Blog

  • Rayon Sports yamuritse imyambaro izakoresha m… – #rwanda #RwOT

    Mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 24 Nyakanga 2023, ikipe ya Rayon Sports ifite abafana benshi mu Rwanda, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yashyize hanze imyambaro izajya ikoresha mu mwaka utaha w’imikino.

    Iyi myambaro irimo iyo izajya yambara mu mikino yakiriye (home kit) ndetse n’iyo izajya yambara mu gihe yasohotse yagiye gusura andi makipe (away kit).

    Ibi bije nyuma yaho bari babanje gutangaza ibiciro by’iyi myambaro no ku bafana bashaka kuba bayigura, basobanuye ko uzajya ugura umwambaro umwe azajya yishyura ibihumbi 18 naho utwara imyambaro igera kuri 60 akazajya acibwa ibihumbi 15 kuri buri umwe. Iyi myambaro izajya ku Isoko guhera ku munsi wejo taliki 25 Nyakanga 2023.

    Imyambaro Rayon Sports izajya yambara mu gihe yakiriye 

    Imyambaro Rayon Sports izajya yambara mu gihe yasohotse yagiye gusura andi makipe 

    Iyi myambaro iratangira kugurishwa kuri uyu wa Kabiri 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132341/rayon-sports-yamuritse-imyambaro-izakoresha-mu-mwaka-utaha-wimikino-amafoto-132341.html

  • Uwahoze ari Visi Perezida wa FDLR Straton Musoni yasoje amahugurwa yo gusubira mu buzima busanzwe atangaza byinshi kuri uwo mutwe w'iterabwoba #rwanda #RwOT

    Musoni Straton wabaye Visi Perezida wa FDLR yarangije amahugurwa y'amezi icyenda agenerwa abahoze ari abarwanyi mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe. Yageze mu Rwanda mu kwezi k'Ukwakira umwaka ushize yoherejwe n'igihugu cy'ubudage nyuma yo kurangiza igifungo yakatiwe hamwe n'uwahoze ari Perezida wa FDLR Ignace Murwanashyaka nyuma yo guhamwa n'ibyaha by'intambara byakozwe n'umutwe wa FDLR bari bayoboye.

    Musoni yaganiriye n'itangazamakuru atangaza byinshi kuri uyu mutwe wa FDLR, aho ukura ubufasha, ndetse nibyo ateganya gukora nyuma yo gusubira mu buzima busanzwe. Musoni yagiye mu Budage mu mwaka wa 1986, jenoside yakorewe Abatutsi yabaye akiri muri icyo gihugu.

    Musoni wari umuhanga mu byo gutunganya imijyi n'ibyaro dore ko yari amaze igihe abikora mu Budage nyuma yo kumara imyaka ine abyiga muri kaminuza yaho, ni umwe mu bari bayoboye ishingwa ry'uwo mutwe wari ufite igice gikora Politiki n'ikindi cy'Abarwanyi.

    Uyu mugabo wavukiye i Masoro mu Karere ka Rulindo, akiga amashuri ye mu Iseminari ya Rwesero, yagiye kwiga mu Budage yishyurirwa na Leta, aho gutaha ngo yiture igihugu cye ahitamo kuyoboka inzira yo kugisenya.

    Muri Nzeri 2015 nibwo Ignace Murwanashyaka wari Perezida wa FDLR na Straton Musoni wari umwungirije bakatiwe n'urukiko rwa Stuttgart gufungwa imyaka 13 n'umunani nk'uko bakurikirana.

    Bahamwe n'ibyaha byo kuba baratanze amabwiriza yo kugaba ibitero mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru hagati ya 2008-2009.

    Musoni arangije igihano yoherejwe mu Rwanda ndetse mu Ukwakira 2022 yerekezwa mu kigo cya Mutobo aho yamaze igihe ahabwa amasomo mboneragihugu agenewe abahoze ari abasirikare basubizwa mu buzima busanzwe.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bayiteguye bakayigiramo uruhare by'umwihariko abahoze ari abasirikare, bahungiye muri RDC, bategura umugambi wo kwisuganya ngo bagaruke guhekura igihugu.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Musoni yavuze ko batangiriye politiki mu ishyaka rya RDRR [ (Rassemblement pour le Retour des Refugiés et la Democratie au Rwanda]. Avuga ko ryari ikoraniro ryo gucyura impunzi no kugarura Demukarasi mu Rwanda.

    Ati 'Nyuma ya Jenoside mbonye cyane cyane ibyari bimaze kuba mu Rwanda ndavuga nti 'reka nanjye ndebe ko hari icyo nakora, numvaga ko ari ibibazo bya politiki. Ndi umwe mu bashinze FDLR nza no kuba Visi Perezida wayo.'

    Laurent Kabila yarabashutse

    Umugambi bari bafite ubwo batangizaga RDRR, wabananiye kuwugeraho bahitamo gushinga FDLR, ndetse uyu mutwe uza gushyirwa ku rutonde rw'iyitwaje intwaro kandi ikora iterabwoba.

    Musoni avuga ko nk'umwe mu batangije FDLR, umugambi bari bafite wari uwo kurwana na FPR Inkotanyi yari imaze kubatsinda, bakisubiza ubutegetsi mu Rwanda.

    Ati 'Twari tuzi, niko twashakaga […] mu gutangira icyari kigamijwe kuko yatangijwe cyane cyane n'abasirikari bahoze mu ngabo za EX-FAR, za Guverinoma ya Habyarimana byumvikane neza ko bari abasirikari bumvaga ko kugaruka mu gihugu ari ugukoresha intwaro.'

    Muri iyo myaka, ubwo FDLR yatangiraga, uwari Perezida wa RDC, Laurent Desire Kabila yari yarijeje abo basirikari ba EX-FAR, ko azabafasha kuza mu Rwanda bagahirika ubutegetsi.

    Aba EX-FAR bafashije Laurent D. Kabila kurwanya imitwe yari imumereye nabi irimo uwa RCD, nawe abasezeranya ko azabafasha gutera u Rwanda bagahirika ubutegetsi.

    Ati 'Nawe yabasezeranyije ko yabafata gufata u Rwanda ariko byageze aho nawe adashoboye kwikiza abamurwanyaga barimo za RCD [Rassemblement Congolais pour la Démocratie], ku buryo byamusabye kuganira nabo, barambika intwaro hasi bavangwa mu gisirikare cya FARDC.'

    'Niho FDLR yahereye ivuka, na Muzehe Laurent Desire Kabira aravuga ati namwe nimushyireho ishyaka rya politiki, ibyo kurwana mubireke noneho iryo shyaka rizajye gushyikirana na Guverinoma y'i Kigali n'izo ngabo zanyu zinjire mu ngabo z'u Rwanda.'

    Musoni avuga ko igihe cyageze umugambi wabo urapfuba, noneho bashaka uko bashyira igitutu kuri FPR Inkotanyi kugira ngo yemere ibiganiro.

    Ati 'Abatarashoboye gutaha ntabwo bavugaga ko byanze bikunze bazakoresha intwaro ngo batahe, bibwiraga ko bazakoresha politiki, bagashyira igitutu kuri Guverinoma y'u Rwanda kugeza yemeye ibiganiro, ibyo bashaka bikagerwaho aribyo byo kuza mu gihugu bagashyiraho umutwe wa politiki n'ingabo zikajya mu zindi noneho n'umutwe wa politiki ukazahatana mu mashyaka nk'uko bibaho muri demukarasi ahari amashyaka menshi, bakazatsinda bagategeka igihugu , batsindwa bakajya muri opozisiyo.''

    FDLR ivana he intwaro?

    Ubusanzwe FDLR irimo ibice bibiri, ahari igikora politiki ndetse n'ikindi cy'abarwanyi aricyo cyitwa FDLR/FOCA [Forces combattantes Abacunguzi].

    Abenshi muri abo barwanyi ni abahoze mu gisirikare cya Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, aho nyuma yo gutsindwa urugamba bahise berekeza mu mashyamba ya Congo.

    Musoni yavuze ko intwaro bahunganye, ndetse n'izo bakuye mu gisirikare cya Leta ya Laurent Kabila, ubwo bayifashaga kurwanya umutwe wa RCD arizo batangiriyeho ariko nyuma bakaba bagenda babona ibindi bikoresho bakura mu mitwe yitwaje intwaro n'izo bagura muri FARDC.

    Ati 'Bahoze mu gisirikari cya FARDC bafite intwaro, bafite n'imishahara barahembwaga […] izo ntwaro ntabwo bigeze bazisubiza mu ngabo za Congo, barazigumanye. Hari n'izindi bari batorokanye bavuye mu Rwanda.'

    Musoni avuga ko imikoranire ya FARDC na FDLR yahoze ari gatebe gatoki, ahanini banywana iyo leta ya Congo ishaka gukoresha uwo mutwe aho nk'ubu uyu mutwe ariwo wifashishwa mu kurwanya M23.

    Ati 'Ubu rero ni ukuvuga ko aba FDLR ariyo FOCA, muri iki gihe bafatanya cyangwa bose bafasha Ingabo za Congo kurwanya M23.'

    Yasabye aba barwanyi ko ibihe by'intambara byarangiye kuko mu Rwanda ari amahoro, kandi u Rwanda rukeneye kuyagumana.

    Ati 'Nabo rero bagire ibyo bamarira abaturage cyane cyane abatuye igihugu, ntabwo bakeneye intambara, iby'intambara yagejeje ku Rwanda turabizi.'

    The post Uwahoze ari Visi Perezida wa FDLR Straton Musoni yasoje amahugurwa yo gusubira mu buzima busanzwe atangaza byinshi kuri uwo mutwe w'iterabwoba appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uwahoze-ari-visi-perezida-wa-fdlr-straton-musoni-yasoje-amahugurwa-yo-gusubira-mu-buzima-busanzwe-atangaza-byinshi-kuri-uwo-mutwe-witerabwoba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uwahoze-ari-visi-perezida-wa-fdlr-straton-musoni-yasoje-amahugurwa-yo-gusubira-mu-buzima-busanzwe-atangaza-byinshi-kuri-uwo-mutwe-witerabwoba

  • Noneho ijwi riri guturika! Umuhanzi Niyo Bosco nyuma yo gukira uburwayi yahise akomereza mu kazi nta kwicara agenera amashimwe akomeye abafana be -Amashusho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyo Bosco uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda akaba yari amaze igihe adasohora indirimbo yongeye guteguza abakunzi be ikintu gikomeye.

    Uyu muhanzi nyuma yaho aviriye mu bitaro kubera ikibazo cy'uburwayi yongeye kugaruka muri sitidiyo itunganya indirimbo.

    Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amashusho Ari kuririmba ndetse agenera ubutumwa abafana be

    Yage ati:'Mwaramutse nshuti zanjye magara!

    Naboye kandi nkomeza kumenya urukundo rwawe rwanyarwo binyuze mubyifuzo byo gukira byihuse wangiriye.

    Bamwe mu bahanzi bagenzi banjye, umuryango n'inshuti nawe wasengaga buri gihe kugirango nsubire mu ndogobe.

    Imana yarabikoze kandi ndarengana ubu. Na none, bwira bagenzi bawe ko igihe cyo kwinezeza, kwishima, gutuza nyacyo kigeze.

    Reka intero ibe IJWIRYUMUTIMA '#VOICEOFTHEHEART'.

    Iyi alubumu yiteguye kumvikana mumatwi yawe kweri. Ndagukunda cyane'

    Source : https://yegob.rw/noneho-ijwi-riri-guturika-umuhanzi-niyo-bosco-nyuma-yo-gukira-uburwayi-yahise-akomereza-mu-kazi-nta-kwicara-agenera-amashimwe-akomeye-abafana-be-amashusho/

  • Ruhango: Umugore yasize urubyaro rwe mu nzu ari nijoro yiruka ntakimwirukanyije apfira ku irembo iwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere Ruhango mugore wari ucumbitse mu murenge wa Byimana yasanzwe yapfuye urupfu rutunguranye.

    Abaturage baravuga ko yasohotse mu nzu nijoro akabwira abana ngo bahunge hari abagabo bari kumwirukankana.

    Uwo mugore yageze ku irembo arapfa baravuga ko abaye uwa Kane upfiriye muri iyo nzu muri ubwo buryo.

    Abaturage bakomeza bavuga ko batewe ubwoba niyo nzu itajya imaramo igihe abantu bayicumbitsemo dore ko n'uwuyigiyemo wese avamo yapfuye.

    Source : https://yegob.rw/ruhango-umugore-yasize-abana-mu-nzu-ari-nijoro-yiruka-ntakimwirukanyije-apfira-ku-irembo-iwe/

  • Yamutunguye arimo gusenga! Musabe Dieudonne y… – #rwanda #RwOT

    Musabe yamamaye mu ndirimbo Network aririmbamo ngo “Njye mfite netwok, the real network, shaka nawe network. Amasengesho ni yo network nyayo. Iyo nshaka kuvugana n’Umwami wanjye, nta mpungenge ngira kuko biroroshye, yampaye amasengesho ngo ambere network ngo tujye tuvugana igihe mushakiye.”

    Musabe Dieudonne waherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo kera muri za 2015 ho byakekwaga ko akundana na Ashimwe Dorcas, yamaze gutera intambwe iganisha ku kurushinga, yambika impeta umukunzi we Ariane Uwajeneza mu birori byabaye tariki 23 Nyakanga 2023. 

    Mu mashusho twashyize kuri Instagram yacu akavugisha benshi, agaragaza Musabe atungurana agaterera ivi umukunzi we wari wibereye mu birori bisanzwe hamwe n’inshuti ze. Musabe witabiriye ibi birori atunguranye, yamwambitse impeta biteza urujijo na cyane ko atari we wari wateguye ibi birori.

    Bamwe mu babonye ayo mashusho ntibemeye ko Musabe yateye ivi bya nyabyo bitewe n’ukuntu yayimwambitse vub vuba. LaRose ati “Ni byo se cyangwa ni filime mwakinga?”. Janvier Mucyo ati “Uyu musore ameze nk’uwibye pe, ukuntu ayimwambika ubanza atari yiyizeye”.

    Undi wavuze kuri aya mashusho, ati “Umukobwa ameze nk’aho byamucanze ntazi ibyo ari byo rwose”. Umurungi Mico yabifshe nk’urwenya ndetse abasabira kuzitabira igitaramo cy’urwenya. Ati “Undi ati bazaze kuwa Kane bakine no muri Genz Comey”. 

    Ntibyadukundiye kuvugana na Musabe, ariko Producer Karenzo wari uri muri ibi birori byitabiriwe n’abgera kuri 200, yaduhaye amakuru yose. Yahishuriye inyaRwanda ko Musabe Dieudonne yakoze aka gashya mu birori umukunzi we yari yatumiwemo n’inshuti ye yishimiraga gusoza Kaminuza (Graduation Party).

    Yahamije rwose ko byo kumwambika impeta ari ibya nyabyo atari filime cyangwa amashusho y’indrimbo nk’uko bamwe babiketse. Ati “Ni ibintu biri seriye, ni Proposal yakoze, si filime cyangwa indirimbo. Yaraye ayikoze, yayikoreye muri party yabereye i Kanombe”.

    Ikindi twatangarijwe na Karenzo Pro ni uko Musabe yacunze umukunzi we agiye gusenga isengesho risoza ibirori, nuko agira gutya aba ateye ivi, abantu bose bagwa mu kantu by’umwihariko umukunzi we. Birumvikana ko yari yabipanze mu ibanga n’abateguye ibi birori. 

    Musabe yakoze agashya “mu birori by’abandi”

    Bahoberanye biratinda nyuma yo kubwirwa YEGO

    Ubwo Ariane yari ahamagawe ngo asengere abaje mu birori babone gutaha

    Abari mu birori bya ‘Graduation’ baguye mu kantu

    Nyuma y’uko Musabe ateye Ivi ndetse akabwirwa YEGO, Mc yasobanuriye abari muri ibi birori agashya kahabereye

    REBA INDIRIMBO “NETWORK” YA MUSABE DIEUDONNE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132333/yamutunguye-arimo-gusenga-musabe-dieudonne-yateye-ivi-yambika-umukunzi-we-impeta-biteza-ur-132333.html

  • Agahinda kuri Emery Bayisenge na Gor Mahia #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igihe kinini adakina imikino Nyafurika, myugariro w’umunyarwanda Emery Bayisenge nubwo ikipe ye yari yabonye itike nabwo ntazayikina uyu mwaka kuko Gor Mahia yakuwe muri aya marushanwa.

    Gor Mahia ya Emery Bayisenge yagombaga kuzahagararira Kenya mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League nyuma kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2022-23.

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ikaba yambuye iyi kipe 'Club Licensing' kubera ko hari ibyo iyi kipe itujuje.

    Impamvu ni ukuba yarananiwe kwishyura imyenda ibereyemo abahoze ari abakinnyi bayo bityo ikaba yakuwe mu makipe 54 azakina amarushanwa ya 2023-24 aho bivugwa ko ishobora gusimbuzwa Tusker FC yabaye iya kabiri muri shampiyona ariko bikaba bitaremezwa.

    Bivuze ko Gor Mahia itari mu makipe azaaba ari muri tombora ejo tariki ya 25 Nyakanga 2023.

    Iyi kipe ikaba yanaraniwe kwishyura miliyoni 62 z’amafaranga y’u Rwanda harimo miliyoni 18 za rutahizamu w’Umunye-Congo Sando Yangay, miliyoni 9 za rutahizamu w’Umurundi Jules Ulimwengu na miliyoni 35 z’Umunya-Mali Adama Keita.

    Sam Ochola, umunyamabanga w’iyi kipe yabwiye ibitangazamakuru byo muri Kenya ko iri deni ryamaze kwishyurwa ariko ryishyuwe igihe cyararenze bityo ko ari yo mpamvu bangiwe.

    Nubwo yavuze gutya ariko ikinyamakuru Pulse cyatangaje ko umuyobozi wa Federasiyo ya Kenya, Barry Otieno yavuze ko iyi kipe yananiwe kugaragaza ko yishyuye iri deni ndetse ko bagerageje kuvuganira Gor Mahia muri CAF ndetse iyisaba no gufatira amafaranga igenera federasiyo ya Kenya buri mwaka ariko biragorana kubera ko ibihano yabifatiwe na FIFA.

    Muri Tombola izaba ejo nibwo amakipe yo mu Rwanda nka APR FC izakina CAF Champions League na Rayon Sports izakina CAF Confederation Cup zizamenya amakipe bazahura mu ijonjora ry’ibanze.

    Emery Bayisenge ntazakina Champions Leaue uyu mwaka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agahinda-kuri-emery-bayisenge-na-gor-mahia

  • Uwari inkingi yamwamba mu bakinnyi ba APR FC yabonye ikipe nshya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishimwe Fiston wakinira ikipe ya APR FC, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali ku ntizanyo y'umwaka umwe.

    Mu mpera z'icyumweru gishize, nibwo bamwe mu bayobozi basigaranye ikipe ya AS Kigali bagiye gusaba umukinnyi Ishimwe Fiston ko bamutizwa mu igihe cy'umwaka w'imikino 2023-24.

    Uyu musore w'imyaka 24, yari amaze umwaka umwe muri APR FC yagezemo avuye mu ikipe ya Marine FC.

    Ishimwe Fiston yari mu bakinnyi APR FC yabwiwe ko batazakomezanya, ariko bamumenyeshako akibafitiye umwaka w'amasezerano, ariyo mpamvu atapfa kugenda uko yiboneye.

    APR FC yari yasabye uyu mukinnyi ko yaba asubiye muri Marine FC, ariko ntibyakunda.

    Mu biganiro ubuyobizi bwa APR FC bwagiranye na AS Kigali harimo ko uyu mukinnyi agomba kubakinira mu mwaka w'imikino utaha, ariko AS Kigali ikajya imwihembera.

    Ishimwe Fiston yagize umwaka w'imikino mwiza 2021-22, ubwo yazaga mubakinnyi b'abanyarwanda batsinze ibitego byinshi, byatumye APR FC imurambagiza ikanamwegukana.

    Source : https://yegob.rw/uwari-inkingi-yamwamba-mu-bakinnyi-ba-apr-fc-yabonye-ikipe-nshya/

  • Imibiri yabo izaba ari umutamenwa! Ihere ijisho amafoto y’abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sport bari mu cyumba ngororamubiri (Gym) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sport ikina icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ikaba izwiho kugira abafana benshi ikomeje kugaragaza imyiteguro idasanzwe ku mukino ifitanye na mukeba wayo APR FC.

    Ni mu gihe aba bakinnyi bakomeje kwitegura umukino ukomeye cyane izakinamo na APR FC arinako Kandi bitegura umunsi bise 'Umunsi w'igikundiro' wo ku murika imyambaro mishya y'abafana bayo bizaba tariki ya 5/8/2023 bikabera kuri Kigali Pele Stadium.

    Source : https://yegob.rw/imibiri-yabo-izaba-ari-umutamenwa-amafoto-yabakinnyi-bikipe-ya-rayon-sport-bari-mu-cyumba-ngororamubiri-gym-akomeje-kwibazwaho-cyane/

  • Airtel Rwanda yabaye ikigo cya mbere mu Rwand… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ikigo cy'itumanaho Airtel Rwanda cyabaye ikigo cya mbere mu Rwanda gishyize ku mugaragaro interineti ya 4G, yihuta cyane kandi igura kimwe na 3G.

    Airtel Rwanda yabaye ikigo cya mbere gihawe icyangombwa cyo gutunga no gusakaza interineti y'ubwoko bwa 4G yacyo bwite, ku bafatabuguzi basaga miliyoni 5 bakoresha uyu murongo umunsi ku wundi.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yavuze ko bishimiye kuba ikigo cy'itumanaho cya mbere mu Rwanda gihawe uburenganzira bwo gusakaza interineti ya 4G.

    Yagize ati 'Nishimiye gutangaza ko ibiciro bya Interineti ya 4G igezweho ku Isi, bigiye kungana n'ibya 3G. Ibi bigiye gufasha abakiliya guhindura bakava kuri 3G bakajya kuri 4G  bakoreshe amapaki bari basanzwe bagura. Nk'ipaki ya 'Ubuntu' isanzwe izwi na benshi itanga iminota na mesaje by'ubuntu hamwe na Interineti ya 3G, ubu umuntu nabihitamo izajya iza yahindutse 4G. Biroroshye umukiriya azajya ajya aho ahindurira interineti akoresha ubundi ahitemo 4G cyangwa LTE Mode.'

    Emmanuel Hamez yakomeje avuga ko ari ibyo kwishimira kuba ikigo abereye umuyobozi gisanzwe cyarubatse izina nk'umurongo wa interineti ya mbere mu Rwanda, bityo ko abaturarwanda, abarukoreramo ndetse n'abarugenderera bagiye gukoresha interineti ku muvuduko wikubye inshuro nyinshi.

    Ubusanzwe abakoreshaga interineti ya 3G bavugaga ko hari imbogamizi mu bijyanye no kurebera filime kuri murandasi, kuzimanurauzikura kuri murandasi (Download), kuganira n'abantu imbonankubone kuri murandasi ndetse no kwiga ukoreshe iya kure.

    Kuri izi mbogamizi Emmanuel avuga ko babitekerejeho ariko bakifuza kuzana igisubizo kirambye, gihendukiye abakiriya kandi kiboneka vuba ndetse kuri bose. Ati ' Nibyo iyi interineti nshya ya 4G twazanye izakemura ibibazo birimo kugenda gake kwa interineti mu gihe umuntu ari kwiga, ashaka, kumanura filime ku mbuga nka Netflix, kuganira n'abantu imbonankubone n'ibindi.

    Yakomeje agira ati 'Akarusho kuri iyi interineti nshya ya 4G Airtel twazanye ni uko ihendutse kandi ikaba igura kimwe na 3G twari dusanzwe ducuruza ku isoko ry' u Rwanda. Biroroshye cyane kuyitunga, ufite telephone yakira 4G kandi ukoresha umurongo wa Airtel ujya aho uhindurira interineti ubundu ugakanda akamenyetso ka 4G cyangwa LTE Mode ako kanya bihita bihinduka, ugatangira gukoresha interineti iri ku muvuduko uri hagati ya 50MBps na 120MBps ku isegonda rimwe.'

    Bwana Hamez kandi yavuze ko gutangiza interineti ya 4G ari ikimenyetso simusiga gishimangira ubushake bwa Airtel bwo kugeza interineti  nziza, ihendutse kandi yihuta ku Banyarwanda bose. Yavuze ko kandi ashimira abafatanyabikorwa ba Airtel bagize uruhare runini mu gushyira mu bikorwa uyu mugambi mwiza.

    Hamez kandi yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda cyane cyane inzego bakorana umunsi ku wundi zirimo RURA na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo iyobowe na Minisitiri Ingabire Paula, bagize uruhare runini mu kugira ngo iyi 4G itangizwe ku isoko ry' u Rwanda.

    Yagize ati 'Ndashimira kandi Guverinoma y'u Rwanda byumwihariko RURA na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo iyobowe na Minisitiri Ingabire, bagize uruhare rukomeye mu kugira ngo iki gikorwa kigerweho.'

    Airtel Rwanda yabaye ikigo cy'itumanaho cya mbere mu Rwanda, gishyize ku isoko Interineti y'ubwoko bwa 4G iri ku giciro nk'icya 3G


    Emmanuel Hamez yavuze ko Airtel Rwanda yishimira kuba imaze kugeza imiyoboro y'itunamaho kuri 94% by'abanyarwanda


    Mu kiganiro n’itangazamakuru, ubuyobozi bwa Airtel Rwanda bwahamije ko bumaze kugeza iminara y’imiyoboro y’iki kigo ku banyarwanda 94%

    Kanda hano urebe andi mafoto
    Kanda hano urebe videwo 
    AMAFOTO na VIDEWO: Freddy-Rwigema/ INYARWANDA 
    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132320/airtel-rwanda-yabaye-ikigo-cya-mbere-mu-rwanda-kimuritse-4g-igura-kimwe-na-3g-132320.html

  • U Rwanda rwatumye CECAFA ihindura imikinire y’irushanwa rya 2023 #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko u Rwanda rwikuye muri CECAFA y’abakobwa batarengeje imyaka 18 izabera muri Tanzania, byatumye ubuyobozi bwa CECAFA buhindura uburyo irushanwa rizakinwa.

    U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri kikuye mu irushanwa nyuma y’uko na Kenya yagombaga kwakira irushanwa yavuye mu irushanwa aho ibi bihugu byose byavuze ko abakinnyi benshi bazifashisha mu irushanwa bari mu bizami bya leta.

    CECAFA yagize ati 'U Rwanda rwiyunze kuri Kenya aho byakuyemo amakipe yabo kubera abakinnyi benshi bazaba bari mu bizami bya Leta.'

    Kugeza ubu iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 5, Uganda, Ethiopia, Burundi, Zanzibar na Tanzania izakira iri rushanwa kuva ejo ku wa Kabiri tariki ya 25 Nyakanga.

    Ibi byatumye iri rushanwa ryagombaga gukinwa mu buryo bw’amatsinda, kubera amakipe yabaye makipe ryahinduwe uburyo rizakinwamo aho ubu buri gihugu kizahura n’ikindi maze hakabarwa amanota igize amanota menshi akaba ari yo itwara igikombe.

    She-Amavubi U18 ntazitabira CECAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatumye-cecafa-ihindura-imikinire-y-irushanwa-rya-2023