Blog

  • Umva ko yigenje! Davido Aba-Islam bari bamwirengeje abyita imikino – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Davido nyuma igitutu yageze aho yemera gusiba videwo yari yasohoye yerekana Aba-Islam bari mu rusengero 'mosque' bari guhamiriza aho gusenga.

    Bosi w'inzu itunganya umuziki ya 'Davido Music Worldwide (DMW)' David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido muri muzika, we n'umuhanzi yasinyishije muri iyo nzu ye, 'Logos Olori', bari bamaze iminsi bari ku gitutu cyo gusiba aka videwo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo berekana Aba-Islam bari mu rusengero (mosque) bari kubyina byacitse.

    Iyi Videwo bari bashyize kuri Twitter zabo, ikaba yarateje impaka cyane ku mbuga nkoranyambaga abantu bagaragaza ko ari ugusuzugura Aba-Islam ngo kuko yabagaragazaga barimo kubyina muri Mosque aho gusenga.

    Source : https://yegob.rw/umva-ko-yigenje-davido-aba-islam-bari-bamwirengeje-abyita-imikino/

  • Nyuma y’uko Mutoni Assia atangaje ko agiye ku gura Album ya Bwiza amafaranga asaga Miliyoni 1frw ibitutsi bya bamwe mu bafana be bimugeze ahabi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Mutoni Assia atangaje ko agiye ku gura Album ya Bwiza amafaranga asaga Miliyoni 1frw ibitutsi bya bamwe mu bafana be bimugeze ahabi

    Mutoni Assia uri kubarizwa muri leta zunze ubumwe z'amerika mu minsi ishize ni bwo yatangaje ko agiye kugura Album ya Bwiza iri gucururizwa Online kuri ubu ndetse avuga ko we azayigura igihumbi cy'amadorali asaga miliyoni 1frw.

    Nyuma yubutumwa yatanze binyuze mu mashusho bamwe mu bafana be bamwibasiye bavuga ko atari kubura abandi afasha, gusa hari n'abishimiye igikorwa cy'urukundo no gushyigikira umuziki nyarwanda yakoze ndetse ibi nibyo bizatuma umuziki utera imbere kuko byerekana ko nta shyari rihari.

    Reba bimwe mu bitekerezo.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yuko-mutoni-assia-atangaje-ko-agiye-ku-gura-album-ya-bwiza-amafaranga-asaga-miliyoni-1frw-ibitutsi-bya-bamwe-mu-bafana-be-bimugeze-ahabi/

  • Umuherwe Elon musk yatangaje ikintu gikomeye agiye gukorera Twitter bya burundi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w'urubuga Twitter, Elon Musk, yatangaje ko ikirango cy'uru rubuga gishobora guhindurwa kikareka kuba inyoni y'ubururu, rugahabwa ikirango gishya nk'icya sosiyete ya X Corp.

    X Corp ni sosiyete Nyamerika nayo y'umuherwe Musk akaba ari nayo igenzura imikorere y'urubuga rwa Twitter.

    Source : https://yegob.rw/elon-musk-yatangaje-ko-ikirango-logo-cya-twitter-kigiye-guhinduka/

  • Yatangiye kubivangavanga! Umukinnyi waguzwe agomba kwatakira Rayon sports umutoza yamuhinduriye umwanya nyuma yo kubona hari undi mwanya akina neza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yatangiye kubivangavanga! Umukinnyi waguzwe agomba kwatakira Rayon sports umutoza yamuhinduriye umwanya nyuma yo kubona hari undi mwanya akina neza

    Umutoza mushya w'ikipe ya Rayon Sports umaze iminsi micye hano mu Rwanda, yatangiye guhindagura ibintu abakinnyi bamwe abahindurira umwanya.

    Ntabwo bitangaje ko umutoza ukomoka mu gihugu cy'abarabu, atumvikana nibyo abayobozi b'ikipe bakora rimwe na rimwe usanga biteza umwuka mubi mu ikipe ariko hari igihe bigenda neza iyo abayobozi runaka b'ikipe batabigize ibintu bikomeye ari nako muri Rayon Sports bimeze kugeza ubu.

    Yamen Zelfani utoza ikipe ya Rayon Sports akomoka mu gihugu cya Tunisia ndetse ni umutoza werekanye ko ari umutoza mwiza ukurikije ahantu hose yagiye anyura. YEGOB twamenye ko uyu mutoza yahinduriye umwanya rutahizamu wa Rayon Sports nyuma yo kubona aho bamuguriye agomba gukina atariko abibona.

    Charles Bbaale rutahizamu waguzwe na Rayon Sports avuye mu gihugu cya Uganda, biravugwa ko Yemen Zelfani agiye kujya amukinisha ku ruhande nyuma yo kubona gukina nka nimero 9 bitazashoboka cyane ko ngo akinisha ukuguru kw'ibumoso cyane.

    Uyu mutoza muri raporo yahaye ubuyobozi bwa Rayon Sports ivuga ko ngo akeneye rutahizamu mushya kandi ukomoka hanze y'u Rwanda ukomeye nyuma yo kubona uwo baguze ntabisubizo azamuha nkuko abibona.

    Ibi birasanzwe cyane mu gihe ikipe iba yaguze abakinnyi ariko mbere yo kuzana umutoza kandi aba ari we uzabakinisha rero hari igihe umutoza aza agasanga abakinnyi baguzwe ntabwo bari mu mipangu ye, bigahita biteza ikibazo gikomeye gusa kugeza ubu muri Rayon Sports bimeze neza.

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/yatangiye-kubivangavanga-umukinnyi-waguzwe-agomba-kwatakira-rayon-sports-umutoza-yamuhinduriye-umwanya-nyuma-yo-kubona-hari-undi-mwanya-akina-neza/

  • Abasirikare bafunzwe! Hitezwe iki nyuma yim… – #rwanda #RwOT

    Mu batanze ikiganiro harimo Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen James Kabarebe. Yavuze ko kugira ngo iki gikorwa cy'abakono kimenyekane, ari uko hari amakuru ubuyobozi bwa RDF bwamenye ko hari abasirikare batatu bacyitabiriye.Yavuze ko hakurikiranywe ibyo bari bagiyemo, nyuma barafatwa barafungwa.

    Mu byaganiriweho harimo inzira yo gukomeza kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'umukoro wo gusigasira ubwo bumwe no kurinda icyabukoma mu nkokora.

    Agaruka ku iyimikwa ry'Umutware  w'Abakono  yagize ati''Icyatumye RPF irwana uru rugamba ,igakomera , ikabohora igihugu,igahagarika Jenoside,ni uko muriyo , mu mikorere yayo  ntabwo yigeraga itoleratinga (yihanganira) ikintu bita imico mibi kandi ikigaragaza ko kizaba kibi  yakibonaga  hakiri kare , yakibona hakiri kare ikakirandura ''

    Akomeza avuga ko   ikintu kizaba kibi (Negative Tendency)  iyo  icyihoreye , ukacyorora  kigakura , kigeza igihe udashobora kugihagarika  ati''N'ibi ngibi  dukemura hano ninako byari kuzamera , ni Abakono, ejo ni Abashambo,ejo bundi ni bande ni  Abasinga, igihugu kikongera  kikajyamo ibice,noneho mu Gisirikare nabivuze , ubwo iyo byaje mu Gisirikare  buri muntu areba abe, undi akareba abe ''

    Gen Kabarebe yavuze ko iyo buri wese amaze kumenya abe ,  aramutse ashaka kugira uwo yikiza   aribo yakoresha  agasenya igihugu, bityo ko ikintu cyose kibi cyangwa se  gifite imico  mibi ari ukukirandura kigitangira ati'' Ntabwo ari imikino ahangaha turavuga amaraso  y'Abanyarwanda, ari ayamanetse , ari ayazameneka ejo, tugomba kuva hano turi Serious, dufite  icyo dukuye hano mu mitwe yacu, ni ikihe dukemuye, ni ikibazo ki dukemuye cyashoboraga  kuzica abanyarwanda, nicyo tugomba gukora , ntabwo ari ibintu byo gukinisha, ni amaraso y'abanyarwanda''

    Akomeza avuga ko icyafasha   u Rwanda ari ikintu kimwe kandi cyoroshye  ati'' Ni ubumwe bwacu, nicyo kizaduteza imbere”.

    Kazoza Justin wimitswe nk'umutware w'abakono hamwe n'abari bitabiriye iyimikwa rye, basabye imbabazi, bavuga ko icyo gikorwa cyabayemo ukudashishoza no kutareba kure, biyemeza gushyira imbere ubumwe bw'abanyarwanda bakirinda ibindi byose byabatanya.


    Kazoza  Justin  yemera ko ariwe nyirabayazana  w’ibyabaye

    Mu bari bitabiriye iki gikorwa basabye imbabazi, harimo Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, wavuze ko yitabiriye umuhango wo kwimika umutware w'abakono nk'inshuti y'uwari ugiye kwimikwa. Yavuze ko mu buzima busanzwe, atari umukono.

    Ati 'Ni amakosa akomeye nakoze nk'umunyamuryango [wa FPR] ndetse n'umuyobozi mu nzego nkuru z'igihugu yo kudashishoza nkitabira uriya muhango ku buryo ndimo abo twari kumwe twabivuzeho tubona ko uko bimeze atari byo yemwe bituma tunataha kare turabisiga ariko sinabashije no kubivuga ngo ngaragaze uburyo ibyakozwe atari byo. Ni amakosa akomeye nakoze nkaba nongera kubisabira imbabazi Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wacu n'abanyarwanda.'


    Visi Perezida wa Sena , Nyirasafari Esperance yemeye ikosa  asaba imbabazi

    Visi Meya ushinzwe Ubukungu w'Akarere ka Musanze, Rucyahana Mpuhwe Andrew, yavuze ko na we yitabiriye. Yasobanuye ko nk'umuyobozi hari ingaruka ubwitabire bwe bushobora kugira.

    Nawe  yasabye imbabazi ati 'Mpagurutse bwa kabiri rwose nshaka kugira ngo nsabe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi imbabazi kandi izi mbabazi narazisabye, nzisaba Chairman w'umuryango, abayobozi atari rimwe atari kabiri. Ibyo twakoze ni amahano, ni amakosa. Twafashe umwanya wo kubitekerezaho. Imbabazi dusaba uyu munsi ni imbabazi dukura ku mutima, dusaba dushingiye ku ntege nke twagize.'

    Bishop John Rucyahana  yavuze ko na we yitabiriye  iki gikorwa , ariko iyo usuzumye, habayemo umurengwe watumye abantu bakora kiriya gikorwa.

    Ati 'Hari umurengwe mu myumvire no mu myitwarire […] dusabye imbabazi Perezida wa Repubulika ariko natwe dusabane imbabazi kandi turebe ngo ntabwo ari izi z'abakono gusa hari byinshi bigomba gusabirwa imbabazi. Dusuzume tureke kureba abakono gusa.'

    Rucyahana yavuze ko ubwo yari yitabiriye iki gikorwa, yagize umwanya wo kuvuga, abwira abari bitabiriye ko bakwiriye kubaka u Rwanda.

    Ati 'Nabonye umugisha wo kugira ngo mbivuge mbwira abari bahari n'abantumiye, n'inshingano umutware w'abakono n'abakono bafite mu kubaka u Rwanda.''

    Visi Chairman wa FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yavuze ko ubumwe bw'Abanyarwanda aribwo bwashyizwe imbere, bityo ko bidakwiriye ko abantu bakomeza kwibona mu moko uko yasobanurwa kose. Yavuze ko umutware w'abakono akuweho.

    Iyi nama kandi  yananzuye ko uyu Mutware w'Abakono akuweho.

    Undi  wasabye Imbabazi abicishije kuri Twitter ni  Gatabazi   Jean Marie Vianeney wahize ari  Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu,nawe witabiriye uyu muhango wo kwimika umutware w'Abakono ndetse hasakara amashusho arimo gucinya akadiho.

    Umuhango wo kwimika umutware w'abakono wabaye tariki 9 Nyakanga ubera mu karere ka Musanze, Intara y'Amajyaruguru.

    Mu mwaka ushize  wa 2022 , Perezida Kagame ubwo yagarukaga ku mbabazi  zasabwe na Bamporiki Edouard  wemeye ko yakiriye indonke ndetse ubu akaba afungiwe  muri Gereza ya Mageragere,yavuze ko umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda bishoboka, ariko ko no guhanwa bifasha.

    Nyuma y'iri yimikwa ry'Umutware w'Abakono,Umuryango  FPr-Inkotanyi wahise  usohorora itangazo  uvuga ko iyo ari intambwe isubira inyuma mu kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda.


    Gen James Kabarebe  yibukije  ko  ikibi  kirandurwa  mu maguru mashya 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132306/abasirikare-bafunzwe-hitezwe-iki-nyuma-yimvugo-ikakaye-ya-gen-kabarebe-ku-iyimikwa-ryumutw-132306.html

  • Mugisha Moise yegukanye irushanwa rya Legacy… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru, mu mujyi wa Kigali, habereye isiganwa ku magare, ryiswe Legacy Sakumi Anselme. Ni isiganwa ngarukamwaka ryari ribaye ku nshuro ya 2 kuva 2019 ubwo ryakinwaga bwa mbere.  Iri siganwa ryakinwe mu byiciro bitandukanye birimo abana bakiri bato, abatarabigize umwuga, abakanyujijeho, abagore babigize umwuga, ndetse n’abagabo babigize umwuga.

    Isiganwa ryatangiye ku isaha ya saa Sita z’amanywa  aho byari byatangiye biteganyijwe ko isiganwa rizatangira saa Yine z’igitondo  ariko bikaza guhinduka ku munota wa nyuma. Abasiganwa bahagurukaga kuri BK Arena-Airtel-Gasabo District Office-RDB-SP-Nyarutarama-MTN Center-Mu Kabuga ka Nyarutarama-Kibagabaga(indabo)-Kibagabaga Hospital-Kimironko-Engen Petrol Station-ControleTechnique bakagaruka kuri BK Arena, intera ikaba yanganaga na 11.4KM, gusa abakinnyi bahazengurukaga inshuro zitandukanye bigendanye n’ibirometero bari gukora.

    “>Mu bagabo, basiganwe Kirometero 102 na Metero 600. Mugisha Moise ukinira Benediction Club niwe wabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2 iminota 45 n’amasegonda 31.Yari yasize abari bamukurikiye kuntera ingana n’iminota 7 aho Byukusenge Patrick bakinana  yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje amasaha abiri, iminota 52 n’amasegonda 30. Nkundabera Eric ukinira Les Amis Sportifs yaje ku mwanya wa Gatatu akoresheje amasaha 2 iminota n’amasegonda 45.

    Mugisha Moise ubwo yageraga ku murongo ariwe uyoboye ndetse yashyizemo intera ndende 

    Mu bagore, basiganwe Kirometero zigera 79, aho Ingabire Diane ukinira ikipe ya Canyon yabaye uwa mbere akoresheje isaha 1 iminota 59 n’amasegonda 58, ku mwanya wa Kabiri haza Mwamikazi Djazilla wakoresheje amasaha 2 iminota 4 n’amasegonda 22 naho Ntakirutimana Marthe ukinana na Mwamikazi Djazilla mu ikipe ya Ndabaga, aza ku mwanya wa 3 akoresheje amasaha 2 iminota 4 n’amasegonda 45.

    Ingabire Diane ubwo yinjiraga mu murongo w’abatsinze yaje mu buryo butarimo igitutu kuko yari yanikiye abandi 

    Mu bangavu, Byukusenge Mariate yaje ku mwanya wa mbere akaba akinira Bugesera Cycling Team, akurikirwa na Uwera Aline wabaye uwa kabiri, naho Iragena Charlotte aza ku mwanya wa gatatu. Mu cyiciro cy’ingimbi, Tuyizere Hashim yaje ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Uhiriwe Espoir ukinira Nyabihu.

    Mubakanyujijeho, (Veterans) Ruhumuriza Abraham wakoze amateka ubwo Tour du Rwanda yari itaraba mpuzamahanga, niwe waje ku mwanya wa mbere, akurikirwa na David Matovu ukomoka muri Uganda, n’ubundi bajyaga bahangana mu myaka yatambutse.

    Matovu ubanza, ibumoso, Ruhumuriza uri hagati, na Rafiki Jean De Dieu nibo bitwaye neza mu cyiciro cy’aba kanyujijeho 

    Nyuma y’isiganwa, Ruhumuriza Abraham yishimiye imitegurire ya Legacy Sakumi Anselme Race kuko bibutse cy’ibyiciro by’abakuze. Yagize Ati” isiganwa ry’uyu munsi, ryari rigiye kubera ko nari maze igihe ntakina, ariko mu buzima busanzwe mbandimo gutoza abana bakiri bato i Butare, navuga ko iyo myitozo ariyo yamfashije gutsinda. Ikindi navuga, iri siganwa narikunze, kuko biba bigaragaye ko natwe abantu bakuze twigeze kuba mu mukino w’amagare, bagaruye umukino twibonamo.

    Ubundi iyo wateguye igikorwa kikarangira urabanza ukiruhutsa ugashima Imana ko yagushoboje. Turishimye kuba irushanwa rya kabiri rigenze neza, twatangiye tutari mpuzamahanga, none ubu hashojwe irushanwa ryari mpuzamahanga. Icyo navuga ni uko ibyiciro byose byari bifite aho bihuriye n’isiganwa byishimye bigendanye nicyo bari biteze mu isiganwa.”

    Ubwo iri siganwa ryaherukaga kuba mu 2019, icyo gihe ryitwa 'Tour de l'Espoir Memorial Sakumi Anselme', ryegukanywe na Nsengiyumva Shemu (wakinigara Les Amis Sportifs) mu bagabo, mu ngimbi ritwarwa na Iradukunda Emmanuel (wakiniraga Fly Cycling Team) na Ndiraba Yussuf mu batarabigize umwuga.

    Tuyizere Hashim yahembwe nk’umukinnyi wabaye uwa mbere mu Ngimbi 

    Byukusenge Mariate yabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abangavu 

    Serge Rusagara, umwana wa Sakumi niwe uyobora itsinda ritegura Legacy Sakumi Anselme Race, kuri iyi  nshuro akaba yemeje ko ubwo hazakinwa icyiciro cya gatatu cy’iri siganwa abantu bakwitega byinshi 

    Hanatanzwe umupira Sakumi yigeze gukinana igare ahagana mu 1990 ndetse ukaba washyikirijwe umuryango we nk’urwibutso 

    Mwamikazi witegura ibizamini bya Leta yabaye uwa kabiri mu cyiciro cy’abagore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132307/mugisha-moise-yegukanye-irushanwa-rya-legacy-sakumi-anselme-rukumuriza-yongera-gusiga-aban-132307.html

  • Abayobozi nabakozi ba Samsung 250 bakinnye u… – #rwanda #RwOT

    Ikigo Samsung 250 gihetse ibindi mu kugurisha telephone zihendutse kandi z'ubwoko bwose, cyateguye umukino wahuje abayobozi n'abakozi mu rwego rwo gukomeza umubano hagati y'impande zombi

    Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Bugesera kuri iki cyumweru, watojwe n'abanyamakuru bamaze kubaka amazina barimo Mulindahabi Irene ukorera MIE Empire na Rugaju Reagan ukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru [RBA].

    Injira mu mukino wahuje abayobozi n'abakozi ba Samsung 250

    Saa tanu z'amanywa [11:00 AM] abakorera iki kigo bigabanyijemo amakipe abiri, bamwe bambara ubururu abandi bambara umweru, binjira mu kibuga cya Sitade ya Bugesera. Irene Murindahabi uzwi mu biganiro kuri MIE Empire, yahawe gutoza ikipe yari yambaye ubururu naho Reagan ahabwa gutoza ikipe yari yambaye umweru.

    Nyuma y'iminota 45, igice cya mbere cyarangiye ikipe y'Umutoza Irene Mulindahabi itsinze ibitego 2-0 iy'umutoza Reagan wari wasigariweho n'undi mutoza. Iki gice kikirangira impande zombi zafashe akaruhuko ziganira ku buryo bwo gukomeza umukino.

    Nyuma yo kuruhuka amakipe yombi yasubiye mu kibuga, atangira kwesurana, ikipe y'Umutoza Mulindahabi ikomeza kwitwara neza kugeza yongeyemo ibindi bitego bibiri, biba 4-0. Nyuma y'iminota mike ikipe ya Rugaju yatangiye kwigaragaza cyane, itangira kwishyura.

    Mu minota 30 y'igice cya kabiri iyi kipe yatozwaga na Rugaju yari imaze kwishyura ibitego 2 muri 4 yari yatsinzwe, icyizere gitangira kugaruka. Uyu mukino waje kurangira ikipe ya Mulindahabi itsinze ibitego 4-2 ikipe ya Rugaju.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Dieudonne Ndayisaba ushinzwe iyamamazabikorwa muri Samsung 250 yavuze ko uyu mukino watekerejwe mu rwego rwo kunoza no gukomeza umubano hagati y’abayobozi n’abakozi.

    Yagize ati ” Uyu mukino wari umaze igihe utekerezwaho, mu rwego rwo kunoza no gukomeza umubano hagati y’abayobozi n’abakozi ku buryo bishimirana kandi bagahuza kurushaho. Ni igikorwa turi gutekereza uburyo cyahoraho.” 

    Umutoza Irene Mulindahabi niwe wasoje uyu mukino atinze ibitego 4-2 ikipe ya Rugaju Reagan

    Rugaju Reagan ukorera RBA, yasoje uyu mukino atinzwe n'ikipe ya Mulindahabi

    Dieudonne Ndayisaba ushinzwe iyamamazabikorwa muri Samsung 250 ari mu bayobozi bitabiriye uyu mukino

    Papi Ndahiro Valens ukunzwe kuri Televiziyo ya BTN, ari mu bakinnyi bigaragaje cyane muri uyu mukino 



    John Habiyambere uyobora Samsung 250 ari mu bigaragaje cyane muri uyu mukino


    Kamanzi Mugambage ukorera Samsung 250 ari mu bakinnyi bigaragaje cyane muri uyu mukino ndetse atsindira ikipe yatozwaga na Rugaju Reagan









    Kanda hano urebe andi mafoto

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye / INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132313/abayobozi-nabakozi-ba-samsung-250-bakinnye-umukino-wo-gukomeza-umubano-amafoto-132313.html

  • “Ni nde udasambana?: Pasiteri Ezira Mpyisi yavuze imbwa mu mazina yazo maze ashyigikigirwa nabumvishe ibyo yavugaga -AMASHUSHO – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ni nde udasambana?' Pasiteri Ezira Mpyisi yavuze imbwa mu mazina yazo maze ashyigikigirwa nabumvishe ibyo yavugaga.

    Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umu Pasiteri ukunzwe cyane hano mu Rwanda Ezira Mpyisi ari kuvuga imbwa mu mazina yazo maze yuganirwa nabumvishe ibyo yavugaga gusa ibi hashize imyaka 4 abivuze.

    Amashusho:

     

    Bimwe mu byo abantu batangaje nyuma yo kumva amagambo ya Pasiteri Ezira Mpyisi:

    Source : https://yegob.rw/pasiteri-ezira-mpyisi-yavuze-imbwa-mu-mazina-yazo-amashusho/

  • Uyu musore yaje aje: Nyuma yo gufata umukinnyi bakinana akamukubita akamwihanangiriza Sadio Mane yakoreye agashya abanyamakuru bo mu Budage ubwo bageragezaga ku muganiriza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore yaje aje: Nyuma yo gufata umukinnyi bakinana akamukubita akamwihanangiriza Sadio Mane yakoreye agashya abanyamakuru bo mu Budage ubwo bageragezaga ku muganiriza

    Sadio Mane yongeye kuvugwa cyane nyuma yuko abwiye amagambo akomeye bamwe mu banyamakuru bari baje ku mwaka ikiganiro.

    Kugeza ubu ibinyamakuru byo mu Budage birandika ko Sadio Mane atakiri mu mibare y'umutoza wa Bayern Munich, Thomas Tuchel akaba ariyo mpamvu uyu mukinnyi yaba ari kuganira na Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo, gusa ibi byababaje cyane Sadio Mane ibyatumye yijundika itangazamakuru rya hariya ibyo we yise ku mwica urubozo.

    Ku munsi w'ejo ubwo yahuraga n'umunyamakuru akamusaba ikiganiro yarakimwimye maze aramubwira ati 'Mwebwe muri kunyica buri munsi none ubungubu murashaka ko mbavugisha'.

    Sadio Mane yakubise mugenzi we bakinana muri Bayern Munich ariwe Leroy Sane mu mukino batsinzwe mo na Manchester City.

    Kuri ubu Sadio Mane akomeje kuvugwa mu bakinnyi bashobora kwerekeza muri Saudi Arabia n'ubwo ataragira icyo abivuga ho.

    Source : https://yegob.rw/uyu-musore-yaje-aje-nyuma-yo-gufata-umukinnyi-bakinana-akamukubita-akamwihanangiriza-sadio-mane-yakoreye-agashya-abanyamakuru-bo-mu-budage-ubwo-bageragezaga-ku-muganiriza/

  • Bamukinnye mo agapira: Umuhanzi Akon yatigishije imbuga nkoranyambaga nyuma y’ibyo yakoreye mu mbaga y’abari bitabiriye igitaramo yaririmbye mo [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamukinnye mo agapira: Umuhanzi Akon yatigishije imbuga nkoranyambaga nyuma y'ibyo yakoreye mu mbaga y'abari bitabiriye igitaramo yaririmbye mo

    Umuhanzi Akon ukomoka muri Senegal gusa akaba akorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe z'amerika yongeye kwigarurira imbuga nkoranyambaga nyuma yo kujya mu gipirizo kibonerana kimeze nk'ishashi ubundi akinaga mu mu bafana bakagenda bamuhererekanya ari nako aririmba.

    Source : https://yegob.rw/bamukinnye-mo-agapira-umuhanzi-akon-yatigishije-imbuga-nkoranyambaga-nyuma-yibyo-yakoreye-mu-mbaga-yabari-bitabiriye-igitaramo-yaririmbye-mo-amafoto/