Blog

  • Yayivugiyeho amagambo adasanzwe! Sunny yishimiye bikomeye cyane gufata ifoto “Serifi” arikumwe n’umukuru w’igihugu -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi hano mu Rwanda amaze igihe adasohora indirimbo Sunny  yishimiye gufata ifoto na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya.

    N'ifoto yasa serifi yashimishije cyane uyu muhanzi maze nawe yivamo amagambo akomeye cyane, yagize ati:' Niba societe yisanzuye idashobora gufasha benshi bakennye, ntishobora gukiza bake bakize.

    Abagabo hafi ya bose barashobora kwihanganira ingorane, ariko niba ushaka kugerageza imico y'umugabo, umuhe imbaraga'

    Source : https://yegob.rw/yayivugiyeho-amagambo-adasanzwe-sunny-yishimiye-bikomeye-cyane-gufata-ifoto-serifi-arikumwe-numukuru-wigihugu/

  • Irashaka Champions League! Nyuma y’iminsi 3 gusa APR Fc yerekanye Thierry Froger nk’umutoza mushya wayo, yongeye kwerekana undi mutoza mushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023, nibwo ikipe ya APR FC yahaye ikaze Thierry Froger ukomoka mu Bufaransa nk'umutoza wayo mushya.

    Nyuma y'iminsi 3 gusa, iyi kipe iri mu myiteguro ya CAF Champions League, yagiye kwakira umutoza Adel Zrane w'imyaka 39 w'umunya-Tunisia, aje kuba umutoza wungirije wa APR F.C ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi (Physical Fitness Coach).

    Yatoje amakipe arimo Simba yo muri Tanzania, Al-Wehdat Sport Club yo muri Jordan, AL-AIN Saudi Football Club yanabaye mu ikipe y'igihugu ya Mauritania.

    Source : https://yegob.rw/irashaka-champions-league-nyuma-yiminsi-3-gusa-apr-fc-yerekanye-thierry-froger-nkumutoza-mushya-wayo-yongeye-kwerekana-undi-mutoza-mushya/

  • Muhanga: Impinduka mu bayobora imirenge no mu karere zigamije kongera umusaruro-Meya Kayitare #rwanda #RwOT

    Hashize igihe abaturage bavuga ko impinduka nk'izi zikwiye gukorwa hagahindurwa bamwe mu bakozi bakorera mu mirenge imwe n'imwe kubera ko ngo iyo bahamaze igihe bisanisha n'abanyantege bakageraho bakibagirwa inshingano batumwe ku baturage. Bamwe mu bayobora imirenge bahinduriwe bajyanwa ahandi, abandi mu karere bahabwa imirimo yindi. Igisubizo ku baturage n'ubuyobozi buvuga ko hagamijwe kunoza Serivise.

    Mu kiganiro umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yahaye umunyamakuru wa intyoza.com, avuga ko izi mpinduka zakozwe zigamije kuzamura igipimo cyo gutanga serivisi nziza ku baturage. Ahamya ko byari bimaze kugaragara ko hakenewe impinduka hagamijwe kongera ibipimo byiza bya Serivise ku baturage.

    Yagize Ati' Izi mpinduka zije zicyenewe kubera ko dukwiriye kuzamura ibipimo byo guha abaturage serivisi. Bigaragara ko hari izindi ngufu dukwiye gushyiramo kugirango ibi bibashe kugenda neza kurushaho'.

    Dore uko bamwe mu bayobozi bahinduriwe aho gukorera;

    Akarera ka Muhanga gafite imirenge 12 ariko imirenge yahinduriwe abayiyoboraga ni imirenge 4, bivuze ko bingana na 33,24%.

    Ruzindana Fiacre wayoboraga umurenge wa Nyarusange yajyanywe kuyobora umurenge wa Nyabinoni. Ni mu gihe Nsazimana Vedaste wayoboraga umurenge wa Nyabinoni yahawe kujya kuyobora umurenge wa Kabacuzi.

    Ndayisaba Aimable wayoboraga umurenge wa Kabacuzi igihe kirekire, Umurenge  uzwiho kugira amabuye y'agaciro menshi, yahakuwe ajyanwa kuyobora umureng wa Cyeza nawo uzwiho ibikorwa by'ubuhinzi n'imicanga yubakishwa.

    Gakwerere Eraste wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Cyeza yahawe inshingano nshya zo kujya kuyobozi ishami ry'imiyoborere myiza mu karere ka Muhanga ritagiraga umuyobozi kuva muri Mutarama 2020. Hagati aho ryigeze kuragizwa Prisca Mukayibanda wari umukozi w'Ibiro bya Njyanama nyuma y'aho yaje kugirwa umuyobozi w'umurenge wa Mushishiro kugeza ubu.

    Mu bandi bahawe inshingano nshya harimo Byicaza Claude wari ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Nyarusange akaba n'umukozi ushinzwe amategeko by'agateganyo mu biro by'ubutaka ku karere ka Muhanga, yahawe kujya kuyobora umurenge wa Nyarusange nk'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Agateganyo.

    Gasana Christian wari umucungamutungo w'Akarere ka Muhanga yahawe inshingano zo kuba umuyokozi ushinzwe ubutegetsi n'Imari (Admin) mu murenge wa Nyamabuye naho Utetiwabo Bertilde (Admin) wari mu murenge wa Nyamabuye yoherezwa gukora inshingano nk'izi mu Murenge wa Cyeza.

    Munyanganizi Aimable wari umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami ry'Imiturire, ibikorwaremezo n'imikoreshereze y'ubutaka mu gihe umuyobozi waryo yari yaraharitswe, yahawe inshingano zo gukurikirana imyubakire y'amashuri mu karere ka Muhanga.

    Benshi mu bagize icyo bavuga kuri izi mpinduka, bashima ibyakozwe n'ubuyobozi bw'Akarere bakavuga ko izi mpinduka zari zikenewe kuko wasangaga hari bamwe mu bayobozi bari baragize ifasi bashinzwe nk'uturima twabo, bagakora ibyo bashatse benshi mu baturage bakinubira imitegekere n'imikorere babonaga.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/23/muhanga-impinduka-mu-bayobora-imirenge-no-mu-karere-zigamije-kongera-umusaruro-meya-kayitare/

  • Ngororero: Minisitiri Kayisire arasaba abayobozi gutanga urugero rwiza kubo bayobora #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange akaba n'imboni y'Akarereka Ngororero arasaba abayobozi kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku rwego rw'Akarere gukomeza kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere abaturage. Abasaba kandi kurushaho kuba urugero rwiza rwafasha kuzamura ibipimo by'ubuzima ku baturage bikarushaho kuba byiza.

    Minisitiri Kayisire, ibi yabigarutse mu nama mpuzabikorwa isanzwe ihuza abayobozi kuva ku bakuru b'Imidugudu, Akagali, Umurenge ndetse n'Ubuyobozi bw'Akarere, inama ubusanzwe iba rimwe mu gihembwe.

    Yagize Ati' Nibyo hari aho twavuye n'aho tugeze ariko iyo turebye tubona hahinduka utuntu ducyeya. Turifuza ko buri muyobozi kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku Karere, buri wese akwiye kuba nyambere agatanga urugero, ntujye gusaba umuturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kubaka ubwiherero, kwizigamira muri Ejo heza, Gusaba kohereza abana ku ishuri abawe batagiyeyo. Ibi byose ntabwo wabisaba abaturage wowe utabasha kubicyemura ngo bakwigireho. Biradusaba gutanga urugero rwiza kandi birashoboka cyane'.

    Uwanyirigira Berthe, avuga ko umuyobozi akwiye gutanga urugero rwiza abaturage bakabasha kumwigiraho kuko babikora babikunze. Ati' Umuyobozi mwiza akwiye kutwereka urugero rwiza, ibyo adukoreye bikatwubakamo icyizere cyo gukora tugamije guhangana n'ibibazo bibangamiye abaturage. Ntabwo wasaba abantu gukora ikintu nawe ubwawe utaragikoze iwawe'.

    Mugabo Sylvere, umuturage wo mu karere ka Ngororero yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko iyo umuyobozi aguhaye urugero biguha intege. Ati' Iyo umuyobozi aguhaye urugero umugenderaho. Nk'ubu ntabwo yagusaba kubaka umurima w'Igikoni nawe ntawo agira. Ntabwo yagusaba kujyana umwana ku ishuri mu gihe abe bicaye mu rugo ndetse akanareresha abana be abandi bagakwiye kuba bari mu ishuri. Ntabwo twakora imiganda yo kubaka amashuri ngo ejo habure abayigamo. Ntabwo twabasaba byinshi ariko hari ibyibanze byo kwibandwaho kandi ubufatanye bwacu bwahindura byinshi kandi mu gihe gito'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe avuga ko ubufatanye bwa buri muyobozi wese n'urwego rwe byafasha akarere guhindura ubuzima bw'abaturage bashinzwe kureberera. Avuga ko nk'ubuyobozi, iyo barebye aho bavuye mu bipimo bimwe na bimwe by'imibereho myiza basanga hari byinshi bimaze gukorwa bafatanije n'abafatanyabikorwa, aho babafasha byinshi bihindura ubuzima bw'abaturage.

    Ati' Turasaba abayobozi kuba aba mbere mu bikorerwa abaturage bagatanga urugero rwiza, bakajya kugira icyo basaba abaturage ari uko nabo iwabo babifite! Ntujye gusaba ko bizigamira nawe utabyikoreye, ntusabe abaturage kugira ibyo bahindura nawe ubwawe utabanje kubikora'. Akomeza avuga ko hari Urugero rwiza n'itangiriro rya byinshi bishoboka, ko kandi babonye ko bene iyi mikorere yahindura byinshi.

    Muri iyi nama, hahembwe imirenge yitwaye neza harimo; Umurenge wa Bwira na Gatumba bahawe ibihembo byo guhanga udushya, Imiyoborere myiza ndetse no gushyiraho uburyo buhamye bwo gukemura ibibazo by'abaturage. Hahembwe kandi utugali twitwaye neza tukabasha gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza, buri Mudugudu wahawe Telefoni yo gufasha guhererekanya amakuru.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/23/ngororero-minisitiri-kayisire-arasaba-abayobozi-gutanga-urugero-rwiza-kubo-bayobora/

  • Agiye kubayoboza inkoni y’icyuma! Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ukina hanze y’igihugu yazamuwe mu ntera ashyirwa ku mwanya w’icyubahiro mu ikipe ye -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi muza mahanga ukomoka mu Rwanda uzwi kw'izina rya Yannick Mukunzi akaba akinira ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden yazamuwe mu ntera ashyirwa ku mwanya w'icyubahiro.

    Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Sandivikens IF ndetse no mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yahawe igitambaro cy'ubu Kapiteni muri iyi kipe.

    Sandvikens If ni ikipe ikinamo abakinnyi babiri baturuka mu Rwanda aribo Yannick Mukunzi ndetse na Byiringiro Legue bombi banyuze mu makipe akomeye hano mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/agiye-kubayoboza-inkoni-yicyuma-umukinnyi-wamavubi-ukina-hanze-yigihugu-yazamuwe-mu-nera-ashyirwa-ku-mwanya-wicyubahiro-mu-ikipe-ye-amafoto/

  • Agiye kurya aye yiturije! Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude wa Radiyo Rwanda yerekeje hanze y’u Rwanda – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino kuri Radiyo Rwanda, Kwizigira Jean Claude yafashe indege yerekeza hanze y'igihugu cy'u Rwanda.

    Uyu munyamakuru uzwi mu kiganiro Urubuga rw'Imikino kuri Radiyo Rwanda, yagiye hanze y'igihugu mu biruhuko azamaramo ibyumweru 2 agahita agaruka mu kazi.

    Bagenzi be bakorana mu Rubuga rw'imikino, nka Axel Rugangura ndetse na Reagan Rugaju, bamwifurije urugendo rwiza.

    Reba video aho hasi, Kwizigira ageze i Kanombe yerekeza hanze y'u Rwanda:

    Source : https://yegob.rw/agiye-kurya-aye-yiturije-umunyamakuru-kwizigira-jean-claude-wa-radiyo-rwanda-yerekeje-hanze-yigihugu-videwo/

  • Breaking news: Bigirimana Abedi yamaze gusinyira ikipe ikomeye mu Rwanda izakina imikino ny’Afurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe y'igihugu y'u Burundi, Bigirimana Abedi wari usanzwe ukinira Kiyovu Sports, ubu yamaze gushyira ikipe ikomeye yo mu Rwanda izakina imikino ny'Afurika.

    Bigirimana Abedi ubu ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports, iri mu myiteguro y'imikino ya CAF Confederation Cup.

    Amakuru atugeraho, ni uko uyu musore yamaze gushyira Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-bigirimana-abedi-yamaze-gusinyira-ikipe-ikomeye-mu-rwanda-izakina-imikino-nyafurika/

  • Imitima y’abafana ba murera isubiye mu gitereko: Inkuru ihumuriza abafana ba Rayon Sport kuri Yousef Rharb -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yousef Rharb warutegerejwe cyane n'abafana ba Rayon Sport kuri ubu hari amakuru ahumuriza abafana ba Rayon Sport.

    Uyu mukinnyi yaramaze igihe avuye muriyi kipe ariko akaba agiye kuyigarukamo muri uyu mwaka w'imikino wa 2023-2024.

    Uyu mu kinnyi kuri ubu yamaze gusesekara i Kigali muri iri joro aho yahise agenera ubutumwa abafana ba Rayon Sport yagize ati: 'Ubushize ntibyagenze neza gusa kuri iyi nshuro murahishiwe'

    Source : https://yegob.rw/imitima-yabafana-ba-murera-isubiye-mu-gitereko-inkuru-ihumuriza-abafana-ba-rayon-sport-kuri-yousef-rharb-amafoto/

  • Umwanzuro w’urubanza Danny Nanone aregwamo n’… – #rwanda #RwOT

    Dany Nanone yategetswe gutanga indezo

    Umwanzuro w'uru rubanza Inyarwanda ifitiye kopi'copy' yerekana ko Ntakirutimana Danny agomba kwandikwaho umwana. Icyemezo cy'urukiko gitegeka ko uyu mwana yandikwa mu gitabo cy'inyandiko y'amavuko mu murenge wa Kigarama.


    Inyandiko mvugo y'isomwa ry'urubanza 2023-07-21

     

    None ku wa 2023-07-21 saa 15:00 Urukiko TB Kicukiro ruri mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kagarama ruhaburanishiriza Imanza Civil(Imbonezamubano), rusomye mu ruhame urubanza RC 00920/2022/TB/KICU haburana Busandi Moreen na Ntakirutimana Dany .

     

    Inteko iburanisha:

    Umucamanza Uwizeye  Fatakanwa Nadine, yari umucamanza wateguye urubanza.

    Muri uru rubanza umwanditsi yari muvugangabo Marius.

    Icyemezo cy'urukiko rwafundikiwe rwemeje ko umwana utatangajwe amazina ye ku mpamvu zo kubungabunga uburenganzira bwe yabyawe na Ntakirutimana Danny akaba agomba kumwandikwaho.

     

    Urukiko rwategetse ko uwo mwana yandikwa mu gitabo  cy'inyandiko y'amavuko mu murenge wa Kigarama.

    Urukiko kandi rwategetse ko Ntakirutimana Danny atanga indezo y'ibihumbi ijana (100,000 Frws) buri kwezi.

    Urukiko rwategetse ko Ntakirutimana Danny yishyura amagarama y'urubanza angana n'ibihumbi icumi (10,000Frws) atayatanga mu gihe giteganywa n'amategeko akazavanwa mu bye ku ngufu za Leta.

    Iyi nyandiko isoza ivuga ko 'Niko rukijijwe kandi rusomewe mu ruhame none ku wa 21/07/2023'

    Abitabiriye

    Urega: Busandi Moreen

    Uregwa: Ntakirutimana Danny

    Inteko

    Umucamanza ni Uwizeye Ftakanwa Nadine

    Umwanditsi yari Muvunangabo Marius

     

    Ku itariki 29 Kanama 2023 nibwo Dany Nanone yaburanye na Busandi Moreen mu mizi.


    Ni urubanza rwatangiye 12:07 rumara iminota 45 rubanishwa. Dany Nanone ntabwo yari afite umwunganira mu mategeko. Ni mu gihe Busandi Moreen yari ahagarariwe na Maitre Mushimirwangiro Jean Sauveur. Muri uru rubanza Dany Nanone yasabaga urukiko ko azajya atanga indezo y'ibihumbi 40 (40,000Frws) buri kwezi. Ni mu gihe uwo babyaranye yasabaga ko yajya atanga 150,000 Frws. Dany Nanone yifuzaga ko yahabwa umwana bakabana bagasangira akabisi n'agahiye.

     

    Dany Nanone ahagaze neza mu muziki muri iyi minsi


    Mu 2009 nibwo Dany Nanone yinjiye muri studio akora indirimbo yise'Akamunani'. Iyi ndirimbo yamuhesheje igikundiro afatiraho akora indirimbo zakunzwe zirimo Mbikubwire, Ijanisha, Jye Ndarapa, Ntagukoza isoni, Igikwiye yakoranye na Sacha, Inshuti yakoranye na Butera Knowless.


    Mu 2011 yasinye amasezerano y'imikoranire akajya arebererwa inyungu na Kina Music ya Ishimwe Karake Clement. Ntiyahamaze kabiri kuko mu 2013 yahise ajya muri Bridge Records naho ntiyahicaye kuko mu 2014 yahise ajya muri Incredible Records ya Bagenzi Bernard.


    Mu 2018, Dany Nanone yasoje umwaka umwe mu ishuri ry'umuziki ryo ku Nyundo ahakura ubumenyi bw'ibanze mu muziki ahita yerekeza muri ICK kwiga ibijyanye na Public Relations. Mu 2018 yakoranye indirimbo na Butera Knwoless yitwa'Addicted'. Ni indirimbo irimo imitoma yasohotse ku wa 24 Ugushyingo 2018. Butera aba aririmba ati:'…Ngufite umutima watuza…' Dany Nanone aba aririmba ati:'Nanubu ibyacu birakomeje, sinzagutera amarira,…urukundo rwatugize imbata…Mana uzaturinde amarira..'.

     

    Kugaruka neza mu kibuga kuri Dany Nanone abikesha Ariel Wayz muri 'Nasara' yabaye ikimenyabose ku muntu wese ukunda muzika nyarwanda. Ni indirimbo ukina mu tubyiniro ukabona buri wese arayiririmba ijambo ku rindi yizihiwe yavamo ukabano barasuherewe. Bivuze ko ifasha abantu benshi bakunda kandi bashyigikira umuziki nyarwanda. Iyi Nasara yayisohoye ku itariki 12 Gicurasi 2023. Irimo imitoma nk'imwe nubundi Dany Nanone yajyaga yandika muri za 2011 byerekana ko inganzo ye aho gushira iryoha nk'umuvinyo umaze imyaka myinshi mu rwengero cyangwa mu iguriro.

     

    Dore kimwe mu bitero birimo imitoma iryoheye amatwi ku bari mu bihe byiza bya'Ndagukunda'

     

    'Ntekereza yuko hari mugitondo cyakare cyangwa se kukagoroba ituje yitegereje ukwezi n'inyenyeri byari biyikikije abamarayika batuje cyane bategereje Imana iti reka ndeme umukobwa mwite uyu muhe umuhungu mwiza uzamurinda me2u kuza kwange m’ubuzima bwawe si impanuka gusa hari kabazo kangaruka by'impanuka. Ese uzansigasira? ntago uzansiganzira? N’uburara ibyacu ntibizahita birangira? Mbwira akabisi n'agahiye se tuzagasangira? Bazagutegera ndetse bazagushetera mbwirako utazabashegera ukagenda ntagusezera (baby ukagenda ntagusezera) na baba paster baza ngo baragusengera ni ibirura byiswe intama uramenye utazemera bagira ibyo ntagira bagera aho ntagera njye urukundo ngufitiye niyo ngingo indengera nunyemerera nzakujyana kure aho batagera nzahagarara nemye mukiganza mfite ibendera nsezerane kuzagukunda no kuzakurengera nguhe igihenze kurusha ibindi amafaranga atagura sinkeneye byinshi njye ndasaba gusa attention ibindi ubindekere ntago nkwaka motivation. Reka mbyemere 'yeeh' kuko nanjye I am into you, Will you love me everyday? Or always it gonna end in tears? Have you ever been in love 'deep deep baby' cause I don't wanna waste my time Will you love me everday'(I will)' Cyaze umbeshye nasara ('don't worry') Have you ever been in love? cause I don't wanna waste my time Will you love me everyday cyaze umbeshye nasara (cyaze umbeshyex2 cyaze umbeshye nasara)'


    Dany Nanone na Busandi Moreen bakijijwe n’urukiko ku bijyanye n’indezo

    INKURU WASOMA

    REBA HANO MY TYPE YA DANY NANONE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132278/umwanzuro-wurubanza-danny-nanone-aregwamo-nuwo-babyaranye-132278.html