Blog

  • Iyi yo bazayigura nk’abagura amasuka: Rayon Sports yerekanye indi myambaro mishya buri mukunzi wa Murera akwiriye gutunga -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyi yo bazayigura nk'abagura amasuka: Rayon Sports yerekanye indi myambaro mishya buri mukunzi wa Murera akwiriye gutunga.

    Mu mafoto yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe ya Rayon Sports yagaragaje imyambaro mishya abakinnyi bazajya bambara igihe bakiniye murugo gusa hamaze gusohoka andi mafoto y'imyambaro mishya bazajya bambara igihe bakiniye hanze

    Amafoto y'imyambaro mishya Rayon Sports izajya yambara igihe bakiniye hanze:

    Source : https://yegob.rw/iyi-yo-bazayigura-nkabagura-amasuka-rayon-sports-yerekanye-indi-myambaro-umukunzi-wa-murera-wese-akwiriye-gutunga-amafoto/

  • Impeshyi nawe ntimusiga akiryama wenyine! Umunyamakuru wa RBA, Ingabire Yvonne yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi ‘ bridal shower’ – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Radio RBA, Ingabire Yvonne yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bisanzwe bizwi nka 'bridal shower', byabaye kuri iki cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023.

    Uyu munyamakuru, Ingabire Yvonne azwi mu kiganiro Umuti cyo kuri Televiziyo Rwanda ndetse n'ikimero Amahumbezi cyo kuri Radiyo Rwanda.

    Ni mu gihe ubukwe bwa Ingabire Yvonne n'umukunzi we Nkubito Egide buzaba muri iyi mpeshyi tariki 5 Kanama 2023.

    Source : https://yegob.rw/impeshyi-nawe-ntimusiga-akiryama-wenyine-umunyamakuru-wa-rba-ingabire-yvonne-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ubukumi-bridal-shower-amafoto/

  • Umutwe wamushyuhanye: Kylian Mbappe ari mwihurizo rikomeye nyuma yo guhabwa amafaranga atabarika n’ikipe itazamugeza ku nzozi ze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutwe wamushyuhanye: Kylian Mbappe ari mwihurizo rikomeye nyuma yo guhabwa amafaranga atabarika n'ikipe itazamugeza ku nzozi ze.

    Rutahizamu w'ikipe ya Paris Saint Germain Kylian Mbappe ibye bikomeje bikomeje kugorana nyuma yaho ikipe ya Al-Hilal yo muri Saudi Arabia yinjiye mu rugamba rwo kugura uyu musore.

    Al-Hilal yemereye Kylian Mbappe umushahara ungana na miliyoni 700€ z'ama-euros ku mwaka aya mafaranga ahwanye na miliyali zirenga 700 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Uyu musore aramutse yerekeje mu ikipe ya Al-Hilal yajya akorera miliyoni imwe n'ibihumbi magana rindwi y'u Rwanda mu gihe cy'umunota umwe gusa.

    Source : https://yegob.rw/umutwe-wamushyuhanye-kylian-mbappe-ari-mwihurizo-rikomeye-nyuma-yo-guhabwa-amafaranga-atabirika-nikipe-itazamugeza-ku-nzozi-ze/

  • Mu mafoto yiganjemo abakobwa beza cyane ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara umwambaro mushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere nyuma y'imyitozo yabaye muasaha y'umugoroba, ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara imyambaro izakoresha mushya muri uyu mwaka w'imikino ugiye gutangira.

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-yiganjemo-abakobwa-beza-cyane-ikipe-ya-rayon-sports-yashyize-ahagaragara-umwambaro-mushya/

  • Genda Murera uratwika: Rayon Sports yifashishije inkumi n’abasore b’uburanga burangaza ubwo yarekanaga imyambaro mishya izambara uyu mwaka -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Genda Murera uratwika: Rayon Sports yifashishije inkumi n'abasore b'uburanga burangaza benshi ubwo yarekanaga imyambaro mishya izambara.

    Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yerekanye imyambaro mishya igiye kujya yambara mu gihe izajya iba ariyo yakiriye umukino muri uyu mwaka wa 2023-2024.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/genda-murera-uratwika-rayon-sports-yifashishije-inkumi-zuburanga-burangaza-benshi-ubwo-yarekanaga-imyambaro-mishya-izambara-amafoto/

  • Amakipe izongera iyatsinda umusubirizo: Kiyovu Sports imaze kugura umukinnyi ufite izina rihambaye ku mugabane w’Afurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakipe izongera iyatsinda umusubirizo: Kiyovu Sports imaze kugura umukinnyi ufite izina rihambaye ku mugabane w'Afurika.

    Ikipe ya Kiyovu Sports imaze gusinyisha amasezerano y'imyaka ibiri rutahizamu karahabutaka witwa Fofo Cabungula ukomoka mu gihugu cya Angola.

    Ifoto:

    Source : https://yegob.rw/amakipe-izongera-iyitsinda-umusubirizo-kiyovu-sports-imaze-kugura-umukinnyi-ufite-izina-rikomeye-cyane-ku-mugabane-wafurika/

  • Va ku giti dore umurongo! Inkuru nziza ku bantu bose bakoresha umuyoboro wa MTN – YEGOB #rwanda #RwOT

    MTN Rwanda, sosiyete yagutse y'itumanaho mu Rwanda, yatangaje ko yatangije umuyoboro wa 4G, LTE. Iri murika ryerekana intambwe ikomeye mu nganda z'itumanaho mu Rwanda, hagamijwe kuvugurura imiterere y'ikoranabuhanga, mu buryo bwihuse, buhendutse kandi bwizewe ku bantu ku giti cyabo, amasosiyete, n'ibigo by'ubucuruzi mu gihugu.

    Nyuma yo kubona uruhushya ruvuguruye, MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) yavuguruye umuyoboro wayo, ishyiraho 4G, LTE yongerera ubunararibonye bw'abakiriya.

    Kuba MTN Rwanda yatangije ikoranabuhanga rya 4G, bigiye gushyiraho uburyo bunoze bwo gukoresha interinete mu buryo bwihuse kandi igere kuri benshi byoroshye.

    Hamwe na intrinete yihuta, abayikoresha bazahabwa ubushobozi bwo kubona serivise zinoze z'itezimbere, bagire uruhare ku makuru, hamwe n'ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga;

    Mu gihe ibigo by'ubucuruzi bizongererwa ubushobozi bwo guhanga udushya no kwagura ibikorwa byabo mu buryo bw'ikoranabuhanga, hibandwa mu gufungura andi mahirwe mashya mu bice bitandukanye by'ubuzima.

    Mapula Bodibe, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, ashimira Guverinoma y'u Rwanda yagize ati: 'Turashimira Guverinoma y'u Rwanda ku nkunga idahwema gutanga, idufasha kurushaho guhuza imiyoboro yacu no guteza imbere ikoreshwa rya interineti, ntawe usigaye inyuma.

    Ibi bibaye mu gihe MTN yizihiza imyaka 25 imaze ikorera mu Rwanda kandi ntitwabura gutekereza ku rugendo rw'inganda z'itumanaho mu Rwanda ndetse n'uko kugira icyerekezo kimwe byazanye umuyoboro w'itumanaho rigezweho mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu myaka 25 ishize, uubu ikaba iri kumurika 4G n'ibindi bikorwa by'ikoranabuhanga bizaza mu gihe kizaza ku nyungu z'abanyarwanda.

    Hamwe n'ikoranabuhanga rya 4G LTE, ntabwo turi gushora mu guteza imbere umuyoboro gusa, ahubwo turi kwibanda mu gushaka ibisubizo birambye mu rwego rwo kuzamura iterambere ry'u Rwanda.'

    Source : https://yegob.rw/va-ku-giti-dore-umurongo-inkuru-nziza-ku-bantu-bose-bakoresha-umurongo-wa-mtn/

  • MTN Rwanda yatangije ikoranabuhanga ryagutse… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubona uruhushya ruvuguruye, MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) yavuguruye umuyoboro wayo, ishyiraho 4G, LTE yongerera ubunararibonye bw’abakiriya.

    Kuba MTN Rwanda yatangije ikoranabuhanga rya 4G, bigiye gushyiraho uburyo bunoze bwo gukoresha interinete mu buryo bwihuse kandi igere kuri benshi byoroshye. 

    Hamwe na intrinete yihuta, abayikoresha bazahabwa ubushobozi bwo kubona serivise zinoze z'itezimbere, bagire uruhare ku makuru, hamwe n'ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga;

    Mu gihe ibigo by'ubucuruzi bizongererwa ubushobozi bwo guhanga udushya no kwagura ibikorwa byabo mu buryo bw'ikoranabuhanga, hibandwa mu gufungura andi mahirwe mashya mu bice bitandukanye by'ubuzima.

    Mapula Bodibe, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, ashimira Guverinoma y’u Rwanda yagize ati: 'Turashimira Guverinoma y’u Rwanda ku nkunga idahwema gutanga, idufasha kurushaho guhuza imiyoboro yacu no guteza imbere ikoreshwa rya interineti, ntawe usigaye inyuma. 

    Ibi bibaye mu gihe MTN yizihiza imyaka 25 imaze ikorera mu Rwanda kandi ntitwabura gutekereza ku rugendo rw'inganda z'itumanaho mu Rwanda ndetse n'uko kugira icyerekezo kimwe byazanye umuyoboro w'itumanaho rigezweho mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu myaka 25 ishize, uubu ikaba iri kumurika 4G n'ibindi bikorwa by'ikoranabuhanga bizaza mu gihe kizaza ku nyungu z'abanyarwanda. 

    Hamwe n'ikoranabuhanga rya 4G LTE, ntabwo turi gushora mu guteza imbere umuyoboro gusa, ahubwo turi kwibanda mu gushaka ibisubizo birambye mu rwego rwo kuzamura iterambere ry'u Rwanda.' 

    MTN Rwanda yatangije ikoranabuhanga ryagutse rya 4G,LTE mu gihugu hose

    MTN Rwanda yashyize ahagaragara ikoranabuhanga rishya rya 4G, LTE ku mbuga zayo interineti ku kigero cya 80%, ibyahise bituma MTN Rwanda iba iya mbere mu gutanga ikoranabuhanga rya 4G mu Rwanda. 

    Usibye gutangiza umuyoboro wayo wa 4G, MTN izashora arenga miliyari 26 z’amafaranga y’u Rwanda mu kuvugurura ibikorwa remezo by’itumanaho, mu rwego rwo kwiyemeza guha abakiriya bayo serivisi zo mu rwo hejuru.

    Eugen Gakwerere, Umuyobozi mukuru ushinzwe tekinike muri MTN Rwanda na we yagize icyo avuga ku itangizwa rya 4G rya MTN Rwanda, aho yagize ati: 'MTN Rwanda yashyize ahagaragara umuyoboro mugari wa 4G mu gihugu hose, uzatanga abakiliya ubushobozi bw'ikoranabuhanga. 

    Uyu munsi, twakomeje amasezeano yacu yo gutanga serivisi zinoze, bishimangirwa n’imyizerere yacu y'ibanze ivuga ko buri wese akwiye amahirwe yo kuba mu buzima bugezweho.'

    Amakuru ashimishije abakiriya ba MTN biyandikishije muri serivisi ya MTN 4G bakwiye kumenya, ni uko bagiye kujya bakoresha 4G ku giciro kimwe n'icya 3G. Nta yandi mafaranga yishyurwa ku bakiriya bakoresha serivisi za MTN 4G, byemeza neza ko serivisi ya MTN 4G ihendukiye buri wese.

    Kurubu kandi ushobora gusura MTN Centre Service ikwegereye cyangwa iduka rya Connect kugirango baguhindurire ikarita ya 4G nta yandi mananiza, ubundi ukishimira gukoresha Whatsapp ku buntu mu cyumweru kimwe. 

    Abadafite terefone zidakoresha 4G bashobora kuzigura ku biciro bihendutse aho ushobra kwishyura buhoro buhoro buri munsi, buri cyumweru, cyangwa buri kwezi kuri Macye Macye ukoresheje *182*12#.

    Bodibe yongeyeho ati 'Umuyoboro wa 4G wa MTN uzakora nk’umusemburo wo guzamura U Rwanda mu ikoranabuhanga no gufungura isi nshya y'ubushobozi kuri buri wese. 

    Twishimiye kuba bamwe mu iterwa ry'iyi ntambwe kandi twiteguye gutera inkunga abakiriya bacu kugira ngo bagere ku rwego rushimishije mu mibereho yabo binyuze mu buhanga bwacu mu ikoranabuhanga rigezweho ndetse no gutanga serivisi zihendutse zizabafasha kubona ibikoresho, ubumenyi, ndetse no guhura n'abantu bashya, kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.'

    Mu gihe u Rwanda ruri kwishimira intambwe rwateye mu gukwirakwiza ikoranabuhanga rigezweho rya 4G mu gihugu hose, hari ibindi bihugu kurubu bikoresha 5G ndetse hari n'ibyatangiye gusingira 6G harimo Koreya y'Epfo, Amerika, u Buyapani, u Bushinwa n'u Buhinde.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132311/mtn-rwanda-yatangije-ikoranabuhanga-ryagutse-rya-4g-lte-mu-gihugu-hose-132311.html

  • Yafashaga abakobwa kwitinyuka! Miss Mwiseneza… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Miss Mwiseneza Josiane yavuze ko hari byinshi irushanwa rya Miss Rwanda ryamugejejeho harimo no kumenyana n'abantu b'ibyamarare, ibyo atigeze atekereza ko byashoboka.

    Yagize ati ''Ikintu cyanshimishije muri iriya minsi, nabaga nzi umuntu nzi ko tutavugana, nkabona aranyihamagariye ati ‘ndagushaka’. Akantumira tugahura, numvaga ari inzozi bidashoboka.''

    Miss Mwiseneza Josiane yabaye Miss Popularity 2019

    Abajijwe ku bijyanye no kuba atakigaragara cyane nyuma ya Miss Rwanda, yahakanye ko atazimye cyangwa ngo aterwe inda nk'uko bamwe babivuga ahubwo ko asigaye yishimira gukora ibintu bye byose mu ibanga.

    Ati ''Njyewe nkunda gukora ibintu byange mu mutuzo, si ngombwa ko ibintu byose nkoze bijya hanze. Yego gutwika nabishobora kuko nkurikiranwa n'abantu benshi, ariko simbikora kuko hari benshi mbereye ikitegererezo.''

    Miss Josiane yatangaje ko nyuma ya Miss Rwanda, ahugiye mu gusoza amasomo ye ya Kaminuza

    Miss Josiane yatangaje ko ibyo yagezeho byose abikesha kuba yaritabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, harimo kumenyana n'abantu b'ingirakamaro mu buzima bwe, iterambere mu buryo bw'amafaranga no kumenyekana.

    Ku bijyanye n'uko nta yandi marushanwa yongeye kwitabira, Miss Josiane yavuze ko yari akinaniwe mu mutwe ku buryo atari kubishobora, akomoza kuri Miss Supernational.

    Ati ''Uriya mwaka wa 2029 nari nkijagaraye mu mutwe, ikindi kandi nashatse kwitabira Miss Supernational ariko na nza gucibwa intege nuko bo bakenera umuntu mwe, bitandukanye na Miss Rwanda.

    Yewe no muri 2022, nari ngiye kwitabira Miss Africa International, gusa ngira imbogamizi y'ubushobozi kuko hasabwaga byinshi. Byongeye kandi aya marushanwa yo hanze turi kuyatinya cyane, bitewe n'ibyabaye kuri Shanitah muri Miss East Africa, bakamushuka agatsindira imodoka ntayihabwe.''

    Miss Josiane kandi yahakanye ibimuvugwaho byo kuba umusore bakundanye akanamwambika impeta yaraje kumubenga nyuma akishakira undi mugore, yemeza ko aruko ibyabo bitakunze gusa.

    Ati ''Ntiyambenze, ahubwo ibyacu ntibyavuyemo nubwo twakundanye rwose. Naho kuba narakuyemo impeta, nuko ntari nabitekerejeho, ikindi gihe nzabyemera nabitekerejeho. Uriya musore twari tugiye kubana, ariko mbonye bidakunda musubiza impeta ye. 

    Iyo nkunda umuntu ndamwizera, ntabwo twapfuye kumufuhira kuko naramwizeraga kandi naramukundaga. Ikindi nge sinjya nihambira ku muntu, iyo agiye aba atari uwawe nyine nta mpamvu yo guhatiriza kuko abagabo barahari ntibabuze.''

    Nyuma ya Miss Rwanda, Josiane yambitswe impeta mu buryo butunguranye


    Nyuma y’iminsi mike, uwambitse impeta Josiane yaje gushaka undi mugore

    Nyuma yo kwambika impeta bikarangira bidakunze, Miss Josiane yatangaje ko afite umukunzi mushya, nubwo nta byinshi yashatse kubivugaho.

    Yavuze ko atashoboye gushyira mu bikorwa umushinga yari afite muri Miss Rwanda wo gushyiraho umuryango urwanya igwingira ry'abana kuko ari umushinga ukomeye kandi usaba kuba umuntu awufiteho amakuru ahagije.

    Ku byerekeye ifungwa ry'uwateguraga Miss Rwanda uzwi nka Prince Kid, Josiane yavuze ko mu by'ukuri atumvaga neza impamvu y'ifungwa rye. Mu magambo ye yagize ati “Mu by'ukuri nge sinigeze nsobanukirwa impamvu Kid yafunzwe cyane ko tujya muri Miss Rwanda ntawe utujuje imyaka y'ubukure urimo.”

    Miss Josiane yavuze ko yababajwe n’ihagarikwa rya Miss Rwanda ndetse ko yifuza ko rigaruka

    Yavuze ko yifuza ko iri rushanwa rigaruka kuko yari ifatiye runini sosiyete Nyarwanda muri rusange, haba abaryitabiriye n'abandi.

    Ati “Njye nifuza ko ri rushanwa rigaruka kuko hari abana b'abakobwa babifata nk'inzozi zawe. Icya kabiri ifatiye rurini sosiyeye Nyarwanda, ndetse yafashaga abakobwa bagenzi bange kwitinyuka nihereyeho. Iramutse igarutse, numva hakongerwa imbaraga mu kwita ku bana baturuka mu byaro, nubwo baba badafite ibikabyo, ariko usanga bafite mu mutwe kuko iyi ni Miss Rwanda ntabwo ari Miss Kigali”.

    Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, yavuze ko kuri ubu ahugiye mu gukurikirana amasomo ye mu by’ubucuruzi muri imwe muri Kaminuza iherereye mu mugi wa Kigali atifuje gutangaza, ndetse n'ubucuruzi bwe bw'amasakoshi asanzwe akorera kuri interinete.

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132334/yafashaga-abakobwa-kwitinyuka-miss-mwiseneza-josiane-yababajwe-no-kuba-miss-rwanda-yarahag-132334.html

  • Hazaca uwambaye:Abanyempano 26 bahataniye… – #rwanda #RwOT

    Kompanyi ya Million Ways Entertainment yashinzwe hagamijwe gutegura ibitaramo,gushyira ku muronko ibirori,gutanga ibihembo n'ibindi.

    Abagera ku 110 b'abanyamuziki nibo biyandikishije,mu marushanwa ya Million Ways Entertainment,hagamijwe kwerekana impano zabo,abarushije abandi,bakazahabwa ibihembo bitandukanye,mu rwego rwo kubafasha kugaragaza impano zabo bifitemo.

    Kwiyandikisha byatangiye ku ya  23 Mata 2023 birangira kuya 27 Gicurasi 2023.Nyuma yo kwiyandikisha,ku wa 4 Kamena 2023,hakozwe ijonjora rya mbere,abagera kuri 26,batsinda icyiciro cya mbere,ndetse bategereje guhatanira ikindi cyiciro.

    Amabwiriza y'ibihembo bizatangwa avuga ko uwa mbere azahembwa gukorerwa indirimbo 3 na video 1 n'amafaranga y’u Rwanda  ibihumbi 100  na Buruse  yo kwiga muri IBTC Films School ibijyanye na videography and  Film making, uwa kabiri azakorerwa  indirimbo 2 z'amajwi n'amafaranga angana na 50,000frw ndetse na Buruse  yo kwiga muri IBTC Film School ibijyanye na videography and film making,naho Uwa Gatatu azakorerwa indirimbo 1 n'amafaranga angana ni 50,000frw na Buruse yo kwiga muri IBTC Film School ibya videography and film making .

    Akanama nkemurampaka karimo abahanzi bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda barimo, Chris hat,Nassonna Racine.

    Biteganijwe ko ijonjora rya nyuma rizaba kuwa 19 Kanama 2023,muri Greenwich Hotel.

    Abafatanyabikorwa  b'imena mu gutegura ibihembo bya Million Ways Entatainment harimo InyaRwanda.com ,Fine Fm 93.1, Asafi Printers, IBTC FILMS School, Ebenezer Streaming House, Kana Brands, Kigali Solution Sounds,ndetse na Mento Sounds.

    Iri rushanwa ryateguwe na Kompanyi ya Million Ways Entatainment hagamijwe kuzamura impano z'abanyarwanda.

    Dore abatsinze icyiciro cya mbere n’amafoto yabo



                       Ufiteyezu Didier


                           Shumbusho Serge


                            Rumanzi Steven                 


                                 Niyonzima Modest

                     Ngendahimana Emmanuel

                           Ndacyeye Kaissa Charroline

                              Ndacyayisenga Emmanuel

                                  Mugisha Felix

                               Mugiraneza Adrien

                           Micomyiza Eric

    Martine Albertine

                               Manirakiza Innocent

                            Kariza Honorine Fruit

                               Iriho Chanelle Nikita

                              Irasubiza Bonheur

                      Iradukunda Emmy

    Irabizi Mugisha Joyeux


                                 Dufitimana Moise


                            Bikorimana Olivier

    Tuyiringire Eric (Tutu)


    Uwimpuhwe Deborah


    Uwiduhaye Emille


    Umurungi Cynthia


    Umuhuza Junior & Geoffrey


    Irakoze Guetty

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132305/hazaca-uwambayeabanyempano-26-bahataniye-ibihembo-byateguwe-na-million-ways-entertainment–132305.html