bakajya gushaka akazi mu bihugu by' i Burayi aho bazahabwa agashahara gaturutse.

    8. Nigeria

    Intambara, gushyingirwa bakiri bato ku gahato, no gucibwa bimwe mu bice by'imyanya myibarukiro byatumye abagore bahunga Nigeria bajya gushaka aho bazabaho neza. Guverinoma y'iki gihugu iherutse kwerura ivuga ko abasore b'iki gihugu bibagora kubona abagore kuko abakobwa ari bake.

    9. Afghanistan

    Iki gihugu kimaze imyaka 40 kiri mu ntambara, icyavuyemo ni uko abagore n'abana b'abakobwa bahunze iki gihugu abagabo bagisigaramo ari benshi ari nabyo byatumye abagabo kuri ubu kubona umugore ari urugamba rutoroshye.

    10. Sweden

    Muri Sweden abagabo ni benshi ho ibihumbi 35 ugereranyije n'abagore. Impamvu ni uko abakobwa beza bo muri iki gihugu bashakwa n' abanyamahanga kandi iki gihugu nacyo kikaba kinjirwamo n'abagabo benshi baturutse mu mahanga.

    11. Iran

    Muri Iran abagore ni bake ugereranyije n'abagabo kuko abagore benshi bo muri iki gihugu biga, bakajya gushaka akazi mu bihugu by'amahanga kajyanye n'ibyo bize.

    12. Norway

    Muri iki gihugu naho abagabo ni benshi kurusha abagore. Buri mugabo afashe umugore umwe bagashyingiranwa hasigara abagabo 12 000 badafite abo bashyingana ingo. Muri iki gihugu cya Norway ho ntabwo ubwinshi bw' abagabo buterwa n'uko abagore bahunze igihugu ahubwo buterwa n' uko iki gihugu kinjirwamo n' umubare munini w'abagabo baturutse hanze.

    13. Iceland

    Iyo umuntu atekereje kuri iki gihugu hari ikintu gihita kiza mu mutwe. Icyo nta kindi ni ukwibwira ko Iceland ari igihugu cy' urubura gusa, sibyo. Ntabwo imvano y' iri zina ariyo dushaka gutindaho ahubwo icyo dushaka kuvugaho ni uko muri Iceland abagabo ari benshi ho 1,7% ugereranyije n'abagore. 

    Iki kibazo kirazwi, byashoboka ko ariyo mpamvu mu minsi ishize hari inkuru yabaye kimomo ko guverinoma ya Iceland yemereye ibihumbi 5 by' amadorari buri mugore w' umunyamahanga uzemera gushyingiranwa n' umugabo wo muri Iceland. Iyi nkuru byarangiye guverinoma y' iki gihugu iyiteye utwatsi ivuga ko yari igihuha.

    14. Philippines

    Iki gihugu abaturage bacyo benshi babayeho mu bukene. Ubu bukene butuma abenshi mu bagore bahunga igihugu bakajya gushaka akazi mu bihugu byo muri Asia. Ibarura riheruka ryerekanye ko umubare w' abashyingiranwa ugenda ugabanuka kandi ngo iki kibazo aho kugabanuka kiriyongera kubera ikibazo cy' uko abagore ari bake.

    15. Libya

    Mu gihugu cya Libya abagabo ni benshi kurusha abagore ku kigero kidakabije. Kugira ngo abagabo bose bashyingirwe byasaba ko hari abagore bashaka abagabo babiri. Impamvu abagabo ari benshi ni uko abagore benshi bahunze iki gihugu kubera intambara za gisivile.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132300/harimo-nibyo-muri-africa-ibihugu-bifite-abagabo-beza-ku-isi-bagorwa-no-kubona-abagore-132300.html