Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019, yatangaje ko yifuza ko irushanwa rya Miss Rwanda ryagaruka kuko muri 2023 ritabaye.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda dukesha iyi nkuru, Miss Josiane yagize ati 'Njye nifuza ko ri rushanwa rigaruka kuko hari abana b'abakobwa babifata nk'inzozi zawe. Icya kabiri ifatiye rurini sosiyeye Nyarwanda, ndetse yafashaga abakobwa bagenzi bange kwitinyuka nihereyeho. Iramutse igarutse, numva hakongerwa imbaraga mu kwita ku bana baturuka mu byaro, nubwo baba badafite ibikabyo, ariko usanga bafite mu mutwe kuko iyi ni Miss Rwanda ntabwo ari Miss Kigali'.
Miss Mwiseneza Josiane kandi yavuze ko kwegukana ikamba rya Miss Popularity 2019 byamunejeje cyene bigatuma agera kuri byinshi.
Ati ''Ikintu cyanshimishije muri iriya minsi, nabaga nzi umuntu nzi ko tutavugana, nkabona aranyihamagariye ati 'ndagushaka'. Akantumira tugahura, numvaga ari inzozi bidashoboka.''
Ubwo yabazwaga impamvu atakigaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati ''Njyewe nkunda gukora ibintu byange mu mutuzo, si ngombwa ko ibintu byose nkoze bijya hanze. Yego gutwika nabishobora kuko nkurikiranwa n'abantu benshi, ariko simbikora kuko hari benshi mbereye ikitegererezo.''
Miss Mwiseneza Josiane yegukanye ikamba rya Miss Popularity 2019
Umukinnyi ukomeye APR FC yasinyishije akomeje kugereranwa n'umuhanzi wakanyujijeho mu myaka ishize kubera isura ye
Rutahizamu ukomeye wasinyiye ikipe ya APR FC akomeje gusekwa cyane nyuma yo kugereranwa n'umuhanzi wakunzwe mu myaka yo ha mbere kubera ukuntu asa.
Ku minsi w'ejo hashize nibwo ikipe ya APR FC yatangaje kumugaragaro ko yasinyishije rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Sudani wari umaze iminsi akora imyitozo ariko gutangazwa byaratinze witwa Sharaf Eldin Shaiboub.
Uyu mukinnyi ari mu bakinnyi b'abayamahanga bageze mu Rwanda mbere ariko ntabwo ikipe ya APR FC yari yamutangaje kubera ko shampiyona yaho yakinaga ntabwo yari yakarangiye biba ngombwa ko bategereza kugirango uyu mukinnyi ahabwe ibyangombwa.
Sharaf Eldin Shaiboub nyuma yo gusinyisha akomeje kugereranwa n'umuhanzi witwa Makonikoshwa wakanyujijeho mu myaka yo ha mbere. Iyo urebye amafoto yaba bombi ubona basa neza cyane cyane ku misatsi uko biyogoshesha.
Shaiboub abamubonye mu myitozo y'ikipe ya APR FC ubona ko afite ubuhanga buhambaye ariko benshi bakomeje kwibaza ku mbaraga ze niba zizahangana n'abandi bakinnyi bakomeye andi makipe yaguze.
Sharaf Eldin Shaiboub na Makonikoshwa bakomeje kugereranwa
Harimo nayo mu buhinja bwe: Element yifashishije amafoto ateye ubwuzu maze yerekwa urukundo rudadanzwe ku isabukuru ye y'amavuko.
Umuvangamiziki Element yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yagaragaje amafoto meza cyane harimo niyo mu bwana bwe maze abakunzi be bamwifuriza ibyiza gusa.
Amafoto:
Bimwe mu byo bagiye bamwifuriza ku isabukuru ye y'amavuko:
Hashize igihe kirenga icyumweru ikipe ya Rayon Sports itangiye imyitozo ariko hari abakinnyi bamwe na bamwe batari bakaje. Abatoza n'abakinnyi hafi ya bose bamaze kugera hano mu Rwanda gukomeza kwitegura Shampiyona ibura iminsi micye ngo itangire.
Hashize iminsi itari myinshi tubatangarije ko Rafael Osaluwe Olise yabwiwe ko atazakomezanya na Rayon sports ndetse yaba ashaka indi kipe yakinira uyu mwaka ugiye kuza kuko ntabwo ari mu mipangu y'ikipe. Amakuru YEGOB twamenye ni uko Osaluwe yahamagaye abwira ubuyobozi ko bamuha itike akaza gutangira imyitozo akayimwa none yitegeye aje guhangana nayo.
Rafael Osaluwe Olise ntiyumva ukuntu Rayon Sports ishaka kumwirukana yari agifite umwaka asigaje mu masezerano yasinye y'imyaka 2. Uyu mukinnyi avuga ko n'ibiba ngombwa nibatamuha ibyo yifuza ashobora kuzahita ajyana iyi kipe mu nkiko.
Mu myitozo Rayon Sports yakoze ku munsi w'ejo mu masaha y'igicamunsi abakinnyi barimo Moussa Essenu, Aruna Moussa Madjaliwa ndetse na Youseff Rharb nibo bakinnyi bashya bagaragaye muri iyi myitozo banishimirwa n'abafana benshi bari bitabiriye.
Nyuma y'amasaha make gusa ikipe ya Rayon Sports ishyize hanze umwambaro izajya yambara mu mwaka w'imikino wa 2023-2024, ubu hamenyekanye aho abakunzi b'iyi kipe basanga uyu mwambaro.
Uyu mwambaro mushya wa Rayon Sports, uraboneka ahantu henshi mu mujyi wa Kigali ndetse wahamagara kuri nimero za telephone ziri aho hasi, aho waba uri hose ukakugeraho. Umwe ugura ibihumbi 18Frw.
Mu Karere ka Nyarugenge mu rugo rw'umuturage hafatiwe udupfunyika 2089 tw'urumogi.
Uwarufatanywe ni umugabo w'imyaka 33 y'amavuko, wafatiwe mu Mudugudu w'Irembo, Akagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko mu gufata uyu mugabo bamusanganye n'amafaranga y'u Rwanda 263 400 yari amaze gucuruza.
Abapolisi bahise bajya iwe mu rugo bajyanye n'abayobozi b'inzego z'ibanze basanga abitse mu cyumba udupfunyika tw'urumogi 2089 na Frw263400 yavuye mu rwo yari yagurishije.'
Nyuma yo gufatwa yavuze ko urwo rumogi yaruzaniwe n'imodoka yoherejwe n'umugabo uba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikarumugereza mu rugo iwe ngo nawe arushakire isoko bakaba bari bugabane amafaranga yaruvanyemo.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hakorwe dosiye, mu gihe hagishakishwa abandi bacyekwaho gufatanya nawe.